Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 75 - IMBERE YA ANA NO MU RUKIKO KWA KAYAFA

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 26:57-75; 27:1; Mariko 14:53-72; 15:1; Luka 22:54-71; na Yohana 18:13-27)

    Bafashe Yesu, bagenda bamushushubikanya, banyura ku kagezi ka Kidironi, no mu mirima y’ibiti by’imyelayo, banyura mu mihanda ituje yo mu murwa igihe abantu bari basinziriye. Byari birenze amasaha ya saa sita z’ijoro, urusaku rw’amajwi y’abari mu gitero gishagaye Yesu yumvikanaga cyane muri icyo kirere gituje. Umukiza yari aboshywe kandi arinzwe cyane, ku buryo yatambukaga afite uburibwe bwinshi. Ariko abamufashe baramwihutanaga bamujyana kwa Ana wahoze ari umutambyi mukuru.UIB 473.1

    Ana yari umukuru w’umuryango wari ku butambyi, kandi kubera imyaka ye y’ubukuru yari azwi n’abantu bose ndetse bamufataga nk’umutambyi mukuru. Bamugishaga inama kandi ibyo yababwiraga babifataga nk’ibikomotse ku Mana. Yifuzaga rero kubanza kubona Yesu wari imfungwa y’ubutegetsi bwa gitambyi. Byari ngombwa ko ahaba mu gihe babaza imfungwa, kugira ngo Kayafa utari umaze igihe kinini ku butambyi atavaho yibagirwa kurwanirira impamvu bumvaga ko ari ingenzi kuri bo. Bifuzaga ko Ana abafasha akoresheje amayeri, uburyarya n’ubwenge yari afite; kugira ngo uko byamera kose Kristo atsindwe n’urubanza.UIB 473.2

    Kristo yagombaga gucirwa urubanza ari mu rukiko rukuru rw’Abayuda; ariko mbere yaho yageze imbere ya Ana maze amuhata ibibazo. Hakurikijwe amategeko y’Abaroma, Urukiko Rukuru rw’Abayuda ntirwashoboraga guhanisha igihano cy’urupfu. Icyo bashoboraga gukora ni ukubaza imfungwa, bagaca urubanza, ariko umwanzuro ukemezwa n’ubutegetsi bw’Abaroma. Byari ngombwa rero ko bashakira Kristo ibirego Abaroma bazabona ko bikwiriye kumwicisha. Ndetse bagombaga gushaka ikirego no mu maso y’Abayuda gikwiriye kumwicisha. Nyamara hari bamwe mu batambyi n’abakuru banyuzwe n’inyigisho za Kristo, ariko bagatinya kumwemera kugira ngo badacibwa mu idini ry’Abayuda. Abatambyi bari bataribagirwa ikibazo Nikodemu yabajije ati, “Mbese amategeko yacu acira umuntu urubanza, batabanje kumwumva no kumenya ibyo yakoze?” Yohana 7:51. Mu mwanya wari ushize icyo kibazo cyari cyagabanije inteko mo kabiri, ndetse kidindiza imigambi yabo. Yosefu wo muri Arimataya hamwe na Nikodemu ntibongeye gutumirwa mu nama, ariko hari n’abandi bumvaga hakoreshwa ubutabera. Abatambyi bifuje ko urwo rubanza rwacibwa ku buryo abagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda batiremamo ibice, ahubwo bakagereka icyaha kuri Kristo. Hari ibirego bibiri abatambyi bifuzaga gushyira imbere. Baramutse bashoboye guhamya ko Kristo yatukaga Imana, byari korohera Abayuda kumucira urwo gupfa. Baramutse kandi bagaragaje ko agandisha abaturage, byari gutuma Abaroma na bo bamucira urwo gupfa. Icyo kirego cya kabiri Ana yagerageje kukizana mu rubanza. Yabajije Yesu ibyerekeye abigishwa be hamwe n’inyigisho ze, yiringiye ko Yesu ari bumuhe igisubizo cyatuma abona ibyo aheraho amushinja. Yamubajije yifuza ko yamuha igisubizo kigaragaza neza ko ashaka abayoboke rwihishwa, agamije gushyiraho ubwami bwe. Iyo ibyo abigeraho, abatambyi bari kumushyikiriza Abaroma bavuga ko ahungabanya umutekano kandi ko ahamagarira abantu kwigomeka.UIB 473.3

    Kristo yarondoraga imigambi y’abatambyi nk’usoma igitabo kibumbuye. Yabaye nk’urondora mu mutima w’uwamuhataga ibibazo, maze abahakanira ko atatoranije abayoboke be mu ibanga, ko atagerageje guhisha imigambi ye ndetse ko nta sano yo mu rwihisho imuhuza n’abigishwa be. Yagaragaje ko imigambi ye ndetse n’inyigisho ze byavugirwaga ahagaragara. Yarabasubije ati, “Nigishaga ab’isi neruye, iteka nigishirizaga mu masinagogi no mu rusengero aho Abayuda bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa.”UIB 474.1

    Umukiza yagaragaje itandukaniro riri hagati y’imikorere ye n’uburyo abamuregaga bakoreshaga. Bamaze amezi atari make bamuhiga, bakora uko bashoboye kose ngo bamugushe mu mutego maze bamugeze imbere y’urukiko, aho bashoboraga kumushinja ibyo batari gushobora gukora banyuze mu kuri. Byari igihe rero cyo gusohoza umugambi wabo. Imikorere yabo yo kumufata nijoro, kumukubita no kumushinyagurira mbere yo kumucira urubanza, yari itandukanye n’imikorere ya Yesu. Ibikorwa byabo byari binyuranye cyane n’amategeko. Amategeko bishyiriyeho yavugaga ko umuntu wese afatwa nk’umwere igihe cyose atarahamwa n’icyaha. Kubera ayo mategeko bishyiriyeho, abatambyi bahamwaga n’amakosa.UIB 474.2

    Yesu yasubije uwamubazaga ati, “Urambariza iki?”Ariko se ubundi abatambyi n’abakuru ntiboherezaga iteka abantu bo gutata ibikorwa bye byose, kandi ntibatangaga raporo y’amagambo yose yavugaga? Mbese ubundi abo bantu ntibahoraga mu materaniro, maze bagashyira abatambyi amakuru yerekeranye n’ibikorwa ndetse n’amagambo ye yose? Ni cyo cyatumye Yesu asubiza ati, “Abumvaga ba ari bo ubaza ibyo nababwiye, nibo bazi ibyo navuze.”UIB 474.3

    Ana yaratuje kubera umwanzuro w’icyo gisubizo. Yatinye ko Kristo yagira icyo avuga ku mikorere ye yifuzaga ko itamenyekana, maze ntiyongera kugira icyo abaza Yesu muri ako kanya. Umwe mu basirikare, yuzuwe n’uburakari abonye ko shebuja Ana abuze icyo amubaza, akubita Yesu urushyi agira ati, “Uku ni ko usubiza umutambyi mukuru?”UIB 474.4

    Yesu amubwira atuje ati, “Niba mvuze ikibi kimpamye. Ariko niba ari neza umpoye iki?” Yesu ntiyigeze akoresha amagambo akarishye yo kwihimura. Igisubizo cye gituje cyakomokaga mu mutima utarangwamo icyaha, wihangana kandi wuje ineza, ku buryo atashoboraga kurakazwa n’amagambo y’abamushotoraga.UIB 474.5

    Kristo yarashinyaguriwe cyane, arakubitwa ndetse aranatukwa. Yatotejwe kandi agirirwa nabi n’abo yiremeye, ndetse abo yaje kubera igitambo gisumba ibindi byose. Yarababajwe cyane ku rugero ruhanitse, nk’uko kwanga icyaha kwe no gukiranuka kwe byari ku rugero ruhanitse. Kuburanywa n’abantu bakoraga nk’abadayimoni kuri we byari igitambo gikomeye. Kuba yari azengurutswe n’abantu bakoreshwaga na Satani byari bimuremereye cyane. Kandi yari azi neza ko mu kanya nk’ako guhumbya, yashoboraga gukoresha ububasha bwe mvajuru, agahindura abamushinyaguriraga umukungugu. Ibyo byatumye kugeragezwa kwe bikomeza kumuremerera.UIB 474.6

    Abayuda bibwiraga ko Mesiya azigaragaza mu cyubahiro kigaragarira amaso y’abantu. Biyumvishaga ko Mesiya, akwiriye gukoresha imbaraga zidasanzwe maze mu kanya gato agahindura intekerezo z’abantu, akabahatira kwemera icyubahiro cye ndengakamere. Bibwiraga ko azihesha icyubahiro cye hano ku isi, maze bikabafasha kugera ku byo bifuzaga. Igihe rero Kristo yashinyagurirwaga ndetse agasuzugurwa, yatekereje kuba yagaragaza kamere ye y’ubumana. Yashoboraga gukoresha ijambo rimwe cyangwa se akabahanga amaso, maze bagahita bemera kandi bahamya ko ari Umwami w’abami, Umutware usumba abatware ndetse n’abatambyi. Ariko yari inshingano ye ikomeye yo gukomeza umwanya yihitiyemo wo kuba mu mubiri wa kimuntu.UIB 474.7

    Abamarayika bo mu ijuru bitegereje buri gikorwa cyose cyari kigamije kugirira nabi Umutware wabo bakunda. Bifuzaga cyane gutabara Kristo. Iyo babitegetswe n’Imana, abamarayika bagira ubushobozi butagereranywa. Igihe kimwe, ubwo bubahirizaga itegeko rya Kristo, batikije ingabo z’abasiriya maze mu ijoro rimwe bica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu. Nimurebe uburyo byari byoroheye abamarayika, mu gihe barebaga igikorwa giteye isoni cyo gushinyagurira Kristo, kugaragaza kutishima kwabo batikiza abo banzi b’Imana! Ariko ntibigeze bahabwa itegeko ryo kubikora. Kandi wa wundi washoboraga kumaraho abanzi be mu kanya gato yihanganiye ibikorwa byabo by’urugomo rukabije. Kubera urukundo yakundaga Se, kandi n’isezerano rikomeye yari afitanye na Se, isezerano ryakozwe isi ikiremwa kugira ngo azishyireho ibyaha by’abatuye isi, Kristo yihanganiye agashinyaguro yagiriwe n’abo yaje gukiza. Wari umugabane w’umurimo yaje gukora, ubwo mu kamero ke ka muntu yihanganiye ibibi abantu bamugiriye byose. Ibyiringiro by’ikiremwamuntu byashoboye kuboneka kubera ko Kristo yicishije bugufi akemera guhura n’ibibi byose byakomokaga mu biganza ndetse n’imitima y’abantu.UIB 475.1

    Kristo nta na kimwe yavuze cyari gutuma abamurega babona icyo bamushinja; nyamara baramuboshye, bashaka kwerekana ko yatsinzwe n’urubanza. Nyamara, kugira ngo biyerurutse, bagombaga gushaka igikorwa gisa n’ubutabera. Byari ngombwa ko bagaragaza ko baciye urubanza mu buryo bugenwa n’amategeko. Niyo mpamvu ubutegetsi bwagerageje kwihutisha iki gikorwa. Bari bazi ko abantu benshi bemeraga Yesu, maze batinya ko inkuru nimara gukwira hose, bazagerageza kuza kumuvana mu maboko yabo. Kandi babonaga ko baramutse batagize vuba ngo bace urwo rubanza ndetse ngo banamubambe, byashoboraga kuzigizwa imbere ho ikindi cyumweru kubera iminsi mikuru ya Pasika. Ibi rero byari gutuma imigambi yabo idindira. Kugira ngo babone uko bacira Yesu urubanza rwo gupfa, bifashishije cyane urusaku rw’igitero cyari gishagaye Yesu, kandi icyo gitero cyari kigizwe ahanini n’agatsiko k’abatuye i Yerusalemu. Iyo haza kubaho gukerererwa ikindi cyumweru kimwe, ubushyuhe bwari kugabanuka mu bantu, kandi bari gushobora gufata ikindi cyemezo gishya. Abantu benshi bari gutangira kujya ku ruhande rwa Yesu; benshi bari kuzana ubuhamya bumugira umwere, ndetse abenshi bari kuzashyira ahagaragara ibikorwa bye by’agatangaza. Ibi byose byari kuzatuma abantu bivumburira abagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda. Bari kugeraho bakanenga imikorere y’ubutabera bwabo, hanyuma amaherezo Yesu akarekurwa, maze agakomeza gusingizwa na bose. Ibi nibyo byatumye abatambyi n’abakuru baharanira ko Yesu atsindwa n’urubanza maze agashyirwa mu maboko y’Abaroma, mbere yuko umugambi wabo mubi umenyekana.UIB 475.2

    Ariko mbere ya byose, bagombaga kubanza gushakisha ikirego. Bari bataragira icyo babona. Ana yategetse ko Yesu ajyanwa kwa Kayafa. Kayafa yari uwo mu Basadukayo, kandi abenshi muri bo bari abanzi bakomeye ba Yesu. Kayafa, wari ufite imyitwarire idahamye, na we yari afite umutima utagira impuhwe, kandi arangwa no guhubuka nka Ana. Bizeraga ko azakora ibishoboka byose ngo agirire nabi Yesu. Byari bigeze mu gicuku kandi hijimye cyane; maze abagize igitero batwaye imuri hamwe n’amatara, bashorera imfungwa yabo bakomeza kugenda berekeza mu rugo rw’umutambyi mukuru. Icyo gihe abagize Urukiko Rukuru barateranye, maze Kayafa na Ana bongera guhata ibibazo Yesu, ariko ntibagira icyo bageraho.UIB 475.3

    Abagize urukiko ubwo bari bamaze guteranira mu cyumba cyo guca imanza, Kayafa yicaye imbere ku ntebe y’umucamanza mukuru. Iburyo bwe n’ibumoso hari hicaye abandi bacamanza, cyane cyane abashishikajwe n’urwo rubanza. Abasirikare b’Abaroma bari bahagaze iruhande rw’intebe y’icyubahiro Kayafa yari yicayeho. Ahaciye bugufi imbere y’iyo ntebe niho Yesu yari ahagaze. Abateraniye aho bose ni we bari bahanze amaso. Kandi bose bari bashishikajwe n’urwo rubanza. Muri abo bantu bose, Yesu wenyine ni we wari utuje kandi acecetse. Ahari hamuzengurutse hose habonekaga nk’ahagengwa n’umwuka w’Imana.UIB 476.1

    Kayafa yafataga Yesu nk’umwanzi we. Umutambyi mukuru yari yaratewe ishyari cyane no kubona abantu bafite inyota yo kumva Umukiza ndetse bigaragara ko biteguye kwemera inyigisho ze. Ariko noneho ubwo Kayafa yitegerezaga iyo mfungwa ye, yumvise muri we anejejwe n’imyitwarire ndetse n’icyubahiro Yesu yari afite. Yumvise yemejwe ko uwo muntu ari uwo mu muryango w’Imana. Ariko hashize akanya yakerensheje icyo gitekerezo cyari muri we. Muri ako kanya, ijwi rye ryo gushinyagura ndetse ryuzuye ubwirasi ryarumvikanye, ubwo yabwiraga Yesu gukora bimwe mu bitangaza bye aho imbere yabo. Nyamara ayo magambo ye yageraga kuri Yesu agasa n’aho atayumvise. Abateraniye aho bagereranije imyitwarire yuzuye ubuhubutsi ndetse n’uburyarya ya Ana na Kayafa n’imyitwarire ya Yesu irangwa n’ituze ndetse n’icyubahiro cyinshi. Yemwe no mu bicaye aho bari bafitiye urwango Yesu batangiye kwibaza bati, Mbese uyu muntu ugaragaza gukoreshwa n’Imana koko azacirwa urubanza rwo kwicwa nk’aho ari ruharwa?UIB 476.2

    Kayafa, abonye uburyo intekerezo z’abantu zendaga kubogamira ku ruhande rwa Yesu, yagerageje kwihutisha urwo rubanza. Ariko abanzi ba Yesu basaga n’abashobewe. Bifuzaga kumucira urwo gupfa, nyamara ntibabonaga uburyo bikwiriye gukorwa. Abagize Urukiko Rukuru biciyemo ibice bibiri, bamwe ku ruhande rw’Abafarisayo abandi ku ruhande rw’Abasadukayo. Bagize ukutumvikana gukabije; ndetse hari n’ingingo zimwe batinye kujyaho impaka kuko batinyaga kugira intonganya zihambaye. Yesu iyo aza kuvuga amagambo make, yashoboraga gukongeza kutumvikana kwari hagati yabo, maze bakibagirwa uburakari bari bamufitiye. Kayafa ibyo yarabibonye, maze yanga kurema amacakubiri. Hari abahamya batari bake bashoboraga kwemeza ko Kristo yasebeje abatambyi n’abakuru, avuga ko ari indyarya n’abicanyi. Ariko nticyari igihe cyiza cyo kuzana icyo kirego. Abasadukayo batajyaga imbizi n’Abafarisayo, na bo bari barakoresheje amagambo ameze atyo. Ubuhamya rero nk’ubwo ntacyo bwari kuba bubwiye Abaroma, kuko na bo bari bamaze kurambirwa imyifatire y’Abafarisayo. Hari ubuhamya buhagije ko Yesu yirengagije imihango ya Kiyuda, ndetse ko yakerensheje ibikorwa bigendanye n’imihango yabo; icyakora Abafarisayo n’Abasadukayo na bo ubwabo ntibumvikana ku bijyanye n’iyo mihango. Ubwo buhamya nabwo rero ntacyo bwari kuba bubwiye Abaroma. Abanzi ba Yesu batinye kumurega ibyerekeranye no kwica Isabato, kuko babonaga abantu baramutse babisesenguye bazasobanukirwa n’ubwiza bw’imirimo ye. Kuko iyo ibikorwa bye byo gukiza biza gushyirwa ahagaragara, imigambi mibi y’abatambyi yari kuburiramo.UIB 476.3

    Abahamya b’ibinyoma baraguriwe kugira ngo bashinje Yesu ko yateye abantu kwigomeka ndetse ko yashakaga kwimika ubwami bwe. Ariko n’ubwo buhamya bwabo ntibwari busobanutse kandi bwari buhabanye. Uwari kubyitondera yari kubona ko ibirego byabo ari ibihimbano.UIB 477.1

    Yesu agitangira umurimo we yaravuze ati, “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu. » Mu rurimi rwa gihanuzi, yababwiraga iby’urupfu rwe ndetse no kuzuka kwe. “Urusengero yavugaga ni umubiri we.” Yohana 2:19, 21. Nyamara amagambo ya Yesu, Abayuda bibwiye ko ashaka kuvuga urusengero rwari i Yerusalemu. Mu byo Kristo yari yaravuze byose, iki nicyo babonye cyo kumushinja. Mu gukoresha aya magambo bayagoretse, byabateye ibyiringiro byo guhamya Yesu icyaha. Abaroma bari baratangiye kongera kubaka urusengero no kurutaka, kandi ibi byabateraga ishema; ku buryo uwari kurusebya wese batari kumwihanganira. Iki rero ni cyo Abaroma, Abayuda, Abafarisayo ndetse n’Abasadukayo bahuriragaho; kuko bose bubahaga cyane urusengero. Kuri iki kirego bashatse abatangabuhamya babiri kandi ubuhamya bwabo ntibwavuguruzanyaga nk’uko ubwatanzwe mbere bwari bumeze. Umwe muri bo, wari wahawe ruswa ngo ashinje Yesu, yaravuze ati, “Uyu yagize ngo yabasha gusenya urusengero rw’Imana, akarwubaka mu minsi itatu.” Muri ubwo buryo rero bagoretse amagambo ya Kristo. Iyo baza kuyasubiramo neza nk’uko yayavuze, ntibari gushobora kwemeza Urukiko Rukuru kumucira urwo gupfa. Iyo Yesu aza kuba umuntu usanzwe, nk’uko Abayuda babivugaga, amagambo ye yari kugaragara nk’adashyize mu gaciro, amagambo yo kwirarira, ariko ntiyari gufatwa nk’aho ari ayo kwigereranya n’Imana. Ndetse n’ubwo amagambo ye yagoretswe n’abagabo b’ibinyoma, nta cyabonekaga muri ayo magambo cyajyaga gutuma Abaroma bamucira urubanza rwo gupfa.UIB 477.2

    Yesu yakurikiranye yihanganye ubwo buhamya bwavuguruzanyaga. Nta jambo na rimwe yavuze ryo kwirengera. Hanyuma abamuregaga bageze aho bishyira mu mitego, bata umutwe ndetse bafatwa n’uburakari bwinshi. Babonaga ko urwo rubanza rudatera imbere; kandi imigambi yabo yasaga n’iyananiranye. Kayafa yasaga n’uwataye umutwe. Hari hasigaye inzira imwe yo kugerageza; bagombaga guhata Kristo akicira urwo gupfa we ubwe. Umutambyi mukuru yahagurutse ku ntebe ye y’ubucamanza, mu maso he hijimye, ijwi rye n’imyifatire ye bigaragaza ko iyo aza kubishobora yari guhita agirira nabi iyo mfungwa yari imbere ye. Maze arasakuza ati, “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”UIB 477.3

    Yesu aricecekera. “Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke.” Yesaya 53:7UIB 477.4

    Hanyuma Kayafa, yazamuye ukuboko kwe kw’iburyo akwerekeza mu ijuru, aramurahiza ati, “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.”UIB 477.5

    Yesu ntiyashoboraga guceceka abajijwe icyo kibazo. Hari igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga. Yari atarigera avuga kugeza ubwo yabajijwe imbonankubone. Yari azi neza ko gusubiza muri ako kanya byajyaga gutuma yicwa. Ariko nyamara iyo ndahiro yari ikozwe n’umuyobozi usumba abandi w’iryo shyanga, kandi yari ayikoze mu izina ry’Isumbabyose. Kristo ntabwo yari kubura kubaha amategeko y’igihugu. Byongeye kandi, isano ye na Se wo mu ijuru yari ishyizwe ku munzani. Yagombaga rero gushyira ahagaragara uwo ari we ndetse n’umurimo wamuzanye hano ku isi. Yesu yari yarabwiye abigishwa be ati, “Umuntu wese uzampamiriza imbere y’abantu, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data uri mu ijuru.” Matayo 10:32. Bityo rero yasubiye muri icyo cyigisho atanze urugero we ubwe.UIB 477.6

    Buri muntu wese yateze amatwi, kandi amaso yose yari ahanze kuri we ubwo yasubizaga ati, “Urabyivugiye.” Mu maso he hasaga n’ahamurikiwe n’umucyo ukomoka mu ijuru, maze akomeza avuga ati, “Kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.”UIB 478.1

    Hamaze akanya ubumana bwa Kristo burabagiranira mu bumuntu bwe. Umutambyi mukuru yafashwe n’ubwoba ubwo yari ahagaze imbere y’amaso asesengura y’Umukiza. Indoro ya Kristo yasaga n’aho isoma intekerezo ze zose kandi igurumanira mu mutima we. Kandi mu buzima bwe bwose hanyuma y’ibyo ntiyigeze yibagirwa amaso yamurebaga y’Umwana w’Imana warenganywaga.UIB 478.2

    Yesu yaravuze ati, “Kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.” Muri ayo magambo, Kristo yagaragaje ibihabanye cyane n’ibyariho bikorwa ako kanya. Kristo, Umwami w’ubugingo n’icyubahiro, azaba yicaye iburyo bw’Imana. Azaba umucamanza w’abatuye isi bose, kandi umwanzuro azafata nta n’umwe uzashobora kujurira. Ibihishwe byose bizerekanirwa imbere y’Imana, kandi umuntu wese azacirwa urubanza ruhwanye n’ibyo yakoze.UIB 478.3

    Amagambo ya Kristo yatangaje cyane umutambyi mukuru. Igitekerezo cy’uko hazaba umuzuko w’abapfuye, igihe bose bazahagarara mu rubanza imbere y’Imana, kugira ngo bahemberwe imirimo bakoze, ni igitekerezo cyateye ubwoba cyane Kayafa. Ntiyifuzaga kumva ko mu bihe bizaza na we azacirwa urubanza rushingiye ku mirimo ye. Mu ntekerezo ze hanyuze igisa n’amashusho agaragaza uko bizaba bimeze mu rubanza ruheruka. Yabonye ibihe biteye ubwoba ubwo ibituro bizakinguka, abapfuye bakazuka, kandi amabanga yibwiye ko atazamenyekana akajya ahagaragara. Yumvaga asa n’uhagaze imbere y’Umucamanza Uhoraho, kandi amaso ye atagira icyo ahishwa yasomaga ibiri mu mutima we, kandi amabanga ajyana n’abapfuye yari yashyizwe ahagaragara.UIB 478.4

    Intekerezo z’uwo mutambyi mukuru zavuye mu byo yasaga n’aho yerekwa. Amagambo ya Kristo yaramushegeshe kuko yari Umusadukayo. Kayafa ntiyemeraga na gato ibyerekeye umuzuko, urubanza, ndetse n’ubuzima bw’ahazaza. Yuzuwe n’uburakari bwa Satani. Yibajije impamvu, imfungwa iri imbere ye, ishobora kumukubitisha amagambo y’imyumvire idasobanutse. Yashishimuye imyenda ye, kugira ngo agaragarize abantu uburakari, maze asaba ko batakomeza urubanza, ko ahubwo bakwiriye kubamba Yesu kuko yigereranije. Yaravuze ati, “Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?” Maze bose bamucira urwo gupfa.UIB 478.5

    Uburakari bumvanze no kumva yemejwe n’amagambo ya Yesu, byateye Kayafa gukora ibyo yakoze. Yarirakariye kuko yumvaga yemeye amagambo ya Kristo, maze aho kugira ngo yiyegurire ukuri maze yemere ko Kristo ari Mesiya, ahubwo yashishimuye imyambaro ye y’ubutambyi agaragaza ubuhakanyi bwe bukomeye. Iki gikorwa cye cyari gifite ubusobanuro bukomeye. Nyamara Kayafa ntiyarasobanukiwe n’ubwo busobanuro. Iki gikorwa cyakozwe kugira ngo yigarurire imitima y’abacamanza, maze bacire Kristo urwo gupfa, nyamara Kayafa nawe yari yiciriye urwo gupfa. Hakurikijwe amategeko y’Imana, yari yivanye ku murimo w’ubutambyi. Yari yikatiye urubanza rwo gupfa.UIB 478.6

    Umutambyi mukuru ntiyari yemerewe gushishimura imyambaro ye. Hakurikijwe amategeko y’Abalewi, byari bibujijwe kandi byahanishwaga igihano cy’urupfu. Nta na rimwe umutambyi mukuru yari yemerewe gushishimura imyambaro ye. Mu bisanzwe wari umuhango w’Abayuda gushishimura imyambaro yabo iyo bapfushaga inshuti magara, ariko abatambyi bakuru ntibari bemerewe gukurikiza uwo muhango. Itegeko rihamye ryari ryaratanzwe na Kristo, ariha Mose ku byerekeranye n’uwo muhango. Abalewi 10:6UIB 479.1

    Ibyo abatambyi bambaraga byagombaga kuba byuzuye kandi nta nenge bifite. Iyo myambaro myiza y’abatambyi yashushanyaga imico ya Yesu Kristo. Imana rero yategekaga ko imyambaro hamwe n’imyitwarire ndetse n’amagambo byabo biba bitunganye rwose. Imana irera, kandi icyubahiro cyayo no gutungana kwayo bikwiriye kugaragazwa mu mirimo dukorera Imana hano ku isi. Umurimo wera ukorerwa mu ijuru wagombaga gushushanywa n’ibikorwa bitunganye hano ku isi. Umuntu ashobora gushishimura umutima we agaragaza kumvira no kwicisha bugufi. Ibyo Imana irabyemera. Ariko gushishimura imyambaro y’ubutambyi ntibyemewe, kuko bishushanya mu buryo bugoretse ibikorerwa mu ijuru. Umutambyi mukuru wahangaraga kujya mu murimo w’ubutambyi ndetse akajya mu buturo bwera afite umwambaro ushishimuye, yafatwaga nk’uwamaze kwitandukanya n’Imana. Mu gushishimura imyambaro ye, yabaga yivanye ku murimo wo guhagarira Imana. Imana ntiyabaga icyimwemera nk’umutambyi uyihagarariye. Iki gikorwa, nk’uko cyagaragajwe na Kayafa, cyerekanaga neza uburakari no kudatungana bya muntu.UIB 479.2

    Ubwo yashishimuraga imyambaro ye, Kayafa yahinyuye amategeko y’Imana, maze akurikiza imigenzo y’abantu. Itegeko ryari ryarashyizweho n’abantu ryavugaga ko mu gihe habayeho gutuka Imana, umutambyi yashoboraga gushishimura imyambaro ye agaragaza ubwoba atewe n’icyaha, maze ntazigere abarwaho igicumuro. Muri ubwo buryo amategeko y’Imana yarahinyuwe maze himikwa amategeko y’abantu.UIB 479.3

    Igikorwa cyose umutambyi mukuru yakoraga abantu bagihangaga amaso; kandi Kayafa yatekereje icyo gikorwa kugira ngo agaragaze ko ari intungane. Nyamara muri icyo gikorwa cye, aho yari agendereye gushinja Kristo, yasuzuguye Uwo Imana ubwayo yivugiye iti, “Kuko izina ryanjye riri muri We.” Kuva 23:21. Usesenguye neza, usanga Kayafa ari we watutse Imana. Kayafa yashinjwaga n’Imana, ariko arihandagaza ashinja Kristo icyaha cyo gutuka Imana.UIB 479.4

    Igihe Kayafa yashishimuraga imyambaro ye, byerekezaga ku mwanya ishyanga ry’Abayuda ryari kuzagira mu mibanire yabo n’Imana. Abantu bahoze ari ab’Imana bendaga kwigira kure yayo, kandi bari hafi guhinduka ubwoko butacyemerwa na Yehova. Ubwo Kristo yatakiraga ku musaraba ati, “Birarangiye” (Yohana 19:30), igihe umwenda ukingirije ahera mu rusengero watabukagamo kabiri, Imana iri ahirengeye yagaragaje ko Abayuda bimuye Uwo imihango yose yashushanyaga. Isiraheli yari yaritandukanije n’Imana. Birumvikana ko Kayafa yagombaga gushishimura imyenda ye y’ubutambyi, imyenda yagaragazaga ko ahagarariye Umutambyi Mukuru w’ijuru; kuko n’ubundi kuba umutambyi kuri we cyangwa ku bantu be nta gaciro byari bigifite. Birumvikana ko umutambyi mukuru yagombaga gushishimura imyambaro ye kubera ubwoba bwinshi yari afite kuri we no ku ishyanga rye.UIB 479.5

    Urukiko Rukuru rw’Abayuda rwaciriye Yesu urubanza rwo gupfa; nyamara amategeko yabo ntiyemeraga ko imfungwa iburanishwa nijoro. Nta cyemezo cy’urubanza cyagombaga gufatwa atari ku manywa kandi imbere y’inteko yuzuye y’abacamanza. Nyamara ibi byose byarirengagijwe, Umukiza acirwa urwo gupfa, kandi ashyirwa mu maboko y’ababi kandi bo ku rwego rwo hasi cyane kugira ngo bamushinyagurire. Mu rugo rw’umutambyi mukuru hari aho bacira imanza kandi hari hakoraniye abantu benshi harimo n’abasirikare b’Abaroma. Banyujije Yesu muri urwo rukiko bamujyana mu cyumba yafungiwemo, kandi abari bicaye aho bose bakomeje kumuseka bahereye ku magambo yavuze ko ari Umwana w’Imana, ko azicara iburyo bw’Imana kandi ko azaza mu bicu byo mu ijuru. Kandi igihe yari aho bamufungiye ategereje gucirwa urubanza, ntibigeze bamurinda abamushi-nyaguriraga. Abakuru n’abanditsi babonye uburyo yari afashwe nabi cyane ari mu rukiko, maze ibyo babyuririraho kugira ngo bakomeze bamwereke ububi bwa kamere yabo bakomoraga kuri Satani. Imico y’ijuru hamwe n’ubupfura bya Kristo byabateye uburakari bwinshi. Kwicisha bugufi kwe, kugira neza kwe ndetse no kwihangana, byabateye gusabwa n’urwango rukomoka kuri Satani. Birengagije ubutabera n’impuhwe. Bashinyaguriye Umwana w’Imana kandi bamugirira nabi birenze uko bigeze bagirira indi mfungwa.UIB 480.1

    Ariko Yesu yari afite uburibwe bwinshi mu mutima we; uburibwe ataterwaga n’amaboko y’abanzi be. Mu gihe yari ariho ashungerwa n’abantu bari mu rubanza rwe kwa Kayafa, Kristo yihakanywe n’umwe mu bigishwa be.UIB 480.2

    Hanyuma yo gutererana Umwami wabo bari i Getsemani, abigishwa babiri bagerageje gukurikira Yesu, bagenda inyuma y’igitero cyari gishoreye Yesu. Abo bigishwa babiri ni Petero na Yohana. Abatambyi bari bazi ko Yohana ari umwigishwa w’ingenzi wa Yesu, maze bamwemerera kwinjira kwa Kayafa, bibwira ko nakomeza kubona uburyo Umuyobozi we yashinyagurirwaga, ari bwivanemo igitekerezo ko uwo ashobora kuba ari Umwana w’Imana. Yohana rero yavuganiye Petero, hanyuma na we bamwemerera kwinjira.UIB 480.3

    Aho mu rukiko bari bacanye umuriro; kuko hari hakonje cyane ubwo umuseke wendaga gutambika. Petero yagiye iruhande rw’abantu bari bicaye iruhande rw’umuriro, ariko ntiyifuzaga ko bamenya ko ari umwigisha wa Yesu. Yivanze na bo yibwira ko bari butekereze ko ari mu gico cy’abafashe Yesu, bakamuherekeza mu rukiko.UIB 480.4

    Ariko ubwo umucyo uturutse ku muriro wamurikaga mu maso ha Petero, umugore wari aho ku muryango yaramwitegereje. Yari yamubonye yinjirana na Yohana, yabonye yahonze mu maso, maze akeka ko ari umwe mu bigishwa ba Yesu. Yari umwe mu baja ba Kayafa, bityo rero yifuzaga kumenya Petero uwo yari we. Yabwiye Petero ati, “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b’uriya muntu?” Petero yagize ubwoba , maze ata umutwe. Abari aho bose bamuhanze amaso. Petero yabaye nk’utamwumvise, ariko uwo muja aramukurikirana, ndetse abwira abari bateraniye aho ko uwo muntu yari kumwe na Yesu. Petero yumvise agomba kugira icyo asubiza, maze avuga arakaye cyane ati, “Mugore, simuzi.” Icyo gihe yari amwihakanye incuro ya mbere, maze inkoko ihita ibika. Mbega Petero, mu kanya gato ngo araterwa ikimwaro n’Umwami we! Maze akihakana Umwami we!UIB 480.5

    Yohana we, ubwo yinjiraga mu cyumba baciragamo imanza, ntiyigeze agerageza guhisha ko ari umuyoboke wa Yesu. Ntabwo yigeze yivanga n’abagizi ba nabi bashinyaguriraga Umwami we. Ntacyo yigeze abazwa, kuko atigeze yiyoberanya, ngo bitume bagira icyo bamukeka. Yitaruye abari bagize igitero, ariko akomeza kuba hafi ya Yesu ku buryo bushobotse. Yashoboraga kumva kandi akitegereza ibyaberaga aho baburanishaga Umwami we.UIB 481.1

    Petero we ntiyigeze yifuza ko yamenyekana uwo ari we. Kwiyoberanya kwe kwamuteye kujya ku ruhande rw’umwanzi, maze bituma agwa mu gishuko. Ahari iyo aza guhamagarirwa kurwanira Umwami we, yari guhagarara nk’umusirikare ushikamye; ariko ubwo bamutungaga urutoki bamuhinyura, yagaragaje ko ari ikigwari. Hari benshi baguma ku rugamba rukaze kubera Umwami wabo, ariko bagera aho bagahakana kwizera kwabo babitewe no gutinya gusekwa cyangwa guhinyurwa. Bifatanya n’abo badakwiriye kwifatanya nabo, maze bigatuma bisanga mu bishuko. Bihamagarira umwanzi kugira ngo abashuke, maze bikabatera kuvuga no gukora ibyo batari gushobora gutinyuka mu bihe byabo bya mbere. Umwigishwa wa Kristo muri ibi bihe byacu ugerageza guhisha kwizera kwe kubera gutinya gusekwa, na we aba yihakanye Umwami we nk’uko Petero yabigenje muri rwa rukiko.UIB 481.2

    Petero ntiyagaragaje ko ashishikajwe no gukurikira urubanza rw’Umwami we, ariko umutima we wuzuye agahinda ubwo yabonaga uko bamushinyagurira akumva n’ibitutsi bamutukaga. Ikindi kandi, yaratangaye kandi ababazwa cyane no kubona Yesu yemera gucishwa bugufi hamwe n’abigishwa be, ubwo yemeraga gushinyagurirwa. Kugira ngo ahishe intekerezo ze, Petero yagerageje kwifatanya n’abashinyaguriraga Yesu mu myitwarire yabo mibi. Icyakora yagaragaraga nk’udahamye hamwe. Yariyoberanyaga, ndetse n’ubwo yashakaga kugaragaza ko bitamureba ntiyashoboraga guhisha mu maso hababajwe n’ibibi byakorerwaga Umwami we.UIB 481.3

    Bongeye kumwitegereza ubwa kabiri, na none bongera kumuhamya ko ari umuyoboke wa Yesu. Icyo gihe yararahiye ati, “Uwo muntu simuzi.” Petero yongeye guhabwa andi mahirwe. Hashize umwanya nk’isaha imwe, umwe mu bagaragu b’umutambyi mukuru, mwene wabo w’uwo Petero yaciye ugutwi aramubaza ati, “Harya sinakubonye uri kumwe na we muri ka gashyamba?” Ni ukuri nawe uri umwe muri bo: kuko uri umunyegalilaya, ndetse n’imvugo yawe irakumenyekanishije.” Petero abyumvise atangira kwivuma. Abigishwa ba Yesu bari bazwiho kugira imivugire itunganye, bityo rero kugira ngo abeshye abamukekaga kandi anihakane uwo ariwe, Petero byamusabye kwihakana Umwami we yivuma kandi arahira. Inkoko irongera irabika. Noneho Petero yumvise iyo nkoko, maze yibuka amagambo Yesu yamubwiye ngo: “Inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.” Mariko 14:30UIB 481.4

    Mu gihe amagambo mabi yo kurahira yari akiri ku minwa ya Petero, kandi no kubika kw’inkoko kucyumvikana mu matwi ye, Umukiza yavanye amaso ku bacamanza bari buzuwe n’uburakari, maze ahanga amaso uwo mwigishwa wari ugeze ahakomeye. Petero nawe yahujije amaso n’Umwami we. Yarebye mu maso ha Yesu hatuje amubonamo impuhwe n’agahinda, ariko nta burakari bwari mu maso he.UIB 481.5

    Mu maso ha Yesu hagaragazaga umubabaro, ananiwe kandi afite impuhwe no kubabarira maze ibyo bicumita mu mutima wa Petero bimeze nk’umwambi. Intekerezo ze zarakangutse. Yatangiye kwibuka ibyahise. Yibutse amagambo yavuze mu kanya kari gashize ko yiteguye kujyana n’Umwami we mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu. Yibutse uburyo yagize agahinda muri cya cyumba cyo hejuru ubwo Umwami we yamubwiye ko ari bumwihakane gatatu muri iryo joro. Petero ako kanya yari amaze kuvuga ko atazi Yesu, nyamara yatewe agahinda kenshi no kubona ko Yesu we yari amuzi bihagije, ndetse ko yasomaga no mu mutima we, umutima wari uhishe ibibi nawe ubwe atari azi.UIB 482.1

    Hari byinshi yibutse mu mutima we. Yibutse impuhwe z’Umwami we, ineza no gutinda kurakara kwe, maze yibuka imbabazi no kwihangana yagaragarije abigishwa be nubwo bari mu makosa. Yibutse amagambo yamubwiye agira ati, “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora.” Luka 22:31, 32. Yatewe ubwoba no kwibuka amakosa ye, kudashima no kurahira ibinyoma kwe. Petero yongeye kwitegereza Umwami we, abona ukuboko gukora ibibi kubanguriye gukubita Yesu mu maso. Ntiyashoboye kwihanganira kureba icyo gikorwa, maze afite agahinda kenshi, arirukanka ava aho mu rukiko.UIB 482.2

    Yihutiye kugenda wenyine muri icyo gihe cy’umwijima, atazi aho ajya kandi ntacyo yitayeho. Hanyuma yaje kwisanga mu murima wa Getsemani. Ibyari byabereye aho mu masaha make yari ashize byagarutse mu ntekerezo ze. Mu maso huzuye umubabaro h’Umwami we, igihe yabiraga icyuya cy’amaraso kandi afite uburibwe bwinshi, ibyo byose byagarutse mu ntekerezo ze. Yatewe ikimwaro no kwibuka ubwo Yesu yatakaga, asengana umubabaro mu gihe abagombaga kuba hafi ye no gufatanya nawe muri icyo gihe gikomeye bari basinziriye. Yibutse amagambo ye ubwo yababwiraga ati, “Mube maso, musenge mutajya mu moshya.” Matayo 26:41. Yari amaze kandi kubona ibyakorerwaga Yesu mu rukiko. Byaramuryaga mu mutima we kumenya ko yagize uruhare mu kongera umubabaro w’Umukiza we ubwo yashinyagurirwaga. Ageze ha handi Yesu yaganiriraga na Se wo mu ijuru amutura umubabaro we, Petero yubamye hasi, yumva yifuza gupfa.UIB 482.3

    Mu gihe Petero yahitagamo gusinzira kandi Yesu yababwiye kuba maso bagasenga, ubwo nibwo yateguraga inzira imuganisha ku gicumuro cye gikomeye. Abigishwa bose ubwo basinziraga muri iyo saha ikomeye, bagize igihombo gikomeye. Yesu yari azi neza ibihe bikomeye bendaga guhura nabyo. Yari azi ko Satani azakora uko ashoboye kugira ngo yigarurire intekerezo zabo, maze bitume bananirwa kwitegura ibigeragezo byari imbere yabo. Iyo niyo mpamvu yatumye ababurira. Iyo cya gihe bari i Getsemani bamara igihe bari maso kandi basenga, Petero ntiyari kuguma mu ntege nke ze. Ntiyari kwihakana Umwami we. Iyo abigishwa baza kuba maso hamwe na Kristo ubwo yari afite agahinda kenshi, bari gushobora kwitegura kubana nawe ubwo yababarizwaga ku musaraba. Bari gushobora gusobanukirwa ku rugero ruto impamvu yamuteraga kwihanganira umubabaro we. Bari gushobora kuzirikana amagambo yababwiye abasobanurira ibyo kubabazwa kwe, urupfu rwe ndetse no kuzuka kwe. Mu gihe gikomeye cyo kubabazwa kwe, abigishwa be bari gushobora kubona imirasire y’ibyiringiro maze ibyo bikabatera gukomeza kwizera.UIB 482.4

    Bukimara gucya, abagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda bongeye guterana, maze bongera kuzana Yesu mu cyumba cy’urukiko. Yari yamaze kwivugira ubwe ko ari Umwana w’Imana, ndetse bari buririye kuri ayo magambo ye kugira ngo bamushinje icyaha. Ariko ntibashoboraga kumucira urwo gupfa kubera ayo magambo, kuko abenshi batari bahari mu iburanishwa rya nijoro, bityo ntibashoboye kumva ayo magambo Yesu yavuze. Kandi bari bazi neza ko ubucamanza bw’Abaroma budashobora guca urubanza rwo gupfa bushingiye kuri ayo magambo. Ariko bibwiye yuko Yesu aramutse asubiye muri ayo magambo maze akumvwa na bose, byabafasha kugera ku mugambi wabo. Bibwiye ko kuba Yesu yaravuze ko ari Mesiya byabafasha kumuhimbira icyaha cy’ubugambanyi mu rwego rwa politiki.UIB 482.5

    Baramubajije bati, “Niba uri Kristo, tubwire.” Yesu aricecekera. Bakomeje kumuhata ibibazo. Yesu asubiza n’ijwi ry’akababaro ati, “Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato, naho nabaza ntimwansubiza cyangwa se ngo mundekure.” Ariko kugira ngo batazagira urwitwazo rwose, yongeraho uyu muburo ati, “Ariko uhereye none, Umwana w’umuntu azaba yicaye iburyo bw’ubushobozi bw’Imana.”UIB 483.1

    Bose bamubariza icyarimwe bati, “Noneho uri Umwana w’Imana?” Arabasubiza ati, “Murabyivugiye ndi we.” Barasakuza bati, “Turacyashakira iki abagabo, ko twumvise ubwacu abyivugiye ubwe?”UIB 483.2

    Bityo rero kuko Yesu yari aciriwe urwo gupfa ubwa gatatu n’abayobozi b’Abayuda, yagombaga kwicwa. Batekereje ko icyari gisigaye noneho ari uko Abaroma bakwiriye kwemeza iryo cibwa ry’urubanza, maze bakabashyikiriza Yesu ngo abambwe.UIB 483.3

    Noneho ku ncuro ya gatatu Yesu yongeye gutukwa no gushinyagurirwa, kurusha ndetse uko yari yamaze kubigirirwa n’igitero cya mbere. Uko gushinyagurirwa kwakorerwaga mu maso y’abatambyi n’abakuru kandi babishyigikiye. Ntabwo bari bagifite na mba intekerezo zirangwa n’impuhwe cyangwa ubumuntu. Niba amagambo yabo atari afite ireme ku buryo batashoboraga gupfukirana ijwi rya Kristo, bifashishije izindi ntwaro nk’izakoreshwaga mu gucecekesha abahakanaga inyigisho zabo. Izo ntwaro ni ukugira nabi, kubabaza ndetse no kwica.UIB 483.4

    Ubwo Yesu yacirwaga urwo gupfa, umujinya wa Satani wuzuye abantu. Amajwi yabo yari ameze nk’ay’inyamaswa z’inkazi. Abantu bose bahururiye Yesu basakuza bati, ahamwe n’icyaha, ni abambwe! Iyo abasirikare b’Abaroma bataza kuhaba, ntibari gutuma Yesu abaho ngo ageze igihe cyo kubambwa ku musaraba w’i Kaluvari. Yari kwicirwa imbere y’abo batambyi, iyo abasirikare b’Abaroma bataza kuhaba, ngo bakoreshe ingufu mu kunyanyagiza icyo gitero.UIB 483.5

    Abantu batazi Imana barakajwe n’ibibi byakorerwaga uwo babonaga ko nta cyaha cyamuhamye. Abakuru b’Abaroma bavuze ko uko guciraho iteka Yesu kw’Abayuda byari ugusuzugura ubutegetsi bw’Abaroma. Ndetse bongeyeho ko byari binanyuranije n’amategeko y’Abayuda guciraho umuntu iteka bahereye ku buhamya we ubwe yitangiye. Iyo myifatire y’Abaroma yatumye urubanza rusa n’uruhagaze igihe gito; ariko abayobozi b’Abayuda imitima yabo yari itagifite impuhwe cyangwa ikimwaro.UIB 483.6

    Abatambyi n’abakuru bibagiwe icyubahiro cy’umurimo wabo, maze basebya Umwana w’Imana bamuha inyito zidakwiriye. Baramutoteje basebya ababyeyi akomokaho. Bavuze ko ubwo yahangaye kwiyita Mesiya, byari ngombwa ko ahabwa igihano cy’urupfu gisumba ibindi. Abantu babi cyane batoteje Umukiza. Benze ikanzu ishaje bamupfuka mu mutwe, maze abanzi be bamukubita inshyi mu maso bavuga bati, “Hanura, ni nde ugukubise?” Bamaze kumuvanaho ya kanzu yari iri mu mutwe, maze umuntu umwe utagira umutima amucira mu maso.UIB 483.7

    Abamarayika bo mu ijuru bandikaga buri jambo ry’igitutsi, cyangwa indoro yo gushinyagura ndetse n’igikorwa kibi cyose cyakorerwaga Umutware wabo ukundwa. Kandi umunsi umwe abo bose bashinyaguriye Kristo, bagacira mu maso he hatuje kandi hagaragaza umubabaro, bazamubona afite mu maso h’icyubahiro n’ubwiza bwinshi, burabagirana kuruta izuba.UIB 484.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents