Go to full page →

Ibitabo byanditswe n’abatagira icyo bemera byangwa n’Imana IZI2 142

Mbese ni umugambi w’Imana ko inyigisho z’ibinyoma n’impaka z’ibinyoma n’amagambo y’uburiganya ya Satani bihora imbere y’ubwenge bw’abasore n’abana? Mbese ibitekerezo bya gipagani n’iby’abatizera Imana bikwiriye gushyirwa imbere y’abigishwa bacu nk’aho ari ibitabo by’ingiramumaro byo kongerwa mu bubiko bw’ubwenge bwabo? Imirimo y’umuhanga ushidikanya Imana. ni imirimo y’ubwenge bwiyeguriye umurimo w’uwiyeguriye umurimo w’umwanzi. None se abavuga ko ari abagorozi, bashaka kuyobora abana n’abasore mu nzira y’ukuri, inzira yagenewe kunyurwamo n’abacunguwe n’Uwiteka, bikwiriye ko Imana yabemerera gushyira imbere y’abasore ibyigisho bizabayobya bikerekana Imana uko itameze? Mbese ibitekerezo by’abatizera kandi bafite ingeso mbi byakwemerwa ngo byigishwe abigishwa kuko byakomotse ku bantu bemerwa n’ab’isi ko ari abahanga? Mbese abavuga ko bizera Imana bazakusanya ibyo bitekerezo by’abanditsi badatunganye babibike nk’amabuye y’igiciro cyinshi abitswe mu butunzi bw’ubwenge? Ntibikabeho. 40 CT 25,26; IZI2 142.3