Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    KWIGA IMIKORERE Y’UMUBIRI

    “Ndagushimira yuko naremwe mu buryo buteye ubwoba, butangaza” Zaburi 139:14

    Kubera ko ubwenge n’ubugingo bikorera mu mubiri, ku rwego rukomeye imbaraga z’intekerezo n’iz’umwuka zishingira ku mbaraga z’umubiri no kuwukoresha. Ikintu cyose giteza imbere ubuzima bw’umubiri, kinateza imbere ubwenge bufite imbaraga ndetse n’imico mbonera. Umuntu aramutse adafite ubuzima bwiza, ntiyabasha gusobanukirwa cyangwa ngo abe yasohoza inshingano ze kuri we ubwe, kuri bagenzi be, cyangwa ku Muremyi we. Kubw’ibyo rero, ubuzima bw’umubiri bukwiriye kurindwa uko bikwiriye kimwe n’uko imico irindwa. Kumenya iby’isuku n’ibyerekeye imikorere y’umubiri bikwiriye kuba ishingiro ry’ibikorwa mu burezi byose.Ub 203.1

    Nubwo muri iyi minsi ibyerekeye imikorere y’umubiri bizwi muri rusange, hari ukwirengagiza guteye ubwoba mu byerekeye amahame y’ubuzima. Ndetse no mu bazi ayo mahame, bake cyane ni bo bayakurikiza. Imbaraga ikoresha umuntu adatekereje ni yo ikurikizwa mu buhumyi nk’aho ubuzima bugengwa no kubaho mu buryo bw’amahirwe aho kugengwa n’amategeko asobanutse kandi adahinduka.Ub 203.2

    Urubyiruko rufite amaraso y’ubuto kandi rukagira imbaraga, ariko ntirusobanukirwa neza n’agaciro k’imbaraga nyinshi rufite. Mbega uburyo ruha agaciro gake ubutunzi burusha agaciro izahabu, ubutunzi bw’ingenzi kugira ngo rutere imbere, ubutunzi buruta kwiga amashuri cyangwa umwanya ukomeye ndetse n’ubutunzi bw’isi! Ni kangahe umuntu wagiye ashyira ubuzima bwe mu kaga aharanira ubutunzi cyangwa gukomera yagiye agera hafi y’icyo yifuzaga, amaherezo akagwa mu kubura epfo na ruguru, maze undi umurusha gukomera k’umubiri akaba ari we witwarira igihembo wa wundi yifuje igihe kirekire! Kubw’imibereho yo kuba mu burwayi buterwa no kwirengagiza amategeko y’ubuzima, mbega abantu benshi bashowe mu migirire mibi bakivutsa ibyiringiro by’ubuzima bwo kuri iyi si, bataretse n’ubugingo buhoraho bw’ahazaza!Ub 203.3

    Igihe abigishwa biga imikorere y’umubiri, bakwiriye gufashwa kugira ngo basobanukirwe neza agaciro k’imbaraga z’umubiri wabo, uko zishobora kurindwa no gutezwa imbere kugira ngo zigire uruhare rukomeye cyane mu kugera ku ntsinzi mu rugamba rukomeye rw’ubuzima.Ub 204.1

    Binyuze mu byigisho byoroheje kandi byoroshye, uhereye mu buto bwabo abana bakwiriye kwigishwa iby’ibanze byerekeye isuku n’imikorere y’umubiri. Uwo murimo ukwiriye gutangirwa n’ababyeyi bari imuhira, hanyuma abarezi bakawukomeza igihe abana bazaba bari ku ishuri. Uko abanyeshuri bagenda bakura, ni na ko bakwiriye gukomeza kwigishwa isuku n’imikorere y’umubiri kugeza ubwo bazaba bujuje ibyangombwa byo kwita ku nzu babamo. Bakwiriye gusobanukirwa akamaro ko kwirinda indwara binyuze mu kurinda no kwita ku mbaraga z’urugingo rwose kandi bakwiriye no kwigishwa uko bakwifata mu gihe cy’indwara n’impanuka bisanzwe kandi byoroheje. Amashuri yose akwiriye kwinjiza muri gahunda y’amasomo isomo ryerekeye isuku n’imikorere y’umubiri, kandi uko bishobotse kose akaba afite ibikoresho by’imfashanyigisho mu kwigisha imiterere y’umubiri, uko ukora n’uburyo bwo kuwitaho.Ub 204.2

    Hari ingingo zimwe akenshi zidashyirwa mu nyigisho y’imikorere y’umubiri kandi zagombye gufatwa ko ari ingingo zifite agaciro gakomeye cyane ku mwigishwa kuruta byinshi mu by’ubuhanga bikunze kwigishwa muri iri somo. Nk’ihame fatizo ry’imyigishirize yose muri izi ngingo, urubyiruko rukwiriye kwigishwa ko amategeko agenga ibyaremwe ari amategeko y’Imana, ndetse ko yavuye ku Mana rwose nk’uko Amategeko Cumi ari. Amategeko agenga imikorere y’umubiri wacu Imana yayanditse ku mwakura wose, ku mukaya wose no ku karandaryi k’umubiri kose. Kwica ayo mategeko, waba ubitewe n’uburangazi cyangwa ubikoze nkana, ni icyaha ku Muremyi wacu.Ub 204.3

    Mbega ukuntu ari ngombwa ko abantu bahabwa ubumenyi burambuye kuri ayo mategeko! Amabwiriza y’isuku mu byerekeye imirire, imyitozo ngororamubiri, kwita ku bana, kuvura indwara, n’izindi ngingo nk’izo, bikwiriye kwitabwaho cyane kuruta uko bisanzwe byitabwaho.Ub 205.1

    [Igihe ibyo byigisho bitangwa], ni ngombwa gushimangira impinduka intekerezo zigira ku mubiri n’izo umubiri utera mu ntekerezo. Ingufu z’amashanyarazi ziva mu bwonko zitewe n’uko intekerezo ziri gukora, ni zo ziha ubuzima umubiri wose, kandi kubw’ibyo zikaba ari umufasha w’ingirakamaro cyane mu kurwanya indwara. Ibi bikwiriye gusobanurwa neza. Izindi ngingo zikwiriye kugaragazwa ni imbaraga z’ubushake bwo guhitamo ndetse n’akamaro ko kwitegeka haba mu gusigasira ubuzima no kubuzahura. Hakwiriye kugaragazwa ingaruka zibabaza cyane kandi zirimbura zikomoka ku burakari, kutishima, kwikanyiza, cyangwa gusayisha. Ku rundi ruhande hakwiriye kugaragazwa imbaraga itangaje itanga ubugingo iboneka mu kurangwa n’umunezero, kutikanyiza no gushima.Ub 205.2

    Hari ukuri kuboneka mu mikorere y’umubiri, ni ukuri dukeneye kuzirikana kandi uko kuri kuri mu byanditswe ndetse kuravuga kuti: “Umutima unezerewe ni umuti mwiza; ariko umutima ubabaye umutera konda.” Imigani 17:22.Ub 205.3

    Imana iratubwira iti: “Mwana wanjye, ntukibagirwe ibyigisho byanjye; ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye: kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, ukazarama, ndetse ukagira n’amahoro.” “Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose.” Nanone Ibyanditswe biravuga biti: “Amagambo anezeza ni nk’ubuki; aryohera ubugingo bw’umuntu, agakomeza ingingo ze.” Imigani 3:1,2; 4:20, 22; 16:24.Ub 205.4

    Urubyiruko rukeneye gusobanukirwa neza n’ukuri kwimbitse kuri inyuma y’icyo Bibiliya ivuga ko Imana “ari isōko y’ubugingo.” (Zaburi 36:10). Ntabwo Imana ari yo nkomoko ya byose gusa, ahubwo ni na Yo bugingo bw’ikintu cyose kibaho. Ubwo bugingo bwayo ni bwo twakira bunyuze mu mucyo w’izuba, mu mwuka mwiza duhumeka, mu byokurya byubaka imibiri yacu kandi bikaduha imbaraga. Tubeshwaho n’ubugingo bwayo isaha ku isaha, ndetse na buri mwanya. Uretse ko impano Imana yatanze zangijwe n’icyaha, impano zayo zose zitanga ubugingo, ubuzima buzira umuze n’ibyishimo.Ub 206.1

    “Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo,” (Umubwiriza 3:11) kandi ubwiza nyakuri buzarindwa bitanyuze mu kwangiza ibyo Imana yaremye, ahubwo bizanyura mu gukurikiza amategeko y’Imana yaremye byose kandi ikaba yishimira kureba ubwiza bwabyo no kubonera kwabyo.Ub 206.2

    Igihe bigisha imikorere y’umubiri, [abarezi] bakwiriye kwita cyane ku buryo butangaje ibikorerwa mu mubiri bifite uburyo bikora n’icyo biba bishaka kugeraho, bakita ku mikoranire itabusanya kandi yuzuzanya y’ingingo zitandukanye. Igihe rero intekerezo z’umwigishwa zizaba zikanguwe zityo, kandi akabasha gusobanukirwa akamaro ko kubaka ubushobozi bw’umubiri, icyo gihe hari byinshi umwigisha ashobora gukora kugira ngo atume habaho gukura gukwiriye n’imico itunganye.Ub 206.3

    Mu bintu bya mbere bigomba kugirwa intego, hakwiriye kubamo inyifato y’impagarike y’umubiri, haba mu kwicara no guhagarara. Imana yaremye umuntu wemye, bityo yifuza ko umuntu atagira igihagararo gusa, ahubwo yifuza ko agira n’ibyiza bishingiye ku ntekerezo n’imico mbonera, ubuntu n’icyubahiro, kwitegeka, ubutwari no kwigirira icyizere. Ahanini iyo myitwarire itezwa imbere no kugira impagarike yemye. Nimutyo umwigisha atange amabwiriza kuri iyi ngingo aba intangarugero kandi akurikiza n’amahame abigenga. Niyerekane uko imyifato itunganye y’impagarike y’umubiri igomba kuba imeze, kandi ashimikiriye ko igomba gukurikizwa iteka.Ub 206.4

    Ibindi bifite akamaro gakurikira inyifato itunganye y’impagarike y’umubiri ni ibyerekeye guhumeka no gutoza ijwi. Umuntu wicara cyangwa agahagarara yemye arusha abandi guhumeka neza. Ariko umwigisha akwiriye gusobanurira abo yigisha akamaro ko guhumeka bakitsa umwuka neza. Niyerekane uburyo imikorere myiza y’imyanya y’ubuhumekero ifasha gutembera kw’amaraso mu mubiri, igaha imbaraga umubiri wose, igatuma umuntu agira ubushake bwo kurya kandi igogorwa rigakorwa neza, bigatera umuntu gusinzira neza, bityo ntibigarure ubuyanja mu mubiri gusa ahubwo bigatuma n’ubwonko bukora neza n’imitekerereze ikaba ituje. Igihe umwigisha agaragaje akamaro ko guhumeka umuntu akitsa umwuka neza, akwiriye no gushimangira kubishyira mu bikorwa. Umwigisha nakoreshe imyitozo ngororamubiri izatuma ibyo bigerwaho, kandi arebe ko iyo myitwarire bayigira akamenyero.Ub 207.1

    Kumenyereza ijwi bifite umwanya w’ingenzi mu kubaka ubushobozi bw’umubiri, kuko bituma ibihaha birushaho kwaguka no kugira imbaraga, bityo bigakumira indwara. Kugira ngo umuntu asome cyangwa avuge neza, reba ko imikaya y’inda igira uruhare ruhagije mu guhumeka, kandi ko imyanya y’ubuhumekero yisanzuye. Ni byiza gukoresha imikaya y’inda cyane kurusha gukoresha iy’umuhogo. Bigenze bityo, kunanirwa gukomeye n’indwara z’ibikatu zibasira umuhogo n’ibihaha zishobora kwirindwa. Hakwiriye gushyirwaho ubwitonzi kugira ngo umuntu asohore ijwi avuga neza mu ijwi rituje kandi ryoroheje, kandi ye kuvuga ubutitsa. Ibyo ntibizatuma umuntu agira ubuzima bwiza gusa, ahubwo bizaba inyongera ikomeye ku gutuma umurimo w’umwigishwa unezeza kandi ukorwe neza.Ub 207.2

    Mu gihe cyo kwigisha izo ngingo, hatangwa amahirwe akomeye kugira ngo herekanwe ubupfapfa n’ibibi byo kwihambira imishumi, imikandara n’imyambaro bibakomeje cyane, ndetse n’indi migirire yose ibangamira imikorere myiza y’umubiri. Hari indwara nyinshi zitabarika abantu barwara ziterwa n’imyambarire yabo icishije ukubiri n’amabwiriza y’ubuzima buzira umuze. Kubw’ibyo rero, amabwiriza yitondewe yerekeye iyi ngingo agomba gutangwa. Umvisha abanyeshuri akaga gakomoka ku kwambara imyambaro ihambira mu rukenyerero cyangwa se igahambira cyane urugingo rw’umubiri urwo ari rwo rwose. Babwire ko bakwiriye kwambara mu buryo butuma bahumeka neza kandi bakaba bazamura amaboko akarenga umutwe nta mbogamizi. Kudakora neza kw’ibihaha ntikubabuza gukura neza gusa, ahubwo kunabangamira igogorwa ry’ibyokurya ndetse no gutembera kw’amaraso, bityo bigatera umubiri wose intege nke. Bene iyo myitwarire yose igwabiza imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge, bityo igakoma mu nkokora iterambere ry’umunyeshuri ndetse akenshi ikamubuza gutsinda.Ub 207.3

    Igihe biga ibyerekeye isuku, umwigisha uzi icyo akora azakoresha umwanya wose abonye kugira ngo yerekane ko isuku ari ngombwa haba ku muntu ku giti cye n’ahamukikije hose. Azashimangira akamaro ko kwiyuhagira buri munsi kugira ngo umuntu agire ubuzima buzira umuze no gutuma intekerezo ze zikangukira gukora neza. Azita cyane kandi ku kamaro k’umucyo w’izuba, kwinjiza umwuka mwiza mu nzu, isuku y’icyumba cyo kuryamamo ndetse n’iy’igikoni. Igisha abanyeshuri ko icyumba cyo kuryamamo kirimo ibyangombwa bitera ubuzima buzira umuze, igikoni gisukuye n’ameza yo kuriraho ateguye neza kandi ariho ibyokurya bitangiza ubuzima, ari byo bizagira uruhare mu gutuma ab’umuryango banezerwa kandi n’abashyitsi bashishoza bakabishima. Ibyo biruta cyane uko basanga igikoresho gihenze mu cyumba cy’uruganiriro. Muri iki gihe dukeneye biruseho kwiga icyigisho Umwigisha mvajuru yigishije mu myaka isaga 2000 ishize agira ati: “Kuko ubugingo buruta ibyokurya, n’umubiri uruta imyambaro.” Luka 12:23.Ub 208.1

    Uwiga ibyerekeye imikorere n’imiterere y’umubiri akwiriye kwigishwa ko umugambi w’ibyo yiga atari uwo kugira ngo yunguke ubumenyi bwerekeye ibifatika n’amategeko agenga umubiri gusa. Ibyo byonyine byazamugirira umumaro muke cyane. Akwiriye gusobanukirwa akamaro ko kuba mu nzu irimo umwuka mwiza, icyumba cye kigomba kwinjizwamo umwuka mwiza; ariko kandi natareka ngo uwo mwuka wuzure mu bihaha bye uko bikwiriye, azahura n’ingaruka zo guhumeka umwuka mubi. Kubw’ibyo rero, bikwiriye kumvikana neza ko isuku ari ngombwa, kandi ibyangombwa bikenewe byose bigatangwa. Nyamara ibyo byose nibidakoreshwa bizaba imfabusa. Ikintu cy’ingenzi gisabwa mu kwigisha ayo mahame, ni ukumvisha neza umwigishwa akamaro kayo kugira ngo nawe azayashyire mu bikorwa abikuye ku mutima.Ub 209.1

    Ijambo ry’Imana rikoresheje ishusho nziza cyane kandi ikora ku mutima, ryerekana agaciro Imana iha imibiri yacu ndetse n’inshingano dufite yo kuyirinda no kuyitaho ngo ikomeze kugubwa neza. Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge.” “Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba, kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.” 1 Abakorinto 6:19; 1 Abakorinto 3:17.Ub 209.2

    Nimutyo abigishwa bacengerwe n’iki gitekerezo kivuga ko umubiri ari urusengero Imana ishaka guturamo, kandi ko rukwiriye kurindwa rukaba rwera, rukaba ubuturo bw’ibitekerezo bihanitse kandi bizira amakemwa. Igihe biga imikorere n’imiterere y’umubiri maze bagasobanukirwa ko “baremwe mu buryo buteye ubwoba butangaza” (Zaburi 139:14), bazuzuzwa umwuka wo kubaha Imana cyane. Aho kugira ngo bangize umurimo w’intoki z’Imana, bazagambirira gukora ibibashobokera byose kugira ngo basohoze umugambi utangaje w’Umuremyi. Bityo bizagera aho bumva ko kumvira amategeko yo kwitungira amagara atari ikibazo kibasaba kwihotora cyangwa kwiyanga, ko ahubwo mu by’ukuri ari umugisha n’amahirwe bitagerwa babonye.Ub 209.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents