Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 15 - “Uyu Yiyegereza Abanyabyaha”

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 15:1-10).

    Abigisha bari barayobewe amatwara ya Yesu. Bibazaga igituma akorana n’abantu bo mu nzego zose. Baravugaga bati, uyu iyo aba umuhanuzi, yabanye natwe gusa, naho abanyabyaha akabaha akato kuko ari byo bibakwiriye. Byarakazaga abo barinzi b’inzu y’Israyeli kubona agirira ibambe ibicibwa. Biyumvagamo ko ari abanyadini bakiranuka cyane; ariko icyitegererezo cya Kristo kikagaragaza kwihugiraho kwabo.IyK 85.1

    Byarakaje abigisha kubona abayoboke babo bakurikira Yesu. Bakavuga bati, byashoboka bite ko abasoresha n’abanyabyaha bamwegera? Babigaragarije mu magambo bivugiye ubwabo bamukoba bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha! ” Abasangaga Kristo bumvaga bafite ibyiringiro by’uko bavuye mu mworera w’icyaha. Kristo yabakiraga nk’abana b’Imana bari barahinduwe nka rubanda mu nzu ya Se, nyamara we akaba atari yarabibagiwe. Kandi uko barushagaho kuraragirira kure ye, ni ko yifuzaga kubavanayo no kubakiza. Mbese ntimwibuka Dawidi ubwo yagwaga mu cyaha cy’inkoraruguma ko yanditse ati “Nayobye nk’intama izimiye: shaka umugaragu wawe.” Zaburi 119:176. Mika yahishuye urukundo Imana ikunda umunyabyaha agira ati “Ni iyihe Mana ihwanye naw’e, ibabarira gukiranirwa, ikirengagiza igicumuro cy’abasigaye b’umwandu wayo? ”IyK 85.2

    Mika 7: 18.IyK 85.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents