Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umutwe 1—Urukundo Imana Ifitiy' Abantu

    Ibyaremwe n'ibyahishuwe byose byerekan'urukundo rw' Imana Ubugingo, n'ubgenge, n'umunezero, byose bikomoka kuri Data wa Twese wo mw ijuru Ibyaremwe byiza bitangaza, ubyitegereie, wabon'uburyo bikwiriy'abantu n'uko bibazanir'umunezero Nyamara s'abantu gusa, ahubg'uwo munezero ugera no ku byaremwe byose Izuba rirava, n'imvur'ikagwa, bikanezez' isi, bikayihembura Imisozi, n'inyanja, n' ibibaya na byo bitugaragariz'urukundo rwa Rurema Imana ni y'itungish'ibyo yaremye byos'igaburo ry'immsi yose Umugaragu w'lmana Dawidi, yar'abizi, ni ko kuvug'ati:KY 3.1

    “Amaso y'ibintu byos'aragutegereza,
    Naw'ukabigaburir'ibyo kurya byabyo, igihe cyabyo
    Upfumbatur'igipfunsi cyawe,
    Ugahaza kwifuza kw'ibibaho byose.” Zaburi 145:15, 16.
    KY 3.2

    Imana yaremy'umuntu wera rwose, kand'ufit'amahoro y'umudendezo Isi nziza na yo, ubgo yavaga mu maboko ya Rurema, nta kizinga cyo kwononekara yar'ifite; nta n'igicucu cy'umuvumo cyayirangwagamo Amakuba tugira, n'urupfu rwatugezeho, byazanywe no kwic'amategeko y'lmana Nyamara, nubg'ibyaha byatuzaniy'imibabaro, urukundo rw'lmana ruramenyekana Byanditswe muri Bibliya yukw Imana yavumy'ubutaka kubg'umuntu. (Itangiriro 3:17.) Amahwa n'ibitovu, —n'umuruho n'ibyago biter'abantu agahinda n'ishavu —byagenewe kubagirir'akamaro, no kubigish'inama Imana ibafitiye yo kuzabasayura no kubakura mu buhanya no guhenebera byazanywe n'ibyaha Isi nubgo yazikamye mu byaha, ntirimw ishavu n'ubuhanya gusa Ahubgo, aho tujya hose, tuhabon'ibituzamr' ihumure n'umunezero, ndetse no ku bitovu bihmyurwa hamer'uburabyo bgiza bugaragaz'ineza y'lmana.KY 3.3

    Iri jambo ngo: “Imana n'urukundo” ryanditswe ku mugengararo w'ururabyo rwose, no ku katsi kose kamera Utunyoni twiza turirimbira mu kirere. n'uburabyo bg'amabara meza buhumuz'umwuka neza, n'ibiti by'inganzamarumbo byo mw ishyamba bihoran'itoto, — uko bingana byose bigaragaz ukw Imana itugenzereza neza, nk'umubyeyi w'impuhwe wifuriz'abana be kunezerwa.KY 3.4

    Ijambo ry'lmana ryerekan'imico ya nyiraryo Kandi rer' Imana ubgayo ni yo yigaragarij'urukundo n'ibambe bitagir'akagero ifitiy'abanyabyaha Igihe Mose yasabag'ati, “Nyerek'ubgiza bgawe burabagirana.” Uwiteka yaramushubij'ati: “Ubganiye nzanyuza kugira neza kwanjy'imbere yawe.” Kuva 33:18, 19.KY 3.5

    Ukwo kugira neza kw'lmana ni bgo bgiza bgayo Imana yaravuz iti Koko, Uwiteka n' Imana y'ibambe n'imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n'umurava mwinshi; igumanir'abant'imbabazi, ikageza ku buzukuruza baboo b'ibih' igihumbi, ibababarira gukiranirwa n'ibicumuro n'ibyaha.” Kuva 34:6, 7. Imana yacu “igir'ubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi” (Yona 4:2), kuko “yishimira kubabarira.” (Mika 7:18.)KY 3.6

    Mw isanzure ry'ijuru no mw isi, Imana yahadushyiriy ibimenyetso byinshi by'ineza yayo. Ariko rero, nubgo bimeze bityo, umwanzi w'ibyiza yahumy'imitima y'abantu kugira ngo bareban' Imana ubgoba, ngw igir umwaga kandi yanga kubabarira. Satani atum'abantu batekereza kw ingeso ya mbere y'lmana ar'ugucan'imanza zitaber'igituna, ngo n'umucamanza w'ubukana, n umwishyuza w'intavumera uzimbuza. Agereranya Rurema n umunyeshyari ugenzurir'abantu kubashakamw ibicumuro n'ibyo bafudikaho ngw abone uko yabagirira nabi.KY 4.1

    Kugira ng'uwo mwijima w'icura-burindi ubatamururweho, ni cyo cyatumye Yesu aza guturana n'abantu, ngw abahishurir'urukundo rw'lmana ruhebuje.KY 4.2

    Umwana w'lmana yazanywe mw isi no kwerekana Se. “Uhereye kera kose ntihari hagir'uwabony'lmana: “Umwana w'ikinege, uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.” (Yohana 1:18.) “Nta uzi Se, kerets' Umwana n'umuntu wes'uw'Umwana ashatse kumumenyesha.” (Matayo 11:27.)KY 4.3

    Ubg'umwigishw'umwe wa Yesu yamubazag'ati: “Twereke Data wa Twese,” yaramushubij'ati: “Nabanye namw'imins' ingan'ityo, kandi ntiwari wammenya, Filipo? Umbonye ab'abonye Data: n'iki gitumy' uvug'uti: Twereke Data wa twese?” Yohana 14:8, 9.KY 4.4

    Yesu yasobanuy'icyo yaje gukora mw isi, ati: “Uwiteka yansTze ngo mbgir'abaken'ubutumwa bgiza, yantumye kumenyesh' imbohe ko zibohorwa, n'impumyi ko zihumuka, no kubohor'ibisenzegeri.” Luka 4:18. Uwo ni wo murimo Yesu yaje gukora. Yajyaga hos'akor'ibyiza, agakiz'abo Satani atwaz'igitugu. Yesu akiri mw isi, hariho ibirorero bitabagamw iminiho, ku mpamvu z'uko yari yarabinyuzemo, akavur'abarwayi babirimo bose.KY 4.5

    Gukora kwe n'ingeso ze byagaragazaga yuko yari yasTzwe n'lmana. Urukundo n'imbabazi, n'impuhwe, ni mw ibyo yakoraga byose byakomokaga. Yar'afit'umutima w'imbabazi wo gukund'abana b'abantu. Yenze kamere y'abantu kugira ngw abone ukw abakiz'ubukene. Nta mukene cyangwa s'umwinazi watinyaga kumwegera. Ndetse n'abana bato bumvaga bamukunze. Bakundaga kumusanga, bakicara ku bibero bye.KY 4.6

    Yesu ntiyigez'aryamir'ukuri hw ijambo na rimwe. Yar'az'uburyo bgo kugenz'abantu, akabazirikana, akabitaho. Ntiyigez' atukana, nta bgo yacyahirag'ubusa. Nta bgo yababarizag'ubusa unyurwaho. Nta bgo yazinukwag' intege nke z'abantu. Yajyag'avug'ukuri, kand'akakuvugan'urukund'iteka. Yerurag uburyarya, no kutizera n'ibibi, ariko yabikoranag'ikiniga. Yaririye Yerusalemu, umudugudu yakundaga, kuko bari banze kumwakira, kand'ari we Nzira, n Ukuri n'Ubugingo. Bari bamwanze, ari we Mukiza; ariko yabarebanag ibambe, afit'agahinda. Yemeye kwigomwa no kubabara ngw abon ukw abagirir akamaro. Umuntu wese yar'afit'igiciro mu maso ye. Nubgo Yesu yar'umunyacyubahiro, yemeye kwicisha bugufi kugira ngw abon'ukw asayur'umunyabyaha wese.KY 4.7

    Ingeso z Imana ni na zo Kristo yerekaniye mu kubaho kwe. Imigezi y'impuhwe iva ku mutima wa Data wa Twese, igatembera ku bana b'abantu, yagaragariye muri Kristo Yesu, Umukiza mwiza w'ibambe, yar'lmana yigir' umuntu.KY 4.8

    Yesu yemeye kubabara no gupfa kugira ngw aducungure Yabay'umunyamibabaro wamenyerey'intimba, kugira ngo twebge tugaban'umunezero w'iteka.KY 5.1

    Imana yemeye guhar'umwana way'ikunda, wuzuy'ubuntu n'ukuri, gusig ubgiza butarondoreka yahoranye mw ijuru, ngw aze mur'iyi si y'igisibe yaremaiwe n'ibyaha, irimw umwijima w'icura-burindi, n'umuvumo w'urupfu Yamwemereye kuva mu gituza cyayo, no gusig'igitaramo cy'abamaraika, ngw aze mur'iyi si gukozw'isoni, no gushinyagurirwa, no kwangwa, no kwemer' urupfu rw'umusaraba, art tw'azira.KY 5.2

    “Ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesh'amahoro cyan kuri we, kand'imibyimba ye ni y'adukmsha Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabay'intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.” Yesaya 53:5, 6.KY 5.3

    Nimumwitegereze ari mu butayu, n'i Cetsemani, no ku musaraba! Mbeg ubury'Umwana w'lmana utagir'inenge yikorey'umutwaro w'ibyaha byacu!KY 5.4

    Yesu, kuko yari kimwe n'lmana, yamenye mu mutima we itandukaniro ritey'ubgoba ibyaha byashyize hagati y'lmana n'abantu, nubgo tutabizi Ni byo byatumy'arangurur'ijwi, atak'ati “Mana yaniye, Mana yanjye, n'iki kikundekesheje?” Matayo 27:46.KY 5.5

    Ubgo bgihotore bga Yesu ntibgabereyeho guter'lmana umutima wo gukund'abantu, ngo yemere kubakiza Ashwi da! “Kukw Imana yakunz abari mw isi, ni cyo cyatumy'itang'Umwana wayo w'ikinege.” Yohana 3:16. Imana yadukunze Umwana wayo ataremera kutuber'impongano Yamuduhayehw inshungu kukw idukunda.KY 5.6

    Yesu ni we cyungo Imana yanyujijem'urukundo rwayo ruhebuie, ngo rusukwe ku ban mw isi bari bararohamye mw isayo y'ibyaha “Tuvuga yukw Imana yari muri Kristo yiyuzuza n' abari mw isi, itababarahw ibicumuro byabo.” 2 Abakormto 5:19.KY 5.7

    Imana yababaranye n'Umwana wayo mu kababaro k'i Cetsemam no mu rupfu rw' i Nyabihanga Koko, Imana yatanz' igiciro gihebuje cy agakiza kacu.KY 5.8

    Nta wundi wari kubasha kuducungura rwose, kerets'Umwana w'lmana gusa, kukw ari nta wundi wajyaga kutumenyesha Data wa Twese, kerets uwo wari mu gituza cye Uburebure bg igihagararo, n uburebure bg ikijyepfo bg urukundo rw'lmana, nta wundi wabashaga kubumenyesh'abandi, kerets'uwar'ubuzi. Nta kintu cyakwerekan'uko Data wa Twese yakunz abari bazimiye, kerets igitambo gihebuje cya Kristo cyatambiw abantu baguye.KY 5.9

    “Kukw Imana yakunz'abari mw isi, ni cyo cyatumy'itang Umwana wayo w'ikinege.” Imana yatangiy'Umwana wayo kubana n abantu, kugira ngw atwar'ibyaha byabo, ab'ari w'uhanwa mu cyimbo cyabo, atangir'ubugingo bge gucungur'ubgabo. Yesu yemeye kwigira nk isanga-n ingoyi mu bikomerer'abantu bose Uwahoz'ari kimwe n Imana yifatanishije n'abantu ingoyi zidacibga. Ndetse Yesu ntiyagiz'isoni zo kutwita bene Se Abaheburayo 2:11.KY 5.10

    Yesu ni we watuberey'igitambo Ni we Muhuza wacu, kandi ni we Mukuru wacu, wenze kamere y'umuntu, akager'imbere y'intebe y'ubuntu, asa natwe. Umwana w'lmana yemeye kwitw' Umwana w'Umuntu: kand ibyo byose yabyemereye kugira ngw abantu bave mu buhanya bgo guhenebera bgazanywe n'ibyaha, ngo bameny'urukundo rw'lmana, kandi ngo basangir'-umunezero w'abera.KY 5.11

    Inshungu twacungujwe, no kwihotora kutagir'akagero kwa Data wa twese wo mw ijuru ko gutang'Umwana we ngw adupfire: ibyo byose bikwiriye kutwumvish'urugero rushyitse dukwiriye kugeraho, rwerekaniwe muri Kristo.KY 6.1

    Ubg'lntumwa Yohana yar'amaze gushorerwa n'Umwuka w' Imana, yitegerej'uburebure bg'igihagararo, n'uburebure bg'ikijyepfo, n'ubugari bg'urukundo Data wa Twese yakunz'ab'isi bar' abo gupfa. Ibyo byamuteye kuramy'Imana, no kuyih'icyubahiro. Abuz'amagambo yasobanuz'ingano y'urwo rukundo rukomeye, biramutangaza, arumirwa, ni ko kubgir'abi'isi ati: “Mureb'urukundo, Data wa Twese yatweretse, kw ari rwinshi; ko twitw' abana b'lmana!” 1 Yohana 3:1.KY 6.2

    Mbeg'uburyo kwitw'abana b'lmana byatumy'abantu bagir'agaciro! Ibicumuro ni byo bihindur'abantu ibiretwa bya Satani. Nyamara ben'Adamu babasha kub'abana b'lmana kubgo kwizer' impongano y'igitambo cya Yesu. Gutwara kamere y'umuntu kwa Kristo, ni ko kwatey'abantu kugir'agaciro. Abantu baguye, iyo biyunze na Kristo, babasha rwose kuba bakwiriye kwitw' abana b'lmana.KY 6.3

    Urukundo nk'urwo nta cyo twarugereranyaho. Ni rwo rwatumye twitw'abana b'Umwami wo mw ijuru. Mbeg'inkuru nziza y'inkora-mutima dukwiriye kuzirikana kuruta byose! Mbeg' urukundo ruhebuj'lmana yakunz' ab'isi, batayikundaga!KY 6.4

    Urwo rukundo ntirurondoreka, rutum'umutima wemer'lmana, ukayigandukira, na y'ikawugenz'ukw ishaka. Uko turushaho gushimikira kumeny'ingeso z'lmana, no gutekerez'umusaraba wa Yesu, ni ko turushaho kumeny'impuhwe n'ibambe no kubabarirwa n'ukuri, no kutabera: ni na ko turushaho gushishora n'ibindi byinshi bigaragaz'urukundo rutagir'akagero, n'ibambe Imana idufitiye, rirut'iry'umubyeyi agirir'umwana we wararutse.KY 6.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents