Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 71 - UMUGARAGU W’ABAGARAGU

    (Iki gice gishingiye muri Luka 22:7-18, 24; no muri Yohana 13:1-17)

    Mu cyumba cyo hejuru mu nzu i Yerusalemu, Kristo yari yicaye ku meza hamwe n’abigishwa be. Bateraniye hamwe kugira ngo bizihize umunsi mukuru wa Pasika. Umukiza yifuje kwizihiza uwo munsi ari wenyine hamwe n’intumwa cumi n’ebyiri. Yari azi neza ko igihe cye cyegereje; kuko Kristo ubwe niwe wari umwana w’intama wa Pasika, kandi umunsi bendaga kuriraho ibya Pasika ni ho yagombaga gutambwa. Yari hafi kunywa igikombe cy’umujinya; yari hafi guhabwa umubatizo w’umubabaro. Nyamara yari agifite amasaha make imbere ye, kandi yifuzaga kuyamarana n’intumwa ze yakundaga ngo azigirire akamaro.UIB 437.1

    Imibereho yose ya Kristo yaranzwe no kwitangira abandi. “Nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”(Matayo 20:28). Uyu muhamagaro ni wo warangaga ibikorwa byose bya Kristo. Nyamara abigishwa bari batarasobanukirwa n’uwo muhamagaro. Mu gihe cy’iri funguro riheruka rya Pasika, Yesu yongeye gusubira mu cyigisho cye akoresheje urugero rwatumye bazirikana icyo cyigisho mu mitima yabo by’iteka.UIB 437.2

    Ibiganiro hagati ya Yesu n’intumwa ze byari bikunze kuba igihe cy’umunezero, kandi byarabanyuraga bose. Ibihe bya Pasika byabateraga ubwuzu cyane; ariko noneho kuri iyi Pasika Yesu yari ahagaritse umutima. Umutima we wari uremerewe, kandi mu maso he hari hijimye. Ubwo yasangaga abigishwa be mu cyumba cyo hejuru, babonye ko hari ikimuremereye, ariko nubwo batari bazi impamvu yabyo bifatanije na we mu kababaro ke.UIB 437.3

    Igihe bari bazengurutse ameza, yavuganye ijwi ryuzuye agahinda ati, “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa. Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bw’Imana. Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati, mwende iki musangire. Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, ukageza aho ubwami bw’Imana buzazira.”UIB 437.4

    Kristo yari azi ko igihe kigeze ubwo yagombaga kuva mu isi, maze akajya kwa Se. Kandi kuko yari yarakunze abe bari mu isi, yakomeje kubakunda kugeza ku ndunduro. Kristo yari yegereje igicucu cy’umusaraba, kandi uburibwe bwo mu mutima bwari bwinshi. Yari azi ko bazamutererana mu gihe cyo kugeragezwa kwe. Yari azi ko azicwa kandi agapfa urupfu rubi ndetse ruteye isoni nk’urw’abagome. Yari azi kugira nabi ndetse no kutanyurwa kw’abo yaje gucungura. Yari azi uburyo igitambo yagombaga gutamba cyari gikomeye, kandi n’uburyo kizaba impfabusa kuri benshi. Yari azi neza ibimutegereje imbere, ku buryo bigaragara ko yababajwe cyane n’akababaro ndetse n’urupfu ruteye isoni byari imbere ye. Yitegereje abigishwa cumi na babiri, babanye na we kandi ari abe, maze abona ko hanyuma yo gukozwa isoni kwe ndetse no kubabazwa kwe, abigishwa bazasigara bonyine ndetse bagasigara ku rugamba mu isi. Yatekereje uburyo azababazwa kandi abona ko bitazabura kugera no ku bigishwa be. Ntabwo yitekerejeho ubwe gusa. Mu ntekerezo ze yari yitaye cyane ku bigishwa be.UIB 437.5

    Kuri uyu mugoroba uheruka ari kumwe n’abigishwa be, Yesu yari afite byinshi byo kubabwira. Iyo baza kuba biteguye kumva ibyo yifuzaga kubagezaho, byari kubarinda mu bihe by’imbere kugira agahinda kenshi, kutizera ndetse no gucika intege. Ariko Yesu yabonye ko badashobora kwihanganira ibyo yendaga kubabwira. Yitegereje mu maso habo, maze akomeza kubabwira amagambo yo kubaburira ndetse no kubakomeza. Bamaze umwanya bacecetse. Yesu yasaga naho hari icyo ategereje. Byateye abigishwa be kutagira amahoro. Kubabarana na Kristo no kwifatanya na we kubera agahinda yarimo byageze aho bisa n’ibyibagiranye. Amagambo ye yuzuye agahinda, kandi abahishurira kubabazwa kwe, yasaga naho ntacyo yababwiye. Ahubwo uburyo barebanaga byerekanaga ishyari n’impaka hagati yabo.UIB 438.1

    Habaye “impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru.” Izi mpaka bagiriye imbere ya Kristo, zamuteye agahinda kandi zirushaho kumutera umubabaro. Abigishwa bakomeje kugundira muri bo igitekerezo cy’uko Kristo azashyiraho ubutegetsi bwe, maze akima ingoma ya Dawidi. Hagati yabo rero, buri muntu yifuzaga cyane umwanya wo hejuru mu bwami bibwiraga ko bugiye kwima. Bihugiyeho kandi barigereranya, aho kugira ngo bahe agaciro bagenzi babo, bakomeje kubona ko ari bo b’imbere. Ubwo Yakobo na Yohana basabaga ko umwe azicara iburyo undi ibumose bw’intebe ya Kristo, byatumye abandi bigishwa babagirira ishyari. Kumva ko abo babiri basabaga imyanya yo hejuru mu butegetsi, byateye abandi icumi kwiremamo ibice. Biyumvaga nk’aho badafashwe neza, ndetse ko ubunyangamugayo bwabo n’impano zabo bitigeze bihabwa agaciro. Yuda ni we wabangamiwe cyane kurusha abandi agirira ishyari Yakobo na Yohana.UIB 438.2

    Igihe abigishwa binjiraga mu cyumba cyo hejuru, imitima yabo yari yuzuye intekerezo z’ishyari n’urwango. Yuda yicaye yegereye Yesu ku ruhande rwe rw’ibumoso; naho Yohana yicara iburyo bwa Yesu. Iyo haza kubaho umwanya wo hejuru utangwa, Yuda yari yiyemeje kuzawuhabwa, kandi bibwiraga ko uwo mwanya wo hejuru ari uwo kuba uwungirije Yesu. Kandi Yuda yari umugambanyi.UIB 438.3

    Hari indi mpamvu yabateye kwiremamo ibice. Byari umuco usanzwe ko mu birori, umugaragu ari we woza ibirenge by’abahari, bityo ibya ngombwa by’uwo muhango byari byateguwe. Igitambaro cy’amazi, igikoresho cyo gusuka amazi ndetse n’ibesani byose byari byateguwe ngo umuhango wo kozanya ibirenge utangire; ariko nta mugaragu wari uhari. Bityo rero, abigishwa bagombaga gukora uwo murimo. Ariko buri mwigishwa, kubera kwiyemera mu mutima we, yiyemeje kudakora uwo murimo ukorwa n’abagaragu. Bose bitwaye nk’aho bitabareba, ndetse bisa n’aho nta murimo wari uhari wo gukora. Banze kugira icyo bakora, baratuza, kandi banga no kwicisha bugufi.UIB 438.4

    Ni iki Kristo yagombaga gukora kugira ngo ageze abo bantu aho Satani atashoboraga kubigarurira? Ni iki yagombaga gukora kugira ngo abereke ko kwitwa abigishwa ubwabyo bitashoboraga kubagira abigishwa nyakuri, cyangwa ngo bibahe umwanya mu bwami bwe? Ni iki yashoboraga gukora ngo abereke ko gukora umurimo w’urukundo, no kwicisha bugufi ari byo bituma umuntu aba uw’imbere? Ni iki yagombaga gukora ngo azane urukundo mu mitima yabo, maze bashobore gusobanukirwa n’ibyo yifuzaga kubabwira?UIB 438.5

    Abigishwa ntibateye intambwe ngo bagaragaze ko bashaka gufashanya. Yesu yamaze umwanya ategereje ngo arebe icyo bakora. Hanyuma we ubwe, Umwigisha ukomoka mu ijuru, arahaguruka. Yiyambura umwitero kuko washoboraga kumubuza gutambuka, yenda igitambaro aragikenyera. Abigishwa bakomeza kumuhanga amaso batangaye, maze mu ituze bategereza kureba igikurikiyeho. “Asuka amazi ku ibesani atangira koza abigishwa be ibirenge, no kubahanaguza cya gitambaro yari akenyeje.” (Yohana13:5, Bibiliya Ijambo ry’Imana). Iki gikorwa cyatumye intekerezo z’abigishwa zifunguka. Buzuye ikimwaro no gucishwa bugufi mu mitima yabo. Basobanukiwe n’igikorwa cya Yesu cyo kubacyaha, maze bakira umucyo mushya.UIB 439.1

    Muri ubwo buryo Kristo yagaragarije abigishwa be urukundo. Umwuka wabo wo kwikuza wamuteye agahinda, ariko ntiyahanganye nabo kubera iyo myifatire yabo mibi. Ahubwo yabahaye urugero batazigera bibagirwa. Urukundo yabakundaga nta cyigeze kiruhungabanya cyangwa ngo rugajuke. Yari azi neza ko Se amweguriye byose, kandi ko yavuye ku Mana kandi ko asubira kuri yo. Yari azi neza ko aturuka ku Mana; ariko yashyize iruhande ikamba ndetse n’ikanzu by’ubwami, yifata nk’umugaragu. Kimwe mu bikorwa biheruka byaranze imibereho ya Yesu hano ku isi, kwari ugukenyera umwitero we nk’umugaragu ndetse no gukora umurimo wakorwaga n’abagaragu.UIB 439.2

    Mbere ya Pasika, Yuda yari yongeye guhura ubwa kabiri n’abatambyi ndetse n’abanditsi, kandi yari yanoganije umugambi wo kugeza Yesu mu maboko yabo. Nyamara yaraje yifatanya n’abandi bigishwa nk’aho nta kibi yakoze, ndetse agaragaza umurava wo gutegura ibirori bya Pasika. Abigishwa bandi ntacyo bari bazi ku mugambi wa Yuda. Yesu wenyine ni we washoboraga gusoma ibyo ahishe mu mutima. Ariko ntiyigeze amushyira hanze. Yesu yifuzaga kwigarurira umutima we. Yamugiriye impuhwe nk’izo yagiriye umurwa wa Yerusalemu, maze akawuririra. Yakomeje kuririra Yuda, ndetse yibaza ati, nshobora nte kukureka? Imbaraga z’urwo rukundo zageze kuri Yuda. Igihe intoki z’Umukiza zozaga ibirenge biriho umukungugu bya Yuda, maze akabihanaguza igitambaro, umutima wa Yuda wakomeje gukorwaho ndetse yumva yifuza kwicuza icyaha cye. Ariko yananiwe kwicisha bugufi. Yinangiye umutima we yanga kwihana; hanyuma za ntekerezo ze za mbere zongera kumugarukamo. Yuda noneho yababajwe n’igikorwa cya Kristo cyo koza abigishwa ibirenge. Yuda yaribwiye ati, ubwo Yesu yicishije bugufi kugeza aha ni icyerekana ko adashobora kuba umwami w’Abisiraheli. Ibyiringiro byose yari afitiye Yesu byo kumuhesha icyubahiro mu bwami bwo ku isi cyarayoyotse. Yuda yumvise abonye igisubizo ndetse muri we ahamya ko ntacyo byamumarira gukurikira Kristo. Yuda mu myumvire ye yabonaga ko Yesu yitesheje agaciro, maze akomeza umugambi we wo kumugambanira, kuko yabonaga ko yibeshye mu kumukurikira. Yahanzwemo na dayimoni, maze yiyemeza kurangiza umurimo yatangiye wo kugambanira Umwami we.UIB 439.3

    Yuda, mu kwiha icyubahiro akicara iruhande rwa Kristo ku meza, yagerageje kwishyira mu mwanya w’imbere, na ho Kristo we, akora umurimo w’umugaragu kandi abanziriza kuri Yuda. Naho Yohana, wa wundi Yuda yumvaga afitiye ishyari ryinshi, ni we Yesu yaherukije. Ariko Yohana we ntiyabibonye nk’ikosa cyangwa se kutitabwaho. Igihe rero abigishwa bitegerezaga igikorwa cya Yesu baratangaye. Ubwo Yesu yashakaga koza Petero, yaratangaye aravuga ati, “Databuja, ni wowe unyoza ibirenge?” Kwicisha bugufi kwa Yesu kwatumye Petero ashenjagurika umutima. Petero yagize ikimwaro cyane kubona nta mwigishwa n’umwe wemeye gukora uwo murimo. Yesu yaramubwiye ati, “Ibyo nkora ubu ntubizi, ariko uzabimenya hanyuma.” Petero ntiyashoboraga kwihanganira kubona Umwami we, uwo yizeraga ko ari Umwana w’Imana, akora uwo murimo w’umugaragu. Umutima wa Petero wivumburiye uko kwicisha bugufi kwa Kristo. Ntabwo yari asobanukiwe n’uko ari cyo cyazanye Kristo ku isi. Maze Petero akomeje, aravuga ati, “Reka! Ntabwo nzemera na hato ko unyoza ibirenge.”UIB 439.4

    Yesu aramubwira ati, “Nintakoza nta cyo tuzaba duhuriyeho.” Icyo gikorwa Petero yangaga cyari igikorwa cyo ku rugero rwo hejuru. Kuko Kristo yazanywe no koza imitima ngo ayivaneho ikizinga cy’icyaha. Mu kwanga ko Kristo amwoza ibirenge, Petero yari kuba yanze kozwa umutima. Yari kuba yihakanye Umwami we. Ntabwo bikoza isoni Umwami wacu, iyo tumwemereye ngo atwozeho ibizinga by’ibyaha. Kwicisha bugufi by’ukuri ni ukwakira n’umutima wacu wose ubufasha Imana yaduteganirije, ndetse no gukorera Imana umurimo utunganye.UIB 440.1

    Ubwo Yesu yavugaga amagambo ati, “Nintakoza ntacyo tuzaba duhuriyeho,” Petero yaritanze maze areka ubwirasi no kwihugiraho yari afite. Ntabwo yashoboraga kwihanganira kumva icyamutandukanya na Kristo; kuko byari kumuzanira urupfu. Petero aravuga ati, “Databuja, noneho ntunyoze ibirenge byonyine, ahubwo unyuhagire n’amaboko, umese n’umutwe.” Yesu aramubwira ati, “Uwuhagiwe nta kindi agomba keretse koga ibirenge ngo abe aboneye rwose.”UIB 440.2

    Kuhagirwa Yesu yavugaga birenze ibyo kuhagira uyu mubiri. Kristo yavugaga kuhagirwa gusumba ukundi kose kwerekanirwa mu kuhagira umubiri. Uwuhagirwaga yashiragaho umwanda, ariko hanyuma ibirenge bye byarongeraga bigafata umukungugu, hanyuma bikaba ngombwa ko yongera kuhagirwa. Bityo Petero n’abavandimwe be bari baruhagiwe mu isoko isumba izindi zose yashyizweho kubera ibyaha by’abatuye isi. Kristo yabemeye nk’abe. Ariko gushukwa kwabajyanye mu bibi, ni yo mpamvu bari bagikeneye kuhagirwa n’ubuntu bwe.UIB 440.3

    Ubwo Yesu yakenyeraga igitambaro ngo aboze ibirenge, yifuzaga muri ubwo buryo kubozaho ishyari ryose, kwiremamo ibice n’ubwibone byari mu mitima yabo. Ibi ni byo byari bifite agaciro kenshi kurusha kuhagira umukungugu wari ku birenge byabo. Kubera umwuka wari ubarimo, nta n’umwe wari witeguye kozwa ibirenge na Kristo. Mbere yuko bacishwa bugufi ngo bakire urukundo, ntibari biteguye gusangira pasika, cyangwa gufatanya uwo muhango w’urwibutso Kristo yashakaga gutangiza. Imitima yabo yagombaga gutunganywa.UIB 440.4

    Ubwibone no kwihugiraho bitera kwiremamo ibice no kwangana, ariko ibyo byose ni byo Yesu yabuhagiyeho muri wa muhango wo koza ibirenge. Imyumvire yabo yarahindutse. Yesu noneho ubwo yabitegerezaga, yashoboraga kubabwira ati, “Muratunganye rwose”. Noneho bahuje umutima, bahuza urukundo. Bicishije bugufi bemera kwigira kuri Yesu. Uretse Yuda wenyine, buri wese yari yiteguye kuba yaharira mugenzi we umwanya barwaniraga w’imbere. Imitima yabo yaranyuzwe kandi yuzura gushima, maze bashobora kwakira amagambo ya Yesu.UIB 440.5

    Kimwe na Petero na bagenzi be, natwe twuhagijwe amaraso ya Kristo, ariko akenshi tujya mu bibi maze tukongera kwanduza imitima yacu. Tugomba rero gusanga Kristo kugira ngo atwejeshe ubuntu bwe. Petero yatinyishijwe cyane no gushyira ibirenge bye byuzuye umukungugu mu ntoki z’Umwami n’Umutware we; ariko ni kangahe tuzanira Kristo imitima yacu yuzuye umwanda n’ibyaha! Ni kangahe tumushavuza, bikomotse ku mitima yacu yuzuye inabi, ubwirasi ndetse n’ubwibone! Nyamara dukwiriye kumuzanira ibibi ndetse n’ubusembwa bwacu. Kuko ni we wenyine ushobora kutwezaho ibyaha byacu. Ntabwo twashobora gusangira na we, keretse tumaze kwezwa n’ubuntu bwe.UIB 441.1

    Yesu yabwiye abigishwa be ati, “Namwe muraboneye, ariko si mwese.” Yogeje ibirenge bya Yuda, ariko Yuda ntiyamweguriye umutima we. Ntabwo umutima we wari utunganye. Yuda ntiyigeze yiyegurira Kristo.UIB 441.2

    Yesu amaze koza ibirenge abigishwa be, yambara imyenda ye, arongera aricara arababaza ati, “Aho mumenye icyo mbagiriye? Munyita Shobuja n’Umwi-gisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye.”UIB 441.3

    Kristo yifuje ko abigishwa be basobanukirwa ko nubwo yogeje ibirenge byabo, ibyo bitashoboraga kugabanya icyubahiro cye. “Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko.” Yesu yari ku rwego rwo hejuru cyane, kandi yagaragaje umurimo ufite agaciro kandi urangwa n’imbabazi. Yesu yari afite icyubahiro cyinshi, ariko yaciye bugufi akora umurimo usuzuguritse cyane. Yabikoreye kugira ngo abantu be badakomeza gushukwa n’inarijye iba mu mutima, inarijye iganisha abantu ku kwihugiraho. Yesu yashatse kubabera urugero rwo kwicisha bugufi. Ntabwo yifuzaga ko icyi cyigisho gikomeye kirekerwa abantu bakaba aribo bagisobanura. Yabonaga ingaruka zikomeye zizakomoka kuri icyo cyigisho, maze Yesu ubwe, uri ku rugero rumwe n’Imana, yifata nk’umugaragu imbere y’abigishwa be. Mu gihe bo bari bahugiye mu kurwanira umwanya w’imbere, Kristo uwo amavi yose azapfukamira, uwo abamarayika bera bashimishwa no gukorera, yaciye bugufi maze yoza ibirenge by’abamwitaga Umwami wabo. Yogeje ibirenge by’uwamugambaniraga.UIB 441.4

    Mu mibereho ye ndetse no mu byo yigishaga, Kristo yatanze urugero rutagereranywa rw’umurimo wuzuye impuhwe kandi wakomotse ku Mana. Imana ntabwo ibaho ku bwayo no ku nyungu zayo. Mu kurema isi, no gukomeza ibintu byose mu mwanya wabyo, Imana ikomeza gukorera abo yaremye. “Ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.” Matayo 5:45. Uyu murimo utunganye, Imana yawushinze Umwana wayo. Yesu yahindutse umwe mu batuye iyi si, kugira ngo mu gutanga urugero ashobore kwigisha ibyerekeye gukorera abandi. Imibereho ye yose yarangwaga no gukorera abandi. Yakoreraga bose, kandi agafasha bose. Bityo rero yagenderaga mu mategeko y’Imana, kandi yaduhaye urugero rw’uburyo tugomba kuyumvira.UIB 441.5

    Incuro nyinshi Kristo yifuje gushyira icyo gitekerezo mu bigishwa be. Igihe Yakobo na Yohana basabaga guhabwa umwanya wo hejuru, Yesu yaravuze ati, “Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.” Matayo 20:26. Mu bwami bwanjye amahame yo guhitamo umwanya w’imbere no gusumba abandi nta gaciro bifite. Ubukuru buharangwa ni ubukuru bwo kwicisha bugufi. Agaciro nyakuri kaboneka gusa mu kwitangira gukorera abandi.UIB 441.6

    Yesu amaze koza ibirenge by’abigishwa be, arababwira ati, “Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye.” Muri uyu muhango ntabwo Kristo yigishaga gusa umuco wo kugirira abandi ineza. Hari ikindi yashakaga kwigisha kirenze kuhagira ibirenge by’abashyitsi ngo umukungugu bavanye mu rugendo ukurweho. Kristo yifuje gushyiraho umuhango mu by’iyobokamana. Binyuze mu gikorwa cy’Umwami wacu, uyu muhango wo kwicisha bugufi wagizwe gahunda yera. Wari umuhango wagombaga kuziririzwa n’abigishwa, kugira ngo bahore bibuka icyigisho cyo kwicisha bugufi no gukorera abandi yabasigiye.UIB 442.1

    Uyu muhango Kristo yawushyizeho kugira ngo habeho kwitegura umuhango wera ukurikiraho. Igihe hakiriho kwikuza, amacakubiri, no kurwanira imyanya yo hejuru, umutima ntushobora gusabana na Kristo mu muhango wera. Ntabwo tuba twiteguye kwakira umubiri n’amaraso bya Kristo mu muhango w’Ifunguro Ryera. Bityo rero ni muri ubwo buryo Yesu yashyizeho urwibutso rwo kwicisha bugufi kwe ngo bizajye biziririzwa.UIB 442.2

    Mu gihe abana b’Imana baje muri uyu muhango, bazajye bazirikana amagambo y’Umwami w’ubugingo n’icyubahiro ngo: “Aho mumenye icyo mbagiriye? Munyita Shobuja n’Umwigisha, ibyo mubivuga neza kuko ari ko ndi koko. Nuko rero, ubwo mbogeje ibirenge kandi ndi Shobuja n’Umwigisha, ni ko namwe mukwiriye kubyozanya. Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko umugaragu ataruta shebuja, kandi intumwa itaruta uwayitumye. Nimumenye ibyo, murahirwa niba mubikora.” Mu muntu habamo gusa umutima wo kwikuza no kwishyira hejuru ya bagenzi be, kwikorera we ubwe, guharanira umwanya w’imbere; kandi ibyo akenshi bizana ingaruka yo kugira intekerezo mbi ndetse n’umwuka wo gukora ibibi. Umuhango ubanziriza Ifunguro Ryera wabereyeho kuvanaho intekerezo nk’izo, kuvana umuntu mu bitekerezo by’inarijye, akava mu kwikuza maze akagira umutima wo kwicisha bugufi ari wo utuma ashobora gukorera abandi.UIB 442.3

    Imana ireba iri ahirengeye mu ijuru, iba muri uwo muhango kugira ngo ube uwo kwibaza, kwemera icyaha, no kugira ibyiringiro byo kubabarirwa ibyaha. Kristo mu mbabazi ze nyinshi aba ahari kugira ngo ahindure intekerezo zo kwihugiraho no kwikuza. Mwuka Muziranenge yihanga mu ntekerezo z’abemeye gukurikiza urugero rw’Umwami wabo. Iyo twibutse urugero rwo kwicisha bugufi rw’Umukiza wacu, turushaho kubishyira mu ntekerezo zacu; hakabaho kuzirikana imbabazi no kugira neza kw’Imana ndetse tukazirikana n’ubuntu hamwe n’ubugwaneza twagiriwe n’inshuti zacu za hano ku isi. Twibuka imigisha tutazirikanye, imbabazi twahinyuye, no kugira neza twapfobeje. Imizi yo gusharira yatumye dupfukirana urukundo ijya ahagaragara. Twibuka ingeso mbi twagaragaje, imirimo twirengagije, uburyo twabaye indashima imbere y’Imana, ndetse n’uburyo tutakiriye neza abavandimwe mu kwizera. Icyaha gishyirwa imbere yacu mu buryo Imana ikibonamo. Intekerezo zacu ntiziba izo kwihugiraho no kwiyemera, ahubwo ziba izo kwisuzuma twicishije bugufi. Umutima wacu ukangukira kuvanaho inzitizi zose zituma tujya kure y’Imana. Amagambo mabi n’intekerezo mbi tubyigiza kure. Twicuza ibyaha, bikababarirwa. Ubuntu bwa Kristo busaba mu mitima yacu, maze urukundo rwa Kristo rugatuma duhuriza hamwe imitima yacu.UIB 442.4

    Iyo tuvanye icyigisho muri uwo muhango utegura Ifunguro Ryera, turushaho kwifuza kugira imibereho isumbyeho mu by’umwuka. Kandi iyo dufite icyo cyifuzo, Imana ibibona iri mu ijuru ikadusubiza. Umutima w’umuntu ugatekana. Icyo gihe tujya mu Ifunguro Ryera twumva neza ko tubabariwe ibyaha. Izuba ryo gukiranuka kwa Kristo ryuzura ibyumba by’umutima wacu ndetse no mu ntekerezo zacu. Tuzarabukwa “Umwana w’intama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi.” Yohana 1:29.UIB 443.1

    Iyo abantu bahindutse bakagendera mu mwuka w’uwo muhango, ntabwo kuri bo bazabibona nk’igikorwa gisanzwe gusa. Ahubwo bazahorana mu mitima yabo icyigisho kibabwira ngo: “Mukorerane mu rukundo.” Abagalatiya 5:13. Igihe Yesu yozaga ibirenge by’abigishwa be, yabagaragarije neza ko yiteguye kuba yabakorera ibishoboka byose, naho byaba ari umurimo uciye bugufi, kugira ngo bazaraganwe na we ubutunzi buhoraho bw’ijuru. Abigishwa ba Kristo na bo, iyo bakoze uwo muhango wo kozanya ibirenge, baba bagaragaje mu buryo bumwe n’ubwa Yesu ko biteguye gukorera bagenzi babo.UIB 443.2

    Iyo uwo muhango witeguwe kandi ukaziririzwa ku buryo bwiza, abana b’Imana bahurizwa hamwe mu mitima kandi bakarangwa no kubana neza, bagafatanya kandi bagahesha bagenzi babo imigisha. Bavugurura amasezerano yabo kandi bakiyemeza kuzakorera Imana batizigamye. Ibi kandi, ntabwo babikorera bagenzi babo gusa. Imirima ireze ahantu hose ndetse ni migari nk’iyo Kristo yasaruragamo. Isi yose yuzuye abantu bakeneye umurimo wacu. Hari abakene, abatagira kivurira, n’abatajijukiwe mu mpande zose. Abasabanye na Kristo mu muhango w’Ifunguro Ryera, bazajya mu mpande zose maze bakore umurimo nk’uko yawukoze.UIB 443.3

    Yesu, wakorerwaga n’ibyaremwe byose, yaje gukorera abatuye isi bose. Ariko kuko yemeye gukorera bose, azongera ahabwe icyubahiro kandi akorerwe na bose. Kandi abantu bose bifuza kugira imico nk’iya Yesu, bakifuza gufatanya na we gucungura imitima y’abahabye, bagomba gukurikiza urugero rwe rwo gukora umurimo batizigamye.UIB 443.4

    Ibi byose kandi byumvikanira neza mu magambo ya Yesu ngo, “Mbahaye icyitegererezo, kugira ngo mukore nk’uko mbakoreye.” Kandi icyo ni cyo Kristo yaganishagaho muri uwo muhango yashyizeho. Kandi aravuga ati, “Nimumenye ibyo”, mumenye icyo adushakaho muri iki cyigisho cye, “kandi murahirwa niba mubikora”.UIB 443.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents