Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uburyo Yesu Yakemuraga Impaka

    “Niba mugenzi wawe agucumuyeho, umusange, umwereke icyaha cye mwiherereye. Nimwumvikana, uzaba ugaruye umuvandimwe. Naho natakumva, ushake undi muntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo nk’uko byanditswe, ikirego cyose cyemezwe n’abagabo babiri cyangwa batatu. Ariko niyanga kubumva, ubibwire Itorero, nuko niba na ryo yanze kuryumva, kuva ubwo akubere nk’umujyizi wa nabi utazi Imana.IyK 118.4

    “Matayo 18:15-17.IyK 118.5

    Ingorane z’abakristo zikwiriye gukiranurirwa mu Itorero. Niba umukristo afudikiwe n’umuvandimwe we, akurikize inyigisho zatanzwe na Kristo. Imana irinda iby’abayikunda, kandi dukwiriye gushinga urubanza rwacu Idaca urwa kibera.IyK 118.6

    Kenshi iyo umuntu afudikiye undi incuro nyinshi kandi ari ko yemera ifuti rye, ugirirwa nabi ararambirwa akibwira ko yamubabariye bihagije. Ariko Umukiza yatubwiye uko dukwiriye kugenza utaye umurongo. ” Niyihana, umubabarire. « Luka 17 :3. Wirinde «kugira ngo nawe udashukwa. « Abagalatiya 6:1.IyK 119.1

    Abavandimwe bawe nibagufudikira, ubababarire. Igihe bakwicujijeho, ntukavuge uti barikura uruco mu kanwa. Ufite burenganzira ki bwo guca imanza ? «Mugenzi wawe nagucumuraho, umwereke ifuti rye, niyihana, umubabarire. Ndetse naho yagucumuraho karindwi ku munsi, maze akakugarukira karindwi agira ati ndihannye, uzamubabarire. « Luka 17 :3,4. Ndetse si karindwi gusa, ahubwo incuro mirongwirindwi karindwi- nk’uko Imana ikubabarira kenshi!IyK 119.2

    Hari byinshi natwe dukesha ubuntu bw’Imana : gucungurwa, ubugingo bushya, no kugabana umurage dusangiye na Kristo. Mureke ubwo buntu tubuhishurire abacumuye. Ntimukagire umutima wo kuba bacyakuryinyo cyangwa basekanimbereka. Ntimukigere muvuga ijambo ryo gukobana. Igihe mwerekanye umutima wo gutekereza abandi nabi cyangwa kutabiringira, muba muhamije ko uwo muntu akwiriye kurimbuka. Kristo akeneye umuvandimwe ufite impuhwe nk’iza Mukuru we kugira ngo abone uko akora ku mutima we wa kimuntu. Umuntu agiye yongorera mugenzi we ati «Reka dusenge, « Imana yabaha imigisha itangaje! Amasengesho atuma Yesu atuba bugufi, maze agaha umutima utentebutse imbaraga yo kunesha iby’isi, kunesha umubiri no kunesha umwanzi.IyK 119.3

    Bityo mushyire Yesu hejuru , we «Mwana w’Intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abantu bose. « Yohana 1 :29. Kandi mwibuke ko «uyobora umunyabyaha, akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi agatwikira ibyaha byinshi. « Yakobo 5 :20.IyK 119.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents