Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Impano Z’Ubwenge

    Imana ishaka ko abantu bayo bagira ubwenge no gusobanukirwa biruta iby’ab’isi. Ntabwo yishimira rero abanebwe badashaka kuba abakozi bagira icyo bageraho cyo kubahindura abantu bajijutse. Umuntu udafite amashuri ahambaye ariko wiyeguriye Imana kandi agashaka guhesha abandi umugisha, Uwiteka ashobora kumukoresha. Ariko kandi abantu bafite umutima nk’uwo w’ubwitanga kandi bakaba baranigishijwe, bashobora gukorera Kristo umurimo urushijeho kwaguka.IyK 161.1

    Uwiteka ashaka ko twakwiga ubwenge bwose bushobotse, dufite umugambi wo kubugeza ku bandi. Tugomba kwigishwa kugira ngo bishobotse tugereze ukuri kw’ijambo ry’Imana ku bategetsi bakomeye bo ku isi mu buryo bwo guhesha Imana icyubahiro. Ntidukwiriye gutakobwa akantu na gato katuma twunguka ubwenge.IyK 161.2

    Mureke abasore bakeneye ubwenge bagambirire kububona. Mugundire akantu kose n’ubwo kaba na gato gashobora kububashyikiriza. Mwimenyereze kuzigama. Ntimugapfushe utwanyu ubusa mushaka kwinezeza. Mugambirire kuba abantu b’ingirakamaro kuko ari byo Imana ibahamagarira. Ubwenge bwo mu bitabo mubuvanga n’imirimo y’amaboko ifite akamaro. Mushake ubwenge bukomoka ku Mana. Bityo muzakura mu mico muyobore n’abandi mu nzira yo gutungana.IyK 161.3

    Ubwenge nyakuri burenze ubwo umuntu yakwigira muri za Koleji. N’ubwo umuntu atakwirengagiza ubwenge bwo mu ishuri, nyamara hari ubwenge bwo hejuru buboneka iyo umuntu agiranye umushyikirano ukomeye n’Imana. Mureke umwigishwa wese afate Bibiliya maze agirane umushyikirano n’Umwigisha mukuru.IyK 161.4

    Abasonzera kumenya ubwenge bwo guhesha bagenzi babo umugisha nabo bazahirwa n’Imana. Kwiga ijambo ry’Imana bitera ubwenge imbaraga n’ubushobozi. Umuntu ufite ubwenge bwa kavukire, yerekerewe neza, yakora umurimo munini kandi ukomeye kurusha umuntu wize cyane ufite n’impano zikomeye ariko utazi kwitegeka.IyK 161.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents