Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umutwe 10—Kumeny'Imana

    Imana ifit'uburyo bginshi ikoresha, ishaka kutwimenyesha no kudutera gusābāna na yo. Ibyaremwe bihora biduhan'ubudasiba. Umutim'iyo wemeye, ubasha kureshywa n'urukundo rw'lmana n'ubgiza bgayo, ari byo bigaragazwa n'imirimo y'amaboko yayo. Uzi guteg'amatwi ye, abasha kumva no kumeny'icy'lmana ivugira mu bintu yaremye, ar'ubgatsi bumera, cyangw ibiti binini by'inganza-marumbo, cyangw'imigengararo n'uburabyo, cyangw igicu kigenda, cyangw'imvur'igwa, cyangw'akagenzi gasuma. Byos'uko bingana byigish'imitima yacu, bikaturarikira kumenyerana n'uwabiremye byose.KY 42.1

    Ibyigisho by'Umukiza wacu bitagir'uko bisa, yabyigishishag'ibyaremwe, abigereranya. Ibiti, n'inyoni, n'uburabyo bgo mu bibaya, n'imisozi, n'ingezi, ndetse n'ibindi bihora bibonek'iminsi yose bibakikije, ni byo yahuzaga n'Ijambo ry'ukuri, agira ngw ibyo yigishaga bibahoremo.KY 42.2

    Imana ishaka kw abana bayo banezezwa n'imirimo yayo, ngo bashimishwe n'ibintu byiza yarimbishishij'isi yacu. Bury'lmana ikund'ibintu byiza byose, ndets'icy'ikunda cyane cyane kurush'ibigaragara byose, n'imico myiza; ni cyo gitum'itwifuriza guhirimbanira kubonera no gutungana rwose.KY 42.3

    Twaramuka tubaye maso, ibyaremwe n'lmana byatwigish'ibyigisho byiza byo kūmvira no kunamba. Uhereye ku nyenyeri zihora zigend'urugendo rwazo rwo mu kirere kuva kera kwose, ukageza ku gakungugu katagaragara, ibyaremwe byose byumvira Rurema. Imana irind'ibyo yaremye byose, aho biva bikagera, ikabikomeza. Ni y'ikomez'amasi yos'atabarika yo mw isānzūre, ikanarinda n'igishwi kijwigira cyidabagirira. N'iyo turi hose, ar'ukujya mu mirimo cyangwa se kuryama n'ijoro, cyangwa s'iyo tubyutse mu gitondo; byos'irabizi. N'iy'umukire aremy'ibirori mu nyumba ye, cyangw' umuken'ateranirij'abana be ku gakono k'inteka-busha, umuntu wes'arindanw'urukundo na Data wo mw ijuru. Nta marir'atemba mu maso yacu Imana itabizi. Nta kumwēnyura kuyisoba.KY 42.4

    Iyaba twizerag'ibyo rwose, ntitwarets'imitim'ihagarikwa n'ubusa gusa, ntitwahora ku nkēke y'ibitubabaza nk'ubu ngubu; kuko byose, ar'ibyoroheje cyangw'ibikomeye twabirekera mu maboko y'lmana, itarushywa n'imiruho myinshi nka twe, cyangwa ngw igir'ikiyishēngura. Ni ho twabon'uburuhukiro bg'umutima bgahoze butonda benshi.KY 42.5

    Uko mujya munēzēzwa n'ibintu byiza byo mw isi, bibareshya, mujye mutekerez'iby'indi si yenda kuza, itazabonekamo kōnonekara kuzanwa n'ibyaha n'urupfu; ahw ibizaba byāremwe bitazongera kurangwamo n'igicucu cy'umuvumo. Mugerageze kugenekerez'ubuturo bg'abakijijwe, uko busa; kandi mwibuke yuko hazab'ubgiza butarōndōreka burut'icy'umuntu yabasha no kugenekereza cyose. Ibintu byiza tubon'ubu mu byaremwe nubgo byadushTmisha bite, ibyo n'igicucu gusa cy'ubgiza bgayo bura- bagirana Byanditswe ngo: “Iby'ijisho ritīgeze kureba, n'iby'ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w'umuntu, byos'lmana yabyiteguriy' abayikunda.” 1 Abakorinto 2:9.KY 42.6

    Abahanga bazi kugēnzura kamere y'ibintu ntibahwema gutangazwa n'iby' Imana yaremye Ni cyo gitum'Umukristo wes'arushaho kunēzēzwa n'ibintu byiza byo mur'iyi si, kukw abiboneramw imirimo y'intoke za Se wo mw ijuru Nta muntu wakuriz'icyigisho ku misozi n'ibikombe, no ku migezi n'inyanja, wabura kubirebamw urukund'lmana yakunz'abantu.KY 43.1

    Imana ivuganira natwe mu by'ikora, no kubg'Umwuka Wera, itotez' imitima yacu Dushobora kwigishwa neza n'ibitubaho, ndetse n'tbidukikije biri mw isi yose, iy'imitima yacu yugururiwe kubyakira Dawidi, ubgo yatekerezag'imirimo itangaza y'lmana, yaravuz'ati: “Isi yuzuy'ineza y' Uwiteka.” Zaburi 33:5. “Umunyabgenge wes'azitegerez'ibyo, kand'i bazita ku mababazi z'Uwiteka.” Zaburi 107:43.KY 43.2

    Imana ivuganira natwe mw ijambo ryayo Muri ryo ni mwo turushaho guhishurirw'imico yayo itangaje, itayoberana, n'ubury'ikund' abantu, ikabakiza Muri ryo kandi ni mw ibya basogokuruza n'abahanuzi n'abandi bera ba kera bigaragarizwa. Bar'abantu bameze nkatwe rwose Yakobo 5:12 Muri Bibliya dusangamw uburyo birwanagaho bacogoye nkatwe, uko bagwaga mu moshya nkatwe, bakongera kwirem'agatima, bagatsinda kubg'imbabazi z'lmana kand'uko tubitekereza twongerw'umwete wo kwishakira gukiranuka Iyo dusomy'ubury'lmana yabagobots'ikabahagarikira, n'uko yabahiriye ikabakoresh'imirimo itangaje kubg' imbabazi zayo; wa mutima wabaterag ibyo, ukwongez'umuriro wera mu yacu mitima, bigatuma twifuza kugir imico nk'iyabo ngo tugendane n'lmana nka bo.KY 43.3

    Yesu yavuz'iby'lsezerano rya Kera, kand arushaho kuvug iby Isezerano Rishya, ati: “Ni byo bimpamya.” Yohana 5:39. Koko, Bibliya yos itubgir ibya Kristo. Uhereye kw ijambo rya mbere ryo muri ryo, ukageza kw ijambo riheruka, ngo: “Dore ndaza vuba,” ni ho twigir'iby'imirimo yakoze. N'ubisomye, aba yumvise n'ijwi rye rivugana na we. Niba mushaka gushyikirana n'Umukiza, mukwiriye kujya mwig'lbyanditswe Byera.KY 44.1

    Nimwuzuze umutima wos'amagambo y'lmana, kukw ari yo mazi y'ubugingo, azabamar'inyota yica. Ndetse ni yo mutsima w'ubugingo wavuye mw ijuru. Yesu yaravuz'ati. “Ni mutary'umubiri w'umwana w'umuntu, ntimunyw' amaraso ye, nta bugingo mufite muri mwe.” Yongera kubisonger'ati: “Amagambo mbabgiye ni wo mwuka, ni bgo bugingo.” Yohana 6:53, 63. Imibiri yacu iremwa n'ibyo turya n'ibyo tunywa: kandi uko bimeze kubg'imibiri ni ko bimez no kubg'imitima: ibyo tujya twibgira tukabyiga, ni byo bizadutunga no gukomez'imitima yacu.KY 44.2

    Mbese, inama y'agakiza kw ari yo nama yizihir'abamaraika bo mw ijuru akab'ari yo kandi abacunguwe bazajya baririmb'iteka bageze mw ijuru, ubu ho si yo dukwiriye gushishikarira kwiga no kumenya? Mbeg'ubuntu n'urukundo rwa Yesu, ko bitagir'akagero, si byo dukwiriye guhozah'umutima? Si byo se bikwiriye kudutera kwinira, tukibaza cyane, ngo tubone gukurikiz'imico y'Umuhuza wacu n'lmana? Uko turushaho kwibgir'iby'inama zose zo mw ijuru, ni ko no kwizera kwacu n'urukundo rwacu bizajya bikuran' imbaraga, kandi ni kw amashengesho yac'azajy'arushaho kwemerwa n' Imana, kukw azab'arushaho gufatanya no kwīzēra n'urukundo.KY 44.3

    Ni ko tuzarushaho kwiringira Yesu no gushikama, ndetse tuzajya tumenyerana na Yesu iminsi yose, tumeny'imbaraga ye ikiza rwos'abegerezw'lmana na we.KY 44.4

    Ni dutekerez'iby'ubury'Umucunguzi wac'ar'imbonera rwose, ni bgo tuzifuza guhindurwa. Ni bgo kandi tuzagir'irari ryo guhinduka byimazeyo, ngo tumere nka we rwose. Tuzaba dufit'inzara n'inyota byo gusa n'uwo turamya. Ukw imitima yacu irushaho kwihatira gutekerez'ibya Yesu, ni ko tuzarushaho kumuvug'imbere y'abandi, tugahagarara mu cyimbo cye ngo tumurengere, no kumumenyekanisha tukiri mur'iyi si y'igomero.KY 44.5

    Bibliya ntiyandikiw'abahanga gusa; ahubgo yandikiwe rubanda rwose. Imyigishirize ikomeye, iduhesh'agakiza, nubg'iruhij'ite yagaragaye nk'amanywa y'ihangu. Ni cyo gitum'ari nta wayob'inzira, kerets'uwishakiy' iye nzira mu cyimbo cyo kuromborez'inzira ihuje n'ubushake bg'Imana.KY 44.6

    Ntidukwiriye kunyurwa n'amagambo y'undi wese utubgir'ukw Ibyanditswe bivuga, ahubgo ikidukwiriye n'ukwiyigir'amagambo y'lmana. Ni twemera kw abandi batekereza mu cyimbo cyo kwitekerez'ubgacu, umwete wac'uzahenebēra, uremare, n'ubgenge bgacu n'ububasha bgacu buzayonga, ndetse bizatuma tudashobora gusobanukirwa n'amaham'akomeye yo mw Ijambo ry'lmana. Icyakora, ni tugerageza gusesengur'ibikomeye byo muri Bibliya, ubgenge bgacu buzāguka, bujijuke rwose.KY 44.7

    Nta cyaboneka cyabasha kūngur'ubgenge bg'umuntu nko kwig'lbyanditswe Byera Nta kindi gitabo cyera cyirabura cyaboneza gutekereza kwacu no kutwungur'ubgenge nka Bibliya lyab'abantu bigag'iiambo ry'lmana uko bikwiriye, baba bagir'ubgenge bushyitse bg'inditwe, n'ingeso nziza, bakanāmba no gushikama, bataiegajega, nubg'abameze batyo ar'imbarwa mur'iki gihe.KY 45.1

    Ūsom'lbyanditsw'ahubutse ntagir'icyo yunguka cyane Umuntu yabasha gusoma Bibliya yos'agaheb'ibyiza byayo, ntafutukirwe ndetse n'ubgiru bgayo bukomeye buyihishwemo. Cusom'umurong'umwe umwe gusa ukawi ga ukagez'ah'uwumva neza, ugashak'icy'uhuriyeho n'inama y'agakiza, ni byo biba birushije gusom'ibice byinshi, ntugir'icy'ukurikiye, ntugira n'icyo wunguka Ujy'uhorana na Bibliya yawe. N'ubon'umwanya, jy'uyisoma Ujy'ugerageza ndetse kwibuk'amasomo mu mutwe N'iy'uri mu nzira wabasha gusom'umurong'umwe, ukawitoza no kuwutekerez'igih'ugenda, ibyo bigatum'uhinduka nka kamere yawe.KY 45.2

    Nta bgo twabon'ubgenge tutihatiye kubushaka, dufatanije kwiga no gusenga. Ibyanditswe bimwe kuko byoroshye, nta wananirwa kubyumva, ariko rero harihw ibindi biruhije, bitabasha gusobanukir'ubisomye atitonze Ibyanditswe bimwe bikwiriye kugereranywa n'ibindi byanditswe Dukwiriye gushakashaka no gutekereza twitonze kandi dutuje Uwig'atyo azabon inyungu cyane. Nk'uk'umucukuzi w'izahabu abon'umūtūtu w'ahw iri, akawukurikira akarinda awugeza mu kuzimu, kugez'ubg'ayicukur'akayimaramo, ni k'ūshakashaka mw Ijambo ry'lmana ubutunzi buhishwe butabonerw'amaiyejuru, akwiriye kugir'umwete, akabon'ukuri gukomeye rwose, kwari guhishw'amaso y'ūshak'atitonze. Amagamb'ahumetswe n'lmana, iyo tuyatekereje cyane mu mitima, ahinduka nk'umugez'utemba, uva mu masōko y'ubugingo, unetesh'imitima yacu.KY 45.3

    Nta bgo bidukwiriye kwiga Bibliya tudasabye Ni tujya kubumbur' impapuro zayo zera tujye tubanza duhombek'amaso imbere y'lmana, tuyisabe kutuyoboresh'Umwuka wayo Wera, ngw adufuturire, kandi tuzamuhabga. Ubgo Natanaeli yasangaga Yesu Umukiza, uwo Murondozi w'imitima yaravuz'ati: “Dor'Umwisiraeli w'ukuri, udafit'uburiganya!” Natanaeli, ati: “Mbese Nyagasani, wammenyeye he?” Yesu aramusubiz' ati “Filipo ataraguhamagara, ubgo wari munsi y'umutīni, nakubonye Yohana 1:47, 48. Nkanswe, twebgeho Yesu azatuboner'ahiherereye tumusenga tukamusab'umucyo, kugira ngo tumeny'ukuri ukw ari kwo Azatugotesh abamaraika bava mu yandi masi y'umucy' utangaje, itwoherereze n'Umwuka wayo, atub' i ruhande.KY 45.4

    Umwuka Wera ni w'ukuz'Umukiza no kumusingiza Yagenew'umurimo wo kumenyekanisha Kristo, no kugaragaza gukiranuka kwe gushyitse, n agakiza gakomeye ni we tugakesha. Yesu yaravuz'ati “Azenda ku byanjye, abibabgire.” Yohana 16:14. Umwuka w'ukuri ni we mwigisha wenyine ubasha kwigish'ukuri kuvuye mw ijuru. Imana ikund'abantu bo mw isi yacu bihebuje, ni cyo cyatumy'itang'Umwana wayo kubapfira, igatanga n Umwuka Wera kugira ngw abigishe no kubayobor'iteka.KY 45.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents