Na none, intumwa Pawulo yongeye kwandikira abizera agira ati, “Nuko bene Data, ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.” (Abaroma 12:1). Hari amabwiriza yihariye yari yarahawe Abisirayeli ba kera ko nta nyamaswa ifite inenge cyangwa irwaye igomba gutambwa nk’igitambo giturwa Imana. Hagombaga gutoranywa ikizira inenge kikaba ari cyo gitambwa. Uwiteka, akoresheje umuhanuzi Malaki, yacyashye ubwoko bwe kubwo guteshuka kuri ayo mabwiriza. IY 20.1
” …Umwana yubaha se, n’umugaragu akubaha shebuja. None se ko ndi so, kuki mutanyubaha? Kandi ko ndi shobuja, kuki mutanyumvira! Nyamara murambaza muti ‘Mbese tugusuzugura dute? Muransuzugura kuko muzana kurutambiro rwanjye ibyokurya bihumanye. Nyamara murambaza muti ‘Twakugize dute?’ Ni uko muvuga ko urutambiro rwanjye rusuzuguritse! Igihe muje kuntura itungo rihumye cyangwa ricumbagira cyangwa rirwaye, mbese ibyo si ukunsuzugura? Mbese itungo nk’iryo mwahangara kuritura umutegetsi w’igihugu cyanyu? Mbese mugize mutyo yabakirana ubwuzu akabashimira? Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo abaza.”… Kandi mukinuba muti ‘Mbega agahato!’ Nuko amatungo yakomeretse cyangwa acumbagira cyangwa arwaye, akaba ari yo muntura! Mbese bene ayo mature yanyu nayakira? Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo abaza” (Malaki 1:6-13). IY 20.2
Nubwo ibi byabwiwe Abisirayeli ba kera, aya magambo arimo inyigisho ku bantu b’Imana bo muri iki gihe. Ubwo intumwa Pawulo yingingiraga bagenzi be gutanga imibiri yabo “nk’ibitambo bizima, byera, bishimwa n’Imana,” yari ashyizeho amahame fatizo yo kwezwa by’ukuri. Ntabwo ari ibyo mu magambo gusa, amarangamutima, cyangwa ubwoko bw’imvugo, ahubwo ni imibereho y’ubuzima, amahame ahoraho, yinjira mu buzima bwa buri munsi. Bibasaba ko ingeso zacu mu mirire, mu minywere, no mu myambarire ziba izo kurinda impagarike yacu, ubusugire bw’intekerezo zacu, n’imico yacu, kugira ngo tubashe kwegurira Uwiteka imibiri yacu, atari igitambo cyahumanyijwe n’ingeso mbi, ahubwo ari “igitambo kizima, cyera, gishimwa n’Imana.” IY 20.3