Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 17 - NIKODEMO

    (Iki gice gishingiye muri Yohana 3:1-17).

    Nikodemo yari afite umwanya ukomeye wubahwa mu gihugu cy’Abayahudi. Yari umuntu wize cyane, kandi afite impano zidakunze kuboneka kuri bose, kandi yari umwe mu banyacyubahiro bagize urukiko rw’igihugu. Hamwe n’abandi, inyigisho za Yesu zari zaramukoze ku mutima. Nubwo yari umukire, yarize, kandi yubahwa, yari yaranyuzwe n’Umunyanazareti wicisha bugufi. Inyigisho zari zaravuye mu kanwa k’Umucunguzi zari zaramunyuze bikomeye, kandi yifuzaga kwiga biruseho iby’ayo magambo atangaje y’ukuri.UIB 103.1

    Igikorwa cya Kristo cyo kugaragaza ubushobozi bwo kweza urusengero cyahembereye umugambi w’urwango rw’abatambyi n’abategetsi. Bagize ubwoba bw’imbaraga z’uyu munyamahanga. Uko kwihandagaza kw’Umunyegalilaya utari uzwi ntikwabashaga kwihanganirwa. Bari bamaramaje guhagarika imirimo ye. Ariko bose siko bemeranywaga kuri uwo mugambi. Hari bamwe batinyaga guhakanya Uwo wagaragaraga mu buryo budashidikanywa ko akoreshwa na Mwuka w’Imana. Bibutse uko abahanuzi bishwe bazira gucyaha ibyaha by’abayobozi bo muri Isiraheli. Bari bazi ko kuba Abayuda baragizwe abaretwa n’abanyamahanga byari ingaruka zo kwinangira kwabo banga kumva impanuro z’Imana. Batinyaga ko mu kugambanira Yesu, abatambyi n’abategetsi bageraga ikirenge mu cya ba se, kandi ko bibasha guteza igihugu izindi ngorane nshya. Nikodemo na we niko yabitekerezaga. Mu rukiko rukuru rw’Abayuda, ubwo higwaga umwanzuro wafatwa kuri Yesu, Nikodemo yatanze inama yuko bakwitonda bagacisha make. Arabasaba ati niba Yesu koko yarahawe ububasha buva ku Mana, byaba ari akaga kwanga impanuro ze. Abatambyi ntibahakana iyo nama, maze mur’icyo gihe ntibagira umwanzuro bafatira Umukiza ku mugaragaro.UIB 103.2

    Uhereye igihe yumvaga Yesu, Nikodemo yagize amatsiko yo kwiga iby’ubuhanuzi bwerekeye kuri Mesiya; kandi uko yarushagaho gushakashaka, niko yarushagaho kwemezwa ko uyu ari we wari warasezeranywe kuzaza. Kimwe n’abandi benshi bo mw’Isiraheli, yaterwaga agahinda n’uburyo urusengero rwari rwarateshejwe agaciro. Yari umwe mu babyiboneye ubwo Yesu yirukanaga abaguraga n’abagurishirizaga mu rusengero; yabonye kwigaragaza kw’imbaraga y’Imana mu buryo butangaje; yabonye Umukiza yakira abakene kandi akiza abarwayi; abona uko bagaragaza umunezero, kandi yumva n’amagambo yabo yo gushima; maze bituma adashidikanya ko Yesu w’i Nazareti ari Uwatumwe n’Imana.UIB 103.3

    Yifuje cyane kugirana ikiganiro na Yesu, ariko agatinya guhura na we ku mugaragaro. Byari kuba bikojeje isoni umutegetsi wo mu Bayuda gushyikirana no kugirana urugwiro n’umwigisha utazwi neza. Kandi urwo ruzinduko rwe iyo ruza kumenyekana mu bagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda, bari kumukuraho icyizere ndetse bakanamurega ko ibyo yakoze bidakwiriye. Ahitamo kumusanga ngo baganire mw’ibanga, yifashisha ko iyo agenda ku mugaragaro hari abandi bari gukurikiza urugero rwe. Amaze gushakisha mu buryo bwihariye ngo amenye aho Umukiza aruhukira ku musozi wa Elayo, yategereje ko abatuye umugi bahunikira, maze abona kumusanga.UIB 103.4

    Ar’imbere ya Kristo, Nikodemo yumvaga afite ubwoba budasanzwe, agerageza kubuhishira mu cyo yagaragazaga nko gutuza n’icyubahiro. Aravuga ati,“Rabbi,” “tuzi ko uri umwigisha wavuye ku Mana : kuko nta muntu ubasha gukora ibi bitangaza ukora, keretse Imana iri kumwe na we.” Mu kuvuga ku mpano za Kristo zidasanzwe nk’umwigisha, ndetse n’imbaraga ye itangaje yo gukora ibitangaza, yumvaga byamuha inzira yo kubona uko aganira na we. Amagambo ye yari agamije kugaragaza no kuzana icyizere; nyamara hagaragaramo gushidikanya. Ntiyabonaga Yesu nka Mesiya, uretse kumubona nk’umwigisha wavuye ku Mana.UIB 104.1

    Aho kwita kur’ayo magambo meza yo kumushimisha, Yesu yahanze amaso uwo wavuganaga na we, nk’aho asa n’urimo gusoma mu mutima we. Mu bwenge bwe butagira iherezo, yabonaga imbere ye uwashakaga kumenya ukuri. Amenya umugambi w’uruzindiko rwe, maze mu gushaka gushimangira icyizere cyari mu bitekerezo by’umuteze amatwi, ahita arasa ku ntego, amubwira akomeje kandi avugana impuhwe ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana.” Yohana 3:3.UIB 104.2

    Nikodemo yari yaje ku Mukiza atekereza kugirana ikiganiro na we, ariko Yesu amushyirira ku mugaragaro urufatiro rw’amahame y’ukuri. Yabwiye Nikodemo ati, Ntabwo icyo ukeneye ari ubumenyi bw’amagambo gusa kurusha uko ukeneye kongerwa imbaraga mu by’umwuka. Ntabwo ukwiye kumva ko ushize amatsiko ahubwo ukwiriye kumva ko ugize umutima mushya. Ugomba kwakira imibereho mishya ikomoka mw’ijuru mbere yuko unezezwa n’ibyo mw’ijuru. Hatarabaho iyo mpinduka, ngo byose bihinduke bishya, nta kamaro byaba bifite kuganira nanjye iby’ubutware bwanjye cyangwa umurimo wanzanye.UIB 104.3

    Nikodemo yari yarumvise kubwiriza kwa Yohana Umubatiza yigisha ibyo kwihana no kubatizwa, kandi ahamagarira abantu kumenya uzaza abatirisha Mwuka Muziranenge. We ubwe yumvaga ko hari intege nke mu by’umwuka mu Bayuda, kuko, ahanini, bayoborwaga n’inarijye no kurarikira iby’isi. Yari afite amatsiko yuko kuza kwa Mesiya hari icyo bizahinduraho. Nyamara ubutumwa burondora imitima bw’Umubatiza bwari bwarananiwe gukora muri we ngo bumwemeze icyaha. Yari Umufarisayo udakebakeba, kandi ishema rye yarishingikirizaga ku mirimo ye myiza. Yubahirwaga cyane ubuntu agira no gutanga ibishyigikira imirimo yo mu rusengero, kandi yumvaga bimuhesha gushimwa n’Imana. Yatangajwe n’igitekerezo cy’Ubwami buzira inenge atabasha kubona akimeze uko ari.UIB 104.4

    Urugero rwo kuvuka ubwa kabiri, urwo Yesu yari akoresheje, ntabwo rwari rushya kuri Nikodemo. Abahindukaga bavuye mu bupagani bemera imyizerere y’Abisiraheli akenshi bagereranywaga n’umwana ukivuka. Kubw’iyo mpamvu, agomba kuba yarumvise ko amagambo ya Kristo atagomba gufatwa nk’uko avuzwe gusa. Ariko we kuba yaravutse ari UmwIsiraheli, yumvaga nta kabuza ko bimuhesha umwanya mu bwami bw’Imana. Yumvaga nta guhinduka akeneye muri we. Nyamara yatangajwe n’amagambo y’Umukiza. Yababajwe nuko aya magambo yari afitanye isano n’imibereho ye. Kwishyira hejuru kw’umufarisayo kwarwanaga n’ubushake buzira uburyarya bw’uwashakaga kumenya ukuri. Yatangajwe nuko Kristo yashoboraga kuvugana na we nkuko yabigenje, atitaye k’umwanya we nk’umutegetsi muri Isiraheli.UIB 104.5

    Atangajwe nuko we yiyumva ameze, asubiza Yesu mu magambo yo kugenura ati, “Byashoboka bite ko umuntu yongera kubyarwa akuze?” Nkuko bigenda kuri benshi iyo ukuri kwahuranije kugeze mu mitima yabo, yagaragaje ukuri yuko umuntu wa kamere atabasha kwakira ibikomoka ku Mwuka w’Imana. Muri we nta kintu na kimwe gituma yumvira ibya Mwuka; kuko ibya Mwuka bisobanurwa na Mwuka.UIB 105.1

    Ariko Umukiza ntiyemera ko impaka zikemurwa n’impaka. Azamuye ukuboko kwe mu buryo bw’indahiro, kandi mu cyubahiro, yashimangiye ukuri hamwe n’icyizere gikomeye ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n‘Umwuka, atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana.” Nikodemo yari azi ko Kristo avuga ahangaha iby’umubatizo w’amazi no guhinduka kw’umutima bikorwa na Mwuka w’Imana. Yumva adashidikanya ko ari imbere y’uwari warahanuwe na Yohana Umubatiza.UIB 105.2

    Yesu arakomeza ati : “Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka.” Ubusanzwe umutima ni mubi, mbese “Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye.? Nta we.” Yobu 14:4. Nta bushakashatsi bw’umuntu bubasha kubona icyakiza umutima w’icyaha. “Kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobora kuyumvira.” “Kuko mu mutima w’umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi.” Abaroma 8:7; Matayo 15:19. Isoko y’umutima igomba kwezwa mbere yuko imigezi yawo itungana. Ugerageza kugera mw’ijuru ashingiye ku mirimo ye yo gukomeza amategeko aragerageza ibidashoboka. Nta mutekano w’ufite igisa n’idini rishingiye ku mategeko, rishingiye ku ishusho isa no kwera. Imibereho y’Umukristo si ivugurura cyangwa iterambere ry’imibereho ya kera, ahubwo ni ihinduka rya kamere. Hari ugupfa ku narijye n’icyaha, maze ukagira imibereho mishya muri byose. Iyi mpinduka ibasha kuzanwa n’umurimo ukorwa gusa na Mwuka w’Imana.UIB 105.3

    Nikodemo yari agitangara, maze Yesu akoresha urugero rw’umuyaga ngo yumvikanishe icyo ashaka kuvuga: “Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n’Umwuka wese amera.”UIB 105.4

    Umuyaga wumvikana mu mashami y’ibiti, ukanyeganyeza amababi n’uburabyo; nyamara ntugaragara, kandi nta muntu ubasha kumenya aho uturuka cyangwa aho ujya. Ni nako umurimo wa Mwuka Wera amera mu mutima w’umuntu. Ntubasha kuwusobanura nkuko utabasha gusobanura imigendere y’umuyaga. Umuntu abasha kudasobanura neza igihe n’aho byabereye, cyangwa ngo arondore uko byagenze mu guhinduka kwe; ariko ibi ntibivuze ko atahindutse. Mu buryo butagaragara nk’ubw’umuyaga, Kristo aba akabakaba ku mitima ubutitsa. Buhoro buhoro, ndetse ahari mu buryo butanasobanukiye ubyakira, hari ibikorwa bibaho biba bigamije kugarura umuntu kuri Kristo. Ibi bibasha kuza ari uko umutekerezaho, binyuze mu gusoma Ibyanditswe Byera, cyangwa binyuze mu kumva amagambo y’umubwiriza ahesha agakiza. Ako kanya, uko Mwuka agusanga akomeza kukurarika mu buryo butaziguye, wumva unejejwe no kwegurira umutima wawe Yesu. Kuri benshi ibi byitwa guhinduka gutunguranye; ariko ibyo ni ingaruka yo kwingingwa igihe kirekire na Mwuka w’Imana, akwihanganira, mu buryo burambye ndetse burenze ubwo umuntu atekereza.UIB 105.5

    Nubwo umuyaga utagaragara, ariko ubyara ibikorwa bigaragara kandi byumvikana. Ni ko umurimo wa Mwuka mu muntu uzigaragaza mu bikorwa byose by’uwamaze kwiyumvamo imbaraga ya Mwuka ikiza. Iyo Mwuka w’Imana ahawe umwanya mu mutima, ahindura imibereho y’umuntu. Intekerezo z’icyaha zikurwamo, ibikorwa bibi bikarekwa; urukundo, kwicisha bugufi, n’amahoro bisimbura uburakari, ishyari n’amahane. Ibyishimo bikajya mu mwanya w’agahinda, maze mu maso hawe hakagaragaza umucyo mvajuru. Nta numwe ubona ukuboko gukuraho ingorane, cyangwa ngo abone umucyo umanuka uva mu marembo yo mw’ijuru. Imigisha igera ku muntu wiyeguriye Imana kubwo kwizera. Maze iyo mbaraga itabonekera amaso y’umuntu ikarema umuntu mushya mw’ishusho y’Imana.UIB 106.1

    Ntibishoboka ko ibitekerezo byacu bigufi bisobanukirwa n’umurimo w’agakiza. Ni amayobera arenze ubwenge bw’umuntu; nyamara uvuye mu rupfu akagera mu bugingo abona ko ari ukuri mvajuru kudashidikanywaho. Itangiriro ryo gucungurwa tubasha kumenyera hano binyuze mu byo tunyuramo buri munsi. Ingaruka zabyo ni iz’iteka ryose.UIB 106.2

    Mu gihe Yesu yavugaga, umucyo w’ukuri wacengeye mu ntekerezo z’uwo mutware. Koroshywa, no gucogozwa n’imbaraga ya Mwuka Wera binyura umutima we. Nyamara ntiyasobonukiwe neza amagambo y’Umukiza. Ntiyanyuzwe neza n’impamvu yo kuvuka bushya n’uburyo byagomba kubamo. Avuga mu buryo bwo gutangara ati, “Ibyo byashoboka bite?”UIB 106.3

    Yesu aramusubiza ati, “Ukaba uri umwigisha w’Abisiraheli ntumenye ibyo?” N’ukuri uwahawe inshingano yo kwigisha abantu iby’imyizerere ntiyari akwiriye kudasobanukirwa n’ibyerekeye ukuri nk’uku gukomeye. Amagambo ya Yesu yamubereye icyigisho ku buryo aho kumva arakajwe n’ayo magambo y’ukuri kutabogamye, Nikodemo yagombaga kumva ko akeneye kwiyoroshya akumva ko ntacyo aricyo, bitewe n’ubujiji bwe mu by’umwuka. Nyamara Kristo yavuganaga icyubahiro kidashidikanywa, kandi indoro ye kimwe n’ijwi rye byagaragazaga urukundo rutaryarya, rwatumye Nikodemo atagira isoni ubwo yibonagaho ko ntacyo azi.UIB 106.4

    Maze ubwo Yesu yasobanuraga ko umurimo we ku isi wari uwo kwimika ubwami bw’iby’umwuka aho kuba ubwami bw’akanya gato, uwari umuteze amatwi aratangara. Abibonye atyo, Yesu yongeraho ati, “Ubwo nababwiye iby’isi ntimwemere, nimbabwira iby’ijuru muzemera mute?” Niba Nikodemo atarabashaga gusobanukirwa inyigisho ya Yesu, isobanura iby’umurimo w’ubuntu wemeza imitima, yabashaga ate gusobanukirwa n’iby’ubwami bw’ijuru? Atabashije gusobanukirwa n’umurimo wa Kristo ku isi, ntibyari kumushobokera gusobanukirwa n’umurimo we wo mw’ijuru.UIB 106.5

    Abayuda bamwe Yesu yirukanaga mu rusengero biyitaga ko ari abana ba Aburahamu, nyamara bahunze aho Umukiza yari ari kubera ko batabashaga kwihanganira icyubahiro cy’Imana cyagaragariraga muri we. Bityo bagaragaza ko batabashishwa n’ubuntu bw’Imana mu kugira uruhare mu mirimo yera yo mu rusengero. Bari bafite umurava wo kugaragaza gukiranuka, nyamara bahakana gukiranuka ko mu mutima. Nubwo bakomezaga amategeko mu buryo bw’inyuguti, bahoraga banyuranya na yo buryo bw’umwuka. Icyo bari bakeneye gikomeye ni cyo Yesu yasobanuriraga Nikodemo,-- kuvuka bundi bushya, kwezwaho ibyaha, no kugira imibereho mishya mu by’ubumenyi no mu bitunganye.UIB 107.1

    Nta mpamvu n’imwe yatumaga Abisiraheli baba impumyi ntibamenye iby’umurimo wo kuremwa bundi bushya. Ayobowe na Mwuka Wera, Yesaya yari yaranditse ati, “Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga.” Naho Dawidi we yarasenze ati, ” Mana undememo umutima wera, Unsubizemo umutima ukomeye.” Binyuze muri Ezekiyeli isezerano ryari ryaratanzwe ngo, “Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye mbashyiremo umutima woroshye. Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza.” Yesaya 64:6; Zaburi 51:10; Ezekiyeli 36:26,27UIB 107.2

    Nikodemo yari yarasomye ibi byanditswe afite ibitekerezo bisa n’ibirimo igihu; ariko ubu yari atangiye gusobanukirwa n’icyo bisobanura. Yabonye ko kwa kugaragarira mu gukomeza amategeko mu nyuguti bijyanye n’imibereho y’inyuma bitabasha kugira uwo bihesha uburenganzira bwo kwinjira mu bwami bwo mw’ijuru. Mu kigereranyo cy’abantu, imibereho ye yari iy’ukuri kandi yubahwa; ariko imbere ya Kristo yumvise ko umutima we wanduye, kandi n’imibereho ye idatunganye.UIB 107.3

    Nikodemo yagendaga yegera Kristo. Uko Umukiza yamusobanuriraga ibijyanye no kuvuka bushya, yifuzaga ko iyo mpinduka yaba muri we. Ni mu buhe buryo se byari gushoboka? Yesu yashubije icyo kibazo agira ati: Nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa: kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”UIB 107.4

    Aha byari bigeze ku byo Nikodemo yari amenyereye. Ikimenyetso cy’inzoka yamanitswe cyamusobanuriraga umurimo w’Umukiza. Ubwo abana b’Isiraheli bapfaga bazira kurumwa n’inzoka zifite ubumara, Imana yategetse Mose gucura inzoka y’umuringa, maze ayishyira ahirengeye hagati y’iteraniro. Maze itangazo riratangwa mu nkambi yose yuko uzareba kur’iyo nzoka wese azakira. Abantu bari bazi neza yuko inzoka ubwayo nta mbaraga yo kubakiza ifite. Yari igishushanyo cya Kristo. Nkuko igishushanyo cyakozwe mu nzoka yica cyamanitswe hejuru ngo bakizwe, niko “uwambitswe ishusho y’icyaha” yagombaga kuba umucunguzi wabo. Abaroma 8:3. Abenshi mu BIsiraheli bafataga umuhango wo gutamba ibitambo nk’aho muri wo ubwawo harimo imbaraga zababohora mu byaha. Imana yashakaga kubigisha ko nta gaciro byari bigifite karenze ibya ya nzoka y’umuringa. Byari ibyo gutuma berekeza ibitekerezo byabo ku Mukiza. Byaba mu kubakiza ibikomere byabo cyangwa kubababarira ibyaha, ntacyo bo babashaga kwimarira uretse kugaragaza kwizera Impano y’Imana. Bagombaga guhanga amaso maze bagakira.UIB 107.5

    Ababaga barumwe n’inzoka hari ubwo babasha kuba baratindaga kureba iyo nzoka. Babasha kuba baribazaga agaciro bifite kureba icyo gishushanyo cy’igicurano. Babasha kuba barasabaga ubusobanuro bwa siyansi. Ariko nta busobanuro bahawe. Bagombaga kwemera ijambo ry’Imana nkuko yarinyujije muri Mose. Kwanga kureba byari ukurimbuka.UIB 108.1

    Ntabwo kujya impaka no guhakana ari byo byigisha umuntu. Tugomba kureba ngo tubeho. Nikodemo yahigiye isomo, kandi akomeza kubana na ryo. Yatangiye gushakashaka mu Byanditswe mu buryo bushya, atari ukugira ngo abone ibyo aganira bidafatika, ahubwo ari ukugira ngo abone ubugingo buhoraho. Yatangiye kubona ubwami bwo mw’ijuru uko yagendaga yiyegurira kuyoborwa na Mwuka Wera.UIB 108.2

    Hari ibihumbi byinshi by’abantu uyu munsi bakeneye kwiga ukuri nk’ukwigishijwe Nikodemo kwerekeye ya nzoka yamanitswe ku giti. Bishingikiriza mu kubahiriza amategeko y’Imana ngo abe ari yo abahesha gushimwa na yo. Iyo basabwe kureba kuri Yesu, no kwemera ko abakiza binyuze gusa mu buntu bwe, baratangara bakavuga bati, “Ibi byashoboka bite?”UIB 108.3

    Nka Nikodemo, dukwiriye kwemera kwinjira mur’ubwo buzima nk’abanyabyaha ruharwa. Uretse Kristo, “nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” Ibyakozwe n’intumwa 4:12. Binyuze mu kwizera twakira ubuntu bw’Imana; ariko kwizera siko Mukiza wacu. Kwizera ubwako ntacyo gufite. Ni ukuboko turambura tugasingira mu kiganza cya Kristo, maze tugahabwa ibye, tugahabwa umuti w’icyaha. Kandi ntitubasha kwihana tutabibashishijwe na Mwuka w’Imana. Ibyanditswe bivuga kuri Kristo ko, “Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n’Umukiza, aheshe Abisiraheli kwihana no kubabarirwa ibyaha.” Ibyakozwe n’Intumwa 5: 31. Kwihana bikomoka kuri Kristo kimwe no kubabarirwa.UIB 108.4

    None se, ni buryo ki tubasha gukizwa? “Nkuko Mose yamanitse inzoka mu butayu,” ni nako Umwana w’Umuntu yamanitswe hejuru, kugira ngo uwashutswe wese n’uwarumwe n’inzoka abashe kureba maze akire. “Nguyu Umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Yohana 1:29. Umucyo umurika uva ku musaraba ugaragaza urukundo rw’Imana. Urukundo rwe ni rwo ruturehereza kumusanga. Ni tutinangira ngo twange uko guhamagarwa, tuzayoborwa munsi y’umusaraba twicuze ibyaha byatumye Umukiza abambwa. Maze kubwo kwizera, Mwuka w’Imana areme imibereho mishya muri twe. Ibitekerezo n’ibyifuzo bizaherako byumvire ubushake bwa Kristo. Umutima, ibitekerezo, biremwe bushya mw’ishusho ry’Ukorera muri twe ngo yigarurire byose. Nuko rero amategeko y’Imana azandikwa mu bitekerezo no mu mutima, maze tuvuge nka Kristo tuti, “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda.” Zaburi 40:8.UIB 108.5

    Mu kiganiro na Nikodemo, Yesu yashyize ku mugaragaro inama y’agakiza n’umurimo wamuzanye ku isi. Ntaho yari yarigeze asobanura birambuye mu biganiro bye bya mbere, intambwe ku ntambwe, ibikenewe gukorwa mu mutima wa buri wese ugomba kuragwa ubwami bwo mw’ijuru. Mw’itangiriro ry’umurimo we, yahishuriye ugize Urukiko Rukuru rw’Abayahudi ukuri, uwari ufite umutima witeguye kwakira, ndetse uwatorewe kuba umwigisha w’abantu. Ariko abayobozi b’Abisiraheli ntibakiriye uwo mucyo. Nikodemo yahishe uko kuri mu mutima we, maze amara imyaka itatu ataragaragaza imbuto zako mu buryo bugaragarira amaso.UIB 108.6

    Ariko Yesu yari azi neza ubutaka abibyemo imbuto. Ayo magambo yavuzwe ninjoro abwira umuntu umwe mu misozi yiherereye ntabwo yabaye impfabusa. Hahise igihe Nikodemo ataremera Kristo ku mugaragaro, ariko yakurikiranaga ibyo akora, ndetse agenzura inyigisho ze. Mu nama y’Urukiko Rukuru rw’Abayahudi, ni kenshi yacubyaga umugambi w’abatambyi wo kumwica. Ku iherezo, ubwo Yesu yari amaze kumanikwa ku musaraba, Nikodemo yibutse inyigisho yabwiriwe ku musozi wa Elayono ngo, “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa: kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Umucyo wavuye muri icyo kiganiro cyo mu mwiherero wamurikiye ku musaraba w’i Kaluvari, maze Nikodemo abona muri Yesu Umucunguzi w’isi.UIB 109.1

    Umukiza amaze kujya mw’ijuru, abigishwa be batangiye gutatana kubera kurenganywa, nibwo Nikodemo yishyize ku mugaragaro. Yakoresheje umutungo we ngo afashe itorero ryari rikiri rito, iryo Abayuda bakekaga ko rizasibangana Kristo amaze gupfa. Mu bihe by’akarengane, wa wundi wari ufite amakenga ndetse abaza ibibazo, yari akomeye nk’urutare, ari na we ukomeza kwizera kw’abigishwa, kandi anatanga inkunga yo gutuma umurimo w’ubutumwa bwiza ujya mbere. Baramukobaga ndetse akarenganywa na ba bandi bamwubahaga mu minsi yashije. Yabaye umukene mu by’ubutunzi bw’isi; nyamara kwizera kwe ntikwigeze guhungabana, kwa kundi kwatangiriye muri cya kiganiro cya ninjoro yagiranye na Yesu.UIB 109.2

    Nikodemo yatekerereje Yohana iby’icyo kiganiro, maze na we abyandikisha ikaramu ye ngo bibere abantu benshi cyane inyigisho. Ukuri kwigishijwe gufite agaciro uyu munsi nkuko kwari gufite muri rya joro ku musozi ucuze umwijima, ubwo umutware wo mu Bayuda yaje kumenya iby’ubugingo yigishijwe na wa Mwigisha w’i Galilaya wicishije bugufi.UIB 109.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents