Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 66 - IMITEKEREREZE IHABANYE

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 22:15-46; Mariko 12:13-40; Luka 20:20-47)

    Abatambyi n’abakuru bategeye amatwi amagambo ya Kristo yo kubacyaha bacecetse. Ntibashoboraga guhakana ibyo yabaregaga. Nyamara bari bamaramaje kumugusha mu mitego, maze kubw’uwo mugambi bohereza abatasi, ‘bigize nk’intungane kugira ngo bamufatire mubyo avuga babone uko bamugabiza Umutegetsi w’Umunyaroma, ngo amucire urubanza.’ Ntabwo bohereje Abafarisayo bari barahuye na Yesu kenshi, ahubwo bohereje abasore bafite umurava n’ubwuzu, abo bibwiraga ko Yesu atazi. Izo ntumwa bohereje zaherekejwe n’abo mu ishyaka rya Herodi, bagombaga kumva amagambo ya Kristo kugira ngo bazabashe kumushinja mu gihe cy’urubanza rwe. Abafarisayo n’abo mu ishyaka rya Herodi banganaga urunuka, ariko icyo gihe bari bafatanyirije hamwe kwanga Kristo.UIB 405.1

    Abafarisayo bari barakandamijwe n’Abanyaroma babaka imisoro. Bahamyaga ko gutanga imisoro bihabanye n’amategeko y’Imana. Noneho babonye uburyo bwo gutega Yesu umutego. Abatasi baje aho ari, basa n’abavugisha ukuri nk’abashaka kumenya inshyingano yabo maze barabaza bati: ‘Mwigisha, tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri, nturobanura abantu ku butoni, kuko utita ku cyubahiro cy’umuntu wese. Nuko tubwire, utekereza ute? Amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntiyemera?’ Matayo 22:16,17.UIB 405.2

    Amagambo ngo, ‘Tuzi yuko uri inyangamugayo kandi ko wigisha inzira y’Imana by’ukuri,’ iyo aza kuba abavuye ku mitima, yari kuba uguhamya gutangaje. Nyamara bayavuganye uburyarya; nubwo ubuhamya bwabo bwari ukuri. Abafarisayo bari bazi ko Kristo avuga kandi akigisha by’ukuri, bityo ubuhamya bwabo nibwo buzabacira urubanza.UIB 405.3

    Ababajije Yesu icyo kibazo bibwiye ko bahishe umugambi wabo mu buryo buhagije; ariko Yesu yasomaga ibiri mu mitima yabo nk’usoma igitabo kibumbuye, maze atahura uburyarya bwabo. Yarababajije ati: ‘Mungeragereje iki?’; maze abaha ikimenyetso batamusabye, abereka ko asoma imigambi ihishe muri bo. Barushijeho gushoberwa ubwo yongeragaho ati: ‘Nimunyereke igiceri mutanga ho umusoro.’ Barakimuzaniye maze arababaza ati, ‘Iyi shusho n’iri zina biriho ni ibya nde? Baramusubiza bati, ‘Ni iby’umwami w’i Roma.’ Atunga urutoki ku ishusho yari kuri icyo giceri, maze aravuga ati, ‘Nuko rero iby’umwami w’i Roma mubihe umwami w’i Roma, n’iby’Imana mubihe Imana.’ Matayo 22:19-22 [Bibiliya Ijambo ry’Imana].UIB 405.4

    Abo batasi bari biteze ko Kristo ari busubize ikibazo cyabo atanyuze ku ruhande. Iyo aza kuvuga ati, ntabwo amategeko yemera guha umwami w’i Roma imisoro, bari kumurega ku bategetsi b’Abanyaroma, agafatwa aregwa guteza kwigomeka ku butegetsi. Ariko iyo aza kuvuga ko amategeko yemera ko batanga imisoro, bari biteguye kumurega kuri rubanda ko arwanya amategeko y’Imana. Bityo rero bumvise bumiwe kandi batsinzwe. Imigambi yabo yaburiyemo. Uburyo ikibazo cyabo cyasubijwe mu magambo make byatumye batagira ikindi bongera kuvuga.UIB 405.5

    Igisubizo cya Yesu nticyari kigendereye guhunga ikibazo, ahubwo cyari igisubizo nyakuri kandi gikwiriye. Yafashe mu kiganza cye igiceri cyakoreshwaga n’ingoma y’Abanyaroma, cyari kiriho izina n’ishusho ya Kayisari (umwami w’i Roma), maze avuga ko ubwo bari barinzwe n’ubutegetsi bw’Abanyaroma, bagombaga guha ubwo butegetsi ibyo bwabasabaga byo kubushyigikira mu gihe ibyo bitari bihabanye n’inshingano bahawe y’Imana. Kandi n’ubwo bumviraga amategeko y’igihugu, mu gihe cyose bagombaga kubera Imana indahemuka bakayigira nyambere.UIB 406.1

    Amagambo y’Umukiza ngo, «Iby’Imana mubihe Imana ”, yari ugucyaha gukomeye ku Bayahudi b’abagambanyi. Iyo baza gusohoza inshingano zabo imbere y’Imana, ntabwo igihugu cyabo cyari gusenyuka, ngo bategekwe n’igihugu cy’amahanga. Nta bendera ry’Abanyaroma ryari kugaragara i Yerusalemu, nta murinzi w’Umunyaroma wari guhagarara ku marembo yaho, nta mutegetsi w’Umunyaroma wari gutegeka i Yerusalemu. Bityo rero, ishyanga ry’Abayahudi ryari mu gihe cy’igihano gitewe no guhakana Imana kwabo.UIB 406.2

    Igihe Abafarisayo bumvaga igisubizo cya Kristo, « batangariye ibyo abasubije, maze baraceceka baragenda. »Yesu yari yacyashye uburyarya bwabo no kwishuka kwabo, kandi ubwo yakoraga ibyo yari avuze ihame rikomeye, ihame rigaragaza neza aho inshingano umuntu afite imbere y’ubutegetsi, n’imbere y’Imana zigarukira. Mu ntekerezo za benshi, icyo kibazo kitoroshye cyari kibonewe igisubizo. Hanyuma yaho abantu bakurikije ihame nyakuri. Nubwo hari benshi bagiye batanezerewe, babonye ko ihame icyo kibazo cyari gishingiyeho ryasobanuwe neza, kandi batangazwa n’ubushishozi Kristo yagaragaje.UIB 406.3

    Abafarisayo bakimara gucecekeshwa, Abasadukayo nabo bahise bazana ibibazo byabo byuzuye uburyarya. Izo mpande ebyiri zari zihanganye cyane. Abafarisayo bari intagondwa zizirika ku mihango cyane. Bitonderaga cyane imihango igaragarira abantu, bakaziririza gukaraba intoki, kwiyiriza ubusa, amasengesho maremare, no kugirira abakene neza babikorera kwiyerekana. Ariko Kristo yavuze ko bahinyura amategeko y’Imana bigisha amategeko yashyizweho n’abantu. Nk’itsinda, Abafarisayo bari bashikamye mu nyigisho zabo mu buryo by’ubuhumyi kandi bakaba indyarya. Nyamara muri bo harimo b’inyangamugayo bemeye inyigisho za Kristo kandi bahinduka abigishwa be. Abasadukayo bo bangaga imigenzo y’Abafarisayo. Abasadukayo bavugaga ko bemera umugabane munini cyane w’Ibyanditswe Byera, kandi bakemera ko ari byo muyobozi mu mikorere yabo; nyamara mu bigaragara bari abahakanyi kandi bagakunda ubutunzi cyane.UIB 406.4

    Abasadukayo ntibemeraga ko abamarayika babaho, ntibemere kuzuka kw’abapfuye ndetse ntibemere ko hari ubuzima buzaza nyuma y’ubu, kandi bagahakana ko hazabaho ingororano n’ibihano. Iyi myizerere yabo yose yari itandukanye n’iy’Abafarisayo. Hagati y’ayo matsinda yombi, umuzuko niwo wari ingingo ibatandukanya mu buryo bw’umwihariko. Abafarisayo bari bashikamye mu kwemera umuzuko, ariko mu mpaka bagiraga ibyo bavugaga byerekeranye n’uko umuntu azamera byababeraga urujijo. Ibyerekeye urupfu byababeraga amayobera badashobora gusobanura. Kubera kudashobora gutsinda impaka z’Abasadukayo byatumaga Abafarisayo bahorana uburakari. Akenshi impaka hagati y’ayo matsinda yombi zaherukwaga n’intonganya, maze zigasiga barushijeho gutandukana kurusha mbere.UIB 406.5

    Abasadukayo bari bake ugereranyije n’Abafarisayo, kandi ntabwo rubanda babemeraga cyane; nyamara abenshi muri bo bari abakire kandi bari bafite ububasha bahabwa n’ubwo bukire. Abenshi muri bo bari abatambyi, ndetse akenshi umutambyi mukuru yatoranywaga muri bo. Nyamara byakorwaga mu bwumvikane ko Abasadukayo badakwiye kugaragaza imitekerereze yabo y’ubuhakanyi. Kubera ko Abafarisayo bari benshi kandi bamamaye mu bantu, byari ngombwa ko Abasadukayo berekana ko bemera inyigisho zabo mu gihe babaga bashyizwe mu mirimo y’ubutambyi; nyamara kuba bari bicaye ku ntebe y’ubutambyi byatumaga ubuyobe bwabo buhabwa intebe. UIB 407.1

    Abasadukayo banze inyigisho za Yesu. Yesu yakoreshwaga n’umwuka batari kumenya; kandi inyigisho ze ku byerekeye Imana n’ubuzima bw’ahazaza zari zihabanye n’iz’Abasadukayo. Bizeraga ko Imana ari yo yonyine isumba umuntu; ariko bakavuga ko kwemeza ko ari yo itegeka byose kandi imenya ibintu mbere y’uko biba, ibi byatuma umuntu atakaza umudendezo wo gukora ibyo ashaka maze agahinduka inkoreragahato. Bizeraga ko Imana yaremye umuntu irangije iramutererana ngo yingenge atishingikirije ku mbaraga imuruta. Bemeraga ko umuntu afite umudendezo wo kugenga imibereho ye no kugena uko ibintu bikwiye kuba ku isi; ndetse ko iherezo rye riri mu maboko ye. Bahakanaga ko Mwuka w’Imana akorera mu muntu cyangwa mu biri ku isi. Nyamara bemeraga ko umuntu akoresheje ubushobozi bwe karemano yahawe, ashobora kwigeza ku rugero rusumbyeho kandi akiyungura gusobanukirwa; kandi ko imibereho ye ishobora kubonera binyuze mu kwihaharika no kwiyanga.UIB 407.2

    Uko batekerezaga Imana nibyo imico yabo yari yubakiyeho. Nk’uko bibwiraga, batekerezaga ko Imana ititaye ku muntu, bityo nabo ubwabo ntawitaga ku wundi; kandi nta gushyira hamwe kwari hagati yabo. Bahakanaga imbaraga ya Mwuka Muziranenge mu bikorwa by’umuntu, ari cyo cyatumaga batagira iyo mbaraga mu mibereho yabo. Kimwe n’abandi Bayahudi, birataga cyane ko ari abana ba Aburahamu, ko bakurikiza ibyo amategeko asaba badakebakeba; nyamara ntibari bakirangwa n’umwuka wo kumvira amategeko ndetse no kugira neza kwari muri Aburahamu. Bagiriraga impuhwe abantu bake cyane. Bizeraga ko abantu bose bashobora kumererwa neza no kubona imigisha yo mu buzima; bityo imitima yabo ntibashe kuzirikana ubukene n’imibabaro by’abandi. Babagaho bizirikana ubwabo gusa.UIB 407.3

    Mu magambo Kristo yavuze no mu bikorwa bye, yahamije imbaraga y’Imana ikora ibitangaza, ahamya iby’ubuzima buzabaho nyuma y’ubu, ahamya Imana Umubyeyi w’abana b’abantu, ibitaho ikamenya ibyo bakeneye. Yagaragaje umurimo w’imbaraga y’Imana mu bikorwa by’ubugiraneza n’impuhwe byacyahaga kwikanyiza kw’Abasadukayo. Yigishaga ko Imana igera ku mitima y’abantu ikoresheje Mwuka Muziranenge ikabikorera kugira ngo umuntu abone ibyiza muri ubu bugingo ndetse n’ubugingo bw’ahazaza. Yaberetse amakosa yo kwiringira imbaraga za kimuntu mu guhindura imico. Iki gikorwa cyo guhindura imico gishobora gukorwa gusa na Mwuka w’Imana.UIB 407.4

    Abasadukayo bari biyemeje guhakanya iyo nyigisho ya Yesu. Mu gushaka kujya impaka na Yesu, Abasadukayo bumvaga ko bari butume abantu bamuvanaho icyizere, nubwo batashoboraga kumuciraho iteka. Bahisemo kumubaza ibibazo ku byerekeye umuzuko. Iyo aza kwemeranya na bo yari kuba arushijeho gukoza isoni Abafarisayo. Iyo aza kunyuranya na bo, bari bagambiriye gukerensa inyigisho ze.UIB 408.1

    Abasadukayo batekerezaga ko niba ibigize umubiri upfa ari na byo bigize umubiri uzabaho ubugingo budapfa, ubwo ku muzuko umubiri uzaba ufite inyama n’amaraso, bityo mu isi izahoraho iteka hazakomereza ubuzima bwari bwarahagaze kuri iyi si [ubwo umuntu yapfaga]. Kubw’ibyo rero, bafataga umwanzuro ko amasano ari hagati y’abantu ku isi azongera kubaho, umugabo n’umugore bakazongera guhura bakabana kandi gushyingiranwa kukongera kubaho, ndetse ibintu byose bikazakomeza uko byari bimeze mbere yo gupfa, intege nke no kwifuza kw’abantu hano ku isi bikazakomeza ku isi nshya.UIB 408.2

    Mu rwego rwo gusubiza ibibazo byabo, Yesu yakuyeho umwenda wari ubakingirije imibereho ya nyuma y’ubu bugingo. Yesu yarababwiye ati, “Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.” Yesu yerekanye ko Abasadukayo batari bafite ukuri mu myizerere yabo. Ibyo bashingiragaho iyo myizerere byari ibinyoma. Yesu yongeyeho arababwira ati: “Mwarahabye kuko mutamenye Ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana.” Ntabwo Yesu yabashinje uburyarya nk’uko yabigenje ku Bafarisayo, ahubwo yabagaragarije amakosa ari mu myizerere yabo.UIB 408.3

    Abasadukayo bajyaga bishimagiza bavuga ko ari bo bonyine bakurikiza Ibyanditswe mu buryo butunganye. Ariko Yesu yerekanye ko batigeze bamenya ubusobanuro bwabyo nyakuri. Ubu bumenyi bugezwa mu mutima w’umuntu kubwo kumurikirwa na Mwuka Muziranenge. Yesu yavuze ko kudasobanukirwa n’Ibyanditswe ndetse n’imbaraga y’Imana kw’Abasadukayo ari byo byabateye kugira urujijo mu myizerere yabo n’umwijima mu ntekerezo zabo. Bageragezaga gushyira iby’ubwiru bw’Imana mu miterereze yabo ifite aho igarukira. Kristo yabahamagariye gufungurira intekerezo zabo kwakira uko kuri kw’ijuru kwashoboraga gutuma imyumvire yabo yaguka kandi igashikama. Abantu benshi bareka kwizera Imana bitewe n’uko badashobora gusobanukirwa n’ubwiru bwayo. Ntibashobora gusobanura imbaraga itangaje y’Imana yigaragariza mu kugira neza kwayo, bityo bagahakana ibigaragaza iyo mbaraga, kandi bakabyitirira imbaraga zikomoka mu byaremwe, nazo badasobanukiwe neza. Uburyo rukumbi bwo gusobanukirwa n’ibituyobera bituzengurutse, ni ukumenya ko muri ibyo byose hagaragaramo Imana n’imbaraga yayo. Abantu bakeneye kubona ko Imana ari Umuremyi wa byose. Bakabona ko ari Umugenga w’ibintu byose. Bakeneye gusobanukirwa n’imico y’Imana ndetse n’ubwiru bw’imikorere yayo mu buryo bwagutse.UIB 408.4

    Kristo yabwiye abamwumvaga ko niba abapfuye batazazuka, Ibyanditswe bavugaga ko bizera byari kuba nta gaciro bifite. Yaravuze ati, “Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw’abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo, ‘Ni jye Mana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.” Imana ibona ibitariho nk’aho biriho. Ibonera iherezo mu itangiriro, kandi ibona umusaruro w’umurimo wayo nk’aho umurimo wamaze kurangira. Kuva kuri Adamu ukagera ku muntu w’intungane wa nyuma uzapfa, abapfuye bizeye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, maze bave mu bituro bazukiye guhabwa ubugingo buhoraho. Imana izaba Imana yabo, na bo bazaba abantu bayo. Hazabaho gusabana mu rukundo rwinshi hagati y’Imana n’intungane zizaba zizutse. Imana mu migambi yayo, ibona iyi mibereho kandi itarabaho ndetse ibibona nk’aho byabaye. Ku Mana abapfuye bariho.UIB 408.5

    Abasadukayo bumvise amagambo ya Yesu maze baraceceka. Ntibashoboraga kugira icyo bamusubiza. Nta jambo na rimwe yavuzwe bashoboraga kuririraho kugira ngo bamucireho iteka. Abarwanyaga Yesu ntacyo bungutse uretse kwisuzuguza imbere y’abantu.UIB 409.1

    Nyamara, Abafarisayo bo ntibacitse intege batabashije kubona icyo yavuga bagira urwitwazo ngo bamurwanye. Bishingikirije ku mwanditsi w’umuhanga kugira ngo abaze Yesu itegeko rifite agaciro gakomeye kurusha ayandi.UIB 409.2

    Abafarisayo bari barashyize imbere amategeko ane abanza agaragaza inshingano umuntu afite ku Muremyi we, bayarutisha andi atandatu asobanura inshingano umuntu afite kuri mugenzi we. Ibyo byatumye Abafarisayo bananirwa kugaragariza imico y’Imana mu bikorwa. Yesu yari yarakomeje kwereka abantu intege nke zabo, kandi yari yarigishije ko kugira imirimo myiza ari ngombwa, avuga ko igiti kimenyekanishwa n’imbuto zacyo. Kubera iyi mpamvu, Yesu yari yararezwe gutafa amategeko atandatu aheruka akayarutisha ane abanza.UIB 409.3

    Uwo munyamategeko yegereye Yesu maze aramubaza ati, “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe?” Kristo yamusubije yahuranyije kandi akomeje ati: “Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose: iri ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere.” N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri, ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera. “Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”UIB 409.4

    Amategeko ane abanza ahiniye muri iri tegeko rikomeye ngo, “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose.” Naho amategeko atandatu aheruka akubiye muri iri ngo, “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Aya mategeko yombi asobanura ihame ry’urukundo. Ntabwo irya mbere ryakubarikizwa ngo irya kabiri ryicwe, cyangwa ngo irya kabiri ryubahirizwe ngo irya mbere ryicwe. Imana niyimikwa mu mutima, tuzaha mugenzi wacu umwanya umukwiriye. Tuzamukunda nk’uko twikunda. Kandi igihe dukunda Imana mu buryo buhanitse, ni bwo tuzashobora gukunda mugenzi wacu tutarobanuye ku butoni.UIB 409.5

    Kubera yuko amategeko yose akubiye mu rukundo dukunda Imana n’abantu, bisobanuye ko nta tegeko rishobora kwicwa ngo iri hame ry’urukundo naryo rye kuba ritirengagijwe. Bityo rero, Yesu yigishije abamwumvaga ko amategeko y’Imana atagizwe n’amategeko menshi atandukanye, ngo amwe muri yo abe afite agaciro kanini, naho andi abe afite agaciro gake ku buryo ashobora gusuzugurwa umuntu ntabihanirwe. Umwami wacu yerekanye ko amategeko ane abanza hamwe n’atandatu aheruka ari ihame rikubiye hamwe twahawe n’Imana, kandi yigisha ko gukunda Imana bizagaragarizwa mu kumvira amategeko yayo yose.UIB 409.6

    Wa mwanditsi wabajije Yesu yari yaraminuje mu by’amategeko, ariko yatangajwe n’amagambo ya Yesu. Ntabwo yari yiteze kumva Yesu agaragaza ko azi neza Ibyanditswe kandi mu buryo bwimbitse bene ako kageni. Mu buryo bwagutse, yasobanukiwe n’amahame amategeko y’Imana ashingiyeho. Imbere y’abatambyi n’abakuru bari bateraniye aho, yemeye adashidikanya ko Kristo yatanze ubusobanuro nyakuri bw’amategeko agira ati: “Ni koko mwigisha, uvuze ukuri yuko Imana ari imwe, nta yindi keretse yo yonyine. Kandi no kuyikundisha umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, kandi no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, biruta ibitambo byose byokeje n’ibitokeje.” Mariko 12:32, 33.UIB 410.1

    Ubwenge bwari mu gisubizo cya Kristo bwemeje umutima w’uwo mwanditsi. Yari azi neza ko idini rya Kiyahudi ryari rigizwe n’imihango yagaragaraga inyuma aho kuba ukwitanga kw’imbere mu mutima. Yari azi agaciro gake ko gutamba ibitambo by’umuhango gusa, ndetse no kumena amaraso y’impongano y’ibyaha kutarangwaga no kwizera. Gukunda Imana no kuyubaha, ndetse no kuzirikana abandi bantu nta bwikanyize, yabonye ko bifite agaciro kuruta iyo mihango yose. Uburyo uyu mugabo yahise yemera ukuri Kristo yavuze, kandi akabyemerera imbere y’abantu bose atazuyaje, byagaragaje ko atandukanye rwose n’abatambyi n’abakuru. Yesu yumvise agiriye impuhwe uwo mwanditsi w’inyangamugayo wari watinyutse kurebwa nabi n’abatambyi kandi akemera gukangishwa n’abakuru maze akatura ukwizera ko mu mutima we. “Yesu abonye amusubizanyije ubwenge aramubwira ati, ‘Nturi kure y’ubwami bw’Imana.’”UIB 410.2

    Uwo mwanditsi yari hafi y’ubwami bw’Imana, kuko yasobanukiwe neza ko Imana yemera ibikorwa byo gukiranuka kuruta ibitambo byokeje n’amaturo. Ariko yari akeneye kumenya ko Kristo ari Imana kandi ko kubwo kumwizera ahabwa imbaraga zimubashisha gukora imirimo yo gukiranuka. Imihango yakorwaga nta gaciro yari ifite, keretse gusa iyo iba ihujwe na Kristo binyuze mu kwizera kuzima. Ndetse n’amategeko ntiyagera ku mugambi wayo, keretse yumvikanye mu isano afitanye n’Umukiza. Kristo yerekanye kenshi ko amategeko ya Se arimo ikindi kintu cyimbitse kirenze kuba amategeko. Mu mategeko harimo ihame rimwe nk’iryahishuwe mu butumwa bwiza. Amategeko yerekana inshingano y’umuntu kandi akamwereka ibicumuro bye. Kandi umuntu agomba gusaba Kristo imbabazi n’imbaraga kugira ngo ashobore gukora ibyo amategeko asaba.UIB 410.3

    Abafarisayo bari begereye Yesu igihe yasubizaga ikibazo cy’uwo mwanditsi. Noneho Yesu yarahindukiye arabitegereza arababaza ati: “Ibya Kristo murabitekereza mute? Ni mwene nde?” Iki kibazo yakibarije kugira ngo asuzume kwizera kwabo ku byerekeye Mesiya, - kugira ngo amenye niba baramufataga nk’umuntu usanzwe cyangwa se nk’Umwana w’Imana. Bamusubirije icyarimwe bati, “Ni mwene Dawidi.” Iri ryari izina ubuhanuzi bwari bwarahaye Mesiya. Igihe Kristo yerekanaga ko ari Imana akora ibitangaza bikomeye, igihe yakizaga abarwayi kandi akazura abapfuye, abantu barabazanyije bati: “Ese uyu si Umwana wa Dawidi?” Umugore w’Umunyakananikazi, Barutimayo wari impumyi ndetse n’abandi benshi batakambiye Kristo ngo abatabare bagira bati, “Mwami mwene Dawidi, mbabarira.” Matayo 15:22. Igihe Kristo yinjiraga i Yerusalemu ahetswe n’indogobe, yakiriwe n’amajwi y’ibyishimo ngo, “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.” Matayo 21:9. Kandi uwo munsi abana bari mu rusengero baranguruye amajwi yabo na bo bavuga ayo magambo yo kumusingiza n’ibyishimo. Nyamara abantu benshi bitaga Yesu Umwana wa Dawidi ntibasobanukiwe n’ubumana bwe. Ntibasobanukiwe ko Umwana wa Dawidi ari na we Mwana w’Imana.UIB 410.4

    Abafarisayo bamaze kuvuga ko Kristo ari Umwana wa Dawidi, Yesu yarababajije ati, “Nuko rero ni iki cyatumye Dawidi yabwirijwe n’Umwuka amwita Umwami we ati ‘Uwiteka yabwiye Umwami wanjye ati: ‘Icara iburyo bwanjye, ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?’ Nuko ubwo Dawidi amwita Umwami we, none abasha ate no kuba umwana we? Ntihagira umuntu wabasha kumusubiza ijambo, ndetse uhereye uwo munsi nta muntu watinyutse kongera kugira icyo amubaza.”UIB 411.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents