Go to full page →

Ururimi kavukire ntirukwiriye kwirengagizwa IZI2 142

Mu ishami ryose ry’uburezi harimo ibintu bikwiriye kumenywa by’ingenzi kuruta ibibonesha n’ubumenyi rusange. Nimufatire icyitegererezo ku rurimi. Ikintu cy’ingenzi kiruta kumenya indimi zo mu mahanga, ari izikivugwa cyangwa izitakivugwa, ni ukubasha kwandika no kuvuga ururimi kavukire utarushye kandi neza. Ariko nta bwenge bubonerwa mu kwiga amategeko y’ikibonezamvuga washobora kugereranya n’akamaro ko kwiga ururimi urumazeyo. Kwiga nk’uku, akenshi kuzana umugisha cyangwa umuvumo39 Ed. 234; IZI2 142.2