Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 58 - LAZARO, SOHOKA

    (Iki gice gishingiye muri Luka 10:38-41; Yohana 11:1-44)

    Mu bigishwa b’imena ba Kristo harimo Lazaro w’i Betaniya. Guhera igihe babonanaga bwa mbere, kwizera Kristo kwe kwarakomeye, amukunda byimazeyo kandi Umukiza na we yaramukunze cyane. Igitangaza gikomeye kurusha ibindi mu byo Kristo yakoze cyakorewe Lazaro. Umukiza yahaga umugisha abamuganaga bose bifuza ubufasha; akunda abatuye isi bose, nyamara afitanye umubano wihariye na bamwe. Umutima wa Yesu wakundaga cyane uwo muryango w’i Betaniya kandi igikorwa cye gitangaje kurusha ibindi yagikoreye umwe mu bagize uwo muryango.UIB 354.1

    Yesu yari yaragiye aruhukira mu muryango wa Lazaro kenshi. Umukiza ntiyagiraga urugo rwe bwite; ahubwo yacumbikirwaga n’incuti n’abigishwa be, kandi akenshi iyo yumvaga ananiwe, akeneye ko abantu bamuba hafi, yanezezwaga no kujya muri uyu muryango warangwaga n’ituze, kure y’urwikekwe n’ishyari by’Abafarisayo babaga bamurakariye. Muri uwo muryango bamwakiranaga urugwiro kandi bakamugaragariza ubucuti buzira amakemwa. Muri uru rugo yashoboraga kuvuga akoresheje imvugo yoroshye, akisanzura, kuko yari azi neza ko amagambo ye ari bwumvikane kandi agahabwa agaciro.UIB 354.2

    Umukiza wacu yakundaga uru rugo rwarangwaga n’ituze ndetse n’abantu bamutegera amatwi babyitayeho. Na we yakeneraga urugwiro, ubusabane ndetse no kugaragarizwa kwitabwaho n’abantu. Abantu bose bemeraga kwakira ubutumwa mvajuru yahoraga yiteguye kubagezaho, bahabwaga umugisha ukomeye. Igihe abantu benshi bakurikiraga Kristo ku gasozi, yabahishuriraga ibyiza biboneka mu byaremwe. Yifuzaga cyane gufungura amaso y’imitima yabo kugira ngo bashobore kubona uburyo ukuboko kw’Imana gushyigikiye isi. Kugira ngo abantu basobanukirwe n’ubuntu ndetse n’ubugwaneza bw’Imana, yararikiraga abamuteze amatwi kwitegereza ikime gitonda cya mu gitondo, ibitonyanga by’imvura yoroheje hamwe n’imirasire y’izuba irabagirana, byose bihabwa ababi n’abeza. Yifuzaga ko abantu basobanukirwa neza kurutaho n’uburyo Imana yita ku bantu yaremye. Nyamara abantu benshi ntibabisobanukirwaga maze muri urwo rugo rw’i Betaniya Kristo aharuhukira akitse amakimbirane yamurushyaga ari hamwe na rubanda. Muri uyu muryango yabwiraga amagambo y’ijuru ababaga bamutegeye amatwi babishishikariye. Muri ibi biganiro yagiranaga n’abantu biherereye, Yesu yabwiraga abamuteze amatwi ibyo atavugiraga mu materaniro y’abantu batandukanye. Ntiyifuzaga gukoresha imigani igihe yabaga aganira n’incuti ze.UIB 354.3

    Igihe Kristo yigishaga ibyigisho bye by’akataraboneka, Mariya yicaraga hafi y’ibirenge bye, akamutega amatwi amwubashye kandi abishishikariye. Umunsi umwe Marita yahangayikishijwe no gutegura amafunguro maze asanga Kristo aramubaza ati: “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?” Ubu ni bwo bwari ubwa mbere Kristo asuye i Betaniya. Umukiza n’abigishwa be bari bakoze urugendo ruruhije bava i Yeriko. Marita yari ahangayikishijwe no kubazimanira, kandi uko guhagarika umutima kwe kwatumye yibagirwa kuganira n’umushyitsi we. Yesu yamusubije yitonze ati: “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.” Mariya yabikaga mu bwenge bwe amagambo y’agaciro kenshi yaturukaga mu kanwa k’Umukiza kandi ayo magambo yari ay’agaciro kenshi kuri Mariya kuruta imirimbo iruta iyindi yo mu isi.UIB 354.4

    Ikintu “kimwe” Marita yari akeneye ni ituze, umutima witanga, gushishikarira kumenya iby’igihe kizaza, ubugingo budapfa ndetse n’ubuntu bukenewe kugira ngo habeho gutera imbere mu by’umwuka. Aho guhangayikishwa n’ibintu bishira, yari akwiriye kwita ku bizahoraho iteka. Yesu yifuzaga kwigisha abana be gukomera ku mahirwe yose bagira yo kwakira ubwo bumenyi buzabageza ku bwenge buhesha agakiza. Umurimo wa Kristo ukeneye abakozi barangwa n’ubushishozi n’umurava. Hari umurimo mugari cyane utegereje abameze nka Marita bafite umwete mu murimo w’Imana. Ariko nibabanze bicarane na Mariya ku birenge bya Yesu. Nibareke umurava, imbaraga n’umuhati wabo bitunganywe n’ubuntu bwa Kristo; bityo imibereho yabo izaba imbaraga idatsindwa mu kurwanira icyiza.UIB 355.1

    Umuryango utuje Yesu yaruhukiragamo watashywemo n’agahinda. Lazaro yafashwe n’indwara itunguranye, maze bashiki be batuma kuri Yesu, baramubwira bati: “Databuja, uwo ukunda ararwaye.” Babonaga ko musaza wabo arembye cyane, ariko bari bazi neza ko Kristo ashoboye gukiza indwara z’amoko yose. Bari bizeye ko arifatanya na bo muri ibyo bihe by’agahinda; maze bituma batihutira kumutumaho ngo aze iwabo byihuse, ahubwo bamwoherereza gusa ubutumwa buvuga ngo: “Uwo ukunda ararwaye.” Bibwiye ko ari buhite asubiza ubutumwa bwabo maze akaza yihuse akabasanga i Betaniya.UIB 355.2

    Bategereje icyo Yesu ari buvuge bahangayitse. Mu gihe cyose musaza wabo yari agihumeka, barasengaga bategereza Yesu. Nyamara uwo batumye yagarutse atazanye na Yesu, icyakora yazanye ubutumwa buvuga ngo: “Iyo ndwara si iyo kumwica,” maze bituma bakomeza kugira icyizere ko Lazaro azakira. Bagerageje gukomeza guhumuriza uwari indembe bamubwira amagambo yo kumutera ibyiringiro no kumukomeza. Ubwo Lazaro yari amaze gupfa, bacitse intege cyane ariko bakomezwa n’ubuntu bwa Kristo, bityo ibyo bituma batagira icyo bagereka ku Mukiza.UIB 355.3

    Kristo amaze kumva iyo nkuru, abigishwa be bibwiye ko atayakiranye umubabaro. Ntiyigeze agaragaza agahinda bibwiraga ko ari bugaragaze. Yarabitegereje, aravuga ati: “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma Umwana w’Imana ahimbazwa.” Hanyuma Yesu asibira kabiri aho yari ari. Uku gutinda kwabereye abigishwa be urujijo. Baratekerezaga bati: Mbega uburyo kujya muri uwo muryango byari kuwuhumuriza! Abigishwa bari bazi neza uburyo Yesu yakundaga uwo muryango w’i Betaniya, maze bituma batangazwa n’uko adahise agira icyo akora ku butumwa bwavugaga ngo: “Uwo ukunda ararwaye.”UIB 355.4

    Muri iyo minsi ibiri Kristo yasaga n’uwirengagije ubwo butumwa kuko atongeye kuvuga ibyerekeye Lazaro. Byatumye abigishwa ba Yesu batekereza ibyerekeye Yohana Umubatiza, wabaye integuza ya Yesu. Bajyaga bibaza impamvu Yesu, wari ufite ubushobozi bwo gukora ibitangaza bikomeye, yemeye ko Yohana ahera mu nzu y’imbohe, ndetse agapfa urupfu rubi. Ni iki cyatumye Yesu atarwana ku buzima bwa Yohana kandi yari abifitiye ubushobozi? Iki kibazo cyakunze gusubirwamo kenshi n’Abafarisayo bakagikoresha nk’igihamya kitagishwa impaka bahakana ko Yesu Atari Umwana w’Imana. Umukiza yari yaraburiye abigishwa be ko bazahura n’ibigeragezo, ibihombo no gutotezwa. Mbese yashoboraga kubahana mu bigeragezo? Bamwe bageze aho bibaza niba bataribeshye ku murimo yaje gukora. Bose bari bahagaritse umutima cyane.UIB 355.5

    Hashize iminsi ibiri bategereje, Yesu yabwiye abigishwa be ati: “Dusubire i Yudaya.” Abigishwa bibajije impamvu yategereje iminsi ibiri yose ngo abone kujya i Yudaya. Intekerezo zabo zuzuye ubwoba bw’ibishobora kuba kuri Yesu ndetse no kuri bo ubwabo. Inzira bari bagiye kunyuramo bayibonagamo akaga gusa. Babwiye Yesu bati: “Mwigisha, amambere Abayuda bashatse kuhaguterera amabuye none usubiyeyo?” Yesu yarabasubije ati: “Mbega umunsi ntugira amasaha cumi n’abiri?” Nyoborwa na Data, kandi kuko nkora ibyo ashaka, ubuzima bwanjye buratekanye. Amasaha yanjye cumi n’abiri y’umunsi ntabwo ararangira. Ngeze mu masaha aheruka umunsi wanjye; kandi umwanya wose w’iki gihe gisigaye, ndarinzwe.UIB 356.1

    Yakomeje ababwira ati, „Ugenda ku manywa ntasitara kuko haba habona.” Ukora ibyo Imana ishaka, akagendera mu nzira Imana yashyizeho, ntashobora gusitara cyangwa kugwa. Umucyo wa Mwuka muyobozi w’Imana amwereka neza inshingano ye, akamuyobora mu nzira itunganye kugeza arangije umurimo we. „Ariko ugenda nijoro arasitara kuko haba hatabona.” Ugendera mu nzira yihitiyemo, aho Imana itamuhamagariye kujya, azasitara. Ku muntu nk’uwo, umunsi umubera ijoro, kandi aho yaba ari hose, ntazagira umutekano.UIB 356.2

    “Avuze atyo aherako arababwira ati: ‘Incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura.” ‘Incuti yacu Lazaro irasinziriye.’ Mbega uburyo ayo magambo akora ku mutima! Mbega uburyo yari yuzuye impuhwe! Ubwo batekerezaga ingorane Umwigisha wabo yendaga guhura na zo abitewe no kujya i Yerusalemu, abigishwa ba Yesu bari bari hafi kwibagirwa burundu uwo muryango w’i Betaniya wari mu cyunamo. Nyamara kuri Kristo we si ko byari biri. Abigishwa bumvise bigaye cyane. Bari babanje gucibwa intege n’uko Yesu atihutiye kugira icyo akora kubyo yari yabwiwe. Bari babanje kwibwira ko Yesu adakunda Lazaro na bashiki be nk’uko babitekerezaga, kubera ko aba yarihutiye n’intumwa yoherejwe na bashiki ba Lazaro. Ariko amagambo Yesu yavuze ati: ‘Incuti yacu irasinziriye’ yakanguye intekerezo nzima mu bigishwa ba Yesu. Bemeye badashidikanya ko Yesu atigeze yibagirwa incuti ze ziri mu bihe by’umubabaro.UIB 356.3

    ' Abigishwa baramubwira bati, ‘Databuja, niba asinziriye azakira.’ Nyamara Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Lazaro, ariko bo batekereza yuko avuze gusinzira kw’ibitotsi.’ Kristo yagaragaje ko urupfu rw’abana be bamwizera rumeze nk’ibitotsi. Ubuzima bwabo buhishanywe na Kristo mu Mana, kandi kugeza igihe impanda iheruka izavuga, abapfa basinzirira muri We.UIB 356.4

    ' Yesu ni ko kuberurira ati: « Lazaro yarapfuye.» Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari, kugira ngo noneho mwizere. Nimuze tujye aho ari.’ Toma yabonaga ko Umwigisha wabo najya i Yudaya aribuze kwicwa; ariko Toma yarikomeje maze abwira abigishwa bagenzi be ati: ‘Natwe tugende dupfane na we.’ Yari azi neza uburyo Abayahudi bangaga Kristo. Wari umugambi w’Abayahudi kugambanira Yesu ngo yicwe, ariko uyu mugambi ntiwari waragezweho kubera ko igihe cye cyari kitararangira. Muri iki gihe Yesu yari akirinzwe n’abamarayika bo mu ijuru; ku buryo no mu turere tw’i Yudaya aho Abafarisayo bateguriraga uburyo bwo kumufata ngo bamwice, aho naho ntiyashoboraga kugira icyo aba.UIB 356.5

    Abigishwa batangajwe n’amagambo ya Yesu ubwo yavugaga ati: ‘Lazaro yarapfuye. Nanjye nezerewe ku bwanyu kuko ntari mpari.’ Mbese Yesu yaba yaranze kujya kureba incuti ze zari mu byago bikomotse ku bushake bwe? Mu bigaragara Mariya na Marita na Lazaro wari urembye cyane bari bonyine. Nyamara mu by’ukuri ntibari bonyine. Kristo yitegerezaga ibyababagaho byose, kandi na nyuma y’urupfu rwa Lazaro, bashiki be bari bashavuye bakomezwaga n’ubuntu bwa Kristo. Yesu yitegerezaga intimba yari mu mitima yabo ubwo musaza wabo yarwanaga n’urupfu. Na we yashengurwaga n’agahinda kenshi ubwo yavugaga ati: ‘Lazaro yarapfuye.’ Nyamara Kristo ntiyatekerezaga gusa incuti ze z’i Betaniya; ahubwo yanitaga ku guhugura abigishwa be. Bagombaga kuzamuhagararira mu isi, kugira ngo imigisha y’Imana ibone uko igera ku bantu bose. Yesu yemeye ko Lazaro apfa kugira ngo abigishwa bahakure icyigisho. Iyo aza kumukiza indwara yari arwaye, igitangaza gikomeye Yesu yakoze cyagaragaje kamere ye y’ubumana nticyari gukorwa.UIB 357.1

    Iyo Kristo aza kuba aho Lazaro yari arwariye ntiyari gupfa kubera ko Satani atari kumugiraho ububasha. Urupfu ntirwari gushobora kumuhamya umwambi warwo kandi Umutangabugingo ahibereye. Bityo, Kristo yagumye kure y’aho. Yemereye umubisha gukoresha ububasha bwe, kugira ngo hanyuma amwirukane, amuneshe. Yemeye ko Lazaro atwarwa n’urupfu; yemera ko bashiki be bari bashavuye bamubona aryamye mu gituro. Kristo yari azi ko ubwo bitegerezaga mu maso h’umurambo wa musaza wabo, kwizera bari bafitiye Umucunguzi wabo kwari kugeragezwa bikomeye. Ariko yari azi ko kubera ingorane barimo, ukwizera kwabo kwari kumurika gufite imbaraga nyinshi. Kristo yashengurwaga n’agahinda bari bafite. Kuba yaratinze kuza, si uko atabakundaga cyane, ahubwo Kristo yari azi ko hari insinzi igomba kubonerwa Lazaro, Kristo ubwe ndetse n’abigishwa be.UIB 357.2

    ' Nanjye nezerewe ku bwanyu’, kugira ngo noneho mwizere.’ Abantu bose bashaka gusingira ukuboko kw’Imana kuyobora abantu, igihe cyo gucika intege gukomeye, ni cyo gihe ubutabazi bw’Imana buba bubegereye cyane. Bazasubiza amaso inyuma maze bashime Uwiteka kubera igihe cy’icuraburindi banyuzemo. “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza.” (2 Petero 2:9). Bazanyura muri buri gishuko n’ikigeragezo cyose maze Uwiteka abakuremo bafite ukwizera guhamye kandi bungutse byinshi.UIB 357.3

    Mu gutinda kujya kureba Lazaro, Kristo yari agambiriye kugaragariza impuhwe abantu bari bataramwakira. Yaratinze kugira ngo nazura Lazaro bishobore kubera ikindi gihamya abantu batizera kandi binangiye imitima, ko ari we kuzuka n’ubugingo. Ntabwo Yesu yifuzaga ko abantu babura ibyiringiro, abakene, intama zazimiye zo mu nzu ya Isirayeli. Umutima we washengurwaga no kwinangira kwabo. Kubera impuhwe ze, yagambiriye kubaha ikindi gihamya kibereka ko ari we ushobora gutanga ubugingo no kudapfa. Iki cyagombaga kuba igihamya abatambyi batashoboraga kugoreka. Iyi ni yo mpamvu yatumye atinda kujya i Betaniya. Iki gitangaza gikomeye cyo kuzura Lazaro, cyari icyo gushyira ikimenyetso cy’Imana ku murimo we no ku byo yavugaga ko ari Imana.UIB 357.4

    Ubwo Yesu yari mu nzira yerekeje i Betaniya, yagendaga yita ku barwayi n’abakene nk’uko byari akamenyero ke. Ageze mu mujyi wa Betaniya, yoherereje bashiki ba Lazaro ubutumwa bwo kubamenyesha ko aje. Kristo ntiyahise ajya mu nzu, ahubwo yagumye ahantu hatuje hafi y’inzira. Uko Abayahudi bifataga igihe babaga bapfushije incuti zabo cyangwa abo mu miryango yabo; ntibyari bihuje n’umwuka wa Kristo. Yumvise urusaku rwo kurira no kuboroga by’abantu bakodeshwaga ngo bakore uwo muhango, maze bituma adashaka kujya aho bashiki ba Lazaro bari muri ibyo bihe by’umuborogo. Mu baririraga Lazaro harimo abo muri uwo muryango, kandi bamwe muri bo bari bafite imyanya y’icyubahiro i Yerusalemu. Muri bo harimo abangaga Yesu urunuka. Kristo yari azi imigambi yabo maze bituma adahita yigaragaza.UIB 358.1

    Ubutumwa bwagejejwe kuri Marita rwihishwa ku buryo abari kumwe na we mu cyumba batashoboye kubwumva. Mariya yari yasabwe n’agahinda kenshi bituma nawe atumva ayo magambo. Marita yahise yihuta ajya gusanganira Umukiza, ariko Mariya yatekereje ko agiye ku gituro cya Lazaro maze akomeza kwicara afite agahinda ariko ataboroga.UIB 358.2

    Marita yihutiye gusanganira Yesu umutima we wuzuye intekerezo zitandukanye. Yarebye mu maso ya Yesu abonamo impuhwe n’urukundo byari bisanzwe bimuranga. Yari Yesu icyizere gikomeye, ariko yatekerezaga kuri musaza akunda cyane, uwo nawe Yesu yakundaga. Marita yari yuzuye intimba yamushenguraga umutima bitewe n’uko Yesu atari yaje mbere hose, nyamara kandi yari afite ibyiringiro yuko no muri ako kanya ashobora kugira icyo akora kugira ngo abahumurize. Marita yaravuze ati: ‘Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.’ Mu muborogo w’abaririraga Lazaro, bashiki be bari baragiye basubira muri ayo magambo incuro nyinshi.UIB 358.3

    Mu mpuhwe za kimuntu n’iz’ubumana, Yesu yarebye mu maso ha Marita harangwaga n’agahinda no kwiheba. Ntabwo Marita yari ashoboye kumusubiriramo ibyari byabaye, ahubwo byose yabivuze muri aya magambo ateye impuhwe ati: “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Ariko yitegereje mu maso h’impuhwe n’urukundo ha Yesu maze yongeraho ati: ‘Kandi n’ubu nzi yuko ibyo usabye Imana byose, Imana izabiguha.’UIB 358.4

    Yesu yakomeje ukwizera kwa Marita amusubiza ati: ‘Musaza wawe azazuka.’ Igisubizo Yesu yatanze nticyari kigamije kwiringiza Marita impinduka y’ako kanya. Ahubwo Yesu yatumye ibitekerezo bya Marita birenga kuzuka kwa musaza we kw’ako kanya, maze abyerekeza ku gihe intungane zizaba zizutse. Ibi Yesu yabikoreye kugira ngo Marita ashobore kubona mu kuzuka kwa Lazaro isezerano rikomeye ry’uko intungane zose zapfuye zizazuka, kandi bimwizeze ko imbaraga y’Umukiza ari yo izazizura.UIB 358.5

    Marita yaramusubije ati: ‘Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.’UIB 358.6

    Yesu yakomeje gushaka uburyo yakebura ukwizera kwe, maze aramubwira ati: ‘Ni jye kuzuka n’ubugingo.’ Muri Kristo ni ho hari ubugingo bw’umwimerere, bwuzuye kandi butagabanyije. ‘Ufite uwo Mwana ni we ufite ubugingo.’ 1Yohana 5:12. Ubumana bwa Yesu ni ubwishingizi ku mwizera wese ko afite ubugingo buhoraho. Yesu yaravuze ati: ‘Unyizera n’aho yaba yarapfuye azabaho, kandi umuntu wese ukiriho unyizera ntazapfa iteka ryose. Mbese wizeye ibyo?’ Ahangaha Kristo yerekezaga ku gihe azaba agarutse. Icyo gihe abantu b’intungane bapfuye bazazuka bafite umubiri udapfa naho ab’intungane bazaba bakiriho bazimurirwa mu ijuru badapfuye. Igitangaza Yesu yendaga gukora azura Lazaro mu bapfuye, cyashushanyaga umuzuko w’intungane zose zapfuye. Mu magambo ye n’ibikorwa bye, Kristo yahamije ko ari we ufute ubushobozi bwo kuzura abapfuye. Kristo ubwe wari hafi gupfira ku musaraba, yari afite imfunguzo z’urupfu, yanesheje igituro, kandi yahamije ubushobozi bwe n’imbaraga byo gutanga ubugingo buhoraho.UIB 358.7

    Ku kibazo Umukiza yabajije ati: ‘Mbese wizeye ibyo?’, Marita yarasubije ati: ‘Yee, Databuja, nizeye yuko uri Kristo Umwana w’Imana, ukwiriye kuza mu isi.’ Ntabwo Marita yasobanukiwe n’amagambo yose Kristo yavuze, ariko yahamije ko yizeye ko Kristo ari Imana kandi ko Kristo yashoboraga gukora icyo abona ko kimunejeje.UIB 359.1

    ' Amaze kuvuga atyo ajya guhamagara umuvandimwe we Mariya, aramwongorera ati: ‘Umwigisha yaje kandi aragushaka.’ Ibi yabivuze rwihishwa, kubera ko abatambyi n’abatware bari biteguye gufata Yesu baramutse bamuciye urwaho. Urusaku rw’abaririraga Lazaro rwatumye nta wundi wumva amagambo ye.UIB 359.2

    Mariya abyumvise, yahagurutse vuba, maze asohoka afite ubwuzu bwinshi. Abaririraga Lazaro batekereje ko Mariya agiye kuririra ku gituro maze baramukurikira. Mariya ageze aho Yesu yari abategerereje, yapfukamye imbere ye maze amubwira n’ikiniga cyinshi ati: ‘Iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.’ Urusaku rw’abaririraga Lazaro rwamushenguraga umutima, ku buryo yifuzaga kuvugana n’Umukiza amagambo atuje biherereye. Nyamara yari azi neza ishyari n’urwango bamwe mu bari aho bari bafitiye Yesu, maze bituma atagaragaza umubabaro wose yari afite.UIB 359.3

    ' Yesu amubonye arira, n’Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima, arawuhagarika.’ Yamenye ibiri mu mitima y’abari bateraniye aho bose. Yabonye ko abenshi mu bariraga mu buryo bwo kugaragaza agahinda, bigizaga nkana. Yari azi ko nyuma y’aho bamwe muri abo bagaragazaga agahinda mu buryarya, bari gutegura umugambi wo kumwica we wakoraga ibitangaza bikomeye ndetse bakazagambirira kwica na Lazaro yendaga kuzura. Iyo Kristo abishaka yari gushyira hanze uburyarya bwabo. Nyamara Kristo yirinze kubarakarira. Amagambo yagombaga kubabwira aberurira ukuri kose, ntiyayavuze bitewe na Mariya yakundaga wari umupfukamye imbere afite agahinda kenshi kandi wamwizeraga by’ukuri.UIB 359.4

    Yesu yarabajije ati: ‘Mbese mwamushyize he?’ Baramusubije bati, “Databuja, ngwino urebe.” Barakomezanyije bajya ku gituro. Cyari igihe cy’umubabaro mwinshi. Lazaro yarakundwaga cyane, kandi bashiki be bamuririraga bafite imitima ishengutse, mu gihe abari incuti za Lazaro bafatanyaga na bashiki be kurira. Abonye ukuntu abantu bafite umubabaro mwinshi, kandi abonye uburyo incuti za Lazaro zamuririraga cyane nyamara Umukiza w’isi ahagaze iruhande rwabo, “Yesu yararize.” Nubwo yari Umwana w’Imana, yari yarambaye kamere ya kimuntu kandi yababazwaga n’abafite ishavu. Umutima wa Yesu w’impuhwe n’imbabazi uzirikana imibabaro y’abantu. Yesu arirana n’abarira kandi akishimana n’abishimye.UIB 359.5

    Ariko Yesu ntiyarijijwe gusa n’impuhwe yari afitiye Mariya na Marita. Mu marira ya Yesu harimo agahinda gasumba kure agahinda k’abantu nk’uko ijuru ryitaruye isi. Kristo ntiyarijijwe na Lazaro kuko yari hafi kumuhamagara akava mu gituro. Ahubwo yarijijwe n’uko bidatinze abenshi mu baririraga Lazaro bari bagiye gucura umugambi wo kumwica we kandi ari we kuzuka n’ubugingo. Mbega uburyo Abayahudi batizeraga batashoboye gusobanukirwa neza n’icyarizaga Yesu! Abantu bamwe batashoboraga kubona ko yaterwa agahinda n’ikindi kitari ibyo babonaga aho, baravuze bati: “Dore ye, nimurebe uburyo yamukundaga!” Ariko abandi bashakaga kubiba imbuto yo kutizera mu bari aho, bavuganye agasuzuguro bati: “Uyu ko ahumura impumyi, ntaba yarabashije kubuza n’uyu ntapfe?” Niba Kristo yari afite ubushobozi bwo gukiza Lazaro, kuki yemeye ko apfa?UIB 360.1

    Yesu akoresheje amaso ya gihanuzi, yabonye urwango rw’Abafarisayo n’Abasadukayo. Yari azi ko bateguraga kumwica. Yari azi neza ko bamwe mu babonekaga ko bafite impuhwe, mu gihe gito bari bagiye kwikingiranira inyuma y’urugi rw’ibyiringiro n’inyuma y’amarembo y’umurwa w’Imana. Ibihe biruhije byari byegereje, Yesu yari hafi gukozwa isoni, akabambwa, ari byo byaganishaga ku kurimbuka kwa Yerusalemu, kandi muri uko kurimbuka nta muntu wari kuririra abapfuye. Ibyendaga kuba kuri Yerusalemu byagaragariraga amaso ye mu buryo bwuzuye. Yabonaga neza Yerusalemu igoswe n’abasirikari b’Abanyaroma. Yari azi neza ko bamwe mu baririraga Lazaro bazagwa muri ibyo bitero kandi ko bazapfa nta byiringiro bafite.UIB 360.2

    Ntabwo Yesu yarijijwe gusa n’ibyo yabonaga bigiye ko kuba. Yashengurwaga n’imibabaro y’ibihe byose. Yabonaga ingaruka zikomeye ziterwa no kwica amategeko y’Imana. Yabonye ko mu mateka y’isi, uhereye ku rupfu rwa Abeli, intambara hagati y’icyiza n’ikibi itigeze icogora. Yitegereje mu myaka yari imbere, yabonye imibabaro n’agahinda, amarira n’urupfu bizagera ku bantu. Umutima we washenguwe n’umubabaro w’umuryango w’abatuye isi b’ibihe byose kandi bo mu bihugu byose. Umubabaro ukomeye w’inyokomuntu yacumuye washenguye umutima we, maze ubwo yifuzaga cyane kubaruhura umubabaro wabo wose, isoko ye y’amarira yarasandaye.UIB 360.3

    “Yesu yongera gusuhuza umutima, agera ku gituro.” Lazaro yari aryamishijwe mu mva yari ifukuye mu rutare kandi yari ikingishijwe igitare kinini. Kristo ahageze yarababwira ati: “Nimukureho igitare.” Marita yatekereje ko ashaka kureba umurambo wa musaza we gusa, maze arabangira ababwira ko Lazaro amaze mu gituro iminsi ine kandi ko yari yatangiye kunuka. Aya magambo Marita yavuze mbere yuko Lazaro azurwa, yatumye abanzi ba Yesu badashobora kugira urwitwazo rwo kuvuga ko habaye uburiganya muri icyo gitangaza. Mu bihe byari byarashize, Abafarisayo bari barakwije ibinyoma ku byerekeranye n’ibitangaza bikomeye cyane byo kwigaragaza kw’imbaraga y’Imana. Igihe Yesu yazuraga umukobwa wa Yayiro, yari yaravuze ati: “Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.” Mariko 5:39. Kubera ko uwo mwana yari yarwaye akanya gato kandi akazurwa akimara gupfa, Abafarisayo bavuze ko atari yigeze apfa; kandi ko na Yesu ubwe yivugiye ko yari asinziriye. Bari baragerageje kwerekana ko Kristo adashobora gukiza indwara, ko ahubwo hari amakabyankuru mu bitangaza bye. Ariko ubwo yazuraga Lazaro, nta muntu n’umwe washoboraga guhakana ko Lazaro atari yapfuye.UIB 360.4

    Iyo Imana iri hafi kugira umurimo ikora, Satani ashaka uwo yihangamo kugira ngo abangamire uwo murimo. Yesu yaravuze ati: “Nimukureho igitare.” Mukore ibishoboka byose mutegure inzira kugira ngo nkore umurimo. Ariko kamere ya Marita yo kudata igihe no guhutiraho yarigaragaje. Ntabwo yashakaga ko umubiri wa musaza we wari watangiye kubora ushyirwa ahagaragara. Umutima w’umuntu ntabwo ujya wihutira gusobanukirwa n’amagambo ya Kristo, kandi Marita ntiyari yashoboye kumva neza ubusobanuro nyakuri bw’isezerano rya Yesu.UIB 361.1

    Kristo yacyashye Marita, nyamara akoresha amagambo yuzuye kwiyoroshya. Yaramubwiye ati: “Sinakubwiye nti ‘ Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana’?” Kuki washidikanya ubushobozi bwanjye? Kuki utekereza ibihabanye n’ibyo nsaba? Wumve ijambo ryanjye. Niwizera uri bubone ikuzo ry’Imana. Ibisanzwe bidashoboka ntibibasha kubera inzitizi umurimo wa Nyirubushobozi bwose. Gushidikanya no kutizera bigaragaza kuticisha bugufi. Kwizera amagambo ya Kristo udashidikanya niko kwicisha bugufi nyakuri, no kwitanga byimazeyo.UIB 361.2

    Yesu ati: “Nimukureho igitare.” Kristo yashoboraga kuba yarategetse igitare kuvaho, kandi cyari kumvira ijwi rye. Yashoboraga gutegeka abamarayika bari iruhande rwe kubikora. Kubw’itegeko rye, ibiganza bitagaragariraga amaso y’abantu byari gukuraho igitare. Nyamara cyagombaga kuvanwaho n’amaboko y’abantu. Muri ubwo buryo, Kristo yashatse kwerekana ko abantu bakwiye gukorana n’Imana. Ibyo amaboko y’abantu ashobora gukora, si ngombwa ko ari Imana ibikora. Imana ntiyirengagiza inkunga y’umuntu. Imana imutera imbaraga kandi uko akoresha imbaraga n’ubushobozi yahawe Imana ifatanya nawe.UIB 361.3

    Itegeko rya Yesu ryarumviwe, igitare gikurwaho. Maze ibintu byose bikorerwa mu mucyo kandi ahagaragara. Abantu bose bahawe amahirwe yo kwibonera ko nta buriganya buri bukorwe. Umurambo wa Lazaro wari uryamishijwe mu mva ifukuye mu rutare, ikonje kandi icuze umwijima w’urupfu. Urusaku rwose rw’abaririraga Lazaro rwaracecetse. Abantu bose baratangaye kandi bafite amatsiko, bahagarara iruhande rw’imva bategereje kureba ikigiye gukurikiraho.UIB 361.4

    Kristo yahagaze iruhande rw’igituro atuje. Abari aho bose bagize ituza ryinshi. Kristo yegera imva, arararama areba mu ijuru, aravuga ati: ‘Data, ndagushimye kuko unyumvise.’ Mbere yaho gato, abanzi ba Kristo bari baramureze ko gutuka Imana, ndetse bari baratoraguye amabuye ngo bamutere kubera ko yavuze ko ari Umwana w’Imana. Bamuregaga ko akora ibitangaza abiheshejwe n’imbaraga za Satani. Ariko ahangaha Kristo yavuze ko Imana ari Se, kandi ahamya adashidikanya ko ari Umwana w’Imana.UIB 361.5

    Mu byo yakoraga byose, Kristo yari afatanyije na Se. Igihe cyose yakunze kugaragaza ko ntacyo yakoraga kubwe; yabashije gukora ibitangaza byose abishobojwe no kwizera no gusenga. Kristo yifuzaga ko abantu bose bamenya isano iri hagati ye na Se. Yaravuze ati: ‘Data, ndagushimye kuko unyumvise. Ubwanjye nari nzi yuko unyumva iteka, ariko mbivugiye ku bw’abantu bangose, ngo bizere yuko ari wowe wantumye.’ Iki gihe, abigishwa ndetse n’abantu bari aho bagombaga guhabwa igihamya kidasubirwaho ku bijyanye n’isano iri hagati ya Kristo n’Imana. Bagombaga kugaragarizwa ko ibyo Kristo avuga atari ibinyoma.UIB 361.6

    ‘Amaze kuvuga ibyo, arangurura n’ijwi rirenga ati: ‘Lazaro, sohoka.’ Ijwi rye ryumvikana neza kandi rikomeye, ryinjiye mu matwi y’uwari wapfuye. Ubwo Yesu yavugaga, imbaraga y’ubumana yarabagiraniye mu bumuntu bwe. Mu maso he hamurikirwaga n’ikuzo ry’Imana, maze abantu babonamo igihamya cy’imbaraga ze. Abantu bose bahanze amaso ku munwa w’igituro. Bose bateze amatwi ngo bumve ijwi rituje. Abantu bose bari bafite amatsiko menshi bategereje bihanganye, kugira ngo barebe niba kokoYesu ari Umwana w’Imana, cyangwa ngo bamuvaneho ibyiringiro byabo.UIB 362.1

    Muri cya gituro gituje habayemo kunyeganyega, maze uwari wapfuye ahagarara ku muryango w’igituro. Ashatse gutambuka abibuzwa n’imyenda yari azingazingiwemo maze Kristo abwira abantu bari batangaye cyane ati: ‘Nimumuhambure mumureke agende.’ Na none kandi bongeye kwerekwa ko umuntu akwiriye gufatanya umurimo n’Imana. Umuntu akwiriye gukorera undi. Lazaro ahamurwaho ya myambaro maze ahagarara imbere y’abari bateraniye aho. Ntabwo yari ameze nk’ukirutse uburwayi nta mbaraga afite mu maguru kandi adashinga, ahubwo yari ahagaze akomeye afite imbaraga za gisore. Mu maso he harabagiranaga ubwenge n’urukundo yari afitiye Umukiza. Yikubise imbere ya Yesu aramuramya.UIB 362.2

    Ababirebaga babanje guceceka bumiwe. Hanyuma hakurikiyeho ibirori bitagira uko bisa byo kwishima no gushima Imana. Bashiki ba Lazaro bakiriye musaza wabo azutse ari nk’impano bahawe n’Imana, maze n’amarira batewe n’ibyishimo bashima Umukiza cyane. Ariko igihe abo bakobwa na musaza wabo Lazaro n’incuti zabo bari bateranye mu byishimo, Yesu yarasohotse aragenda. Ubwo bashakaga aho Umutangabugingo agiye, ntibashoboye kumubona.UIB 362.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents