Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kubiba ufite kwizera

    Mu nyigisho zitabarika zigishirijwe ku ntambwe zinyuranye z’imikurire, zimwe mu nyigisho z’ingirakamaro cyane ni izigishirijwe mu mugani Umukiza wacu yaciye werekeye kubiba imbuto. Uyu mugani ufite inyigisho zireba abakuze n’urubyiruko.Ub 107.1

    “Ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu ubibye imbuto mu butaka, akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n’imbuto ziramera zigakura, atazi uko zikuze. Ubutaka bwimeza ukwabwo, ubwa mbere habanza kuba ubwatsi, maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.” Mariko 4:26-28.Ub 107.2

    Urubuto rwifitemo agatimatima kandi ako gatimatima ni ihame Imana ubwayo yashyize mu rubuto; nyamara urwo rubuto ururekeye aho gusa rwonyine ntirwashobora kumera. Umuntu afite uruhare rw’icyo agomba gukora kugira ngo urwo rubuto rukure; ariko kandi hari aho ubushobozi bwe bugarukira. Umuntu agomba kwishingikiriza ku Mana yahuje ibiba n’isarura ikoresheje imbaraga zibihuza kandi zitangaje z’ububasha bwayo.Ub 107.3

    Mu rubuto hari ubuzima, kandi mu butaka hari imbaraga; ariko imbaraga itagerwa idakoreshejwe ku manywa na nijoro, urubuto ntirushobora kumera. Imvura igomba kubobeza imirima yumagaye; izuba naryo rigomba gukwirakwizamo ubushyuhe; kandi ingufu ziva ku bushyuhe nazo zigomba kwinjizwa muri rwa rubuto ruri mu butaka. Ubuzima Umuremyi ubwe yashyize mu rubuto ni we wenyine ushobora kubuhamagara bugasohoka muri rwo. Urubuto rwose n’ikimera cyose bikuzwa n’imbaraga y’Imana.Ub 107.4

    “Imbuto ni ijambo ry’Imana.” “Nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose.” Luka 8:11; Yesaya 61:11. Nk’uko bigenda ku ibiba risanzwe ni na ko biri mu by’umwuka; imbaraga yonyine ishobora gutanga ubugingo ni imbaraga ituruka ku Mana.Ub 107.5

    Umurimo w’umubibyi ni umurimo ukoranwa kwizera. Umubibyi ntashobora gusobanukirwa n’ubwiru bwerekeye kumera no gukura k’urubuto; ariko aba yiringiye ubushobozi Imana ikoresha ikameza urubuto kandi igatuma rwera. Umubibyi anyanyagiza imbuto yiteze ko azajya gusarura byinshi cyane birenze ibyo yabibye. Uko ni ko ababyeyi n’abigisha bagomba gukora, bagategereza umusaruro uzava mu mbuto babiba.Ub 108.1

    Bishoboka ko imbuto nziza yaterwa mu mutima ikigumiramo igihe runaka ntawe uyibona, ntiyigere igaragaza ko yashoye imizi; ariko hanyuma, iyo Mwuka w’Imana ahumekeye uwo muntu, ya mbuto yihishe iramera maze amaherezo ikera imbuto. Mu murimo dukora mu buzima bwacu, ntabwo tuzi imburo izera iyo ari yo. Ntabwo dushinzwe gutanga umuti w’iki kibazo. “Mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera, ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.” Umubwiriza 11:6. Isezerano rikomeye Imana yatanze riravuga riti: “Isi ikiriho, ibiba n’isarura, n’imbeho n’ubushyuhe, n’impeshyi n’urugaryi, n’amanywa n’ijoro ntibizashira.” Itangiriro 8:22. Kubwo kwiringira iri sezerano, umuhinzi ahinga ubutaka maze akabiba imbuto. Mu ibiba ry’iby’umwuka, natwe dukwiriye kugira icyizere cyinshi, tugakora twiringiye isezerano ry’Imana rigira riti: “Ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.” “Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, azagaruka yishima, azanye imiba.” Yesaya 55:11; Zaburi 126:6.Ub 108.2

    Ukumera kw’akabuto kugereranya itangira ry’ubuzima bw’iby’umwuka, naho gukura kw’igihingwa kukagereranywa no gukura kw’imico. Nta buzima bwabaho ngo gukura kwe kubaho. Igihingwa kigomba gukura cyangwa kigapfa. Nk’uko igihingwa gikura bucece, ntube wabibona ariko kigahora gikura, ni ko n’imico ikura. Kuri buri ntambwe yose yo gukura imibereho yacu ishobora gutungana; nyamara umugambi w’Imana kuri twe nusohora, hazabaho iterambere rihoraho.Ub 108.3

    Igihingwa gikura bitewe n’uko cyakira ibyo Imana yatanze bigomba gutunga ubuzima bwacyo. Uko ni ko gukura mu by’umwuka kugerwaho binyuze mu gufatanya n’intumwa z’ijuru. Uko igihingwa gishinga umuzi mu butaka, ni ko natwe tugomba gushinga imizi muri Kristo. Uko igihingwa cyakira umucyo uvuye ku izuba, kikakira ikime n’imvura, ni ko natwe dukwiriye kwakira Mwuka Wera. Nitwerekeza imitima yacu kuri Kristo, azaza muri twe. “Nk’imvura, nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.” “Izuba ryo gukiranuka rizabarasira, rifite gukiza mu mababa yaryo” “Azarabya nk’uburabyo” Tuzashibuka “nk’ingano kandi dutohe nk’umuzabibu.” Hoseya 6:3; Malaki 3:20; Hoseya 14:6.Ub 109.1

    Ingano zirakura “ubwa mbere habanza kuba utwatsi, maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.” Mariko 4:28. Iyo umuhinzi abibye imbuto kandi agatera ikimera, aba agamije kubona umusaruro w’imbuto - akabona umugati wo kugaburira abashonji ndetse n’imbuto zizamugeza ku musaruro w’ubutaha. Uko ni nako Umuhinzi Mukuru wo mu ijuru ategereje kubona umusaruro. Ahora ashaka kwerera mu mitima no mu bugingo by’abayoboke be, kugira ngo binyuze kuri bo, ashobore kwerera no mu yindi mitima n’ubugingo.Ub 109.2

    Gukura buhoro buhoro kw’igihingwa gihereye ku kabuto ni imfashanyigisho mu byo kurera umwana. “Habanza kuba utwatsi, maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.” Mariko 4:28. Uwaciye uyu mugani, ni We waremye akabuto gato cyane maze agaha ibyangombwa byo gutanga ubuzima, kandi ni We washyizeho amategeko agenga imikurire yako. Kandi ukuri kwigishwa muri uyu mugani kwagaragariye rwose mu mibereho ya Kristo ubwe. We Mutware w’ijuru, Umwami w’icyubahiro, yahindutse uruhinja i Betelehemu, kandi yamaze igihe ari umwana utagira kivurira witabwaho na nyina. Mu bwana bwe yavugaga kandi agakora nk’umwana, akubaha ababyeyi be, kandi agashyira mu bikorwa ibyo bamukeneyeho byose mu buryo bwo kubafasha. Nyamara kuva atangiye guca akenge, yakomezaga gukurira mu buntu no kumenya ukuri.Ub 109.3

    Ababyeyi n’abarezi bari bakwiriye kumenyereza urubyiruko kugira ngo kuri buri ntambwe yose y’ubuzima rubashe kugaragaza ubwiza bujyanye n’icyo kigero, kandi ubwo bwiza bugaragare mu buryo karemano nk’uko bimera ku bihingwa biri mu murima.Ub 110.1

    Abana bakiri bato bakwiriye kwigishwa mu buryo buboroheye bujyanye n’ikigero barimo. Bakwiriye gutozwa kunezezwa no gukora inshingano nto kandi zunganira, ndetse bakishimira ibinezeza n’ibintu bisanzwe bijyana n’ikigero cyabo. Ubwana bugereranywa n’icyatsi kikimera cyavuzwe mu mugani kandi icyatsi kikimera kigira ubwiza bwacyo. Abana ntibakwiriye kwihutishwa ngo bafatwe nk’abantu bakuru imburagihe, ahubwo uko bishoboka kose bakwiriye kugumana itoto n’ubwiza biranga imyaka y’ubuto bwabo. Uko imibereho y’umwana irushijeho kuba ituje kandi yoroheje ni ko arushaho kudatwarwa n’ibyaduka kandi ntabusanye n’ibyaremwe, ni na ko kandi arushaho kugwiza imbaraga z’umubiri, iz’intekerezo n’iz’umwuka.Ub 110.2

    Mu gitangaza Umukiza wacu yakoze cyo kugaburira abantu basaga ibihumbi bitanu hagaragaramo imikorere y’imbaraga y’Imana ituma haboneka umusaruro. Yesu akuraho umwenda ukingirije ibyaremwe maze agahishura imbaraga zo kurema ahora akoresha ku bituzanira ibyiza. Mu gikorwa cyo gutuma imbuto zabibwe mu butaka zikura zikaba nyinshi, Kristo watubuye imigati aba akora igitangaza buri munsi. Kubw’igitangaza, ahora atūngīsha abantu bose imyaka iva mu mirima. Ahamagarira abantu bose gufatanya na We kwita ku mbuto zatewe no gukora imirimo ituma haboneka umutsima, kandi kubera iyi mirimo abantu ntibabone imikorere y’Imana. Usanga abantu bafata ibyakozwe n’imbaraga z’Imana babyitirira izindi mbaraga zisanzwe mu byaremwe cyangwa se bakabyiyitirira, kandi akenshi usanga impano Imana itanga bazangiza bazikoresha ibikorwa byo kwikanyiza, bityo zigahinduka umuvumo aho kuba umugisha. Imana irashaka guhindura ibyo byose. Imana yifuza ko ibyumviro byacu byabaye ibihuri bikangurwa bikumva, bityo bigasobanukirwa ukugira neza kwayo kugira ngo impano iduha zitubere umugisha nk’uko yabigambiriye.Ub 110.3

    Ijambo ry’Imana no guhabwa ubugingo bwa Yo ni byo biha akabuto ubuzima; kandi mu kurya impeke zeze kuri ako kabuto natwe duhabwa kuri ubwo buzima. Ibi ni byo Imana ishaka ko dusobanukirwa neza. Ishaka ko n’igihe twakira ibyokurya bya buri munsi tuba dukwiriye kuzirikana ibyo yadukoreye kandi tukarushaho kwegerana no gusabana na Yo.Ub 111.1

    Hakurikijwe amategeko agenga ibyaremwe yashyizweho n’Imana, igikozwe gikurikirwa n’umusaruro. Gusarura bihamya ko habanje kubiba. Aha nta kwishuka kwahemerwa. Abantu bashobora gushuka bagenzi babo maze bagashimirwa kandi bagaherwa ingororano umurimo batakoze. Ariko ku byaremwe byo nta kwibeshya gushobora kuhaba. Umusaruro ni wo ucira urubanza umuhinzi udakora uko bikwiriye. No mu by’umwuka ibyo ni ukuri ku rwego ruhanitse. Ikibi kiranesha mu bigaragarira abantu gusa ariko si mu kuri nyako. Umwana usiba ishuri nta ruhusa, umunyeshuri w’umunebwe mu masomo, umukozi utarengera inyungu z’umukoresha we, umuntu utari umunyakuri ku nshingano ikomeye yahawe haba mu murimo cyangwa umwuga uwo ari wo wose, igihe cyose ibibi akora bigihishwe, bene uwo ashobora kwirya icyara ngo arakora neza. Nyamara si ko bimeze; ahubwo aba yishuka. Imico ni yo musaruro umuntu akura mu buzima, kandi iyo mico ni yo igena iherezo ry’umuntu, ryaba iry’ubu buzima ndetse n’ubuzima bw’igihe kizaza.Ub 111.2

    Umusaruro uturuka ku kabuto kaba karabibwe. Akabuto kose kera imbuto z’ubwoko bwako. Uko ni na ko bimeze ku mico twizirikaho. Ubugugu, ukwikunda, kwishyira hejuru no kwishakira ibinezeza kamere, birakura bikabyara, bityo iherezo rikaba umubabaro no kurimbuka. “Ubibira mu mubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka, muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.” Abagalatiya 6 :8. Urukundo, impuhwe n’ubugwaneza byera imbuto z’umugisha kandi uwo akaba ari umusaruro utangirika.Ub 112.1

    Imbuto ziratubuka zigatanga umusaruro. Agaheke kamwe k’ingano kagiye kera izindi nyinshi nazo zikajya zibibwa, gashobora gukwiza igihugu cyose imiba. Uko ni ko impinduka ziturutse ku muntu umwe gusa cyangwa igikorwa cy’umwe gishobora gukwira ahantu hose.Ub 112.2

    Mbega uburyo mu myaka myinshi hari ibikorwa by’urukundo byakomotse ku kwibuka wa mukōndo w’amavuta y’igiciro cyinshi yasizwe Kristo! Mbega impano zitabarika zatanzwe mu murimo w’Umukiza biturutse kuri rya turo, «ry’amasenge abiri» (Mariko 12 :42) ryatanzwe n’umupfakazi w’umukene!Ub 112.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents