Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    ISABATO

    “Kandi mujye mweza amasabato yanjye; ngo abe ikimenyetso hagati yanjye namwe.” Ezekiyeli 20:20.

    Agaciro k’Isabato nk’uburyo bumwe bw’ingenzi mu burezi karenze uko umuntu yakavuga. Ikintu cyose Imana idusaba, ikitugarurira yabanje kugikungahaza no kugiha ishusho nziza irabagirana ikuzo ryayo. Icyacumi Imana yasabaga Abisirayeli gutanga cyari kigenewe gukoreshwa mu gutuma mu bantu hakomeza kubamo urusengero rw’agahozo rwashushanyaga urusengero rwayo rwo mu ijuru, kandi urwo rusengero rwo ku isi rwari ikimenyetso cy’uko Imana iri ku isi hamwe n’abantu bayo. Bityo rero, umugabane umwe w’igihe dufite Imana idusaba, twongera kugihabwa bushya cyanditsweho izina ryayo kandi kiriho n’ikimenyetso cyayo. Imana iravuga iti: “Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye: kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe . . . kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza.” kuko “iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhuka ku wa karindwi: ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’Isabato akaweza.” Kuva 31:13; 20:11. Isabato ni ikimenyetso cyerekana ububasha bw’Imana yaremye ndetse n’ubw’uko yaducunguye. Isabato yerekana ko Imana ari yo soko y’ubugingo n’ubwenge. Isabato yibutsa ikuzo umuntu yahoranye kera, bityo igahamya umugambi w’Imana wo kuturema bundi bushya mu ishusho yayo.Ub 261.1

    Isabato n’umuryango byombi byashyiriweho muri Edeni, kandi ukurikije umugambi w’Imana, byombi biromatanye ntibishobora gutandukana. Kuri uyu munsi, bitandukanye n’undi munsi uwo ari wo wose, bishoboka ko tubaho ubuzima bwo muri Edeni. Byari umugambi w’Imana ko abagize umuryango bafatanya mu murimo, kwiga, gusenga no kuruhukira hamwe; umugabo akaba umutambyi w’umuryango, kandi umugabo n’umugore bakaba abigisha b’abana ndetse bakanababera incuti magara. Nyamara kubera ko ingaruka z’icyaha zahinduye uko ubuzima bwagombaga kugenda, zakomye mu nkokora iyo gahunda ku rwego rukomeye cyane. Muri iki gihe, usanga se w’abana abona gake cyane mu maso h’abana be. Usanga asa n’udafite rwose igihe cyo kubigisha cyangwa kubaba hafi. Ariko kubw’urukundo rwayo, Imana yashyizeho urubibi umuntu adakwiriye kurenga mu byo asabwa gukora. Isabato Imana yayishyizeho ikiganza cyayo cyuje ubuntu. Mu munsi wayo wera, Imana iha abagize umuryango akanya ko gusabana na yo, gushyikirana n’ibyaremwe ndetse no hagati yabo ubwabo.Ub 261.2

    Kubera ko Isabato ari urwibutso rwashyiriweho kutwibutsa imbaraga z’Imana zo kurema, utubera umunsi uruta indi yose kuko ari igihe twagombye gusabanira n’Imana mu mirimo yakoze. Ni byiza ko mu bwenge bw’abana bumva ko Isabato idakwiriye gutandukanywa n’ubwiza bw’ibyaremwe. Hahirwa umuryango ushobora kujyana n’abawugize bose ku munsi w’Isabato, bakajyana aho basengera nk’uko Yesu n’abigishwa be bajyaga mu isinagogi, bakanyura mu mirima, cyangwa bakambuka inkombe y’ibiyaga cyangwa bakanyura mu dushyamba. Hahirwa umubyeyi w’umugabo n’umubyeyi w’umugore bashobora kwigisha abana babo igitabo cy’ijambo ry’Imana bakanifashisha imfashanyigisho bakuye mu gitabo kibumburiwe abantu bose cy’ibyaremwe. Hahirwa ababyeyi nk’abo bashobora guteranira n’abana babo munsi y’ibiti, ahantu hari umwuka mwiza kugira ngo bige ijambo ry’Imana kandi bahanike indirimbo basingiza Data wo mu ijuruUb 262.1

    Ubwo busabane bushobora kuba umurunga womatanya imitima yabo n’abana babo, bityo bukabomatanya n’Imana kubw’imirunga idashobora gucibwa.Ub 262.2

    Isabato itanga ibihe byiza kandi bifite agaciro katagerwa byo kwiga ibyubaka ubwenge. Nimwige icyigisho cy’ishuri ryo ku Isabato, atari ukureba (mu buryo bwo guhushura) ku isomo icyigisho gishingiyeho ku Isabato mu gitondo, ahubwo ku Isabato nyuma ya saa sita, habeho kwiga icyigisho cy’icyumweru gikurikiyeho, ariko buri munsi muri icyo cyumweru hajye habaho kwiyibutsa ingingo ya buri munsi cyangwa kuyumvikanisha kurutaho. Ibyo bizatuma icyigisho gicengera mu bwenge, kibe ubutunzi butazigera buzimira.Ub 262.3

    Igihe ababyeyi n’abana bariho bumva ikibwirizwa, bakwiriye kwandika imirongo yo muri Bibiliya n’izindi nyandiko umubwiriza asomye ndetse n’ibitekerezo yatanze ayasobanura, kugira ngo nibagera imuhira baze kuyibukiranya. Ubwo buryo buzanakuraho umunaniro abana bakunze kugira akenshi igihe bateze amatwi ikibwirizwa, kandi bizatuma bose bakuza akamenyero ko gutega amatwi no guhuza ibitekerezo.Ub 263.1

    Gutekereza ku nsanganyamatsiko bigishijeho muri ubwo buryo bizakingurira umwigishwa ibigega by’ubutunzi atigeze atekerezaho. Mu buzima bwe azabona ko ibivugwa mu Byanditswe byera ari ukuri ngo:Ub 263.2

    “Amagambo yawe amaze kuboneka, ndayarya, maze ambera umunezero n’ibyishimo byo mu mutima wanjye.” Yeremiya 15:16.Ub 263.3

    “Kandi nzamanikira amaboko ibyo wategetse, ndabikunda; kandi nzibwira amategeko wandikishije.” “Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu, naho yaba izahabu nziza nyinshi,... Kandi ni byo bihana umugaragu wawe; kubyitondera harimo ingororano ikomeye.” Zaburi 119:48; 19:11, 12.Ub 263.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents