Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 5 - KWEGURIRWA IMANA

    (Iki gice gishingiye muri Luka 2:21-38).

    Hafi iminsi mirongo ine ishize nyuma y’ivuka rya Kristo, Yosefu na Mariya bamujyanye i Yerusalemu kumwegurira Uwiteka, no gutamba igitambo. Ibi byari bihuje n’amategeko y’Abayuda, kandi nk’incungu y’abantu, Kristo yagombaga kubahiriza amategeko mu buryo bwose. Yari amaze kubahiriza umuhango wo gukebwa nk’isezerano rye ryo kumvira amategeko.UIB 26.1

    Nk’igitambo cyagenewe gutangwa na nyina w’umwana, itegeko ryasabaga intama imaze umwaka umwe ivutse nk’igitambo cyoswa, hamwe n’icyana cy’inuma cyangwa intungura nk’itambo cy’icyaha. Ariko amategeko yateganyaga ko niba ababyeyi ari abakene cyane, ku buryo batabasha kubona umwana w’intama, bazana intungura ebyiri, cyangwa ibyana by’inuma bibiri, kimwe nk’igitambo cyoswa, n’ikindi nk’igitambo cy’icyaha, bikabasha kwemerwa.UIB 26.2

    Ibitambo bizanirwa Uwiteka byagombaga kuba bidafite inenge. Ibi bitambo byashushanyaga Kristo, kandi ibi bigaragaza ko Yesu ubwe nta nenge yari afite ku mubiri we. Yari “Umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara.” 1 Petero 1:19. Igihagararo cye ntabwo cyarangwaga n’ubusembwa; Umubiri we wari ufite imbaraga kandi ari muzima. Kandi mu mibereho ye yose yubahirizaga ibyo amategeko asaba. Mu by’umubiri ndetse n’iby’umwuka, yari icyitegererezo cy’icyo Imana yari yarateguriye abantu bose kuba, bubahiriza amategeko yayo.UIB 26.3

    Kwegurira Imana umwana w’imfura byakomokaga mu bihe bya kera. Imana yari yarasezeranye gutanga Umwana w’imfura w’ijuru ngo akize abanyabyaha. Iyi mpano yagombaga kwakirwa muri buri muryango, babigaragarisha gutura Imana umwana wabo w’imfura w’umuhungu. Yagombaga kwegurirwa umurimo w’ubutambyi, nk’uri mu cyimbo cya Kristo mu bantu.UIB 26.4

    Mu gihe cyo kuvanwa mu Egiputa, kwegurira abana b’imfura Uwiteka na none byarategetswe. Ubwo abana b’Isiraheli bari mu buretwa bw’Abanyegiputa, Uwiteka yategetse Mose kujya kwa Farawo, umwami wa Egiputa, kumubwira ati, “Uwiteka aravuze ati: ubwoko bw’Abisiraheli ni umwana wanjye w’imfura, kandi narakubwiye nti: rekura umwana wanjye agende ankorere, ariko wanze kumurekura; nuko rero nzica umwana wawe w’imfura.” Kuva 4:22, 23.UIB 26.5

    Mose asohoza ubutumwa bwe; ariko igisubizo cy’umwami wishyira hejuru cyabaye ngo, “Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisiraheli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura Abisiraheli.” Kuva 5:2. Imana ikoresha ibimenyetso n’ibitangaza kubw’abantu bayo, iteza Farawo ibyago bikomeye. Icyaherutse ni uko marayika murimbuzi yategetswe kwica abana b’imfura bose ari ab’abantu cyangwa inyamaswa by’Abanyegiputa. Kugira ngo Abisiraheli barokoke, bategetswe gusiga ku nkomanizo z’imiryango yabo amaraso y’umwana w’intama wishwe. Inzu yose yagombaga gushyirwaho ikimenyetso, kugira ngo marayika naza kurimbura, abashe guhita ku ngo z’Abisiraheli.UIB 26.6

    Imaze guhana Abanyegiputa, Imana yabwiye Mose iti, “Mweze uburiza bwose bwo mu BIsiraheli bube ubwanjye, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo ni ibyanjye;” “ku munsi nicaga abana b’imfura bo mu gihugu cya Egiputa bose, ni ho niyereje abana b’imfura bose bo mu BIsiraheli n’uburiza bw’amatungo. Bazaba abanjye, ndi Uwiteka.” Kuva 13:2; Kubara 3:13. Ubwo imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro yari imaze gushyirwaho, Uwiteka yatoranije umuryango wa Lewi mu cyimbo cy’imfura zose za Isiraheli, ngo babe aribo bamukorera mu buturo bwera. Ariko abana b’imfura bagombaga gukomeza kuba ab’Uwiteka, hanyuma bakabasha gucungurwa hakoreshejwe ikiguzi.UIB 27.1

    Uko niko itegeko ryo kumurikira Uwiteka abana b’imfura ryahawe agaciro. Mu gihe ryari urwibutso rw’uko Uwiteka yakijije abana b’Isiraheli, ryanasuraga gucungurwa gukomeye, kuzazanwa n’Umwana w’Imana w’ikinege. Nk’uko amaraso yasizwe ku nkomanizo z’imiryango yakijije imfura za Isiraheli, niko amaraso ya Kristo afite imbaraga yo gukiza abari mu isi.UIB 27.2

    Mbega ukuntu umuhango wo kwakiriza Yesu wari ufite ubusobanuro butangaje! Ariko umutambyi ntiyawusobanukiwe; ntiyabashije kumenya ibanga ryihishemo. Kumurikira abana Uwiteka wari umuhango usanzwe. Buri munsi umutambyi yakiraga amafaranga y’incungu uko abana bazanwaga kumurikirwa Uwiteka. Umunsi ku wundi yahoraga muri iyo gahunda y’umurimo we by’umuhango gusa, atitaye ku babyeyi cyangwa abana, uretse gusa igihe yabonaga ibimenyetso bimwereka ko abo babyeyi ari abakire cyangwa ari abantu bakomeye. Yosefu na Mariya bo bari abakene; kandi ubwo bazanaga umwana wabo, umutambyi yabonye gusa umugabo n’umugore bambaye nk’Abanyegalilaya, bambaye imyambaro ya gikene. Nta kintu cyababonekagaho cyashobora gukurura ibitekerezo, kandi batanze gusa ituro ryategekewe abakene bo mu rwego rwo hasi.UIB 27.3

    Umutambyi akora imihango ye nk’uko bisanzwe. Aterura umwana mu biganza bye, amufatira imbere y’igicaniro. Amaze kumusubiza nyina, yandika izina “Yesu” mu muzingo w’igitabo cyandikwamo abana b’imfura. Nta na gato yigeze atekereza, ubwo urwo ruhinja rwari mu biganza bye, ko ari Umutware w’ijuru, Umwami w’icyubahiro. Umutambyi ntiyigeze atekereza ko uyu mwana ariwe Mose yari yaranditseho, “Umwami Imana izabahagurukiriza umuhanuzi muri bene wanyu umeze nkanjye, nuko muzamwumvire mu byo azababwira byose” Ibyakozwe n’intumwa 3:22. Ntiyatekereje ko uyu mwana ari wa wundi Mose yifuzaga kubona icyubahiro cye. Nyamara ukomeye kuruta Mose ni We wari mu biganza by’umutambyi; kandi ubwo yandikaga izina ry’uwo mwana, yari arimo yandika izina ry’Uwo wari urufatiro rw’imyizerere yose y’Abayuda. Iryo zina ni ryo ryari kuzaba urwandiko ruyiciraho iteka; kuko gahunda yo gutamba ibitambo yari igeze ku iherezo; igishushanyo cyari kigeze k’uwo gishushanya, igicucu gihuye na nyiracyo.UIB 27.4

    Ubwiza bwa Shekina bwari butakiri mu rusengero, ariko mu mwana w’i Beterehemu niho hari hahishwe icyubahiro, cya kindi abamarayika bunamira. Uru ruhinja rwari rutaragira icyo rumenya ni rwo rwari imbuto yasezeranywe, akaba Wa wundi igicaniro cya mbere cyo mu marembo ya Edeni cyerekezagaho. Uyu ni We wari Shilo, We utanga amahoro. Uyu ni We wabwiye Mose ko izina rye ari NDI. Ni We wari mu nkingi y’igicu n’iy’umuriro ayobora Abisiraheli. Uyu ni We abahanuzi bari baravuzeho kera. Ni We wari Uwifuzwa n’amahanga yose, akaba Igishyitsi, akaba n’Urubyaro rwa Dawidi, kandi ni We Nyenyeri Igurumana yo mu Ruturuturu. Izina ry’uru ruhinja rworoheje, ryanditswe mu muzingo w’igitabo cya Isiraheli, rivuga ko ari umuvandimwe wacu, akaba n’amizero y’abantu bacumuye. Uruhinja rwari rumaze kwishyurirwa amafaranga y’incungu ni rwo rwari kuzishyura ingwate y’ibyaha by’isi yose. Ni We wari “umutambyi ukomeye utwara inzu y’Imana,” we muyobozi w’ “ubutambyi budakuka,” utuburanira kandi uri “iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.” Abaheburayo 10:21; 7:24; 1:3.UIB 27.5

    Ibya Mwuka bisobanurwa mu buryo bw’umwuka. Mu rusengero, Umwana w’Imana yerejwe umurimo yari yaraje gukora. Umutambyi yamurebaga nk’uko yarebaga izindi mpinja. Ariko nubwo atabonye cyangwa ngo yumve ikintu kidasanzwe, igikorwa cy’Imana cyo gutanga Umwana wayo cyaragaragaye. Uyu muhango ntiwarangiye hatagize umenya Kristo. “I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simeyoni. Uwo yari umukiranutsi witondaga kandi yategerezaga Ihumure ry’Abisiraheli, Mwuka Muziranenge yari muri we. Yari yarahanuriwe na Mwuka Muziranenge ko atazapfa atarabona Kristo w’Umwami Imana.”UIB 28.1

    Ubwo Simeyoni yinjiraga mu rusengero, yabonye ababyeyi bamurikira umutambyi umwana wabo w’umuhungu w’imfura. Imyambarire yabo yari iya gikene; ariko Simeyoni amenya impanuro za Mwuka, maze yumva adashidikanya ko umwana urimo umurikirwa Uwiteka ari Ihumure ry’Abisiraheli, uwo yari ategereje kubona. Nk’umutambyi wari wumiwe, Simeyoni yabaye nk’umuntu utewe hejuru n’ibyishimo. Umwana yari amaze gusubizwa Mariya, nuko Simiyoni aramuterura maze amumurikira Imana, maze ibyishimo atigeze agira yumva bisabye umutima we. Ubwo yari agiteruye Umukiza wari ukiri uruhinja amwereka ijuru, yaravuze ati, “Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro, nk’uko wabivuze: Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako witeguye mu maso y’abantu bose, Kuba umucyo uvira amahanga, no kuba ubwiza bw’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli.”UIB 28.2

    Umwuka w’ubuhanuzi yari muri uyu muntu w’Imana, kandi ubwo Yosefu na Mariya bari bahagaze aho, bagitangajwe n’ayo magambo ye, yahise abasabira umugisha, abwira Mariya ati, “Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisiraheli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigirwa impaka; (kandi nawe inkota izagucumita mu mutima,) kugira ngo ibitekerezo by’imitima ya benshi bishyirwe ku mugaragaro.”UIB 28.3

    Ana na we, umuhanuzikazi, arinjira maze ahamya amagambo ya Simeyoni yerekeye Kristo. Ubwo Simeyoni yavugaga, mu maso ha Ana huzuye umucyo w’icyubahiro cy’Imana, maze asuka ishimwe ryari ryuzuye umutima we, kuko yemerewe kubona Kristo Umwami.UIB 28.4

    Aba basengaga bicishije bugufi, ntibaruhiye ubusa biga iby’ubuhanuzi. Nyamara abari mu myanya y’ubutegetsi n’abatambyi mu Isiraheli, nubwo na bo bari barumvise amagambo y’agaciro y’ubuhanuzi, ntibagenderaga mu nzira z’Uwiteka, kandi amaso yabo ntiyahumukiye kubona Umucyo w’ubugingo.UIB 28.5

    Ni nako bikimeze. Ibikorwa ijuru ryose ryitaho ntibigaragarira amaso ya bamwe, gusohora kwabyo ku gihe ntibyitabwaho n’abayobozi b’idini, hamwe n’abasengera mu nzu y’Imana. Abantu bishimira Kristo wo mu mateka, bagatera umugongo Kristo Uhoraho. Amagambo Kristo yavuze ahamagarira abantu kwitanga, baba bari mu bukene no mu mibabaro bifuza kuvamo, cyangwa abaharanira gukiranuka kubasaba guca mu nzira y’ubukene, imibabaro no gushinyagurirwa, ntiyitabwaho mu iki gihe nk’uko atitabwagaho no mu myaka igihumbi na maganinane ishize.UIB 29.1

    Mariya akomeza gutekereza ku buhanuzi burebure kandi bwagutse bwavuzwe na Simeyoni. Ubwo yitegerezaga umwana mu biganza bye, maze akibuka amagambo yavuzwe n’abashumba b’i Beterehemu, yuzuye ishimwe ry’umunezero n’umucyo w’ibyiringiro. Amagambo ya Simeyoni yagaruye mu bitekerezo bya Mariya ubuhanuzi bwavuzwe na Yesaya ngo, “Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumburuka ishami ryere imbuto: Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha. …Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.” “Abantu bagendera mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo. … Nuko Umwana yatuvukiye, duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.” Yesaya 11:1-5; 9:2-6.UIB 29.2

    Nyamara Mariya yari atarasobanukirwa n’umurimo wazanye Kristo. Simeyoni yari yaramuhanuyeho ko ari urumuri rumurikira Abanyamahanga, ndetse akaba icyubahiro cya Isiraheli. Nicyo cyatumye abamarayika baramamaje kuvuka kwe nk’inkuru y’ibyishimo ku bantu bose. Imana yashakaga kugorora intekerezo zifunganye z’Abayuda ku murimo wa Mesiya. Yifuzaga ko abantu bamubona, atari nk’Umucunguzi wa Isiraheli, ahubwo nk’Umukiza w’isi. Ariko imyaka myinshi igomba gushira mbere yuko na nyina wa Yesu asobanukirwa n’icyamuzanye.UIB 29.3

    Mariya yari ategereje kwimikwa kwa Mesiya ku ngoma ya Dawidi, ariko ntiyabona umubatizo w’imibabaro wagombaga kumuhesha ikamba. Binyuze muri Simeyoni, byahishuwe ko Mesiya atazemerwa mu isi hose. Mu magambo yabwiye Mariya, “inkota izagucumita mu mutima,” Imana mu buntu bwayo yahaye nyina wa Yesu gutekereza ku kababaro yari atangiye kugira kubw’umwana we.UIB 29.4

    “Dore,” niko Simeyoni yari yaravuze, “uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu BIsiraheli bagwe, benshi babyuke, abe n’ikimenyetso kigirwa impaka.” Bagombaga kugwa, maze bakongera kubyuka. Tugomba kwikubita ku Rutare tugashenjagurwa na rwo mbere y’uko tuzamurwa muri Kristo. Inarijye igomba kwimurwa, ubwibone bugomba gucishwa bugufi, niba tugomba kumenya icyubahiro cy’Ubwami bw’Imana. Abayuda ntibari biteguye kwemera icyubahiro kibonerwa mu nzira yo kwicisha bugufi. Bityo rero ntibari biteguye kwakira Umucunguzi wabo. Yari ikimenyetso kigirwa impaka.UIB 29.5

    “kugira ngo ibitekerezo by’imitima ya benshi bishyirwe ku mugaragaro.” Mu gusobanukirwa imibereho y’Umukiza, imitima ya bose, ndetse uhereye ku Muremyi kugeza ku mutware w’umwijima, ishyirwa ku mugaragaro. Satani yagaragaje Imana nk’iyikunda kandi ikandamiza, yikubiraho byose, kandi itagira icyo itanga, isaba gukorerwa n’ibiremwa byayo kubwo icyubahiro cyayo, nyamara ntacyo itanga cyabagirira akamaro. Ariko impano ya Kristo ishyira ku mugaragaro ibyari mu mutima wa Data wa twese. Ibyo bihamya ko ibitekerezo by’Imana kuri twe ari “amahoro, si ibibi.” Yeremiya 29:11. Byerekana ko n’ubwo urwango Imana yanga icyaha rufite uburemere bw’urupfu, urukundo afitiye abanyabyaha ruremereye kurenza urupfu. Igihe azaba amaze kuducungura, nta na kimwe azisigariza, n’ubwo cyaba ingenzi gite, nyamara ari ngombwa mu kuzuza umurimo we. Nta kuri kw’ingenzi yizigamiye ku byerekeranye n’agakiza kacu, nta gitangaza cy’ubuntu cyirengagijwe, nta ntumwa y’ijuru itarakoreshejwe. Ubuntu bwongerewe ku bundi, impano ku zindi. Ubutunzi bwose bw’ijuru bukinguriwe abo ishaka gukiza. Imaze gukusanya ubutunzi bw’isi yose, maze igafungura isoko y’imbaraga idakama, byose yabishyize mu biganza bya Kristo, iravuga iti, ibi byose ni iby’umuntu. Koresha izi mpano zose umwemeze ko nta rukundo rurenze urwanjye ku isi no mu ijuru. Umunezero we uruta iyindi azawubonera mu kunkunda.UIB 29.6

    Ku musaraba i Kaluvari, urukundo no kwikunda byahagaze bihanganye amaso ku yandi. Imibereho ya Kristo yari iyo guhumuriza no gutanga umugisha, maze mu kumwica, Satani yashyize ku mugaragaro uburemere bw’urwango afitiye Imana. Yerekanye ko impamvu yo kugoma kwe yari iyo guhirika Ingoma y’Imana, no kuyitsembaho binyuze muri Uwo urukundo rwayo rwerekaniwemo.UIB 30.1

    Binyuze mu mibereho n’urupfu bya Kristo, ibitekerezo by’abantu nabyo byashyizwe ahagaragara. Kuva mu muvure ukagera ku musaraba, imibereho ya Yesu yaranzwe no guhamagarirwa kwitanga, no kwita ku bandi mu gihe cy’umubabaro. Iyo mibereho yahishuye imigambi y’abantu. Yesu yaje afite ukuri mvajuru, kandi abumva ijwi ry’Umwuka Wera bose baramusanga. Abaramya kwikunda ni ab’ubwami bwa Satani. Mu myifatire yabo imbere ya Kristo, abantu bose bagomba kwerekana uruhande bahagazemo. Maze buri muntu akicira urubanza.UIB 30.2

    Ku munsi w’urubanza ruheruka, buri wese uzarimbuka azasobanukirwa n’icyamuteye kwanga ukuri. Umusaraba uzerekanwa, kandi akamaro kawo kazasobanukira buri ntekerezo yari yarahumishijwe n’icyaha. Mu kwerekwa iby’i Kaluvari n’uwahapfiriye urupfu rutangaje, abanyabyaha bazahagarara batsinzwe n’urubanza. Impamvu yose y’ibinyoma izaba ikuweho. Ubuhakanyi bw’abantu buzagaragaza inkomoko yabwo y’icyaha bidasubirwaho. Abantu bazabona icyo bahisemo icyo aricyo. Ikibazo cyose cyerekeye ukuri n’ikinyoma muri iyi ntambara kizaba kimaze gusobanuka. Mu gucira iyi si urubanza, Imana izahagarara itakibarwaho urubanza rw’uko ari yo yemereye icyaha gukomeza gusagamba. Bizerekanwa ko amategeko mvajuru adafasha gukora icyaha. Ubuyobozi bw’Imana buzagaragara ko nta nenge bufite, kandi nta n’impamvu yo kwitandukanya na bwo. Ubwo ibitekerezo byose bizashyirwa ku mugaragaro, abumviye n’abagomye bazifatanya bavuge bati, “Mugabe w’amahanga inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. Mwami ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza Izina ryawe? …kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.” Ibyahishuwe 15:3, 4.UIB 30.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents