Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INTAMBARA IKOMEYE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 31 - UMURIMO W’IMYUKA MIBI

    Gufatanya kw’ibigaragara n’ibitagaragara byo ku isi, umurimo w’Abamarayika b’Imana, n’imirimo y’imyuka mibi, yahishuwe ku mugaragaro mu Byanditswe Byera, kandi bikaba biruhije kubitandukanya mu mateka ya mwenemuntu. Abantu benshi bakomeje guhakana ko imyuka mibi ibaho, kandi bakizera ko n’Abamarayika baziranenge “bakorera abazaragwa agakiza” ari imyuka y’abapfuye. Nyamara Ibyanditswe Byera ntibyigisha gusa kubaho kw’abamarayika bera n’abamarayika babi, ahubwo binagaragaza n’ibihamya bidashidikanywa by’uko atari imyuka y’a bantu bapfuye.II 503.1

    Mbere y’uko umuntu aremwa, Abamarayika bari bariho; kuko igihe Imana yashyiragaho imfatiro z’isi, “inyenyeri zo mu museke zaririmbiye icyarimwe, maze abana b’Imana bose barangura ijwi ry’ibyishimo.” 1Yobu 38:7 Nyuma y’aho umuntu acumuriye, Abamarayika batumwe kujya kurinda igiti cy’ubugingo, kandi ubwo, ni mbere yuko urupfu rugera ku bantu. Kamere y’abamarayika isumba iy’abantu. Kuko Umunyazaburi yavuze ati: “Wari ugiye kumugira nk’abamarayika, aburaho gato”. 2Zaburi 8:5II 503.2

    Ibyanditswe Byera bitumenyesha ibyo umubare, imbaraga n’ubwiza by’abamarayika n’isano bafitanye n’ubutegetsi bw’Imana, ndetse n’uruhare bafite mu murimo wo gucungura umuntu. “Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka isi yose.” 3Zaburi 103:19-21 Kandi Umuhanuzi aravuga ati: “Ndongera ndareba numva ijwi ry’abamarayika, bari benshi cyane, ibihumbi n’ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba bakuru.” 4Ibyahishuwe 5:11 Daniyeli yeretswe intumwa zo mu ijuru kandi zari ibihumbi bitabarika. Intumwa Pawulo abavuga ko ari “ikoraniro ritabarika”. 5Daniel; Abaheburayo 12:22 Umuhanuzi Ezekiyeli avuga ko izo ntumwa z’Imana zagendaga zinyuranamo “kandi zinyaruka nk’umurabyo.” 6Ezekiyeli 1:14 barabagiranishwa n’ikuzo, kandi barihutaga cyane. Marayika wabonekeye ku gituro cy’Umukiza yari “afite mu maso harabagirana, imyambaro ye yeraga nk’urubura”, byatumye abarinzi bagira ubwoba, bahinda umushyitsi “bamera nk’abapfuye.” 7Matayo 28:3,4 Igihe Senakeribu, Umwami w’Abasiriya wishyira hejuru, ubwo yatukaga Imana n’izina ryayo, kandi agatera ubwoba Abisiraheli yirata ko agiye kubarimbura, “muri iryo joro Marayika w’Uwiteka amanukana uburakari atsemba ingabo z’Abasiriya ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu, ari abagabo bakomeye, n’abayobozi n’abagaba b’ingabo bose,“ 82 Abami 19: 35; 2 Ingoma 32:21 bo mu ngabo za Senakeribu. Nuko asubira mu gihugu cyabo yijimye mu maso kandi akozwe n’isoni.II 503.3

    Abamarayika batumwe gukorera abana b’Imana imirimo y’imbabazi. Batumwe kubwira Aburahamu amasezerano y’imigisha; batumwe ku marembo y’i Sodomu kwa Loti umukiranutsi, kugira ngo bamukure mu irimbukiro; batumwe kuri Eliya ubwo yari acitse intege kandi agiye kwicirwa n’inzara mu butayu; batumwe kuri Elisha, bajyana amagare y’umuriro n’amafarashi, igihe umudugudu muto yari arimo wari ugoswe n’abanzi; batumwe kuri Daniyeli, igihe yari mu ngoro y’umwami w’umupagani ashaka ubwenge mvajuru, cyangwa mu gihe bamujugunyaga mu rwobo ngo ahinduke umuhigo w’intare; batumwe kuri Petero ari mu nzu y’imbohe ya Herode yaciriwe urwo gupfa; batumwe ku banyururu bari bafungiwe muri gereza y’Abanyafilipi; batumwe kuri Pawulo na bagenzi be igihe baterwaga n’umuraba uteye ubwoba mu ijoro ubwo bari mu nyanja ngari; batumwe gukingura umutima wa Kaluneliyo kugira ngo yakire ubutumwa bwiza; batumwe kuri Petero ngo ashyire umusirikare w’umunyamahanga ubutumwa bw’agakiza. Uko niko abamarayika baziranenge bagiye bakorera abantu b’Imana mu bihe byose. II 504.1

    Buri mwigishwa wa Kristo wese yagenewe Marayika wo kumurinda. Abo barinzi bo mu ijuru, bakingira abakiranutsi imbaraga z’umubi. Ibyo na Satani yari abizi nicyo cyatumye avuga ati: ‘Mbese Yobu yubahira Imana ubusa ? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose ?’ 9Yobu 1: 9,10 Uburyo Imana irinda abantu bayo, bwavuzwe n’Umunyazaburi muri aya magambo: “Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza. ” Umukiza yavuze iby’abamwizera ati:“Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru, bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru”. 10Matayo 18:10 Abamarayika batumwe gukorera abana b’Imana, bemererwa guhora imbere y’Imana ibihe byose.II 504.2

    None rero, ubwo abantu b’Imana bugarijwe n’imbaraga z’ubushukanyi n’ubucakura bw’umutware w’umwijima utagoheka, bakaba banahanganye n’imbaraga z’imyuka mibi yose, bafite ubwishingizi butajegajega bwo kurindwa n’abamarayika bo mu ijuru. Ubwo bwishingizi ntibwatanzwe kuko butari bukenewe. Niba Imana yarahaye abana bayo isezerano ry’ubuntu n’uburinzi bwayo, ni uko hari ingabo zikomeye z’umubi bagomba gusakirana, ingabo zitabarika, zikora ubudacogora kandi zabyiyemeje, kandi nta n’umwe ukwiriye kuyoberwa ubucakura n’imbaraga zayo cyangwa ngo abure kubwirinda.II 504.3

    Iyo myuka mibi mbere na mbere bari ibiremwa biziranenge, bifite kamere, imbaraga n’ubwiza bihwanye n’ibyo ibiremwa byera byo mu ijuru ari byo ubu byitwa intumwa z’Imana. Ariko bimaze gucumura, byafatanyirije hamwe gutesha Imana agaciro no kurimbura umuntu. Bifatanyije na Satani kwigomeka, maze bakirukananwa mu ijuru, bakomeje gushyigikirana mu ntambara yo kurwanya ubutegetsi bwo mu ijuru uko ibihe byagiye bisimburana. Ibyanditswe Byera bitubwira ibyo ishyirahamwe ryabo, ubutegetsi bwabo n’amategeko yabo y’uburyo bwinshi, ubuhanga bwabo, n’ubwicanyi bwabo, n’uburyarya bwabo, bwo guhungabanya amahoro n’umunezero bya mwenemuntu.II 505.1

    Isezerano rya Kera ryerekana imibereho n’imikorere y’iyo myuka mibi; ariko igihe Kristo yari mu isi, nibwo imyuka mibi yigaragaje mu mbaraga no mu buryo bukomeye. Kristo yazanywe no gusohoza umugambi w’inama y’agakiza, ubwo Satani yari yiyemeje kwigarurira isi yose. Yari yarashoboye gukwiza ibigirwamana mu mpande zose z’isi, usibye muri Palestina. Icyo gihugu cyonyine umushukanyi atari yarashoboye kwigarurira, nicyo Yesu yasanzemo abantu, abamurikishiriza umucyo wo mu ijuru. Aho niho imbaraga ebyiri zihanganye zahiganiraga gutsinda.Yesu yari ateze ibiganza bye byuje urukundo, ararika abashaka bose kwakira imbabazi n’amahoro bye. Ingabo z’umwijima zibonye ko nta bubasha busesuye zifite ku isi, kandi zasobanukiwe ko Kristo naramuka ashohoje umurimo we, ubutegetsi bwazo buzakurwaho bidatinze. Satani yagize umujinya nk’uwo intare iziritswe, maze akoresha imbaraga ze zose kura ngo yigarurire imibiri n’imitima by’abantu.II 505.2

    Kuba abantu baterwa n’abadayimoni bigaragarira neza mu Isezerano Rishya. Ababaga bafashwe n’abadayimoni ntibababazwaga gusa n’indwara zisanzwe zitewe n’ibyo. Yesu yari asobanukiwe neza n’icyo arwana nacyo, kandi yari azi ko imyuka mibi iriho n’uko ikora.II 505.3

    Icyitegererezo gikomeye cy’umubare, imbaraga n’ubuhendanyi by’abadayimoni, ndetse n’icy’imbaraga n’imbabazi bya Kristo, byose bigaragarizwa mu Byanditswe igihe yirukanaga abadayimoni mu muntu i Gadara. Abo banyabyago bari batewe n’abadayimoni, ntibashakaga ubegera, bikebeshaga ibyuma, bakabira ifuro, bagahirita, bagataka cyane bavuza induru, bakishwanyagura kandi bakagirira nabi abagerageje kubegera. Imibiri yabo yaraviriranaga, yarahindanye n’intekerezo zabo zari zarangiritse, byerekanaga uburyo umutware w’umwijima yanezerwaga. Umwe mu badayimoni wari wateye abantu yarivugiye ati:“Nitwa Gitero-nyamwinshi kuko turi benshi cyane”. 11Mariko 5:9Mu ngabo z’Abaroma igitero-nyamwinshi kimwe cyabaga kigizwe n’umubare w’abasirikare kuva ku bihumbi bitatu kugeza ku bihumbi bitanu. Ingabo za Satani nazo ziremamo imitwe, kandi umutwe mutoya w’abadayimoni bari bateye abo bantu babazwe ntibari munsi y’igitero-nyamwinshi kimwe.II 506.1

    Kubwo itegeko rya Yesu, iyo myuka mibi yavuye muri abo bantu, basigara batuje bicaye ku birenge by’Umukiza, bitonze, bafite ubwenge kandi baguye neza. Ariko abadayimoni bahawe uburenganzira bwo kuroha umugana w’ingurube mu nyanja; maze abaturage b’i Gadara babona ko bagize igihombo kubirutisha umugisha yari atanze, maze bituma bahatira Umukiza waturutse mu ijuru kuva aho. Icyo ni cyo Satani yifuzaga kugeraho. Kuba barashinjaga Yesu ko afite uruhare mu gihombo cyabo, Satani yabyuririyeho maze yinjiza inarijye mu mitima y’abo baturage bituma banga kumva amagambo y’Umukiza. Satani akomeje kurega Abakristo ko aribo bateza igihombo, ubukene n’imibabaro, aho gutunga urutoki ku gucumura — kuko ariwe nkomoko ndetse n’ingabo ze.II 506.2

    Nyamara umugambi wa Kristo ntiwagwabijwe. Yemereye imyuka mibi kurimbura umugana w’ingurube kugira ngo acyahe Abayuda boroye ayo matungo zanduye kubwo gushaka indamu. Iyo Yesu ataza kwirukana abo badayimoni mu bantu, ntibajyaga kuroha ingurube mu nyanja gusa, ahubwo bajyaga kuzirohanamo n’abashumba bazo ndetse na bene zo. Kurokoka kw’abashumba na bene izo ngurube kwaturutse gusa ku mbaraga ye n’ imbabazi ze byakoreshejwe kugira ngo abakize. Nuko rero, ibyo byabereheyo kugira ngo bibere akabarore abigishwa babone imbaraga zikabije z’ubugome bwa Satani agirira abantu n’inyamaswa. Umukiza yifuzaga ko abigishwa be bamenya umwanzi bagiye kuzasakirana nawe, kugira ngo batazayobywa kandi bagatsindwa n’uburiganya bwe. Nanone kandi yashakaga ko abaturage bo muri ako gace bibonera imbaraga ze zica ingoyi z’ububata bwa Satani zikabohora abo yari yaragize imbohe. Nubwo Yesu ubwe yahavuye, abo bantu bakorewe igitangaza cyo gukizwa basigaye bahamya imbabazi z’uwo Mugiraneza. II 506.3

    Ibindi byitegererezo bihwanye n’ibyo byashyizwe mu Byanditswe. Umwana w’umukobwa w’umunyamahangakazi w’i Fenisiya ho muri Siriya, yari yatewe na dayimoni aramugagaza, maze Yesu amwirukanisha ijambo rye. Hari ‘uwatewe na dayimoni, akaba impumyi n’ikiragi; umusore wari wahanzweho na dayimoni itera uburagi, ibihe byinshi yajyaga imuta mu muriro, ubundi ikamuta mu mazi kugira ngo imurimbure’ 12Mariko 7:26-30; Matayo 12:22; Mariko 9:17-27, ;uwari wahanzweho na dayimoni wanduye, akabuza abantu amahoro mu rusengero i Kaperinawumu ku munsi w’Isabato — abo bose bakijijwe n’uwo Mukiza w’impuhwe nyinshi. Mu ngero hafi ya zose, Yesu nk’ufite ubwenge bwihariye, yirukanishaga dayimoni itegeko maze agasohoka mu wari uhanzweho ubutazongera kumubabaza ukundi. Abari mu Rusengero i Kaperinawumu babonye imbaraga za Yesu, barumirwa, nuko baravugana bati: ” Mbega ijambo! Dore arategekesha abadayimoni ubutware n’ububasha nabo bakamenengana13Luka 4:36”.II 507.1

    Ababaga bahanzweho n’abadayimoni byagaragaraga ko buri gihe babaga bafite umubabaro ukabije; ariko kandi siko byahoraga. Kugira ngo babone imbaraga z’indengakamere, bamwe bemeraga gukoresha ubushobozi bahawe na Satani. Uko bisanzwe abo nta kibazo babaga bafitanye na Satani. Muri iryo tsinda, habagamo abafite imyuka y’ubupfumu; nka Simoni Magusi, Elumasi wari umurozi n’umukobwa w’umushitsikazi wajyaga akurikira Pawulo na Silasi i Filipi. II 507.2

    Nta bari mu kaga gakomeye ko kwikurura imyuka y’abadayimoni, nk’abantu barenga ku buhamya bw’ibyo babona no kubw’Ibyanditswe Byera, bagahakana ko imyuka mibi itabaho kandi bakirengagiza ibikorwa by’umwanzi n’abamarayika be. Igihe cyose twirengagije ubucakura bwabo, baba bigiriye amahirwe akomeye kuko benshi bazakurikiza ibitekerezo byabo bitwaje ko ari ubwenge bwabo. Niyo mpamvu, ubwo twegereje iherezo ry’ibihe, aho Satani akorana imbaraga zikomeye ngo ayobye kandi arimbure, akwirakwiza inyigisho hose zo kwizeza abantu ko atabaho. Umugambi we ni uwo kwitwikira we n’imikorere ye ntibishyirwe ngo bitamenyekana.II 507.3

    Uwo mushukanyi w’umunyamwete ntakimutera ubwoba cyane nko kubona dutahuye ubucakura bwe. Kugira ngo ahishe kamere ye n’imigambi ye, yiyerekana mu ishusho y’urukozasoni kandi isuzuguritse. Anezezwa no kubona abantu bamushushanya nk’ikintu cy’urukozasoni cyangwa giteye ishozi, kitagira ishusho, kijya gusa n’inyamaswa kandi kijya gusa n’umuntu. Anezezwa no kumva izina rye rikoreshwa mu mikino no mu bitutsi kubiyita abanyabwenge kandi bajijutse.II 508.1

    Ibyo biterwa n’uko yiyoberanya mu buryo buhanitse maze ugasanga hakunze kwibazwa ngo: “Mbese koko icyo kiremwa kibaho”? Icyo ni igihamya cy’insinzi y’amahame avuguruza amagambo y’ukuri ko mu Byanditswe Byera, bigaragara no mu madini y’iki gihe. Kandi biterwa n’uko Satani ashobora kwigarurira bitamuruhije intekerezo z’abatazi imikorere ye, ko Ijambo ry’Imana rihora riduha ingero nyinshi z’ubucakura bw’imirimo ye, rikaduhishurira ibanga ry’aho akura imbaraga, kugira ngo twirinde kandi twitegura imitego ye.II 508.2

    Imbaraga n’ubuhendanyi bya Satani n’ingabo ze bigomba kutwiteguza kugira ngo dushake ubwihisho no gutabarwa bibonerwa mu mbaraga ikomeye y’Umucunguzi wacu. Twitondera kurinda amazu yacu dukingisha ibihindizo n’ ingufuri bikomeye, kugira ngo dukingire ibyacu n’ubugingo bwacu, turinda abajura; ariko si kenshi dutekereza uko abamarayika babi bahora batwubikiriye, ndetse n’uwo duhanganye nawe, mu mbaraga zacu, tudafite uburyo na bumwe bwo kwirwanirira. Baramutse babonye uburyo, bashobora kurangaza intekerezo zacu, bagahungabanya kandi bakaremaza imibiri yacu, bakarimbura ubutunzi bwacu n’ubugingo byacu. Banezezwa no kubona ubuhanya no kurimbuka. Igiteye ubwoba ni abanga kumvira ibyo ijuru risaba, maze bakiroha mu mitego ya Satani, kugeza ubwo Imana ibareka ngo bayoborwe n’imyuka mibi. Ariko abakurikira Kristo bahora bahishwe munsi y’u burinzi bwe. Abamarayika b’imbaraga nyinshi batumwa kubarinda bavuye mu ijuru. Umwanzi ntashobora kumena igihome Imana yashyizeho ngo gikingire ubwoko bwayo.II 508.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents