Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 6 - TWABONYE INYENYERI YE

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 2).

    “Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati, Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.”UIB 31.1

    Abanyabwenge baturutse iburasirazuba bari abacurabwenge. Bari abo mu itsinda rinini kandi rikomeye ryarimo abantu bavukiye mu miryango y’abanyacyubahiro, irangwa n’abantu b’abakungu kandi bize bo mu gihugu cyabo. Muri bo harimo benshi bigishaga ko iby’abantu bizera bidafite gihamya. Abandi bari abakiranutsi bari barize ubumenyi bubabwira ko Ishoborabyose ibonekera mu byaremwe, kandi bahawe umugisha kubwo gukiranuka n’ubwenge bwabo. Iyi niyo mico yarangaga abanyabwenge baje kureba Yesu.UIB 31.2

    Umucyo w’Imana uhora umurikira mu mwijima wa gipagani. Ubwo aba banyabwenge bigaga iby’inyenyeri zo mu kirere, kandi bagashaka kumenya byimbitse ibanga riri mu nzira z’urumuri rwazo, babonye icyubahiro cy’Umuremyi. Bashakisha ubwenge nyabwo, bahindukirira Ibyanditswe by’Abaheburayo. Mu gihugu cyabo hari ububiko bw’inyandiko z’ubuhanuzi zihanura kuza kw’umwigisha uvuye mw’ijuru. Balamu yari umwe mu bagize itsinda ry’abapfumu, nubwo yari yarigeze kuba umuhanuzi w’Imana. Akoreshejwe n’Umwuka Wera, yari yarahanuye ibyo gukomera kwa Isiraheli no kuboneka kwa Mesiya; kandi ubuhanuzi bwe bwagendaga buhererekanwa uko ibinyejana byagendaga biha ibindi. Ariko mw’Isezerano rya Kera, kuza kw’Umukiza kwari kwarerekanywe biruseho. Abo bapfumu basobanukiwe bafite ibyishimo yuko kuza Kwe kwegereje, kandi ko isi yose izuzura kumenya icyubahiro cy’Uwiteka.UIB 31.3

    Abanyabwenge bari barabonye umucyo udasanzwe mu kirere muri rya joro, ubwo umucyo w’ubwiza bw’Imana wazimagizaga imisozi y’i Betelehemu. Ubwo uwo mucyo wagabanukaga, habonetse inyenyeri yaka cyane, igendagenda mu kirere. Ntiyari inyenyeri isanzwe mu mwanya wayo cyangwa imwe mu mibumbe y’isi, maze bituma bayitegerezanya amatsiko menshi. Iyi nyenyeri ryari itsinda ry’abamalayika barabagirana, ariko ibyo aba banyabwenge ntibari babisobanukiwe. Babaza abatambyi n’abacurabwenge, banashakisha mu byanditswe mu mizingo ya kera. Ubuhanuzi bwa Balamu bwari bwaravuze ngo, “Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo, Inkoni byashoboka ko iyi nyenyeri idasanzwe yari yaroherejwe nk’integuza y’Uwasezeranywe? Aba banyabwenge bari bahaye ikaze umucyo w’ukuri gukomoka mw’ijuru; wari ubarasiye mu rumuri rukomeye. Mu nzozi, babwirwa kujya gushaka Igikomangoma cyavutse.UIB 31.4

    Nk’uko kubwo kwizera Aburahamu yahagurutse akagenda ahamagawe n’Imana, “atazi iyo ajya” (Abaheburayo 11:8); nk’uko kubwo kwizera Abisiraheli bakurikiye inkingi y’igicu bajya mu Gihugu cy’Isezerano, niko n’aba banyamahanga bahagurutse bajya gushaka Umukiza. Igihugu cy’iburasirazuba cyari cyuzuye ubutunzi bwinshi, bityo aba banyabwenge ntibagiye amara masa. Wari umuco gutanga impano nk’igikorwa cy’icyubahiro ku bikomangoma cyangwa abandi banyacyubahiro, maze impano ziruta izindi zose zibasha kuboneka muri icyo gihugu nizo zazanywe nk’ituro rigenewe Uwo imiryango yose yo mu isi yari guherwamo umugisha. Byari ngombwa ko bagenda ijoro kugira ngo bakomeze kureba iyo nyenyeri; ariko abo bagenzi bapfusha igihe ubusa basubira mu magambo y’abakera n’ubuhanuzi bwahoraga buvugwa kuri Uwo bashakaga. Uko bahagararaga ngo baruhuke, bashakishaga mu byahanuwe; maze barushaho kwizera ko bayobowe n’Imana. Uko bari bafite inyenyeri nk’ikimenyetso cy’inyuma kigaragara, bari bafite n’igihamya cy’imbere cy’Umwuka Wera, wakomezaga imitima yabo, kandi akabaha ibyiringiro. N’ubwo urugendo rwari rurerure, kuri bo rwari ruteye umunezero.UIB 31.5

    Bageze mu gihugu cya Isiraheli, bamanuka umusosi wa Elayono, imbere yabo barebaga Yerusalemu, maze, dore, inyenyeri yari ibayoboye inzira yose yuzuye umuruho ihagarara hejuru y’urusengero, hashije akanya ntibaba bakiyibona. N’amatsiko, batera intambwe bajya mbere, bizera badashidikanya ko ivuka rya Mesiya ariyo mvugo y’ibyishimo ivugwa hose. Ariko uwo babajije wese bagasanga ntacyo abiziho. Binjiye mu murwa wera, bajya mu rusengero. Batangazwa no gusanga nta n’umwe uzi iby’Umwami wavutse. Ibibazo byabo babona ntawe bishishikaje, uretse kubatangaza no kubatera ubwoba, bitabashimishije ndetse babisuzuguye.UIB 32.1

    Abatambyi barimo basubira mu byo bamenyereye. Bishimira kandi basingiza imyizerere yabo n’imirimo yabo, mu gihe kandi bashinjaga Abagiriki n’Abaroma ubupagani, ndetse n’abanyabyaha kurenz’abandi. Aba banyabwenge ntibasengaga ibigirwamana, kandi imbere y’Imana barutaga kure, abo bitwa ko ari abayisenga; nyamara basuzugurwaga n’Abayuda bababona nk’abapagani. No mu batoranijwe kuba abarinzi b’Ibyera by’Imana kubaririza kwabo kubatera kutabagirira imbabazi.UIB 32.2

    Kuza kw’abanyabwenge bisakara i Yerusalemu. Inkuru yabo itangaje itera abantu amatsiko, bigera no mu ngoro y’Umwami Herode. Iyo ndyarya y’Umunyedomu igira umutima uhagaze y’uwo babasha guhanganira ubwami. Kumena amaraso nibyo byari byaramugejeje ku ngoma. Kuba akomoka mu banyamahanga, ntiyari akunzwe n’abo yategekaga. Icyo yishingikirazagaho gusa ni uko yari akunzwe n’Abaroma. Ariko iki Gikomangoma kivutse nicyo cyavugwaga kumurenza. Yari avutse ari uwo muri ubwo bwami.UIB 32.3

    Herode akeka ko abatambyi bagambanye n’abo bantu baturutse mu kindi gihugu ngo bateze imvururu maze bamuhirike ku ngoma. Uko kutabizera abigira ibanga, ariko yi yemeza kuburizamo umugambi wabo akoresheje ubuhanga buhanitse. Ahamagara abatambyi bakuru n’abanditsi, ababaza uko inyigisho z’ibitabo byabo byera zivuga aho Mesiya azavukira.UIB 32.4

    Iryo perereza riturutse I bwami, kandi rikomutse ku banyamahanga, kubyutsa ubwibone bw’abigisha b’Abayuda. Uko basuzuguye agaciro k’ubuhanuzi bihembera umujinya n’ishyari muri bo. [Herode] akeka ko badashaka kumena ibanga ry’ibyo babiziho. Akoresheje ububasha, ntibabashaga kumusuzugura, abategeka kubaririza bitonze, maze bakamumenyesha aho uwo Mwami wabo bari bategereje azavukira. ‘‘Baramusubiza bati, ni i Beterehemu mu gihugu cy’i Yudeya: ni ko byanditswe n’umuhanuzi ngo,UIB 32.5

    ‘‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,
    Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya
    Yuda:Kuko muri wowe ari ho hazaturuka
    umutware,Uzaragira ubwoko bwanjye
    bw’Abisiraheli.’ ’.
    UIB 33.1

    Noneho Herode ahamagara ba banyabwenge ngo ababaze mw’ibanga. Umuriro w’uburakari ndetse n’ubwoba byari byuzuye umutima we, ariko agerageza kwiyumanganya, yakirana abo bagenzi urugwiro. Abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri, abahamiriza ko na we yakiranye umunezero kuvuka kwa Kristo. Asaba abo bashyitsi be agira ati, ‘‘Nimugende musobanuze neza iby’uwo mwana ; Nimumubona muze mubimbwire nanjye njye kumuramya.’’ Amaze kubabwira atyo, arabasezerera ngo bakomeze urugendo rwabo bajye i Betelehemu.UIB 33.2

    Abatambyi n’abakuru b’i Yerusalemu ntabwo koko bari bayobewe iby’ivuka rya Kristo nkuko babigaragazaga. Inkuru y’uko abamalayika bagendereye abungeri yari yarageze i Yerusalemu, ariko abigisha mategeko bayifata nk’aho nta gaciro ibafitiye. Aba nibo bagombaga kuba barabonye Yesu, ndetse nibo bagombaga kuyobora aba banyabwenge aho Yesu yavukiye; ariko abanyabwenge nibo bababwiye inkuru yo kuvuka kwa Mesiya. Barabaza bati ‘‘Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe ?’’ ‘‘Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya?’’UIB 33.3

    Kwirata n’ishyari bituma binangira banga kwakira umucyo. Iyo inkuru yazanywe n’abashumba ndetse n’abanyabwenge iza guhabwa agaciro, byari gushyira abatambyi n’abigisha mategeko mu mwanya w’insuzugurwa, bikananyomoza guhamya kwabo ko ari bo babikijwe ukuri kw’Imana. Izi ntiti z’abigisha ntibabashaga kwemera kuyoborwa n’abo bitaga abapagani. Baravugaga bati, ntibishoboka ko Imana yaturenga, ngo ijye kuvugana n’injiji z’abashumba cyangwa abanyamahanga batakebwe. Bakoze ibishoboka byose ngo bagaragaze kutanyurwa n’iyo nkuru yari ishishikaje Umwami Herode ndetse n’i Yerusalemu hose. Biyemeza no kutajya i Betelehemu ngo barebe niba koko iyo nkuru yari iy’ukuri. Batuma abantu bafata iby’ivuka rya Yesu nk’aho ari ibikabyo. Aha niho abatambyi n’abigisha mategeko bahereye bahakana Kristo. Uhereye icyo gihe ubwibone bwabo no kwinangira imitima bivamo kwanga Umucunguzi by’iteka. Ubwo Imana yakinguriraga abanyamahanga, abayobozi b’Abayuda bo bikingiraniraga hanze.UIB 33.4

    Abo banyabwenge bahaguruka bonyine bava i Yerusalemu. Ubwo basohokaga amarembo y’i Yerusalemu umwijima wari urimbanije, nyamara batangazwa no kongera kubona ya nyenyeri, ibajya imbere kugera i Betelehemu. Ntabwo hari harigeze kumvikana inkuru yo kwicisha bugufi nk’iyabwiwe abashumba kubya Yesu. Nyuma y’urugendo rurerure, baciwe intege no kwiyobagiza kw’abayobozi b’Abayuda, ndetse bava i Yerusalemu batagifite ibyiringiro nk’ibyo bari binjiranye muri uwo murwa. Bageze i Betelehemu ntibigeze babona abarinzi b’Ibwami barinda uwo mwami wavutse. Nta numwe mu banyacyubahiro b’isi bari bamuri hafi. Yesu yari aryamishijwe mu muvure. Ababyeyi be, abaturage batigeze bagera mu ishuri, nibo bari abarezi be. Byashoboka ko uyu ari We wanditsweho, yuko ari We ugomba ‘‘kuzahura urubyaro rwa Yakobo,’’ no ‘‘kugarura abarokotse ba Isiraheli;’’ kandi ngo abe ‘‘umucyo wo kuvira abanyamahanga,’’ kugira ngo agakiza kagere ku mpera y’isi’’? Yesaya 49 : 6.UIB 33.5

    ‘‘Bageze mu nzu, basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya.’’ Hirya yo kwicisha bugufi kwaranze Yesu, babashije kubona icyubahiro cy’Imana. Bamwegurira imitima yabo nk’Umukiza wabo, bamutura amaturo ‘‘y’izahabu n’icyome n’ishangi.’’ Mbega kwizera bari bafite ! Ibyavuzwe ku banyabwenge baturutse iburasirazuba, bisa n’ibyavuzwe k’umusirikare w’Umuroma, ‘‘Ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, haba no mu BIsiraheli.’’ Matayo 8 :10.UIB 34.1

    Aba banyabwenge ntabwo bari bamenye imigambi Herode afitiye Yesu. Bamaze gusohoza icyabagenzaga, bitegura gusubira i Yerusalemu, bafite umugambi wo kumubwira ko bamubonye. Ariko bahabwa ubutumwa mu nzozi kutongera kugirana na we ikiganiro. kugira ngo badasubira i Yerusalemu, basubira iwabo banyuze indi nzira.UIB 34.2

    Uko ni nako Yosefu yaburiwe ngo ahungire mu Egiputa we na Mariya n’umwana. Malayika aramubwira ati, ‘‘Ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.’’ Yosefu yumvira atazuyaje, atangira urugendo ninjoro ngo ashake ubuhungiro.UIB 34.3

    Ibinyujije muri ba banyabwenge, Imana yakanguye ibitekerezo by’ubwoko bw’Abayuda kuby’ivuka ry’Umwana wayo. Ukubaririza kwabo i Yerusalemu, uko byateye abantu amatsiko, n’uburyo byateye Herode ishyari, byatumye ibitekerezo by’abatambyi n’abigisha bikanguka, berekeza ibitekerezo byabo ku by’ubuhanuzi bwa Mesiya, no ku bitangaza byari bimaze kuba.UIB 34.4

    Satani yari amaramaje kuzimya umucyo mvajuru ngo we kumurikira isi, akora ibishoboka byose ngo yice Umukiza. Ariko wa wundi udahunikira cyangwa ngo asinzire yarindaga Umwana we Akunda. Uwagushirije Abisiraheli manu kuva mu ijuru, kandi wagaburiye Eliya mu gihe cy’amapfa, yaboneye Mariya n’umwana Yesu ubuhungiro mu gihugu cy’abanyamahanga. Kandi mu maturo y’abanyabwenge b’abanyamahanga, Uwiteka yabahaye ibizabafasha mu rugendo bajya mu Egiputa, n’ibizabatungira mu gihugu nk’abasuhuke.UIB 34.5

    Abanyabwenge ni bamwe mu bafashe iyambere mu guha Umucunguzi ikaze. Ni bo babanje kumutura amaturo. Mbega amahirwe y’umurimo bakoze binyuze muri ayo maturo ! Ituro riturutse ku mutima wuje urukundo, Imana iraryishimira, ikariha agaciro gakomeye mu murimo Wayo. Niba twareguriye Yesu imitima yacu, tuzamuzanira n’amaturo yacu. Izahabu n’ifeza byacu, ubutunzi bwacu bw’iy’isi duhozaho umutima, ibitekerezo byacu n’agaciro duha iby’umwuka, bizegurirwa nta nkomyi Uwo wadukunze, akatwitangira.UIB 34.6

    Herode akomeza gutegereza ko ba banyabwenge bagaruka. Hashije igihe, kandi batagarutse, atangira kugira amakenga. Kuba abigisha bataramumenyesheje aho Mesiya yavukiye, byasaga n’aho bari bamaze gutahura umugambi we, none n’abanyabwenge nabo bakaba bigiriye umugambi wo kumuhunga. Ibi bimutera uburakari burenze. Ikinyoma cyari gitsizwe, hasigaye gukoresha imbaraga. Yagombaga guha isomo uwo mwami wavutse. Abo Bayuda birata bagombaga kubona ingaruka zo kugerageza kwimika uwo mwami ku ngoma.UIB 34.7

    Abasirikare baherako boherezwa i Betelehemu, bahawe itegeko ryo kwica abana bose bafite imyaka ibiri no gusubiza hasi. Imiryango yari ituje yo mu murwa wa Dawidi ihura n’ako kaga, ako abahanuzi bari barahanuye imyaka magana atandatu yari ishize. ‘‘Induru yumvikaniye i Rama, yo kurira no kuboroga kwinshi, Rasheli aririra abana be, Yanga guhozwa, kuko batakiriho.’’UIB 35.1

    Aka kaga Abayuda nibo bakiteje. Iyo baza kugendera mu byo gukiranuka no kwicisha bugufi imbere y’Imana, Iba yarababuriye ikoresheje ikimenyetso ikabakiza uburakari bw’Umwami. Ariko ibyaha byabo byari byarabatandukanije n’Imana, kandi bari baranze Umwuka Wera, wagombaga kubabera ingabo. Ntibagize umuhati wo kwiga Ibyanditswe ngo babashe guhuza n’ubushake bw’Imana. Bashakishaga ubuhanuzi bwagombaga gusobanurwa bubahesha ikuzo, bukanerekana uko Imana yasuzuguje andi mahanga kubwabo. Bahoraga birata ko Mesiya azaza nk’Umwami, anesha abanzi be, kandi aribatisha abanyamahanga uburakari bwe. Bityo bahembera urwango rw’abategetsi babo. Binyuze mu buryo butari bwo berekanyemo inshingano ya Kristo, Satani yari agambiriye gusohoza umugambi wo gutsembaho Umukiza; nyamara ahubwo, biba aribo bihindukirira.UIB 35.2

    Iki gikorwa cya kinyamaswa ni kimwe mu byaranze amahenuka y’ingoma ya Herode. Akimara kwica inzirakarengane, na we yahise acirwa urwo atabasha kwiregura. Yapfuye urupfu ruteye ubwoba.UIB 35.3

    Yosefu, wari ukiri mu Egiputa, abwirwa na Malayika w’Imana ngo asubire mu gihugu cya Isiraheli. Yibwira ko Yesu ari We uzazungura ingoma ya Dawidi, Yosefu yifuza ko urugo rwe rwaba i Betelehemu; ariko amenye ko Arikelawusi ari we utegeka i Buyuda mu cyimbo cya se, atinya ko imigambi se yari afitiye Kristo yasohozwa n’umuhungu we. Mu bahungu ba Herode bose, Arikelawusi ni we bari bahuje imico. Byonyine kwima ingoma kwe kwaranzwe n’imyigaragambyo muri Yerusalemu, no kwicwa urubozo kw’Abayuda bicwa n’ingabo z’Abaroma.UIB 35.4

    Nanone Yosefu ayoborwa ahari umutekano. Asubira i Nazareti, aho yari asanzwe atuye, maze aba ariho Yesu amara hafi imyaka mirongo itatu, ‘‘ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bisohore ngo, Azitwa Umunazaleti. “I Galilaya hategekwaga na mwene Herode, ariko hari higanje abaturage b’abanyamahanga kurusha i Yudaya. Niyo mpamvu nta wari witaye ku byerekeye Abayuda, kandi kuvuga ibya Yesu byasaga no gusembura ishyari ry’abari mu butegetsi.UIB 35.5

    Uko niko Umukiza yakiriwe ubwo yazaga kuri iyi si. Byasaga n’aho nta buruhukiro cyangwa ubuhungiro bw’Umucunguzi wari uvutse. Imana ntiyashoboraga kugirira icyizere abantu ngo ibashinganisheho Umwana wayo, ndetse no mugihe yari akomeje umurimo We wo kubakiza. Yatumye abamalayika kwita kuri Yesu no kumurinda kugeza ubwo arangije inshingano ye hano ku isi, maze agapfa yishwe n’abo yaje gucungura.UIB 36.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents