Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 37 - ABABWIRIZABUTUMWA BA MBERE

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 10; Mariko 6:7-11; Luka 9:1-6)

    Intumwa ni zo zari zigize umuryango wa Yesu, kandi zari zaragendanye na we aho yagendaga ku maguru hose muri Galileya. Zafatanije na we ibirushya hamwe n’amagorwa bahuraga na byo. Bari barategeye amatwi amagambo ye, baganiriye kandi bagendana n’Umwana w’Imana, kandi babikomoye ku mabwiriza bahabwaga na we buri munsi, bitoje umurimo wo kuzahura ikiremwamuntu. Igihe Yesu yigishaga abantu benshi bateraniye aho ari, abigishwa be bamubaga hafi, bishimiye gukora ibyo abasaba no kumufasha mu murimo. Bamufashaga gushyira abantu kuri gahunda, bakazanira Umukiza abababaye, kandi bakorohereza ababagana bose. Bitegerezaga abafite amatsiko yo kumva Umukiza, bakabasobanurira ibyanditswe, kandi bagakora byinshi bitandukanye kugira ngo abantu batere imbere mu by’umwuka. Bigishaga ibyo bigiye kuri Yesu, kandi buri munsi biyongeraga mu bumenyi bw’iby’umwuka. Ariko kandi bari bakeneye kongera n’ubumenyi bw’uburyo bakora bari bonyine. Bari bagikeneye guhugurwa, kugira kwihangana no kugirirwa impuhwe. Icyo gihe, nubwo Umukiza yari akiri kumwe na bo, abereka amakosa yabo, akabagira inama kandi akanabakosora, yageragaho akabohereza ngo bajye kumuhagararira.UIB 235.1

    Ubwo bari bakiri kumwe na we, abigishwa bakundaga gutangazwa n’inyigisho z’Abatambyi n’Abafarisayo, maze uko gutangara bakakugeza kuri Yesu. Yabigishaga ukuri kw’Ibyanditswe, akagutandukanya n’inyigisho zikomoka ku mihango. Yari yarakomeje icyizere cyabo mu ijambo ry’Imana, maze bibakura mu buretwa bari barashyizweho n’imihango ndetse n’ubwoba bagiriraga abigisha b’amategeko. Mu mahugurwa abigishwa bahawe, urugero rwiza rw’imibereho y’Umukiza rwabagizeho ingaruka ikomeye kurusha inyigisho z’amahame y’ibyanditswe bahabwaga. Igihe batandukanaga na we, amagambo ye, ijwi ndetse n’indoro bye byagarutse mu ntekerezo zabo. Akenshi iyo bagiranaga kumvikana gucye n’abanzi babo mu ibwirizabutumwa, basubiraga mu magambo ya Yesu, kandi igihe babonaga ko ayo magambo ahinduye abantu, byarabashimishaga cyane.UIB 235.2

    Yesu yahamagaye abigishwa cumi na babiri, abategeka kugenda babiri babiri, ngo bajye mu mijyi no mu byaro hose. Nta n’umwe watumwe ngo agende wenyine, ahubwo abavandimwe barajyanaga, inshuti nazo zikajyana. Bityo barafashanyaga kandi bagaterana umwete, bakajya inama kandi bagasengera hamwe, maze imbaraga z’umwe zigakomeza intege nke za mugenzi we. Mu buryo bumwe n’ubwo, Umukiza yohereje abandi mirongo irindwi. Wari umugambi w’Umukiza yuko abo yatumaga ngo bigishe ubutumwa bwiza, baterana inkunga muri ubwo buryo. No muri iki gihe cyacu, ibwirizabutumwa ryatera imbere cyane uru rugero ruramutse rukurikijwe.UIB 235.3

    Ubutumwa abigishwa batangaga bwari bumwe n’ubwa Yohana Umubatiza ndetse na Kristo ubwe: “Ubwami bw’ijuru buri hafi.” Ntabwo bagombaga kujya impaka n’abantu z’uko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya; ahubwo mu izina rye bagombaga gukora imirimo yo kugira neza nk’iyo yakoze. Yarababwiye ati, “Mukize abarwayi, muzure abapfuye, mukize ababembe, mwirukane abadayimoni: mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.”UIB 235.4

    Yesu ubwo yakoraga umurimo we, yibandaga cyane ku gukiza abarwayi kurusha kubwiriza. Ibitangaza yakoraga byahamyaga amagambo yigishaga, yuko ataje kurimbura ahubwo yaje gukiza. Gukiranuka kwe kwamurangazaga imbere, maze ubwiza bw’Imana bukamuherekeza. Kandi aho yagendaga hose, inkuru zo kugira neza kwe zamubanzirizaga imbere. Aho yanyuraga hose, abagiriwe impuhwe na we bishimiraga ubuzima bushya, kandi bakimenyereza kugendera mu mbaraga zabo nshya. Abantu benshi barabegeraga kugira ngo bumve amagambo yo guhamya ibikorwa Imana yabakoreye. Kuri benshi, ijwi rya Yesu ni ryo jwi rya mbere bari bumvise, izina rye ni ryo jambo rya mbere bari bamenye kuvuga, kandi mu maso he niho ha mbere bari babonye. Ese ubundi ni iyihe mpamvu yatuma badakunda Yesu, ngo bamuririmbire ishimwe? Aho yanyuraga mu mijyi no mu midugudu yari ameze nk’umugezi utemba, agakwiza hose aho yajyaga umunezero n’ubugingo.UIB 236.1

    Abayoboke ba Kristo bakwiriye gukora nk’uko yakoraga. Tugomba kugaburira abashonje, tukambika abambaye ubusa, kandi tugahoza abababaye. Dukwiriye kwita ku bantu bihebye, tugaha ibyiringiro abatabifite. Kandi natwe aya masezerano azaba ayacu ngo, “Gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye.” Yesaya 58:8. Urukundo rwa Kristo, rwerekaniwe mu murimo utikanyiza, ruzagera ku musaruro mwiza mu gukosora umunyabyaha kurusha gukoresha intwaro cyangwa igihano gitanzwe n’ubutabera. Ibyo bikoreshwa mu kurwanya uwica amategeko, ariko umurimo w’urukundo w’ibwirizabutumwa ubasha gukora ibisumbye ibyo. Akenshi umutima urivumbura iyo uhawe igihano; ariko umutima ucishwa bugufi n’urukundo rwa Kristo. Ukorera Imana ntakwiriye gukiza indwara z’umubiri gusa, ahubwo akwiriye no kuyobora umunyabyaha ku muganga mukuru, we ushobora gukiza umutima ibibembe by’ibyaha. Binyuze mu bagaragu bayo, Imana yifuza ko abarwayi, abakene, ababaswe n’imyuka mibi, bose bashobora kumva ijwi ryayo. Binyuze mu bagaragu bayo, Imana yifuza koroshya umubabaro w’abantu kuruta uko isi yabimenya.UIB 236.2

    Mu rugendo rwabo rwa mbere rwo kubwiriza ubutumwa, abigishwa bagombaga kujya gusa “mu ntama zazimiye z’inzu ya Isiraheri”. Iyo baza kujyana ubutumwa mu Banyamahanga cyangwa mu Basamariya, bari kurebwa nabi n’Abayuda. Ibyo byari gutuma banengwa n’Abafarisayo, maze bigatuma bahangana na bo ku buryo bari gucika intege mu itangiriro ry’umurimo wabo. Ndetse n’intumwa za Yesu zatinze kumva ko umurimo wagombaga kugezwa mu mahanga yose. Mbere y’uko basobanukirwa n’uko kuri, ntabwo bari biteguye kujya gukora umurimo mu banyamahanga. Bityo rero, bagombaga bakabanza nabo kumva ubutumwa.UIB 236.3

    Mu bice byose aho umurimo wa Kristo wakorwaga, hari abantu benshi bumvaga ubukene bwabo, bakagira inzara n’inyota byo kumenya ukuri. Igihe cyari kigeze kugira ngo amakuru y’urukundo rwe akwire hose muri abo bantu bari bayakeneye. Kandi abigishwa ba Kristo bagombaga kugera kuri abo bantu bose kugira ngo bamuvugire. Muri ubwo buryo, abizera bagombaga kubabona nk’abigisha batowe n’Imana, maze ubwo Umukiza yari kubakurwamo, bakumva ko bafite abo gukomeza kubahugura.UIB 236.4

    Mu rugendo rwabo rwa mbere, abigishwa bagombaga kujya aho Yesu yababanjirije kujya, kandi aho yari yaramaze kubona incuti. Kwitegura urwo rugendo rwabo byagombaga guca mu nzira yoroshye. Nta kintu cyagombaga kubarangaza ngo kibakure ku murimo wabo w’ingenzi, cyangwa se ngo kibazanire guhangana maze bitume umurimo wabo udindira. Ntibagombaga kwambara imyambaro y’abigisha b’idini, cyangwa ngo bagire ubundi buryo bambara bubatandukanya n’abaciye bugufi. Ntibagombaga kwinjira mu masinagogi ngo bateranye abantu kugira ngo bigire hamwe; ahubwo imbaraga zabo bagombaga kuzishyira mu kwigisha abantu bava ku nzu bajya ku yindi. Ntibagombaga gutakaza igihe mu kuramukanya kutari ngombwa, cyangwa ngo bave mu nzu bajya mu yindi kugira ngo bakirwe gusa. Ariko aho bagendaga hose, bagombaga kwemera ineza bagirirwa n’ababikuye ku mutima, abantu babakiraga nk’aho ari Kristo ubwe bakira. Bagombaga kwinjira mu nzu bafite iyi ndamutso nziza ngo, “Amahoro abe muri iyi nzu.” Luka 10:5. Urwo rugo rwahabwaga umugisha w’amasengesho yabo, indirimbo zo guhimbaza baharirimbiraga, no kwigira hamwe Ibyanditswe.UIB 237.1

    Abigishwa bagombaga gutwara hose ukuri, bagategura inzira yo kugaruka k’Umwami wabo. Ubutumwa bagombaga gutanga bwari ubw’ubugingo buhoraho, kandi amaherezo y’abantu yagombaga guterwa n’uburyo bakiriye ukuri cyangwa bakwanze. Kugira ngo abantu basobanukirwe no gukomera k’ubwo butumwa, Yesu yabwiye abigishwa be ati, “Ahantu hose batazabakira ntibabatege amatwi, nimujya kuva muri urwo rugo cyangwa muri uwo mugi, mujye muhungura umukungugu wo mu birenge byanyu. Ndababwira nkomeje ko ku munsi Imana izaca imanza, abari batuye i Sodoma n’i Gomora bazahanishwa igihano kidakaze nk’icy’abatuye uwo mugi.”UIB 237.2

    Amaso y’Umukiza yitegereje ahazaza; yitegereza ahantu hagari cyane abigishwa be bagombaga kugezwa ubutumwa hanyuma y’urupfu rwe. Amaso ye ya gihanuzi yitegereje ibizaba ku bagaragu be mu myaka yose kugeza ubwo azaza ubwa kabiri. Yeretse abayoboke be intambara bazasakirana na zo; abagaragariza imiterere na gahunda y’urugamba. Yashyize imbere yabo akababaro bazagira, kandi abereka kwitanga gukomeye bazasabwa. Yifuzaga ko bamenya neza ibyo basabwa, kugira ngo batazatungurwa n’umwanzi. Intambara yabo ntabwo ari iyo kurwana “n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Abefeso 6:12. Bagombaga guhangana n’imbaraga ndengakamere, ariko kandi bijejwe ubufasha bw’Imana. Abamarayika b’ijuru bose bari muri urwo rugamba. Kandi n’abarenze abamarayika bari mu buyobozi bw’urwo rugamba. Mwuka Muziranenge, ari we uhagarariye umuyobozi w’urugamba, aza ku isi kugira ngo we ubwe arurangaze imbere. Dushobora kugira intege nke cyane, tukagira ibyaha n’amafuti akabije; ariko ubuntu bw’Imana bwasezeraniwe ababushaka bafite umutima wo kwihana. Imbaraga z’Imana Nyirubushobozi bwose zateganirijwe abo bose biringira Imana.UIB 237.3

    Yesu arababwira ati, “Dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu.” Kristo ntiyigeze abakinga ijambo na rimwe ry’ukuri, ahubwo yayababwiranaga urukundo. Yakoreshaga uburyo buhambaye, agatekereza cyane ndetse akita ku magambo yabwiraga abantu. Ntiyavugaga nabi, kandi ntiyakoreshaga imvugo ikaze bitari ngombwa, kandi ntiyababazaga abamuteze amatwi igihe bitari ngombwa. Ntiyahinyuraga intege nke za kimuntu. Yacyahaga yivuye inyuma uburyarya, kwizera guke, ibyaha, ariko ijwi rye ryabaga rifite agahinda n’igihe yacyahaga abakora ibibi. Yaririye Yerusalemu, umurwa yakundaga, umurwa wanze kumwakira, kandi ari we Nzira, Ukuri, n’Ubugingo. Baramwanze kandi ari Umukiza wabo, nyamara yabarebanaga impuhwe, ndetse bakamutera agahinda gashenguye umutima we. Buri muntu wese yari uw’agaciro kenshi mu maso ye. Nubwo yari afite icyubahiro cy’ijuru, yubahaga kandi agaha agaciro buri muntu wese ugize umuryango w’Imana. Abantu bose yababonaga nk’ikiremwa cyacumuye kandi ko ari bo yaje gukiza.UIB 237.4

    Abagaragu ba Kristo ntibakwiriye kugendera ku byo umutima wabo wa kamere ubategeka. Bakeneye kugirana umushyikirano wihariye n’Imana, kugira ngo ubwo hazagira ubakoma mu nkokora, intekerezo zabo zo kwikuza zitazakangurwa, maze bagasukiranya amagambo mabi adakwiriye, adasa n’urume cyangwa imvura nziza ivomera ibihingwa byarabye. Erega ubundi ni byo Satani yifuza ko bakora; kuko ari yo mikorere ye. Ikiyoka nicyo se w’umujinya; umwuka wa Satani ugaragarira mu burakari no kurega bene data. Nyamara abagaragu b’Imana bakwiriye kuba abayihagarariye. Yifuza ko imikorere yabo irangwa gusa no gukoresha ifaranga rifite agaciro gakoreshwa n’ijuru, ari ryo kuri gufite ikimenyetso cy’Imana n’ishusho yayo. Imbaraga zikwiriye gutuma batsinda umwanzi ni imbaraga za Kristo. Icyubahiro cya Kristo ni zo mbaraga zabo. Bagomba guhanga amaso yabo ubwiza bwe. Ubwo ni bwo bashobora gutwara ubutumwa bafite ubwenge bw’ijuru kandi bafite ubugwaneza. Kandi umuntu ufite umwuka w’ubugwaneza no mu gihe ashotowe, azashobora kugeza ukuri ku bandi kuruta uko yajya impaka ashyizeho umwete.UIB 238.1

    Abahamagariwe kurwana intambara ibahanganishije n’abanzi b’ukuri ntibazasakirana n’abantu gusa, ahubwo bazaba bagomba guhangana na Satani hamwe n’abakozi be. Abo bakwiriye kwibuka amagambo y’Umukiza ngo, “Dore mbatumye mumeze nk’abana b’intama hagati y’amasega.” Luka 10:3. Bakwiriye guturiza mu rukundo rw’Imana, bityo umwuka wabo ugahorana ituze, ndetse n’ubwo bagirirwa nabi. Imana izabambika igishura cy’ijuru. Mwuka Wera azavugana n’intekerezo zabo ndetse n’umutima wabo, kugira ngo amajwi yabo adasa n’ay’amasega amoka.UIB 238.2

    Yesu yakomeje guha abigishwa be amabwiriza, maze arababwira ati, “Ariko mwirinde abantu.” Ntabwo bagombaga kwiringira muri byose abatazi Imana, ngo maze babahishurire imigambi yabo yose; kuko ibyo byari gutuma babangamirwa n’abakozi ba Satani. Ibyo abantu bihangira bihabanye n’imigambi y’Imana. Abubaka ingoro y’Imana bakwiriye gukurikiza igishushanyo cyerekanwe ku musozi, - igishushanyo cy’ijuru. Imana icishwa bugufi kandi ubutumwa buradindira iyo abagaragu bayo bagendeye ku nama bahabwa n’abantu batayobowe na Mwuka Wera. Ubwenge bw’isi ni ubupfapfa ku Mana. Abagendera kuri bwo bazayoba.UIB 238.3

    “Bazabagambanira mu nkiko, …bazabashyira abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere y’abo n’imbere y’abapagani.” Matayo 10:17, 18. Akarengane kazakwiza hose ukuri. Abagaragu ba Kristo bazajyanwa imbere y’abakomeye bo mu isi, batari gushobora kumva ubutumwa, iyo abo batazanwa imbere yabo. Babwiwe ukuri mu buryo bugoramye. Babwiwe ibinyoma ku byerekeye kwizera kw’abayoboke ba Kristo. Akenshi uburyo bwonyine bwo gusobanukirwa n’uko kwizera ni ugutega amatwi abazanywe imbere yabo baregwa ibinyoma. Iyo barezwe biba ngombwa ko biregura, maze abacamanza bagatega amatwi ubuhamya bwabo. Ubuntu bw’Imana buzagera ku bagaragu bayo kugira ngo babashe guhagarara bashikamye mu bihe bikomeye. Yesu yarababwiye ati, “Kuko muzabwirwa ibyo kuvuga muri uwo mwanya. Kuko atari mwe muzaba muvuga, ahubwo ari Umwuka wa So uzabavugisha.” Mwuka w’Imana azamurikira ubwenge bw’abagaragu b’Imana, maze ukuri gutangwe mu mbaraga no mu bwiza bw’ijuru. Abahakana ukuri bazarega ibinyoma abigishwa kandi babarenganye. Nyamara mu kubabara kwabo no kugirirwa nabi, ndetse kugeza no gupfa, abana b’Imana bazagaragaza kwihangana bafatiye ku rugero rwa Kristo. Bityo itandukaniro riri hagati y’abakozi ba Satani n’abakozi ba Kristo rizagaragara. Umukiza azererezwa imbere y’abantu ndetse n’abategetsi b’iyi si.UIB 238.4

    Abigishwa bari batarahabwa ubutwari bwo kwihanganira akarengane kugeza ubwo ubuntu bungana butyo bwari kuba bukenewe. Hanyuma isezerano ry’Umukiza ryaje gusohozwa. Ubwo Petero na Yohana bahamyaga bari imbere y’Urukiko Rukuru rw’Abayuda, abantu “baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu.” Ibyakozwe n’Intumwa 4:13. Naho ku byerekeye Sitefano, handitswe ngo, “abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye, babona mu maso ha Sitefano hasa n’aha marayika.” Abantu “ntibabasha gutsinda ubwenge n’umwuka bimuvugisha.” Ibyakozwe n’Intumwa 6:15, 10. Igihe Pawulo yandikaga iby’urubanza rwe ari mu rukiko rwa Kayisari, yaravuze ati, “Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampanye........ Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n’akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k’intare.” 2 Timoteyo 4:16, 17.UIB 239.1

    Abagaragu ba Kristo ntabwo bagombaga kubanza gutegura amagambo bagomba kuvuga igihe bajyanywe mu rukiko. Ahubwo umwiteguro wabo wagombaga gukorwa buri munsi biga kandi bahunika ukuri kw’ijambo ry’Imana, kandi basenga ngo kwizera kwabo gushikame. Iyo bagezwaga rero mu rukiko, Mwuka Muziranenge yashyiraga mu ntekerezo zabo ukuri kwabaga gukenewe.UIB 239.2

    Uko baharaniraga kumenya Imana buri munsi, na Yesu Kristo uwo yatumye, barushagaho kugira imbaraga no gushikama mu mutima wabo. Ubumenyi bagiraga bukomotse mu gushakashaka mu byanditswe, bwagarukaga mu ntekerezo zabo mu gihe gikwiriye. Ariko iyo hagiraga abirengagiza kwimenyereza amagambo ya Kristo, iyo babaga batarasobanukiwe n’ubuntu bwa Kristo buboneka mu bihe byo kugeragezwa, ntibashoboraga gutegereza ko Mwuka Wera azabibutsa amagambo yo kuvuga. Ahubwo icyo bagombaga gukora ni ugukorera Imana buri munsi babikuye ku mutima, maze bakiringira ubuntu bwe.UIB 239.3

    Abanzi b’ubutumwa bwiza bari benshi, ku buryo n’abafitanye isano babyirengagizaga. Abigishwa ba Kristo bagambanirwaga n’abo mu ngo zabo ngo bicwe. Yesu yarababwiye ati, “Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.” Mariko 13:13. Ariko Kristo yababwiye ko badakwiriye kwizanira akarengane mu gihe bitari ngombwa. Na we ubwe hari kenshi yavaga aho yakoreraga umurimo, maze akajya ahandi ngo ahunge abashakaga kumwica. Ubwo yangwaga n’abatuye i Nazareti, maze abo mu mudugudu wabo bagashaka kumwica, yagiye i Kaperinaumu, maze abantu baho batangazwa no kwigisha kwe; “Kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi.” Luka 4:32. Bityo rero abagaragu ba Kristo ntibagombaga gucika intege kubera akarengane, ahubwo bagombaga gushaka ahandi bajya gukomereza umurimo wo gukiza imitima.UIB 239.4

    Umugaragu ntabwo asumba shebuja. Umwami w’ijuru yiswe Belizebuli, bityo n’abagaragu ba Kristo bazavugwa nabi kimwe na we. Uko byamera kose, abayoboke ba Kristo bagomba guhamya ibyo bizera. Bakwiriye kwirinda guhisha ukuri. Ntibakwiriye gukomeza kudasohoza inshingano ngo bategereje ko bazabona umutekano usesuye wo guhamya ukuri. Bashyizweho nk’abarinzi, kugira ngo baburire abantu ibyago biri imbere. Ukuri tuvana kuri Kristo kugomba kugezwa kuri bose, binyuze mu mucyo kandi nta kiguzi. Yesu yaravuze ati, “Ibyo mbabwirira mu mwijima muzabivugire ku mugaragaro, n’ibyo mwongorewe muzabirangururire hejuru y’amazu.”UIB 240.1

    Yesu ubwe ntiyigeze ashakisha amahoro agombye kwifatanya n’ikibi. Umutima we wari wuzuye urukundo akunda umuntu, ariko ntiyigeze yifatanya na bo mu byaha bakoraga. Yari inshuti yabo magara ku buryo atashoboraga guceceka kandi abona bari mu nzira ishobora kurimbura ubugingo bwabo, - ubugingo bwamusabye gutanga amaraso ye. Yesu yakoraga uko ashoboye kugira ngo umuntu abe umunyakuri mu mibereho ye, kandi ngo agere ku rugero rusumba izindi, urugero rw’ibihe by’iteka. Abagaragu ba Kristo bagomba gukora umurimo nk’uwo yakoraga, kandi bagomba kwitonda, kugira ngo birinde intonganya ariko batagombye guhara ukuri. Bakwiriye “gukurikiza ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya” (Abaroma 14:19); ariko amahoro nyakuri ntabonwa ari uko bibaye ngombwa kwirengagiza ukuri. Kandi nta muntu ushobora guhagararira ukuri ngo habure abamurwanya. UbuKristo burangwa no gutungana mu by’umwuka buzarwanywa cyane n’abigomeka. Ariko Kristo yaburiye abigishwa be ati, “Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo.” Abiringira Imana ntibakwiriye gutinya imbaraga z’abantu cyangwa ngo batinye kwangwa na Satani. Ubugingo bwabo bw’iteka bubonera umutekano muri Kristo. Icyo bakwiriye gutinya gusa ni igihe baramuka batereranye ukuri, bityo bagatakaza icyizere bagiriwe n’Imana.UIB 240.2

    Umurimo wa Satani ni ugutera imitima y’abantu gushidikanya. Atera abantu kwibwira ko Imana ari umucamanza w’umunyamwaga. Abatera gucumura, kandi akabemeza ko basaye mu byaha ku buryo badashobora gusanga Imana ngo ibagirire impuhwe. Imana ibyo byose irabizi. Yesu yizeza abayoboke be ko Imana izababa hafi mu byo bakeneye no mu ntege nke zabo. Nta kuniha, cyangwa uburibwe, cyangwa agahinda kagera ku muntu, bitamenywe n’umutima w’Imana.UIB 240.3

    Bibiliya itugaragariza Imana ku ntebe yayo y’icyubahiro iri ahera cyane, ntabwo ari Imana idafite icyo ikora, yigunze kandi iri mu ituze ryinshi, ahubwo ni Imana izengurutswe n’abamarayika bera ibihumbi byinshi umuntu atashobora kubara, bose biteguye gukora ibyo ishaka. Imana ikoresheje uburyo tudashobora gusobanukirwa, ifite itumanaho rihoraho mu bice byose by’ubutware bwayo. Nyamara kuri iyi si ingana urwara mu byaremwe byose, abayituye ni bo yahaye Umwana wayo w’ikinege ngo abakize, kandi ni ho umutima wayo n’uwabatuye ijuru bose urangamiye. Imana ica bugufi iri ku ntebe yayo kugira ngo yumve gutaka kw’abarenganywa bo kuri iyi si. Isubiza amasengesho yose avuye ku mutima igira iti, “Ndi hano”. Izahura abarengana hamwe n’abari mu kaga. Mu kababaro kacu kose na yo irababara. Kandi mu bigeragezo byose no mu biturushya, marayika uhora iruhande rwayo aba yiteguye kudukiza.UIB 240.4

    Ntibishoboka ko inyoni y’igishwi igwa hasi Imana itabimenye. Urwango Satani afitiye Imana rumutera kwanga abo Umukiza yitaho bose. Satani yifuza cyane konona ibyiza by’Imana, ndetse ashimishwa no gutsemba n’ibiremwa bidafite ubwenge. Nyamara binyuze mu kurinda kw’Imana, inyoni zishobora kubaho kugira ngo tunezezwe no kuririmba kwazo. Nyamara ntiyirengagiza n’ibishwi. “Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi.”UIB 241.1

    Yesu yakomeje kubabwira ati, “Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere y’Imana n’abamarayika”. Mukwiriye rero kuba abahamya banjye ku isi, mukaba umuyoboro ubuntu bwanjye bunyuramo ngo bukize abatuye isi. Nanjye nzababera Umuhuza mu ijuru. Data ntabwo abona ingeso zanyu mbi, ahubwo abona mwambaye gukiranuka kwanjye. Nzababera umuyoboro utuma imigisha y’ijuru ibageraho. Kandi umuntu wese uzampamya abwira abacumuye iby’igitambo cyanjye, nanjye nzamuhamya nk’umwe mu bazasangira icyubahiro n’umunezero by’abacunguwe.UIB 241.2

    Umuntu wese uhamya Kristo akwiriye kugaragara ko Kristo atuye muri we. Ntabwo umuntu ashobora kugeza ku bandi icyo we atamaze kwakira mu mibereho ye. Abigishwa bashoboraga gusobanura neza inyigisho za Kristo, bashoboraga gusubira neza mu magambo Kristo yavuze; ariko iyo batagira kwicisha bugufi n’urukundo nk’ibya Kristo, ntabwo bari kuba bamuhamya by’ukuri. Umwuka unyuranye n’uwa Kristo burya uramwihakana, mu murimo wose umuntu yaba akora. Abantu bashobora kwihakana Kristo bavuga amagambo mabi, bavuga amagambo y’ubupfapfa, amagambo y’ibinyoma ndetse n’amagambo akarishye. Bashobora kwihakana Kristo bihunza ibirushya byo mu buzima, bikurikirira ibinezeza by’ibyaha. Bashobora kwihakana Kristo bishushanya n’ab’isi, bagira ingeso z’ubuhemu, bemera intekerezo zabo gusa, bishyira aheza, bagahorana gushidikanya, bagashakisha intonganya, kandi bagahora mu mwijima. Iyo bakora ibyo byose baba bagaragaza ko Kristo atari muri bo. Yesu aravuga ati, “Umuntu wese uzanyihakanira imbere y’abantu, nanjye nzamwihakanira imbere ya Data uri mu ijuru.”UIB 241.3

    Umukiza yabujije abigishwa be kwizera ko abanzi b’ubutumwa bazaneshwa, kandi yuko mu gihe gito ababurwanya bazarekeraho. Yaravuze ati, “Sinaje kuzana amahoro, ahubwo naje kuzana inkota.” Uko kurema intambara ntigukomoka ku kuvuga ubutumwa bwiza, ahubwo ni ingaruka y’abarwanya ubwo butumwa. Mu karengane kabaho, agakomeye cyane kwihanganira ni ukutavuga rumwe mu miryango, no kurebwa nabi n’abari inshuti magara. Ariko Yesu yaravuze ati, “Ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye. Kandi utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye.”UIB 241.4

    Umurimo w’abagaragu ba Kristo ugendana n’icyubahiro gikomeye, ndetse no kugirirwa icyizere n’Imana. Yesu yarakomeje ati, “Ubemera ni jye aba yemeye, kandi unyemera aba yemeye Iyantumye.” Nta gikorwa na kimwe cyo kugira neza kibakorerwa kizabura kuzirikanwa. Kandi muri uko kuzirikana kuzuye impuhwe, Kristo ntiyirengagiza abanyantegenke n’abo ku rwego rwo hasi bo mu muryango w’Imana: “Kandi uzanywesha umwe muri aba bato” - abameze nk’abana mu kwizera no mu kumenya Kristo - ” ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”UIB 241.5

    Ubwo nibwo buryo Umukiza yashojeje amagambo y’impanuro yabahaga. Mu izina rya Kristo, abigishwa cumi na babiri baragiye, nk’uko na we yagiye, “kubwiriza abakene ubutumwa bwiza,... kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri, no kumenyesha abantu iby’umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.” Luka 4:18, 19.UIB 242.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents