Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umutwe 7—Urugero rw'Ubuyoboke

    “Umuntu wes'iy'ari muri Kristo, ab'icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.” 2 Abakorinto 5:17.KY 28.1

    Ahar'umuntu ntiyabasha gushing'impamvu zose z'imyihanire ye, ngw avug'igihe cyangw'ahantu byabereye. Kristo yabgiye Nikodemu ati: “Umuyag'uhuh'ah'ushaka. Wumva guhuha kwawo, ariko ntumeny'ah'uva cyangw' uh'ujya. Ni kw amer'ubyawe n'umwuka wese.” Yohana 3:8. Nkuk'umuyag' utaboneka, arikw iby'ukora bikaboneka, kandi bikumvikana, ni k'umwuka w'lmana umeze mu mirimo yawo mu mitima y'abantu. Ni wo mbaraga ihembura, itabonwa n' ijisho ry'umuntu, ibyar'ubugingo bushya mu mutima w'umuntu, ikarem'umuntu mushya, afit'ishusho y'lmana.KY 28.2

    Nubg'umurimo w'umwuka utabasha kūmvwa, cyangwa kubonwa, amaherezo yawo ntabura kugaragara.KY 28.3

    ly'umutim'uhinduwe mushya n'Umwuka w'lmana, kubaho k'uwo muntu kurabihamya Nubgo tutabasha kugir'icyo dukor'ubgacu, ngo duhindur'imitima yacu, cyangwa kwiyuzuza n'lmana, nubgo tudakwiriye guteg'amakiriro ku mirimo myiza, ukubaho kwacu kwagaragaza k'ubuntu bg'lmana buri muri twe Byadutera gucika ku ngeso, n'ibyo turirimira Cuhabana kwabyo kwagaragara rwose, ukameny'uko byari biri mbere, n'uko bir'ubu Imico ntigaragazwa n'imirimo myiza, cyangw'imibi dukora rimwe na rimwe, ahubg' igaragazwa n'ibyo twamenyereye gukora iteka.KY 29.1

    Koko, hab'ubgo twagir'mgeso nziza zigaragara, zitazanywe n'imbaraga ya Kristo Iran ry'icyubahiro, no gushaka kurātwa n'abandi, hab' ubgo bibasha gutuma tugir'ukubaho kuboneye, Kwiyubaha kwashobora gutum'umuntu yigengesera ngw adasa n'ūkor'ibibi. Haba n'ubgo umutima wikanyiza ugir' ubuntu None se, ubgo bibaye bityo twabgirwa n'iki uruhande turimo?KY 29.2

    Umutima wacu ufitwe na nde? Ibitekerezo byacu byo se bifitwe na nde? Se, uwo dukunda kuganira ni nde? Uwo dufitiy'irari n'ubguzu ni nde? Ni tub' abantu ba Kristo, ibitekerezo byacu bizamuhoraho Kandi ni we tuzarushaho gutekerezany'urukundo Uko turi kose, n'ibyo dutunze byose, tuzabimwegurira Tuzifuza rwose kugir'ishusho ye no guhumek'umwuka we, no kumushimishish'ibyo dukora byose.KY 29.3

    Abahinduk 'ibyaremwe bishya muri Kristo Yesu bazer'imbuto z'Umwuka, ari zo “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugiraneza, ubgiza, gukiranuka, kugwaneza, kwirinda.” Abagalatiya 5:22, 23.KY 29.4

    Ibyifuzwa bya kera ntibiba bikibaber'amendeze yo gukor'ibibi, ahubgo bazakurikiz'Umwana w'lmana kubgo kwizera, bTgan'imico ye, no kwibonez ukw aboneye Ibyo bangaga kera, noneho babikunde, kand'ibyo bakundaga kera, nonehw ab'ari byo banga Ūwīrārīrāga, akishyir'imbere, nonehw azab umugwaneza, wicisha bugufi mu mutima. Umupfayongo n'umunyagasuzuguro, noneho bahinduk'abantu bitonda, batībona. Abasinzi bakir'ubusinzi, n'ibihomora bibonere. Imigenzo y'amaniwe, n'akamenyero k'ab'isi birekwe Abakristo ntibazongera gushak'umurimbo, ahubgo bazashaka, ' uw'imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utabora w'umwuka, ufit'ubugwaneza, n'amahoro.” 1 Petero 3:3, 4.KY 29.5

    Nta kimenyetso cyerekana yuk'umuntu yihannye by'ukuri, keretse iy'ahinduts'ukundi. Umunyabyah' iy'agaruy'ingwate, akarih' ibyo yibye, akātur' ibyaha bye, akabyerura, agakund'lmana n'abantu, amenye rwose kw avuye mu rupfu, ageze mu bugingo.KY 29.6

    Iyo twebge, abayobye b'inkozi z'ibibi, dusanze Kristo tukemer imbabazi ze zikiza, ni h'urukundo rutangira gushor'imizi mu mitima yacu Umutwaro wos'ukoroha, kuk'umutwaro Kristo adukorera woroshye Tunezezwa n'imirimo yacu; ndetse tugashimishwa no kugir'ibyo twigomwa kubgo guhinduk Abakristo Inzira yanyuraga mu mwijima, igahindurw' umucyo na Zuba ryo gukiranuka.KY 29.7

    Igikundiro cy'imico ya Kristo kizagaragarira no mu bayoboke be Yanezezwaga no gukor'iby'lmana ishaka Ibyayoborag'Umukiza wacu mu kubaho kwe, byar'urukundo yakundaga Imana, n'ishyaka yayigiriraga ryo kuyogeza Urukundo ni rwo rwatumag' ibyo yakoraga byose bibonera Urukundo rukomoka ku Mana. Urukundo ntiruboneka mu mutim'utihannye. Ruboneka mu mutima utuwemo na Yesu gusa. “Dukundane, kukw ari yo yabanje kudukunda.” 1 Yohana 4:19. ly'umutim'uhinduwe mushya n'ubuntu bg'lmana, urukundo ni rwo rub'amendeze yo gukora neza. Ruhindur ingeso, rutegek'uburara nTrari, n'igishinja, rucuby'urwangano. Urwo rukundo, iyo rutunzwe mu mutima, rugusha neza kubaho k'umuntu, rwitondesh abaturanyi.KY 29.8

    Harih'ubuyobe bubiri abana b'lmana bakwiriye kwirinda—cyane cyane abatangiye vuba kwiringir'imbabazi zayo. Ubuyobe bumwe bgamaze kuvugwa, n'ukwiringir'imirimo yabo, no kwiringira ko har'icyo bakor'ubgabo, cyatuma basābāna n'lmana.KY 30.1

    Umunt'ugerageza kwiboneresh'imirimo ye akora yo gukomez'amategeko, ageragez'ikidashoboka. Icy'umuntu yakora cyose adafite Kristo, cyakwanduzwa no kwikanyiza n'ibyaha. Ubuntu bga Kristo bgonyine, ni bgo bubasha kutuboneza kubgo kwizera.KY 30.2

    Ubuyobe bga kabiri ntibuhuye n'ubgo. N'ukwibgira yukw iy'umuntu yizeye Kristo, bimukuraho gukomez'amategeko y'lmana; ngo kwizera kwonyine ni kwo kudutera kugabirw' ubuntu bga Kristo, kandi ngw imirimo yacu ntigir'ihuriro no gucungurwa kwacu.KY 30.3

    Nyamara mumenye yuko kūmvir'lmana atar'ugusohoz'ibigaragara gusa. Ahubgo n'ukuyikoran'urukundo. Amategeko y'lmana ayigaragaz'ukw iri, ni yo shingiro ry'urukundo; ni cyo gituma ari yo rufatiro rw'ingoma yayo mw ijuru no mw isi. ly'imitimayac'ihindutse mishya, igahuza n'iby'lmana ishaka, kand' iy'urukundo rwayo rwashoy'imizi mu mitima yacu, se twabuzwa n'iki gukomez'amategeko yayo? ly'ishingiro ry'urukundo rimaze gushor'imizi mu mutima, umuntu na w'amaza guhinduka mushya, afit' ishusho y'lyamuremye, ni hw ibyasezeranijwe by'isezerano rishya bisohora, ari by'ibi, ngo: “Nzashyir'amategeko yanjye mu mitima yabo, kandi mu bgenge bgabo ni ho nzayandika.” Abaheburayo 10:16.KY 30.4

    Mbes'amategeko yaba yanditswe mu mitima, ntiyahindur'ubugingo? Kumvira, ari kwo gusohoz'iby'urukundo —n'ikimenyetso cy'ukuri cy'ubuyoboke. Ni cyo gitum'ibyanditswe bivuga biti: “Gukund'lmana n'uku, ar'uko twitonder'amategeko yayo.” “Uvuga kw amuzi, ntiyitonder'amategeko ye, n'umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.” 1 Yohana 5:3; 2:4.KY 30.5

    Kumvira kwacu, si ko gutuma duhabg'agakiza; kukw agakiza ar'ubuntu tugirirwa n'lmana, ahubgo tugaheshwa no kwizera. Ariko rero, kumvira ko, n'imbuto yo kwizera. “Muzi yuk' umuntu wes'uguma muri Kristo ntakor' ibyaha; umunt'ukor'ibyaha ntiyamubonye, kandi ntiyamumenye.” 1 Yohana 3:5, 6.KY 30.6

    Uru ni rwo rugero rw'ukuri. Ni tuguma muri Kristo, urukundo rw'lmana rukaguma muri twe, uko twiyumva, n'uko dutekereza, n'ibyo tugambiriye, n'ibyo dukora byose, bizaba bihuje n'iby'lmana ishaka, uko bivugirwa mu mategeko yayo yera, ngo: “Bana bato, ntihakagir'ubayobya; ukiranuka, ni we mukiranutsi, nkūk'ūw'ar'umukiranutsi.” 1 Yohana 3:7. Gukiranuka kugereshw'amategeko yera y'lmana, uko yavugiwe mu mategeko cumi yatangiwe kuri Sinai.KY 30.7

    Kwizera Kristo kw izina ar'urumamo gusa, gukur'abantu ku kumvir'lmana s'ukwizera, ahubgo n'ukwishuka “Ubuntu ni bgo bgabakijije, kuko mwīzeye ” Abefeso 2:8. “Ariko kwizera kutagir'imirimo kuri kwonyine, kuba gupfuye ” Yakobo 2:17. Yesu ataraza mw isi, yarivugiy'ati: “Mana yanjye, nishimira gukor'iby'ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima waniye.” Zaburi 40:8. Kand'agiye gusubira mw ijuru yaravuz' ati: “ ... Nitondey'amategeko ya Data, nkaguma mu rukundo rwe.” Yohana 15:10. Ibyanditswe bivuga ngo: “Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, n'uko twitonder'amategeko ye.... Uvuga kw ahora muri we, akwiriye na we kugenda nkuk'uwo yagendaga.” 1 Yohana 2:3-6. “Kristo yabababarijwe, akabasigir'icyitegererezo, kugira ngo muger'ikirenge mu cye.” 1 Petero 2:21.KY 31.1

    Ikiduhesh'ubugingo budashira ubu, ni kimwe, nkuko byahoze kera kwose, nkuko mbese byari biri muri Paradiso, ababyeyi bacu bataragwa, —n'ukūmvira amategeko y'lmana rwose, no gukiranuka rwose lyab ubugingo budashira bgaboneshwag'urugero ruri munsi y'urwo, amahoro y'ibyaremwe byose, yaba mu kaga. Ibyaha byabon'inzira, hagakurikirahw ibyago byose bikururwa na byo, bigahorahw iteka.KY 31.2

    Byashobokerag'Adamu, ataragwa, gutungish'mgeso ze zera kwūmvir'amategeko y'lmana Ariko kuko yananiwe kugenz'atyo, byatumy'icyaha cye kidukongēra, gikom'ingeso zacu mu nkokora, bituma tutakibasha gutungish imitima yacu kūmvir'amategeko y'lmana kwonyine Kuko tur'abanyabyaha, twanduye ntitubasha kwumvir'amategeko bymonosoye Nta gukiranuka kwacu dufite kwatuma dushyikir'urugero rwo gukomez'amategeko y'lmana Ariko Yesu yaduciriy'icyanzu cyo gukira Yabaye mw isi, arageragezwa, kand'ababazwa nka twe. Mu kubaho kwe ntiyigez'akor'ibyaha Yaradupfiriye, non'ubu yemera gutwar'ibyaha byacu, no kuduha gukiranuka kwe N'umwiyegurira, ukemera kw akuber'Umukiza, azaguhindur'umukiranutsi, n'aho waba waragiza kubaho kwandujwe n'ibyaha byinshi Imico ya Kristo ibarwa mu kigwi cy'imico yawe, Imana ikakwemera nk'ah'utigez'ukor icyaha.KY 31.3

    Ibirutaho kandi n'uko Kristo ahindur'umutima. Aba mu mutima wawe kubgo kwizera Ukwiriye guhor'ugir'umushyikirano na Kristo, kubgo kwizera, no kujy'umwegurir'umutima waw'iminsi yose, kandi n'ugenz'utyo, azajy' agutera gukor'ibihuye n'ubushake bge. Ni bg'uzabasha kuvug'uti Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w Imana, wankunze, akanyitangira.” Abagalatiya 2:20. Uku ni ko Yesu yabgiy' abigishwa be ati: “Si mwe muzaba muvuga ahubgo n umwuka wa So uzabavugisha ” Matayo 10:20. Maz'uko Kristo azajy'akorera muri wowe, uzamwigana, ugir'umutima uhwanye n'uwe, kand'ukor'imirimo ajyakora,— ari yo mirimo yo gukiranuka no kumvira.KY 31.4

    Noneho nta cyo dufite muri twe twakwiratana Nta mpamvu dufite yo kwishyira hejuru. Icyo dufite gusa cyo kwiringirwa, n ugukiranuka kwa Kristo, aduha kubg'Umwuka we udukoreramo.KY 31.5

    Ni tuganir'ibyo kwizera, harihw itandukaniro dukwiriye kugaragaza Hariho kwizera k'uburyo bumwe, kutagir'isano no kwizera nyakuri Kwizera kw Imana ibaho, kandi kw ifit'imbaraga, no kwizera yukw Ijambo ryayo ar'ukuri; ntibigir'ubihakana, ndetse na Satani n'ingabo ze ntibabasha kubihakana. Bibliya ivuga ngo: “Abadaimoni na bo barabyemera, bagahind umushitsi.” Yakoba 2:19. Arikw ibyo s'ukwizera nyakuri. Kwizera nyakuri, ahubgo, n'ukwizera Ijambo ry'lmana, ugakubitiraho no kuryumvira. ly' umutima uyiyeguriye, no kuyigirir'irari, ub'uyizeye by ukuri. Kwizera k ukuri gukomoka ku rukundo, no ku mutim' uboneye. Kwizera nk ukwo ni ko guhindur'umutima mushya, ukagir'ishusho y'lmana. Umutim umez utyo, nubgo wajyag'ugandir'amategeko y'lmana, noneho wanezezwa n'ibyategetswe byera, ukavuga nka Dawidi, uti: “Amategeko yawe nyakund'ubu bugeni! Ni yo nibgira umuns'ukira.” Zaburi 119:97. Gukiranuka kw'amategeko gusohorezwa muri twe, “abatakurikij'ibya kamera, ahubgo bakurikiz' iby'Umwuka.” Abaroma 8:4.KY 31.6

    Harihw abigeze kumeny'urukundo rubabarira rwa Kristo, kandi bakifuza kub'abana b'lmana rwose, ariko bakamenya kw imico yab'itaboneye, n'ubugingo bgabo budatunganye, bigatuma batangira gushidikanya yukw' ahari imitima yab'itahinduwe n'Umwuka Wera. Abo ni bo mbgira nti: “Ntugasubir' inyuma, wihebye.” Tuzajya dupfukama kenshi, turirira ku birenge bya Yesu kubg'ibicumuro byacu n'amafuti dukora; ariko ntidukwiriye gukuk'imitima. Naho twatsindwa n'umwanzi, ntituba duciwe, ntituba twahazwe no gutabga n'lmana. Reka da! Kristo ur'i buryo bg'lmana, aradusabira. Yohana ukundwa yaravuz'ati: “Mbandikiy'ibyo kugira ngo mudakor'ibyaha. Kandi ni hagir' umunt'ukor'icyaha, dufit'umurengezi kuri Data wa Twese, ni Yesu Kristo ukiranuka.” 1 Yohana 2:1. Maze kandi ntimukibagirw'amagambo ya Kristo, ubgo yavugag'ati: “Data na w'abakunda ubge.” Yohana 16:27. Ashaka kwongera kubagir'abe, ashaka ko kubonera kwe no kwera kwe bigaragara muri mwe. Noneho ni mumwiyegurira, uwo watangiy'umurimo mwiza muri mwe azakomeza kuwukora, ntazahwema, ageze ku munsi wa Kristo Yesu. Nimujye mushishikarira gusaba kurushaho; murusheho kwizera rwose. Ni tuger'aho tutacyiyiringira, tuzajya twiringir'ububasha bg'Umucunguzi wacu, tubone guhimbaz'utuberey'amakiriro y'ubugingo bgacu.KY 32.1

    Uk'urushaho kwegera Yesu, ni k'uzajy'usanga yuk'urushaho kuba mubi mu maso yawe; kuk'urushaho kubona neza, bigatum'ibidatunganye byawe birushaho kugaragara cyane, bitagir'ihuriro n'ingeso za Yesu. Ibyo ni bimera bityo, bizaba bigaragaza yuko Satani azab'atakigufiteh'urutabi. Bizaba bigaragaza kandi yukw imbaraga y'Umwuka Wera ihembura izab'igukanguye. Nta bg'urukundo rwa Yesu rwabaye kamere mu mutima wigira shyashya. Umutima wahinduwe n'ubuntu bga Kristo uzajy'ushima cyan'ingeso ze zikomoka mw ijuru; ariko rero niba tutiyizih' ubugoryi, tubasha kumenya tudashidikanya, yukw ari nta bgo twigeze kurabukw'ubgiza no gukiranuka kwa Kristo.KY 32.2

    Uko tuzajya tugabany'umwirato wacu, ni ko tuzajya turata Kristo. Ni twibonahw ibibi, bizadutera gusang'Ubasha kubabarira; maze kand'umunt' usobanukirwa n'intege nke ze, agasingira Kristo, azamuhishurir'imbaraga ye. Ni turushaho kumushaka, no gushak'ljambo ry'lmana, ni ho tuzarushaho kwogez'ingeso ze, no kugir'ishusho ye irabagiranira muri twe.KY 32.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents