Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UBUMENYI NA BIBILIYA

    “Muri byo byose ni ikihe kitazi ko ukuboko k’Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose?” Yobu 12:9.

    Kubera ko igitabo cy’ibyaremwe n’igitabo cy’Ibyahishuwe bigaragaraho ikimenyetso cy’uko byanditswe n’umuhanga umwe, ntibishobora kuvuguruzanya. Bihamya ukuri kumwe bikoresheje uburyo butandukanye n’imvugo zitandukanye. Ubumenyi bugenda buvumbura ibintu bishya bitangaje; nyamara ubwo bumenyi bwifashishije ubushakashatsi bukora, nta kintu na kimwe buzana kivuguruzanya n’ibyo Imana yahishuye igihe icyo kintu cyumvikanye nk’uko bikwiriye. Igitabo cy’ibyaremwe n’ijambo ry’Imana ryanditswe, usanga kimwe gisobanura ikindi. Ibyo bitabo bituma tumenya Imana binyuze mu kutwigisha iby’amategeko ikoreramo.Ub 130.1

    Nyamara imyanzuro yagiye ifatwa mu buryo bukocamye hashingiwe ku bintu bifatika abantu babaga bitegereje mu byaremwe, yagiye itera igisa no kuvuguruzanya hagati y’ubumenyi n’ibyahishuwe; bityo mu muhati wo gusubizaho [ubwuzuzanye hagati yabyo], abantu bagiye bemera umusobanuro bw’Ibyanditswe bupfobya kandi bukarimbura imbaraga y’ijambo ry’ijambo ry’Imana. Abantu batekereje ko iyigamiterere y’ubutaka rivuguruza ubusobanuro bw’ibyo Mose yanditse ku irema. Bavuga ko byasabye imyaka miliyoni nyinshi haba ihindagurika ngo isi ibeho bihereye mu busabusa; kandi kugira ngo bahuze Bibiliya n’ibi bita ihishurwa rivuye mu bumenyi, berekana ko kurema byatwaye iminsi myinshi, bimara ibihe bitazwi byamaze imyaka ibihumbi byinshi ndetse na za miliyoni.Ub 130.2

    Umwanzuro nk’uyu ntukenewe rwose. Ibyanditswe muri Bibiliya ntibivuguruzanya ubwabyo kandi ntibinavuguruza n’inyigisho ziva mu byaremwe. Ku byerekeye umunsi wa mbere wo kurema, Bibiliya iravuga iti: “Buragoroba, buracya: uwo ni umunsi wa mbere.” Itangiriro 1:5. Kandi ibisa n’ibyo bivugwa kuri buri munsi mu minsi itandatu y’icyumweru cy’irema. Ibyanditswe bigaragaza ko ibyo bihe [bikurikirana byo kurema] byagiye biba umunsi ugizwe n’umugoroba n’igitondo, nk’uko biri ku wundi munsi wose uhereye icyo gihe ukageza ubu. Ku byerekeye umurimo wo kurema ubwawo, icyo Imana yahamije ni iki ngo: “Kuko yavuze bikaba, yategetse, bigakomera.” Zaburi 33:9. Mbese ku Mana yari ifite ububasha bwo kuvuga maze isanzure n’ibiririmo byose bikabaho, mubona byari kuyitwara igihe kingana iki ngo ivane isi mu busabusa? Mbese tugomba kurwanya ijambo ry’Imana kugira ngo dusobanure iby’imirimo yakoze?Ub 130.3

    Ni iby’ukuri ko ibisigazwa byavumbuwe munsi y’ubutaka bihamya ukubaho kw’abantu, inyamaswa n’ibimera binini cyane, ugereranyije n’uko bigaragara muri iki gihe. Ibyo bihamya ko ibimera n’inyamaswa byariho mbere y’inyandiko za Mose. Ariko ku byerekeye ibyo bintu, amateka ya Bibiliya atanga ubusobanuro buhagije rwose. Mbere y’umwuzure, ibimera n’inyamaswa byarakuraga cyane kurenza uko biri muri iki gihe. Igihe cy’umwuzure, ubutaka bwarangiritse, habayeho impinduka zikomeye, kandi mu gihe cyo kwisubiranya kw’imitutu yari ku butaka, hari ibihamya byinshi byasigaye byerekana ko hari ubuzima bwigeze kubaho mbere y’icyo gihe. Kubera ko amashyamba magari yarengewe n’ubutaka mu gihe cy’umwuzure, ubu yahindutse uruvange rw’ibintu bivamo peteroli, kandi ni byo bikoze amariba magari ya peteroli n’ibindi biyikomokaho bitwunganira kandi twifashisha muri iki gihe. Ibyo byose uko bigaragazwa, ni ibihamya byinshi bicecetse ariko byerekana ukuri kw’ijambo ry’Imana.Ub 131.1

    Ikindi gisa n’inyigisho zerekeye ihindagurika ry’isi ni izindi nyigisho zivuga ko umuntu yabayeho binyuze mu ihindagurika ryahereye ku tunyabuzima duto tutaboneshwa amaso twaje guhinduka utunyamujonjorerwa maze utunyamujonjorerwa natwo tuza guhinduka ibinyabuzima bigendesha amaguru ane. Ibiramambu, umuntu ni we wabaye umusozo w’agahozo mu gikorwa cyo kurema.Ub 131.2

    Iyo tuzirikanye amahirwe n’ubushobozi umuntu aba afite ngo akore ubushakashatsi; tukazirikana uko arama igihe gito; uko aho akorera hangana urwara; ibitekerezo bye n’imirebere ye bigufi; uko akenshi usanga imyanzuro afata iba igwiriyemo ibinyoma, ariko cyane cyane ibyerekeye ibyabaye mbere y’uko Bibiliya yandikwa; tukazirikana uburyo akenshi ibyo ubuhanga bugeraho bigenda bisubirwamo cyangwa bikagirwa imfabusa; ukareba uburyo uko ibihe bigenda bisimburana bavuga imyaka yashize ngo isi n’ibiyimo bibeho bayigira imyaka za miliyoni myinshi cyangwa se nke; ukareba ukuntu impuguke mu bumenyi zihorana amakimbirane mu byo zitangaza; mbese tuzirikanye ibi byose, mubona dukwiriye kwemera gutesha agaciro icyo Ibyanditswe Byera bivuga kugira ngo dukunde twerekane inkomoko yacu ko twakomotse ku dusimba, ku tunyamujonjorerwa no ku nguge? Ibyanditswe Byera bivuga byeruye kandi mu buryo bworoheje biti: “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana, ni ko yamuremye.” Itangiriro 1:27. None se twirengagize ibyanditswe bivuga ngo: “Mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, w’Imana” (Luka 3:38) igihe byerekana igisekuru giteye ishema kurenza ibindi byose bibarizwa mu ngoro z’abami?Ub 132.1

    Iyo byumvikanye neza, ibyo ubumenyi buhishura n’ibyo tubona mu buzima usanga bitavuruza icyo Ibyanditswe bihamya ku kuntu Imana ihora ikorera mu byaremwe.Ub 132.2

    Abalewi bajyaga baririmba indirimbo yanditswe na Nehemiya bagira bati: “Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru n’ijuru risumba ayandi n’ingabo zaryo zose, n’isi n’ibiyirimo byose, n’inyanja n’ibizirimo byose, kandi ni wowe ubeshaho byose, n’ingabo zo mu ijuru zirakuramya.” Nehemiya 9:6.Ub 132.3

    Ku byerekeye iyi si, Ibyanditswe byera bivuga ko umurimo wo kurema warangiye. “Imana yaruhutse irangije imirimo yayo imaze kurema isi.” Abaheburayo 4:3.Ub 132.4

    Ariko kugeza n’uyu munsi imbaraga y’Imana iracyakoreshwa mu gusigasira ibyo yaremye. Ntabwo umutima utera cyangwa ngo ibihaha bihumeke bitewe n’uko gahunda yashyizweho y’imikorere yabyo ikomeza gukoreshwa n’ingufu karemano byahawe. Igihe cyose ibihaha bihumetse cyangwa umutima utera, icyo kiba ari ikimenyetso kigaragaza ukuntu Imana itwitaho, ikatubeshaho Yo dukesha kubaho, kwinyagambura n’ubuzima bwacu. Kuva ku gasimba gato cyane ukageza ku muntu, icyaremwe cyose gifite ubuzima kibeshwaho n’uburinzi bw’Imana.Ub 133.1

    “Ibyo byose bigutegerereza kugira ngo ubigaburire ibyokurya byayo, igihe cyabyo Biyora ibyo ubihaye, upfumbatura igipfunsi cyawe bigahaga ibyiza,Ub 133.2

    Uhisha mu maso hawe bigahinda umushitsi, ubikuramo umwuka bigapfa,Ub 133.3

    Bigasubira mu mukungugu wabyo, wohereza umwuka wawe bikaremwa,Ub 133.4

    Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya.” Zaburi 104:27-30. “Ikasikazi yahashanjije hejuru y’ubusa, n’isi yayitendetse ku busa, Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma; kandi ibicu ntibitoborwe na yo.Ub 133.5

    Intebe yayo irayikingira imbere, ikayitwikiriza igicu cyayo.Ub 133.6

    Amazi menshi yayashyizeho urugabano, rugeza aho umucyo n’umwijima biherera.”Ub 133.7

    “Inkingi z’ijuru ziranyeganyega, zigatangazwa no gucyaha kwayo,
    Ibirinduza inyanja ububasha bwayo,
    N’ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y’ubwibone,
    Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana,
    N’ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta. Dore ibyo ni ibyo ku mpera y’imigenzereze yayo gusa:
    Ibyo twumva byayo ni bike cyane, ni nk’ibyongorerano.
    Ariko guhinda k’ububasha bwayo, ni nde wabisobanura?”
    Ub 133.8

    Yobu 26:7-10; Yobu 26:11-14:

    “Inzira y’Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru kandi ibicu ni nk’umukungugu utumurwa n’ibirenge bye.” Nahumu 1:3.Ub 134.1

    Nk’uko bamwe mu banyabwenge babivuga, imbaraga ikomeye ikorera mu byaremwe byose kandi ikabeshaho ibintu byose ntabwo ari ihame ryoroheje cyangwa ingufu zibikoresha. Imana ni umwuka; ariko iriho kandi ifite igihagararo, kuko umuntu yaremwe ku ishusho yayo. Kubera ko Imana ifite igihagararo, yihishuriye mu Mwana wayo. Yesu We kurabagirana k’ubwiza bwa Data, akaba ari we shusho ya kamere yayo (Abaheburayo 1:3), yaje ku isi asa n’umuntu. Yaje mu isi ari Umukiza wambaye ubumuntu. Nk’Umukiza wambaye ubumuntu kandi yazamutse mu ijuru, ubu adutakambira mu ijuru. “Usa n’Umwana w’umuntu” ari mu ijuru imbere y’intebe ya cyami y’Imana adusabira. Danyeli 7:13.Ub 134.2

    Intumwa Pawulo ashorewe n’Umwuka Wera yaranditse maze avuga ibya Kristo ko “muri we arimo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose . . . Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.” Abakolosayi 1:16,17. Ikiganza gitengase imibumbe mu kirere, ikiganza kiyifashe igakomeza kuba kuri gahunda yayo, kandi ibintu byose bigakomeza gukorera mu isanzure Imana yaremye bidacogora, ni cyo kiganza cyaterewemo imisumari ku musaraba ku bwacu.Ub 134.3

    Ntitwasobanukirwa ugukomera kw’Imana. Umunyezaburi yaravuze ati: “Uwiteka, intebe ye iri mu ijuru” (Zaburi 11:4); ariko kandi kubw’Umwuka We iri ahantu hose. Yita cyane ku byo yaremye byose kandi ibiba hafi. Umuhimbyi wa Zaburi yaravuze ati:Ub 134.4

    “Ni nde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu, ufite intebe ye hejuru cyane,Ub 135.1

    Akicishiriza bugufi kureba, ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi?” “Ndahungira Umwuka wawe he?
    Ndahungira mu maso yawe he?
    Nazamuka nkajya mu ijuru, uri yo.
    Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo.
    Nakwenda amababa y’umuseke,
    ngatura ku mpera y’inyanja,
    Aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera.
    Ukuboko kwawe kw’iburyo kwahamfatira.
    Ub 135.2

    Zaburi 113:5,6; Zaburi 139:7-10.

    “Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye,
    Umenyera kure ibyo nibwira.
    Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire,
    Uzi inzira zanjye zose. ...
    Ungose inyuma n’imbere,
    Unshyizeho ukuboko kwawe.
    Kumenya ibikomeye bityo, ni igitangaza kinanira,
    Kuransumba, simbasha kukugeraho.”
    Ub 135.3

    Zaburi 139:2-6.

    Umuremyi w’ibintu byose ni we wateganije uburyo butangaje bwo guhuza inzira zikoreshwa n’umugambi zerekezaho, ndetse no guhuza ibyangombwa biboneka n’ubukene buba buriho. Ni we wagennye ko mu bintu bifatika, ku kintu cyifuzwa cyose haboneka uburyo bukwiriye kumara ubwo bukene. Ni We waremye umutima w’umuntu, awuha ubushobozi bwo kumenya no gukunda. Kandi muri we ntashobora gusiga ubugingo bw’umuntu atabumaze ubukene bw’ibyo bwifuza. Nta hame ridafatika, cyangwa ikintu kitagaragara gishobora kumara ubukene n’ibyifuzo by’abantu muri ubu buzima bwo guhangana n’icyaha n’agahinda n’umubabaro. Kwizera itegeko, cyangwa imbaraga, cyangwa ibintu bitarangwaho impuhwe ndetse bitumva no gutaka kwacu ntibihagije. Dukwiriye kumenya iby’ukuboko gushobora byose kuzadukomeza, tukamenya iby’Incuti y’ibihe byose itugirira impuhwe. Dukeneye gufata ikiganza cyuje ubwuzu tukagikomeza, kandi tukizera umutima wuzuye ubugwaneza. Kandi uko ni ko Imana yihishuriye mu Ijambo ryayo.Ub 135.4

    Umuntu wiga ubwiru bw’ibyaremwe mu buryo bwimbitse, azamenya rwose ubujiji bwe n’intege nke ze. Azasobanukirwa ko hari ahantu himbitse ndetse n’ahahanitse cyane adashobora kugeraho. Azasobanukirwa kandi ko hari amabanga atashobora gucengera ngo ayasobanukirwe ndetse ko hari n’ukuri kwagutse kuri imbere ye kutari kwamenyekana. Bene uwo azaba yiteguye kuvuga nk’uwitwa Newton ati: “Meze nk’umwana muto wicaye ku nkombe y’inyanja atoragura utubuyenge n’ibikonoshwa by’ibinyamujonjorerwa kandi imbere yanjye hari inyanja ngari yuzuye ukuri nyamara njye ntacyo nkuziho.”Ub 136.1

    Abanyeshuri bimbika mu kwiga ubumenyi baba bagomba kubona imikorere y’imbaraga itarondoreka mu byaremwe. Ariko umuntu musa utagize ubufasha abona, mu nyurabwenge ye usanga ibyo ibyaremwe byigisha nta kindi bimuhindukira uretse kuvuguruzanya n’urucantege. Ibyaremwe bisomwa mu buryo butunganye binyuze gusa mu ihishurirwa. “Kwizera ni ko kutumenyesha.” Abaheburayo 11:3.Ub 136.2

    “Mbere na mbere, Imana.” Itangiriro 1:1. Ubwenge bwa muntu mu matsiko buba bufite bubaza byinshi ndetse bumeze nk’inuma iguruka ihungira mu nkuge, muri iri jambo honyine ni ho bubonera uburuhukiro. Haba hejuru, no hasi na kure cyane, aho ni ho Rukundo rutarondoreka aba, akorera ibintu byose gusohoresha “imbaraga imyifurize myiza yose.” 2Abatesalonike 1:11.Ub 136.3

    “Kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye.” Abaroma 1:20. Nyamara ubuhamya bwabyo bushobora kumvikana gusa kubwo gufashwa n’Umwigisha wo mu ijuru. “Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N’iby’Imana ni ko biri, nta wabimenya keretse Umwuka wayo.” 1 Abakorinto 2:11.Ub 136.4

    “Uwo Mwuka w’ukuri naza, azabayobora mu kuri kose.” Yohana 16:13. Ibyo ubumenyi buhamya bishobora gusobanurwa mu buryo butunganye binyuze gusa mu gufashwa na wa Mwuka mu itangiriro “wagendagendaga hejuru y’amazi;” gufashwa na Jambo “yaremesheje ibintu byose;” no gufashwa na wa “Mucyo w’ukuri waje mu isi ukamurikira abantu bose.” Kubwo kuyoborwa gusa n’aba tuvuze ni ho ukuri kwimbitse k’ubumenyi gushobora gutahūrwa.Ub 137.1

    Igihe twiga iby’imirimo yakoze, tuzabashishwa gutekereza nka yo binyuze gusa mu kuyoborwa n’Imana Nyirubumenyi bwose.Ub 137.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents