Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 15 - MU BIRORI BY’UBUKWE

    (Iki gice gishingiye muri Yohana 2:1-11).

    Yesu ntiyatangiye umurimo we akorera ibitangaza imbere y’abagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda i Yerusalemu. Mu iteraniro ryari mu rugo rwo mu mudugudu muto w’i Galilaya imbaraga ye niho yagaragariye, yongera ibyishimo mu birori by’ubukwe. Bityo yagaragaje ko afitiye abantu impuhwe, kandi ko icyifuzo cye ari uko bagira umunezero. Mu butayu bw’ibigeragezo, we ubwe yanyoye ku gikombe cy’umubabaro. Yaje kugira ngo ahe abantu igikombe cy’umugisha, kandi mu isengesho rye yubashye imibanire y’abantu.UIB 88.1

    Avuye kuri Yorodani, Yesu yagarutse i Galileya. Aha hagombaga kubera ibirori by’ubukwe i Kana, umudugudu muto wari hafi y’i Nazareti ; ibi birori byari iby’abavandimwe ba Yosefu na Mariya ; maze Yesu amenye ko bateranye, ajya i Kana, hamwe n’abigishwa be bararikwa muri ibyo birori.UIB 88.2

    Na none ahahurira na nyina, uwo bari bamaze igihe runaka badaherukana. Mariya yari yarumvise ibyabereye kuri Yorodani, ubwo yabatizwaga. Iyi nkuru yari yarasakaye i Nazareti, kandi Mariya byamwibukije ibyari bihishe mu mutima we kumara igihe kirekire. Kimwe n’abandi b’Isiraheli, Mariya yahoraga yibaza kuby’umurimo wa Yohana Umubatiza. Na none yibuka ubuhanuzi bwatanzwe mu kuvuka kwe. Noneho isano ye na Yesu imwongera ibyiringiro bundi bushya. Ariko na none inkuru yuko Yesu yagiye mu butayu mu buryo budasobanutse yari yarageze kuri Mariya, maze yuzura agahinda n’umubabaro.UIB 88.3

    Uhereye igihe yumvaga inkuru ya Marayika ari mu rugo i Nazareti, Mariya yacukumbuye ikimenyetso cyose kimwemeza ko Yesu ari we Mesiya. Imibereho ye myiza, ubuzima butari ubwo kwihugiraho, byemeje Mariya yuko nta kabuza Yesu yoherejwe n’Imana. Ariko na none hakaza muri we gushidikanya no gucika intege, kandi yarahoraga yifuza igihe icyubahiro cye kizahishurirwa. Urupfu rwari rwaramutandukanije na Yosefu, uwo bari basangiye ibanga ry’igitangaza cyo kuvuka kwa Yesu. Ubu ntawe yari agifite wo kubwira ibyiringiro bye cyangwa ibimuteye ubwoba. Amezi abiri yari ashize yari yuzuye akababaro. Yari yaratandukanye na Yesu, uwamugiriraga impuhwe maze akumva ahumurijwe; kandi yatekereje ku magambo ya Simiyoni ngo, “Kandi nawe inkota izagucumita mu mutima.” (Luka 2:35); yibuka agahinda k’iminsi itatu ubwo yatekerezaga ko yari abuze Yesu by’iteka ryose; ariko afite umutima wuzuye amatsiko, yakomezaga gutegereza ko agaruka.UIB 88.4

    Mu birori by’ubukwe yongera guhura na we, wa muhungu we witondaga, kandi wubahaga. Nyamara ntiyari akiri wa wundi. Ishusho ye yari yarahindutse. Yagaragazaga imibabaro ye yo mu butayu, ariko imibereho ye mishya igaragaza icyubahiro n’ubutware byari ubuhamya bw’umurimo we yatumwe n’ijuru. Yari kumwe n’itsinda ry’abasore, bakomezaga kumuhanga amaso banamwubashye, kandi bamwitaga Databuja. Aba bagendanaga na we batekerereje Mariya ibyo babonye n’ibyo bumvise ubwo yabatizwaga, n’ahandi hose. Basoza bavuga bati, “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika, twamubonye.” Yohana 1:45.UIB 88.5

    Ubwo abashyitsi bakomezaga kuza, benshi basaga naho hari ibiganiro bahugiyemo byabatwaye ibitekerezo. Iryo teraniro riza kugwa mu kantu riratangara. Amatsinda mato baganira bashishikaye ariko mu majwi yoroheje, maze amaso yuzuye gutangara bayahindukiriza mwene Mariya. Kuko Mariya yari amaze kumva ubuhamya bw’abigishwa ku bya Yesu, yari yuzuye ibyishimo yuko ibyo yategereje igihe kirekire ataruhiye ubusa. Mariya yari kuba arenze kuba umuntu iyo bitaza kuvanga n’ibi byishimo byera bikunze kugaragaza kwishyira hejuru k’umubyeyi. Uko yabonaga amaso yose bayahanze kuri Yesu, yumvaga yamusaba ko yahamiriza iteraniro ko ari we koko Uwahawe icyubahiro n’Imana. Yiringiraga ko habasha kuboneka akanya ko kuba yakora igitangaza imbere yabo.UIB 89.1

    Byari umuco w’icyo gihe yuko ibirori by’ubukwe bimara iminsi myinshi. Muri ibi birori, mbere yuko ubukwe burangira, basanze vino yabashiranye. Ibi byatumye bahagarika umutima ndetse bagira umubabaro. Byari ibidasanzwe gutanga vino igashira mu birori, kandi gushira kwayo byabaga byerekana ikinyabupfura gike. Nk’uwo mu muryango w’abacyuje ubukwe, Mariya yari yafatanije n’abandi gutegura iby’ibi birori, maze noneho abwira Yesu ati, “Nta vino bafite.” Aya magambo yari ayo kumusaba ngo agire icyo abakorera cyo guhaza ubukene bwabo. Ariko Yesu aramubwira ati,” Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.”UIB 89.2

    Iki gisubizo, uko twe twumva gitunguranye, nta gushishana cyangwa ikinyabupfura gike no kubahuka bikirimo. Uko Umukiza yashubije nyina byari bijyanye n’umuco wo mu Burasirazuba. Byakoreshwaga ku bantu wifuza kwereka ko ububashye. Buri gikorwa cyose cya Kristo mu mibereho ye hano kuri iyi si cyahamanyaga n’amategeko we ubwe yari yaratanze, “Wubahe so na nyoko.” Kuva 20:12. Ari ku musaraba, mu bihe bye bya nyuma byo kwita kuri nyina, Yesu yongeye kumubwira amagambo ameze nk’ayo, ubwo yamuragizaga umwigishwa we yakundaga cyane. Hombi mu birori by’ubukwe no ku musaraba, urukundo rwumvikaniraga mw’ijwi rye, mu ndoro ye, no mu buryo yitwaraga, byagaragazwaga n’amagambo ye.UIB 89.3

    Igihe yajyaga mu rusengero akiri umwana, mu gihe igitangaza cy’umurimo we cyamuhishurirwaga, Kristo yari yabwiye Mariya ati, “Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?” Luka 2:49. Aya magambo yakomye ku mbarutso y’ubugingo bwe n’umurimo we. Ibintu byose byerekezaga ku murimo we, umurimo ukomeye wo gucungura uwo yari yaraje gusohoza muri iyi si. Yongeye na none gusubira muri iryo somo. Hari ingorane ko Mariya yari kwibwira ko kuba afitanye isano na Yesu byatuma hari icyo amusaba kidasanzwe, n’uburenganzira bwo kumutegeka mu murimo we. Kumara imyaka mirongo itatu yamubereye umwana ukunda kandi wubaha, kandi urukundo rwe ntirwahindukaga; ariko ubu agomba gutangira umurimo wa Se. Nk’Umwana w’Isumba Byose, kandi Umukiza w’isi, nta sano y’isi igomba kumutandukanya n’inshingano ye, cyangwa ngo ihindure imibereho ye. Agomba gukora umurimo w’Imana nta nkomyi. Iki na cyo ni icyigisho kuri twe. Ibyo Imana idusaba birenze kure ibiduhuje n’ibyo duhuriraho mu masano ya kimuntu. Nta birangaza by’isi bikwiriye kuvana ibirenge byacu mu nzira Imana idusaba kugenderamo.UIB 89.4

    Ibyiringiro rukumbi byo gucungurwa kw’imibereho yacu yacumuye ni muri Kristo; Mariya na we yabashaga kubona agakiza binyuze muri Ntama w’Imana. Muri we ubwe nta bushobozi yari afite. Isano yari afitanye na Yesu ntabwo yigeze imuhesha amahirwe arenze ay’abandi mu byo gukiranuka. Ibi bigaragarira mu magambo y’Umukiza. Yagaragaje itandukaniro hagati yo kuba Umwana w’umuntu no kuba Umwana w’Imana. Kuba bari bafitanye isano nk’umubyeyi nta na hamwe bimuhesha kuba ku rugero rumwe na we.UIB 90.1

    Amagambo ngo, “Igihe cyanjye ntikiragera,” agaragaza ko buri gikorwa cy’imibereho ya Kristo kuri iyi si cyuzuzaga gahunda yari iriho uhereye kera cyane. Mbere y’uko aza kw’isi, iyo gahunda yari imuri imbere, itunganye mu buryo bwose. Ariko ubwo yagendaga mu bantu, intambwe ku yindi, yayoborwaga n’ubushake bwa Se. Ntabwo yatindiganyaga gukora umurimo mu gihe gikwiriye. Afite kwicisha bugufi nk’uko yahoranye, n’icyo gihe yari ategereje ko igihe cye kigera.UIB 90.2

    Mu kubwira Mariya ko igihe cye kitaragera, Yesu yamusubizaga ibyari bimuri mu bitekerezo atavuze, — ibyo yifuzaga ko byagaragarira rubanda bose. Yari afite ibyiringiro ko [Yesu] agomba kuziyerekana nka Mesiya, kandi akima ingoma ya Isiraheli. Ariko igihe cyari kitaragera. Atari ukugira ngo yime nk’Umwami, ahubwo ahinduke “nk’Umuntu wuzuye intimba, wamenyereye agahinda,” nk’uko Yesu yari yariyemeje ingaruka zose za kimuntu.UIB 90.3

    Nubwo Mariya atari asobanukiwe neza iby’umurimo wa Kristo, yaramwizeraga nta gushidikanya. Uku kwizera Yesu yakwitagaho. Igitangaza cya mbere yagikoreye guhesha agaciro kwizera kwa Mariya, no gukomeza kwizera kw’abigishwa be. Abigishwa bari kuzahura n’ibigeragezo bikomeye byo kutizera. Kuri bo ubuhanuzi bwari bwarabemeje nta gushidikanya ko Yesu ari we Mesiya. Bari bategereje ko abayobozi b’idini bamwakirana icyizere kirenze icyabo. Babwiraga abantu iby’imirimo itangaje ya Kristo n’icyizere bo bari bafite mu murimo we, ariko bagatangazwa ndetse bakababazwa no kutizera, ibyubahiro by’intebe, n’urwango kuri Yesu, bigaragazwa n’abatambyi n’abigishamategeko. Ibitangaza bya mbere by’Umukiza byakomeje abigishwa kwihanganira bene uko kurwanywa.UIB 90.4

    Adatewe ubwoba n’ibyoYesu amubwiye, Mariya abwira abahereza ati, ” Icyo ababwira cyose mugikore.” Uko niko yakoze ibishoboka byose ngo ategurire inzira umurimo wa Kristo.UIB 90.5

    Hafi y’umuryango hari ibibindi bitandatu byabajwe mu mabuye, maze Yesu asaba abahereza ko babyuzuza amazi. Birakorwa. Ubwo hari hakenewe vino ya kugabura, arababwira ati, “Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru.” Aho kuba byuzuye amazi yari yashyizwemo, badahamo vino. Ari umusangwa mukuru cyangwa abashyitsi nta wari uzi ko vino yashize. Basomye kuri ya yindi abahereza bazanye, umusangwa mukuru yumva itandukanye kure n’iyo yigeze anywaho mbere, cyangwa iyahoze igaburwa kuva ibyo birori bitangira. Ahindukirira umukwe, aramubaza ati, “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wehoho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.”UIB 90.6

    Nkuko abantu batanga vino nziza mbere, nyuma bagatanga itari nziza, ni nako isi imeze mu mpano zayo. Ibyo isi itanga bibasha kunezeza amaso ndetse bigashimisha ibitekerezo, ariko biza kugaragara ko bitanyura. Vino igatangira gusharira, umunezero ugahinduka umwijima. Ibyatangiranye indirimbo n’ibitwenge bikarangirana gucika intege no kwiheba. Ariko impano za Yesu zihorana itoto kandi ari nshya. Ibirori Yesu aha umutima ntibibasha kutanyura no gutanga umunezero. Buri mpano nshya yongera ubushobozi bwo kwakira, kwishimira no kunezezwa n’imigisha Umwami atanga. Atanga ubuntu ku buntu. Ntibubasha kumushirana. N’uba muri we, ukuri k’uko uhabwa impano y’agaciro kenshi uyu munsi bizaguha icyizere ko uzahabwa impano irushijeho kugira agaciro ejo hazaza. Amagambo Yesu yabwiye Natanayeli agaragaza itegeko ry’Imana rigenga abana bo kwizera. Buri guhishurwa gushya kw’urukundo rwe, ahamiriza umuntu wese witeguye kumwakira agira ati, “Urizeye? Uzabona ibirenze ibyo.” Yohana 1:50. UIB 91.1

    Impano ya Kristo mu birori by’ubukwe cyari ikimenyetso. Amazi yashushanyaga kubatirizwa mu rupfu rwe; vino igashushanya amaraso ye yasheshe kubw’ibyaha by’abari mu isi. Amazi yujujwe ibibindi yazanywe n’abantu, ariko ijambo rya Kristo ryonyine ni ryo ryabashaga kuyahindura ikibasha gutanga ubugingo. Ni nako bimeze ku mihango yerekeza ku rupfu rw’Umukiza. Ni kubwo imbaraga za Kristo gusa, binyuze mu kwizera, iyo mihango ibasha kugira ububasha bwo guhaza imitima y’abantu.UIB 91.2

    Ijambo rya Kristo ryatanze ibihagije mu bukwe. Ni nako impano y’ubuntu bwe busendereye bubasha guhanagura gukiranirwa kw’abanyabyaha, no guhindura mushya no kubeshaho umuntu.UIB 91.3

    Mu birori bya mbere Yesu yagiranye n’abigishwa be, yabahaye ku gikombe gishushanya igikorwa cye cyo kubakiza. Kuri rya funguro rya nyuma yongeye kukibaha, ashyiraho wa muhango wera ugomba kwibukirwaho urupfu rwe, “kugeza aho azazira” 1 Abakorinto 11:26. Agahinda k’abigishwa ko gutandukana n’Umwami wabo kashoboye guhumurizwa n’isezerano ryo kuzongera guhurira hamwe, ubwo yababwiraga ati, “Sinzongera kunywa ku mbuto z’umuzabibu uhereye ubu , kugeza kuri wa munsi ubwo nzanywa vino nshya hamwe namwe mu bwami bwa Data.” Matayo 26:29.UIB 91.4

    Vino Kristo yatanze mu bukwe, hamwe n’iyo yahaye abigishwa be nk’ikimenyetso cy’amaraso ye, wari umutobe ukiva mu mbuto z’imizabibu. Uyu ni wo Yesaya yerekezaho avuga ibya vino nshya, “mu iseri ry’inzabibu”, maze akavuga ati, ” Ntuwurimbure kuko ugifite umumaro.” Yesaya 65:8.UIB 91.5

    Ni Kristo wavugiye mu Isezerano rya Kera abwira Abisiraheli ati, “Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha: Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.” Imigani 20:1. Kandi we ubwe ntiyigeze atanga ibinyobwa nk’ibyo. Satani agerageza abantu ngo bifuze ibibasha guteza igihu ibitekerezo byabo bikagusha ikinya intekerezo zabo mu by’umwuka, ariko Kristo atwigisha ko tugomba gutegeka irari ryacu. Imibereho ye yose yari icyitegererezo cyo kwizinukwa. Kugira ngo aneshe irari ry’inda, yababajwe cyane ku bwacu ahura n’ikigeragezo gikomeye umuntu atabasha kwihanganira. Ni Yesu ubwe wari warategetse ko Yohana Umubatiza atagombaga kunywa vino cyangwa igisindisha. Ni na we wari warategetse muka Manowa kwirinda ibisindisha. Ndetse yavumye umuntu wese uzashyira icupa ry’igisindisha ku munwa w’umuturanyi we. Kristo ntabwo yavuguruzaga inyigisho ze. Vino idasembuye yatanze mu birori by’ubukwe yari icyo kunywa cyiza gisubizamo imbaraga. Akamaro kacyo kwari ukuzana uburyohe buhuje no kwifuza k’umubiri muzima.UIB 91.6

    Ubwo abashyitsi bari mu bukwe bumvaga ubwiza bw’iyo vino, baje kubaririza nyuma baza kubwirwa n’abagaragu iby’igitangaza cyabaye. Abo bantu bamaze igihe batangaye batekereza k’uwakoze icyo gitangaza. Bakomeje kumushakisha, basanga yagiye ntawe ubizi haba n’abigishwa be.UIB 92.1

    Ibitekerezo by’iri teraniro noneho bihindukirira abigishwa. Bwari ubwa mbere babona amahirwe yo kwerekana kwizera bafitiye Yesu. Bababwira ibyo babonye n’ibyo bumviye kuri Yorodani, maze umuriro ukongezwa mu mitima ya benshi biringira ko Imana yari ihagurukije Umucunguzi w’abantu bayo. Inkuru y’icyo gitangaza ikwira hirya no hino mur’icyo gihugu, ndetse igera i Yerusalemu. Bafite amatsiko mashya, abatambyi n’abakuru bashakashaka mu buhanuzi buvuga ibyo kuza kwa Kristo. Hari ugushishikarira kwiga iby’umurimo w’uyu mwigisha mushya, wari ubonetse mu bantu mu buryo batatekerezaga.UIB 92.2

    Umurimo wa Kristo wari utandukanye by’ihabya n’uw’abakuru bo mu Bayuda. Uko bafataga imihango n’uko yakorwaga byari byarakuyeho ubwisanzure bw’ibitekerezo cyangwa imikorere. Bahoranaga ubwoba bwo kwandura. Kubera kwirinda guhura “n’uwanduye”, bahoraga bitaruye abandi, atari abanyamahanga gusa, ahubwo na benshi bo muri bene wabo, batifuzaga kugira icyo bamarira cyangwa ngo babagireho ubucuti. Kubwo guhora muri ibyo, bari baradindije ibitekerezo byabo ndetse barashyize uruzitiro ku mibereho yabo. Icyitegererezo cyabo cyateraga abantu kwikunda no gusuzugura abandi.UIB 92.3

    Yesu yatangiye umurimo wo guhindura iyo mitekerereze agerageza kugaragaza impuhwe no kwiyegereza abantu. N’ubwo yagaragazaga kubaha amategeko y’Imana, yacyahaga kwiyoberanya kw’Abafarisayo kandi agerageza kubohora abantu mu bidafite umumaro byababase. Yashakaga gusenya insika zatandukanyaga inzego z’abantu batandukanye, kugira ngo abashe guhuza abantu bose nk’abana bagize umuryango umwe. Gutaha ubukwe byari bigamije ko byaba imwe mu ntabwe yatuma abigeraho.UIB 92.4

    Imana yari yarategetse Yohana kuba mu butayu, ngo atanduzwa n’ibitekerezo by’abatambyi n’abigishamategeko, kandi ngo ategurirwe umurimo ukomeye. Ariko iyo mibereho yo kwicisha bugufi atyo no kwitarura abandi ntabwo byahaga abantu urugero. Yohana ubwe ntiyigeze ahamagarira abamwumva kureka imirimo bakoraga. Yabasabaga kugaragaza igihamya cyo kwihana kwabo bagaragaza gukiranukira Imana aho ariho hose ibahamagarira.UIB 92.5

    Yesu yacyahaga ingeso yo kwikunda mu buryo ubwo aribwo bwose, kandi we yari umuntu ushyikirana mu mibereho ye. Yemeraga kurarikwa na buri wese, yasuraga ingo z’abakire n’iz’abakene, abize n’abatize, ashaka kuzamura ibitekerezo byabo ngo bive mu by’ubu buzima busanzwe, maze byerekeze mu by’umwuka kandi by’iteka ryose. Ntiyigeze yemera gutwarwa n’ibibi, kandi ibidafite umumaro byo muri iyi si ntibyigeze byangiza imico ye ; nyamara yanezezwaga n’ibyiza binezeza abandi, kandi kuhaba kwe byagaragazaga ko yemera ibiterane byo gusabana. Ubukwe bw’Abayuda byari ibirori binejeje, kandi umunezero wabwo ntabwo wari uteye isoni Umwana w’umuntu. Mu kuza gutaha ubu bukwe, Yesu yagaragaje ko ubukwe ari umuhango wera mvajuru.UIB 92.6

    Hose mw’Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya, umubano w’abashakanye ukoreshwa kwerekana gukomera no kwera kuri hagati ya Kristo n’abantu be. Mu bitekerezo bya Yesu, umunezero w’umuhango w’ubukwe werekezaga ku byishimo bya wa munsi ubwo azacyura umugeni we mu rugo rwa Se, maze Umucunguzi n’abacunguwe bakicarana mu birori by’ubukwe bw’umwana w’intama. Aravuga ati, “Nk’uko umukwe anezerererwa umugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa.” “Ntuzongera kwitwa intabwa;… ahubwo uzitwa Uwashyingiwe;… kuko Uwiteka akwishimiye.” “Izakwishimira inezerewe, izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.” Yesaya 62:5, 4 ; Zefaniya 3:17. Ubwo Yohana intumwa yahishurirwaga ibyo mw’ijuru, yaranditse ati: “Numva ijwi risa n’iry’abantu benshi n’irisa n’iry’amazi menshi asuma, n’irisa n’iryo guhinda kw’inkuba gukomeye kwinshi rivuga riti, Haleluya! Kuko Umwami Imana yacu iri ku ngoma. Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye, umugeni we akaba yiteguye. Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama.” Ibyahishuwe 19:6, 7, 9.UIB 93.1

    Yesu yabonaga muri buri muntu ubugingo bugomba kurarikirwa Ubwami bwe. Yagendereraga abantu bakumva ineza ye ibagera ku mutima kandi bakamubona nk’ubashakira ibyiza. Yabasangaga mu nzira nyabagendwa, mu mazu yabo, mu bwato, mu rusengero, ku nkengero z’inyanja, no mu birori by’ubukwe. Yabasanze mu mirimo yabo ya buri munsi, kandi agaragaza kwishimira imirimo yabo isanzwe. Yajyanye inyigisho ze mu ngo, ashaka ko imiryango yamenya ko Imana yari kumwe nabo. Impuhwe ze zikomeye zigaruriye imitima ya benshi. Kenshi yajyaga ku musozi ahitaruye akiherera agasenga, ariko ibi byari ibyo kwitegurira umurimo we mu bantu. Muri ibyo bihe yagiye akiza abarwayi, ajijura abadasobanukiwe, no kubohora ababoheshejwe ingoyi za Satani.UIB 93.2

    Yesu yatozaga abigishwa be binyuze mu kubana no gusabana. Rimwe na rimwe yabigishaga yicaye hagati muri bo mw’ibanga ry’umusozi, cyangwa agendana na bo mu nzira, akabahishurira ubwiru bw’Ubwami bw’Imana. Ntiyigeze abwiriza nk’uko abantu babwiriza ubu. Igihe cyose imitima yabaga yiteguye kwakira ubutumwa mvajuru, yayihishuriraga ukuri kw’inzira y’agakiza. Ntiyigeze ategeka abigishwa be ngo bakore iki cyangwa kiriya, yarababwiye gusa ati, “Nimunkurikire.” Mu ngendo ze mu birorero no mu midugudu yajyanaga nabo, kugira ngo barebe uko yigisha abantu. Yahuje ibyifuzo byabo n’ibye, maze bafatanya na we umurimo.UIB 93.3

    Icyitegerezo cya Kristo cyo kugera ku nyota y’ibyo abantu bashaka gikwiriye gukurikizwa n’ababwiriza bose b’Ijambo rye, ndetse n’abantu bose bakiriye ubutumwa bwiza bw’ubuntu bwe. Ntitugomba kwirengagiza ibituma dusabana n’abantu. Ntitugomba kwitandukanya n’abandi. Kugira ngo tubashe kugera ku bantu b’ingeri zose, tugomba kubasanga aho bari. Si kenshi bazadushaka bo ubwabo. Si ku ruhimbi gusa imitima y’abantu igomba kugezwaho ukuri mvajuru. Hari undi murima wo gukoreramo, n’ubwo bwose waba woroheje, ariko ugaragaza umusaruro. Uboneka mu ngo z’aboroheje, no mu ngoro z’abakomeye; ku bitanda byo kwa muganga, no mu biterane byo kunezererwamo bidateye isoni.UIB 93.4

    Nk’abigishwa ba Kristo, ntitugomba kwivanga n’ab’isi kubwo gukunda ibinezeza, no kwifatanya na bo mu bidafite umumaro. Kwifatanya nkuko kubasha kuvamo akaga gusa. Ntitugomba guha icyaha inzira byaba mu magambo yacu cyangwa ibikorwa, mu guceceka kwacu cyangwa kuhaba kwacu. Aho tujya hose, tugomba kujyana na Yesu, no guhishurira abandi agaciro k’Umukiza wacu. Ariko abashaka kurinda idini yabo bakayifungiranira mu mazu yabo, babura imigisha yo gukora ibyiza. Binyuze mu bikorwa byo gusabana, UbuKristo buhura n’isi. Buri wese wamurikiwe n’umucyo mvajuru agomba kumurikira inzira y’abataramenya Umucyo w’Ubugingo.UIB 94.1

    Tugomba twese kuba abahamya ba Yesu. Imbaraga yo gusabana, yejejwe n’ubuntu bwa Kristo, igomba gukoresherezwa kugarura imitima k’Umukiza. Reka isi ibone ko tudahugiye mu byo twishakira, ahubwo ko dushaka ko abandi na bo babona ku migisha n’amahirwe twabonye. Reka babone ko idini yacu itatugira abadafite impuhwe cyangwa basaba abandi ibirenze ubushobozi bwabo. Reka abavuga bose ko babonye Kristo, bakore nk’uko yakoraga ngo bafashe abandi.UIB 94.2

    Ntitugomba gutuma ab’isi bagira igitekerezo ko AbaKristo ari abantu bashavuye, abantu batagira umunezero. Niduhanga amaso kuri Yesu, tuzabona Umucunguzi utwitaho, kandi tuzakira umucyo uva mu bwiza bw’amaso ye. Aho Mwuka we yiganje, niho amahoro ataha. Kandi hazaba n’ibyishimo, kuko hari umutuzo, no kwizera Imana kuboneye.UIB 94.3

    Kristo anezezwa n’abamukurikira iyo berekanye ko, n’ubwo ari abantu, bafite imico y’Imana. Ntabwo ari ibibumbano ahubwo ni abagabo n’abagore bazima. Imitima yabo imarwa inyota n’ubuntu bw’Imana, igakingukira kandi ikakira Zuba ryo Gukiranuka. Umucyo ubamurikaho umurikira abandi mu mirimo irimo urumuri rufite urukundo rwa Kristo.UIB 94.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents