Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 47 - UMURIMO WA KRISTO

    (Iki gice gishingiye muri Matayo 17:9-21; Mariko 9:9-29; na Luka 9:37-45)

    Bamaze ijoro ryose ku musozi; ariko ubwo izuba ryarasaga, Yesu n’abigishwa be baramanutse bagaruka mu kibaya. Abigishwa be bari batwawe n’ibitekerezo, bafite gutangara kwinshi kandi bacecetse. Ndetse na Petero nta jambo yari afite ryo kuvuga. Bari gushimishwa no gutinda kuri wa musozi aho baboneye umucyo w’ijuru, ndetse aho Umwana w’Imana yagaragarije icyubahiro cye; ariko bari bafite umurimo ukomeye bagombaga gukorera abantu bari babategereje ndetse batangiye gushakashakisha Yesu.UIB 290.1

    Mu kibaya hari hateraniye abantu benshi, bayobowe n’abigishwa bari basigaye inyuma, ariko abigishwa bari bazi aho Yesu yagiye. Ubwo Umukiza yagarukaga, yihanangirije abigishwa batatu bari kumwe kutagira icyo bavuga ku byo babonye, arababwira ati, “Ntihagire umuntu mubwira ibyo mweretswe, kugeza aho Umwana w’umuntu azazukira”. Iyerekwa abigishwa babonye, bagombaga kuribika mu mutima wabo, ntibarikwize mu bantu bose. Kubikwiza mu bantu bose byajyaga guteza impuha mu bantu ndetse bigatuma babikerensa. Ndetse n’abigishwa icyenda basigaye mu kibaya, ntibashoboraga kubisobanukirwa keretse Yesu amaze kuzuka. N’abigishwa batatu bajyanye na we bari bafite gusobanukirwa guke, kuko nubwo Yesu yari yarababwiye ibyenda kumubaho, ntibabuze kujya impaka ku byerekeye icyo kuzuka mu bapfuye bisobanura. Ariko ntibigeze basaba Yesu kubibasobanurira. Amagambo ye ku byerekeye ibyendaga kumubaho yabateye agahinda; ku buryo batashatse kumenya ibirenze ibyo , cyane ko bibwiraga ko bishobora kutazabaho.UIB 290.2

    Ubwo abantu bari mu kibaya babonaga Yesu, bihutiye kumusanganira, bamuramukanya umunezero no kumwubaha. Ariko yahise abona ko badatuje mu mitima yabo. Abigishwa bari bahangayitse. Hari ibyari bimaze kuba ako kanya byatumye bumva bacishijwe bugufi ndetse bacitse intege.UIB 290.3

    Ubwo bari bategereje mu kibaya, umuntu yazanye umwana we w’umuhungu kugira ngo bamukize dayimoni. Igihe Yesu yoherezaga abigishwa be ngo bajyane ubutumwa muri Galileya, yari yarabahaye ubushobozi bwo kwirukana imyuka mibi y’abadayimoni. Ubwo bagendaga bashikamye mu kwizera, imyuka mibi yarabumviraga. Aho mu kibaya, mu izina rya Kristo bategetse dayimoni kuva muri uwo muhungu; ariko dayimoni yabishongoyeho arongera atura uwo mwana hasi ngo yerekane imbaraga ze. Abigishwa, ntibasobanukiwe n’uko kuneshwa kwabo, ndetse biyumvisemo ko bisuzuguje ndetse ko basuzuguje Umukiza wabo. Abanditsi bari mu bari bateraniye aho bituma babyuririraho ngo babateshe agaciro.UIB 290.4

    Bazengurutse abigishwa, babahata ibibazo ari nako bagerageza kwerekana ko abigishwa ndetse n’Umwami wabo ari ababeshyi. Abanditsi bishimiye kuvuga ko uwo yari umudayimoni udashobora gutsindwa n’abigishwa ndetse na Kristo ubwe. Abantu bemeye ibyo abanditsi bavugaga, bituma abantu bateraniye aho buzurwamo n’ubukobanyi ndetse no gukerensa gukabije.UIB 290.5

    Ariko mu kanya gato impaka zarashize, ubwo Yesu n’abigishwa batatu bazaga babasanga, ibyo abantu batekerezaga byabavuyemo maze bihutira kubasanganira. Rya joro Yesu n’abigishwa batatu bamaze bari hamwe n’ubwiza bw’ijuru, ryabasigiye kurabagirana mu maso habo. Ubwo abanditsi babonaga mu maso ha Yesu basubiye inyuma bafite ubwoba, nyamara abantu bo bagiye gusanganira Yesu.UIB 291.1

    Byabaye nk’aho Yesu yari yabonye ibyahabereye byose, nuko ahageze areba mu maso h’abanditsi, arabaza ati, “Mwabagishaga impaka z’ibiki?”UIB 291.2

    Ya majwi yose yo gukerensa n’urusaku araceceka. Bose bagwa mu kantu. Wa muntu ufite umwana utewe na dayimoni anyura mu bantu, araza aramwegera maze aramupfukamira, amubwira igitekerezo cye cy’agahinda no gucika intege.UIB 291.3

    Aravuga ati, “Mwami, nkuzaniye umwana wanjye utewe na dayimoni utavuga, aho amusanze hose iyo amufashe amutura hasi: . . .Nabwiye abigishwa bawe ngo bamwirukane, ntibabishobora.”UIB 291.4

    Yesu areba abantu bamuzengurutse n’uburyo batangaye, areba abanditsi biyoberanya, n’abigishwa be buzuye gukekeranya. Abona kwizera guke kwari mu mitima yabo; avuga n’ijwi ryuzuye agahinda ati, “Yemwe bantu b’iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari?” Hanyuma abwira uwo muntu ati, “Nimumunzanire hano”.UIB 291.5

    Bamuzanira uwo mwana w‘umuhungu, dayimoni abonye Yesu, atigisa uwo mwana cyane, aragwa arigaragura, azana urufuzi, ariko asakuza cyane. UIB 291.6

    Hano Umwami utanga ubugingo n’umutware w’imbaraga z’umwijima bahuriye ku rubuga rw’intambara, - Kristo asohoza iby’umurimo we wo “kumenyesha imbohe ko zibohorwa, . . . n’impumyi ko zihumuka no kubohora abamerewe nabi” (Luka 4:18), naho Satani agerageza kugumana uwo muhungu mu burwayi no munsi y’ubutware bwe. Abamarayika b’umucyo n’abamarayika b’umwijima, batagaragaraga, bigiye hafi ngo bitegereze ibyaberaga aho. Mu kanya runaka, Yesu yemereye dayimoni kugaragaza imbaraga ye, kugira ngo ababireba bashobore gusobanukirwa n’umurimo wo gukiza wendaga gukorwa.UIB 291.7

    Abari bateraniye aho babyitegereje n’amatsiko menshi, kandi se w’umwana yari mu gahinda kavanzemo ibyiringiro n‘ubwoba. Yesu abaza se ati, “Yafashwe ryari?” Nawe amutekerereza uburyo yafashwe akiri umwana n’uburyo yababaye igihe kirekire, ndetse bisa n’aho yari ananiwe kwihangana kandi acitse intege, maze aravuga ati, ” Ariko niba ubishobora, tugirire imbabazi udutabare.” “Ariko niba ubishobora!” Kugeza n’ubu se w’umwana yari agishidikanya ku mbaraga za Kristo.UIB 291.8

    Yesu aramusubiza ati, “Uvuze ngo ‘Niba mbishobora’?, Byose bishobokera uwizeye.” Yesu ntiyari abuze imbaraga; gukira k’uwo muhungu byajyaga guterwa no kwizera kwa se. Se w’uwo mwana amenya intege nke ze, arataka n’amarira menshi, yikubita imbere ya Yesu aravuga ati, “Mwami, ndizeye; nkiza kutizera.”UIB 291.9

    Yesu ahindukirira wa mwana ubabazwa, aravuga ati, “Yewe dayimoni utavuga kandi utumva, ndagutegetse muvemo, ntukamugarukemo ukundi.” Arataka, aramutigisa cyane. Asiga umuhungu asa n’upfuye. Abateraniye aho barongorerana bati, “Arapfuye”. Ariko Yesu we amufata ukuboko, aramuhagurutsa, amuhereza se, umwana afite amagara mazima ndetse n’ibitekerezo bizima. Umwana na se bahimbaza izina ry’Ubakijije. Abateraniye aho batangazwa n’imbaraga z’Imana, ariko abanditsi bacitse intege kuko bari batsinzwe, maze barahindukira baragenda.UIB 292.1

    “Ariko niba ubishobora, tugirire imbabazi udutabare”. Ni bangahe, kubera kuremererwa n’icyaha mu mitima yabo bavuga amasengesho nk’ayo? Abo bose, Umukiza wacu ugira impuhwe arabasubiza ati, “Niba ushobora kwizera, byose bishobokera uwizeye.” Kwizera ni ko kuduhuza n’ijuru, kwizera ni ko kuduha imbaraga tukabasha guhangana n’imbaraga z’umwijima. Muri Kristo, Imana yaduhaye inzira yo kunesha ingeso zacu z’ibyaha, no gutsinda ibishuko, uko byaba bingana kose. Ariko benshi biyumvamo kwizera guke, bityo bakaguma kure ya Kristo. Abacitse intege bose, bumva bihebye kandi babuze kwizera, nibicishe bugufi imbere y’Umukiza ugira impuhwe. Nibareke kwihugiraho ahubwo barangamire Kristo. Kristo wakizaga abarwayi akirukana abadayimoni igihe yagendaga yigisha abantu, ni we Mucunguzi wacu uyu munsi. Kwizera gukomoka ku ijambo ry’Imana. Nimutyo dusingire isezerano ryayo, “Kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.” Yohana 6:37. Mwikubite ku birenge bya Yesu mutakamba muti, “Mwami, ndizeye; nkiza kutizera.” Ibi nubikora, ntuzigera uzimira na hato.UIB 292.2

    Mu gihe cy‘akanya gato kari kamaze guhita, abigishwa b’abanyamahirwe bari babonye icyubahiro cya Kristo ndetse no kwicisha bugufi kwe. Babonye ufite ubumuntu ahinduka mu ishusho y’Imana ndetse babona n’umuntu ata agaciro akamera nka Satani. Babonye Kristo avugana n’abatuye ijuru, bumva ijwi riturutse mu bwiza burabagirana rihamya ko Kristo ari umwana w’Imana, barongera babona Yesu amanuka ajya mu kibaya aho yasanze wa muhungu watewe na dayimoni, afite ibikomere mu maso he, ataka cyane kandi ahekenya amenyo ku buryo nta mbaraga z’umuntu zashoboraga kumukiza. Hanyuma Umucunguzi w’isi, wari wahawe ikuzo n’icyubahiro mu gihe gito cyari gishize, arunama ahagurutsa uwo muhungu wari utewe na dayimoni aho yari aryamye ku butaka yazanye urufuzi, maze amuhereza se afite ibitekerezo n’umubiri bitunganye. UIB 292.3

    Iki cyari icyigisho kigaragaza gucungurwa kw’umuntu, - aho Umwana w’Imana wavuye mu bwiza bwa Se aca bugufi akunama kugira ngo akize uwazimiye. Ibi kandi byerekanaga umurimo w’abigishwa. Ntabwo imibereho y’abakorera Kristo, ari ukwigumanira na Yesu ku musozi, bamurikiwe n’umucyo mu by’umwuka. Ahubwo umurimo urabategereje mu kibaya. Abo Satani yaboshye barabategereje ngo babazanire ijambo ryo kwizera kandi babasengere kugira ngo babohorwe.UIB 292.4

    Ba bigishwa bandi icyenda bakomeje kwibaza ku ngingo ibabaje yerekeranye no gutsindwa kwabo; maze babonye bari kumwe na Yesu bonyine baramubaza bati, “Ni iki gitumye twebwe tutashoboye kumwirukana?” Maze arabasubiza ati, “Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti, Va hano ujye hirya, wahava kandi nta kizabananira. Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.” Kwizera kwabo guke, kwababujije kuba hafi y’impuhwe za Kristo, kandi kudaha agaciro gakwiriye umurimo bashinzwe, byatumye badashobora gutsinda imbaraga z’umwijima.UIB 292.5

    Amagambo ya Yesu yerekeranye n’urupfu rwe yabateye umubabaro no gukekeranya. Kandi Yesu ubwo yatoranyaga abigishwa batatu kumuherekeza ku musozi, byatumye abandi icyenda babagirira ishyari.UIB 293.1

    Mu gihe bagombaga gusigara basenga kandi batekereza ku magambo Yesu yababwiye, ahubwo bahugiye mu kutanyurwa kwabo no gucika intege. Mu gihe bari bahugiranye kandi bari mu mwijima niho bagerageje kurwanya imbaraga za Satani.UIB 293.2

    Kugira ngo baneshe urugamba nk’urwo, bagombaga kujya ku murimo bafite umwuka utandukanye n’uwo bari bafite. Bagombaga kugira kwizera gushikamye guturuka ku masengesho, kwiyiriza ubusa no kwicisha bugufi mu mitima yabo. Bagombaga kureka inarijye, bakuzuzwa Mwuka n’imbaraga y’Imana. Amasengesho akubiyemo kwinginga, kwihangana no kwizera — kwizera gutuma umuntu yiyegurira Imana , kandi akirundurira mu murimo wayo — ni yo yonyine ashobora gutuma tubona ubufasha bwa Mwuka Muziranenge mu ntambara turwana n’abatware n’abafite ubushobozi, n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.UIB 293.3

    “Muramutse mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti, Va hano ujye hirya, wahava.” Nubwo akabuto ka sinapi ari gato cyane, gafite ubushobozi muri ko bwo gukura nk’ibindi biti byose by’inganzamarumbo. Iyo akabuto ka sinapi gatewe mu butaka, nubwo ari gato cyane karamera maze kagasingira ibyangombwa byose Imana yashyize mu butaka ngo bigatunge, maze kagakura kugeza kabaye igiti kinini.UIB 293.4

    Uramutse ugize kwizera kungana gutyo, uzasingira ukuri kuva mu ijambo ry’Imana, ndetse n’ibyo yashyizeho byose kugira ngo bigufashe. Bityo kwizera kwawe kuzakomera kandi kuzatuma ubona imbaraga mvajuru. Ibisitaza byose Satani arunda mu nzira zawe, naho byagaragara nk’imisozi miremire ihoraho, bizatumuka mu kanya gato kubera gusaba gukomotse mu kwizera. “Kandi nta kizabananira”.UIB 293.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents