Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 87 - KWA DATA ARI NA WE SO

    (Iki gice gishingiye muri Luka 24:50-53 no mu Byakozwe n’intumwa 1:9-12).

    Igihe cyari kigeze ubwo Kristo yagombaga gusubira ku ntebe y’ubwami ya Se. Nk’umuneshi wavuye mu ijuru, yari agiye gutahana mu bikari byo mu ijuru iminyago yo kunesha. Mbere y’urupfu rwe yabwiye Se ati, “Narangije umurimo wampaye gukora.” Yohana 17:4. Amaze kuzuka, yatinze igihe gito ku isi kugira ngo abigishwa be babashe kumenyerana na we yambaye umubiri wazutse kandi wahawe ubwiza. Ariko ubu bwo yari agiye kugenda. Yari yamaze kwiyerekana ko ari Umukiza Muzima. Abigishwa be ntibari bakimubarira mu bapfuye. Bamubonaga nk’uwahawe icyubahiro imbere y’isanzure ryo mu ijuru hose.UIB 565.1

    Mu guhitamo aho yazamuriwe, Yesu yifuje ahantu hahawe umugisha kubwo kuhaba kwe igihe yabanaga n’abantu. Ntiyahisemo ku musozi Siyoni, ariwo murwa wa Dawidi, ntiyahitamo ku musozi Moriya, ahari urusengero, kugira ngo abe ari ho hantu ahererwa icyubahiro. Aho niho Kristo yari yarashinyaguriwe, arangwa. Aho umunyambabazi nyinshi, wuje urukundo rutarondoreka, yari yarahakubitiwe n’abantu bafite imitima ikomeye nk’urutare. Aho niho Yesu wari ushavuye, afite umutima uremere we cyane, yagiye gushakira ikiruhuko ku Musozi wa Elayono [Umusozi w’Imizabibu]. Shekina yera, ubwo yavaga ku rusengero rwa mbere, yari yarahagaze ku musozi w’iburasirazuba, nk’ikimenyetso cyo guhanwa k’umurwa watoranijwe, maze Kristo ahagarara ku musozi w’imizabibu, yitegereza Yerusalemu n’amatsiko menshi. Ibiti n’amabanga y’umusozi byari byarejejwe n’amasengesho n’amarira ye. Impinga z’umusozi zari zarahererekanije amajwi yo kunesha y’abantu benshi bamwamamazaga nk’umwami. Yesu yari yaracumbitse i Betaniya kwa Lazaro, aho hari mu ntangiriro z’uwo musozi zitose. Hamwe n’aho mu gashyamba k’i Getsemane, Yesu yari yarahasengeye aranahashavurira. Aho ku mpinga z’uwo musozi niho Yesu azahagarara ubwo azaba agarutse. Azaza atari umunyamibabaro, ahubwo ari Umwami wanesheje kandi w’icyubahiro maze ahagarare ku musozi wa Elayono, mu gihe hazaba humvikana urusobe rw’indirimbo zo guhimbaza Imana z’Abaheburayo bafatije n’abanyamahanga; kandi amajwi y’ingabo nyinshi z’abacunguwe azasakara amuhimbaza ati, “Nimuhe icyubahiro Umwami wa bose!”UIB 565.2

    Agiye kuzamurwa mu ijuru, Yesu yari kumwe n’abigishwa cumi n’umwe berekeza ku musozi. Igihe banyuraga mu irembo ry’i Yerusalemu, abantu benshi barangariye iryo tsinda rito riyobowe n’Uwo mu byumweru bike byari bishize abatware bari baraciriye urubanza bakamubamba. Abigishwa ntibari bazi ko ubwo bwari ubwa nyuma barimo baganira n’Umwami wabo. Yesu yatindanye na bo abaganiriza, abasubiriramo ibyo yari yarababwiye mbere. Uko begerezaga i Getsemane, yaracecetse, kugira ngo babashe kwibuka amasomo yabigishije muri rya joro ry’umubabaro ukomeye.UIB 565.3

    Yongeye kwitegereza umuzabibu yari yarabigishirijeho ubumwe hagati ye, itorero rye, ndetse na Se, maze arongera abasubiriramo uko kuri. Ahari hamukikije hose hari ibimenyetso by’urwibutso rw’urukundo rwe rutizigama. Ndetse n’abigishwa yakundaga cyane bari bamwihakanye baranamuhana muri ya saha yo gukozwa isoni bari kumwe na We.UIB 565.4

    Kristo yari yarabaye mu isi imyaka mirongo itatu n’itatu ; yari yarihanganiye kwangwa, gutukwa no gushinyagurirwa. Yarahanywe arabambwa. None ubwo yari agiye kuzamuka akajya ku ntebe y’icyubahiro, akaba yaribukaga ukudashima kw’abo yari yaje gukiza, ntibyari gutuma abakuraho ineza n’urukundo bye? Mbese urukundo rwe ntiyari kurwerekeza aho bamwishimiraga, aho abamalayika batacumuye baba bategereje gukora ibyo ashaka? Oya da! Isezerano ku bo yakunze bagasigara ku isi ni iri ngo, “Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:20.UIB 566.1

    Ageze ku Musozi wa Elayono, Yesu yakomeje kugenda abarangaje imbere, berekeza mu mpinga y’uwo musozi, aherekeye umugi wa Betaniya. Ahageze arahagarara, maze abigishwa baramukikiza. Imyambi y’umucyo yarasaga iraba-girana iva mu maso he igihe yabarebanaga urukundo. Ntiyigeze abatonganya kubw’amafuti no gutsindwa kwabo; ahubwo amagambo ya nyuma bumvise yavaga mu kanwa k’Umukiza yari yuzuye impuhwe nyinshi. Akirambuye ibiganza mu kubaha umugisha, ndetse ameze nk’urimo abasezeranira ubwishingizi bwo kubarinda, yavuye hagati yabo buhoro buhoro, imbaraga iruta cyane rukuruzi zose z’isi iramuzamura yerekeza mu ijuru. Ubwo yazamukaga, abigishwa batumbiriye bwa nyuma Umwami wabo wari ubakuwemo bahinda umushyitsi. Igicu cy’ubwiza kiramubakingiriza; maze ubwo igare ry’igicu cy’abamalayika bamwakiraga, abigishwa bongeye kumva aya magambo ngo, “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Muri ako kanya bumva indirimbo nziza cyane y’umunezero yaririmbwaga n’abamalayika.UIB 566.2

    Mu gihe abigishwa bari bagitumbiriye mu ijuru, bumvise amajwi ameze nk’indirimbo nziza cyane avugana na bo. Barahindukira babona abamalayika babiri bameze nk’abantu barababwira bati, “Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki gitumye muhagaze mutumbira mu ijuru? Uyu Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azagaruka atyo nk’uko mumubonye azamurwa mu ijuru.”UIB 566.3

    Aba bamalayika bari bamwe mu bari bategerereje mu gicu kirabagirana kugaragira Yesu asubiye mu rugo rwe rwo mu ijuru. Abahawe icyubahiro giheranije kurusha abandi bamarayika bari bategereje kugaragira Yesu, ni ba bandi babiri bari ku mva ubwo Yesu yazukaga, kandi bari barabanye na we mu buzima bwe bwo ku isi. Abari mu ijuru bose bari bafite amatsiko menshi kandi barategereje igihe kirekire iherezo ryo gutinda kwe mu isi yangijwe n’umuvumo w’icyaha. Noneho igihe cyari kigeze ngo isanzure ryose ry’ijuru ryakire Umwami waryo. Mbese aba bamarayika babiri bo ntibifuzaga kuba mu itsinda rinini ry’abandi bakiraga Yesu? Ariko kubwo ibambe n’urukundo bari bafitiye abo Yesu yari asize, bategereje kubanza kubahumuriza. “Mbese abamalayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?” Abaheburayo1:14.UIB 566.4

    Kristo yazamuwe mu ijuru afite ishusho y’umuntu. Abigishwa bari babonye igicu kimwakira. Yesu wa wundi wagendanye na bo, akavugana na bo, agasengana na bo; umwe wari warasangiye na bo umutsima, wa wundi bari kumwe mu mato yabo ku kiyaga, wa wundi kandi wari wazamukanye na bo ku mpinga ya Elayono; uwo Yesu n’ubundi ni we wari ugiye kwicarana na Se ku ntebe y’ubwami. Kandi abamalayika bari babasezeraniye ko uwo babonye azamuka ajya mu ijuru, azagaruka atyo nk’uko yazamutse. Azaza ” ku bicu, kandi umuntu wese azamu-bona.” “Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, arangurure ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya malayika ukomeye, n’impanda y’Imana: nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka…” “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamalayika bose, afite ubwiza bwe, nibwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe.” Ibyahishuwe 1:7; 1Tesaloniki 4:16; Matayo 25:31. Ubwo nibwo isezerano ry’Umukiza ku bigishwa be rizasohora ngo, “Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.” Yohana 14:3. Abigishwa bagombaga guturiza mu byiringiro byo kugaruka k’Umwami wabo.UIB 566.5

    Igihe abigishwa basubiraga i Yerusalemu, abantu babitegereje babatangarira. Nyuma yo gucirwa urubanza no kubambwa kwa Kristo, abantu bibwiraga ko abigishwa bacitse intege kandi bafite ikimwaro. Abanzi babo bari bategereje kubona agahinda n’ikimwaro cyo gutsindwa bigaragara mu maso yabo. Ibiri amambo, aho kugaragara batyo, amaso yabo yagaragazaga ibyishimo no kunesha. Mu maso yabo hasabaga umunezero utari uwo ku isi. Ntibigeze bajya mu cyunamo cy’ibyiringiro byabo bitasohoye, ahubwo bari buzuye amashimwe no guhimbaza Imana. Bafite ibyishimo byinshi, bavuze inkuru yo kuzuka kwa Kristo, kuzamuka kwe mu ijuru, kandi ubuhamya bwabo bwakirwaga na benshi.UIB 567.1

    Abigishwa nta gushidikanya kw’ahazaza bari bagifite. Bari bazi ko Yesu ari mu ijuru kandi ko impuhwe ze zikiri hamwe na bo. Bari bazi ko bafite inshuti yicaye ku ntebe y’ubwami y’Imana, kandi bishimiraga gutura Data wa twese ibyifuzo byabo mu izina rya Yesu. Bafite kwicisha bugufi kwinshi, barapfukamaga bagasenga basubiramo ubu bwishingizi, “…Icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. Kugeza none ntacyo mwasabye mu izina ryanjye; musabe muzahabwa, ngo umunezero wanyu ube wuzuye.” Yohana16:23, 24. Barambuye amaboko yo kwizera bayashyira hejuru cyane, bafite ijambo rifite ubutware bati, “Kandi ari Kristo wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse, ari iburyo bw’Imana, adusabira?” Abaroma 8:34. Ikindi kandi, umunsi wa Pentekote wujuje umunezero wabo ubwo bahabwaga Umufasha nk’uko Kristo yari yarasezeranye.UIB 567.2

    Abo mu ijuru bose bari bategereje kwakira Umukiza mu bikari byo mu ijuru. Ubwo yazamukaga, yari arangaje imbere, maze iminyago myinshi y’ababohowe ubwo yazukaga iramukurikira. Abo mu ijuru bose mu majwi ahanitse, batera hejuru bahimbaza n’indirimbo z’ijuru, bafatanya n’iryo teraniro rihimbawe.UIB 567.3

    Ubwo basatiraga umurwa w’Imana, ba bamarayika bamugaragiye bagendaga bavuga bati, — UIB 567.4

    “Nimukingure amarembo muyarangaze;
    Inzugi zabayeho kuva kera muzikingure;
    Umwami nyir’ikuzo abone uko yinjira.”
    UIB 567.5

    N’umunezero mwinshi, abarinzi b’amarembo bagasubiza bati, — UIB 567.6

    “Mbese uwo Mwami nyiri ikuzo ni nde?”UIB 567.7

    Ibi babivugaga atari uko bari bayobewe uwo ari we, ahubwo kwari ukugira ngo bumve inyikirizo yo guhimbaza ngo, — UIB 568.1

    “Ni Uhoraho nyir’imbaraga n’ubutwari,
    Ni Uhoraho intwari itsinda ku rugamba.
    Nimukingure amarembo muyarangaze,
    Inzugi zabayeho kuva kera muzikingure,
    Umwami nyiri ikuzo abone uko yinjira.”
    UIB 568.2

    Na none hongera kubazwa cya kibazo ngo, “Ariko se uwo mwami nyiri ikuzo ni nde?” Kuko abamalayika batarambirwa kumva izina rye rihimbazwa. Nuko ba bamalayika bamugaragiye barasubiza bati, — UIB 568.3

    “Uwo Mwami nyiri ikuzo
    ni Uhoraho Nyiringabo.” (Zaburi 24:7-10)
    UIB 568.4

    Nuko amarembo y’umurwa w’Imana ararangazwa, maze imbaga y’abamalayika basakaza ayo marembo indirimbo zo guhimbarwa. Aho hari intebe, kandi yari ikikijwe n’umukororombya w’isezerano. Aho hari abakerubi n’abaserafi. Abayobozi b’ingabo zo mu ijuru, abana b’Imana, abahagarariye amasi ataracumuye, bose bari bateranye. Abagize urukiko rwo mu ijuru aho Lusiferi yareze Imana n’Umwana wayo, abahagarariye amasi ataracumuye, aho Satani yashakaga gushinga ubwami bwe, bose bari aho basanganira Umucunguzi. Bari biteguye gukora umunsi mukuru w’intsinzi Ye no guha icyubahiro Umwami wabo.UIB 568.5

    Ariko akora ikimenyetso cyo kubabuza. Igihe cyari kitaragera. Ubu yari atarahabwa ikamba ry’icyubahiro n’ikanzu y’ubwami. Ajya imbere ya Se, amwereka inkovu zo ku mutwe, amwereka imbavu zacumiswe, ibirenge byatobowe; amanika ibiganza bye byarimo inkovu z’imisumari. Amwereka ikimenyetso cy’insinzi Ye; yereka Imana abazukanye na We nk’abahagarariye imbaga nini y’abazava mu bituro ubwo azaba agarutse ubwa kabiri. Yegera Data wa twese, uwo basangira ibyishimo n’indirimbo z’umunezero iyo umunyabyaha umwe yihanye. Mbere y’uko imfatiro z’isi zishingwa, Data wa twese n’Umwana bari barafatanije mu isezerano ryo kuzacungura umuntu igihe yari gutsindwa na Satani. Bari barahuje umugambi mu isezerano ridakuka ko Kristo yagombaga kuba inshungu y’inyokomuntu. Iri sezerano Kristo yararisohoje. Ari ku musaraba yaratatse ati, “Birarangiye.” Yabwiraga Data wa twese. Umurimo wari usohojwe mu buryo bwuzuye, maze aravuga ati, Data birarangiye. Nakoze ibyo gushaka kwawe Mana yanjye. Narangije umurimo wo gucungura umuntu. None niba ubutabera bwawe bunyuzwe, “Data ni wowe wabampaye none ndashaka kuzabana na bo, aho ndi.” Yohana 19:30, 17:24.UIB 568.6

    Ijwi ry’Imana ryarumvikanye rivuga ko ubutabera bwanyuzwe. Satani araneshejwe. Indushyi za Kristo ku isi “zemerwa mu Mukunzi wayo”. Abefeso 1:6. Imbere y’abamalayika bo mu ijuru n’abahagarariye amasi ataracumuye, bahamijwe ko babaye abere. Aho ari, niho n’itorero rye rizaba. “Imbabazi n’umurava birahuye, Gukiranuka n’amahoro birahoberanye.” Zaburi 85:10. Data wa twese ahobera Umwana we, maze hatangwa itegeko ngo, “Abamalayika b’Imana bose bamuranye.” Abaheburayo 1:6.UIB 568.7

    N’ibyishimo bitarondorwa, abatware, abakomeye, n’abanyambaraga bamenya ugukomera kw’Igikomangoma gitanga ubugingo. Ingabo z’abamalayika zimwikubita imbere, mu gihe amajwi y’ibyishimo yasabaga ibikari by’ijuru avuga ati, “Umwana w’intama watambwe ni We ukwiriye guhabwa ubutware, n’ubutunzi, n’ubwenge, n’imbaraga, no guhimbazwa, n’icyubahiro, n’ishimwe.” Ibyahishuwe 5:12.UIB 569.1

    Indirimbo zo kunesha ziba urwunge n’umuziki w’inanga z’abamalayika, kugeza ubwo ijuru rimera nk’irisabye ibyishimo no guhimbaza. Urukundo rwari runesheje. Icyazimiye cyari kibonetse. Maze ijuru risakaza amajwi ahanitse y’urwunge rigira riti, “Ishimwe no guhimbazwa n’icyubahiro n’ubutware bibe iby’Iyicaye ku ntebe, n’iby’Umwana w’intama iteka ryose.” Ibyahishuwe 5:13.UIB 569.2

    Muri ibyo birori by’umunezero w’ijuru, twumvise ukwirangira kw’amagambo ya Yesu y’agahozo atugeraho hano ku isi agira ati, “Ngiye kuzamuka nkajya kwa Data, ari We So, nkajya ku Mana yanjye, ari yo Mana yanyu.” Yohana 20:17. Umuryango w’ijuru n’uw’isi yunze ubumwe. Umwami wacu yazamuwe mu ijuru ku bwacu, kandi ariho ku bwacu. “Nicyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na We, kuko ahoraho iteka ngo abasabire”. Abaheburayo 7:25.UIB 569.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents