Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 12 :UBUTURO BWERA

    Ubugorozi bw’Abaporotesitanti bwahagurukijwe no gukosora menshi mu makosa yakorwaga na Roma. Abagorozi babyukije n'izindi ngingo basangaga mu Byanditswe Byera zari zimaze igihe kirekire zarirengagijwe. Mu kinyejana cya cumi n’icyenda, mu bigishwa ba Bibiliya bo mu matorero atandukanye n’ibihugu bitari bimwe habayemo kwita cyane ku ngingo ivuga ibyo kugaruka kwa Yesu. Abantu benshi bari biteze ko Yesu azagaruka mu myaka mirongo itanu ibanza y’ikinyejana cya cumi n’icyenda. Iyi myizerere yari ifite imbaraga cyane muri Amerika, aho abayoboke bayo baje kumenyekana ku izina ry’ “Abadiventisiti’’ [cyangwa se “abategereje. “] Bashingiye ku buhanuzi buvuga iby'igihe buboneka muri Daniyeli 8:14, kandi bukavuga ku kwezwa k’ubuturo bwera, biteze ko mu mwaka wa 1844 Yesu azaza kweza isi. Ubwo atazaga, bamwe muri bo bacukumbuye muri Bibiliya kugira ngo basobanukirwe impamvu ataje.III 159.1

    Ubuturo bwera bwo ku isi n’ubuturo bwera bwo mu ijuru - Mu busesenguzi bakoze, abo bantu bigaga Bibiliya bashimikiriye baje kumenya ko ihema Mose yubatse abitegetswe n’Imana kandi akurikije igishushanyombonera Imana yari yaramwerekeye ku Musozi wa Sinayi “ryashushanyaga iby’iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo” Abaheburayo 9:9. Bamenye ko ibyumba byaryo bibiri byari “igishushanyo cy’ibyo mu ijuru”; bamenya ko Kristo, umutambyi wacu mukuru “akorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye”; kandi ko “Kristo atinjiye Ahera haremwe n’intoki hasuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho, kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.” Abaheburayo 9:23; 8:2; 9:24.III 159.2

    Ubuturo bwera bwo mu ijuru, aho Yesu akorera ku bwacu, ni bwo mwimerere w’ubuturo Mose yubatse bwari igishushanyo. Nk’uko ubuturo bwera bwo ku isi bwari bufite ibyumba bibiri (icy’Ahera n’icy’Ahera Cyane), ni ko mu buturo bwera bwo mu ijuru harimo ibyumba bibiri byera. Kandi isanduku irimo amategeko y’Imana, igicaniro cy’imibavu ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwaga byabaga mu buturo bwera bwo ku isi, nabyo bifite umwimerere wabyo mu buturo bwera bwo mu ijuru. Mu iyerekwa ryera, intumwa Yohana yemerewe kwinjira mu ijuru maze ahabona igitereko cy’amatabaza n’igicaniro cy’imibavu, kandi ubwo urusengero rw’Imana rwakingurwaga, yabonyemo n’isanduku y’isezerano ryayo. Ibyahishuwe 4:5; 8:3; 11:19.III 160.1

    Abacukumburaga bashakisha ukuri babonye igihamya kidashidikanywaho ko mu ijuru hari ubuturo bwera. Mose yubatse ubuturo bwera bwo ku isi akurikije icyitegererezo yeretswe. Pawulo yavuze ko icyo cyitegererezo ari cyo buturo nyakuri buri mu ijuru (Abaheburayo 8:2,5). Yohana yahamije ko yabubonye mu ijuru.III 160.2

    Mu mwaka wa 1844, ubwo imyaka 2300 yari igeze ku iherezo, hari hashize imyaka amagana menshi nta buturo bwera buba ku isi. Kubw’ibyo, ubuturo bwera bwo mu ijuru bugomba kuba ari bwo bwerekanwe mu iyerekwa maze hakavugwa amagambo ngo “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.” Daniyeli 8:14. Ariko se byashobokaga bite ko ubuturo bwera bwo mu ijuru bwakenera kwezwa? Nanone basubiye mu Byanditswe Byera, abigaga ubuhanuzi bamenye uko kwezwa atari ugukurwaho kw’umwanda ufatika kuko ibyo byasabaga gukoresha amaraso, ahubwo uko kwezwa kugomba kuba ari ukwezwaho icyaha. Intumwa Pawulo aravuga ati: “Nuko rero, byari bikwiriye ko ibishushanyo by’ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru ubwabyo bikezwa n’ibitambo biruta ibyo.” Abaheburayo 9:23.III 161.1

    Kugira ngo bamenye biruseho ibyo kwezwa k’ubuhanuzi kwavuze, bari bakeneye gusobanukirwa n’imihango ikorwa mu buturo bwera bwo mu ijuru. Ibi bashoboraga kubimenya babikuye gusa ku mihango yakorerwaga mu buturo bwera bwo ku isi, kuko Pawulo avuga ko abatambyi bakoraga muri ubwo buturo wari “igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru.” Abaheburayo 8:5.III 161.2

    Kweza ubuturo bwera - Mu bihe bya kera, ubwo mu buryo bw’igishushanyo, ibyaha by’abantu byashyirwaga ku buturo bwera bwo ku isi kubw’amaraso y’igitambo gitambirwa icyaha, mu by’ukuri uko ni ko ibyaha byacu bishyirwa ku buturo bwera bwo mu ijuru kubw’amaraso ya Kristo. Kandi nk’uko kweza ubuturo bwera bwo ku isi mu buryo bw’igishushanyo byasozwaga no gukuramo ibyaha byabaga byarabuhumanyije, ni nako kwezwa nyako k’ubuturo bwo mu ijuru gusohozwa n’igikorwa cyo gukuraho cyangwa guhanagura ibyaha bihanditswe. Ibi bisaba gusuzuma ibyanditswe mu bitabo kugira ngo harebwe abantu bakwiriye kugerwaho n’ibyiza byo guhongerera kwa Kristo kubwo kwihana ibyaha no kumwizera kwabo. Kubw’ibyo, kweza ubuturo bwera bisaba ko habaho umurimo w’urubanza rw’igenzura. Uyu murimo ugomba gukorwa mbere y’uko Krissto agaruka gucungura ubwoko bwe bitewe n’uko ubwo azaba agarutse, azaba azanye ingororano kugira ngo agororere buri wese ibikwiriye ibyo yakoze. (Ibyahishuwe 22:12).III 162.1

    Kubw’ibyo rero, abakurikiye umucyo wagutse w’ijambo ryahanuwe babonye ko aho kugira ngo Kristo agaruke ku isi ku iherezo iy’iminsi 2300 mu mwaka wa 1844, ahubwo icyo gihe Kristo yinjiye Ahera Cyane h’ubuturo bwera bwo mu ijuru, ajya imbere y’Imana kuhakorera umurimo uheruka wo guhongerera [abantu] yitegura kugaruka kwe hano ku isi.III 162.2

    Ubutumwa bukomeye — Igihe Kristo yinjiraga Ahera Cyane h’ubuturo bwera bwo mu ijuru kugira ngo akore umurimo uheruka wo guhongerera abantu, yahaye abagaragu be ubutumwa buheruka bw’imbabazi bagomba kugeza ku batuye isi. Ubu butumwa ni umuburo utangwa na marayika wa gatatu uboneka mu Byahishuwe 14. Umuhanuzi yabonye ko igihe ubwo butumwa bwari bumaze kwamamazwa, yabonye Umwana w’umuntu aje mu ikuzo rye aje gusarura umusaruro w’isi.III 163.1

    Ubutumwa buteye ubwoba bukomeye bwigeze bubwirwa abantu buboneka mu butumwa bwa marayika wa gatatu (Ibyahishuwe 14:9-12). Icyaha gituma umujinya w’Imana utavanzemo impuhwe umanuka kigomba kuba ari icyaha giteye ubwoba cyane kandi gikomeye. Abantu ntibakwiriye kuguma mu mwijima badasobanukiwe iyi ngingo y’ingenzi. Umuburo ku byerekeye iki cyaha ugomba kugezwa ku batuye isi mbere y’uko ibihano by’Imana biza, kugira ngo abantu bose bamenye impamvu ibyo bihano bigomba gutangwa kandi bagire n’amahirwe yo kubirokoka.III 163.2

    Mu byerekeye intambara ikomeye, hari amatsinda abiri ahabanye kandi ahanganye. Mu itsinda rimwe habarizwamo umuntu wese “uramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza.” Uko ni ko biri ku bikururira ibihano biteye ubwoba bivugwa na marayika wa gatatu. Mu buryo buhabanye cyane n’ab’isi, irindi tsinda rigizwe “n’abitondera amategeko y’Imana bakagira kwizera nk’ukwa Yesu.” Ibyahishuwe 14:9, 12.III 163.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents