Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 53 - URUGENDO RUHERUKA AVA I GALILEYA

    (Iki gice gishingiye muri Luka 9:51-56; 10:1-24).

    Igihe umurimo wa Kristo wari wegereje iherezo, yahinduye uburyo yakoraga. Mbere yaho yari yaragerageje kwirinda ko abantu bagaragaza ko batwawe cyane, anirinda kwimenyekanisha cyane mu bantu. Yari yaranze ko abantu bamuha ikuzo, kandi igihe yabonaga ko abantu bamushagaye batangiye kumwishimira birenze urugero, yahitaga ava ahantu hamwe akajya ahandi. Incuro nyinshi yari yarategetse ko ntawe ukwiye kuvuga ko ari Kristo.UIB 329.1

    Mu gihe cy’iminsi mikuru y’ingando, Yesu yagiye i Yerusalemu rwihishwa. Ubwo abavandimwe be bamusabaga kwiyerekana ku mugaragaro ko ari Mesiya, yarabasubije ati: “Igihe cyanjye ntikirasohora.” Yohana 7:6. Yagiye i Yerusalemu rwihishwa, yinjira mu murwa batabizi, kandi imbaga y’abantu ntiyamuha icyubahiro. Ariko ubwo yajyaga i Yerusalemu bwa nyuma si ko byagenze. Yari amaze igihe atajya i Yerusalemu bitewe n’ubugambanyi bw’abatambyi n’abigisha. Nyamara ubu noneho yafashe umwanzuro wo gusubirayo, agenda ku mugaragaro, anyura mu muhanda nyabagendwa, kandi abanzirizwa no gutangaza ko azaza. Ibyo ntiyari yarigeze abikora mbere hose. Yari agiye i Yerusalemu aho azatangira igitambo cye gikomeye, kandi intekerezo z’abantu zagombaga kwerekezwa kuri icyo gikorwa.UIB 329.2

    “Kandi nk’uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w’umuntu akwiriye kumanikwa.” Yohana 3:14. Nk’uko amaso y’Abisirayeli bose bari barayahanze inzoka imanitswe nk’ikimenyetso cyashyiriweho kubakiza, ni ko abantu bose bagomba guhanga amaso kuri Kristo, we gitambo cyazaniye agakiza isi yazimiye.UIB 329.3

    Kudasobanukirwa n’umurimo wa Mesiya ndetse no kutizera ubumana bwa Yesu nibyo byari byaratumye mu gihe cy’iminsi mikuru y’ingando i Yerusalemu, abavandimwe be bamusaba kwiyereka abantu mu ruhame. Ubu noneho mu mwuka nk’uwo, abigishwa ba Yesu bifuzaga kumubuza kujya i Yerusalemu. Bibutse amagambo yababwiye yerekeranye n’ibyagombag kuzamuberaho i Yerusaremu, bari bazi neza ubugome bukabije bw’abakuru b’idini, ku buryo bumvaga bashaka cyane kumubuza kujya i Yerusalemu.UIB 329.4

    Mu mutima wa Kristo, byari umurimo ukomeye gukomeza inzira ye anyuranyije n’ubwoba, gucika intege ndetse no kutizera kw’abigishwa yakundaga. Byari bimukomereye kubayobora bagakomeza basatira umubabaro no kwiheba byari bibategerereje i Yerusalemu. Satani nawe yari ategereje gushyira ibigeragezo bye ku Mwana w’umuntu. Ni mpamvu ki yagombaga kujya i Yerusalemu, ngo yigemurire urupfu? Ahari hamuzengurutse hose hari abantu benshi basonzeye umutsima w’ubugingo. Mu mpande zose hari abantu benshi bababaye kandi bategereje ijambo rye rikiza. Umurimo wagombaga gukorwa n’ubutumwa bwiza bw’ubuntu bwe nibwo wari ugitangira kandi Yesu yari agifite imbaraga za gisore. Ni mpamvu ki atashoboraga gukomeza ajya ahantu hose ku isi ajyanye amagambo y’ubuntu bwe n’imbaraga yo gukiza kwe. Kuki atashoboraga kwigumanira ibyishimo byo guha umucyo n’umunezero miliyoni nyinshi z’abari mu mwijima n’umubabaro. Kuki umurimo wo gukusanya umusaruro yari kuwusigira abigishwa be bari bafite kwizera guke, gusobanukirwa guke kandi bafite kwizera guke, gusobanukirwa guke kandi bafite n’umurava muke mu mikorere yabo? Kuki yagombaga kwemera gupfa agasiga umurimo wari ugitangira? Umwanzi Satani wari waragerageje Kristo mu butayu yongeye kumutera azanye ibishuko byinshi kandi bikomeye. Iyo Yesu aza gutega amatwi Satani n’akanya gato, agahindura umugambi we ho hato ngo yirengere, abakozi ba Satani bari gutsinda kandi isi yari kuzimira.UIB 329.5

    Nyamara Yesu yari yagambiriye ubudakuka kujya i Yerusalemu. Itegeko rimwe rukumbi ryagengaga imibereho ye ryari ubushake bwa Se. Ubwo yajyaga mu rusengero akiri umwana, yabwiye Mariya ati: “Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data? (Luka 2:49). Mu bukwe bw’i Kana, ubwo Mariya yifuzaga ko yerekana imbaraga ze zitangaje, Yesu yarasubije ati: “Igihe cyanjye ntikiragera.” Yohana 2:4. Kandi amagambo nk’aya niyo yasubije abavandimwe be ubwo bamuhatiraga kujya mu minsi mikuru y’ingando. Nyamara mu mugambi ukomeye w’Imana, isaha Yesu yagombaga kwitangaho igitambo cy’ibyaha by’abantu yari yaragenwe, kandi iyo saha yari igiye kugera. Ntiyari gutsindwa cyangwa ngo atentebuke. Yerekeje intambwe ze i Yerusalemu aho abanzi be bari baracuriye imigambi yo kumwica; ariko ubu bwo yari yiteguye gutanga ubuzima bwe. Yiyemeje kujya kubabazwa, kwangwa, gucirwaho iteka ndetse no gupfa.UIB 330.1

    Yohereje integuza imbere ye, ziragenda zijya mu mudugudu w’Abasamariya, kugira ngo zimutegurize. Ariko abantu baho banze kumwakira kuko yari yerekeje i Yerusalemu. Abasamariya bafashe ko ibi bisobanuye ko Yesu ahaye agaciro Abayuda kandi barabangaga urunuka. Iyo aza kuba azanywe no gusubiza urusengero ndetse na gahunda zo gusengera ku musozi wa Gerizimu, baba baramwakiranye ubwuzu; ariko noneho yari agiye i Yerusalemu bityo ntibashobaga kumwakira. Ntabwo babashije kumenya yuko bangaga kwakira impano iruta izindi ikomoka mu ijuru. Yesu yabasabye abantu kumwakira, yashatse ko bamwunganira kugira ngo abashe kubegera akabagezaho imigisha iruta iyindi. Buri neza yose Yesu yagaragarijwe, yituye ubuntu buruseho. Nyamara Abasamariya babuze byose kubera urwikekwe rwabo n’ibyari mu ntekerezo zabo.UIB 330.2

    Yakobo na Yohana, abo Yesu yatumye, barakajwe n’uburyo Umwami wabo yasuzuguwe. Buzuye uburakari kubera ko Yesu yari yafashwe nabi n’Abasamariya kandi yari yabubashye ubwo yemeraga kubagenderera. Hari hashize igihe gito Yakobo na Yohana bari kumwe nawe kuri wa musozi ubwo yahindukaga ishusho irabagirana, kandi bari babonye uko Imana yamwambitse ikuzo, ndetse Mose na Eliya bakamuha icyubahiro. Batekereje ko agasuzuguro kagaragajwe n’Abasamariya katagombaga kwirengagizwa hadatanzwe igihano gikomeye.UIB 330.3

    Yakobo na Yohana bagarutse aho Kristo yari ari, bamubwiye uko abantu bavuze, bamubwirako banze no kumuha icumbi ry’ijoro rimwe.. Batekerezaga ko ari ikosa rikomeye Abasamaliya bamukoreye, maze babonye umusozi wa Karumeli imbere yabo, aho Eliya yiciye abahanuzi b’ibinyoma baravuga bati: “Databuja, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru, ubarimbure nk’uko Eliya yabikoze?” Batangajwe no kubona ko Yesu ababajwe n’ayo magambo yabo, ndetse barushaho gutangara ubwo yabacyahaga agira ati: “Ntimuzi umwuka ubarimo uwo ari wo, kuko Umwana w’umuntu ataje kurimbura abantu, ahubwo yaje kubakiza.” Hanyuma Yesu ajya mu wundi mudugudu.UIB 330.4

    Ntabwo guhatira abantu kumwakira biri mu nshingano za Kristo. Ahubwo Satani n’abantu bakoreshwa n’umwuka we nibo bashaka gushyira igitugu ku mutimanama. Bitwikiriye ishusho yo kugira ishyaka ry’ubutungane, abantu bafatanyije n’abamarayika babi bateza umubabaro bagenzi babo kugira ngo babahindurire kwemera inyigisho z’idini ryabo; nyamara Kristo we ahora yerekana impuhwe, kandi agahora ashaka kwireherezaho abantu akoresheje guhishura urukundo rwe. Ntiyemera kubangikanywa mu mutima w’umuntu, kandi ntiyemera umukorera by’igice; ahubwo yifuza gusa kumukorera bivuye mu bushake no kumwiyegurira bivuye ku mutima kubera guhatwa n’urukundo. Nta kindi gihamya gikomeye cyerekana ko dufite umwuka wa Satani cyaruta icyo gushaka kugirira nabi no kurimbura abatemera ibyo dukora cyangwa abakora ibinyuranyije n’intekerezo zacu.UIB 331.1

    Buri muntu wese aho ava akagera, mu mubiri, ubugingo n’umwuka, ni umutungo w’Imana. Kristo yapfiriye gucungura abantu bose. Nta kintu kibabaza Imana, kurusha ubugome bw’abantu bitwikira urwikekwe mu by’idini maze bagateza umubabaro abantu baguzwe amaraso y’Umukiza.UIB 331.2

    “Nuko arahaguruka avayo, ajya mu gihugu cy’i Yudaya no hakurya ya Yorodani. Iteraniro ry’abantu ryongera guteranira aho ari, arongera arabigisha nk’uko yamenyereye.” Mariko 10:1.UIB 331.3

    Igihe kinini cy’amezi asoza umurimo wa Kristo yakimaze i Pereya, intara iri hakurya ya Yorodani uvuye i Yudaya. Abantu benshi baramukurikiye nk’uko byagenze mu itangira ry’umurimo we i Galilaya, kandi yasubiyemo byinshi mu nyigisho yari yarigishije mbere.UIB 331.4

    Nk’uko yari yaratumye cumi na babiri, ni nako “yatoranyije abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n’aho yendaga kujya hose. (Luka 10: 1). Aba bigishwa bari bamaranye igihe na we abatoza kuzakora umurimo wari ubategereje. Ubwo intumwa cumi n’ebyiri zoherezwaga ubwa mbere mu murimo zonyine, abandi bigishwa bajyanye na Yesu mu rugendo rwe aca i Galilaya. Bityo bagize amahirwe yo kwibanira nawe kandi bahugurwa nawe ubwe barebana imbona nkubone. Igihe cyari kigeze, aba bigishwa benshi nabo bagombaga kujya mu butumwa bwihariye.UIB 331.5

    Amabwiriza yahawe abo mirongo irindwi yari amwe n’ayahawe intumwa cumi n’ebyiri; ariko itegeko ryahawe intumwa cumi n’ebyiri ryo kutinjira mu mudugudu uwo ari wo wose w’Abanyamahanga cyangwa uw’Abasamariya; iri tegeko ryo ntiryahawe abigishwa mirongo irindwi. Nubwo Abasamariya bari barimye Yesu icumbi, urukundo yabakundaga ntirwahindutse. Ubwo abo mirongo irindwi batangiraga urugendo mu izina rye, aho basuye bwa mbere ni mu midugudu y’i Samariya.UIB 331.6

    Ubwo Umukiza ubwe yasuraga Samariya, kandi nyuma y’aho akavuga iby’umusamariya mwiza ndetse n’umubembe wagaragaje gushima kwe; wa mubembe w’Umusamariya wavuye mu bandi icumi akagaruka gushima Yesu, ibyo byose byagiriye abigishwa ba Yesu akamaro. Babivanyemo icyigisho cyacengeye mu ntekerezo zabo. Ubwo yabatumaga mbere y’uko azamurwa mu ijuru, Yesu yababwiye ko Samariya, Yerusalemu na Yudaya ari ho hantu ha mbere bagombaga kwamamaza ubutumwa bwiza. Inyigisho yabigishije zari zarabateguriye kuzuza iyi nshingano. Ubwo bagendaga mu izina rya Yesu bakerekeza i Samariya, basanze abantu biteguye kubakira. Abasamariya bari barumvise iby’amagambo y’ingirakamaro ya Kristo ndetse n’iby’ibikorwa bye by’impuhwe yakoreye ab’ishyanga ryabo. Babonye ko, nubwo bari baramufashe nabi cyane, we yari abafitiye ibikorwa by’urukundo gusa maze bituma imitima yabo imugarukira. Yesu amaze kujya mu ijuru, Abasamariya bakiriye abigishwa b’Umukiza maze abigishwa babona umusaruro munini mu bigeze kuba abanzi babo bakomeye. “Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by’ukuri.” “Kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.” Yesaya 42:3 ; Matayo 12:21.UIB 331.7

    Igihe Yesu yoherezaga abigishwa mirongo irindwi, yabihanangirije nk’uko yabigenje ku ntumwa cumi n’ebyiri, ababwira ko badakwiye gutinda aho banze kubakira. Yaravuze ati: “Ariko umudugudu wose mujyamo ntibabakire, musohoke mujye mu nzira zawo muti: Umukungugu wo mu mudugudu wanyu wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yuko ubwami bw’Imana bubegereye.” Ntabwo bagombaga kubikora babitewe n’umujinya cyangwa kumva ko basuzuguwe, ahubwo ni ukugaragaza uburyo kwanga ubutumwa bwa Kristo cyangwa abo yatumye bibabaje cyane. Kwanga abakorera Kristo ni ukwanga Kristo ubwe.UIB 332.1

    Yesu yongeyeho ati: “Ndababwira yuko ku munsi w’amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icy’uwo mudugudu.” Hanyuma ibitekerezo bye byongeye kwerekera ku midugudu y’i Galilaya aho yari yarakoreye umurimo we igihe kitari gito. Yavuze afite agahinda kenshi ati: “Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayida uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n’i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bisize ivu. Ariko ku munsi w’amateka, i Tiro n’i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu. Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru? Uzamanuka ugere ikuzimu.”UIB 332.2

    Iyo midugudu ituwe cyane yo hafi y’inyanja ya Galilaya yari yaraherewe ubuntu imigisha nyinshi mvajuru. Umunsi ku wundi, Umwami w’ubugingo yinjiraga muri iyo midugudu akanayisohokamo. Abantu benshi bakurikiraga Yesu bamurikiwe n’ubwiza bw’Imana, ubwo abahanuzi n’abami bari barifuje kureba. Nyamara bari baranze Impano y’ijuru.UIB 332.3

    Abigisha b’Abayuda bagaragaje kwigengesera cyane, bari barihanangirije abantu ngo birinde kwakira inyigisho nshya zigishwaga n’uyu mwigisha w’inzaduka kuri bo. Byatewe nuko ibyo yigishaga ndetse n’ibikorwa bye byari bitandukanye n’inyigisho z’abakurambere babo. Aho kugira ngo abantu ubwabo bashake gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana, bahisemo kwizera ibyo abatambyi n’Abafarisayo babigishaga. Bahaye icyubahiro abatambyi n’abakuru aho kubaha Imana, maze banga ukuri kugira ngo babashe gukomera ku mihango yabo. Benshi muri bo bari baranyuzwe kandi bari hafi guhinduka rwose; ariko ntibigeze bumvira ibyo bemeraga, bityo ntibarehejwe ngo bajye ku ruhande rwa Kristo. Satani yabateje ibigeragezo bye kugeza ubwo umucyo wabahindukiye umwijima. Bityo benshi banze ukuri kwari kugenewe gukiza imitima.UIB 332.4

    Umuhamya w’ukuri aravuga ati: “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga.” Ibyahishuwe 3:20. Buri muburo wose, gucyaha no kwinginga kose kuboneka mu ijambo ry’Imana cyangwa kunyujijwe mu bakozi b’Imana burya ni ugukomanga ku rugi rw’umitima. Ni ijwi rya Yesu usaba gukingurirwa. Igihe cyose akomanze maze tukirengagiza ijwi rye, bituma ubushake bwacu bwo kumukingurira bugenda buba buke. Iyo twirengagije ijwi ry’Umwuka Wera uyu munsi, ntabwo ejo ariho tuzumva rifite imbaraga. Umutima ugeraho ugahunikira, ukagwa ikinya maze ntushobore kwibwira ko ubuzima ari bugufi cyane, kandi ntusobanukirwe n’iby’ubugingo bw’iteka bwashyizwe imbere yacu. Ntabwo kuzacirwaho iteka kwacu mu rubanza kuzaterwa n’uko twakoze amakosa, ahubwo kuzaterwa n’uko twakerensheje amahirwe yo kumenya ukuri ijuru ryagiye riduha.UIB 332.5

    Kimwe n’intumwa cumi n’ebyiri, abigishwa mirongo irindwi bahawe ubushobozi ndegakamere ari nacyo cyabaye ikimenyetso gishyizwe ku butumwa bwabo. Igihe bari barangije umurimo wabo, bagarutse bishimye bavuga bati: “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.” Yesu yarabasubije ati: “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo.”UIB 333.1

    Ibyabaye mu gihe cyashize n’ibyendaga kuba mu gihe cy’imbere byaje mu ntekerezo za Yesu. Yabonye Lusiferi igihe yacibwaga mu ijuru ubwa mbere.UIB 333.2

    Yeretswe ibizaba mu kubabazwa kwe ubwo imico y’umushukanyi yagombaga kugaragarira abatuye isi bose. Yumvise ijwi ryo gutaka ngo , “Birarangiye” (Yohana 19:30), ryatangazaga ko gucungurwa kw’inyokomuntu yazimiye kwari kubonetse by’iteka ryose, ko ijuru ryari ririnzwe by’iteka ryose ibirego n’ubushukanyi bya Satani.UIB 333.3

    Hirya y’umusaraba w’i Kaluvari, ndetse n’umubabaro n’isoni bigendana na wo, Yesu yarebye ku munsi ukomeye w’imperuka, ubwo umutware w’imbaraga zo mu kirere azarimburirwa mu isi yahindanije igihe kirekire kubwo kwigomeka kwe. Yesu yabonye umurimo w’umubi ugera ku iherezo maze amahoro y’Imana yuzura isi n’ijuru.UIB 333.4

    Guhera icyo gihe abayoboke ba Yesu bagombaga kubona Satani nk’umubisha watsinzwe. Yesu yari agiye kubabonera insinzi ku musaraba, kandi yifuzaga ko bemera ko iyo nsinzi ari iyabo. Yesu yaravuze ati, “Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n’imbaraga z’Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.” Yohana 10:19.UIB 333.5

    Imbaraga ishobora byose ya Mwuka Muziranenge niyo irinda umuntu wese wihannye. Umuntu wese wihannye kandi agasaba uburinzi bw’Umwuka Wera afite kwizera, nta na rimwe Kristo azemera ko aheranwa n’imbaraga z’umwanzi. Umukiza ahora iruhande rw’abantu be bahura n’ibishuko n’ibigeragezo. Turi kumwe nawe nta kinanirana, nta gihombo, nta kidashoboka, ndetse nta gutsindwa; dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga. Iyo ibishuko n’ibigeragezo bije, ntugategereze kubanza gukemura ingorane zose, ahubwo hanga amaso kuri Yesu umufasha wawe.UIB 333.6

    Hari abakristo batekereza kandi bakavuga byinshi byerekeye ku mbaraga za Satani. Batekereza ku mwanzi wabo, bagasenga bamuvugaho, bakaganira ibimwerekeyeho maze bigatuma ahora ameze nka baringa mu ntekerezo zabo. Ni iby’ukuri ko Satani ari ikiremwa gifite imbaraga; ariko Imana ishimwe, dufite Umukiza w’umunyambaraga, ari nawe wirukanye Satani mu ijuru. Iyo dukuririza imbaraga za Satani biramushimisha. Ni kuki tutaganira ibya Yesu? Ni kuki tutakwerereza urukundo rwa Yesu n’imbaraga ze?UIB 333.7

    Umukororombya w’isezerano ry’Imana uhora uzengurutse intebe y’ubwami yo mu ijuru ni igihamya gihoraho ko “Imana yakunze abari mu isi cyane, bigatuma itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16). Ni igihamya ku byaremwe byose ko Imana itazigera itererana abantu bayo mu ntambara barwana n’umwanzi. Ni ubwishingizi kuri twe ko tuzahabwa imbaraga kandi tukarindwa igihe cyose cyo kubaho kw’ingoma y’Imana.UIB 334.1

    Yesu yongeyeho ati: “Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.” (Yohana 10:20). Ntimuzishimire ko mubonye imbaraga bityo mukazareka kwishingikiriza ku Mana. Mwitonde kugira ngo mutumva ko mwihagije, mugakora mu mbaraga zanyu ubwanyu aho gukorera mu mwuka no mu mbaraga z’Umwami wanyu. Iyo hari igikozwe neza mu murimo, inarijye iba yiteguye kwikuza. Inarijye irashyeshyengwa, igashyirwa hejuru maze bigatuma abandi batamenya ko Imana ari byose kandi muri byose. Intumwa Pawulo aravuga iti: “Kuko iyo mbaye umunyantege nke ariho ndushaho kugira imbaraga.” (2 Kor 12:10). Iyo dusobanukiwe n’intege nke zacu, bituma twifuza kugengwa n’imbaraga itari idukomokamo. Nta gitera imbaraga umutima nko kumenya neza inshingano dufite ku Mana. Nta gishobora guhindura imyitwarire yacu nko gusobanukirwa urukundo rwa Kristo rubabarira. Tugomba kwegera Imana bityo tuzahabwa Mwuka Muziranenge wo kudushoboza gusanga bagenzi bacu. Bityo rero mwishimire ko mufitanye ubumwe n’Imana binyuze muri Kristo, mukaba muri abo mu muryango w’ijuru. Uko uzahanga amaso ahasumba imbaraga zawe, uzakomeza kumenya neza intege nke z’ikiremwamuntu. Uko uzagenda ugabanya kwimakaza inarinjye, ni ko uzarushaho gusobanukirwa no gukomera kwa Kristo. Uko uzarushaho komatana n’isoko y’umucyo n’imbaraga, ni ko umucyo mwinshi uzakuvira, kandi uzagira imbaraga zisumbyeho zo gukorera Imana. Wishimire ko uri umwe n’Imana, umwe na Kristo, kandi ukaba umwe n’abagize umuryango mugari w’ijuru.UIB 334.2

    Ubwo abigishwa mirongo irindwi bategeraga amatwi amagambo ya Kristo, Mwuka Muziranenge yemezaga imitima yabo ukuri kuzima, kandi akandika ukuri ku nsika z’imitima. Nubwo bari bazengurutswe n’abantu benshi, basaga n’aho bihereranye n’Imana.UIB 334.3

    Yesu abonye ko bahuje umutima mu mwuka muri icyo gihe, yishimiye cyane mu Mwuka Wera aravuga ati: “Ndagushima Data, Mwami w’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse. Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n’uwo Umwana ashatse kumumenyesha.” Yohana 10:21, 22.UIB 334.4

    Abanyacyubahiro b’isi, abitwaga ko bakomeye ndetse bakaba n’abanyabwenge, nubwo birataga ubwenge bwabo, ntibashoboye gusobanukirwa n’imico ya Kristo. Bamuvugaga bakurikije ibyo barebaga inyuma, bashingiye ku gucishwa bugufi yari afite nk’umuntu. Ariko abarobyi n’abakoresha b’ikoro bo bahawe kureba Itabonwa. Ndetse n’abigishwa ba Yesu ntibashoboye gusobanukirwa n’ibyo yifuzaga kubahishurira byose; ariko uko igihe cyagendaga gihita, uko bagiye biyegurira imbaraga ya Mwuka Muziranenge, intekerezo zabo zaramurikiwe. Basobanukiwe ko Imana y’inyabushobozi yari hagati muri bo yambaye umwambaro wa kimuntu. Yesu yishimiye ko nubwo ubwo bumenyi butari bufitwe n’abanyabwenge kandi b’abanyamakenga, bwari bwarahishuriwe abo bantu baciye bugufi. Akenshi nk’uko yari yarigishije Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera kandi akerekana uburyo bivuga ibye n’umurimo we wo kwitangira ab’isi, nabo bakanguwe na Mwuka Muziranenge maze bituma bazamurwa mu mwuka w’ijuru. Ukuri kw’iby’umwuka kwavuzwe n’abahanuzi bagusobanukiwe neza kurusha abanditse uko kuri bwa mbere. Kuva ubwo bashoboraga gusoma Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera batabifashe nk’inyigisho z’abanditsi n’Abafarisayo, cyangwa nk’amagambo y’abanyabwenge bapfuye, ahubwo babonaga ko ari ihishurwa rishya rikomoka ku Mana. Babonye Uwo “bidashoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.” Yohana 14:17.UIB 334.5

    Inzira imwe rukumbi dushobora kuboneramo gusobanukirwa n’ukuri, ni ukugira umutima woroheje kandi wigaruriwe na Mwuka wa Kristo. Umutima ugomba kuvanwamo kwirata n’ubwibone, ukavanwamo ibyawubase byose, maze Kristo akimikwa muri wo. Ubuhanga bw’abantu ni buke cyane ku buryo budashobora gusobanura iby’igitambo cya Kristo. Inama yo gucungurwa k’umuntu iragutse cyane ku buryo ubumenyi bwa kimuntu budashobora kuyisobanura. Izahora ari amayobera intekerezo zimbitse za kimuntu zidashobora kurondora. Ubumenyi bwerekeye agakiza ntibushobora gusobanurwa; ariko bushobora kumenyekana binyuze mu mibereho tunyuramo. Umuntu ubona ubunyacyaha bwe wenyine ni we ushobora kumenya agaciro gakomeye k’Umukiza.UIB 335.1

    Ibyigisho Kristo yigishije ubwo yagendaga buhoro ava i Galilaya ajya i Yerusalemu, byari byuzuye impanuro. Abantu bateze amatwi amagambo ye bafite ubwuzu. I Pereya kimwe n’i Galilaya, abantu ntabwo bari babaswe n’ubugambanyi bw’Abayahudi nk’uko byari bimeze i Yudaya kandi inyigisho ze zakiwe neza mu mitima yabo.UIB 335.2

    Muri aya mezi aheruka y’umurimo we, ni ho Kristo yigishije myinshi mu migani ye. Abatambyi n’abakuru bamukurikiranye bafite uburakari bwinshi maze akajya ababurira abinyujije mu migani. Ntibashoboraga kwibeshya ku cyo yashakaga kubabwira, ariko mu byo yababwiraga babuzemo ibyo bashingiraho ngo bamurege. Mu mugani w’Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro, isengesho ryo kwiyemera ngo: “Mana, ndagushimiye yuko ntameze nk’abandi,” rihabanye cyane n’isengesho ry’umukoresha w’ikoro wihanaga agira ati: “Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.” (Luka 18:11,13). Muri ubwo buryo rero, Kristo yacyashye uburyarya bw’Abayahudi. Akoresheje umugani w’umutini warumbye n’umugani w’abararikwa babi, Yesu yavuze akaga kendaga kugwira ishyanga ryanze kwihana. Abakerensheje irarikira ribajyana ku butumwa bwiza, bumvise amagambo ye y’imbuzi agira ati: “Ndababwira yuko ari nta muntu wo muri ba bararikwa, uzarya ibyo nabiteguriye.” Luka 14:24.UIB 335.3

    Impanuro zahawe abigishwa zari iz’agaciro gakomeye. Umugani w’umupfakazi watitirije umucamanza n’umugani w’incuti yagiye gusaba ibyokurya mu gicuku yongereye imbaraga amagambo ya Yesu avuga ati: “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.” (Luka 11:9). Akenshi ukwizera kwabo kudashikamye kwakomejwe no kwibuka amagambo ya Yesu agira ati: “Imana se yo ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Mbese yazirangarana? Ndababwira yuko izazirengera vuba.” Luka 18:7, 8.UIB 335.4

    Kristo yasubiyemo umugani mwiza cyane w’intama yazimiye. Kandi yarushijeho gusobanura icyo wigisha ubwo yavugaga iby’igiceri cy’ifeza cyabuze ndetse n’iby’umwana w’ikirara. Ntabwo abigishwa bashoboye kwakira neza imbaraga zari muri iyo migani; ariko ubwo Mwuka Muziranenge yamaraga gusukwa, igihe babonaga umusaruro uturutse mu banyamahanga ndetse bakabona uburakari bw’Abayahudi bukomokaga ku ishyari, barushijeho gusobanukirwa n’umugani w’umwana w’ikirara kandi bashobora gushimishwa n’amagambo ya Kristo agira ati: “Ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.” Luka 15:32, 24.UIB 336.1

    Maze ubwo bajyaga hose mu izina ry’Umwami wabo, bagahura no gusuzugurwa, ubukene no kurenganywa, bakomezaga imitima yabo basubiramo amagambo Yesu yavuze mu rugendo rwe ruheruka agira ati: “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami. Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n’inyenzi ntizibwonone, kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n’imitima yanyu izaba.” Luka 12: 32-34.UIB 336.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents