Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibyo Twigira Ku Mugani

    Ikiganiro Aburahamu yagiranye n’uwahoze ari umukire ni ikigereranyo. Icyigisho umuntu yavanamo ni uko Imana ari yo igirira umuntu ubuntu, ikamuha n’umucyo uhagije wo kuyikorera. Unanirwa gukora umurimo we kandi afite umucyo muto ubimwereka, nta kindi umucyo ukomeye wamwereka kitari ukumuhishurira gukiranirwa kwe no kwirengagiza kongera imigisha yahawe. «Ukiranirwa mu bike akiranirwa no mu byinshi.»IyK 128.1

    Umugani w’umukire na Lazaro werekana uko inzego z’abantu zivugwa mu mugani hari aho zisuzumirwa. Umukire ntacirwaho iteka kubera ubutunzi bwe, ahubwo ni uko ibyo yahawe yabipfubishije ubusa mu byo kunezeza inarijye. Urupfu ntirwatindahaza umukene ukoresha ibyo afite kugira neza. Ariko umuntu wirundanirizaho ubutunzi bwe, aba agaragaza ko ari igisonga kibi. Aba yaraboneye ibyiza mu mibereho yo muri ubu bugingo, ariko akananirwa kubona ubutunzi bwo mu ijuru.IyK 128.2

    Umukire yagombaga gukoresha impano yahawe, kugira ngo imirimo ye izabashe kugera hakurya y’iyi si. Ntabwo amafaranga azajyanwa mu bugingo buzaza ; ntazaba agikenewe. Nyamara ibikorwa byiza byo gukiza imitima, bijyanwa mu bikari byo mu ijuru. Ariko abapfusha ubusa impano Imana yabahaye, bazikoresha ibyo kwihugiraho ntibite kuri bagenzi babo batagira gifasha, kandi ntibagire n’icyo bakora cyo guteza imbere umurimo w’Imana, baba basuzuguye Umuremyi wabo.IyK 128.3

    Umukire yabayeho nk’aho ibyo yari atunze byose byari ibye bwite. Yirengagije uguhamagara kw’Imana n’abakene bamutegeraga amashyi. Ariko amaherezo haza uguhamagara adashobora kuninira, ari ko kuva mu butunzi butakiri ubwe, uwahoze ari umukire agahinduka umukene wambaye ubusa. Ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo ntishobora gutwikira isoni z’ubwambure bwe. Nta cyo yazanye mu isi, kandi nta cyo ashobora kuyivanamo.IyK 128.4

    Yemwe batunzi mu by’isi ariko mukaba mutari abatunzi mu by’Imana, nimumbwire : «umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe ? « Mariko 8 :36.IyK 129.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents