Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa buturuka ku nyenyeri

    Inyenyeri na zo zifite ubutumwa bukomeza umuntu wese. Igihe uri muri bya bihe bigera ku bantu bose, igihe umutima utentebutse kandi ikigeragezo kigusumbirije ; igihe hari inzitizi zisa n’aho zitasimbukwa, kandi bikaba bigaragara ko bitagushobokera kugera ku ntego wiyemeje mu buzima, igihe amasezerano wahawe abaye nk’imbuto z’i Sodomu; ni hehe wakura ubutumwa bugutera ubutwari no gukomera nk’ubwo dusanga mu cyigisho n’Imana yadutegetse kwigira ku rugendo ruzira kirogoya inyenyeri zikora?Ub 118.3

    “Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya? Agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira. Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti: “Uwiteka ntareba inzira zanjye; kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Se ntiwari wabimenya? Nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi; ntirambwira, ntiruha; ubwenge bwayo ntiburondoreka. Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga.” “Ntutinye, kuko ndi kumwe na we; ntukihebe, kuko ndi Imana yawe; nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara; kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ni ko gukiranuka kwanjye.” “Kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo, nkubwire nti: “Witinya, ndagutabaye” Yesaya 40:26-29; 41:10, 13.Ub 118.4

    Umukindo wo mu butayu wicwa n’izuba ry’igikatu n’umuyaga w’ishuheri uterura umusenyi. Bene uwo mukindo ukomeza gutoha kandi ukerera imbuto hagati mu butayu. Imizi yawo igaburirwa n’amasōko adakama. Ibara ryawo ry’icyatsi gitoshye rigaragarira kure hejuru y’ikibaya cyumagaye kandi cy’umutarwe. Umugenzi ugiye gupfa, arihangana mu ntwambwe ze ziteguza maze akagera mu mahumbezi y’uwo mukindo no ku mazi atanga ubuzima.Ub 119.1

    Igiti cyo mu butayu ni ikimenyetso cyerekana ukuntu Imana ishaka ko ubuzima bw’abana bayo bumera hano ku isi. Bafite inshingano yo kuyobora abantu banāniwe kandi babuze amahwemo ndetse bagiye kurimbukira mu butayu bw’icyaha, bakaberekeza ku isoko y’amazi abeshaho. Bakwiriye kwereka bagenzi babo Umukiza ubararika agira ati: “Umuntu nagira inyota, aze aho ndi, anywe.” Yohana 7:37.Ub 119.2

    Uruzi rugari kandi rurerure mu bujyakuzimu ruha inzira ngari abakora ingendo zo mu mazi batwara n’ibicuruzwa. Uru ruzi ruhabwa agaciro kuko ari ikintu cyiza cyungura abatuye isi. Ariko se batekereza iki ku migezi mito ihura maze igafatanya gukora uru ruzi rugari? Iyo migezi mito itabayeho, uru ruzi rwakama. Kubaho k’uru ruzi gushingiye kuri utu tugezi duto. Uko ni ko bigenda no ku bantu bahamagariwe kuyobora imirimo ikomeye bubahwa nk’aho kugera ku ntego kw’iyo mirimo ari bo byakomotseho bonyine. Nyamara uko kugera ku ntego kuba kwarasabye gukorana mu budahemuka kw’abakozi bacishije bugufi batabarikandetse abo bakozi nta n’umuntu uba afite icyo abaziho. Inshingano abantu badashimirwa ndetse n’imiruho ititabwaho ni wo mugabane w’abantu benshi bavunika cyane ku isi. Kandi mu gukorerwa batyo usanga benshi batanezerewe na mba. Bumva ko ubuzima bwabo babupfushije ubusa. Ariko rero akagezi karomboreza kaboneza inzira yako, kagenda kanyonyomba hagati y’udushyamba n’ibiti, gakwirakwiza ubuzima, uburumbuke n’ubwiza ku nkombe zako; na ko ni ingirakamaro aho kanyura nk’uko biri ku ruzi rugari. Igihe akagezi gato gashyira uruhare rwako ku buzima bw’uruzi rugari, kaba karufasha mu gusohoza inshingano rutajyaga kwishoboza.Ub 119.3

    Iri ni isomo rikenewe n’abantu benshi. Usanga abantu barakabije guhindura impano bahawe nk’ikigirwamana, kandi ugasanga bifuza cyane kujya mu myanya ikomeye. Hari abantu benshi cyane usanga batabaho ngo batuze, baramutse badahawe icyubahiro, ndetse ugasanga aho kubura icyubahiro, bahitamo kubura akazi. Icyo dukwiriye kwiga ni ugukiranuka ku nshingano twahawe, dukoresha neza imbaraga n’amahirwe dufite kandi tukishimira umurimo Imana iduha.Ub 120.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents