Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 12 - IKIGERAGEZO

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 4:1-11; Mariko 1:12, 13; Luka 4:1-13).

    “Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n’Umwuka mu butayu.” Amagambo ya Mariko niyo asobanutse biruseho. Aravuga ati, “Uwo mwanya Umwuka amujyana mu butayu, amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani, aba hamwe n’inyamaswa.” “Mur’iyo minsi ntiyagira icyo arya.”UIB 67.1

    Ubwo Yesu yajyanwaga mu butayu ngo ageragezwe, Yayobowe na Mwuka w’Imana. Ntiyigeze yihamagarira ikigeragezo. Yagiye mu butayu ngo yiherere, atekereze ku nshingano n’umurimo we. Mu kwiyiriza ubusa no gusenga, yagombaga kwitegurira inzira yuzuye amaraso yagombaga kunyuramo. Maze Satani amenya ko Umukiza yari agiye mu butayu, yibwira ko ari cyo gihe cyiza cyo kumutera.UIB 67.2

    Muri iyo ntambara yari ishyamiranije Umutware w’umucyo n’umutware w’ubwami bw’umwijima, ingingo zikomeye zireba agakiza k’abatuye isi zari zigeze aho rukomeye. Amaze kugusha umuntu mu cyaha, Satani yigabije iyi si nkaho ari iye, maze yiyita umutware w’iyi si. Ababyeyi dukomokaho bamaze kumera nkawe, Satani yatekereje ko yashinga ubwami bwe hano ku isi. Atangaza ko abantu bari bamuhisemo ngo abe umutware wabo. Muri uko kwigarurira abantu, yigaruriye isi yose nk’umutware wayo. Kristo yagombye kuza ngo anyomoze ibyo Satani yiyitiriraga. Nk’Umwana w’umuntu, Kristo yari kugaragaza gukora yumvira Imana. Bityo bikagaragaza ko Satani atigaruriye ubutware bwose ku nyokomuntu, kandi ko ibyo yigamba ku batuye isi ari ibinyoma. Aba bose bakeneye kubohorwa ingoyi ya Satani bashobora guhabwa umudendezo. Ubutegetsi Adamu yabuze kubw’icyaha bubasha kutugarurirwa.UIB 67.3

    Uhereye igihe inzoka yatangarizwaga muri Edeni ngo, “Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe” ( Itangiriro 3:15), Satani yahise amenya ko adafite ubwisanzure bwuzuye kuri iyi si. Mu bantu habonetsemo gukora kw’imbaraga ihakana ubwo butware bwa Satani. Satani yakomeje kwitegerezanya amatsiko ibitambo byatambwaga na Adamu n’abahungu be. Muri iyi mihango Satani yabonyemo ikimenyetso cyo gushyikirana hagati y’isi n’ijuru. Maze agambirira kwitambika hagati y’uwo mushyikirano. Atangira gusobanura Imana uko itari, ndetse n’imihango yerekezaga ku Mucunguzi na yo ayisobanura uko itari. Abantu batangira gutinya Imana nkaho yishimira kurimbuka kwabo. Ibitambo byagombaga kugaragaza urukundo rw’Imana bitangira gutambwa gusa ngo burure uburakari bwayo. Satani abyutsa irari ryo kwifuza ibibi mu bantu, kugira ngo abone uko yakomeza kubategeka. Ubwo ijambo ry’Imana ryanditse ryatangwaga, Satani yize ubuhanuzi bwerekeye kuza k’Umucunguzi. Uko ibisekuruza byagiye bisimburana, akora uko ashoboye ngo abahume amaso be gusobanukirwa iby’ubwo buhanuzi, kugira ngo Kristo naza bazamuhakane.UIB 67.4

    Mu ivuka rya Yesu, Satani yamenye ko hari uje afite inshingano mvajuru yo kurwanya ubutware bwe. Ahindishwa umushyitsi n’ubutumwa bwa Marayika wahamyaga iby’ububasha bw’uwo Mwami mushya wari uvutse. Satani yari azi neza umwanya Kristo yari afite mw’ijuru nk’Umutoni wa Se. Kugira ngo Umwana w’Imana aze kuri iyi isi nk’umuntu, byaramutangaje ndetse bimutera ubwoba. Ntiyabashije gusobanukirwa iki gitangaza cy’igitambo gikomeye. Kubera n’umutima we w’inarijye, ntiyabashaga gusobanukirwa urukundo rungana rutyo kubw’inyokomuntu yari yarashutswe. Icyubahiro n’amahoro by’ijuru, n’ibyishimo byo kuvugana n’Imana, abantu ntabwo bari babisobanukiwe bihagije; ariko Lusiferi we yari abizi neza, nk’umukerubi watwikiraga. Kubera ko yari yaramaze kwirukanwa mw’ijuru, byatumye yiyemeza kwihorera ashuka abandi ngo bafatanye uko kwigomeka. Ibi yagombaga kubikora atera abantu guha agaciro gake iby’ijuru, maze imitima yabo bakayirundurira mu by’iyi si.UIB 67.5

    Umugaba w’ijuru yagombaga kugarura imitima y’abantu ku bwami bwe, n’ubwo ataburaga guhura n’inkomyi. Kuva akiri uruhinja i Betelehemu, yakomeje kurwanywa n’uwo mwanzi. Ishusho y’Imana yagaragariye muri Kristo, kandi mu nama za Satani hari hagambiriwe ko Kristo atsindwa. Nta muntu wari warabayeho ku isi ngo asimbuke imbaraga z’uwo mushukanyi. Ingabo z’umwanzi zose zahagurukiye kumutera no gushoza intambara kuri we, ngo kandi bishobotse bamutsinde.UIB 68.1

    Ubwo Umukiza yabatizwaga, Satani yari umwe mu babyiboneye. Yabonye icyubahiro cy’Imana Data gitwikiriye Umwana We. Yumva ijwi rya Yehova rihamya ubumana bwa Yesu. Uhereye igihe Adamu yacumuraga, inyokomuntu yari yaratandukanijwe no kutagira umuyoboro ubahuza n’Imana; guhuzwa kw’ijuru n’isi byanyuraga muri Kristo; ariko noneho ubwo Kristo yari aje kw’isi “afite ishusho ya kamere y’ibyaha” (Abaroma 8:3), Imana Data ubwe ni yo yavuze. Mbere yavuganaga n’inyokomuntu binyuze muri Kristo; ariko ubu ivugana n’inyoko muntu muri Kristo. Satani yatekerezaga ko Imana yanga icyaha urunuka, kandi ko byagombaga gutandukanya ijuru n’isi by’iteka ryose. Ariko noneho bigaragara ko uburyo buhuza Imana n’umuntu bwari bushubijweho.UIB 68.2

    Satani abona ko agomba kunesha cyangwa akaneshwa. Iby’uru rugamba harimo byinshi abona atakwegurira abamarayika be. Ni we ubwe ugomba kwiyoborera urugamba. Imbaraga zose zo kwigomeka zashyizwe hamwe ngo zirwanye Umwana w’Imana. Kristo ni we intwaro z’uwo mugome zari zibasiye.UIB 68.3

    Benshi babona iyi ntambara hagati ya Kristo na Satani nkaho ntacyo ibabwiye; maze ntibagire umwanya wo kuyitaho. Ariko imbere mu mutima wa buri muntu iyi ntambara irasibana. Nta numwe ujya uva mu murongo wa Satani ngo ahitemo gukorera Imana adahuye n’urugamba rwa Satani. Ubuhendabana Kristo yatsinze nibwo twebwe tubona ko dukwiriye kugumana. Nyamara we yabishukishijwe mu rwego ruhanitse nk’uko n’imico ye irenze kure iyacu. Hamwe n’umutwaro uremereye w’ibyaha by’isi yose yari yikoreye, Kristo yanesheje ikigeragezo cy’inda, ikigeragezo cyo gukunda iby’isi, ndetse n’ikigeragezo cyo kwibona kiganisha ku gushidikanya Imana. Ibi ni byo bigeragezo byatsinze Adamu na Eva, kandi ni nabyo bidutsinda buri munsi.UIB 68.4

    Satani yerekanisha gucumura kwa Adamu nk’igihamya yuko itegeko ry’Imana rirenganya, kandi ko ritabasha kubahirizwa. Yambaye ubumuntu, Kristo yagombaga kunesha ibyari byatsinze Adamu. Ariko ubwo Adamu yaterwaga n’uwo mushukanyi, nta ngaruka z’icyaha zari zakamugaragayeho. Yari ahagaze mu mbaraga z’umuntu utunganye, afite imbaraga zuzuye mu bitekerezo no mu mubiri. Yari azengurutswe n’icyubahiro cya Edeni, kandi yari afite umushyikirano wa buri munsi n’abo mwijuru. Ntabwo ari uko byari bimeze kuri Yesu ubwo yinjiraga mu butayu guhangana na Satani. Kumara imyaka ibihumbi bine inyokomuntu yari imaze kugenda igira intege nke mu ntege z’umubiri, mu mbaraga z’ibitekerezo, no mu gutandukanya ikibi n’icyiza; kandi Kristo yishyizeho ubwo busembwa bw’umuntu wangiritse. Ni muri ubwo buryo Kristo yabashaga kuvana umuntu muri urwo rwobo rw’ubuhenebere. UIB 68.5

    Benshi bavuga ko Yesu atabashaga gutsindwa n’ikigeragezo. Ubwo rero nti yabashaga gushyirwa mu mwanya wa Adamu; Ntabwo yagombaga kuba yaranesheje urugamba Adamu yatsinzwe. Niba dutekereza ko hari ikigeragezo duhura na cyo kirenze icyo Kristo yahuye na cyo, nta buryo yari kubasha kudutabara. Ariko Umucunguzi wacu yambaye ubumuntu, n’intege nke zabwo zose. Yatwaye akamero k’umuntu, hamwe n’uko yabashaga gutsindwa n’ibigeragezo. Nta cyo tubasha guhura na cyo atabashije kwihanganira.UIB 69.1

    Kuri Yesu, nkuko byagenze kuri za ntungane zo muri Edeni, irari ry’inda niryo ryabaye ishingiro ry’ikigeragezo cya mbere gikomeye. Bityo aho kwangirika kwacu kwatangiriye, niho umurimo wo gucungurwa kwacu ugomba gutangirira. Nkuko irari ry’inda ryatumye Adamu agwa, ni nako Kristo yagombaga kunesha atsinze irari ry’inda. ” Amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza. Umushukanyi aramwegera aramubwira ati ‘Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.’ Aramusubiza ati ‘Handitswe ngo Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.”UIB 69.2

    Uhereye mu gihe cya Adamu ukageza mu gihe cya Yesu, kwifuza kw’abantu kwari kwariyongereye imbaraga mu kurarikira ibyokurya ndetse n’ibibanezeza, kugeza ubwo batabasha kwirinda. Bityo abantu bata agaciro ndetse bararwaragurika, kandi ku bwabo ntibyashobokaga ko batsinda iryo rari. Ari mu cyimbo cy’umuntu, Kristo yatsindishije kwihanganira ikigeragezo gikomeye cyane. Ku bwacu yerekanye kwirinda gukomeye gusumba inzara cyangwa urupfu. Kandi muri uku kunesha kwa mbere harimo byinshi byerekeza ku ntambara zacu turwana n’imbaraga y’umwijima.UIB 69.3

    Ubwo Yesu yinjiraga mu butayu, yari agoswe n’ubwiza bwa Se. Yirunduriye mu mushyikirano n’Imana, ashyirwa aharenze imbaraga nke za kimuntu. Ariko ubwiza bumutamurukaho, maze ararekwa ngo ahangane n’ibigeragezo. Byaramwibasiraga buri kanya. Ubumuntu bwe buterwa ubwoba n’intambara yari imutegereje. Yamaze iminsi mirongo ine yiyiriza ubusa kandi asenga. Nta gatege kandi azonzwe bitewe n’inzara, yari amerewe nabi, kandi yagaragazaga umunaniro atewe n’agahinda k’ibitekerezo, ” Nkuko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n’ah’umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu.” (Yesaya 52:14). Ubwo Satani yari abonye amahirwe. Noneho atekereza ko abasha kunesha Kristo.UIB 69.4

    Nuko asanga Umukiza, asa n’uzanye igisubizo cy’amasengesho ye, yihinduye nka Marayika uturutse mu ijuru. Yavugaga ko afite ubutumwa buvuye ku Mana bwo gutangaza ku mugaragaro ko kwiyiriza ubusa bya Kristo bigeze ku iherezo. Nkuko Imana yohereje Marayika ngo afate ukuboko kwa Aburahamu ye gutamba Isaka, ni nako, ubwo yishimiraga ubwitange bwa Kristo bwo kunyura muri iyo nzira iruhije, Imana yari yohereje Marayika ngo amutabare; ubu nibwo butumwa bwazaniwe Yesu. Umukiza yari afite inzara, yari akeneye icyo kurya, ubwo ni bwo Satani mu buryo butunguranye yamusangaga. Amwereka amabuye yari yuzuye mu butayu, kandi afite ishusho y’imigati, ” Niba uri umwana w’Imana, Bwira aya mabuye ahinduke imitsima” (Matayo 4:3).UIB 69.5

    Nubwo yagaragaraga nka marayika w’umucyo, aya magambo ya mbere yerekanye imico ye y’umushukanyi. “Niba uri umwana w’Imana.” Iyi ni imvugo yagaragazaga kutamwiringira. Iyo Yesu aza gukurikiza inama Satani yari amugiriye, yari kuba agaragaje gushidikanya. Uyu mushukanyi yashatse gutsindisha Kristo uburyo bumwe nkubwo yabashije gutsindisha umuntu mu itangiriro. Mbega ubuhanga Satani yakoresheje kuri Eva muri Edeni! ” Ni ukuri koko Imana yaravuze iti, ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi?” (Itangiriro 3:1). Ugarukiye aho, amagambo y’uwo mushukanyi nta kinyoma kiyarimo; ariko uburyo yabivuzemo harimo guhisha ukuri kw’ amagambo y’Imana. Cyari ikinyoma cyihishe, no gushidikanya ukuri kw’Imana. Satani yashatse gucengeza mu bitekerezo bya Eva igitekerezo cy’uko Imana itazakora nkuko yavuze; ko ahubwo kubabuza uburenganzira kuri icyo giti cyagaragaraga neza byavuguruzaga urukundo rw’Imana n’impuhwe ifitiye umuntu. Bityo n’icyo gihe uwo mushukanyi yashatse gucengeza muri Kristo ibitekerezo bye. ” Niba uri Umwana w’Imana.” Ayo magambo akomeza kumubuza amahoro mu bitekerezo bye. Mw’ijwi ry’imvugo ye harimo kugaragaza kudashaka kwemera. Uku niko Imana yagombaga gufata umwana wayo? Yagombaga kumureka mu butayu hamwe n’inyamaswa zo ku gasozi, nta byokurya, nta mpuhwe, nta guhumurizwa? Agaragaza gushidikanya ko Imana itabasha kwemera ko Umwana wayo aba mu buzima nkubwo. ” Niba uri Umwana w’Imana,” garagaza imbaraga zawe wikiza iyi nzara yenda kuguhitana. Tegeka aya mabuye ahinduke imigati.UIB 70.1

    Amagambo yavugiwe mw’ijuru ngo, “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira” ( Matayo 3:17), yari acyumvikana mu matwi ya Satani. Ariko yari amaramaje kwemeza Kristo gushidikanya uko guhamya. Ijambo ry’Imana niryo ryari ibyiringiro bya Kristo ku bw’umurimo yashinzwe n’ijuru. Yari yaraje kuba nk’umuntu kandi abana n’abantu, kandi iryo jambo niryo ryamuhuzaga n’ijuru. Wari umugambi wa Satani ngo amutere gushidikanya iryo jambo. Iyo kwiringira Imana kwa Yesu biza guhungabana, Satani yari aziko intsinzi muri urwo rugamba yagombaga kuba iye (Satani). Yagombaga gutsinda Yesu. Yatekerezaga ko muri icyo gihe cyo kwiheba n’inzara irenze urugero, Kristo yagombaga kudohoka mu buryo yizera Se, maze akikorera igitangaza ku bwe. Iyo aza kubikora atyo, inama y’agakiza yagombaga kuba ikomwe mu nkokora.UIB 70.2

    Ubwo Satani n’Umwana w’Imana bahanganaga bwa mbere, Kristo ni we wari umugaba w’ingabo zo mw’ijuru; kandi Satani, umuyobozi w’abigometse mw’ijuru, ajugunywa hanze. Ubu noneho byasaga n’ibyahindutse, maze Satani agerageza gukoresha uko ashoboye ibyo yabonaga ko ari amahirwe ye. Aravuga ati, umwe mu bamarayika bakomeye yirukanywe mw’ijuru. Uko Yesu yari ameze byasaga nkaho ari we wa mumarayika waguye, uwatereranywe n’Imana, ndetse n’abantu bakamwitarura. Ikiremwa mvajuru cyagombaga guhakana ibyo Satani yibwira kibigaragarishije gukora igitangaza; ” Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati.” Icyo gikorwa cyo kugaragaza imbaraga yo kurema, ni cyo umushukanyi asaba, yuko aricyo cyonyine cyaba igihamya cy’ubumana. Ni cyo cyagombaga gusoza urugamba.UIB 70.3

    Afite kuremererwa, Yesu mu mutuzo yumvise ibyo umushukanyi avuga. Ariko ntabwo Umwana w’Imana yagombaga kugaragariza Satani ubumana bwe, cyangwa ngo amusobanurire impamvu ye yo kwicisha bugufi. Kwemera ibyo uwigometse yasabaga, nta cyiza kubw’umuntu cyangwa guhesha Imana icyubahiro byari kuvamo. Iyo Kristo aza kwemera inama y’uwo mugome, Satani yari kongera akavuga ati, nyereka igitangaza mbashe kwemera ko uri Umwana w’Imana. Ibihamya byari kuba impfabusa mu guca imbaraga y’ubwigomeke yari mu mutima we. Kandi Kristo ntiyagombaga gukoresha imbaraga mvajuru kubw’inyungu ze bwite. Yari yaraje kugeragezwa nk’uko natwe tugeragezwa, ngo adusigire icyitegererezo cyo kwizera no kumvira. Byaba icyo gihe cyangwa ikindi gihe mu buzima bwe kuri iyi si, ntiyigeze akora igitangaza kubw’inyungu ze. Ibikorwa byiza byose byabaga ibyo kugirira abandi neza. Nubwo Yesu yabashije kumenya Satani uhereye mw’itangiriro, ntabwo yigeze agira umujinya ngo ase n’uhangana na we. Yaterwaga imbaraga no kwibuka ijwi ryavuye mw’ijuru, maze aturiza mu rukundo rwa Se. Ntabwo yagombaga kugirana umushyikirano n’ibigeragezo.UIB 71.1

    Yesu yasubije Satani akoresheje amagambo y’Ibyanditswe byera. “Handitswe ngo,” niyo yari imvugo ye. Mu kigeragezo icyo aricyo cyose, intwaro yo kwitabaza yari ijambo ry’Imana. Satani yasabaga Kristo igitangaza nk’ikimenyetso cy’uko akomoka ku Mana. Ariko igitangaza kiruta ibindi byose, ni ugukomeza gushikama kuri “Uku niko Uwiteka avuga,” cyari igitangaza kitabasha guhinyuzwa. Igihe cyose Kristo yari akomereye muri urwo ruhande, nta buryo uwo mushukanyi yari kubasha kumutsinda.UIB 71.2

    Byari mu gihe cy’intege nke cyane ubwo Kristo yasakiranaga n’ibigeragezo bikomeye. Bityo rero Satani yari azi ko agomba gutsinda. Akoresheje ubwo buryo yari amaze kwigarurira inyokomuntu. Ubwo imbaraga zananirwaga, no kwizera kukaba kutagishingiye ku Mana, ubwo ni bwo abari bashikamye igihe kirekire kandi bashiritse ubwoba mu guhagararira ukuri bo baneshejwe. Mose yacogojwe n’imyaka mirongo ine Abisiraheli bamaze bazerera mu butayu, ubwo mu kanya gato kwizera kwe kwarekuye aho kwari gushingiye ari ho ku mbaraga y’iteka ryose. Yananiriwe ku nkengero z’igihugu cy’isezerano. Ni ko na Eliya byamugendekeye, uwari warahagaze imbere y’Umwami Ahabu nta bwoba afite, uwari warahanganye n’ubwoko bwose bwa Isiraheli, n’abahanuzi maganane ku musozi Kalumeli, ubwo abahanuzi b’ibinyoma bari bamaze kwicwa, ndetse abantu bamaze gusezerana kuyoboka Imana nyayo, Eliya ahungisha amagara ye kubwo guterwa ubwoba n’umusambanyikazi Yezebeli. Uko ni ko Satani yifashisha intege nke za kimuntu. Kandi ni ko azakomeza gukora. Igihe cyose umuntu agoswe n’ibicu by’ibigeragezo, atewe urujijo n’ibyo abona, cyangwa yugarijwe n’ubukene cyangwa indwara, Satani aba arekereje ngo amugerageze kandi amurakaze. Adutera anyuze mu mbaraga nke z’imico yacu. Aba ashaka kunyeganyeza kwizera kwacu twizera Imana, yo yemera ko ingorane nk’izo zitugeraho. Turageragezwa ngo tureke kwizera Imana, dushidikanye urukundo rwayo. Akenshi uwo mushukanyi adusanga nk’uko yasanze Kristo, atondekanije imbere yacu intege nke zacu n’ubusembwa bwacu. Aba afite ibyiringiro byo kuduca intege, ngo adutandukanye n’Imana. Maze ubwo akaba yizeye umunyago we. Iyaba twahuraga nawe nkuko Yesu yabigenje, byatubashisha gucika imitego ye myinshi adutsindisha. Iyo tugirana imishyikirano n’umwanzi, tuba tumuha amahirwe yo kutwigarurira.UIB 71.3

    Ubwo Kristo yabwiraga uwo mushukanyi ati, “Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana,” Yari asubiyemo amagambo, hafi imyaka irenga igihumbi na magana ane yari yarabwiye Abisiraheli: “Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi… Nuko yagucishije bugufi ikurinda ko wicwa n’inzara ikugaburira manu wari utazi, na ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo ikumenyeshe yuko umuntu adatungwa n’umutsima gusa, ahubwo yuko amagambo yose ava mu kanwa k’Uwiteka ari yo amutunga.” (Gutegeka kwa kabiri 8:2, 3). Mu butayu ubwo ibyagombaga gutunga abantu bitabashaga kuboneka, Imana yoherereje abantu bayo Manu iturutse mw’ijuru; kandi ibibahagije bya buri munsi ni byo yakomeje kubaha. Mu kubaha ibyo, kwari ukubigisha yuko bakomeje kwiringira Imana bakagendera mu nzira zayo itazigera ibatererena. Umukiza na we ubu yashyiraga mu bikorwa icyigisho yari yarigishije Abisiraheli. Binyuze mw’ijambo ry’Imana Abaheburayo bahawe ubufasha; binyuze mur’iryo jambo na none, na Yesu yagombaga gufashwa. Yategereje igihe cy’Imana ngo izane ubutabazi. Yari mu butayu kubwo kumvira Imana, bityo ntiyari kubona ibyokurya abitewe no gukurikiza inama za Satani. Isi yose imuhanze amaso nk’umuhamya, Yesu yahamije ko icyiza ari uko twababazwa n’ibitugerageza kuruta ko twateshuka inzira tukava mu bushake bw’Imana.UIB 72.1

    “Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.” Kenshi ukurikira Kristo hari aho agera akisanga atakorera Imana kandi ngo akomeze n’ibyo gushakisha imibereho mu by’iyi si. Ahari bigaragara nkaho kumvira by’ukuri ibyo Imana isaba bizakuraho inzira zatumaga umuntu abona ibimutunga. Satani agerageza kumwumvisha ko akwiriye kureka iyo myumvire ye. Ariko ikintu cyonyine dukwiriye gushikamaho muri iyi si yacu ni ijambo ry’Imana. ” Mubanze mushake ubwami bw’Imana, no gukiranuka kwayo; ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” (Matayo6:33). Ndetse no muri ubu buzima nta cyiza twabonera mu kuva mu bushake bwa Data wo mw’ ijuru. Nidusobanukirwa n’imbaraga zo mw’ijambo rye, ntabwo tuzakurikira inama za Satani ngo tubashe kubona ibyo kurya cyangwa ngo twikize. Ahubwo ikibazo cyacu kizaba ngo, ni iki Imana idutegeka? Kandi isezerano ryayo ni irihe? Ibi nitubimenya, tuzubaha ibyo idutegeka, kandi twiringire amasezerano yayo.UIB 72.2

    Muri uru rugamba ruheruka rw’intambara hagati ya Satani n’abumvira Imana, abumvira Imana bazabona ko isi ibakuyeho amaboko. Kubera ko banze kwica itegeko ry’Imana ngo bumvire ububasha bw’isi, bazabuzwa kugura cyangwa kugurisha. Ndetse bizakurikirwa n’itegeko ryo kubica. Reba Ibyahishuwe 13:11-17. Ariko ku bumvira Imana hari isezerano ngo, “Uwo ni we uzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyo kurya bimutunga n’amazi yo kunywa ntazayabura.” (Yesaya 33:16) Ku bw’iri sezerano, abana b’Imana bazabaho. Ubwo isi izaba yugarijwe n’inzara, bo bazagaburirwa. “Ntibazakorwa n’isoni mu gihe cy’ibyago. Mu minsi y’inzara bazahazwa.” (Zaburi 37:19). Muri icyo gihe cy’akaga, umuhanuzi Habakuki yarebye kure, maze avuga aya magambo agaragaza kwizera kw’itorero: “Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, n’intama zigashira mu rugo, n’amashyo akabura mu biraro: nta kabuza ko nishimana Uwiteka, nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.” (Habakuki 3:17, 18).UIB 72.3

    Mu byigisho byose tugomba kwigira mu kigeragezo cya mbere cy’Umwami wacu, nta gikomeye cyane nk’icyerekeza ku kwihanganira irari ry’ibyokurya no kwifuza kw’umubiri. Mu bihe byose, ibigeragezo byerekeye ku kwifuza kw’umubiri ni byo byagaragayeho kwangiza no gutesha umuntu agaciro. Binyuze mu kutirinda, Satani akoresha kwangiza imbaraga z’ibitekerezo n’imyifatire Imana yahaye umuntu nk’impano utabonera igiciro. Bityo bigatuma umuntu atabasha gushimira Imana ibyo yamuhaye bifite agaciro k’iteka ryose. Abinyujije mw’irari ry’umubiri, Satani ashaka guhanagura burundu mu bitekerezo ishusho y’Imana.UIB 73.1

    Kwirundurira mu bikorwa bidafite gitangira ndetse n’indwara zibikomokaho no guta agaciro byariho mu gihe cyo kuza kwa Kristo bwa mbere na none bizongera kubaho, mu buryo burushijeho kuba bubi, mbere yo kugaruka kwe kwa kabiri. Kristo avuga ko imibereho y’iyi si izaba imeze nk’iyo mu gihe cy’umwuzure, ndetse nk’uko byari bimeze i Sodomu n’i Gomora. Intekerezo z’umutima zizaba ari mbi gusa. Tugeze ku nkengero z’icyo gihe giteye ubwoba, ni yo mpamvu dukwiriye gusobanukirwa no kwiyiriza ubusa kw’Umukiza. Uwo mubabaro w’indenga kamere Kristo yihanganiye ni wo waduha ikigereranyo cy’ububi bw’iryo rari ridafite gitangira. Urugero rwe rutwereka ko ibyiringiro byacu byo kubona ubugingo buhoraho bishingiye mu kureka irari no kwifuza kwacu bikagengwa n’ubushake bw’Imana.UIB 73.2

    Mu mbaraga zacu ntibyashoboka ko twakwirengagiza iby’imibereho yacu yangiritse idusaba. Uyu muyoboro ni wo Satani azakoresha ngo aduteze ibigeragezo. Kristo yari azi ko Satani azagera kuri buri muntu, yifashishije amahirwe y’intege nke twandujwe n’ababyeyi bacu, maze mu kinyoma cye akagusha abo bose batiringira Imana. Mu kunyura aho umuntu yagombaga kunyura, Umucunguzi wacu yaduteguriye inzira yo kunesha. Si ubushake bwe ko twagira ibyo tuvutswa mur’iyi ntambara hagati ye na Satani. Ntashaka ko duterwa ubwoba cyangwa gucibwa intege n’ibitero by’ikiyoka. “Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” (Yohana 16:33).UIB 73.3

    Reka umuntu wese urwana n’imbaraga z’irari ry’ibyokurya arebe Umukiza mu butayu bwo kugeragezwa. Amurebe mu mubabaro wo ku musaraba, ubwo yavugaga ati, “Mfite inyota.” Ibyo byose yarabyihanganiye birashoboka ko natwe twabyihanganira. Kunesha kwe ni ukwacu.UIB 73.4

    Yesu yishingikirije ku bwenge n’imbaraga bya Se wo mu ijuru. Aravuga ati, ” Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, … kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni… Umwami Imana ni yo izampagarikira.” Yitanzeho urugero, aratubwira ati, ” Ni nde muri mwe wubaha Uwiteka … ugendera mu mwijima, adafite umucyo? Niyiringire izina ry’Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.” (Yesaya 50:7-10).UIB 73.5

    “Umutware w’ab’iyi si araje, niko Yesu avuga, kandi ntacyo amfiteho.” (Yohana 14:30). Nta na kimwe cyari muri we cyabashaga kumvira ubuhendanyi bwa Satani. Ntiyigeze yemera gukora icyaha. Ndetse no mu bitekerezo ntiyigeze aneshwa n’igishuko. Natwe niko bibasha kutugendekera. Ubumuntu bwa Kristo bwari buvanze n’Ubumana; Yashobojwe urugamba na Mwuka Muziranenge wari umurimo. Kandi yaje kuduhindura abafite kamere ye y’Ubumana. Igihe cyose twifatanije na we mu kwizera, icyaha kiba kitakidufiteho ububasha. Imana isingira uko kuboko ko kwizera muri twe ngo ituyobore gukomerera mu bumana bwa Kristo, ngo tubashe guhabwa imico yo gukiranuka.UIB 73.6

    Kandi uko ibi bishoboka, Kristo yarabitweretse. Ni mu buhe buryo yatsinze urugamba rwa Satani? Ni mu ijambo ry’Imana. Ni mur’iryo jambo gusa yabashije gutsindira ibigeragezo. “Byanditswe ngo”, ni yo yari intero ye. Kandi twahawe “ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi: kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.” (2 Petero 1 :4). Buri sezerano ryose riri mu ijambo ry’Imana ni iryacu. Tugomba kubeshwaho “n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.” Mu gihe wugarijwe n’ibigeragezo, wireba ibikuzengurutse cyangwa intege nke zawe, ahubwo reba imbaraga y’ijambo. Imbaraga zaryo zoze ni izawe. “Ijambo ryawe,” niko umunyezaburi yavuze, ” naribikiye mu mutima wanjye, kugira ngo ntagucumuraho.” ” Kwitondera ijambo ry’iminwa yawe, Ni ko kumpa kwirinda inzira z’abanyarugomo.” (Zaburi 119 :11 ; 17:4).UIB 74.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents