Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INTAMBARA IKOMEYE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 4 - ABAWALIDENSE (ABAVODUWA)

    Mu gihe cy’umwijima wari ubuditse ku isi ubwo ubupapa bwamaraga igihe kirekire butegeka isi, ntabwo umucyo w’ukuri wigeze uzima burundu. Mu bihe byose habagaho abantu bahamya Imana, bakomezaga kwizera ko Kristo ari wenyine uhuza Imana n’abantu, bakomezaga kugira Bibiliya umugenga w’imibereho yabo, kandi bakubahiriza Isabato nyakuri. Ntabwo abari kuzakurikiraho bari kuzigera bamenya ibyiza byinshi abatuye isi bakesha abo bantu. Abantu babitaga abahakanyi, barwanyaga imigambi yabo, baneguraga imyitwarire yabo, bazimanganyaga ibyo banditse, bakabisobanura uko bitari, cyangwa bakabikuramo iby’ingenzi. Nyamara bakomeje gushikama, maze uko ibihe bihaye ibindi bagumana kwizera kwabo kuzima, bakagufata nk’umurage utunganye uzigamiwe abo mu bisekuru bizakurikiraho.II 60.1

    Amateka y’abantu b’Imana yo mu gihe cy’umwijima cyamaze imyaka amagana menshi, ubwo Abanyaroma bari bafite ubutegetsi, yanditswe mu ijuru, nyamara mu nyandiko z’abantu wayasangaga ahantu hake cyane. Udusigisigi tw’amateka avuga iby’imibereho yabo, ni duke cyane, keretse urebeye mu birego by’ababatotezaga. Ubutegetsi bw’Abanyaroma bwari bufite umurongo bwagenderagamo wo gutsembaho igisigisigi cyose cy’umuntu witandukanyaga n’inyigisho zabwo cyangwa amategeko yabwo. Ubwo butegetsi bwashakishaga uko butsembaho ikintu cyose cyanyuranyaga n’amahame n’imyemerere yabwo, baba abantu cyangwa inyandiko. Gushidikanya cyangwa kwibaza ku bubasha bw’amahame yashyizweho n’abapapa byabaga bihagije gucisha umutwe ubihangaye yaba umukire cyangwa umukene, ukomeye cyangwa uworoheje. Roma kandi yihatiraga gusibanganya inyandiko zose zihishura ubugome yagiriraga abatavuga rumwe na yo. Inama zikoreshejwe na papa zategekaga ko ibitabo n’inyandiko byanditswemo iby’ubwo bugome zitwikwa. Icapiro ritarabaho hariho ibitabo bike kandi bikozwe mu buryo buruhije kubibika. Kubw’ibyo, ibintu byari kubera inkomyi Abanyaroma ngo batagera kuri uwo mugambi wabo byari bikeya.II 60.2

    Nta torero na rimwe ryari riherereye aho ubutegetsi bw’Abanyaroma bwageraga ryasigaye ritambuwe umudendezo wo kwishyira ukizana mu mitekerereze. Ubupapa bukigera ku butegetsi bwahise bukandamiza abantu bose bangaga kwemera ubuyobozi bwabwo, maze ayo matorero agenda yemera urusorongo kuyoboka ubutegetsi bwabwo.II 61.1

    Mu Bwongereza, Ubukristo bwo mu bihe bya mbere bwari bwarashinze imizi kera. Kubera iyo mpamvu, ubutumwa bwiza Abongereza bakiriye mu binyejana bya mbere ntabwo bwari bwangijwe n’inyigisho z’ubuyobe bw’Abanyaroma. Akarengane kakozwe n’abami b’abapagani kakagera no muri ibyo bice bya kure bikikije inyanja ni cyo kintu kimwe rukumbi amatorero ya mbere yo mu Bwongereza yahawe na Roma. Benshi mu bakristo bavaga mu Bwongereza bahunze akarengane bahungiye muri Scotland; aho ni ho ukuri kwageze muri Ireland guturutse, kandi muri ibyo bihugu byose abantu bakwakiranye ibyishimo.II 61.2

    Igihe aba Saxons bigaruriraga Ubwongereza, igihugu cyategetswe n’ubupagani. Abo bafashe icyo gihugu basuzuguye guhabwa inyigisho n’abacakara babo bituma abakristo biyemeza guhungira mu misozi no mu bisambu. Nyamara nubwo uwo mucyo wamaze igihe uhishwe wakomeje kumurika. Mu kinyejana cyakurikiyeho, uwo mucyo wamuritse muri Scotland cyane ku buryo wasakaye no mu turere twa kure. Haje umunyabwuzu witwa Columba na bagenzi be baturutse muri Ireland begeranya abizera Kristo bari baratataniye ku kirwa cyari cyonyine cyitwa Iona, maze aho hantu bahagira ihuriro ry’umurimo w’ibwirizabutumwa. Umwe muri abo babwirizabutumwa yubahirizaga Isabato yemewe na Bibiliya, bityo abahatuye bigishwa uko kuri. Kuri icyo kirwa cya Iona hashinzwe ishuri ryasohokagamo ababwirizabutumwa batigishaga ubutumwa bwiza gusa muri Scotland no mu Bwongereza, ahubwo bajyaga kubwigisha no mu Budage, mu Busuwisi ndetse no mu Butariyani.II 61.3

    Nyamara Roma yari ihanze ijisho ku Bwongereza maze yiyemeza kubwigarurira ngo ibutegeke. Mu kinyejana cya gatandatu, abavugabutumwa b’Abanyaroma batangiye igikorwa cyo guhindura abakristo aba Saxons bari abapagani. Abanyaroma bakiriwe neza n’abo bavamahanga b’abirasi maze batera abantu ibihumbi byinshi kwemera imyizerere y’itorero gatolika ry’i Roma. Uko umurimo wabo wateraga imbere, abayobozi b’idini y’ubupapa n’abayoboke babo bagiranye amakimbirane n’abakristo bo mu gihe cya mbere. Izo mpande zombi zagaragaje guhabana gukomeye. Abakristo bari abantu boroheje, bicisha bugufi kandi imico yabo, inyigisho zabo, ndetse n’imigirire yabo byari bikurikije imyigishirize y’Ibyanditswe Byera; mu gihe imyitwarire y’abo bandi yagaragazaga imyizerere idafite ishingiro, kwiyerekana ndetse no kwishyira hejuru y’abandi.II 62.1

    Intumwa ya Roma yasabye ko ayo matorero y’abakristo yemera ubushobozi bw’ikirenga bwa Papa. Abongereza basubije bicishije bugufi ko umugambi wabo ari ugukunda abantu bose, ariko ko papa nta bushobozi bw’ikirenga afite mu Itorero, kubw’ibyo, icyubahiro bashobora kumuha kikaba ari igikwiriye umuyoboke wese wa Kristo. Bagerageje incuro nyinshi kwemeza abo bakristo kuyoboka papa ariko abo bakristo bicishaga bugufi, bamaze gutangazwa n’ubwirasi bw’intumwa ye, basubije bashikamye ko umuyobozi bemera ari Kristo wenyine.II 62.2

    Icyo gihe ni bwo imigambi nyayo y’ubupapa yagaragaye. Umuyobozi w’i Roma yarababwiye ati: “Nimutemera kwakira abavandimwe banyu babashakira amahoro, muzakira abanzi banyu babazaniye intambara. Nimutemera gufatanya natwe kwereka aba Saxons inzira y’imibereho, bazabazanira urupfu.” 23J.H. Merle D’Aubigné,II 63.1

    Ntabwo iryo jambo ryari iryo gukinishwa. Mu kurwanya abo bahamya bo kwizera gukomoka muri Bibiliya hakoreshejwe intambara, uburyarya ndetse n’ibinyoma, kugeza ubwo amatorero yo mu Bwongereza asenywe bitaba ibyo agahatirwa kuyoboka ubutegetsi bwa Papa.II 63.2

    Mu bihugu bitategekwaga n’Abanyaroma, hashize ibinyejana byinshi hariho amatsinda y’abakristo batigeze bagerwaho n’inyigisho zipfuye z’ubupapa. Bari bakikijwe n’ubupagani, ndetse uko ibihe byahitaga bakagerwaho n’ingaruka z’amakosa yabwo. Nyamara bakomezaga gushikama kuri Bibiliya bakayifata nk’umuyobozi wo kwizera kwabo kandi bagakurikiza kwinshi mu kuri kuyanditswemo. Abo bakristo bemeraga ko amategeko y’Imana adahinduka kandi ahoraho ndetse bagakomeza Isabato ivugwa mu itegeko rya kane. Amatorero yashikamye muri uko kwizera kandi yabonekaga muri Afurika yo hagati no mu baturage b’Abanyarumeniya bo muri Aziya.II 63.3

    Nyamara abitwa Abawalidense (Abavoduwa) ni bo bari ku isonga mu bantu bose banze kwemera kwishyira hejuru k’ubutegetsi bw’ubupapa. Mu gihugu ubupapa bwari bufitemo icyicaro, abantu baho barwanyije bashikamye ibinyoma byabwo ndetse no kwangiza kwabwo. Amatorero menshi yo muri Piedmont yamaze imyaka amagana menshi ari mu mudendezo, ariko igihe cyaje kugera Roma iyasaba kuyiyoboka ishyizeho umwete. Nyuma yo guhangana n’ubwo butegetsi bw’igitugu bikaba iby’ubusa, abayobozi b’ayo matorero bemeye ariko badashaka ububasha bw’ubwo butegetsi isi yose yasaga nk’aho yayobotse. Nyamara hari bamwe muri bo banze kuyoboka ubutegetsi bwa papa cyangwa abapadiri. Biyemeje kuba indahemuka ku Mana yabo no kurinda ubusugi bwabo no kwiyoroshya byo kwizera kwabo. Ubwo habayeho kwitandukanya. Bamwe bahoze bagendera mu kwizera kwa kera barakuretse; bamwe basize imisozi ya Alps yari kavukire kabo bajya kwamamaza ukuri mu bindi bihugu; abandi bagiye kwihisha mu bibaya no mu bitare byiherereye byo mu misozi maze bahakomereza umudendezo wabo wo kuramya Imana.II 63.4

    Ukwizera Abakristo b’Abawalidense bari bafite kandi bigishaga kwari guhabanye mu buryo bugaragara n’inyigisho z’ibinyoma Roma yigishaga. Imyemerere yabo mu by’iyobokamana yari ishingiye ku ijambo Imana yandikishije, ari ryo gahunda nyakuri yo kwemera kwa Gikristo. Nyamara abo bahinzi bicishaga bugufi, aho bari barihishe bitaruye ab’isi kandi babaga bomatanye n’imirimo yabo ya buri munsi yo kwita ku mikumbi yabo no guhingira imizabibu yabo, si bo bari barigejeje ku kumenya ukuri guhabanye n’amahame n’ubuyobe by’itorero ry’i Roma ryayobye. Ntabwo kwari ukwizera gushya bari bakiriye. Imyemerere yabo mu by’iyobokamana yari umurage barazwe n’ababyeyi babo. Barwaniriraga ukwizera abo mu itorero ry’intumwa. Bari bafite, “kwizera abera bahawe rimwe, bakageza iteka ryose.” Yuda 3. Itorero ryo mu butayu, ritari iryarangwaga no kwibona ryabaga mu murwa mukuri w’isi icyo gihe, ni ryo ryari itorero nyakuri rya Kristo, ni ryo ryarindaga ubutunzi bw’ukuri Imana yabikije abantu bayo ngo babugeze ku batuye isi.II 64.1

    Imwe mu mpamvu z’ingenzi zari zaratumye itorero nyakuri ryitandukanya na Roma ni urwango Roma yagiriraga Isabato ivugwa muri Bibiliya. Nk’uko byari byarahanuwe, ubutegetsi bw’ubupapa bwasiribanze ukuri. Bwasuzuguye bikabije amategeko y’Imana maze bushyira hejuru imigenzo yahimbwe n’abantu. Amatorero yayoborwaga n’ubutegetsi bwa Papa yahatiwe hakiri kare kubahiriza umunsi wa mbere (Kucyumweru) nk’umunsi wera. Mu gihe ikinyoma no kugendera ku migenzo byari byarahawe intebe, benshi barimo n’abantu b’Imana by’ukuri bashyizwe mu rujijo bituma nubwo bubahirizaga Isabato bareka no kugira umurimo bakora ku cyumweru. Ntibategetse abantu kubahiriza umunsi wo Kucyumweru gusa, ahubwo banabasabye gutesha Isabato agaciro, kandi mu mvugo ikakaye bakarega abatinyukaga kuyubahiriza. Uburyo bumwe rukumbi abantu bari basigaranye bwo gushobora kubaha amategeko y’Imana bwari mu guhunga ubutegetsi bw’i Roma.II 64.2

    Abawalidense bari mu moko ya mbere y’i Burayi yagize Inyandiko z’Ibyanditswe Byera zisobanuye mu ndimi zayo. Mu myaka amagana menshi yabanjirije ubugorozi bw’itorero bari bafite inyandiko ya Bibiliya yo mu rurimi rwabo kavukire yandikishijwe intoke. Bari bafite ukuri kutavanzemo ubuyobe na buke, maze ibyo bigatuma bangwa kandi bakarenganywa by’umwihariko. Bavuze ko itorero ry’i Roma ari ryo Babuloni yayobye ivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, maze bahangana n’ubuyobe bwayo bashikamye biyemeje guhara ubugingo bwabo. Nubwo kubera kotswa igitutu n’akarengane bamwe badohotse ku kwizera kandi buhoro buhoro bakareka amahame yako, abandi bagumye mu kuri. Mu gihe cy’umwijima n’ubuhakanyi byabaye mu myaka ibinyejana byinshi, habayeho Abawalidense bahakanye ubutegetsi bw’i Roma. Bamaganye gusenga ibishushanyo bavuga ko ibyo ari ukuramya ibigirwamana, kandi bubahirizaga Isabato nyakuri. Muri iyo miraba ikomeye yo kurenganywa, bashikamye ku kwizera kwabo. Nubwo babicishaga amacumu babashungera kandi bakabatwikira ku muriro w’imbago z’Abanyaroma, bashikamye ku gushyigikira Ijambo ry’Imana n’icyubahiro cyayo.II 64.3

    Mu misozi miremire, ari ho mu bihe byose abarenganywaga n’abatotezwaga bahungiraga, ni ho Abawalidense bihishe. Aho ni ho urumuri rw’ukuri rwakomereje kumurika mu mwijima wariho mu bihe bya kera. Aho ni ho, mu myaka ibihumbi byinshi, abo bahamyaga ukuri bakomereje kwizera barazwe n’abakurambere ba kera.II 65.1

    Imana yari yarateganyirije ubwoko bwayo ahantu ho kuyisengera hafite ubwiza butangaje cyane hari haberanye n’ukuri gukomeye yababikije. Kuri abo bizera b’indahemuka bari mu buhungiro, iyo misozi yashushanyaga ubutungane budahinduka bwa Yehova. Berekaga abana babo impinga z’imisozi zabaga zibatwikiriye zifite ubwiza butagira impinduka, maze bakabigisha Imana itajya ihinduka cyangwa ngo ishobore kuba yahinduka, Ijambo ryayo rikaba rihoraho nk’uko iyo misozi itimuka. Imana ni yo yashyize imisozi ku isi irayishimangira kandi iyiha gukomera. Nta cyashobora kuyikura mu myanya yayo usibye ukuboko kw’Imana ifite imbaraga zitagerwa. Uko ni ko yashyizeho amategeko yayo, akaba ari yo rufatiro rw’ubutegetsi bwayo mu ijuru no ku isi. Ukuboko k’umuntu gushobora kugira icyo gukora kuri bagenzi be ndetse kukabavutsa ubuzima; ariko uko kuboko gushobora no kuvana imisozi ku mfatiro zayo kukayiroha mu nyanja iyo gushoboye guhindura rimwe mu mategeko ya Yehova, cyangwa kugasiba rimwe mu masezerano Yehova yasezeraniye abakora ibyo ashaka. Abagaragu b’Imana bakwiriye gushikama mu kumvira amategeko yayo batajegajega nk’uko imisozi itajya iva mu myanya yayo.II 65.2

    Imisozi yari izengurutse ibyo bibaya bigufi yahoraga ibahamiriza ubushobozi bw’Imana bwo kurema, n’icyizere kidahungabana cy’uburinzi bwayo. Abo bagenzi bize gukunda ibimenyetso byabagaragarizaga bucece ko Imana iri kumwe nabo. Ntibigeze bivovotera ibirushya byabagezeho kuko batari bigunze muri iyo misozi barimo bonyine. Bashimiraga Imana ko yari yarabateguriye ahantu ho guhungira umujinya n’ubugome abantu babagiriraga. Banezezwaga n’umudendezo bari bafite wo kuyiramya. Kenshi iyo babaga bahigwa n’abanzi babo, gukomera kw’iyo misozi kwababeraga uburinzi bugaragara. Baririmbaga indirimbo zasingizaga Imana bari mu tununga tw’iyo misozi, kandi ingabo z’Abanyaroma ntizashoboraga gucecekesha izo ndirimbo zabo zo gushima Imana.II 65.3

    Abo bayoboke ba Kristo bari bafite kwiyegurira Imana nyako, biyoroheje kandi bamaramaje. Babonaga ko amahame y’ukuri arusha agaciro amazu n’imirima, incuti, imiryango yabo, ndetse akarusha n’ubuzima bwabo. Bashakaga uko bacengeza ayo mahame mu bitekerezo by’urubyiruko. Kuva mu buto bwabo, abana bigishwaga Ibyanditswe Byera kandi bakigishwa gufata ibyo amategeko y’Imana asaba nk’ibitunganye. Bibiliya zari nke cyane; kubw’iyo mpamvu abantu bihatiraga gufata mu mutwe amagambo yayo. Abantu benshi bashoboraga kuvuga mu mutwe imigabane minini y’Isezerano rya Kera n’Irishya. Ibyo batekerezaga ku Mana babihuzaga n’ibyiza babonaga mu byaremwe ndetse n’imigisha yoroheje ya buri munsi. Abana bigaga gushimira Imana kuko ari yo itanga ibyiza byose n’ihumure ryose.II 66.1

    Kubera impuhwe n’urugwiro ababyeyi babaga bafite, bakundaga abana babo ku buryo batabemereraga kwirundumurira mu byo bararikira. Bari kuzanyura mu buzima bw’ibigeragezo kandi bugoye, ndetse byanashoboka bakicwa bahowe kwizera Imana kwabo. Guhera mu buto bwabo, abana batozwaga kwihanganira ibirushya no kubaha ubutegetsi, ariko bakagomba no kumenya kwifatira ibyemezo. Bigishwaga bakiri bato kumenya gufata inshingano, kwitonda mu byo bavuga no gusobanukirwa ubwenge buri mu guceceka. Ijambo rimwe rivuzwe rititondewe rikumvwa n’abanzi babo ntiryashoboraga gushyira mu kaga urivuze gusa, ahubwo ryashoboraga no kwicisha abavandimwe be amagana menshi; kuko abanzi b’ukuri bakurikiranaga abatinyukaga guharanira umudendezo mu byo kwizera nkuko amasega ahiga umuhigo wayo.II 66.2

    Abawalidense bari barasize imitungo yabo kubera gukunda ukuri, kandi biyuhaga akuya bashaka ibibatunga bafite kwihangana kudacogora. Buri murima babonaga muri iyo misozi bagasanga ushobora guhingwa bawitagaho bakawubyaza umusaruro. Mu bibaya ndetse n’ahakikije imisozi hatarumbukaga cyane barahatunganyije bituma umusaruro waho wiyongera. Gushakashaka ubukungu no kwitangira umurimo ni bimwe mu byari bigize uburere abana bahabwaga, bukaba ari bwo murage umwe rukumbi bahabwaga. Bigishwaga ko Imana ishaka ko ubuzima buba ishuri umuntu yigiramo kwitwara neza, kandi ko kwikorera ubwabo, guteganyiriza ahazaza, kugira amakenga no kwizera ari byo byonyine bizabashoboza kubona ibyo bakeneye.II 66.3

    Ubwo burere bwari ishuri ry’umuruho no kubabara ariko bwatumaga babaho neza, ibyo bikaba ari byo umuntu waguye mu cyaha akeneye. Ni ryo shuri Imana yamushyiriyeho kugira ngo rimwigishe kandi rimukuze. Nubwo urwo rubyiruko rwamenyerezwaga umuruho no gukora cyane, ntibirengagizaga no kubigisha iby’ubwenge. Babigishaga ko ubushobozi bwose bafite ari ubw’Imana kandi ko bwose bagomba kubwongera no kubuteza imbere ngo bukoreshwe umurimo wayo.II 67.1

    Amatorero y’Abawalidense, mu butungane no kwiyoroshya kwayo, yasaga n’itorero ryo mu gihe cy’intumwa. Ayo matorero yamaganaga ubutware bw’ikirenga bwa papa ndetse n’abepisikopi, akizera ko Bibiliya ari yo muyobozi umwe rukumbi w’ikirenga kandi utabasha kwibeshya. Mu buryo buhabanye n’uko abapadiri b’abanyagitugu b’i Roma babigenzaga, abayobozi b’ayo matorero bakurikizaga icyitegererezo cy’Umwigisha wabo utarazanywe no gukorerwa, ahubwo wazanywe no gukorera abandi. Matayo 20:28 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Abo bayobozi bagabuririraga umukumbi w’Imana mu bwatsi butoshye bakanawuhira amasoko afutse byo mu Ijambo ryayo riziranenge. Abo bantu bateranaga mu buryo butarimo kwiyerekana n’ubwirasi bya kimuntu. Ntibateraniraga mu nsengero zirimbishijwe cyane cyangwa muri za katederali nini cyane, ahubwo bateraniraga ahikinze izuba ho munsi y’imisozi, mu bibaya bya Alpine, cyangwa baba bari mu gihe cy’akaga bagateranira mu bihome byo mu rutare, bateranyijwe no kumva amagambo y’ukuri yavugwaga n’abagaragu ba Kristo.II 67.2

    Ntabwo icyo abo bayobozi bakoraga ari ukwigisha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo banasuraga abarwayi, bigishaga abana, bakeburaga abari mu buyobe, kandi bihatiraga gukemura impaka abantu bagiranaga no kubumvikanisha no kubazanamo urukundo rwa kivandimwe. Mu bihe by’amahoro, abo bayobozi b’umukumbi w’Imana batungwaga n’amaturo rubanda rwatangaga ku bushake; nyamara, nk’uko Pawulo yari umuboshyi w’amahema, buri wese muri bo yigaga ubukorikori cyangwa umwuga runaka wamutunga biramutse bibaye ngombwa.II 67.3

    Urubyiruko rwigishwaga n’abayobozi babo. Nubwo bitaga ku masomo agendanye n’ubumenyi rusange, Bibiliya ni yo yari icyigwa nyamukuru. Bafataga mu mutwe ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo na Yohana ndetse na nyinshi mu nzandiko zo muri Bibiliya. Babakoreshaga mu kwandukura Ibyanditswe byera. Zimwe mu nyandiko zabo zandikishijwe intoki zabaga zigizwe na Bibiliya yose, izindi zigizwe n’imigabane yayo runaka banditse mu ncamake ku buryo ubusobanuro bumwe na bumwe bwayo bworoheje bwongerwagaho n’ababaga bashoboye gusobanura Ibyanditswe Byera mu buryo bwimbitse. Uko ni ko hashyizwe ahagaragara ubutunzi bw’ukuri kwari kwaramaze igihe kinini kwarapfukiranywe n’abashakaga kwishyira hejuru y’Imana.II 68.1

    Ibyanditswe byarandukuwe, umurongo ku murongo, igice ku gice, kubw’uwo murimo abo bantu bakoze badacogora. Rimwe na rimwe bawukoreraga mu buvumo burebure kandi bucuze umwijima cyane bakamurikirwa n’imuri z’ibiti. Uko ni ko umurimo wakomeje gukorwa maze ubushake bw’Imana bwahishuwe bugaragara bumeze nk’izahabu itunganye. Uko bwarushagaho kugaragara, uko bwarushagaho gusobanuka ndetse no kugira imbaraga bitewe n’ibigeragezo abantu banyuzemo ku bwabwo, bizwi gusa n’abari baritangiye gukora uwo murimo. Abamarayika bo mu ijuru babaga bari kumwe n’abo bakozi b’Imana b’indahemuka.II 68.2

    Satani yari yarateye abayobozi bakuru b’idini ry’i Roma gutaba ijambo ry’ukuri ry’Imana baritwikiriza ibinyoma, ubuyobe n’imyizerere itari ukuri; ariko ryarinzwe mu buryo butangaje ntiryigera rihinyuka mu bihe byose byaranzwe n’umwijima. Ntabwo ryari iry’umuntu, ahubwo ni iry’Imana ubwayo. Abantu ntibigeze bacogora mu muhati wabo wo kugoreka ubusobanuro butunganye kandi bwumvikana bw’Ibyanditswe Byera, ndetse no gutuma bivuguruzanya n’ubuhamya bwabyo. Nyamara Ijambo ry’Imana rinesha imiraba yose iryisukaho igendereye kuririmbura. Rimeze nk’ubwato bugenda hejuru y’umuvumba ukaze.II 68.3

    Nk’uko mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro hasi cyane haba hahishemo izahabu n’umuringa ku buryo abantu bose bashaka kugera ku butunzi bwabyo bagomba gucukura, ni ko n’Ibyanditswe Byera byuzuyemo ubukungu bubonwa gusa n’ababushakana umutima wose, bicishije bugufi kandi basenga. Imana yagennye ko Bibiliya iba igitabo cyuzuyemo inyigisho zigomba kwigwa mu gihe icyo ari cyo cyose, zigenewe abantu bose, mu gihe cy’ubuto, icy’ubusore n’icy’ubukuru. Imana yahaye abantu ijambo ryayo ari ukubihishurira ubwayo. Buri kuri gushya kumenyekanye aba ari uguhishurwa gushya kw’imico y’Uwaryandikishije. Kwiga Ibyanditswe Byera ni bwo buryo Imana yashyizeho kugira ngo buheshe abantu kugirana umushyirano wa hafi n’Umuremyi wabo kandi bubaheshe gusobanukirwa n’ubushake bwe. Ni bwo buryo umuntu n’Imana bavuganiramo.II 69.1

    Nubwo Abawalidense babonaga ko kubaha Uhoraho ari yo ntangiriro y’ubwenge, ntabwo birengagizaga akamaro guhura n’abandi bantu, kumenya uko abantu bateye n’uko babaho bifite mu kwagura intekerezo no gukarishya intekerezo n’ubwenge. Abasore bamwe bavaga muri ayo mashuri yabo yo mu misozi boherezwaga mu bigo by’amashuri byo mu mijyi y’Ubutaliyani n’Ubufaransa, aho bari kubonera uburyo bwo kwiga, gutekereza no kwitegereza bwagutse cyane kurenza ubwo baboneraga mu misozi ya kavukire yabo ya Alps. Abasore boherezwaga muri ubwo buryo bahuraga n’ibigeragezo, babonaga ibibi abantu bakora kandi bahuraga n’abakozi ba Satani bafite ubucakura bashakaga kubajyana mu buyobe bukomeye cyane no mu bishuko byabateza akaga gakomeye cyane. Ariko uburere babaga barahawe kuva mu buto bwabo bwari bugendereye kubategurira gutsinda ibyo bigeragezo byose.II 69.2

    Mu mashuri bajyagamo ntibagombaga kugira umuntu n’umwe biringira ngo ababere incuti y’inkoramutima. Imyambaro yabo yabaga idozwe mu buryo butuma bashobora guhisha ubutunzi bukomeye kurenza ubundi babaga bafite, ari bwo nyandiko zandikishijwe intoki z’agaciro gakomeye z’Ibyanditswe Byera. Izo nyandiko, zari umusaruro w’umurimo uvunanye cyane babaga barakoze mu gihe kirekire.II 69.3

    Barazigendanaga maze igihe cyose bibashobokeye bagaha imigabane imwe n’imwe yazo abo byagaragaraga ko bafite imitima ishaka kwakira ukuri. Guhera mu bwana bwabo, abo basore b’Abawalidense babaga baratojwe uwo murimo; bari basobanukiwe inshingano yabo kandi bayikoranaga umurava. Muri ibyo bigo by’amashuri habonetse abihana bakira uko kwizera nyakuri, ndetse byagaragaraga ko amahame yako akwira mu kigo cyose; nyamara abayobozi b’amashuri ya Papa, bakoresheje ubushakashatsi bwabo bwimbitse, bananiwe kumenya aho izo nyigisho bitaga ubuhakanyi zavaga.II 70.1

    Umutima wa Kristo ni umutima wo kuvuga ubutumwa. Ikintu cya mbere umutima wahindutse mushya ushaka gukora ni ukuzana abandi ku Mukiza. Uwo ni wo mutima Abakristo b’Abawalidense bari bafite. Biyumvagamo ko Imana ibashakaho ibirenze kugumana kwera kw’ukuri mu matorero yabo. Biyumvagamo ko bafite inshingano ikomeye yo kumurikira abakiri mu mwijima. Bashakaga gukura abantu mu bucakara Roma yabashyizemo bakoresheje imbaraga ikomeye y’Ijambo ry’Imana. Abigishaga Ijambo ry’Imana b’Abawalidense batozwaga nk’ababwirizabutumwa, bityo buri wese washakaga kujya mu murimo w’Imana yasabwaga kubanza kugira ubunararibonye bw’umubwirizabutumwa. Buri wese yagombaga kwigisha ubutumwa ahantu runaka mu gihe cy’imyaka itatu mbere yo guhabwa inshingano yo kuyobora itorero ry’iwabo. Ku ikubitiro, uwo murimo usaba kwiyanga n’ubwitange, wari uberanye no kubinjiza mu buzima bw’abapasitoro muri ibyo bihe byari bikomereye abantu. Abasore barobanurirwaga guhabwa iyo nshingano yera ntibabaga barangamiye kuzabona ubukungu n’icyubahiro byo ku isi, ahubwo babaga biteguye kunyura mu buzima buvunanye kandi burimo akaga, ndetse byashoboka bakaba bapfa urupfu rw’abicwa bahowe kwizera kwabo.II 70.2

    Abo bavugabutumwa bagendaga ari babiri babiri nk’uko Yesu yohereje intumwa ze. Buri musore yabaga ari kumwe n’umuntu mukuru kandi ufite ubunararibonye, uwo musore akaba yarayoborwaga n’uwo muntu ukuze ari na we wabaga afite inshingano yo kumumenyereza umurimo kandi inyigisho ye ikaba yaragombaga kumvirwa. Abo babaga bari kumwe mu itsinda ntibahoranaga buri munsi, ahubwo ibihe byinshi barahuraga bagasenga kandi bakajya inama, bityo bagakomezanya mu kwizera.II 70.3

    Iyo baza guhishura umugambi w’umurimo wabo byari gutuma uwo murimo uba imfabusa. Ku bw’ibyo, bahishaga uko uteye bigengesereye. Buri mwigisha yabaga azi ubukorikori n’umwuga runaka, maze abo babwirizabutumwa bagakora umurimo wabo biyoberanyije mu mirimo isanzwe. Akenshi bahitagamo gukora umurimo wo kugenda bagurisha ibicuruzwa. “Babaga bafite imyambaro, ibyo kwirimbisha bikoze mu mabuye y’agaciro n’ibindi bicuruzwa, muri icyo gihe ibyo bikaba bitari byoroshye kugurishwa keretse mu masoko ya kure gusa; kandi abantu babakiraga neza nk’abacuruzi mu gihe bari kubirukana babacunaguza iyo baramuka baje nk’abavugabutumwa.” 24Wylie, b.1, ch.II 71.1

    Bahozaga imitima yabo ku Mana kugira ngo ibahe ubwenge bubabashisha kugeza ku bantu ubutunzi bufite agaciro karuta aka zahabu n’andi mabuye y’agaciro. Bitwazaga mu rwihisho kopi za Bibiliya yose cyangwa iz’imigabane imwe yayo; maze uko babonye uburyo bagakundisha ababaguriraga ibicuruzwa izo nyandiko zayo zabaga zandikishije intoki. Kenshi ibyo byateraga abo bantu ubushake bwo gusoma Ijambo ry’Imana, maze ababaga bifuza kuryakira bakabasigira umugabane runaka waryo.II 71.2

    Umurimo w’abo babwirizabutumwa watangiriye mu bibaya n’ibisiza byari munsi y’imisozi bari baturiye, nyamara waragutse urenga izo mbibi. Abo bavugabutumwa bagendaga nta nkweto bambaye ndetse babaga bambaye imyenda iciriritse kandi yandujwe n’urugendo nk’uko iy’Umwigisha wabo yabaga imeze. Banyuraga mu mijyi minini kandi bakinjira mu turere twa kure. Ahantu hose bahabibaga imbuto y’agaciro gahebuje. Aho banyuraga hashingwaga amatorero, kandi amaraso y’abicwaga bahowe kwizera kwabo yahamyaga ukuri. Umunsi w’Imana uzahishura umubare w’abantu bakijijwe n’umurimo uvunanye wakozwe n’abo bantu b’indahemuka. Mu buryo buhishwe kandi butuje, Ijambo ry’Imana ryakwiraga ahantu hose harangwa ubukristo kandi rikakiranwa urugwiro mu ngo no mu mitima y’abantu.II 71.3

    Ku Bawalidense Ibyanditswe Byera ntibyari inyandiko ivuga ibyo Imana yakoreye abantu mu bihe byashize gusa, ndetse n’ihishurwa ry’inshingano n’ibyo abantu bagomba gukora ubu, ahubwo banabifataga nk’ihishurwa ry’imibabaro n’ubwiza by’ahazaza. Bizeraga ko begereje iherezo ry’ibintu byose, kandi uko bigaga Bibiliya basenga kandi babogoza amarira, imitima yabo yarushagaho gukorwaho n’amagambo afite agaciro gakomeye ayanditswemo ndetse n’inshingano yabo yo kumenyesha abandi ukuri gukiza kuyirimo. Babonaga inama y’agakiza ihishurwa mu buryo bugaragara neza mu Byanditswe Byera, maze kwizera Yesu bikabahumuriza, bikabaha ibyiringiro ndetse n’amahoro. Uko umucyo wamurikiraga ubwenge bwabo kandi ugatera imitima yabo ibyishimo, bifuzaga kugeza imirasire yawo ku bari mu mwijima w’ibinyoma by’ubupapa.II 72.1

    Babonaga ko abantu benshi cyane bayobowe na papa n’abapadiri barushywa n’ubusa baharanira kubona imbabazi binyuze mu kubabaza imibiri yabo bayihora ibyaha byabo. Kubera ko bari barigishijwe kwiringira imirimo yabo myiza kugira ngo bakizwe, bahoraga birebaho, bagahoza intekerezo zabo ku mibereho yabo y’ibyaha, bakabona ko barindijwe umujinya w’Imana, bakababaza ubugingo bwabo n’imibiri yabo, nyamara ntibabone ihumure. Uko ni ko abantu b’inziramakemwa bari baraboshywe n’inyigisho za Roma. Abantu ibihumbi byinshi basigaga incuti n’ab’imiryango yabo bakajya kwibera mu bigo by’abapadiri. Abantu ibihumbi byinshi barushwaga n’ubusa bashakira amahoro y’umutima mu kwiyiriza ubusa kenshi no kwikubita bakibabaza cyane, mu masengesho yo mu gicuku, mu kumara igihe kirekire bapfukamye ku mabuye akonje kandi atose yo mu mazu acuze umwijima babagamo, mu gukora ingendo ndende cyane, mu kwicuza ibyaha byabo bicishije bugufi no mu kwibabaza bikabije. Kubera kubuzwa amahwemo no kumva ari abanyabyaha ndetse no guhora bafite ubwoba bwo kugerwaho n’igihano cy’umujinya w’Imana, benshi muri bo bakomezaga kubabara batyo. Barababaraga kugeza ubwo bashiramo imbaraga maze bagapfa bagahambwa nta murasire w’umucyo cyangwa ibyiringiro babonye.II 72.2

    Abawalidense (Abavoduwa) bifuzaga cyane kumanyagurira umutsima w’ubugingo abo bantu bashonje, bakabamenyesha ubutumwa bw’amahoro buri mu masezerano y’Imana kandi bakabereka Kristo we byiringiro byabo rukumbi by’agakiza. Bari basobanukiwe neza ko inyigisho ivuga ko imirimo myiza ishobora guhesha imbabazi uwishe itegeko ry’Imana ishingiye ku kinyoma. Kwishingikiriza ku byo umuntu ashobora gukora bibuza umuntu kubona urukundo rwa Kristo rutagerwa. Yesu yarapfuye abera umuntu igitambo kubera ko ntacyo inyokomuntu yacumuye ishobora gukora cyatuma yemerwa n’Imana. Ibyo Umukiza wabambwe akazuka yakoze ni byo shingiro ryo kwizera kwa Gikristo. Kwishingikiriza kuri Kristo k’umuntu ni ngombwa kandi umuntu agomba kugirana isano na We mu buryo bomatanye nk’uko amaguru n’amaboko biba bifashe ku mubiri cyangwa nk’uko ishami riba ku muzabibu.II 72.3

    Inyigisho z’abapapa n’abapadiri zari zaratumye abantu biyumvisha ko imico y’Imana ndetse n’iya Kristo ari iy’umwaga, umwijima n’iterabwoba. Umukiza yatekerezwaga nk’utagirira impuhwe umuntu mu bunyacyaha bwe ku buryo hagomba kwitabazwa ubuhuza bukozwe n’abapadiri n’abatagatifu. Abari bafite ibitekerezo byari byaramurikiwe n’Ijambo ry’Imana, bifuzaga kwerekeza abantu kuri Yesu nk’Umukiza wabo w’umunyampuhwe, wuje urukundo kandi uramburiye amaboko ararika bose kumusanga bamuzaniye imitwaro yabo y’ibyaha, ibibarushya n’ibibaremereye. Bifuzaga gukura mu nzira inzitizi zose Satani yari yarashyizemo kugira ngo abantu batabona amasezerano y’Imana kandi badahita bayisanga, bakatura ibyaha byabo ngo bahabwe imbabazi n’amahoro.II 73.1

    Umuvugabutumwa w’Umuvoduwa yigishanyaga umwete n’ubwuzu abafite ubushake bwo kumenya ukuri guhebuje kw’ubutumwa bwiza. Yakoranaga ubushishozi n’ubwitonzi mu kwerekana imigabane imwe y’Ibyanditswe Byera. Yanezezwaga cyane no guha ibyiringiro umutima w’indakemwa, wihebeshejwe n’icyaha wabonaga ko umugambi w’Imana ari uguhora ndetse ko yiteguye guhana gusa. Akenshi uwo muvugabutumwa w’Umuvoduwa yarapfukamaga, akavugana intimba n’amarira maze akabwira abavandimwe be amasezerano meza cyane ahishura ibyiringiro bimwe rukumbi by’umunyabyaha. Uko ni ko umucyo w’ukuri wacengeye mu bantu benshi bari bari mu mwijima maze ugatamurura igihu cy’umubabaro barimo kugeza ubwo Izuba ryo gukiranuka rimurikiye mu mitima rifite gukiza mu mirasire yaryo. Kenshi byabaga ngombwa ko umugabane umwe wo mu Byanditswe usomwa ugasubirwamo, uteze amatwi yifuje kuwusubirirwamo kugira ngo amenye ko yabyumvise koko. By’umwihariko, bifuzaga cyane gusubirirwamo aya magambo ngo: “ Amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.” ‘ 251 Yohana 1 :7 Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa; kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho26Yohana 3 :14,15II 73.2

    Abantu benshi bari baratahuye ubushukanyi bwa Roma. Bari barasobanukiwe ko byaba ari imfabusa ko umunyabyaha yasabirwa imbabazi n’abantu cyangwa Abamarayika. Ubwo umucyo nyakuri wageraga mu ntekerezo zabo, basabwaga n’ibyishimo bakavuga bati: “Kristo ni we mutambyi wanjye; amaraso ye ni yo gitambo cyanjye; urutambiro rwe ni rwo nicurizaho ibyaha byanjye.” Bishingikirizaga byimazeyo ku byo Yesu yakoze, bagasubira muri aya magambo bati: “ Ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza.” 27Abaheburayo 11:6Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” 28Ibyakozwe n’Intumwa 4:12II 73.3

    Bamwe mu bafite imitima itentebutse ntibyaboroheye gusobanukirwa n’ubwishingizi bw’urukundo rw’Umukiza. Ariko guhumurizwa byazanaga kwari kwinshi. Umucyo mwinshi warabarasiye kugeza babaye nk’abageze mu ijuru. Ibiganza byabo byari bishikamye mu kiganza cya Kristo; kandi ibirenge byabo byari bishinzwe ku Rutare rw’iteka. Gutinya urupfu kose ntikwari kukibarangwamo. Bajyaga guhitamo gushyirwa mu nzu y’imbohe cyangwa gukubitwa ibiboko kubw’uko kugirirwa batyo byahesha icyubahiro izina ry’Umucunguzi wabo. II 74.1

    Uko ni ko Ijambo ry’Imana ryagezwaga ahantu hihishe kandi rimwe na rimwe rigasomerwa umuntu umwe, ubundi rigasomerwa itsinda ry’abantu babaga bifuza cyane kwakira umucyo n’ukuri. Kenshi bakeshaga ijoro baryiga. Gutangara kw’ababaga bateze amatwi kwabaga ari kwinshi ku buryo kenshi uwavugaga ubutumwa bw’ubuntu yahatirwaga kudahagarika gusoma kugeza ubwo abantu babashije gusobanukirwa ubutumwa bw’agakiza. Kenshi habashaga kumvikanaga amagambo nk’aya ngo: “Mbese Imana izemera ituro ryanjye? Mbese Imana izamwenyurira? Mbese izambabarira?” Hasomwaga igisubizo ngo: “ Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura.29Matayo 11:28II 74.2

    Ukwizera kwakiraga isezerano maze hakumvikana igisubizo kinejeje ngo: “Hehe no kongera gukora ingendo ndende; gukora ingendo njya ku tununga dutagatifu birashize. Nshobora gusanga Yesu uko ndi, ndi umunyabyaha kandi ntatunganye, kandi ntazasubiza inyuma isengesho ryo kwihana. ‘Ibyaha byawe urabibabariwe.’ “Ibyaha byanjye nabyo bishobora kubabarirwa!”II 74.3

    Ibyishimo byabashaga kuzura umutima kandi izina rya Yesu rikererezwa binyuze mu gusingiza no gushima. Abo bantu babaga banezerewe basubiraga mu ngo zabo bagiye gukwirakwiza umucyo, bagakora uko bashoboye kose kugira ngo babwire abandi iby’imibereho yabo mishya; bakababwira ko bamaze kubona Inzira nyakuri kandi nzima. Mu magambo Ibyanditswe Byera byabwiraga imitima y’abari basonzeye ukuri hari harimo imbaraga idasanzwe kandi ikomeye. Ryari jwi ry’Imana kandi ryateye abaryumvise kwemera.II 74.4

    Intumwa yamamazaga ukuri yakomeje urugendo rwayo; ariko kwicisha bugufi kwayo, kuvugisha ukuri, kumaramaza kwayo, ubwitange n’umurava byahoraga bizirikanwa. Ahenshi abategaga iyo ntumwa amatwi ntabwo bayibajije aho iturutse n’aho igana. Abantu bari barishimye cyane, ubwa mbere bafite gutangara nyuma gukurikirwa no gushima n’ibyishimo, ku buryo batigeze batekereza kwibaza iby’iyo ntumwa. Iyo bamurarikiraga kujyana nabo mu ngo zabo, yasubizaga ko agomba gusura intama zazimiye zo mu mukumbi. Ibyo byatumaga bibaza niba atari Umumarayika waturutse mu ijuru.II 75.1

    Igihe cyinshi ntibongeraga kubona iyo ntumwa yamamaza ukuri. Yabaga yagiye mu bindi bihugu, cyangwa se akaba ari mu kazu k’imbohe ahantu hatazwi, cyangwa ahari amagufa ye akaba yumira aho yari yaravugiye ukuri. Nyamara amagambo yabaga yarabasigiye ntiyashoboraga gukurwaho burundu. Yakomezaga gukora umurimo wayo mu mitima y’abantu kandi umusaruro mwiza wavagamo uzamenyekana mu buryo bwuzuye ku munsi w’urubanza gusa.II 75.2

    Abavugabutumwa b’Abawalidense (Abavoduwa) bigaruriraga ubwami bwa Satani bityo imbaraga z’umwijima zihagurukana ubukana bwinshi. Satani yitegerezaga umuhati wose wakoreshwaga mu guteza imbere ukuri maze akangura ubwoba bw’abakozi be. Abayobozi bakorera Papa babonye akaga kazaba ku murimo wabo gaturutse mu bikorwa by’abo bavugabutumwa bakorana ubwitonzi no kwicisha bugufi. Iyo umucyo w’ukuri uza kwemererwa kurasa nta nkomyi ushyizwe imbere, uba wareyuye ibicu by’ubuyobe byari bigose abantu. Washoboraga kwerekeza intekerezo z’abantu ku Mana yonyine kandi ugasenya isumbwe rya Roma.II 75.3

    Kubaho kw’aba bantu bari bagishikamye ku kwizera kw’Itorero rya mbere, byari igihamya kidahinduka kigaragaza ubuyobe bwa Roma kandi ku by’ibyo kwabyukije urwango rukomeye n’akarengane gakabije. Kwanga gutatira ibyanditswe kwabo nako kwabaye icyaha Roma itabasha kwihanganira. Roma yagambiriye kubakura mu isi. Hahise hatangira ubugizi bwa nabi bwo guhiga ubwoko bw’Imana mu ngo zabo zari mu misozi. Babakurikiranaga aho banyuze hose kandi akenshi hasubirwagamo ibyabaye kuri Abeli umuziranenge waguye imbere ya Kayini w’umwicanyi.II 76.1

    Inshuro nyinshi imirima yabo yarumbukaga cyane yagirwaga imyirare, amazu yabo n’insengero bigasenywa ku buryo ahantu hose habaga imirima irumbuka n’ingo z’abantu b’inziramakemwa kandi b’abanyamurava hasigaye ari nk’ubutayu. Nk’uko inyamaswa irushaho kuba inkazi bitewe no kunywa amaraso, ni ko umujinya w’inkazi w’abayoboke ba Papa warushijeho kuba mwinshi bitewe n’imibabaro y’abo bicaga. Umubare munini w’abo bahamya b’ukwizera nyakuri wakurikiranywe mu misozi kandi bagahigwa mu bibaya aho bihishaga mu mashyamba y’inzitane no mu mpinga z’ibitare.II 76.2

    Nta kirego cy’imico mibi bashoboraga gushyira kuri iri tsinda ryari ryarahawe akato. Ndetse n’abanzi babo bemezaga rwose ko ari abanyamahoro, batuje kandi ko ari inyangamugayo. Icyaha cyabo gikomeye cyari uko batemeraga gusenga Imana mu buryo buhuje n’ubushake bwa Papa. Kubw’iki cyaha, bagezweho no gukozwa isoni kose, ibitutsi no kwicwa urw’agashinyaguro abantu cyangwa abadayimoni bashobora guhimba.II 76.3

    Ubwo igihe kimwe Roma yiyemezaga kurimbura iryo tsinda ryangwaga, Papa yasohoye itegeko ribaciraho iteka ko ari abahakanyi kandi bakwiriye kwicishwa inkota. Ntibarezwe ko ari abanebwe cyangwa abariganya cyangwa abateza umuvurungano; ahubwo byavugwaga ko ari abantu barangwaho ubwitonzi n’ubutungane byareshyaga “intama z’umukumbi nyakuri.” Ni cyo cyatumye Papa atanga itegeko yuko niba batemera kwisubiraho “ako gatsiko k’indyarya kuzuye ubwibone kagomba kwicwa nk’inzoka z’ubusabwe.”-Wylie, b.16, ch.I. Mbese uyu muyobozi w’ikirenga w’idini wirataga yarazirikanaga ko azabazwa iby’ayo magambo? Mbese yaba yari azi ko ayo magambo yanditswe mu bitabo byo mu ijuru kugira ngo azamubere umushinja ku munsi w’urubanza? Yesu yaravuze ati, “ Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data, aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.30Matayo 25:40II 77.1

    Iryo tegeko rya Papa ryararikiraga abayoboke b’itorero bose guhagurukira kurwanya abanyuranya nabo. Agahimbazamusyi kahabwaga abirunduriraga muri iki gikorwa cyo kuvusha amaraso kari uko, ‘byaheshaga umuntu imbabazi ku gihano cyose cy’icyaha cyose gikorewe itorero cyaba ikiri rusange cyangwa icyihariye; abantu bose bajyaga muri uru rugamba rwo kuvusha byabakuragaho indahiro zose bari bararahiye, bikabahesha uburenganzira bwemewe n’amategeko ku mitungo bashoboraga kuba baragezeho mu buryo butemewe; kandi umuntu wese wabashaga kwica uwo ari we wese utaremeraga inyigisho z’ubupapa yasezeranirwaga imbabazi z’ibyaha bye byose. Iryo tegeko ryakuragaho amasezerano y’uburyo bwose umuntu yabaga yaragiranye n’Abavoduwa, rigategeka ababakoreraga mu ngo bose kubavaho, rikabuza abantu bose kugira ubufasha ubwo ari bwo bwose babaha kandi rigahesha uburenganzira abantu bose bwo kwigarurira imitungo y’Abavoduwa.’ -Wylie, b.16. ch.I. Iryo tegeko rihishura mu buryo bugaragara umwuka wari wihishe inyuma y’ibyabaga. Ni ukuvuga kw’ikiyoka, ntabwo ari ijwi rya Kristo ryumvikana muri iyo nyandiko.II 77.2

    Ntabwo abayobozi bashyizweho n’ubupapa bashakaga ko imico yabo igendera ku mahame ntavuguruzwa y’amategeko y’Imana. Ahubwo bashyizeho urugero ruhuje n’ubushake bwabo bwite kandi biyemeza guhatira abantu bose kubikurikiza kubera ko ari ko Roma yabishakaga. Hakozwe ubugome buteye ubwoba bikabije. Abapadiri n’abapapa bangiritse kandi batukishaga Imana bakoraga umurimo Satani yabashinze. Nta mbabazi zabarangwagamo. Umwuka wabambishije Kristo kandi ukica intumwa, wa wundi wakoresheje Nero wagiraga inyota yo kuvusha amaraso akarwanya indahemuka ku Mana zo mu gihe cye, wari ku murimo kugira ngo utsembeho abo Imana yakundaga.II 77.3

    Akarengane kamaze imyaka ibinyejana byinshi kibasiye aba bantu bubahaga Imana, bakihanaganiye badatezuka kandi badakebakeba bubaha Umukiza wabo. Nubwo bari bugarijwe n’ibyo bitero byabahigaga ndetse no kwicwa bunyamaswa, bakomeje kohereza abavugabutumwa babo kugira ngo bajye kwamamaza ukuri kw’agaciro kenshi. Barahigwaga kugeza ubwo biciwe ariko amaraso yabo yavomereraga imbuto babaga babibye kandi ntiyaburaga kwera imbuto. Nguko uko Abavoduwa bahamije Imana mu binyejana byinshi mbere yo kuvuka kwa Luteri (Luther). Batatanirijwe mu turere twinshi, babibye imbuto z’ivugurura (ubugorozi) ryatangiye mu gihe cya Wycliffe, zikarushaho kwamamara no gushinga imizi mu gihe cya Luteri, kandi kugeza ku iherezo ry’ibihe, zigomba gukomeza kwamamazwa n’abemera kubabazwa kose “babahora Ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu” 31Ibyahishuwe 1:9bII 78.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents