Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umutwe 2—Uk'Umunyabyah'akwiriye Kristo

    Mbere, umuntu akiremwa, yari yahaw'imico myiza, n'umutim'uhuguka Nta nenge yar'afite, kandi yashyiraga hamwe n'lmana Ibyo yatekerezaga byar'imbonera, kand'ibyo yagamije byareraga. Ariko kutumvira ni ko kwatumy'imbaraga ze zishira, maze kwikunda gusimbura urukundo yakundag'lmana.KY 7.1

    Umutima we udeburwa n'ibicumuro, bitum'abur'uko yakwitsindishiriz' ubge, ngw anesh'ibibi Ab'imbohe ya Satani, kandi rero yajyaga kugumya kuba yo iteka, iy'lmana itamugoboka, ngw imuhagarareho Imigambi y'umushukanyi yar'iyo kugwabiz'inama Imana yar'ifitiy'umuntu ikimurema Icyatumye Satani yuzuz'isi agahinda n'umuze, kwar'ukugira ngw abiherereze ku Mana, ngo ni yo yabiremye.KY 7.2

    Abantu bataracumura, buzuraga n'üwo “ubutunzi bgose bg ubgenge no kumenya bgahishwemo.” Abakolosayi 2:3. Ariko, ahw amariye gucumura, ntiyab'akinezezwa n'ibyera, ni ko gushak'uko yakwihish'lmana N'ubu ni ko bikimeze ku muntu utabyaw'ubga kabiri Ntabasha gushyira hamwe n' Imana, ndetse ntiyishimira kubana na yo.KY 7.3

    Umunyabyaha ntiyabasha kunezererw'imbere y'lmana, yakwihëza mw iteraniro ry'abera Nubgo yakundirwa kugera mw ijuru, ntiyahasang'ibimunezeza Urukundo rutikanyiza ruhaba rwamuji|isha Iby'atekereza, n ibyo yifuza, n'iby'agambirira, byanyurana n'iby'abazira-nenge baho Ijwi rye ryasobana n'ay'abari mw ijuru Kuba mw ijuru byamubabaza, kuko yabur' uko yihish'lmana, iber'abakiranutsi umucyo n'umunezero Kubuz'umunyabyaha kujya mw ijuru s'ltegeko ry'akarengane ahubg'abanyabyaha ni bo bibuza, kuko batabasha gushyikirana n'abaho Ubgiza bg'lmana bgababer' umurir'ukongora Bakwifuza kurimburwa kugira ngo batarebana n'uwapfiriye kubacungura.KY 7.4

    Ubgacu ntitwabasha kwisayura mu rwobo rw'ibyaha twarohamyemo Imitima yac'iranduye, nta bgo twabasha kuyihindur'ubgacu “Ni nde wabasha kuvan'icyiza mu kibi? Nta we.” Yobu 14:14. “Cutekereza kwa kamere y'umuntu gutera kwang'lmana, kuko kutumvir'amategeko y Imana, kandi kutabasha kuyumvira.” (Abaroma 8:7)KY 7.5

    Nubgo twagir'ubgenge ubgahe, n ubuhanga, n'imbaraga, ntitwabasha kwihindura Icyakora, ibyo byose byabasha kwitondesh umuntu ku mugaragaro, ariko ntibyabasha guhindur'umutima we wa kamere Ntibyakwez'amasoko y'ubugingo. Nib'umuntu ashaka gucika ku byaha, akera, akwiriye kwakir'ubugingo bushya buva mw ijuru Ubgo bugingo bubonerwa muri Yesu Ubuntu bge bgonyine busa, ni bgo bubasha guhembur'ingeso nziza z'umutima, no kuwegerez'lmana ngo were.KY 7.6

    Umukiza yaravuz'ati: “Umuntu utabyaw'ubga kabiri, ... ntabasha kubon'ubgami bg'lmana.” Yohana 3:3. Kwibgira yuk' umuntu akwiriye kwiyungura mu by'asanganywe byiza, n'ukwihamagarir'urupfu. Ibyo ntibihagije. Umuntu ukw ari ntavukan'ibyiza by'Umwuka w'lmana: kuko we abireba nkahw ar' ubupfu: kandi ntabasha kubimenya, kuko byitegerezwa mu buryo bg'Umwuka. “Ntutangare kuko nkubgiye yuko bibakwiriye kubyarw'ubga kabiri.” 1 Abakorinto 2:14; Yohana 3:7.KY 7.7

    Kristo yandikiwe ngo: “Muri we harimw ubugingo. Ubgo bugingo bgar'umucyo w'abantu,” kandi “nta rindi zina munsi y'ijuru ryahaw'abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Yohana 1:14; Ibyakozwe 4:12.KY 8.1

    Ntibihagije kumeny'ubugwa-neza bg'lmana, no kurora kugira-neza n ibambe rya kibyeyi by'imico yayo. Ntibihagije kugenzur'ubgenge bg' amategeko yayo, no gukiranuka kwayo, ukabona kw ashinzwe ku rufatiro rw'urukundo rudahanguka. Intumwa Paulo yar'abizi, ni ko kuvug'ati: “Nemer'amategeko, kw ari meza. Amategeko n'ayera, ndets'itegeko ryose rirera, rirakiranuka, ni ryiza.” Abaroma 7:16, 12. Hanyuma abisonger'ababaye mu mutima, afit'ubgob'ati: “Nd'uwa kamere, ndetse naguriwe gutegekwa n'ibyaha.” Abaroma 7:14.KY 8.2

    Paulo yifuzaga cyane kubonera no gukiranuka, akananirwa kubyishyikiriza, ni ko gutera hejuru, aratak'ati: “Mbony' ishyano! ni nde wankiz'uyu mubiri unter'urupfu?” Abaroma 7:24. Igisubizo ni kimwe gisa, ngiki ngo: “Nguyu Mwana w'lntama w'lmana, ukurahw ibyaha by'abari mw isi.” Yohana 1:29.KY 8.3

    Yesu ni we nzira y'agakiza. Umwuka w'lmana yabishushanije mu buryo bginshi, kugira ngo yumvishe nez'abifuza gukizw'umutwaro w'ibyaha.KY 8.4

    Ubgo Yakobo yar'amaze guhend'Esau ubgenge, agahunga av'i wabo, yumvag'icyaha cye cyamutsikamiye, cyamugushije hasi; ar'igicibga, atagira shinge na rugero, yatanye n'ibintu byose bikundish'umuntu kubaho. Ariko kurutaho, icyamuhagarits'umutima, n'uko yatinye yukw icyaha yakoze cyamucanije n'lmana, kikamuvuts'ijuru.KY 8.5

    Abura nk'aho yacumbika ngw aryame, ahirika hasi afit'agahinda, akikijwe n'imisozi gusa, imukubiye hagati, araharara burinda bucya. Hejuru har'ijuru ryakahw inyenyeri. Agisinziriye, abon'umucy'utangaje urabagirana usāb'ikibaya cyose aho yar'aryamye. Agiye kubon'abon'urwego runini ruvuye kw isi, umutwe warw'ugeze ku marembo yo mw ijuru. Abon'abamaraika b'lmana baruzamukiraho, kandi barumanukiraho; maze yumv'ijwi rivugira mu bgiza bgo mw ijuru rimubgir' ubutumwa bgo kumurem'agatima bumuter'ibyiringiro.KY 8.6

    Mur'ubgo buryo Yakobo yamenyeshejw'iby'umutima we wifuza. Agaragarizwa nez'ubury'umuntu nka we w'umunyabyaha yabasha kwongera kuzura n'lmana. Rwa rwego rutondana Yakobo yaboneye mu nzozi, rwashushanyaga Yesu, ari we Muhuza wenyine w'lmana n'abantu.KY 8.7

    Urwo rwego ni rwo Yesu yabgiye Natanaeli, ubgo yavugag'ati: “Muzabon' ijuru rikingutse, abamaraika b'lmana bazamuka bavuye ku Mwana w'Umuntu, bakamumanukiraho.” Yohana 1:51. Ubg'abantu bahakanye, bacanye n Imana; isi itandukana n'ijuru. Imanga yaciye hagati itum'umubano wo gusābāna ubura. Ariko, kubga Kristo, isi yongeye guhuzwa n'ijuru. Kubaho kwe kuboneye ni kwo Kristo yatindishij'imanga yaciwe n'ibyaha, kugira ngw abamaraika bakorer'lmana babone kubana n'abantu Kristo ni w'uhuz'umunyabyaha w'mtege nke, agatum'ashyikir'imbaraga z'lmana zitagir'akagero.KY 8.8

    Kwibarir'amajyambere kw'abantu n'ukugorwa n'ubusa, kand'imirimo myiza yose dukora yo gutum'abantu baiya mbere, nta cy'imaze, tyo tubikoze tutitaye kuri Sōko y'lbyinngiro. “Cutanga kwose kwiza n'impano yos'itunganye rwose biva ku Mana.” Yakobo 1:17. Nta wagir'imico myiza, atayikomoye ku Mana Kandi rero nta yindi nzira yo kuiya ku Mana keretse Kristo wenyine Yaravuz'ati “Ni |ye nzira, n'ukuri, n'ubugingo: nta ujya kwa Data ntamujyanye.” Yohana 14:6.KY 9.1

    Umutima w'lmana ugirir'abana bayo bo mw isi urukundo ruhebuje Ubg'lmana itatugomw'Umwana wayo, nta kind yatwimye, ahubgo yarahaz ibyo mw ijuru byose ku bgacu Ukubaho kwera k'Umukiza, urupfu rwe, kuduhakirwa kwe, no guhendahenda k'Umwuka Wera, —byose bikubira hamwe kugira ngo bizanir'abantu agakiza.KY 9.2

    Yemwe! Tuzirikany'igitambo gihebuje twatambiwe! Tugerageze gusobanukirwa n'umwete w'abo mw ijuru badufitiye, n'imirimo bakora, kugira ngo bagarur'abazimiye mu rugo rwa Data wa Twese Nta migambi myiz'isumb' iyo: nta buryo bgarut'ubgo.KY 9.3

    Ingororano ihebuj'ibikiw'abakora neza; n'umunezero wo mw ijuru, n' umubano w'abamaraika; umwuzuro n'urukundo by'lmana n'Umwana wayo; ububasha bushyitse kandi butunganye rwose tuzahorana mu bihe bidashira, — mbes' ibyo byose ntibikwiriye kudutera guhakwa ku Mana n'Umucunguzi wacu, tubikuye ku mutima?KY 9.4

    Ubund'Imana itwerurir'ukw izacira icyaha hw iteka, kand'itugaragariz'iby' igihano kitazakuka cyo kurimburwa buheriheri Ibyo byose n'ibyo kutuburira kugira ngo tudahakwa na Satani.KY 9.5

    Mbese twahmyur'imbabazi z'lmana? Har'icyo yirengagije kudukorera se? Nib'ari nta cyo, tujye tumerer'uko bikwiriy'Uwadukunz'urukundo ruhebuje Nuko, nimutyo dukoresh'umwanya twahawe, kugira ngo duhmduke, tumere nka Yesu, dusubire kubana n'abamaraika; tugir'ubumwe bushyitse bg'isangan'tngoyi, twuzura na Data wa Twese n'Umwana we.KY 9.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents