Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 2 - UBWOKO BWATORANYIJWE

    Mu gihe gisaga imyaka igihumbi ubwoko bw’Abayuda bwari butegereje kuza k’Umukiza. Iki gikorwa bari bagifitiye amatsiko menshi. Mu ndirimbo no mu buhanuzi, muri gahunda zo mu rusengero no mu masengesho yo mu miryango, bashyiragamo izina Rye. Nyamara ubwo yazaga, ntibabashije kumumenya. Uwari ukunzwe mw’ijuru kuri bo yari “ameze nk’urugemwe rwameze mu butaka bwumagaye;” “nta buranga cyangwa igikundiro yari afite byo kubareshya”; kandi nta bwiza bamubonagamo bwatuma bamurangamira. “Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira.” Yesaya 53:2; Yohana 1:11.UIB 15.1

    Nyamara Imana yari yaratoranije Abisirayeri. Yari yarabahamagariye gukomeza no kwigisha abantu amategeko yayo, n’ibimenyetso ndetse n’ubuhanuzi byerekana Umukiza. Yifuzaga ko baba nk’imigezi y’agakiza ku batuye isi. Icyo Aburahamu yari cyo mu gihugu yari yarasuhukiyemo, icyo Yosefu yari cyo mu Egiputa, na Daniyeli mu ngoro z’i Babuloni, ni cyo Abaheburayo bagombaga kuba imbere y’amahanga atuye isi. Bagombaga guhishurira abantu Imana.UIB 15.2

    Mu ihamagarwa rya Aburahamu, Umwami Imana yaramubwiye ati, “Nzaguha umugisha; … kandi uzaba umugisha: … kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.” Itangiriro 12:2, 3. Iyo nyigisho yakomeje gusubirwamo n’abahanuzi. N’igihe Isiraheli yari imaze kwangizwa n’intambara n’uburetwa, iri sezerano ryari rikiri iryabo, “Abarokotse ba Yakobo bazaba mu moko menshi, bababere nk’ikime kivuye ku Uwiteka, cyangwa nk’imvura y’urujojo igwa mu byatsi, bitagomba kurindira umuntu, haba no gutegereza abana b’abantu.” Mika 5:7. Ibyerekeye urusengero rw’i Yerusalemu, Uwiteka yavugiye muri Yesaya ati, “Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” Yesaya 56:7.UIB 15.3

    Ariko ibyiringiro byabo babihanze mu gukomera mu by’isi. Kuva igihe binjiriye mu gihugu cy’i Kanani, bateshutse amategeko y’Imana, maze bakurikiza inzira z’abapagani. Imiburo yose Imana yaboherereje iyinyujije mu bahanuzi yabaye imfa busa. Akanyafu ko gutotezwa no gukandamizwa n’abapagani ntacyo kabamariye. Ivugurura ryose ryakurikirwaga no kurushaho kwinangira.UIB 15.4

    Iyo Abisiraheli baza kumvira Imana, Yari kuzuza umugambi wayo binyuze mu ku mwubaha no kumwerereza kwabo. Iyo baza kugendera mu nzira zo kumvira, Imana yari “kubasumbisha ayandi mahanga yaremye yose, bakayasumbya ishimwe, kogera, n’icyubahiro.” Nk’uko Mose yabivuze, “Amahanga yo mu isi yose azabona yuko mwitiriwe izina ry’Uwiteka abatinye.” “Amahanga azumva ayo mateka yose” azavuga ati, “Mbega ukuntu abo bantu bafite ubwenge n’ubushishozi! Ni ubwoko bukomeye!” Gutegeka kwa kabiri 26:19; 28:10; 4:6. Ariko kubwo kudakiranuka kwabo, umugambi w’Imana wagombaga kugaragarira mu mibereho yuzuye ingorane no gucishwa bugufi.UIB 15.5

    Babaye imbata z’ubutware bw’i Babuloni, kandi batatanira mu bihugu by’abapagani. Muri uko kubabazwa, benshi bavuguruye amasezerano yabo yo gukiranukira Imana. Ubwo bari baramanitse inanga zabo mu biti, barizwa n’urusengero rwera rwari rwarahindutse umusaka, umucyo w’ukuri warababonekeye, maze kumenya Imana byamamazwa mu mahanga yose. Gahunda zo gutamba ibitambo bya gipagani yari ikizira kandi inyuranye na gahunda Imana yari yarashyizeho; maze benshi b’abanyakuri bari barasuzumye iyo migenzo ya gipagani, bagize icyo bigira ku Baheburayo ku byerekeranye n’ubusobanuro bwa gahunda yashyizweho n’Imana, maze binyuze mu kwizera basingira isezerano ry’Umucunguzi.UIB 16.1

    Benshi muri abo banyagano banyuze mu karengane gakomeye cyane. Abatari bake bicwa bazize kwanga guhakana Isabato ngo bakurikize imigenzo ya gipagani. Ubwo abasengaga ibigirwamana bari bahagurukiye gutsembaho ukuri, Uwiteka yatumye abagaragu be bahagurukira kuvugana n’abami n’abatware imbona nkubone, kugira ngo bo ubwabo hamwe n’abo bayobora babashe kubona umucyo. Uko ibihe byagiye biha ibindi, abami bakomeye bamamaje inkuru, bahamya ubushobozi bw’Imana abanyagano babo basengaga.UIB 16.2

    Binyuze mu buretwa bw’i Babuloni, Abisiraheli bakize indwara yo gusenga ibishushanyo bibaje. Mu binyejana byakurikiyeho, bakomeje gutotezwa n’ingabo z’abanzi babo b’abapagani, kugeza ubwo basobanukiwe ko kunesha kwabo gushingiye ku kumvira amategeko y’Imana. Ariko kumvira kwa benshi ntikwakomokaga mu rukundo. Babiterwaga no kwikunda. Kubaha Imana kwabo mu bigaragara babiterwaga no gushaka icyubahiro no gukomera mu gihugu cyabo gusa. Ntibabaye urumuri rw’isi, ahubwo bitandukanije n’isi ngo bahunge ikigeragezo cyo kuramya ibigirwamana. Mu mabwiriza bahawe anyujijwe kuri Mose, Imana yari yarabihanangirije ko batagomba kwifatanya n’abasenga ibigirwamana; ariko iyi nyigisho ntabwo yasobanuwe uko bikwiye. Umugambi kwari ukugira ngo be gukurikiza imico ya gipagani. Nyamara babikoresha mu kurema urusika rutandukanya Abisiraheli n’andi mahanga. Abayuda babonaga Yerusalemu nk’ijuru ryabo, bakabigirira ishyari ngo hato Uwiteka atagirira ubuntu abanyamahanga.UIB 16.3

    Aho baviriye i Babuloni, bashyize umwete mwinshi ku mabwiriza y’iby’idini. Mu gihugu hose hubatswe amasinagogi, maze abatambyi n’abanditsi bakayigishirizamo amategeko. Kandi hashinzwe amashuri, agatangirwamo ubumenyi rusange n’ubuhanga, byavugwaga ko byigisha amahame yo gukiranuka. Ariko ibi byaje guhumanywa. Mu gihe cy’ubunyage, abantu benshi bari baremeye ibitekerezo n’imigenzo ya gipagani, maze byinjizwa muri gahunda z’imihango y’idini ryabo. Akenshi bagiye bakurikiza imihango y’abasenga ibigirwamana mu bintu byinshi.UIB 16.4

    Uko bagiye bava ku Mana, Abayuda bagiye batakaza umucyo w’inyigisho za gahunda yo gusenga. Iyo gahunda yari yarashyizweho na Kristo ubwe. Buri gice cyayo cyashushanyaga Kristo; kandi cyari cyuzuye imbaraga n’ubwiza bw’iby’umwuka. Ariko Abayuda batakaje ubuzima bwabo mu by’umwuka, kubera imigenzo yabo, maze bihambira ku bidafite umumaro. Ibyiringiro byabo byari mu bitambo n’uko batoranijwe, aho kwizera uwo byashushanyaga. kugira ngo bagarure mu mwanya ibyo batakaje, abatambyi n’abigisha bongereye umubare w’amategeko abagenga; ariko uko barushagaho kuyakomeza, niko kugaragaza Imana byarushagaho gucogora. Ubwinshi bw’imigenzo yabo nibwo bapimiragaho ubutungane bwabo, mu gihe imitima yabo yabaga yuzuye kwishyira hejuru n’uburyarya.UIB 16.5

    Hamwe n’uwo mutwaro w’amategeko yabo, kubaha itegeko (ry’Imana) cyari ikidashoboka. Abifuzaga kubaha Imana, kandi bagerageza gukurikiza amategeko y’abigisha, biyuhaga akuya kubwo umutwaro uremereye. Gutotezwa n’umutima nama ubashinja ntibyabahaga amahoro. Bityo Satani yakoraga ibishoboka ngo abace intege, kugira ngo bapfobye uko bizera imico y’Imana, no gusuzuguza kwizera kwa Isiraheli. Yifuzaga gushimangira ibirego bye yatanze ubwo yigomekaga mu ijuru, - avuga ko Ibyo Imana ishaka bidashingiye ku kuri kandi ko bidashoboka ko byakubahirizwa. Yaravuze ati, n’Abisirayeri ni uko, ntibubahirije itegeko.UIB 17.1

    Mu gihe Abayuda bifuzaga ukuza kwa Mesiya, ntibari bafite ubusobanuro nyakuri bw’inshingano y’ikizamuzana. Ntabwo bashakaga gukizwa ibyaha, ahubwo bashakaga gukizwa Abaroma. Bari bategereje Mesiya uzaza anesha, agashenjagura imbaraga z’ababarenganya, maze Isiraheli igahabwa ubutware bw’isi yose. Ibi byabashyiraga mu nzira yo guhakana Umucunguzi.UIB 17.2

    Mu gihe cy’ivuka rya Kristo, ubu bwoko bwari mu muriro w’ubutware bw’abanyamahanga, bwabababazaga birenze urugero. Abayuda bari bemerewe gukomeza ubuyobozi bwabo bihariye; ariko ibi nta gaciro byari bifite kuva bari munsi y’ubutegetsi bw’ingoyi y’Abaroma, cyangwa gukumirwa kw’imbaraga zabo. Abaroma bavugaga ko bafite ububasha bushyiraho kandi bukuraho umutambyi mukuru, kandi akenshi uwo mwanya wabonwaga mu buriganya, hatanzwe ruswa, ndetse no kwicana. Bityo umwanya w’ubutambyi ukagenda urushaho kugerwaho hakoreshejwe uburiganya. Nyamara abatambyi bari bagifite imbaraga nyinshi, ariko bazikoreshaga mu bucanshuro no kwishakira ibyabo. Abantu bari barabaswe n’ibikorwa bizira impuhwe, n’imisoro y’ikirenga bakwa n’Abaroma. Ibi byateje ingorane zo kutanyurwa. Ndetse bikomeza kwamamara. Umururumba n’urugomo, kutizerwa n’ubwumvikane buke mu by’umwuka, byarimo bimunga imitima y’abantu.UIB 17.3

    Urwango bari bafitiye Abaroma, no kwishyira hejuru nk’ishyanga no mu by’umwuka, byatumye Abayuda na none bakomera cyane ku buryo bwabo bwo kuramya. Abatambyi bagerageje gukomeza imico yo kwera bita ku kantu ako ariko kose mu migenzo y’idini. Abantu bari bakiri muri uwo mwijima no gutotezwa, hamwe n’abategetsi bari bafite inyota y’ubutegetsi, bifuzaga kuza k’Uwo wakuraho abanzi babo maze akimika ingoma y’Abisiraheli. Bari barize ubuhanuzi, ariko badafite iby’umwuka. Bityo birengagiza ibyo byanditswe byerekanaga ku kuza kwa mbere kwa Kristo mu buryo bucishije bugufi, ahubwo babisobanura nabi babyitiranya n’ibyanditswe bivuga ukugaruka kwe kwa kabiri mu cyubahiro. Kwishyira hejuru byahumye amaso yabo. Basobanura ubuhanuzi bakurikije ibyifuzo bishingiye ku irari ryabo.UIB 17.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents