Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 31 - ICYIGISHO CYO KU MUSOZI

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 5; 6; 7)

    Ntabwo ari ibihe byinshi Kristo yajyaga ateranya abigishwa Be ngo bumve amagambo Ye bari bonyine. Ntabwo yigeze ahitamo ko abazumva amagambo Ye ari abazi inzira y’ubugingo bonyine. Inshingano Ye yari iyo kugera ku bantu bari mu bujiji no mu binyoma. Yigishaga ibyigisho Bye byerekeranye n’ukuri aho byabaga bibasha kugera ku bantu bafite imyumvire ibuditsweho n’umwijima. We ubwe yari Ukuri, ahagaze akenyeye kandi ibiganza Bye biramburiwe guha abantu umugisha kandi ashaka kuzahura abari kumugana bose akoresheje amagambo y’imbuzi, ayo kwinginga, n’ayo kubatera umwete.UIB 198.1

    Nubwo Icyigisho cyo ku Musozi cyahawe abigishwa by’umwihariko, cyavugiwe mu ruhame cyumvwa n’abantu benshi. Nyuma yo gutoranya intumwa, Yesu yajyanye na zo ku nkombe z’inyanja. Kare kare mu gitondo abantu bari batangiye guteranira aho hantu. Usibye abantu benshi bari basanzwe baturukaga mu migi ya Galileya, hari hari abaturutse muri Yudeya, ndetse n’i Yerusalemu; abaturutse i Pereya, i Dekapoli, mu Idumeya, ahitaruye amajyepfo ya Yudeya; abaturutse i Tiro n’i Sidoni, imidugudu yo muri Fenisiya ku mwaro w’inyanja ya Mediteraniya. “Bumvise ibyo yakoze, ” “bazanywe no kumwumva no gukizwa indwara zabo, ... kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.” Mariko 3:8; Luka 6:17-19.UIB 198.2

    Ntabwo aho hantu h’imfunganwa ku nkombe y’inyanja hari umwanya nibura yari kujyamo ngo ageze ijwi Rye ku bantu bose bifuzaga kumwumva, bityo Yesu yerekeje mu kayira gasubira ahakikiye umusozi. Ageze ahantu hari habereye guteranirwamo n’abantu benshi cyane, yicaye mu byatsi, maze abigishwa Be ndetse n’iyo mbaga y’abantu baramwigana.UIB 198.3

    Buri gihe abigishwa bafataga umwanya iruhande rwa Yesu. Abantu bahoraga bamubyiganiraho, nyamara abigishwa bari basobanukiwe ko batagombaga kumujya kure. Bicaraga bamwegereye kugira ngo badacikwa n’ijambo na rimwe ryo mu byigisho Bye. Bategaga amatwi babishishikariye, bashishikajwe no gusobanukirwa ukuri bagombaga kumenyesha abo mu bihugu byose ndetse n’abo mu bihe byose.UIB 198.4

    Begereye Umwigisha wabo bumva biteze ko hari ikintu kiruta ibisanzwe gishobora kuba. Bari bizeye ko mu gihe gito ubwami bugiye kwimikwa, kandi bashingiye ku byari byabaye muri icyo gitondo, bari bafite icyizere cy’uko itangazo rirebana n’iryo yimikwa ryari hafi gutangwa. Kwiyumvamo ko hari ikintu kigiye kuba byari byiganje no muri iyo mbaga y’abantu kandi amasura afite akanyamuneza yari igihamya cy’ayo mashyushyu akomeye bari bafite. Igihe abo bantu bari bicaye mu byatsi bitoshye by’impande z’uwo musozi bategereje kumva amagambo y’Umwigisha wavuye ku Mana, imitima yabo yari isazwe n’ibyo bibwiraga ku bwiza n’ikuzo by’ahazaza. Hari hari abanditsi n’Abafarisayo bari bakumbuye umunsi bari kuzahabwa gutegeka abanzi babo b’Abanyaroma kandi bagahabwa ubutunzi n’ubwiza bw’ubwami bukomeye bwo ku isi. Abahinzi b’abakene n’abarobyi bari biringiye ko bagiye kumva amagambo abaha icyizere cy’uko utuzu twabo twa gikene, igaburo ryabo ridashyitse, imibereho yo kwiyuha akuya no guterwa ubwoba n’ibyo bakeneye bizavunjwamo amazu meza yuzuye uburumbuke ndetse n’ibihe by’umutuzo. Bari biringiye ko mu cyimbo cy’umwambaro umwe w’ubushwambagara bikinga ku manywa n’uburingiti bwacikaguritse biyorosa nijoro, ari bubahe amakanzu y’igiciro cyinshi y’abari barabagize ingaruzwamuheto. Imitima y’abantu bose yari inejejwe n’ibyiringiro birimo ubwibone by’uko mu gihe gitoya Isiraheli yari guhabwa ikuzo imbere y’amahanga nk’iyatoranyijwe n’Uhoraho, ndetse na Yerusalemu igashyirwa hejuru nk’umurwa mukuru w’ubwami bw’isi yose.UIB 198.5

    Kristo yabaciye intege ababuza kwiringira gukomera kw’iby’isi. Mu Cyigisho cyo ku Musozi yashakaga gukuraho umurimo wari warakozwe n’inyigisho mbi, maze agaha abari bamuteze amatwi imyumvire nyakuri ku birebana n’ubwami Bwe ndetse n’imico Ye. Nyamara ntabwo yahise yibasira mu buryo bweruye amakosa y’abo bantu. Yabonaga ingorane isi yatewe n’icyaha, nyamara ntabwo yigeze ababwira mu buryo bweruye ubutindi bwabo. Yabigishije ikintu cyiza kurusha kure ibyo bari barigeze kumenya. Atiriwe arwanya imyumvire bari bafite ku byerekeranye n’ubwami bw’Imana, yababwiye ibikenewe kugira ngo umuntu abwinjiremo, maze arabareka ubwabo bifatira imyanzuro ku miterere yabwo. Ntabwo kuri twebwe ukuri yigishije gufite agaciro kari munsi y’ako kwari gufite kuri iyo mbaga y’abantu yari imukurikiye. Ntabwo urugero dukeneyeho kwiga amahame shingiro y’ubwami bw’Imana rurutwa n’urwo abo ngabo bari babikeneyeho.UIB 199.1

    Amagambo Yesu yabimbuje avugana n’abari aho ku musozi yari amagambo y’umugisha. Yababwiye ko hahirwa abemera ko ari abakene mu by’umwuka kandi bakiyumvamo ko bakeneye gucungurwa. Ubutumwa bwiza bugomba kubwirizwa abakene. Ntabwo buhishurirwa abantu biyemera mu by’umwuka, ba bandi bavuga ko ari abakire kandi ntacyo bakennye, ahubwo buhishurirwa abiyoroheje kandi bemera ibyaha byabo bakanababazwa na byo. Hariho isoko imwe rukumbi yafukuriwe icyaha, ni isoko yafukuriwe abakene mu by’umwuka.UIB 199.2

    Umutima wiyemera uhatanira kubona agakiza, ariko ari ukugahabwa ndetse no kuba tugakwiriye, byose tubibonera mu gutungana kwa Kristo. Nta kintu Imana ishobora gukorera umuntu ngo imukize kugeza igihe yemejwe mu mutima we ko ari umunyantege nke kandi akiyambura kumva ko we ubwe hari icyo yimariye, maze akiyegurira Imana ngo abe ari yo imuyobora. Ubwo ni bwo aba ashobora kwakira impano Imana yiteguye gutanga. Nta kintu ishobora kwima umuntu wiyumvamo ubukene bwe. Uwo muntu aba afite uburenganzira ndakumirwa bwo kugera ku wuzurirwamo n’ibintu byose. “Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane ivuga, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti ‘Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure n’abafite imitima imenetse.’ ” Yesaya 57:15.UIB 199.3

    “Hahirwa abashavura, kuko ari bo bazahozwa.” Ntabwo icyo Kristo yigisha muri ayo magambo ari uko mu gushavura ubwabyo harimo imbaraga ivanaho iteka umuntu yumva aciriweho kubera icyaha. Ntabwo ashyigikira kujijisha cyangwa kwikoza isoni ku bushake. Ntabwo gushavura yavugaga ari ukugendana n’agahinda ndetse n’amaganya. Nubwo duterwa agahinda n’icyaha, tugomba kwishimira amahirwe y’agaciro gatangaje y’uko turi abana b’Imana.UIB 199.4

    Akenshi tubabazwa n’uko ibibi dukora bitugiraho ingaruka mbi; nyamara uko si ukwihana. Kubabazwa n’icyaha by’ukuri bituruka ku murimo wa Mwuka Muziranenge. Mwuka ashyira ahagaragara ubuhemu bw’umutima wasuzuguye kandi ukababaza Umukiza, maze akadutera kubabarira munsi y’umusaraba. Buri cyaha gikozwe cyongera gukomeretsa Kristo, nuko rero iyo twitegereje Uwo twakomerekeje, dushavuzwa n’ibyaha byatumye agerwaho n’intimba. Mwene iryo shavu rizadutera kuzinukwa icyaha.UIB 200.1

    Ab’isi bashobora kuvuga ko bene uwo mubabaro ari ubunyantege nke; nyamara ni yo mbaraga yunga uwihannye ku Uhoraho ibafatanyishije imirunga itabasha gucika. Byerekana ko abamarayika b’Imana barimo kugarura mu muntu imbabazi ziba zaratakariye mu kwinangira umutima no mu gucumura. Amarira y’umunyabyaha wihannye ni yo bitonyanga by’imvura ibanziriza imirasire y’izuba ry’ubutungane. Mwene iri shavu rigaragaza umunezero uzahinduka isoko nzima mu bugingo bw’umuntu. “Icyo nshaka kimwe ni uko wemera ibyaha byawe, ibyo wacumuye ku Uwiteka Imana yawe;” “Sinzakurebana igitsure kuko ndi umunyambabazi. Ni ko Uwiteka avuga.” Yeremiya 3:13, 12. “Ab’i Siyoni barira” yategetse kubaha “ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye.” Yesaya 61:3.UIB 200.2

    Hariho kandi ihumure rihabwa abashavura bari mu bigeragezo no mu mibabaro. Ubusharire bw’intimba hamwe no gusuzugurwa biruta gusayagurika mu cyaha. Binyuze mu mibabaro, Imana itwereka ibizinga biduteza akaga biba biri mu mico yacu kugira ngo tubashe gutsinda amakosa yacu ku bw’ubuntu Bwayo. Imbere yacu habumbuwe ibihe tutazi birebana n’imibereho yacu kandi ikigeragezo kituzaho kugira ngo bigaragare ko tuzemera gucyaha kw’Imana ndetse n’inama iduha. Igihe tugeze mu bigeragezo ntitugomba guhangayika no kwijujuta. Ntabwo tugomba kwigomeka cyangwa ngo tugirire impagarara hanze y’uburinzi bwa Kristo. Tugomba gucisha umutima bugufi imbere y’Imana. Ntabwo inzira z’Imana zigaragarira umuntu wifuza ko ibintu biba nk’uko we ubwe abyifuza. Kuri kamere yacu ya kimuntu, izo nzira zisa nk’aho ari umwijima ndetse zidatanga umunezero. Nyamara inzira z’Imana ni iz’imbabazi kandi iherezo ryazo ni agakiza. Ntabwo Eliya yari azi ibyo arimo igihe yatakiraga mu butayu avuga ko igihe yabayeho gihagije, maze yisabira gupfa. Mu mbabazi Zayo, ntabwo Imana yamufatiye ku byo avuze. Hari hakiriho umurimo Eliya yagombaga gukora, kandi igihe umurimo we wari kuba urangiye ntabwo yagombaga gupfira mu butayu acitse intege kandi ari mu bwigunge. Ntabwo icyo yari agenewe cyari ukumanuka ngo ajye mu mukungugu wo mu gituro, ahubwo cyari ukuzamurwa mu bwami bwo mu ijuru mu cyubahiro aherekejwe n’amafarashi yo mu ijuru.UIB 200.3

    Dore icyo Imana ibwira abugarijwe n’imibabaro: “Nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubize ibyo kumumarana umubabaro hamwe n’abamuborogeye.” “Umuborogo wabo nzawuhindura umunezero kandi nzabahumuriza mbatere kunezerwa mu kigwi cy’umubabaro wabo.” Yesaya 57:18; Yeremiya 31:13.UIB 200.4

    “Hahirwa abagwaneza.” Ibirushya duhura na byo bishobora koroshywa cyane n’ubugwaneza buhishwe muri Kristo. Nitugira kwicisha bugufi kwari gufitwe n’Umutware wacu, tuzakandagira gusuzugurwa, kwamaganwa no kubabazwa duhura na byo buri munsi, kandi ntibizongera kuduhangayikisha mu mitima. Igihamya gisumba ibindi byose cy’ubupfura bw’Umukristo ni ukumenya kwifata. Umuntu ugerwaho n’akarengane ndetse no gukorerwa ubugome maze akananirwa kugumana ituze n’umutima wo kwizera, aba yambuye Imana uburenganzira Bwayo bwo kumugaragarizamo gutungana kw’imico Yayo. Kwicisha bugufi mu mutima ni imbaraga zitera abayoboke ba Kristo gutsinda; ni ikimenyetso cy’ubufatanye bafitanye n’abatuye mu ijuru.UIB 200.5

    “Kuko nubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje.” Zaburi 138:6. Imana irebana ineza abantu berekana umutima wa Kristo w’ubugwaneza no kwiyoroshya. Bashobora gusuzugurwa n’ab’isi, nyamara mu maso Yayo ni ab’igiciro cyinshi. Ntabwo abazemererwa kujya mazu yo mu ijuru ari abanyabwenge, abakomeye n’abagiraneza bonyine; ntabwo ari abahora bahugiranye, bakorana umurava kandi badacogora. Oya; abakene mu mutima, bifuza byimazeyo kuboneka kwa Kristo uhoraho, aboroheje mu mutima, bifuza cyane gukora ibyo Imana ishaka kurenza uko bifuza ibindi bintu byose, abo bazugururirwa irembo cyane. Bazaba mu mubare w’abameshe imyambaro yabo kandi bakayeresha amaraso y’umwana w’Intama. “Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manwa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.” Ibyahishuwe 7:15.UIB 201.1

    “Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka.” Kwiyumvamo ko umuntu ataboneye bizatera umutima gusonzera no kugirira inyota kuba intungane, kandi icyo cyifuzo ntigishobora kubuzwa kugerwaho. Abantu baha Yesu umwanya mu mitima yabo bazabona urukundo Rwe. Abantu bose bifuza kwambara ishusho y’imico y’Imana bazanyurwa. Ntabwo Mwuka Muziranenge ajya atererana ubugingo bw’umuntu uhanze Yesu amaso. Afata ku butunzi bwa Kristo akabumwereka. Iyo akomeje guhanga Kristo amaso, ntabwo Mwuka ahagarika ataramuhindurira gusa na We. Ingingo iboneye igize urukundo isendera mu bugingo ikabuha ubushobozi bwo kugera ku bintu bihanitse, ubushobozi bwo kongera ubwenge burebana n’ibyo mu ijuru kugira ngo budatakobwa kugera ku rugero rwo kuzura. “Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka , kuko ari bo bazahazwa.”UIB 201.2

    Abanyambabazi bazagirirwa imbabazi, kandi abafite imitima iboneye bazabona Imana. Buri kintu kidatunganye cyose umuntu atekereza gihumanya ubugingo bwe, kigwabiza imico mbonera kandi gishaka kuzimanganya gukabakaba kwa Mwuka Muziranenge. Kijimisha amaso y’iby’umwuka kugira ngo abantu bananirwe kwitegereza Imana. Imana ishobora kubabarira kandi koko ibabarira umunyabyaha wihana; ariko binyuze muri uko kubabarirwa, ubugingo bwe buba bwangiritse. Umuntu ushaka kumenya byeruye ukuri kw’iby’umwuka agomba kureka byimazeyo amagambo n’intekerezo bitaboneye.UIB 201.3

    Ariko rero amagambo Kristo yavuze akubiyemo ibirenze gutandukana n’ibyifuzo byanduye by’umubiri, ndetse n’ibirenze kwitandukanya n’ubuhumane bwo mu buryo bw’imihango Abayahudi birindaga badakebakeba. Kwikanyiza bitubuza kureba no gusobanukirwa Imana. Umutima wishakira inyungu zawo ufata Imana nk’aho iteye nka wo byuzuye. Ntabwo dushobora gusobanukirwa n’Uwitwa Urukundo keretse tumaze kuzinukwa icyo kintu. Umutima utikanyiza, wicisha bugufi kandi wiringira ni wo wonyine uzabona ko Imana igira “ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.” Kuva 34:6.UIB 201.4

    “Hahirwa abazana amahoro mu bantu.”[Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Amahoro atangwa na Kristo akomoka ku kuri. Ni yo aduhuza n’Imana. Isi yanga amategeko y’Imana; abanyabyaha banga Umuremyi wabo; maze ingaruka y’ibyo ikaba kwangana ubwabo. Nyamara umunyezaburi aravuga ati, “Abakunda amahoro yawe bagira amahoro menshi, nta kigusha bafite.” Zaburi 119:165. Ntabwo abantu bafite ubushobozi bwo kurema amahoro. Imigambi ya kimuntu yo gutunganya no kuzahura abantu cyangwa umuryango w’abantu ntizabasha kubazanira amahoro kuko itagera ku mutima. Imbaraga imwe rukumbi ibasha kuzana amahoro nyakuri cyangwa kwimakaza amahoro mu mutima w’umuntu ni ubuntu bwa Kristo. Iyo ubwo buntu bushimangiwe mu mutima w’umuntu, buwirukanamo ibyifuzo bibi bitera impagarara ndetse n’amacakubiri. “Ahari ibihuru by’amahwa hazamera amasipure, ahari imifatangwe hazamera ibiti bihumura neza;” kandi mu mibereho y’umuntu ahameze nk’ubutayu “hazishima harabye indabyo.” Ezayi 55:13; 35:1. [Bibiliya Ijambo ry’Imana].UIB 202.1

    Imbaga y’abantu bari aho batangajwe n’iyo nyigisho yari inyuranye n’amabwiriza ndetse n’ingero by’Abafarisayo. Abantu bari barageze aho bibwira ko umunezero ugendana no gutunga ibintu byo ku isi kandi ko kuba ikirangirire no kubahwa n’abantu ari ibyo kwifuzwa cyane. Byarabanezezaga kwitwa “Umwigisha,” ndetse no gusingizwa nk’umunyabwenge ndetse n’umunyedini, berekana mu ruhame ingeso zabo nziza. Ibyo nibyo bafataga nk’aho ari ikamba ry’umunezero. Nyamara mu ruhame rw’icyo kivunge kinini cy’abantu, Yesu yavuze ko indamu ndetse n’icyubahiro ari byo ngororano mwene abo bantu bagombaga kubona. Yavugishaga ukuri kandi amagambo Ye yaherekezwaga n’imbaraga yemeza imitima. Abantu baracecetse kandi bumvise bamazwe n’ubwoba. Barebarebanye bashidikanya. Mbese niba ibyo uwo Mugabo yigishaga byari ukuri, ni nde muri bo wari gukizwa? Benshi muri bo bemejwe mu mitima yabo ko uwo Mwigisha w’icyatwa yakoreshwaga na Mwuka w’Imana kandi ko amagambo yavugaga yari aturutse ku Mana.UIB 202.2

    Nyuma yo kubasobanurira uko umunezero nyakuri uteye ndetse n’uko umuntu yawubona, Yesu yavuze mu buryo bweruye inshingano y’abigishwa Be, ko ari abigishwa batoranyijwe n’Imana kugira ngo bayobore abandi mu nzira igana ku butungane no ku bugingo buhoraho. Yari azi ko bazababazwa kenshi no kubura ibyo bari biringiye ndetse no gucika intege, ko bazasakirana n’abiyemeje kubarwanya byimazeyo, ko bazatukwa kandi ko ubuhamya bwabo buzangwa. Yari azi neza ko igihe bazuzuza inshingano yabo, abantu biyoroheje bazategera amatwi amagambo yabo babishyizeho umutima bagombaga kwihanganira gucunaguzwa, kwicwa urubozo, gushyirwa muri gereza ndetse no kwicwa, maze arakomeza aravuga ati:UIB 202.3

    “Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.” UIB 202.4

    Isi ikunda icyaha ikanga gukiranuka, iyo ikaba ari yo mpamvu yagiriye Yesu nabi. Abantu bose banga kwakira urukundo Rwe rudashira babona ko Ubukristo ari ikintu kibabangamiye. Umucyo wa Kristo ubeyuraho umwijima ubundikiye ibyaha byabo, bityo bakabona ko bakeneye kwisubiraho. Mu gihe abemeye kuyoborwa n’imbaraga ya Mwuka Muziranenge batangira kwirwanya ubwabo, abatsimbaraye ku cyaha bo barwanya ukuri n’abaguhagarariye.UIB 202.5

    Kubw’iyo mpamvu havuka amakimbirane maze abayoboke ba Kristo bagashinjwa ko bateza rubanda ingorane. Nyamara umushikirano bagirana n’Imana ni wo ubateza kwangwa n’ab’isi. Baba bikoreye umugayo wa Kristo. Banyura mu nzira yanyuzwemo n’urusha ababaye ku isi bose ubupfura. Ntabwo bagomba gusakirana n’ako karengane bafite ishavu, ahubwo bagomba guhangana na ko banezerewe. Buri kigeragezo kigurumana kibageraho ni igikoresho Imana yifashisha ngo ibatunganye. Buri kimwe muri byo kigenda kibabonereza umurimo wabo wo gufatanya na yo. Buri ntambara bahura na yo iba ifite umwanya wayo mu rugamba rwo gukiranuka, kandi buri kimwe muri byo gifite icyo kizongera ku munezero wabo igihe bazaba bishimira intsinzi yabo iheruka. Nibamara kumenya ibyo, ikintu kigerageza kwizera no kwihangana kwabo bazacyemera bafite akanyamuneza mu cyimbo cyo kugitinya no kugikumira. Mu gushaka kurangiza inshingano zabo za hano ku isi, kandi bashyize ibyifuzo byabo ku kwemerwa n’Imana, abakozi bayo bagomba gukora buri nshingano yabo batitaye ku gutinya abantu cyangwa ko babashyigikira.UIB 203.1

    Yesu yaravuze ati, “Muri umunyu w’isi.” Ntimukitandukanye n’isi mushaka guhunga akarengane. Mugomba kuguma mu bantu kugira ngo icyanga cy’urukundo rw’Imana gishobore kuba nk’umunyu wo kurinda isi kubora.UIB 203.2

    Imitima yemera imbaraga ya Mwuka Muziranenge ni imiyoboro Imana inyuzamo imigisha Yayo. Abakorera Imana baramutse bakuwe ku isi ndetse na Mwuka Wayo agakurwa mu bantu, isi yaba isigariye kuba umwirare no kurimbuka, ibyo bikaba ari byo ngaruka y’ubutware bwa Satani. Nubwo abakora ibibi batabizi, burya imigisha babona muri ubu buzima bayikesha ko ku isi hari abantu b’Imana, ba bandi basuzugura bakanabakandamiza. Ariko niba Abakristo ari abo ku izina gusa, baba bameze nk’umunyu wamaze gutakaza icyanga cyawo. Nta mbaraga yo gutera isi gukora ibyiza baba bagifite. Binyuze mu buryo basebya Imana, barusha abatizera kuba babi.UIB 203.3

    “Muri umucyo w’isi.” Abayuda bumvaga ko imigisha y’agakiza bagomba kuyikubira ku gihugu cyabo gusa; nyamara Kristo yaberetse ko agakiza ari nk’imirasire y’izuba. Ni ak’isi yose. Ntabwo idini ya Bibiliya igomba gukubakubirwa hagati y’ibifuniko by’icyo gitabo cyangwa hagati y’inkuta z’urusengero. Ntabwo tugomba kuyishyira ahagaragara rimwe na rimwe bitewe n’inyungu tubifitemo, maze ngo ubundi twongere tuyishyire iruhande. Igomba kweza imibereho y’umuntu ya buri munsi, kwigaragariza muri buri mirimo dukora no mu mibanire yacu n’abandi.UIB 203.4

    Ntabwo imico nyakuri iremerwa inyuma ngo maze ihereko yambarwe nk’umwambaro, ahubwo irabagirana iturutse imbere. Niba twifuza kuyobora abandi mu nzira yo gukiranuka, ni ngombwa ko amahame yo gukiranuka abumbatirwa mu mitima yacu. Kwatuza akanwa ko dufite kwizera bishobora kugaragaza amahame y’idini, nyamara kugira imibereho iboneye mu buryo bufatika ni byo bikomeza ijambo ry’ukuri. Kugira imibereho itunganye, ibiganiro biboneye, kudacogora mu kuba umunyakuri, kuba umunyamuhati, kugira neza, gutanga icyitegererezo gitunganye ni yo miyoboro umucyo unyuramo ngo ugere ku isi.UIB 203.5

    Ntabwo Yesu yari yigeze yizimba ku ngingo zihariye z’amategeko, ariko kandi ntiyigeze arekera aho ngo bitume abamwumvaga bafata umwanzuro w’uko yaje gukuraho ibyo ayo mategeko asaba. Yari azi ko abamutataga bari barekereje kugira ngo buririre ku ijambo ryose bashoboraga kuba basobanura uko ritari kugira ngo bagere ku ntego zabo. Yari azi imyumvire idashingiye ku kuri yari iri mu bari bamuteze amatwi, bityo ntiyagira icyo avuga cyakura kwizera kwabo mu idini n’imihango bari barahawe binyuze muri Mose. Kristo ubwe yari yarabahaye amategeko y’umwuka n’ay’imihango. Ntabwo yari yarazanywe no gukuraho icyizere abantu bari bafitiye inyigisho Ze bwite. Icyubahiro yahaga amategeko n’abahanuzi nicyo cyatumye ashaka gusenya urusika rw’amabwiriza gakondo rwari rugose Abayahudi. Nubwo yamaganaga uburyo basobanuraga amategeko butari ukuri, yarindaga abigishwa Be yigengesereye kugira ngo batazibukira ukuri kw’ingenzi cyane kwari kwarabikijwe Abaheburayo.UIB 204.1

    Abafarisayo birataga ko bumvira amategeko nyamara bari bazi bike cyane mu mahame yayo agaragarira mu mibereho ya buri munsi, ku buryo bumvaga ibyo Yesu yavugaga bimeze nk’ubuyobe. Igihe yabeyuragaho umwanda wari warazimangatanyije ukuri, bibwiye ko abeyuyeho ukuri ubwako. Bongoreranye babwirana ko apfobeje amategeko. Yasomye ibyo batekerezaga maze arabasubiza ati: “Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho ahubwo naje kubisohoza.” Mu kuvuga atyo, Yesu yavuguruje ikirego Abafarisayo bamuregaga. Inshingano Ye ni ukuvuganira amahame atunganye akubiye muri ayo mategeko bamushinjaga ko yishe. Iyo amategeko aba yarahinduwe cyangwa yarakuweho, ntabwo Kristo aba yarigeze arushya yikorera ingaruka zo gucumura kwacu. Yazanywe no gusobanura isano amategeko afitanye n’umuntu, ndetse no gutanga icyitegererezo cy’amabwiriza yayo abinyujije mu mibereho Ye bwite yo kumvira.UIB 204.2

    Imana yaduhaye amategeko yayo azira inenge kubera ko ikunda abantu. Kugira ngo idukingire ingaruka zo gucumura, iduhishurira amahame yo gukiranuka. Amategeko ni ukujya ahabona kw’ibyo Imana itekereza; iyo tuyakiririye muri Kristo, ahinduka ibitekerezo byacu. Aratuzamura tugasumba imbaraga z’ibyifuzo n’ingeso bya kamere, tugasumba ibigeragezo bituganisha ku gukora icyaha. Imana itwifuriza umunezero kandi yaduhaye amabwiriza akubiye mu mategeko kugira ngo nituyumvira tugire umunezero. Igihe abamarayika baririmbaga Yesu yavutse, bagira bati, — UIB 204.3

    “Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana,
    No mu isi amahoro abe mu bo yishimira” (Luka 2:14), bari barimo gutangaza amahame abumbiye mu mategeko Yari yaje guhesha ikuzo no kubahisha.
    UIB 204.4

    Igihe amategeko yatangarizwaga kuri Sinayi, Imana yamenyesheje abantu ubuziranenge bw’imico Yayo kugira ngo, ibihabanye n’ibyo, bashobore kubona ubunyacyaha bwabo. Amategeko bayaherewe kubemeza ko ari abanyabyaha ndetse no kubahishurira ko bakeneye Umukiza. Ibyo yari kubigeraho igihe Mwuka Muziranenge yari gucengeza amahame yayo mu mutima. Uwo ni wo murimo agomba gukora n’ubu. Amahame abumbiye mu mategeko yerekaniwe mu buryo bunonosoye mu mibereho ya Kristo; bityo uko Mwuka w’Imana agenda akabakaba ku mutima, uko umucyo wa Kristo ugenda uhishurira abantu ko bakeneye amaraso Ye abahumanuraho ibyaha no gukiranuka Kwe kubagira intungane, amategeko agumya kuba igikoresho cyo kutugeza kuri Kristo kugira ngo tugirwe intungane ku bwo kwizera. “Amategeko y’Uhoraho ntagira amakemwa, akomeza abanyantegenke.” Zaburi 19:7 [Bibiliya Ijambo ry’Imana].UIB 204.5

    Yesu yavuzeko “Ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” Izuba ribengeranira mu kirere, iyi si dutuyeho ikomeye, byose ni ibihamya Imana yatanze by’uko amategeko yayo atajya ahinduka, ko ahoraho. Nubwo byo byavaho, amategeko y’Imana yo azahoraho. “Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira, kuruta ko agace k’inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.” Luka 16:17. Urusobe rw’ibintu byakoreshwaga birengurira kuri Kristo nk’Umwana w’Intama w’Imana rwagombaga gukurwaho mu gihe cy’urupfu Rwe; ariko amabwiriza abumbiye mu Mategeko Cumi ntabwo ashobora guhinduka nk’uko intebe y’ubwami y’Imana itajya ihinduka.UIB 205.1

    Bitewe n’uko “amategeko y’Uhoraho atagira amakemwa,” birumvikana ko kuyateshukaho uko ari ko kose kuba ari ikibi. Kristo acira iteka abantu batumvira amategeko y’Imana kandi bakigisha abandi kugenza batyo. Imibereho y’Umukiza yo kumvira yatumye ibyo amategeko asaba bigumaho; iyo mibereho yahamije ko abantu bashobora kumvira amategeko, kandi yerekanye ubwiza buhebuje bw’imico ishobora gukuzwa no kumvira. Abantu bose bumvira nk’uko yumviye baba batangaje ko amategeko “Atagira inenge, anyuze mu kuri kandi ni meza rwose.” Abanyaroma 7:12 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Ku rundi ruhande, abatumvira amategeko y’Imana baba bashyigikiye ibirego bya Satani by’uko amategeko atanyuze mu kuri, bityo bikaba bidashoboka kuyumvira. Kubw’ibyo, bunga mu bishuko by’umwanzi ukomeye maze bagasuzugura Imana. Abo ni abana ba wa mubi wigometse ku mategeko y’Imana bwa mbere. Kubemerera kujya mu ijuru byakongera kurizanamo umuvurungano n’ubwigomeke kandi byaroha mu kaga imibereho myiza y’isanzure. Nta muntu n’umwe usuzugura nkana ihame rimwe ry’amategeko uzinjira mu bwami bwo mu ijuru.UIB 205.2

    Abigishamategeko bafataga ubutungane bwabo bwite nk’urwandiko rubahesha uburenganzira bwo kujya mu ijuru; nyamara Yesu yababwiye ko budahagije kandi budakwiriye. Imihango igaragarira abantu ndetse no kumenya ukuri mu magambo gusa ni byo byari bigize gukiranuka kwa Gifarisayo. Abigishamategeko bavugaga ko ari intungane binyuze mu muhati wabo wo gukomeza amategeko; nyamara imirimo yabo yari yaratanyije gukiranuka n’iyobokamana. Nubwo bakurikizaga imigenzo badakebakeba, imibereho yabo ntiyari iboneye kandi yari ifite igisuzuguriro. Icyitwaga ko ari ugukiranuka bari bafite nticyari gushobora na mba kwinjira mu bwami bwo mu ijuru.UIB 205.3

    Mu gihe cya Kristo, ikinyoma gikomeye kurusha ibindi cyari mu ntekerezo z’abantu cyari icyo kwibwira ko gupfa kwemera ukuri gusa ari byo bihesha gukiranuka. Mu mibereho y’abantu yose, byaragaragaye ko rwose kumenya ukuri mu magambo gusa bidahagije kugira ngo bikize umuntu. Ntabwo bitera umuntu kwera imbuto zo gukiranuka. Akenshi, kugirira ifuhe ibyo twita ukuri k’ubumenyi mu by’iyobokamana bijyana no kwanga ukuri kugaragazwa n’imibereho. Ibika byijimye kurusha ibindi by’amateka bigizwe n’inyandiko z’amarorerwa yakozwe n’abanyedini barangwaga no gutsimbarara ku mahame yabo. Abafarisayo biyitaga abana ba Aburahamu kandi birataga ko ari bo batunze ubwiru bw’Imana; nyamara ntabwo ayo mahirwe bari bafite yigeze ababuza kwikanyiza, kubeshya, umururumba wo gushaka inyungu, ndetse n’uburyarya burusha ubundi bwose kuba bubi. Bibwiraga ko ari bo banyedini bakomeye kurusha abandi bose ku isi, nyamara ikiswe kudatatira amahame kwabo cyabagejeje ku kubamba Umutware w’ikuzo.UIB 205.4

    Ingorane imeze nk’iyo iracyariho n’ubu. Abantu benshi bibwira ko ari AbaKristo bitewe gusa n’uko bapfuye kwiyandikisha mu matsinda runaka y’iby’iyobokamana. Nyamara ntabwo imibereho yabo ifatika igaragaramo ukuri. Ntabwo bigeze bizera ukuri cyangwa ngo bagukunde, ni cyo gituma batakiriye imbaraga n’ubuntu bibonerwa mu kwezwa n’ukuri. Abantu bashobora kuvuga ko bizera ukuri; ariko iyo kutabahinduye abanyakuri, abagwaneza, abihangana, abihanganira ibibarushya, abatekereza ibyo mu ijuru, guhindukira umuvumo abagufite, kandi kukabera isi umuvumo binyuze mu mbaraga bashyira kuri bagenzi babo.UIB 206.1

    Gukiranuka Kristo yigishaga ni uguhuza umutima ndetse n’imibereho n’ubushake bw’Imana. Abanyabyaha babasha guhinduka abakiranutsi gusa iyo bizeye Imana kandi bakagirana nayo umushyikirano uhoraho. Ubwo ni bwo ubutungane nyakuri buzakuza ibitekerezo kandi buboneze imibereho. Icyo gihe gahunda zigaragarira amaso z’idini zijyana no gutungana kw’imbere mu MuKristo. Ubwo ni bwo imihango ikenerwa gukorwa mu murimo w’Imana itaba imigenzo idafite icyo ivuze nk’uko iy’Abafarisayo b’indyarya yari imeze.UIB 206.2

    Yesu yagarutse ku mategeko rimwe rimwe ukwaryo, maze asobanura uburebure n’ubugari bw’ibyo asaba. Mu cyimbo cyo gukuraho n’akadomo kanzinya ku gukomera kwayo, yagaragaje uburyo amahame ayabumbiyemo yagutse cyane kandi ashyira ahagaragara ikosa rikomeye ryakorwaga n’Abayahudi ryo kwiyerekana ko ari abantu bayumvira. Yavuze ko gutekereza ibibi cyangwa kwitegerezanya irari ari ugucumura ku mategeko. Umuntu wese udakoresheje ukuri akabikora mu buryo bworoheje kurenza ubundi aba yishe amategeko kandi ahenebereje imico mbonera ye. Kwica bibanziriza mu ntekerezo. Umuntu uha urwango umwanya mu mutima we aba yerekeje ibirenge bye mu nzira yo kwica, kandi amaturo ye Imana iyanga urunuka.UIB 206.3

    Abayahudi bari bafite ingeso yo kwihimura ku babagiriye nabi. Mu rwango bari bafitiye Abaroma byabaviragamo kubatuka cyane, maze umubi agashimishwa n’uko berekanaga ingeso ze. Uko ni ko bitozaga gukora amahano we ubwe yabaga yabashoyemo. Mu mibereho y’Abafarisayo ijyanye n’iby’idini, nta kintu na kimwe cyarangwagamo cyari gutera abatari Abayahudi kuba abakiranutsi. Yesu yabasabye kutishuka bibwira ko bashobora kurwanya ababarenganyaga no gukomeza kugundira icyifuzo cyabo cyo kubihimuraho ku bibi babakoreye.UIB 206.4

    Ni iby’ukuri koko hariho uburakari/umujinya umuntu yabonera urwitwazo, bona no mu bayoboke ba Kristo. Igihe babona Imana isuzugurwa kandi umurimo wayo ugahabwa agaciro gake, igihe babona inzirakarengane zitotezwa, uburakari buturutse ku mpamvu z’ukuri buhungabanya umutima. Bene ubwo burakari, buba buturutse ku mutimanama ukozweho, ntibuba ari icyaha. Nyamara abantu bumva ko bagomba kwerekana uburakari cyangwa inzika igihe cyose umuntu abashotoye, baba bakinguriye Satani imitima yabo. Niba twifuza gukora ibihuye n’ibyo ijuru rishaka, tugomba gutsemba mu bugingo bwacu umujinya no kugira ubukana bwa kinyamaswa.UIB 206.5

    Umukiza akomeza avuga ibirenze ibyo kure. Aravuga ati, “Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.” Benshi bagira ishyaka ryo gukora imirimo y’idini mu gihe hari ibibatanya na bagenzi babo bagombye gukuraho bakiyunga. Imana ibasaba gukora ibyo babasha byose kugira ngo bagarure ubwo bwiyunge. Igihe cyose bazaba batarasohoza ibyo, ntabwo Imana ishobora kwemera imirimo bayikorera. Uruhare rw’Umukristo muri icyo kibazo rwaragaragajwe mu buryo bweruye.UIB 207.1

    Imana icunshumurira imigisha yayo ku bantu bose. “Itegeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa ibavubira imvura.” “Igirira neza ababi n’indashima.” Luka 6:35. Idutegeka kumera nka yo. Yesu yaravuze ati, “Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya, ni bwo muzaba abana ba so wo mu ijuru.” Ayo ni amahame abumbye mu mategeko kandi ni imigezi y’ubugingo.UIB 207.2

    Urugero rw’ubutungane Imana ishaka ko abana Bayo bageraho rusumba kure urugero rurerure cyane intekerezo z’umuntu zibasha gushyikira. “Mube intungane nk’uko so uri mu ijuru ari intungane.” [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Iri tegeko ni isezerano. Umugambi wo gucungura umuntu uduteganyiriza kubaturwa kuzuye mu mbaraga za Satani. Umuntu wicishije bugufi mu mutima buri gihe Kristo amutandukanya n’icyaha. Yazanywe no kumaraho imirimo ya Sekibi kandi yateguye ko umuntu wese wihannye azahabwa Mwuka Muziranenge kugira ngo amurinde gukora icyaha.UIB 207.3

    Ntabwo uburyo umushukanyi akoresha agerageza abantu bugomba kuba urwitwazo rw’ibibi umuntu akora. Satani anezezwa cyane no kumva abitwa abayoboke ba Kristo batanga inzitwazo zo kuba kamere yabo igoramye. Izo nzitwazo ni zo zijyana umuntu ku gukora icyaha. Buri mwana w’Imana wese uyizeye kandi wihannye ashobora kugerwaho n’imibereho izira inenge, isa n’iya Kristo.UIB 207.4

    Urugero rwiza imico ya Gikristo igomba kutugezaho ni ugusa na Kristo. Nk’uko Umwana w’umuntu yari inziramakemwa mu mibereho Ye, ni ko n’abayoboke Be na bo bagomba kubaho imibereho izira amakemwa. Yesu yahindutse nk’abavandimwe Be mu buryo bwose. Yahindutse umuntu wambaye umubiri nkatwe. Yarasonzaga, akagira inyota, ndetse akagira umunaniro. Yatungwaga n’ibyo kurya kandi agahemburwa n’ibitotsi. Yagezweho n’ibigera ku muntu nyamara yari Umwana w’Imana uzira inenge. Yari Imana yambaye umubiri. Imico Ye igomba kuba iyacu. Nyagasani avuga ku bamwizera ati: “Nzatura muri bo ngendere muri bo, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.” 2 Abakorinto 6:16.UIB 207.5

    Kristo ni we rwego Yakobo yabonye, indiba yarwo ishinze ku isi, ubushorishori bwarwo bugera ku irembo ry’ijuru, ku irembo ry’icyubahiro. Iyo urwo rwego runanirwa na gatoya kugera ku isi, tuba twararimbutse. Yafashe akamero kacu aranesha kugira ngo natwe tuneshe binyuze mu kwambara kamere Ye. Yahindutse ufite “kamere imeze nk’iy’abantu b’abanyabyaha” (Abaroma 8:3) [Bibiliya Ijambo ry’Imana], yabayeho imibereho itarangwamo icyaha. Ubu ari ku ntebe ya cyami yo mu ijuru kubera ubumana Bwe, mu gihe na none atugeraho kubw’ubumuntu Bwe. Adusaba kugera ku ikuzo ry’imico y’Imana binyuze mu kumwizera. Nicyo gituma tugomba kuba intungane nk’uko Data “uri mu ijuru ari intungane.”UIB 207.6

    Yesu yari yerekanye ibintu bigendana no gukiranuka kandi yari yagaragaje ko gukomoka ku Mana. Noneho yarahindukiye avuga ku bijyanye n’imirimo ifatika. Yavuze ko mu gufasha imbabare, mu gusenga ndetse no kwigomwa ibyo kurya hatagomba kurangwamo ikintu gituma abantu baturangamira cyangwa ngo umuntu yishakire ikuzo. Mutange biturutse ku mutima kugira ngo bigirire akamaro umukene w’imbabare. Mu gihe cyo gusenga, nimutyo ubugingo bugirane umushyikirano n’Imana. Mu kwigomwa amafunguro, ntimukagende mwunamirije ndetse n’umutima wuzuye intekerezo zo kwikanyiza. Umutima w’Umufarisayo ni umurima ukakaye kandi utagize icyo umaze, ukaba udashobora gukuriramo imbuto z’imibereho y’ubumana. Umuntu wiyegurira Imana cyane atizigamye rwose ni we uzayikorera umurimo wemewe kurenza iyindi yose. Impamvu y’ibyo ni uko binyuze mu gusabana n’Imana abantu bahinduka abakozi bafatanya na yo kwerekana imico Yayo mu bumuntu.UIB 208.1

    Umurimo umuntu akoze abivanye ku mutima uhabwa ingororano ikomeye. “Nuko so ureba ibyiherereye azakugororera.” Imico igenda yubakwa n’imibereho tubaho kubw’ubuntu bwa Kristo. Ubwiza bwo mu gihe cy’irema butangira kongera gusubizwa mu muntu. Umuntu ahabwa imico ya Kristo kandi agatangira gusa n’Imana. Indoro z’abagabo n’abagore bagendana n’Imana kandi bagakorana na yo zerekana amahoro avuye mu ijuru. Ku bantu baba bameze batyo, ubwami bwo mu ijuru buba bwaratangiye. Baba bafite umunezero, umunezero w’uko ari umugisha ku bandi bantu. Bafite icyubahiro cyo kuba bemerewe gukoreshwa na Databuja kandi baba biringiweho kumukorera umurimo mu izina Rye.UIB 208.2

    “Nta wucyeza abami babiri.” Ntabwo byadushobokera gukorera Imana twitanze igice. Ntabwo idini ya Bibiliya ari imbaraga imwe ihindura iboneka mu zindi nyinshi cyane. Imbaraga yayo ni yo igomba kuba ku isonga, ikaganza kandi ikayobora izindi zose. Ntabwo igomba kumera nk’irangi rijojoberejwe hirya no hino ku ruhande rw’ihema, ahubwo igomba gusakara mu mibereho yose ikamera nk’aho ihema ryose ryinitswe muri rya rangi, kugeza ubwo buri kadodo k’iryo hema kinama kagafata iryo rangi rishyashya ritabasha gucuyuka.UIB 208.3

    “Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo, ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima.” Gutungana ndetse no gushikama ku ntego wiyemeje ni byo bisabwa kugira ngo umuntu yakire umucyo utangwa n’Imana. Umuntu wifuza kumenya ukuri agomba kuba afite ubushake bwo kwemera ibyo kumuhishurira byose. Ntabwo ashobora gufatanya n’ikinyoma. Kuba nyamujya irya n’ino no kutitanga wese mu bijyanye no kumvira ukuri ni uguhitamo umwijima w’ikinyoma ndetse n’ibishuko bya Satani.UIB 208.4

    Ntabwo imigambi y’isi n’amahame adakebakeba yo gukiranuka bijya byivanga ngo ube wananirwa kubitandukanya nkuko bimeze ku mabara agize umukororombya. Hagati y’ibyo byombi hari umurongo mugari, ugaragara neza waciwe n’Imana ihoraho. Imico isa n’iya Kristo igaragara ko ihabanye rwose n’iya Satani nk’uko amanywa n’igicuku bitandukanye. Abantu babaho imibereho ya Kristo ni bo bonyine bafatanya umurimo na We. Iyo icyaha kimwe kigundiriwe mu bugingo bw’umuntu cyangwa ingeso mbi runaka ntayicikeho, aba ahumanye wese uko yakabaye. Uwo muntu ahinduka igikoresho cy’ibidatunganye.UIB 208.5

    Abantu bose bahisemo gukorera Imana bagomba guturiza mu burinzi Bwayo. Kristo yerekanye inyoni ziguruka mu kirere n’indabyo zo mu gisambu, maze asaba abari bamuteze amatwi kwitegereza babyitayeho ibyo bintu Imana yaremye. Yarababajije ati, “Mwebwe se ntimubiruta cyane?” Matayo 6:26. Ikigero cy’uburyo buri kintu cyose kitabwaho n’Imana rungana n’umwanya gifite mu mibereho y’ubuzima bw’ibibaho. Akanyoni gato k’igishwi karindwa n’Imana. Uburabyo bwo mu mirima, ubwatsi butwikiriye isi, byose byitabwaho mu buryo bumwe na Data wo mu ijuru. Umuhanzi w’Icyatwa usumba abandi bose yitaye ku burabyo araburimbisha kugira ngo bubengerane kurusha ubwiza bwa Salomo. Yita cyane kurushaho ku muntu, ari we shusho y’ubwiza bw’Imana. Yifuza cyane kubona abana Be berekana imico isa n’iye. Nk’uko imirasire y’izuba ituma uburabyo bugira amabara atandukanye kandi yorohereye, ni ko Imana na yo iha umuntu ubwiza bw’imico Yayo bwite.UIB 209.1

    Abantu bose bahitamo ubwami bwa Kristo bw’urukundo, gukiranuka ndetse n’amahoro, bakabushishikarira kurusha ibindi byose, baba bafatanyijwe n’ijuru kandi imigisha yose dukenera muri ubu buzima aba ari iyabo. Mu gitabo cy’imbabazi z’Imana, mu gika kijyanye n’ubugingo, buri wese muri twe afitemo urupapuro rwe. Urwo rupapuro rwanditsweho buri kantu kose kihariye k’amateka yacu; yemwe n’umusatsi wo ku mutwe urabaze. Ntabwo abana b’Imana bajya na mba babura mu bitekerezo byayo.UIB 209.2

    “Nuko rero ntimukabunze imitima mwibaza iby’ejo.” Matayo 6:34 [Bibiliya Ijambo ry’Imana]. Tugomba gukurikira Kristo umunsi ku wundi. Ntabwo Imana itanga ubufasha burebana n’iby’ejo. Ntabwo amabwiriza y’urugendo rw’imibereho y’abana Bayo iyabahera icyarimwe yose kugira ngo batagwa mu gihirahiro. Ibabwira gusa ibyo bashobora kwibuka kandi bakaba bashobora kubishyira mu bikorwa. Imbaraga n’ubwenge itanga biba bigenewe gukoreshwa mu byihutirwa none. “Ariko niba hariho umuntu mwe ubuze ubwenge,” ni ukuvuga bwo gukoresha none, “abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishama kandi azabuhabwa.” Yakobo 1:5.UIB 209.3

    “Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucirwa.” Ntabwo mukwiye kwibwira ko muri beza kurusha abandi cyangwa ngo mwigire abacamanza babo. Ntabwo mufite ubushobozi bwo gucira abandi urubanza bitewe nuko mutabasha kumenya impamvu ibatera gukora ibyo bakora. Iyo uneguye umuntu, uba wishyizeho urubanza; bitewe nuko uba werekanye ko ukorana na Satani umurezi wa bene data. Uhoraho aravuga ati: “Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera mwigerageze.” Iyo ni yo nshingano yacu. “Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza.” 2 Abakorinto 13:5; 1 Abakorinto 11:31. UIB 209.4

    Ku giti cyiza hazeraho imbuto nziza. Iyo imbuto zibishye kandi zikaba imburamumaro, icyo giti kiba ari kibi. Kubw’ibyo, imbuto umuntu yera mu mibereho ye ziba ari igihamya cy’uko umutima we uteye ndetse n’icy’ubwiza bw’imico ye. Ntabwo ibikorwa byiza bishobora kugura agakiza, ariko ni igihamya cyo kwizera gukoreshwa n’urukundo kandi gutunganya ubugingo bw’umuntu. Kandi rero nubwo ingororano y’ubugingo buhoraho idatangwa bishingiye ku gukiranuka kwacu, izaba ijyana n’umurimo umuntu yakoze awukoreshejwe n’ubuntu bwa Kristo.UIB 209.5

    Muri ubwo buryo rero Kristo yashyize ahagaragara amahame agenga ubwami Bwe, kandi yerekanye ko ari yo tegeko rikomeye rigenga imibereho. Kugira ngo ashimangire icyigisho cye, yongeyeho imfashanyigisho. Yaravuze ati kumva amagambo yanjye ntabwo bihagije. Mugomba kuyagira ishingiro ry’imico yanyu binyuze mu kuyumvira. Inarijye ni umusenyi uyoyoka. Nimwubaka ku mahame n’ibihangano ndetse n’ubuvumbuzi by’abantu, inzu yanyu izahirima. Imiyaga y’ibigeragezo, imiraba y’ibirushya, bizayisenya. Nyamara aya mahame mbahaye yo azahoraho. Nimunyakire, mwubake ku magambo yanjye.UIB 210.1

    “Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.” Matayo 7:24, 25.UIB 210.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents