Go to full page →

Igice Cya 49 — Izina Ryihariye N’abantu Bihariye UB2 309

Ntabwo Dutewe Isoni N’izina Ryacu UB2 309

Turi Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Mbese duterwa isoni n’izina ryacu? Igisubuzo cyacu ni, “Oya, oya! Ntabwo duterwa isoni na ryo. Ni izina Uhoraho yaduhaye. Ryerekana ukuri kugomba kuba igipimo cy’amatorero.”-Ibaruwa 110, 1902. UB2 309.1

Turi Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi kandi ntidushobora na hato guterwa isoni n’iri zina. Nk’ishyanga tugomba gushikama ku kuri n’ubutungane. Ubwo ni bwo tuzahesha Imana ikuzo. Tugomba kurokorwa mu bibi, ntitugwe mu mitego cyangwa ngo twanduzwe n’abantu. Tugomba guhora duhanze amaso Yesu we Nkomoko yo kwizera kwacu kandi akaba ari na we ukunonosora. -Ibaruwa 106, 1903. UB2 309.2