Ubwo Pawulo yandikaga ati, “Imana y’amahoro ibeze rwose,” (1 Abatesalonike 5:23), ntabwo yahamagariraga bene se kugambirira intego idashoboka kugerwaho; ntabwo yasabaga ngo bahabwe imigisha itari muri gahunda y’Imana. Yari azi neza ko abazatunganirizwa gusanganira Kristo mu mahoro bagomba kugira imico itunganye kandi iboneye. “Abarushanwa mu mikino bose bamenya kwifata ku buryo bwose. Bo babikorera kugira ngo begukane ikamba rishira vuba, ariko twebwe tubikorera kuzegukana ikamba ridashira. Ni yo mpamvu nanjye niruka ntameze nk’ukina umukino wo guterana amakofi ariko simpushe. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye ngo ntazamara kwigisha abandi naho jye ngasigara ntemewe.” (1 Abanyakorinti 9:25-27). “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingoro za Mwuka Muziranenge utuye muri mwe, mwahawe n’Imana? Ntimuri abanyu bwite ngo mwigenge, kuko mwacunguwe mutanzweho ikiguzi. Kubera iyo mpamvu rero, mukoreshe imibiri yanyu ibyo guhesha Imana ikuzo.” (1 Abanyakorinti 6:19-20). IY 19.3