Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 65 - URUSENGERO RWONGERA KWEZWA

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 21:12-16, 23-46; Mariko 11:15-19,27-33; 12:1-12; Luka 19:45-48; 20:1-19)

    Mu itangira ry’umurimo we, Kristo yirukanye abahumanyaga urusengero barukoreramo ubucuruzi; kandi imyitwarire ye irimo n’igitsure kandi ihuje n’ubushake bw’Imana yateye ubwoba bukomeye abo bacuruzi b’abariganya. Ku musozo w’umurimo we yagarutse mu rusengero, maze asanga rugihumanywa nka mbere. Ndetse byari bimeze nabi kurusha mbere. Imbuga yo hanze y’urusengero yasaga n’aho baraza inka. Urusaku rw’amatungo hamwe no kujegera kw’ibiceri byivangaga n’amajwi y’intonganya y’abacuruzi, kandi hagati muri urwo rusaku humvikanaga n’amajwi y’abantu babaga bari mu mirimo yera yo mu rusengero. Abatware bo mu rusengero ubwabo nabo bakoraga umurimo wo kugura no kugurisha ndetse bakanavunja amafaranga. Muri ubwo buryo, bari barabaswe n’umururumba wo gukunda inyungu ku buryo mu maso y’Imana ntacyo barushaga abajura.UIB 396.1

    Abatambyi n’abategetsi ntibigeze bita ku gaciro gakomeye k’umurimo bagombaga gukora. Mu gihe cya Pasika n’iminsi mikuru y’ingando, amatungo ibihumbi byinshi yaratambwaga maze abatambyi bagafata amaraso bakayasuka ku rutambiro. Abayahudi bari bamenyereye gutamba ibitambo biva amaraso, ku buryo bageze aho batacyibuka ko icyaha ari cyo cyatumaga biba ngombwa ko ayo maraso y’ayo matungo ameneka. Ntabwo bari basobanukiwe ko byashushanyaga amaraso y’Umwana ukundwa w’Imana yagombaga kumenerwa abatuye isi, kandi ko mu gutamba ibitambo abantu bagombaga kwerekezwa ku guhanga amaso yabo ku Mucunguzi wabambwe.UIB 396.2

    Yesu yitegereje ayo matungo y’inziramakemwa zatambwaga, abona uburyo Abayahudi bari barabihinduye amateraniro akomeye yo kuvusha amaraso n’ubugome bwinshi. Aho kugira ngo bicuze ibyaha bicishije bugufi, bari barongereye umubare w’amatungo atambwa, nk’aho Imana yashoboraga gushimishwa no kuyikorera nyamara batabikuye ku mutima. Abatambyi n’abakuru bari baranangiye imitima yabo bitewe n’ubugugu no kwikanyiza. Ibishushanyo byerekezaga ku Mwana w’intama w’Imana bari barabihinduye inzira yo kwibonera inyungu. Bityo rero, abantu babonaga ko kwera k’umurimo wo gutamba ibitambo kwari kwarakuweho ku buryo bukomeye. Ibi byateye Yesu kurakara. Yari azi neza ko amaraso ye, yari hafi kumeneka kubera ibyaha by’abatuye isi, yari kuzakerenswa n’abatambyi n’abakuru nk’uko bakerensaga amaraso y’amatungo bahoraga bamena.UIB 396.3

    Kristo yari yararwanyije iyo migenzo abinyujije mu kanwa k’abahanuzi. Umuhanuzi Samweli yari yaravuze ati: “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.” Kandi na Yesaya ubwo yarebeshaga amaso ya gihanuzi, yabonye ubuhakanyi bw’Abayahudi maze ababwira nk’ubwira abatware b’i Sodomu n’i Gomora agira ati: ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa batware b’i Sodomu mwe, mutege amatwi mwumve amategeko y’Imana yacu, mwa bantu b’i Gomora. Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki? Ni ko Uwiteka abaza. ' Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene. Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo?” ‘Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi. Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.’ 1 Samweli 15:22; Yesaya 1:10-12, 16, 17.UIB 396.4

    Uwari yaratanze ubwo buhanuzi noneho yongeye gusubira muri uwo muburo ubwa nyuma. Mu rwego rwo gusohoza ubuhanuzi, abantu bari baratangaje ko Yesu ari umwami wa Isirayeli. Yari yaremeye icyubahiro bamuhaye, kandi yemera kwitwa umwami. Bityo rero yagombaga kugira icyo akora muri uwo mwanya we. Yari azi neza ko kugerageza guhindura ibyerekeranye n’umurimo w’ubutambyi byari byarangiritse bitazagira icyo bigeraho; nyamara yagombaga gukora umurimo we. Igihamya cy’uko yatumwe n’ijuru cyagombaga guhabwa abantu batizera.UIB 397.1

    Yesu yongeye kwitegereza abari mu mbuga y’urusengero yari yarahindanyijwe. Abantu bose bamuhanze amaso. Abatambyi n’abakuru, Abafarisayo n’abanyamahanga, bose barebanye gutangara n’ubwoba uwo wari uhagaze imbere yabo afite icyubahiro cy’Umwami w’ijuru. Ubumana bwarasiye mu bumuntu, maze bwambika Yesu icyubahiro n’ikuzo batigeze bamubonaho mbere. Abari bamuhagaze iruhande baramwitaruye. Umukiza yasigaye ahagaze wenyine, uretse bake mu bigishwa be. Amajwi yose yaracecetse. Habaye ituze ryinshi cyane. Yesu yavuganye imbaraga yanyeganyeje abari aho nk’umuyaga w’ishuheri aravuga ati: ‘Byanditswe ngo Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y’abambuzi.’ Ijwi rye ryari rimeze nk’impanda yumvikaniye aho mu rusengero. Uburakari bwo mu maso he bwari bumeze nk’umuriro ukongora. Yategekanye ubushobozi ati: ‘Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.’ Yohana 2:16.UIB 397.2

    Mu myaka itatu yari ishize, abakuru b’urusengero bari barakojejwe isoni n’uburyo bahunze ubwo Yesu yabacyahaga. Kuva icyo gihe, bari barakomeje kwibaza iby’ubwo bwoba bwabo, n’uburyo bukomeye bumviraga Umuntu wicishije bugufi. Bumvaga bidashoboka ko ubwo bugwari bwakongera kugaragaza. Nyamara noneho bari bafite ubwoba bukabije kurusha mbere, maze bihutira kumvira itegeko rye. Nta muntu n’umwe watinyutse gushidikanya iby’Ubutegetsi bwe. Abatambyi n’abacuruzi bose barahunze bava aho ari bashoreye amatungo yabo.UIB 397.3

    Mu nzira bagenda, bahuye n’abantu benshi bazanye abarwayi bashaka kubona Umuvuzi ukomeye. Amagambo yavugwaga n’abahungaga yatumye bamwe muri abo bari bagiye Yesu basubira inyuma. Batinye guhura n’Uwari ufite imbaraga zikomeye, uwari ufite mu maso hatumye abatambyi n’abakuru bamuhunga. Nyamara abantu benshi muri bo barakomeje baca muri iyo mbaga yahungaga, bagenda bifuza cyane kubona Yesu wari ibyiringiro byabo rukumbi. Igihe benshi bahungaga mu rusengero, hari abandi benshi bahasigaye. Abo biyongeyeho abari bazaniye Yesu abarwayi. Urusengero rwongeye kuzura abarwayi n’indembe maze na none Yesu atangira kubitaho.UIB 397.4

    Hashize igihe, abatambyi n’abakuru bagarutse mu rusengero. Bamaze gushira ubwoba, bashatse kumenya ibikorwa bya Yesu bigiye gukurikiraho. Bari biteze ko agiye kwicara ku ntebe ya cyami ya Dawidi. Binjiye mu rusengero batuje maze bumva amajwi y’abagabo, abagore ndetse n’abana basingiza Imana. Barinjiye, bahagarara bitegereza ibyahakorerwaga batanyeganyega. Babonye abarwayi bakizwa, impumyi zihumurwa, ibipfamatwi byongera kumva, n’ibirema bisimbuka kubera ibyishimo. Abana bato nibo babimburiye abandi kwishima. Yesu yari amaze gukiza uburwayi bwabo; yari yabateruye mu maboko ye, kandi baramuhoberaga kubera ibyishimo n’urukundo bamufitiye, ndetse bamwe muri bo bari basinziririye mu gituza cye igihe yakomezaga kwigisha abantu. Abana baririmbaga indirimbo zo kumusingiza mu majwi y’ibyishimo. Basubiyemo hoziyana zari zaririmbwe ku munsi ubanziriza uwo, maze bazunguza amashami y’imikindo imbere y’Umukiza. Amajwi yabo yakomeje kwirangira mu rusengero barangurura bati: ‘Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka!’ ‘Dore Umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza!’ Zaburi 118:26; Zekariya 9:9. ‘Hoziyana Umwana wa Dawidi!’ Abatambyi n’abakuru b’urusengero bababajwe no kumva ayo majwi y’ibyishimo. Bafashe umugambi wo gushyira iherezo kuri ibyo byabaga. Babwiye abantu ko inzu y’Imana yahumanyijwe n’ibirenge by’abana ndetse n’urusaku rw’ibyishimo rwumvikanaga. Babonye ko ibyo babwiye abantu batabyitayeho, babwiye Yesu bati: ‘Aho urumva ibyo aba bavuga?’ Yesu arabasubiza ati: ‘Yee, ntimwari mwasoma ngo ‘Mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge?’ Byari byarahanuwe ko Kristo azitwa umwami, kandi iryo jambo ryagombaga gusohora. Abatambyi n’abakuru banze kuzirikana ikuzo rye, maze Imana ikoresha abana bato ngo bamuhamye. Ndetse n’iyo abo bana baceceka, inkingi z’urusengero zari kurangurura zigasingiza Umukiza.UIB 398.1

    Abafarisayo bari bahangayitse cyane kandi baheze mu gihirahiro. Uwo batashoboraga gutera ubwoba yari afashe inkoni y’ubuyobozi. Yesu yari yafashe umwanya we nk’umurinzi w’urusengero. Mbere y’icyo gihe ntiyari yarigeze afata ubutware bwa cyami muri ubwo buryo. Bwari ubwa mbere amagambo ye n’ibikorwa bye bigaragaje imbaraga zikomeye zityo. Yari yarakoze ibikorwa by’agatangaza muri Yerusalemu, ariko nta na rimwe byahwanye n’iby’uwo munsi. Abatambyi n’abakuru batinye kumugirira nabi mu maso y’abantu bari babonye ibikorwa bye byiza. Nubwo bari barakajwe cyane kandi bajijishijwe n’igisubizo yabahaye, ntibashoboraga kugira icyo bamutwara uwo munsi.UIB 398.2

    Umunsi wakurikiyeho abagize urukiko rukuru rw’Abayahudi bongeye kwigira hamwe uko bagenza Yesu. Mu myaka itatu yari ishize bari barasabye Yesu ikimenyetso cyerekana ko ari Mesiya. Uhereye icyo gihe bamubazaga, yagiye akora ibikorwa bikomeye mu gihugu cyose. Yari yarakijije abarwayi, yagaburiye abashonje ibihumbi byinshi mu buryo bw’igitangaza, yagendesheje amaguru ku mazi kandi yari yaraturishije inyanja. Akenshi yagiye asoma ibiri mu mitima y’abantu nk’usoma igitabo kibumbuye; yari yarirukanye abadayimoni, azura abapfuye. Abategetsi biboneye n’amaso ibihamya bibagaragariza ko ari Mesiya. Noneho bafashe umwanzuro wo kutagira ikimenyetso basaba cyerekana ubushobozi bwe, ahubwo bashatse uko babona amagambo amwe avuga cyangwa icyo ahamya baheraho bamucira urubanza.UIB 398.3

    Bagarutse mu rusengero aho yigishirizaga, maze baramubaza bati: ‘Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?’ Bibwiraga ko ari bubasubize ko ubutware bwe abukomora ku Mana. Bari bafite umugambi wo kutemera ibyo ari bubahamirize nyamara Yesu we yababajije ikibazo cyasaga n’icyerekeranye n’indi ngingo kandi igisubizo bajyaga gutanga ku kibazo yari ababajije ni cyo yari gushingiraho abasubiza. Yarababajije ati: ‘Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa mu bantu?’ Abatambyi babonye ko bari mu rungabangabo badashobora kwivanamo. Iyo bavuga ko umubatizo wa Yohana wakomokaga mu ijuru, guhuzagurika kwabo kwari kugaragara kuko Kristo yari kubabaza ati: ‘None ni kuki mutamwemeye? Yohana yari yarahamije ibya Kristo agira ati: ‘Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi.’ (Yohana 1:29). Niba abatambyi barizeraga ubuhamya bwa Yohana, ni mu buhe buryo bari gushobora guhakana ko Kristo ari Mesiya? Kandi iyo baza kuvuga ko bemera rwose ko kubatiza kwa Yohana gukomoka ku bantu, bari kwikururira uburakari kubera ko abantu bemeraga ko Yohana ari umuhanuzi.UIB 398.4

    Abantu bari aho bategereje umwanzuro w’icyo kibazo bafite amatsiko menshi. Bari bazi neza ko abatambyi bari baremeye umurimo Yohana yakoraga, kandi bashakaga ko abantu bamenya ko Yohana yaturutse ku Mana nta kindi kibazo babajije. Ariko abatambyi bamaze kuvugana mu ibanga, bafashe umwanzuro wo kutagira icyo batangaza. Bigaragaje nk’aho ntacyo bazi, baravuga bati: ‘Ntitubizi.’ Kristo nawe arababwira ati: ‘Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.’UIB 399.1

    Abanditsi, abatambyi ndetse n’abakuru bose baracecetse. Bose barajijwe kandi bacika intege, bahagarara bacuritse imitwe ntibatinyuka gukomeza kugira ibibazo bongera kubaza Kristo. Kubera ubugwari bwabo no kudashobora gufata umwanzuro, mu buryo bukomeye batakaje icyubahiro abantu bari bahagaze aho babahaga, maze abantu batangazwa no kubona abo birasi, bigira intungane batsindwa.UIB 399.2

    Amagambo ya Kristo n’ibikorwa bye byose byari ingenzi cyane, kandi nyuma yo kubambwa kwe no gusubira mu ijuru, abantu bari kuzahora bazirikana imbaraga y’ayo magambo n’ibikorwa bye ku rwego ruhanitse. Abenshi mu bari bategerezanyije amatsiko igisubizo cy’icyo kibazo Yesu yabajije, amaherezo baje guhinduka abigishwa be babitewe no kunyurwa n’amagambo Yesu yavuze uwo munsi. Ibyabereye mu rusengero ntibyajyaga kuva mu ntekerezo zabo. Ubwo Yesu yavuganaga n’umutambyi mukuru, hagaragaye itandukaniro hagati y’imvugo zabo bombi. Uwo munyacyubahiro w’umwirasi yari yambaye imyenda myiza y’igiciro cyinshi. Ku mutwe we yari yambaye ikamba rirabagirana. Yitwaraga nk’umunyacubahiro, umusatsi we n’ubwanwa bwe burebure byararabagiranaga bitewe n’imvi z’ubusaza. Abamurebaga baratangaraga. Imbere y’uwo munyacyubahiro hari hahagaze Umwami w’ijuru, utararangwaga no kwiyerekana cyangwa n’imyambaro irimbishijwe. Imyambaro ya Yesu yari yanduye kubera urugendo yakoze; mu maso he hari hananiwe, kandi hagaragaraga umubabaro; nyamara hari handitswe icyubahiro n’ineza byari bihabanye kure n’ibwibone, kwiyemera, n’uburakari bw’uwo mutambyi mukuru. Abantu benshi mu babonye ibikorwa bya Yesu kandi bakumva amagambo ye igihe yari mu rusengero, kuva icyo bamwemeye mu mitima yabo nk’umuhanuzi w’Imana. Ariko igihe abantu benshi bayobokaga Yesu, urwango abatambyi bari bafitiye Yesu rwariyongereye. Ubwenge yakoresheje kugira ngo acike imitego bari bamuteze maze bikaba igihamya gishya cy’ubumana bwe, ibyo nabyo byatumye umujinya w’abatambyi wiyongera.UIB 399.3

    Igihe yajyaga impaka n’abigishamategeko, ntabwo Kristo yari agambiriye kubakoza isoni. Ntabwo yari ashimishijwe no kubabona bageze ahakomeye ahubwo yari afite icyigisho cy’ingenzi yashakaga kubagezaho. Yari yacishije bugufi abanzi be ubwo yatumaga bafatwa mu mutego bari bamuteze. Kwijijisha kwabo ku byerekeye Yohana umubatiza, kwamuhaye umwanya wo kuvuga, kandi uwo mwanya awukoresha abereka uko bameze mu by’ukuri, ndetse yongera kubaha undi muburo wiyongera ku yindi myinshi yari yarabahaye.UIB 400.1

    Yaravuze ati: ‘Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati, ‘Mwana wanjye genda uhingire uruzabibu rwanjye.’ Na we aramusubiza ati: ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda. Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati, ‘Ndagiye data’, ariko ntiyajyayo. Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?’ Matayo 21:28-31.UIB 400.2

    Iki kibazo gitunguranye cyatumye abari bamuteze amatwi bose bagwa mu rujijo. Bari bakurikiranye uwo mugani bitonze, maze bahita basubiza bati: ‘Ni uwa mbere.’ Yesu yarabitegereje, maze avuga n’ijwi rikaze ati: ‘Ndababwira ukuri yuko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana. Dore Yohana yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka ntimwamwemera, nyamara abakoresha b’ikoro n’abamaraya bo baramwemeye, ariko nubwo mwabibonye mutyo ntimurakihakana ngo mumwemere.’ Matayo 21:31, 32.UIB 400.3

    Abatambyi n’abakuru bahaye Kristo igisubizo cy’ukuri ku kibazo yari yababajije, maze muri ubwo buryo abona ko intekerezo zabo zishyigikiye umwana wa mbere. Uyu mwana yari ahagarariye abakoresha b’ikoro, basuzugurwaga kandi bakangwa n’Abafarisayo. Abakoresha b’ikoro bari barabaye abanyabyaha ruharwa. Bicaga amategeko y’Imana, bakagaragariza mu mibereho yabo ko badashaka gukurikiza ibyo Imana ibasaba. Bari barabaye indashima kandi nta butungane bubarangwaho; kuko igihe babwirwaga kujya gukora mu ruzabibu rw’Imana, babyanganye agasuzuguro kenshi. Nyamara igihe Yohana umubatiza yazaga, abwiriza abantu kwihana no kubatizwa, abakoresha b’ikoro bakiriye ubutumwa bwe maze barabatizwa.UIB 400.4

    Umwana wa kabiri yashushanyaga abakuru b’ishyanga ry’Abayahudi. Bamwe mu Bafarisayo bari barihanye maze babatizwa umubatizo wa Yohana; ariko abakuru mu Bayahudi ntibamenye ko Yohana yaturutse ku Mana. Gucyaha kwe ndetse n’imiburo yabagejejeho ntibyatumye bahinduka. ‘Ariko Abafarisayo n’abigishamategeko ubwo batabatijwe na we, bivukije inama z’Imana.’ (Luka 7:30). Bakerensheje ubutumwa bwa Yohana. Kimwe na wa mwana wa kabiri wahamagawe maze akavuga ati: ‘Ndagiye Data,’ ariko ntagende, abatambyi n’abakuru na bo bavugaga ko bumvira, ariko bagakora ibihabanye no kumvira. Bagaragazaga cyane ko ari intungane , bakavuga ko bakurikiza amategeko y’Imana, nyamara kumvira kwabo kwari gupfuye. Abakoresha b’ikoro bangwaga ndetse bakanabavumwa n’Abafarisayo babafataga nk’abanyabyaha. Nyamara abakoresha b’ikoro berekanishije kwizera kwabo n’imirimo yabo ko bajyaga mu bwami bw’ijuru bagatanga abo bigiraga intungane kandi bari barahawe umucyo ariko ibikorwa byabo ntibihuze n’ubutungane biyitiriraga.UIB 400.5

    Abatambyi n’abakuru ntibashakaga kumva uko kuri gukomeye, maze baraceceka, nyamara bari biringiye ko Yesu ari bugire ikindi avuga bashobora kumutegeraho; ariko bari bagifite byinshi byo kubwirwa.UIB 401.1

    Yesu yongeyeho ati: « Mwumve undi mugani: Habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu. Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi ngo babahe imbuto ze. Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye. Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo. Hanyuma abatumaho umwana we ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’ Maze abahinzi babonye mwene shebuja baravugana bati, ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ Nuko baramufata bamwirukana mu ruzabibu, baramwica. ‘Mbese nyir’uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?’ Matayo 21:33-40.UIB 401.2

    Yesu yabwiye abantu bose bari aho; ariko abatambyi n’abakuru nibo basubije. Baravuze bati, ‘Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto zarwo igihe cya zo.’ Abavuze batyo ntabwo bari basobanukiwe neza n’ubusobanuro bw’uwo mugani, ariko bahise babona ko biciriyeho iteka. Muri uyu mugani nyir’uruzabibu yashushanyaga Imana, uruzabibu rwashushanyaga ishyanga ry’Abayahudi, naho uruzitiro rwashushanyaga amategeko y’Imana yari abereyeho kubarinda. Umunara washushanyaga urusengero. Nyir’uruzabibu yari yarakoze ibishoboka byose uruzabibu rwari rukeneye kugira ngo rumererwe neza. Aravuga ati: ‘Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe?’ (Yesaya 5:4). Ibi rero byagaragazaga uburyo Imana yita ku Bisirayeli ubudasiba. Nk’uko abahinzi bo mu ruzabibu bagombaga guha nyir’uruzabibu imbuto z’umusaruro, ni nako ubwoko bw’Imana bwagombaga kuyihesha icyubahiro babaho imibereho ihuje n’amahirwe Imana yabahaye. Nyamara nk’uko abahinzi bishe abagaragu nyir’uruzabibu yohereje ngo babahe imbuto, ni ko n’Abayahudi bari barishe abahanuzi Imana yabatumyeho ngo babahamagarire kwihana. Uko intumwa zabatumwagaho barazicaga. Ntawashoboraga kujya impaka ku busobanuro bw’uwo mugani, kandi ubwo busobanuro bwagaragaraye mu byakurikiyeho. Mu kigereranyo cy’umwana nyir’uruzabibu yatumye ku bagaragu be b’ibyigomeke bwa nyuma, maze bakamufata ndetse bakamwica, abatambyi n’abakuru bahise babona ko ashushanya Yesu n’iherezo rye ryari ryegereje. Bari baratangiye gucura imigambi yo kumwica kandi Imana yaramubatumyeho nk’intumwa ya nyuma. Mu gihano cyahawe abo bagaragu b’indashima herekanirwamo ibyago bizagera ku bari kwica Kristo.UIB 401.3

    Umukiza yabitegerezanyije agahinda maze akomeza ababwira ati, ‘Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo, ‘Ibuye abubatsi banze, ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka! Ibyo byavuye ku Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ ‘Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw’Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo. Kandi uzagwira iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura rimugire ifu.’UIB 401.4

    Ubu buhanuzi bwari bwaragiye busubirwamo kenshi n’Abayahudi bari mu nsengero bashaka kuvuga ibyerekeye Mesiya wendaga kuza. Kristo niwe wari ibuye nsanganyarukuta umuco wa Kiyahudi wari ushingiyeho, kandi ni we inama yose y’agakiza yari yubakiyeho. Iri buye ry’urufatiro ni ryo abubatsi b’Abayahudi bangaga ari bo batambyi n’abakuru ba Isirayeli. Umukiza yabakanguriye kumva ubuhanuzi bwari kubereka ingorane bafite. Akoresheje uburyo bwose yari afite, Umukiza yashatse kubasobanurira neza amaherezo y’igikorwa bendaga gukora.UIB 401.5

    Amagambo ya Yesu yari afite ikindi agamije. Ubwo yabazaga ikibazo ngo, ‘Mbese nyir’uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?’ Kristo yashakaga ko Abafarisayo basubiza nk’uko basubije. Yagiraga ngo bicireho iteka bo ubwabo. Imiburo yari yarabahaye bityo ntibayemere ngo bihane, yari gushimangira kurimbuka kwabo, kandi Kristo yifuzaga ko bamenya ko ari bo bizaniye kurimbuka. Yashakaga kubereka ubutabera bw’Imana mu kubavanaho imigisha yari yarahaye ishyanga ryabo. Ibyo byari byaratangiye, kandi ntibyari kurangirira ku gusenywa k’urusengero rwabo n’umurwa wabo gusa, ahubwo no ku gutatana kw’Abisirayeli.UIB 402.1

    Abumvaga Yesu bamenye umuburo abahaye. Ariko batitaye ku rubanza bari bamaze kwicira, abatambyi n’abakuru bari biteguye gusohoza amagambo y’uwo mugani ngo, ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ ‘Bashaka kumufata ariko batinya rubanda,’ kuko abantu bemeraga Kristo.UIB 402.2

    Ubwo Yesu yavugaga iby’ubuhanuzi buvuga iby’ibuye ryanzwe, yaganishaga ku byabaye mu mateka ya Isirayeli. Ibyo yavugaga byari bifitanye isano n’iyubakwa ry’urusengero rwa mbere. Nubwo byari bifite icyigisho mu gihe Kristo yari ku isi, kandi bikaba byarabwirwaga Abayahudi mu buryo bwihariye, natwe uyu munsi bidufitiye icyigisho. Igihe urusengero rwubatse na Salomo rwazamurwaga, amabuye manini bubakishaga inkuta n’umusingi yatunganyirizwaga kure y’inyubako. Igihe yabaga amaze kugezwa aho bubakaga, ntibongeraga kugira icyo bayakoraho; icyo abubatsi bakoraga gusa ni ukuyashyiraga mu myanya yayo. Mu yo bakoreshaga bubaka umusingi hari ubwo hazagamo ibuye rinini cyane kandi ridateye nk’ayandi; ariko abubatsi ntibashoboraga kubona aho barishyira ku nyubako bityo bakaryanga. Ubwo ryabaga riteretse mu nzira yabo ryarababangamiraga. Ryamaraga igihe kirekire riri aho ryaranzwe. Ariko ubwo abubatsi bageraga igihe cyo kubaka imfuruka, bamara igihe kirekire bashaka ibuye rikomeye kandi rinini, ibuye rikwiye kujya muri uwo mwanya wihariye kandi rishobora kwihanganira uburemere buzarigerekwaho. Iyo baramukaga bahisemo nabi ibuye ry’aho mu mfuruka, byashoboraga gushyira inyubako yose mu kaga. Bagombaga gutoranya ibuye rizihanganira izuba, imvura ndetse n’ubukonje. Amabuye menshi yagiye atorananywa mu bihe bitandukanye, ariko kubera uburemere bw’inyubako yari yaragiye amenagurika. Ayandi ntiyashoboraga kwihanganira ihindagurika ry’ibihe n’ikirere. Ariko amaherezo baje kubona ibuye abubatsi banze igihe kirekire. Ryari rimaze igihe kirekire hanze, riri ku zuba, mu mvura, nyamara ritarigeze rihongoka na gato. Abubatsi bagenzuye iri buye. Ryari ryarihanganiye ibikomeye byinshi uretse kimwe. Iyo ryashoboraga kwihanganira uburemere bwinshi bw’inyubako, baryemeraga ko ari ryo buye nsanganyarukuta. Bararigerageje maze riremerwa maze bararizana barishyira mu mwanya rigenewe kandi basanga rihakwiriye neza. Mu iyerekwa rya gihanuzi, Yesaya yeretswe ko iryo buye rishushanya Kristo. Yaravuze ati: UIB 402.3

    ' Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya. Kandi ni we uzababera ubuturo bwera, ariko azabera amazu ya Isirayeli yombi ibuye risitaza n’urutare rugusha, abere n’abaturage b’i Yerusalemu ikigoyi n’umutego. Benshi bazamusitaraho bagwe bavunike, bazategwa bafatwe.’ Igihe umuhanuzi Yesaya yerekwaga kuza kwa mbere kwa Yesu, yeretswe ko Kristo azahura n’imiruho n’ibigeragezo, ari byo bishushanywa n’uko ibuye nsanganyarukuta ryo ku rusengero rwubatswe na Salomo ryagombaga kugenzwa. ‘Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti, ‘Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza imfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho.’ Yesaya 8:13-15; 28:16.UIB 402.4

    Mu bwenge bwayo butagira akagero, Imana yahisemo ibuye ry’umusingi, irishyiraho ubwayo. Yaryise ‘urufatiro rushikamye cyane.’ Abatuye isi bose bashobora kuryikoreza imitwaro yabo n’imibabaro; kandi rishobora kuyikorera. Abatuye isi bose bashobora kuryubakaho bafite umutuzo nyakuri. Kristo ni we Buye ryageragejwe. Abamwiringira bose ntajya abatererana. Yarageragejwe uburyo bwose. Yihanganiye uburemere bw’icyaha cya Adamu, ndetse n’icy’abamukomokaho bose, kandi yatsinze imbaraga z’umwanzi bidasubirwaho. Yikoreye imitwaro yikorezwa na buri munyabyaha wese wihana. Umutima uremerewe n’ibyaha waboneye uburuhukiro muri Kristo. Ni urufatiro rushikamye cyane. Abamwisunga bose baturiza mu mahoro atagira impinduka.UIB 403.1

    Mu buhanuzi bwa Yesaya, havuga ko Kristo ari ibuye rishikamye kandi akaba n’ibuye risitaza. Intumwa Petero, ayobowe na Mwuka Muziranenge, yerekanye neza abo Kristo abera ibuye ry’urufatiro n’abo abera ibuye risitaza:UIB 403.2

    'Niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza. Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi, namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo. Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo, ‘Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza imfuruka, ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi, kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.’ Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby’igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera, ‘Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka, ni ibuye risitaza n’urutare rugusha.’ Basitara ku ijambo ry’Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.’ 1Petero 2: 3-8.UIB 403.3

    Ku bizera, Kristo ababera urufatiro rushikamye. Abo ni bo bikubita ku rutare bakamenagurika. Bagaragaraho kwiyegurira Kristo no kumwizera. Kwikubita ku rutare no kumenagurika bisobanura kureka ubutungane bwacu bwite maze tugasanga Kristo dufite kwicisha bugufi nk’umwana muto, twicuza ibyaha byacu, kandi twizeye urukundo rwe rubabarira. Uko ni nako kubwo kwizera no kumvira, twubaka kuri Kristo we rufatiro rwacu.UIB 403.4

    Abayahudi n’abanyamahanga bashobora kubaka kuri iri Buye rizima. Uru nirwo rufatiro rwonyine dushobora kubakiraho mu mutuzo. Ni rugari kandi rurakomeye bihagije ku buryo rwakwikorera uburemere n’imitwaro y’abatuye isi yose. Kandi kubwo kwifatanya na Kristo, we Buye rizima, abubaka kuri uru rufatiro nabo bahinduka amabuye mazima. Abantu benshi bakoresheje umuhati wabo maze bamera nk’amabuye aconze neza, kandi asa neza; ariko ntibashobora kuba ‘amabuye mazima,’ kuko badashamikiye kuri Kristo. Hatabayeho uku komatana (gushamika) na Kristo, nta muntu ushobora gukizwa. Tudafite Kristo muri twe, ntabwo dushobora gutsinda umugaru w’ibigeragezo. Umutekano wacu w’iteka ushingiye ku kubaka ku rufatiro rushikamye. Abantu benshi muri iki gihe bubakira ku mfatiro zitasuzumwe neza. Ubwo imvura izagwa, umuyaga w’ishuheri ugahuha, amazi akuzura hose, inzu yabo izagwa hasi kuko itubakiye ku Rutare rw’iteka, Buye nsanganyarukuta ari we Kristo Yesu.UIB 403.5

    ' Kandi abamusitaraho kubera ko batumvira,’ Kristo azababera urutare rugusha. ‘Ariko ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka.’ Kimwe na rya buye ryanzwe, Kristo mu murimo we hano ku isi yaranzwe kandi agirirwa nabi. ‘Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.’ Yesaya 53:3. Nyamara igihe cyari cyegereje kugira ngo ahabwe ikuzo. Ubwo yari kuzuka mu bapfuye, yari ‘kwerekanwa n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana.’ (Abaroma 1:4). Igihe Kristo azagarukira, azerekanwa ari Umwami w’ijuru n’isi. Abo bashakaga kumubamba bazabona gukomera kwe. Imbere y’ibyaremwe byose, ibuye abubatsi banze rizahinduka irikomeza imfuruka.UIB 404.1

    ' Kandi uwo iryo buye rizagwira, rizamusya rimuhindure ifu.’ Abantu banze Kristo, bari begerereje kubona kurimbuka k’umurwa wabo n’ishyanga ryabo. Icyubahiro cyabo cyari hafi gushira, maze bagatatana nk’uko umukungugu utumurwa n’umuyaga. Ni iki cyarimbuye Abayahudi? Ni rwa rutare rwari kuba ubuhungiro bwabo iyo baza kuba bararwubatseho. Basuzuguye ukugira neza kw’Imana, bakerensa ubutungane bwayo n’imbabazi zayo. Abantu barwanyije Imana maze ibyari kubazanira agakiza byose bibahindukira kurimbuka. Ibyo Imana yabateganyirije ngo bibazanire ubugingo, byabahindukiye urupfu. Igihe Abayahudi babambaga Kristo, bazaniye Yerusalemu kurimbuka. Amaraso ya Yesu yamenetse i Kaluvari niyo yabazaniye kurimbuka kw’icyo gihe n’ukw’iteka. Uko ni nako bizaba ku munsi w’imperuka, ubwo abanze imbabazi z’Imana bose bazacirwaho iteka. Kuri bo, Kristo Rutare rugusha, azababera nk’umusozi w’irimbukiro. Kurabagirana ko mu maso he kuzabera abakiranutsi ubugingo, ariko kubere abanyabyaha umuriro ukongora. Umunyabyaha azarimburwa bitewe n’urukundo rwa Kristo yanze n’ubuntu yasuzuguye.UIB 404.2

    Yifashishije ingero nyinshi n’imiburo myinshi, Yesu yerekanye ingaruka Abayahudi bari kuzabona bitewe no kwanga Umwana w’Imana. Kandi muri aya magambo ye, Yesu yabwiraga abantu b’ibihe byose banga kumwakira nk’Umucunguzi wabo. Umuburo wose yatanze urabareba. Urusengero rwahumanyijwe, umuhungu wanze kumvira, abahinzi babi, abubatsi bahinyuye ibuye, byose biboneka mu mibereho y’umunyabyaha wese. Keretse gusa niyihana, naho ubundi azagerwaho n’akaga kavuzwe.UIB 404.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents