Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umutwe 11—Amahirwe yo Gusenga

    Imana ivuganira natwe mu byaremwe n'ibyahishuwe, no mu bury iturinda, n'ukw ituyoboz'Umwuka wayo. Arikw ibyo ntibihagije,akarusho kadukwiriye kandi n'ukuyiyegurira tumaramaje. Kugira ngo tubone gushyikir Ubukristo buzima butar'ubg'ibyitiriro, bushyushye, dukwiriye gusabana na Data wa twese wo mw ijuru by'ukuri, bitar'urumamo gusa. Burya tubasha kumutekereza, tubasha no kugenzur'imirimo ye, n'imbabazi ze, n'imigisha ye yose; ariko rer'ibyo s'ugushyikirana na we no gusabana na we by'ukuri. Kugira ngo dushyikirane n'lmana dukwiriye kugir'icyo tuyibgira cyerekey ibitubaho bidukikije.KY 46.1

    Gusenga n'ukūgururir'lmana umutima, nk'uko twashyikirana n'inshutimagara. Icyakora, igituma dukwiriye kugenza dutyo s'ukugira ngo tumenyesh'lmana uko turi, ahubgo n'ukugira ngw itubashishe kuyakira. Gusenga ntikutumanurir'lmana, ahubgo kuyitugezaho.KY 46.2

    Yesu akiri mw isi, yigishag'abigishwa be uburyo bgo gusenga. Yabigishaga kujya bikorez'lmana amaganya yabo, uko bukeye n'uko bgije, no kuyitur' imiruho yabo yose, kukw ibitaho. Isezerano ry'irema mutima Yesu yabasezeranije, ry'ukw imisabire yab'izūmvirwa, ni ryo yadusezeranije natwe.KY 46.3

    Yesu akiri mw isi yasengaga kenshi. Umukiza wacu yihwanije natwe, tur'abakene n'abanyantegenke, nukw ahinduk'ūtabaza wingingira Se kumwonger'intege no kumugaruramw ubuyanja, kugira ngw abashe kwiyumanganya mu byago, abone no kurangiz'inshingano ye. Ni we cyitegererezo cyacu mu bintu byose. Asangira natw'intege nke zacu. “Yageragejwe mu buryo bgose nkatwe,” ariko kukw azir'icyaha, umutima we wazibukirag'ibibi ugahor'ubyitarura. Yihanganirag'amagorwa n'agahinda gasāze ari mur'iyi si y'ibyaha. Kuko yenz'akamero k'umuntu ni cyo cyatumaga yiyumvamo ko guseng'ari ngombga, ndetse kw ar'amahirw'amuhesh'umugisha. Gushyikirana na Se kwamuzanirag'ihumure n'umunezero bitavugwa. Yemwe, Umukiza w'abantu, ari we Mwana w'lmana, ko yumvag'akwiriye gusenga, nkanswe twebg'abanyantegenke b'abanyabyaha bapfa!KY 46.4

    Data wa twese wo mw ijuru, ategereje kudusukahw imigisha ye itagabanije. N'amahirwe yacu gukundirwa kunywera kw isōko y'urukundo rutagir'akagero. Mbeg'uburyo kugir'ubute bgo gusenga ar'akayobera! Imana yijihijwe no kumva gusenga nyakuri k'umwana wayo wese, naho yab'ar' uworoheje hanyuma y'abandi bana bayo bose. Nyamara ubgo bimeze bityo, dukunda gusengan'itendwe tugira ngo tumenyesh'lmana ibyo dukennye.KY 46.5

    Abantu batagira shinge na rugero b'abakene n'abatindi, bakunda gushukwa, iyo banze gusenga uragira ngw abamaraika babatekereza bate, kand' Imana irangamiye kubah'ikirut'icyo babasha gusaba ndetse no gutekereza? Abamaraika bo bakunda kuramy'lmana bifuza kuyiba bugufi iteka, ni cyo gituma bishimira gushyikirana na yo, bikabarutira byose. Nyamar'abatuye mw isi bo, ari bo cyane cyane bakwiriy'imfashanyo itangwa n'lmana yonyine, basa nk'aho banyuzwe no kubaho bigomw'umucyo w'Umwuka wayo, n'ihirwe ryo gusābāna na yo.KY 46.6

    Umwijimaw'Umubi ugot'abirengagiza gusenga, n'ibyongorero by'ibishuko bye bikabatera gukor'ibyaha Ayo makuba yose bayaterwa n'uko batita kw ihirwe Imana yabagabiye, ari ryo ryo gusenga Mbese n'iki gitum'abahungu n'abakobga b'lmana bagir'itendwe ryo gusenga, kandi guseng'ari ko rufu nguzo ruri mu ntoke zo kwizera rukingur'inzu y'ububiko yo mw ijuru, irimw ibyadukenura byose, bitangwa n'Ushobora byose? Ni tudahora dusenga turi maso, tuzaba twishyize mu kaga ko kudebuka no guteshuk'inzir'itunganye Umwanzi ahor'ashakashak'uko yatuvuts'inzira igana ku ntebe y'ubuntu, agira ngw atugomw'ubutwari n'imbaraga yo gutsind'ibishuko bibonwa n'ūsenga yizeye kand'abishishikariye.KY 47.1

    Harihw impamvu zimwe zatuma twiringira kw Imana izumvira gusenga kwacu lya mbere yo muri zo, n'uko twiyumvamo ko dukennye Imana kw idufasha Yarisezeraniy'iti: “Ufit'inyota nzamusukahw amazi, n'imigezi ku butaka bgumye” Yesaya 44:3. Abafit'inzara n'inyota byo gukiranuka, bakāhagizwa no gushak'lmana, babasha kumenya badashidikanya yuko bazahazwa Dukwiriye kūgurur'umutima rwose, kukw iyo bitabaye bityo, tutabasha gusukwah'umugisha w'lmana ngo tuwakīre.KY 47.2

    Ubukene bgacu ni bgo burusha byose kuduhagarikira no kuturengera ku Mana, kurut'uko twakwiregura. Ariko rero tuba dukwiriye kwingingir'lmana kubitugirira Iravug'ati: “Nimusabe kandi muzahabga.” Paulo na w'ati “Itimany'Umwana wayo, ikamutanga kubgacu twese, izabur'ite kuduhera byose kuri we?” Matayo 7:7; Abaroma 8:32.KY 47.3

    Ni twemera kugundir'ibibi mu mitima yacu, tukomatana n'icyaha twiyiziho cyose, Uwiteka nta bg'azatwumvira, nyamara gusenga k'umunyabyaha wizinutswe, kandi wicujije, azakwemer'iteka Ibifutamye byose iyo bifututse, tubasha kwizera yukw Imana yumvir'amashengesho yacu Ineza yacu nta bg'iduhakirwa ku Mana, ahubgo ineza ya Yesu ni y'idukirisha, n'amaraso ye akab'ari y'atuboneza; ariko harihumurimo dukwiriye gukora mu mitima yacu kugira ngo twemerweKY 47.4

    Uwo murimo n'ukwizera. “Uweger'lmana akwiriye kwizera yukw iriho, ikagororer'abayishaka.” Abaheburayo 11:6. Yesu yabgiy'abigishwa b'ati “Ibyo musaba byose muhendahenda, mwizere yuko mubihawe kandi muzabibona.” Mariko 11:24. Mbes'ahw iryo sezerano turaryizera?KY 47.5

    Iryo sezerano ridakuka, ntirigira kirogoya, kuk'uwarisezeramje ar'Uwo kwizerwa. Ni tudahabg'ibyo twasabye tutajuyaje, na none n'igihe tukibitegererezamo, dukwiriye gukomeza kwizera yuko Uwiteka atwumva, tukizera kandi yukw azasubiz'amashengesho yacu Tur'abantu bayobye, kandi bahumye, ni cyo gituma kenshi cyane dusab ibyatugwa nabi, nuko rero Data wo mw ijuru udukunda, akatwumvira mu buryo tudatekereza, akaduh ibirushijeho kutubera byiza, ari byo tuba twarasaby'iyo tugir'amas ahumuwe n'lmana, abasha kubon'ibintu byos'uko biri koko. Iyo dutekereje kw amashengesho yacu adashubijwe, dukwiriye kugundir isezerano, kukw igihe cyo gusubizwa kizaza koko, kandi tuzahabga wa mugisha twarushagaho gukena. Ariko kwibgira yukw amashengesho yacu yose azasubizw'uko dushaka, ibyo n'ukwishuka no kwigerezaho. Imana n'inyabgenge ntiyoba, kand'ineza yayo nyinsh'itum'itagir'icyiza yim'abagenda batunganye rwose. Nuko rero, ntugatinye kuyiringira, nubgo gusenga kwawe kutasubizw'uwo mwanya. Ujye wiringir'isezerano ryayo rikomeye ngo: “Musabe, muzahabga.” Mayayo 7:7.KY 47.6

    Ni tugundir'ibitekerezo byo gushidikanya n'ubgoba, tukagerageza no gusobanur'ikituyobera cyose, no kumeny'impamvu y'amagorwa yos atugeraho, kugira ngo tubone kwizera hanyuma, tuzasanga yukw ibituyobera bizarushaho kugwira cyane, tugahora ku nkēke y'umutima iteka. Ariko ni dusang'imana, tumaze kumenya k'ubgacu tudafite shinge na rugero, tugaherako tukayibgir'ibyo dukennye twicishije bugufi twizera, iyo Mana if it' ubgenge butagerwa, ibona byose, igatwarisha byos'ljambo ryay'ukw ishatse, izumvira gutaka kwacu rwose, itum'umucy'uvira mu mitima yacu. Gusenga k'ukuri ni kwo kuduhuza n'umutima w'lsumba byose. Nubgo tutiyumvamo, ntitumeny'uwo mwanya k'Umucunguzi wac'aduhengekey'umusay'afit'imbabazi n'urukundo, nyamara ni ko biri koko. Ntidushobora kumv'ukw adukorakora, nyamara rer'ukuboko kwe akuturambikanahw urukundo n'impuhwe nyinshi.KY 48.1

    Iyo tugiye gusab'lmana imbabazi n'umugisha, tuba dukwiriye kugir' umwuka wo kubabarirana no gukundan'ubgacu. Mbese nawe, twabasha dute gusaba dutya tuti: “Tubabarir'ibicumuro byacu nk'uko natwe twababariy' ababitugiriye,” kandi dufit'imitim'inangiwe ituma twanga kubabarira bagenzi bacu? Ni dushaka kw amashengesho yacu yumvirwa tuba dukwiriye kubanza kubabarir'abandi mu buryo twifuza kubabarirwa n'lmana ubgacu.KY 48.2

    Ikindi cya ngombga cyatum'amashengesho yacu yumvirwa, n'ugusenga tudahwema. Ni dushaka ko kwizera kwacu n'Ubukristo bgacu bikura, bigashyika, tuba dukwiriye kujya duseng'iteka. Dukwiriye “gukomeza gusenga.” Abaroma 12:12. “Mukomeze, mubere maso gusenga, mushima.” Abakolosayi 4:2. Petero yihanangirij'abizeye “kudashayisha, kugira ngo babon'umwete wo gusenga.” Paulo na w'atugir' inama, ati: “Ibyo mushaka byose bimenywe n'lmana, mubisabiye, mubyingingiye, mushima.” Abafilipi 4:6. Na Yuda yaravuz'ati: “Ariko mwebgeho, bakundwa ... musengere mu Mwuka Wera, mwirindire mu rukundo rw'lmana.” Luka 20, 21. Guseng' ubudahwema, n'ukwiyunga n'lmana, kugira ng'ubugingo bgayo buhembura butembere mu bgacu bugingo; maze kubonera no kwera bidudubize mu bugingo bgacu, bisubire gutembera ku Mana, bimeze nk'ituro rishimwa.KY 48.3

    Dukwiriye gusenga tudahwema, kandi tutagir'inkomyi. Mugir'umwete wo gusābāna na Yesu, mutagir'ikibarosera. Mushak'uburyo bgose bgo guteranir' aho basengera. Abihatira gushyikirana n'lmana, ntibazabura kuboneka mu materaniro y'abasenga, bakor'ibibakwiriye badasiba, bagir'ubgira kandi bashishikariye kwunguk'uko bashobora kwose. Bazashim'uburyo bgose bubaronkesh'umugisha uvuye mw ijuru.KY 48.4

    Dukwiriye gusengera hamwe n'abo turi kumwe mu rugo; ariko kuruta byose, dukwiriye kutirengagiza kwihererana n'lmana; kukw iby'ari byo bugingo bgumutima Nta bg'umutima wakunguka twirengagi|e gusenga Gusenga hamwe n'abo mu rugo n'abo mw iteramro ntibihagije na hato Urek'ijisho ry'lmana risuzum'umutima wawe wiherereye Imana yonyine ni yo yumva gusenga ko mu rwiherero.KY 48.5

    Nta gutwi k'umunyamatsiko gukwiriye kumva ben'iyo misabire Umutima w'ūsenger'ahiherereye ntugotwa n'ibiwuhuza, ntiwumv'urusaku no gusamāra gutewe n'iby'isi Ushakan'lmana ituza kand'ufit'umwete mwinshi.KY 49.1

    Uiy'usenger'ahiherereye; kand'ubg'uzajy'ukor'irmrimo yaw'iminsi yose, urek'umutima wawe useng'lmana kenshi. Ni ko Henoki yagenzag'ubgo yagendanaga n'lmana. Ben'iyo misabire yo mu mutima irazamuka, imeze nk'umubav'utumbagira, ukagir'impumuro nziz'imbere y'intebe y'lmana Nta bgo Satani abasha kunesh'umuntu unamb'atyo ku Mana.KY 49.2

    Nta gihe, kandi nta hantu, nta n'ikindi cyose cyatuma tudakwiriye gusengera mu mitima yacu. Nta cyatubuza kwerekez'imitima yacu ku Mana ngo tuyisenge, iyo tubishatse, ar'ubgo turi mu ruhame rwa rubanda, cyangwa se tuiy'inama n'abo dukorana, n'aho twaba turi hose, tubasha gutabaz' Imana, tuyiragiza' nk'uko Nehemiya yabigenj'ubgo yambazag'Umwami Arutazeruzi. Tubasha kwihererana n'lmana aho turi hose Urugi rw'imitima yacu rukwiriye kuba rukinguts'iteka ryose, tukararikira Yesu kutwinjiramo no kutuber' umushyitsi uturutse mw ijuru.KY 49.3

    N'ubgo twaba tuzengurutswe n'abashayisha bafit'umwuka mubi wo gukor'ibyaha n'ibitey'isoni, nta cyatuma dufatanya na bo tutabishatse Imitima yacu, iyo tuyegereshej'lmana gusenga by'ukuri, tuba tuyitandukanij' uruhenu n'ibitekerezo by'isoni nke no guheheta bituzenguruka byose Abafit'umutima wo kwiyegurir'lmana bamaramaje ngw ab'ari y'ibarengera, bazahora batandukanye n'ab'isi mu ngeso zabo, ku mpamvu z'uko bazaba bashyikirana n'lmana itagir'icy'ipfana n'icyaha.KY 49.4

    Icyo dukennye cyane n'ukumenyana na Yesu by'ukuri, no gusobanukirwa n'igikundiro cy'ibizaramb'iteka. Ni cyo gituma dukwiriye gushimikira kwiyunga n'lmana no kuyisaba kuduhishurir'ibyiza by'igihugu cyo mw ijuru.KY 49.5

    Rek'lmana ireshy'umutima wawe, ubone gukundirwa guhumek umwuka wo mw ijuru Ni bgo tuzashobora kwomatana n'lmana rwose, maze ni twadukwaho n'amakuba, ibitekerezo byacu bizayerekeraho, nk'uko mbes' uburabyo bubogamir' ahw izuba rirasira.KY 49.6

    Ubukene bgawe, n'umunezero wawe, n'imibabaro yawe, n'amaganya yawe, ndetse n'ibiguter'ubgoba, byose ubyikorez'lmana yawe Ntubasha kuyiremereza cyangwa kuyigondoza, kukw'idashenguka.KY 49.7

    Ibar'umusatsi wo ku mutwe wawe, ntiyirengagiz'imibabaro y abana bayo “Uwiteka afit'imbabazi nyinshi no kubabarira.” Yakobo 5:11. Umutima we w'urukundo ubabazwa n'agahinda kacu kose. Umushyir'ibikubabaza byose biguhoza ku nkēke. Nta kiyiremerera kukw iramir'amasi igatwar'ibyaremwe byose. Ikibasha kuduhesh'amahoro cyose nubgo cyaba gito gite, ntiyagikerensa Nta kitubaho itazi; kandi nta cyatuziga Imana itabasha kutuziguraho Nta cyago cyater'umwana wayo na gito, nta mvune y'agahinda kamushengura, nta n'ishengesho ryava mu kanwa ke, Data wo mw ijuru atabizi ngw' abure kubyitah'uwo mwanya. “Akiz'abafit'imitim imenetse apfuk'inguma z'imibabaro yabo.” Zaburi 147:3. Imana yita ku muntu wese nk'ahw ari nta w'undi mw isi yos'ubaho, yatangiy Umwana wayo w'ikinege.KY 49.8

    Yesu yaravuz'ati: “Musabe mw izina ryanjye, kandi simbabgira ko nzabasabira Data, kuko na Data ubge abakunda. Yohana 16; 26, 27. Nabatoranije ... kugira ngw ibyo muzasaba Data byose mw izina ryanjye, abibahe.” Yohana 15:16. Ariko rero gusaba mw izina rya Yesu s'ugupfa kuvug'izina rye mw itangira no mw irangiza ryo gusenga. Ahubgo n ugusengana wa mutima wari muri Yesu, dutekereza nka we, twizer'amasezerano ye, twiringir'ubuntu bge, tugakora nk'uko yakoraga.KY 50.1

    Imana ntishaka ko twikingiranira kure y'abantu, kugira ngo tubone guhora duseng'iteka. Ahubg'ishaka ko tuger'ikirenge mu cya Yesu, n'aho twaba turi hose, ari ku gasozi cyangwa muri rubanda. Utagir'ikind'akora rwose keretse guhor'asenga gusa, ntabura kurambirwa, akabireka, n'iy'atabiretse kandi, amashengesho ye ahinduk'amagamb'asubiranamo y'amahomvu. Ubg'abantu bikura mu bandi, bahung'umurimo Umwami Yesu yabazeyeho gukora, banga no kwikorer'umusaraba we, bakarorera gukoreran'Umwami umwete, wagirag'umwete wo kubakorera, ubgo ni bgo babur'impamvu zatuma basenga, ntibabe bakigir'ikibakundisha gusaba. N'iyo basabye, imisabire yab'ib'iyo kwikanyiza no kwisabira gusa. Ntibazi gusabir'abandi cyangwa se ngo basabir'ubgami bga Kristo kugira ngo bgogere, cyangwa ngo bambaz' imbaraga yo kumukorera mu buryo bumushimisha.KY 50.2

    Iyo twirengagij'amahirwe yo gufataniriza hamwe n'abandi gukomezanya no gusubizanya mw itege turi mu buhake bg'lmana, tuba twigomwe. Amahame yo mw Ijambo ry'lmana ntab'akitunogera, bigatuma dutangira kuyakerensa. Ndets'imitima yacu igatangira kurindagirira mu mwijima w'icura-burindi, Ubukristo bgacu bugakomwa mu nkokora. Harihw Abakristo benshi bivuts' umugisha mwinshi babitewe n'uko biganyir'ubgabo, ntibite ku bandi. Uwikubir'atyo ntab'ashohoj'inshingano Imana imuzeyeho gukora. Burya kwimenyereza kuzirikan'abandi bidutera kubakunda, ndetse natw' ubgacu bikatwungura, bikaduter'umutima wo gukorer'Imana.KY 50.3

    Iyab'Abakristo bajyaga bateranira hamwe, bakaganir'urukundo rw'lmana, n'iby'agakiza by'igikundiro, imitima yabo yahembuka, na byo bikabatera kwiyungayungana. Ni tujya twunguk'ibya Data wo mw ijuru uko bukeye n'uko bgije, tukaronka n'imigisha ye tudasanganywe, ni ho tuzashaka kuganir'urukundo rwe; ni ho kand'imitima yac'izashyuh'igakomezwa. lyaba twibgiraga tukaganir'ibya Yesu, tukarushaho kwiyibagirwa, ni bgo twasābāna na we kurutaho.KY 50.4

    Iyaba twasobanukirwaga yukw imigisha n'amahirwe dufite byose, tubikesh'lmana, tukamenya kw ar'ibimenyetso by'ineza yatugiriye, nta bgo twasiba kuyitekereza, ngo duhweme kwishimira kuyitekererez'abandi no kuyisingiza. Igituma tuganir'iby'isi n'uko tubikunda, n'inshuti zacu igituma tuziganira n'uko tuzikunda, zikab'ari zo dusangir'ibitunezeza, n'ibiduter' ishavu. None rero, ko dufit'impamvu zirutaho cyane zatuma dukund'lmana kuyirutish inshuti zacu zo mur'iyi si, ntituba dukwiriye kujya tumenyera kuyishyir imbere ya byose no kub'ari yo tuganirir'abandi kurut'ibindi byose? Ibintu yatugabiye byose ntiyabiduhereye kugira ngo bidutwar'umutima wose, ngo tubur'icyo tuyiha, ahubgo bikwiriye kujya biyitwibutsa, bikayitwegereshesha imirunga y'urukundo n'ishimwe. Ariko twebgeho dukunda kwifatanya n'iyi si Ngaho twubur'amaso, turebe mu muryango w'urusengero rwo mw ijuru, ah'umucyo w'ubgiza bg'lmana uvira mu maso ha Kristo, “ubasha gukiza rwos'abegerezw'lmana na we.” Abaheburayo 7:25.KY 50.5

    Dukwiriye kujya turushaho gushimir'lmana “kugira neza kwayo, n'imirim' itangaza yakorey'abana b'abantu.” Zaburi 107:8. Amashengesho yacu ntakwiriye kub'ayo kwisabira guhabga gusa. Twe kugumya kwiganyira no gutekerez'ibyo twishakiy'iteka, ngo twirengagiz'ineza twagiriwe Ifuti ryacu s'ugusenga kurut'uko bikwiriye, ahubgo n'uko dukunda kwirengagiza gushima Duhora tugirirw'ubuntu n'lmana, nyamara tukayishim'urumamo, ntituyihimbariz'ibyo yadukoreye byose.KY 51.1

    Ker'Uwiteka yabgiy'Abisiraeli ati: “Azab'ari ho mujya, mubone kurir' imbere y'Uwiteka Imana yanyu, azab'ari ho mwishimana n'abo mu ngo zany'ibyiza byose byabavuye mu maboko Uwiteka Imana yany'ikabibaheramw umugisha.” Gutegeka 12:7. Icyo dukorer'lmana cyose dukwiriye kugikoran'umutim' unezerewe, turirimb'indirimbo zo kuyihimbaza no kuyishima, turets'imitima y'urutebge no kugononwa.KY 51.2

    Imana yac'igir'ibambe, n'Umubyeyi w'umunyampuhwe Ntidukwiriye kuyikoreran'umutim'ubabay'ucogoz'abandi. Ahubgo dukwiriye kujya duseng'Uwiteka twishima, tunejejwe no kumukorera Imana ntishaka kw abana bayo yaringanirij'agakiza gahebuje, bayikorera, nk'ahw ar'lmana y'inkazi itagir'imbabazi. Ni yo nshuti yabo y'amagara; kand'iyo bayisenga, irabamanukira, ikabahira ikabahumuriza, igasāby'imitima yab' umunezero n'urukundo. Umwami ashaka kw abantu be baboner'ihumure mu buhake bge, no kubon'ibibanezeza kurut'ibibababaza bamukorera. Ashaka kw abahora bamusenga batāhan'umutim'uguwe neza, ngo babone gukomerezwa mu mirimo yabo yose, bakitonda bagatungana mu bintu byose Dukwiriye guteranira hamwe ku musaraba wa Yesu. Dukwiriye kurangamira Kristo, n'iby'ibambga rye tukabiganira, tukabitekereza. Dukwiriye kurek' ibyo bitunogera no kudushimisha kuruta byose. Umugisha wose yaduhaye n'ineza yatugiriye, ab'ari byo duhozah'umutim'iteka.KY 51.3

    Kubg'urukundo rwayo rutarondoreka rutangaje, dukwiriye kwegurir' ibyacu byos'ukuboko k'uwo watubambiwe ku musaraba i Gologota Ibitekerezo by'Umwana w'lmana wese biyegerezwa n'umutima wo kuyisingiza yishima Imana ihor'ishengeshw'indirimbo no gucurangirwa mu bikari byo mw ijuru, na twe iyo tuyishimye tuba tugiz'isano no gusenga kw ingabo zo mw ijuru Imana yabgiye Dawidi iti: “Untambir'ishimwe wes'ab'anshimisha.' Zaburi 50:23. Nuko rero, tujy'imbere y'Uwaturemye dufit' umunezero n'icyubahiro “n'ibyishimo n'ijwi rimusingiza.” Yesaya 51:3.KY 51.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents