Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umutwe 6—Kwizera no Kwemera

    Kuk'umutima wawe wamaze gukangurwa n'Umwuka Wera, wakubis' amaso ibibi bimwe bizanwa n'ibyaha, n'iby'imbaraga zabyo, n'ishyano rizanwa na byo; maze wumv'ubizinutswe. Wumva yukw ibyaha byagutandukanije n'lmana, kandi k'ur'imbata y'ubutware bg'ibibi. Uk'urushaho kurwanira kubicikaho, ni na k'urushaho kumva ko binaniranye. Kwifuza kwawe kuranduye; umutima waw'urahumanye, ukabona k'ubugingo bgawe bgose bguzuyemw ibyaha no kwikanyiza. Wifuza cyane kubabarirwa, ng'ubonere, uvanwe mu bubata. Ariko se, ukwiriye kugir'ute kugira ng'ubone kūzūra n'lmana, use na yo?KY 24.1

    Icy'ukwiriye kugira n'amahoro,— amahoro y'ijuru n'ihumure n'urukundo, byuzur'umutima. Ibyo ntibigurw'ifeza, ntibiboneshwa no kugir' ubgenge; nta bgo wakwitegaho kubyishyikiriza wow'ubgawe. Arikw Imana ishaka kubiguher'ubuntu, “ari nta feza, ari nta biguzi.” Yesaya 55:1. Byab'ibyawe, urambuy'ukuboko, ukabyakira.KY 24.2

    Uwiteka aravug'ati: “Nubg' ibyaha byawe byasa n'umuhemba, bizab' umweru nka shelegi: nubgo byatukura tuku tuku, bizahinduka nk'ubgoya.” Yesaya 1:18. “Nzabah'umwuka mushya, kandi nzashyir'umwuka mushya muri mwe.” Ezekieli 36:26.KY 24.3

    Wamaze kwerur'ibyaha byawe, umutima wawe urabizinukwa. Wahisemo kwiyegurir'lmana. Noneho, yisange, uyisabe kubikūhagira, iguh'umutima mushya. Maze wizere kw ibikora byose, kuko yabisezeranye.KY 24.4

    Yesu akiri mur'iyi si, yigishije kw ari ko dukwiriye kubigenza. Ubunt'lmana yadusezeraniye kw izatugirira, dukwiriye kwizera ko tububona, bukab'ubgacu.KY 24.5

    Yesu yavurag'abant'indwara zabo, iyo bizeraga kw abibasha. Yabafashishaga kurora, agatuma bizera kw afit'imbaraga zo kubababarir'ibyaha. Yabyeruye rwos'ubg' akijij'ikirema, ati: “Mumenye yuk'umwana w'Umuntu afit'ubutware mw isi bgo kubabarir'abant'ibyaha, (ni ko kubgir'ikirem'ati:) byuka, wikorer'ingobyi yawe, utahe.” Matayo 9:6.KY 24.6

    Ni k'umubgiriza-butumwa Yohana avuga, adutekererez'iby'ibitangaza bya Kristo, ati: “Ibi byandikiwe kugira ngo mwizere, yuko Yesu ari Kristo, Umwana w'lmana; kandi ni mwizera ngo muheshw'ubugingo n'izina rye.” Yohana 20:31.KY 24.7

    Ibitekerezo bya Yesu byo muri Bibliya by'uko yavurag'abarwayi, bitwigish' uburyo bgo kwizera yukw abasha kubabarir'ibyaha byacu. Nimutyo tureb' igitekerezo cy'ikirema cy'i Betesida. Iyo mbabare ntiyagiraga shinge na rugero; yar'amaz'imyaka mirongw itatu na munani aremaye. Ariko Yesu aramutegek'ati: “Byuka, wikorer'uburiri bgawe, utambuke.” Uwo murwayi yajyaga kubasha kuvuga ati: “Mwami n'umara kunkiza, ndakor'icy'uvuga.” Ariko si ko yabigenje. Yizey'ijambo rya Kristo, yizera kw akijijwe, ashok' amwumvira Yemera kugerageza gutambuka; abon arabishoboye Yumviy itegeko rya Kristo, maz'lmana imuh imbaraga yo gutambuka.KY 24.8

    Nawe nuko, ur umunyabyaha Ntiwabasha guhongerer iby aha wakoze Ntiwabasha guhindur'umutima wawe no kuwuboneza ngo were Ahubg' Imana yasezeranye yukw izabigukorera byose, kubga Kristo Wizere iryo sezerano Uvuge ibyaha byawe, wiyegurir'lmana Wifuze kuyikorera N'ukuri n'uramuk'ubigenj'utyo, Imana izagusohorezahw isezerano yasezeranije.KY 25.1

    Ni wizer'isezerano, —ukizera yuko wababariwe, ukabonezwa —Imana izabigusohoreza Uzasanga wakijijwe koko, nkuko Kristo yahay'ikirem imbaraga yo kugenda, kimaze kwizera Nawe ni ko bizamera nta kabuza n ubyizera.KY 25.2

    Ntukarindire kwiyumvamo ko wakijijwe, ahubg'uvug uti: “Ndizeye, ni ko biri, s'uko mbyiyumvamo, ahubgo n'ukw Imana yabisezeranye.”KY 25.3

    Yesu yaravuz'ati: “Ibyo musaba byose, muhendahenda, mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.” (Mariko 11:24.) Harihw icyo tubazwa kugira ngw iryo sezerano risohore, — n'ugusaba dukurikij ubushake bg Imana.KY 26.1

    Kuk'ubushake bgayo ar'ukutwuhagir'ibyaha, no kutuboneza, ni cyo gituma tubasha kwak'ayo mahirwe, tukizera ko tuyahawe, maze tugaherako tugashimir'lmana kuko yayaduhaye. N'ihirwe ryacu gusanga Yesu, kugira ngw atuboneze, ngo tubone guhagarar' imbere y'amategeko tudafit'ipfunwe, cyangw'umugayo, “Nuko rero, noneho, abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, badakurikij'ibya kamere, ahubgo bakurikij' iby'Umwuka.” Abaroma 8:1.KY 26.2

    Uherey'ubgo ntimuba mucyigenga; mwacungujw'igiciro, “Kuko muzi yukw atar'ibibora, ifeza cyangw' izahabu mwacungujwe, ... ahubgo mwacungujw'amaraso y'igiciro cyinshi, nk'ay'Umwana w'lntama utagir' inenge cyangw'ibara, ni yo ya Kristo.” 2 Petero 1:18, 19. Kuko wizey' Imana, ni cyo cyatumy'Umwuka Wera ashyir'ubugingo bushya mu mutima wawe. Umeze nk'umwana wavukiye mu nzu y Imana, kand'igukunda nkukw ikund'umwana wayo.KY 26.3

    Noneho, ubgo wiyeguriye Yesu, ntugasubir'inyuma, ntukongere kumwimura, ahubg'iminsi yos'ujy'uvug'uti: “Nd'uwa Kristo; naramwiyeguriye.” Umusabe kuguh'umwuka we, akurindish'imbabazi ze. Nkuko waheshejwe kub'Umwana w'lmana, n'uko wayiyeguriye, ukayizera, ab'ari k' uba muri yo. Intumwa Paulo yaravuz'ati: “Nkuko mwakiriye Kristo Yesu, Umwami wacu, ab'ari ko mugendera muri we.” Abakolosayi 2:6.KY 26.4

    Bamwe bibgira ko bakwiriye kubanza kugeragezwa, no kugaragariz' Uwiteka yuko bahindutse, ngo babone gushyikir'umugisha. Ariko nta cyababuza kuwuhabga ndetse n'ubu ngubu.KY 26.5

    Icyakora, bagomb' ubuntu bg' Imana, n'Umwuka wa Kristo, kubatabara mu ntege nke zabo. Babibuze, ntibashobora gutsind'ibibi. Yesu akunda ko tumusanga uko turi, dufit' ibyaha n'intege nke, tutigenga. Dukundirwa kumusangan'intege nke zacu zose, n'ubupfapfa bgacu bgose, n'ibicumuro byacu byose, tukikubit'imbere y'ibirenge bye, tukamwitwaraho. Yishimira kuduhobera n'amaboko y'urukundo rwe, no gupfuk'inguma zacu, no kutwuhagira gukiranirwa kwose.KY 26.6

    Ngaha rero, ahw ibihumbi byinshi biyobera: ntibizera ko Yesu abababarir' ubgabo, umw'umwe. Ntibizer'iby'lmana ivuga. N'ihirwe ry'abashyira-hamwe bose bakurikiz'ibikwiriye, kumenya yuko kubabarirwa kw'ibyaha kudatanganw'ubugūgu. Reka gukeka kw amasezerano y'lmana atar'ayawe. N'ay'umunyabyaha wese wihana. Imbaraga n'ubuntu bibonerwa muri Kristo, bizanirw' ūwizera wese, bizanwa n'abamaraika bakorer'abantu. Nta munyabyaha, n'umwe, nubgo yashayish'ubgahe, waburir'imbaraga, no kubonera, no gukiranuka muri Yesu, wadupfiriye. Ategereje kubambur'imyambaro y'ibizinga yandujwe n'ibyaha, ngw' abāmbik'ibishura byera, ari byo gukiranuka. Abingingira kubaho ngo badapfa.KY 26.7

    Imana ntitugenza nkuko twebg'abantu bapfa, bagirirana. Imbabazi, n' urukundo, n'ibambe rihebuje, ni by'itekereza. Iravug'iti: “Umuntu w'inkozi y'ibibi arek'inzira ye, n'ukiranirw'iby'atekereza: agarukir'Uwiteka, kand' azamubabarira, no ku Mana yacu, kukw izamubabarira rwose” “Ibicumuro byawe nabyeyuye nk'igicu.” Yesaya 55:7; 44:22.KY 26.8

    “Sinishimir'urupfu rw'ūpfa, ni k'Uwiteklmana ivuga nuko, uhindukir' ubeho.” Ezekieli 18:32. Satani yiteguye kutunyag'amasezerano meza y'lmana Yifuza gutsemba kwinngira kwose, n'akambi kose k'umucyo karabagiranira mu mutima, ariko ntukamukundire, kw agenz'atyo Ntugateger' amatwi kwūmv'icy'umushukany'avuga, ahubg'ujy'uvug'uti “Yesu yapfiriye kugira ngo mbon'ubugingo Arankunda, nta bg'ashaka ko mpfa Mfit' Umuremyi mw ijuru, n'umunyampuhwe Kandi, nubgo nahinyuy urukundo rwe, ngapfush'ubus' umugisha yamperey'ubuntu, ndahagaruka njye kwa Data, mmubgire nit Nacumuy'lyo mw ijuru, no mu maso yawe, ntibinkwi nye kwitw' umwana wawe mpaka mbe nk'umugaragu wawe.KY 27.1

    Umugani w'Umwana w'ikirara utubgir'uko cyākiriwe ngo “Akiri kure, se aramureba, aramubabarira, arirukanka, aramuhobera, aramusoma cyane.” Luka 15:18.KY 27.2

    Uwo mugani, nubg' uter'agahinda n'imbabazi, ntubasha guc'akagero impuhwe za Data wa Twese, uri mw ijuru Uwiteka yavugiye mu muhanuzi, ati: “Nagukunz'urukundo rudashira ni cyo cyatumye nkwiyegeresha kugira neza.” Yeremiya 31:3. Umunyabyaha akiri kure y'urugo rwa se, akayir ibintu bye mu gihugu cya kure, umutima wa Se uramukumbura, urukumbuzi ruza mu mutima rumureherez'lmana Uko ni ko Umwuka Wera areshy'u umunyabyaha, amutotera guhabuka.KY 27.3

    Mbese wabash'ute gushidikanya, kand'ufit'amasezerano meza ya Bibliya imbere yawe? Mbese wakwibgira yuk'umunyabyaha, wituza kugaruka, akifuza gucika ku byaha, Uwiteka yamubazany'uburakari n igitsure, ngw amwegere yihane? Reka gutekerez' utyo! Nta cyakwic'umutima nko gutekerez'Umuremyi wo mw ijuru utyo Icyakora yang'ibyah urunuka, arikw akund'umunyabyaha Ni ko gutang'Umwana we mu kigwi cye, kugira ngw abashaka bose bakire, baboner'umugisha w'Uwiteka mu bgami bg'icyubahiro.KY 27.4

    Imana yaravuz'iti “Mbes'umugore yabasha kwibagirw'umwana yonsa? Ntagirir'umwana we yabyay'ubguzu' Yee, yamwibagirwa, ariko jyeweho sinakwibagirwa ” Yesaya 49:15. Mbes'amagambo yakwerur'urukundo rw' Imana kurush'ayo yivugiye n'ayahe?KY 27.5

    Ubūr'amaso, munt'ushidikanya, ugatengurwa we, kuko Yesu abereyeho kudusabira Uiy'ushimir'lmana ubuntu bg'Umwana wayo mwiza, kand' ujy' usaba kugira ngw ataba yaragupfiririy'ubusa Sangana Yesu umutima wawe wose, ni h'ubasha gushyikir'umugisha we.KY 27.6

    Uk'uiy'usom'amasezerano, ab'ari na k'ujya wibuka yukw akomoka ku rukundo n impuhwe zitagir'icyo twazigeraho.KY 27.7

    Umutima Mwiza wa Rukundo rutagir akagero wiyegereshej abanyabyaha imbabazi zitarondoreka “Ni we waduhesheje gucungurwa n amaraso ye. ni ko kubabarirw ibicumuro byacu.” Abefeso 1:7.KY 27.8

    Nuko rero, izere kw Imana ari y'igutasha Ishaka k usubira kugir'ishusho yayo Uk' uyegera, uvug ibyaha byawe, no kwihana, ni kw izakwegeran' imbabazi n'ibambe.KY 27.9

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents