Go to full page →

Igice Cya 36 — Guteganyiriza Igihe Cy’ubukene UB2 262

Kugirwa Inama Ku Kuzigama Buhoro Buhoro UB2 262

Buri cyumweru mwagombye gufata amadorari atanu cyangwa se icumi mukayabika ahantu hari umutekano kugira ngo azakoreshwe mu gihe habayeho uburwayi gusa. Kubera gucunga umutungo neza mushobora kubitsa aho muzungukirwa kandi mukagira icyo muzigama nyuma yokwishyura amadeni mwafashe. — Ibaruwa 29, 1884. UB2 262.1

Nari nzi umuryango winjizaga amadorari makumyabiri buri cyumweru maze ukayakoresha yose mu gihe hariho undi muryango ufite abawugize bangana n’uwa mbere nyamara wo ukinjiza amadorari cumi n’abiri gusa ariko ukazigama idorari rimwe cyangwa abiri buri cyumweru. Ibi babigeragaho kubera kureka kugura ibintu byasaga nk’aho ari ngombwa ariko byashoboraga kurekwa ntibigire icyo bitwara. -Ibaruwa 156, 1901. UB2 262.2