Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 29 - ISABATO

    Isabato yarobanuwe mu yindi minsi igirwa umunsi muziranenge mu gihe cy’irema. Nk’umuhango washyiriweho umuntu, Isabato yatangiranye n’ “Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo.” Yobu 38:7. Amahoro yari aganje ku isi kubera ko isi yari ihuje n’ubushake bw’Imana. “Imana ireba ibyo yaremye byose n’uko byari byiza,” maze iruhukira mu munezero w’umurimo wayo wari urangiye kandi wuzuye. Itangiriro 1:31.UIB 186.1

    Bitewe n’uko Imana yari yaruhutse ku munsi w’Isabato, “Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza”- ni ukuvuga ngo yawurobanuriye mu yindi gukoreshwa ibitunganye. Yawuhaye Adamu ngo umubere umunsi w’ikiruhuko. Wari urwibutso rw’igikorwa cy’irema, bityo rero ukaba wari ikimenyetso cy’ubushobozi bw’Imana n’urukundo rwayo. Ijambo ry’Imana riravuga riti, “Yahaye imirimo ye itangaza urwibutso.” “Ibyo yaremye” bigaragaza “ibitaboneka byayo uhereye ku kuremwa kw’isi,” “ari bwo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo.” Itangiriro 2:3; Zaburi 111:4; Abaroma 1:20.UIB 186.2

    Umwana w’Imana ni we waremye ibintu byose. “Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana....Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.” Yohana 1:1-3. Nuko rero bitewe n’uko Isabato ari urwibutso rw’irema, ni ikimenyetso cy’urukundo rwa Kristo n’ubushobozi Bwe.UIB 186.3

    Isabato yerekeza ibitekerezo byacu ku byaremwe kandi ikatugeza mu musabano tugirana n’Umuremyi. Mu ndirimbo ziririmbwa n’inyoni, mu guhuha kw’ibiti, no mu ijwi ry’inyanja, dushobora kugumya kumvamo ijwi rya wa wundi wavuganiye na Adamu muri Edeni mu mafu ya nimunsi. Kandi uko twitegereza ububasha Bwe bugaragarira mu byaremye tubona ihumure, kuko Ijambo ryaremye ibyo byose ari ryo ribeshaho umuntu. “Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.” 2 Abakorinto 4:6.UIB 186.4

    Iyi ni yo ngingo yari ikubiye muri iyo ndirimbo:UIB 186.5

    “Uhoraho, ibyo ukora biranshimisha,
    Ibikorwa byawe bintera kukuvugiriza impundu.
    Uhoraho, mbega ukuntu ibikorwa byawe
    bikomeye! Mbega ukuntu ibitekerezo byawe
    bihanitse!” Zaburi 92:5, 6 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]
    UIB 186.6

    Na none kandi Mwuka Muziranenge yavugiye mu muhanuzi Yesaya ati: “Nuko rero Imana mwayihwanya na nde, cyangwa mwayigereranya n’ishusho ki? ...Mbese ntimwamenye kandi ntimurakumva? Nta cyo mwabwiwe uhereye mbere na mbere? Uhereye igihe isi yaremewe nta cyo mwasobanuriwe? Iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw’ijuru, abaturage bo mu isi bameze nk’ubuzikira. Ni yo ibamba ijuru nk’inyegamo, ikaribamba nk’ihema ryo kubamo...Nuko rero mwangereranya na nde twahwana? Ni ko Uwera abaza. Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha ni cyo gituma nta na kimwe kizimira. Yewe Yakobo Isiraheli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza?” Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga.” “Ntutinye kuko ndi kumwe na we, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.” “Nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z’isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho.” Ubwo ni bwo butumwa bwanditswe mu byaremwe Isabato yashyiriweho kutwibutsa. Igihe Imana yategekaga AbayIsiraheli kweza Amasabato Yayo, yaravuze iti, “abe ikimenyetso hagati yanjye na mwe, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.” Yesaya 40:18-29; 41:10; 45:22; Ezekiyeli 20:20.UIB 186.7

    Isabato yari ibumbiye mu mategeko yatangiwe kuri Sinayi, nyamara ntabwo ari bwo bwa mbere yari imenyekanye nk’umunsi w’ikiruhuko. AbayIsiraheli bari basanzwe bayizi mbere y’uko bagera kuri Sinayi. Mu nzira banyuzemo bagana yo, bakomezaga Isabato. Igihe bamwe muri bo bayiziruraga, Uhoraho yabacyashye avuga ati, “Muzageza he kwanga kwitondera amategeko yanjye n’ibyo nategetse?” Kuva 16:28.UIB 187.1

    Ntabwo Isabato yari umwihariko ku BanyayIsiraheli, ahubwo igenewe isi yose. Umuntu yayimenyesherejwe muri Edeni kandi nk’uko biri ku yandi mategeko agize amategeko icumi, nayo ni itegeko ry’ibihe byose. Yesu yavuze kuri iryo tegeko rigize umugabane w’itegeko rya kane avuga ko, “ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato.” Igihe cyose ijuru n’isi bikiriho, Isabato izagumya kuba ikimenyetso cy’ububasha bw’Umuremyi. Na none kandi igihe Edeni izongera kuba ku isi, umunsi muziranenge w’ikiruhuko w’Imana uzagumya kubahwa n’abantu bose munsi y’izuba. “Guhera ku Isabato ukageza ku yindi,” abaturage bo mu isi nziza izaba ari nshyashya “bazajya baza gusenga imbere yanjye. Ni ko Uwiteka avuga.” Matayo 5:18; Yesaya 66:23.UIB 187.2

    Nta wundi muhango wahawe Abayahudi wageragezaga kubatandukanya byuzuye n’amahanga yari abakikije nk’Isabato. Imana yari yaragennye ko kuyubahiriza kwabo kuzatuma bitwa abayiramya. Yagombaga kuba ikimenyetso kigaragaza ko bitandukanyije no gusenga ibigirwamana kandi ko bomatanye n’Imana nyakuri. Nyamara kugira ngo abantu beze Isabato, na bo ubwabo bagomba kuba intungane. Bagomba gusangira na Kristo ubutungane binyuze mu kwizera. Igihe AbayIsiraheli bahabwaga itegeko ngo “Wibuke kweza umunsi w’Isabato,” Imana yaranababwiye iti, “Kandi muzambere abera.” Kuva 20:8; 22:31. Ni muri ubwo buryo bwonyine Isabato yari gushobora kuba ikirango cy’AbanyayIsiraheli nk’abantu baramya Imana.UIB 187.3

    Igihe AbayIsiraheli bavaga ku Mana maze bakananirwa guhindura ubutungane bwa Krito ubwabo bwite binyuze mu kwizera, kuri bo Isabato yatakaje ubusobanuro bwayo. Satani yashakaga kwishyira hejuru no guteshura abantu kuri Kristo maze yangiza ubusobanuro bw’Isabato, kuko ari yo kimenyetso cy’ububasha bwa Kristo. Abayobozi b’Abayahudi basohoje ubushake bwa Satani bakoresheje kugotesha umunsi w’Imana w’ikiruhuko amabwiriza aruhanyije. Mu gihe cya Kristo, Isabato yari yarangijwe cyane ku buryo kuyubahiriza byagaragazaga abantu bikunda kandi b’abanyagitugu aho kugaragaza Umubyeyi wo mu ijuru w’umunyarukundo. Abigishamategeko basaga nk’abagaragaza Imana nk’itanga amategeko abantu badafitiye ubushobozi bwo kumvira. Batumye abantu bafata Imana nk’umunyagitugu no kwibwira ko gukomeza Isabato yabasabaga byahinduye abantu abanyamitima yinangiye ndetse n’abagome. Byari inshingano ya Kristo gukuraho iyo myumvire mibi. Nubwo abigishamategeko bamukurikiraga bafite ubugome butarangwamo impuhwe, nta na rimwe yigeze agaragaza ko agendera ku mabwiriza yabo, ahubwo yaromborezaga mu nzira Ye agakomeza Isabato akurikije amategeko y’Imana.UIB 187.4

    Ku munsi w’Isabato, Umukiza n’abigishwa Be bavuye gusenga, banyuze mu mirima irimo amahundo ahishije. Yesu yari yakomeje gukora umurimo We aratinda maze banyuze muri iyo mirima, abigishwa batangira gusoroma imitwe y’amahundo no kurya impeke nyuma yo kuzisya bakoresheje ibiganza byabo. Iyo ibyo biba byarabaye ku wundi munsi, nta magambo biba byarateye kuko umuntu unyuze mu murima w’impeke, mu murima w’imbuto cyangwa mu ruzabibu, yabaga afite umudendezo wo gusoroma ibyo yifuza kurya. Soma Gutegekwa kwa kabiri 23:24, 25. Nyamara gukora mwene ibyo ku munsi w’Isabato, byafatwaga nk’igikorwa cyo kuzirura. Ntabwo guca amahundo byari ugusarura gusa, ahubwo no kuyasya mu biganza byari nko kuyahurira ku mbuga. Bityo rero, mu myumvire y’abigishamategeko, icyo gikorwa cyari gikubiyemo ibyaha bibiri.UIB 188.1

    Abatasi babo bahise bitotombera Yesu bavuga bati, “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku Isabato!”UIB 188.2

    Igihe Yesu bamushinjaga kuzirura Isabato i Betsayida, yireguye abahamiriza abishimangiye ko ari Umwana w’Imana, kandi ababwira yuko ibyo yakoraga bihuje n’ibyo Se yakoraga. Ubwo noneho bibasiraga abigishwa Be, yabwiye ababaregaga ingero ziboneka mu Isezerano rya Kera z’ibikorwa byakozwe ku Isabato n’abantu bari bari mu murimo w’Imana.UIB 188.3

    Abigisha b’Abayahudi birataga ko bazi Ibyanditswe Byera ariko mu gisubizo Umukiza yabahaye yarimo kubacyaha kubera ubujiji bwabo bw’Inyandiko Zera. Yarababwiye ati, “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzaga we n’abo bari bari kumwe, ko yinjiye mu nzu y’Imana akenda imitsima yo kumurikwa akayirya... amategeko atemeye ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine?” “Arababwira ati “Isabato yabayeho kubw’abantu, abantu si bo babayeho kubw’Isabato.” “Cyangwa ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura Isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabeho umugayo? Ariko ndababwira yuko uruta urusengero ari hano.” “Ni cyo gituma Umwana w’umuntu ari Umwami w’Isabato na yo.” Luka 6:3, 4; Mariko 2:27, 28; Matayo 12:5, 6.UIB 188.4

    Niba Dawidi yari yemerewe kumara inzara ye arya ku mitsima yari yararobanuwe mu yindi ishyirirwa ku ruhande gukoreshwa umurimo wera, ni ukuvuga ko byari binemewe ko abigishwa bakemura ikibazo cyabo baca impeke mu masaha yera y’umunsi w’Isabato. Na none kandi, ku munsi w’Isabato, ni bwo abatambyi bakoraga umurimo ukomeye kurenza indi minsi. Umurimo bari gukora kuri uwo munsi ujyanye n’inyungu zabo z’isi wari kuba ari icyaha, nyamara umurimo abatambyi bari barimo ni umurimo w’Imana. Bari barimo gukora imihango yerekanaga ububasha bwa Kristo bwo gucungura umuntu, bityo umurimo wabo wari uhuje n’umugambi w’Isabato. Nyamara ubu bwo Kristo yari yaramaze kuza. Mu gukora umurimo wa Kristo, abigishwa bari bari mu murimo w’Imana kandi ikintu cyose byari ngombwa ko gikorwa kugira ngo uwo murimo ukorwe, byari byemewe ko gikorwa ku Isabato.UIB 188.5

    Kristo yashakaga kwigisha abigishwa Be n’abanzi Be ko umurimo w’Imana ari nyambere. Icyo umurimo w’Imana ugendereye muri iyi si ni ugucungurwa k’umuntu; bityo rero, ikintu cyose cya ngombwa kandi gikenewe gukorwa ku munsi w’Isabato kugira ngo uwo murimo usohozwe kiba gihuje n’itegeko ry’Isabato. Ku bw’ibyo rero Yesu yubahishije umurimo We kwiyita “Umwami w’Isabato,”- bishatse kuvuga Usumba impaka zose ndetse n’amategeko yose. Uwo Mucamanza uzira iherezo yahanaguye icyaha ku bigishwa yifashishije ya mategeko bashinjwaga ko bishe.UIB 189.1

    Ntabwo Yesu yemeye ko icyo kibazo kirangirira mu gucyaha abanzi Be. Yababwiye ko mu buhumyi bwabo bibeshye intego n’umugabi by’Isabato. Yaravuze ati, “Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza.” Matayo 12:7. Ntabwo imihango yabo myinshi yakorwaga bidaturutse ku mutima yari gushobora kubaha ubunyangamugayo nyakuri n’urukundo rurimo ineza bari babuze, ari byo bizahora biranga umuntu usenga Imana by’ukuri.UIB 189.2

    Kristo yongeye kubasubiriramo ukuri k’uko ibitambo ubwabyo nta gaciro byari bifite. Byari uburyo, ariko si byo byari iherezo ryari rigenderewe. Umugambi wabyo wari uwo kuyobora abantu ku Mukiza, bityo bikabuzuza n’Imana bagahuza. Umurimo Imana yitaho ni ukoranywe urukundo. Iyo rubuze, gupfa gutondekanya imihango biyihindukira igitutsi. Uko ni ko biri no ku Isabato. Yagenewe gutuma umuntu ashyikirana n’Imana; nyamara igihe ibitekerezo bye byatwarwaga n’imihango ivunanye, byagwabije umugambi w’Isabato. Gupfa kuyiziririza by’umuhango ugaragarira amaso gusa byari ukuyisebya.UIB 189.3

    Ku yindi Sabato, ubwo Yesu yinjiraga mu rusengero, yabonyemo umuntu unyunyutse ukuboko. Abafarisayo bamwitegereje bashishikajwe no kureba icyo ari bukore. Umukiza yari azi neza ko gukiza umurwayi ku Isabato biri butume abantu bamufata nk’uwishe amategeko, nyamara ntiyigeze ajijinganya gusenya urukuta rw’imihango y’abakurambere yari yaragose Isabato. Yesu yategetse iyo mbabare guhaguruka maze arababaza ati, “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku Isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?” Mu Bayahudi, hari ihame rivuga ko kunanirwa gukora ibyiza kandi wari ubifitiye uburyo, bihwanye no gukora ibibi; kandi ko kwirengagiza gukiza byari ukwica. Bityo rero, Yesu yasakiraniye n’abigishamategeko mu kibuga cyabo bwite. “Baramwihorera. Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n’uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati: ‘Rambura ukuboko kwawe.’ Arakurambura kurakira.” Mariko 3:4, 5.UIB 189.4

    Igihe babazaga Yesu bati “Mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku Isabato?” yarabashubije ati “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku Isabato ntayikuremo? Mbese umuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku Isabato.” Matayo 12:10-12.UIB 189.5

    Ntabwo abo batasi bahangaye gusubiriza Yesu mu maso y’imbaga y’abantu kubera gutinya kwishyira mu ngorane. Bari bazi ko ibyo yababwiye ari ukuri. Mu cyimbo cyo kurenga ku migenzo yabo, bashoboraga kureka umuntu akababara, mu gihe inyamaswa yo bayikizaga kubera ko kuyirengagiza byari kubera nyirayo igihombo. Bityo rero bitaga cyane ku nyamaswa itavuga kurenza uko bitaga ku muntu waremwe mu ishusho y’Imana. Ibi nibyo bigaragaza imikorere y’amadini y’ibinyoma yose. Atangirira mu byifuzo by’umuntu byo kwishyira hejuru y’Imana, nyamara iherezo ryayo ni uguhenebera k’umuntu agasigara ari munsi y’inyamaswa. Buri dini yose irwanya ubutware bw’Imana yambura umuntu icyubahiro yahawe mu irema, kandi akaba agomba kukigarurirwa binyuze muri Kristo. Buri dini y’ibinyoma yigisha abayoboke bayo kutita ku byo abantu bakeneye, ku mibabaro yabo, no ku burenganzira bwabo. Ubutumwa bwiza buha umuntu agaciro kanini nk’uwaguzwe amaraso ya Kristo, kandi bwigisha kwita ku byo umuntu akeneye n’ibimubabaza. Uwiteka aravuga ati: “Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri.” Yesaya 13:12.UIB 190.1

    Igihe Yesu yahindukiriraga Abafarisayo akababaza niba amategeko yemera gukora icyiza cyangwa ikibi, gukiza cyangwa kwica ku munsi w’Isabato, yahanganye na bo yifashishije imigambi bo ubwabo bari bafite. Barimo bahigisha ubugingo Bwe urwango rukaze, mu gihe we yarimo arokora ubugingo bw’abantu kandi akazanira abantu benshi umunezero. Mbese guhotora umuntu ku Isabato nk’uko bari babigambiriye ni byo byari byiza kurusha gukiza imbabare uburwayi nk’uko yari yamaze kubigenza? Mbese gukorera ubwicanyi mu mutima ku munsi w’Isabato ni byo byari bitunganye kurusha gukunda abantu bose bigaragarira mu bikorwa by’impuhwe?UIB 190.2

    Mu gukiza ukuboko kwari kunyunyutse, Yesu yaciriye iteka imigenzo y’Abayahudi, maze asiga itegeko rya kane rimeze nk’uko Imana yaritanze rimeze. Yaravuze ati, “amategeko ntabuzanya gukora neza ku Isabato.” Mu gukuraho imiziririzo itagize icyo ivuze y’Abayahudi, Kristo yubashye Isabato mu gihe abamwijujutiraga barimo basuzugura umunsi muziranenge w’Imana.UIB 190.3

    Abatsimbarara ku kuvuga yuko Kristo yakuyeho amategeko bigisha ko yishe Isabato kandi akanashyigikira abigishwa Be kubigenza batyo. Bityo rero, bishingikiriza ku mpamvu zimwe n’iz’Abayahudi b’abanyarusaku. Iyo bagenje batyo, baba bavuguruje ubuhamya bwa Yesu wivugiye ubwe ati, “Nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.” Yohana 15:10. Yaba Umukiza cyangwa abayoboke Be nta wigeze yica itegeko ry’Isabato. Kristo ni we cyitegererezo kizima amategeko yagaragariragamo. Nta kurenga ku mahame yayo yera kwigeze kuboneka mu mibereho Ye. Mu gihe yitegerezaga ishyanga ry’abahamya bashakaga urwaho rwo kumucira urubanza, yashoboraga kuba yavuga ntihagire umuvuguruza ati, “Ni nde muri mwe unshinja icyaha?” Yohana 8:46.UIB 190.4

    Ntabwo Umukiza yari yarazanywe no kwigizayo ibyari byaravuzwe n’abakurambere n’abahanuzi; kuko we ubwe ari we wari waravugiye muri abo bantu bari bamuhagarariye. Ukuri kose ko mu ijambo ry’Imana ni we kwakomotseho. Nyamara ubwo butunzi bw’igiciro kitarondoreka bwari bwarafashwe nabi. Umucyo wabwo w’igiciro gihebuje wari warakoreshejwe mu kwigisha ikinyoma. Imana yifuzaga ko bava mu nzira z’ibinyoma bagasubira mu murongo w’ukuri. Ukuboko k’ubumana ni ko konyine kwari gushobora gukora uwo murimo. Ukuri kumaze guhuzwa n’ikinyoma, kwakoreshejwe mu gushyigikira umurimo w’umwanzi w’Imana n’abantu. Kristo rero yari yarazanywe no kugushyira aho kwagombaga guhesha Imana ikuzo kandi kugakiza inyokomuntu.UIB 190.5

    Yesu yaravuze ati, “Isabato yabayeho kubw’abantu, abantu si bo babayeho ku bw’Isabato.” Ibintu byo kuziririzwa Imana yashyizeho bibereyeho kugirira inyokomuntu akamaro. “Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu.” “Kuko byose ari ibyanyu n’aho yaba Pawulo cyangwa Apolo cyangwa Kefa, cyangwa isi cyangwa ubugingo, cyangwa urupfu, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba. Byose ni ibyanyu. Na mwe muri aba Kristo, Kristo na we ni uwanyu.” 2 Abakorinto 4:15; 1 Abakorinto 3:22, 23. Amategeko abumbiye mu mategeko icumi ari nay o itegeko ry’Isabato ribarizwamo, Imana yayahaye abantu Bayo kugira ngo ababere umugisha. Mose yaravuze ati, “Kandi Uwiteka adutegeka kwitondera ayo mategeko yose no kubahira Imana yacu kugira ngo tubone ibyiza iteka, ikiza ubugingo bwacu urupfu uko biri n’uyu munsi.” Gutegeka kwa Kabiri 6:24. Na none kandi ubu butumwa bwahawe AbayIsiraheli binyuze mu Munyazaburi ngo “Mukorere Uwiteka munezerewe, muze mu maso ye muririmba. Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, ni we waturemye natwe turi abe, turi ubwoko bwe, turi intama zo mu cyanya cye. Mwinjire mu marembo ye mushima, no mu bikari bye muhimbaza, mumujshime musingize izina rye.” Zaburi 100:2-4. Kandi abantu bose “beza Isabato ntibayice” Nyagasani arababwira ati, “abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero.” Yesaya 56:6, 7. UIB 191.1

    “Ni cyo gituma umwana w’umuntu ari umwami w’Isabato na yo.” Ayo magambo yuzuyemo ibintu byubaka kandi bizana ihumure. Bitewe n’uko Isabato yashyiriweho umuntu, ni umunsi wa Nyagasani. Ni iya Kristo. Ni ukubera ko “Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.” Yohana 1:3. Nk’uko yaremye ibintu byose, yaremye n’Isabato. Ni we wayirobanuye mu yindi minsi kugira ngo ibe urwibutso rw’umurimo w’irema. Imugaragaza nk’Umuremyi ndetse n’Ugira abantu abaziranenge. Yerekana ko Umuremyi w’ibintu byose biri mu ijuru no mu isi kandi akaba ari we ububumbatiye hamwe, ari Umutwe w’itorero kandi ububasha Bwe akaba ari bwo butwunga n’Imana. Igihe yavugaga irengurira ku BayIsiraheli yaravuze ati, “Maze kandi mbaha n’amasabato yanjye ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo, kugira ngo bamenye yuko ari jye Uwiteka ubeza.” Ezekiyeli 20:12. Isabato rero ni ikimenyetso cy’uko Kristo afite ubushobozi bwo kutugira abaziranenge. Nk’ikimenyetso cy’ubushobozi bwe bwo kugira abantu abaziranenge, Isabato yahawe abantu bose bahinduka abagize Isiraheli y’Imana binyuze muri Kristo.UIB 191.2

    Nyagasani kandi aravuga ati, “Nuhindukira ntukandagire Isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita Isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ...nuko uzishimira Uwiteka.” Yesaya 58:13, 14. Abantu bose bakira Isabato nk’ikimenyetso cy’ubushobozi bwa Kristo bwo kurema no gucungura umuntu, ibabera umunezero. Kuyibonamo Kristo bibatera kwishimira muri We. Isabato ibereka ko ibyo yakoze mu kurema ari igihamya cy’ubushobozi Bwe bukomeye bwo kubacungura. Mu gihe yibutsa umuntu amahoro yatakaje yo muri Edeni, inamubwira amahoro yongeye gusubizwa binyuze mu Mukiza. Kandi rero buri kintu cyose cyaremwe gihora gisubiramo irarika Rye ngo, “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.” Matayo 11:28.UIB 191.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents