Umutwe 9—Imirimo n'Ubugingo
- Umutwe 1—Urukundo Imana Ifitiy' Abantu
- Umutwe 2—Uk'Umunyabyah'akwiriye Kristo
- Umutwe 3—Kwihana
- Umutwe 4—Kuvug'lbyaha
- Umutwe 5—Kwitanga
- Umutwe 6—Kwizera no Kwemera
- Umutwe 7—Urugero rw'Ubuyoboke
- Umutwe 8—Gukurira muri Kristo
- Umutwe 9—Imirimo n'Ubugingo
- Umutwe 10—Kumeny'Imana
- Umutwe 11—Amahirwe yo Gusenga
- Umutwe 12—Uko Gushidikanya Kwagenzwa
- Umutwe 13—Kwishimira mu Mwami
Search Results
- Results
- Related
- Featured
- Weighted Relevancy
- Content Sequence
- Relevancy
- Earliest First
- Latest First
- Exact Match First, Root Words Second
- Exact word match
- Root word match
- EGW Collections
- All collections
- Lifetime Works (1845-1917)
- Compilations (1918-present)
- Adventist Pioneer Library
- My Bible
- Dictionary
- Reference
- Short
- Long
- Paragraph
No results.
EGW Extras
Directory
Umutwe 9—Imirimo n'Ubugingo
Imana ni yo Soko y'ubugingo n'umucyo n'umunezero by'ibyaremwe byose. Umugish'utemba uyivamo ugera ku byo yaremye byose. Ni nk'amazi adudubiza, ava mw isoko, cyangw'imyambi y'izuba irasira mu mpande zose. Ubugingo bg'lmana iyo buri mu mitima y'abantu, akabgo ntikiburira, bubaber'amendeze yo gukund'abandi no kubahesh'umugisha.KY 38.1
Icyashimishij'Umukiza wacu n'ugusayur'abantu bazikamye mu byaha no kubacungura. Kugira ngw asohoz'izo nama, ntarakita ku bugingo bge, ahubgo yihanganiy'umusaraba, ntiyita ku gashinyaguro. Nkuko Yesu atahwemaga gukorera abandi kugira ngw abahesh' umugisha, ni kw abamaraika na bo bahora bakorer'abandi. Uwo ni wo munezero wabo. Nubg' abibone banegur'abatindi bakibgira ko kubakorera ar'ukwisuzuguza, nyamara abamaraika bera bo, bishimira gukora ben'iyo mirimo.KY 38.2
Za ngeso za Kristo zo kutikunda, no kutikanyiza, ni zo zasābye mw ijuru hose, ni na zo shingiro ry'umunezero waho uhebuje. Izo ngeso ni na zo zizagaragarira mu bayoboke ba Kristo, zibatere kwishimira kuger'ikirenge mu cye. ly'urukundo rwa Kristo rwabaye kamere mu mutima w'umuntu, nta wabasha kuruhisha, nkuko mbes' umuntu wisīz'umubavu atabasha kuwuzimanganya ngw abandi batabimenya. Ufit'urwo rukundo rwa Yesu mu mutima we, arwanduz'abandi. Urukundo rwa Kristo iyo ruri mu mutima w'umuntu, rumera nk'isōko y'amazi idudubiriza mu butayu igahembur' ibiyizengurutse byose. Ni rwo rukiz'abagiye gupfa, rukabater'irari ry'amazi y'ubugingo.KY 38.3
Urukundo dukunda Yesu rwagaragazwa no kuger'ikirenge mu cye no kuber'aband'umugisha, no kubakiza. Rwadutera gukundana, no kugirir' ibyaremw'impuhwe.KY 38.4
Umukiza wacu, akiri mur'iyi si, ntiyagiz'ukubaho ko kwinezeza n' umunezero w'umudendezo. Ahubgo yakorag'ubudahwema kugira ngw akiz' abazimiye. Uhereye mu muvure w'inka, ukagez'i Kalvari yanyuze mu nzira y'umubabaro, kandi nta bgo yigeze yihunz'umuruho n'ingendo zikomeye, n'imirimo irembya, igatera kugw'agacuho. Yaravuz'ati: “Umwana w'Umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubgo yaje gukorer'abandi, no gutangir'ubugingo bge kub'inshungu ya benshi.” Matayo 20:28. Uwo ni wo mugambi rukumbi Yesu yar'afite mu kubaho kwe kwose. Ibindi byose babikoreraga kugira ngw asohoz'uwo mugambi wo kub'inshungu yabo. Gukor'icyo Se ashaka no kurangiz'imirimo yaje gukora byamuberaga nk'ibyo kurya n'ibyo kunywa, na ho'kwihesh' agaciro n'isumbge, ntibyamurangwagamo.KY 38.5
Nuko rero, abemer'ubuntu bga Kristo bakwiriye kugir' ibyo bigomwa.... Bakwiriye no gukor'uko bashobora kwose kugira ngo bab'icyitegererezo cyiza gitum'abandi begerezw'lmana. Ngay'amaherezo yo kwihana nyakuri.KY 38.6
Umuntu acyiyegurira Kristo, uwo mwanya yumv'ashaka kumenyesh'aba ndi iyo nshuti ye ihebuj'izindi Ntabon'ukw ahish'ukwo kuri gukiza kandi kweza.KY 39.1
Twambaye gukiranuka kwa Kristo, tukagir'umunezero n'amahoro by' umwuka we utubamo, ntibyadushobokera ko duceceka lyo dusogongeye tukumva k'Uwiteka agira neza, ni ho tugir'icyo tubgir'abandi Nkuko Filipo yashohoje Natanaeli kuri Yesu amaze kumubona, ni ko natwe dukwiriye kugir'aband'inama yo kumusanga, tukageragez'uko dushobora kwose kuba reshya ngo babone guteg'amakiriro ku byiza bya Kristo bitazashira byo mw is'izaza Dukwiriye gushimikira no kumaramaza, duter'intambge, dutwaranira kuger'ikirenge mu cya Kristo Dukwiriye kujya dukeburir'amaso y'abandi kureb'lntama y'lmana ikurahw ibyaha by'abari mw isi. Yohana 1:29.KY 39.2
Ni tugir'ibyo dukorer'abandi, bizatugarukir'ar'umugisha mwinshi Ni cyo gituma Imana yagiz'icy'iduha, cyo gukorera gukiz'abandi no gusohoz'inama y'agakiza. Imana yahay'abantu amahirwe yo gusangira kamere yayo, kugira ngo babone guhesha bagenzi bab'umugisha Nta cyubahiro cyangw'umunezero Imana yaduha birenze gusangira kamere yayo Abashyira hamwe n'lmana bagakorana na y'imirimo y'urukundo, ni bo barush'abandi bose kwegerezw'Umuremyi wabo.KY 39.3
Iy'lmana ibishaka, yajyaga gutegek'abamaraika bo mw ijuru kwamamaz' ubutumwa no gukor'iyo mirimo yose y'urukundo yo gukiz' abandi ly' ibishaka, yaiyaga kubisohoza mu bundi buryo Ariko kubg'urukundo rwayo rutagir'akagero, yahisemo kudutorera gukorana na yo, ngo dufatanye na Kristo n'abamaraika bera, dusangir'umugisha, n'umunezero bizanywe n'uwo murimo w'urukundo.KY 39.4
Gufatanya na Kristo kuduhuza na we cyane Kwihotorer'abandi no kwibabariza kubafasha kuzajya kuduter'umutima wo kugira neza, ndetse no kutwegerez'Umucunguzi w'isi, “Uwar'umutunzi, ariko agahinduk umukene kubganyu, kugira ng'ubukene bge bubatungishe.” 2 Abakorinto 8:9. Ni twemera kwihotora dutyo na twe, ni bgo gusa ubugingo bgacu buzasabga n'umugishaKY 39.5
Ni mwemera gukora, nkuko Kristo yabigeney abayoboke be, mukamusha kir'abihana, muzajya mwumva mushaka kugenzur'iby'lmana, ngo murusheho kubimenya, mugir'inzara n'inyota y'ibyo gukiranuka Muzatakir' Uwiteka, kandi kwizera kwanyu kuzakomera, kand imitima yany' izanywa cyane ku mazi y'isōko y'agakiza Amahane n'ibyago muzabona, bizabatera kwiga Bibliya no gusenga Muzakurira mu buntu bgo kumenya Kristo murusheho gushikama no gutungana.KY 39.6
Umutima wo gukorer'abandi no kutikanyiza, uter'imico myiza kudahinduka, igashorer'imizi kure, ikamera nk'iya Kristo Ben uwo mutima uzanira nyirawo amahoro n'ibyishimo bitazashira Aho kugir'ubugugu n'ubute. yashimikirira gushishikarira gushyikir'ingeso z'lmana, kandi yakura. agakomerera mu mirimo yayo.KY 39.7
Umutima we wamenya nez'inshingano ye, yakur'akagira kwizera kutalegajega, kand'amashengesho ye yagir'umumaro kurutaho Umwuka w'Imana iy'akoze mu mutima w'umuntu, atum'ingeso ze zera zose zikubira hamwe, akikiriza guhwitura kwo mw ijuru. Abitanga batyo batikunda, ngo babonez'abandi, basohoza rwos'akabo gakiza.KY 39.8
Kugira ngo dukurire mu buntu, dukwiriye kujya dukora wa murimo Kristo yadutegetse tutiganda,—dukor'uko dushobora kwose, dufasha no guhesh umugisha abawukennye. Imbarag'izanwa no gukora; ndetse nta wabaho adakora. Abagerageza gutungish'ubukristo gupfa kwakir'umugisha duherw ubuntu, ntibagir'icyo bakorera Kristo, bameze nk'abagerageza gutungirwa kurya gusa. Ibyo bitera kwonda no gupfa.KY 40.1
Umuntu wakwanga gukoresh'amaguru ye ntiyatinda kunanirwa guhagarara. Uko ni k'Umukristo udakoresh'imbaraga yahawe n'lmana amera. Uretse kudakurira muri Kristo, n'imbaraga yar'afite zirayonga.KY 40.2
Itorero rya Kristo ni ry'lmana yageneye gukiz'abantu. Umurimo waryo n'ukwamamaz'ubutumwa mw isi yose. Umukristo wese Imana ni wo murimo imuzeyeho gukora. Umuntu wes'ukw azi n'ukw ashobora, akwiriye gusohoza rya tegeko ry'Umukiza.KY 40.3
Urukundo rwa Kristo rwatugezeho, ni rwo rutuma turi mu mwenda w'abatamuzi. Imana ntiyaduherey'umucyo kuwikubira, ahubgo yawuduhereye kuwumurikishiriz'abandi. lyab'abayoboke ba Kristo barakangukiye kumeny'inshingano yabo, bagakor'uko bashoboye kose, none tuba dusang' abantu b'ibihumbi bamamaz'ubutumwa mu mahanga, aho dusang'umwe gusa. Maze kandi, abatashobora kujya kur'ubgabo, batungish'uwo murimo ubutunzi bgabo, bawusabiye kandi bawufitiy'umwete.KY 40.4
Icyakora, si ngombga yuko tujya mu mahugu ya kure ngo tuve muri bene wacu, niba i wacu ari ho hadukennye, tukaba dutumwe gukorera Kristo mur'icyo kirere. Tubasha kumukorerer'i wacu, n'aho turi hose, ari mw itorero, no mu baturanyi bacu, no mu bo dukoranaKY 41.1
Umukiza wacu akiri mur'iyi si, yamaz'imyaka myinsh'akor'umurimo woroheje, kand'ugayitse ari wo kubaza. Akiri i wabo, ataratangira kwigish' abantu, abamaraika bahoraga bamushagaye, ubgo yagendererag'abahinzi n'abanyamirimo bataramenya kw ari we Mucunguzi wabo Ntidukwiriye kwibgira yuko Yesu yakorag'umurimo yahawe na Se gukora ubgo yagendeshag'amaguru hejuru y'inyanja y'i Galilaya, cyangwa s'ubgo yavurag'abarwayi gusa Ahubgo, umurimo yakoraga wos'ar'uworoheje cyangw'ukomeye, yawukorag'awitayeho, azi ko wagenwe n'lmanaKY 41.2
Intumwa Paulo yavuz'uburyo umuntu wese, akwiriye gukor'umurimo wos'ahawe, abigumanamo n'lmana 1 Abakorinto 7:24 Umutunzi ashobora gukomez'umurimo we mu buryo bukuz'lmana, abay'inyanga-mugayo Nib' ar'umuyoboke wa Kristo w'ukuri, idini rye rizagaragarira mu by'akora byose, abantu bose bamenye kw agir'umutima wa Kristo.KY 41.3
Umuhanga witonda w'umwizerw'abasha kuba mu cyimbo cy'uwo wakoreshag'amaboko ye i Galilaya nk'abatirigi. Umuntu wese witirirwa Kristo akwiriye kujy'akor'atyo kugira ngw abandi ni babon'ukw akor'imirimo ye neza, bibatere gushima Rurema n'Umukiza wabo.KY 41.4
Harihw abantu benshi bikiza ngo babuzwa gukorera Kristo n'abandi babarush'ubgenge n'uburyo Hariho benshi batekereza yukw ar' abanyabgenge bginshi basa bazeweho gukor'uwo murimo w'lmana Bibgira kw ar'impano zahawe bamwe gusa, ngw abandi rero ntibahamagariwe gukora no kugororerwa Ariko si ko biri Iyo nyir'urugo ahamagay'abagaragu be, ah umuntu wes'umurimo we.KY 41.5
Tubasha gukoran'imirimo yoroshye yos'umutim'urimw urukundo nka hw ar'Umwami dukorera Abakolosayi 3:23. ly'urukundo rw'lmana ruri mu mutima, rugaragarira mu bugingo bgacu. Impumuro nziza ya Kristo iradukikiza, kandi n'ingeso zacu zizafash'abandi, zibaber'umugisha.KY 41.6
Ntimukwiriye kurindir'ibikomeye cyangw'ubgenge burutaho ngo mutangire gukorer'lmana Ntimukwiriye gutekereza icy'abandi bazavuga Ukubaho kwanyu gutunganye kandi kutarimw uburyarya ahubgo ni kwo gukwiriye guhamiriza Yesu imbere y'abandi.KY 41.7
Umuyoboke wa Yesu wese, n'aho yaba yorohej'ate, cyangw'akab'umutindi, abasha kuber'aband'umugisha n'icyitegererezo Ahari ubge ntiyamenya ko har'icyiza yakora, ariko rer'ubugingo bge buboneye bgo bgagoborer' abandi umugish'ukura, ukagwira. Ikimukwiriye cyonyine n'ukugenda yitonze, ari nta kindi, agakora nez'umurimo Imana imuhaye Abigenj'atyo ukubaho kwe ntikuzapf'ubusa. Umutima we uzunguka, use n'uwa Kristo Uretse gushyira hamwe n'lmana gukor'umurimo wayo mur'ubu bugingo, azaba yitegurira guhabg'umunezer'utagira kirogoya mu bugingo buzaza.KY 41.8