Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Yobu ageragezwa

    Ku bantu bakunda Imana “abahamagawe nk’uko yabigambiriye” (Abaroma 8:28), amateka y’abantu yanditswe muri Bibiliya abafitiye icyigisho gikomeye cyerekeye umurimo w’umubabaro. Uwiteka aravuga ati: “Muri abagabo bo kumpamya, ko ari jyewe Mana” (Yesaya 43:12). Turi abagabo bo guhamya ko Imana ari nziza, kandi ko ubwiza bwayo buhebuje. “Twahindutse ibishungero by’isi n’iby’abamarayika n’abantu.” 1 Abakorinto 4:9.Ub 158.6

    Kutikanyiza, ari ryo hame ry’ubwami bw’Imana, ni ihame Satani yanga urunuka; kandi ahakana ko iryo hame ririho. Uhereye igihe intambara ikomeye yatangiriye, Satani yagiye akora uko ashoboye kose kugira ngo agaragaze ko amahame agenga imikorere y’Imana ari ayo kwikanyiza, kandi uko ni ko asobanurira abakorera Imana bose. Umurimo wa Kristo ndetse n’uw’abitirirwa izina rye bose, ni uwo kunyomoza ibyo Satani avuga.Ub 158.7

    Yesu yaje yambaye umubiri w’umuntu kugira ngo agaragarize kutikanyiza mu buzima bwe bwite. Kandi abantu bose bemera iryo hame bagomba kuba abakozi bakorana na Yesu bagaragaza iryo hame mu bikorwa. Guhitamo icyiza kubera ko ari cyiza; guhagararira ukuri n’iyo byasaba kubabazwa no gutanga ubugingo bwawe; - “Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Yesaya 54:17.Ub 159.1

    Mu bihe bibanza by’amateka y’isi havuzwemo imibereho y’umuntu umwe Satani yashojeho iyi ntambara ikomeye akamurwanya.Ub 159.2

    Ubuhamya Imana irondora imitima yatanze kuri Yobu, umukurambere wo mu gihugu cya Usi, ni ubu ngo: ‘Nta we uhwanye na we ku isi, ni umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi.”Ub 159.3

    Satani yareze Yobu ikirego cyuzuye urwangano agira ati: “Ariko se, ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa? Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? . Ariko rambura ukuboko kwawe, ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”Ub 159.4

    Uwiteka asubiza Satani ati: “Dore, ibyo atunze byose biri mu maboko yawe; keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe.”Ub 159.5

    Satani amaze kumva ko Imana imuhaye uburenganzira, yirara mu byo Yobu yari afite byose arabitsemba: amashyo n’imikumbi, abagaragu n’abaja, abahungu be n’abakobwa be; kandi “amuteza ibishyute bibi, bihera mu bworo bw’ikirenge bigeza mu gitwariro.” Yobu 1: 8-12; 2:5-7.Ub 159.6

    Icyo gikombe gisharira Yobu yanyweragaho cyaje kwiyongeraho ikindi kintu kibabaje cyane. Incuti ze, zabonaga ko ibyago bye ari igihano gitewe n’icyaha cye, zongereye gushenguka n’umutwaro by’umutima we zimushinja ko yakoze ibibi.Ub 159.7

    Nubwo yasaga n’uwatereranwe n’ijuru n’isi, Yobu yashikamye ku kwizera Imana kwe no kuba indahemuka, bityo n’intimba nyinshi no guhagarika umutima arataka ati:Ub 160.1

    ” Umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye;
    ” Icyampa ukampisha ikuzimu;
    Ukandindira mu bwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira;
    Ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka.”
    Ub 160.2

    Yobu 10:1, 14:13.

    “Dore ndatakishwa no kugirirwa urugomo, ariko sinumvirwa;
    Ndatabaza, nta rubanza rutabera ruhari.. . .
    Yanyaze icyubahiro cyanjye,
    Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye,
    “Incuti zanjye z’amagara zose ziranzinutswe;
    N’abo nakundaga bampinduye abanzi...
    “Mungirire imbabazi, mwa ncuti zanjye mwe!
    Kuko ukuboko kw’Imana kunkozeho.
    Murandenganiriza iki, mukangirira uko Imana ingize?”
    “Iyaba nari nzi aho nyibona, ndetse ngo nshyikire intebe yayo...

    Dore nigira imbere, ariko ntihari, nasubiza inyuma, nkayibura.
    Mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera, na ho sinyiharuzi,
    Yihisha mu kuboko kw’iburyo kugira ngo ntayibona.
    Ariko izi inzira nyuramo; nimara kungerageza,
    Nzavamo meze nk’izahabu.”
    “Naho yanyica, napfa nyiringira.”
    ” Ariko jye ubwanjye, nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,
    Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,
    Nzareba Imana mfite umubiri. Nzayireba ubwanjye;
    Amaso yanjye azayitegereza, si ay’undi.”
    Ub 160.3

    Yobu 19:7-21; 23:3-10; 13:15; 19:25-27.

    Yobu yagenjerejwe nk’uko yari yizeye. Yaravuze ati: “Nimara kugeragezwa, nzavamo meze nk’izahabu.” Yobu 23:10. Uko ni ko byaje kugenda. Kubera kudatezuka kwe, yagaragaje imico mbonera ye n’imico y’Imana yari ahagarariye. “Uwiteka aherako aramwunamura, amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.... Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere.” Yobu 42: 10-12.Ub 161.1

    Ku mateka y’abantu bafatanyije imibabaro na Kristo binyuze mu kwiyanga harimo Yonatani dusanga mu Isezerano rya Kera na Yohana Umubatiza, wo mu Isezerano Rishya.Ub 161.2

    Yonatani yagombaga kuzima ingoma kuko yari umwana w’umwami, nyamara yari azi neza ko Imana itabimwemereye. Yiyemeje kuba incuti magara ya Dawidi wari wahawe uwo mwanya wo kuzaba umwami, maze Yonatani yemera gushyira ubuzima bwe mu kaga bityo arinda ubuzima bwa Dawidi. Yonatani kandi yabaye indahemuka kuri se mu bihe by’umwijima ubwo ingoma ya se yari igeze mu mahenuka, kandi amaherezo yaje gupfana na se. Izina rya Yonatani ryanditswe mu bitabo byo mu ijuru, kandi ku isi naho ni umuhamya ugaragaza ko urukundo rutikanyiza rubaho ndetse ko rufite imbaraga.Ub 161.3

    Ubwo Yohana Umubatiza yazaga ari integuza ya Mesiya, yakangaranije ishyanga ry’Abisirayeli. Yavaga mu mudugudu ajya mu wundi agakurikirwa n’imbaga y’abantu b’ingeri zose. Ariko igihe Uwo Yohana yari yarahamije yazaga, ibintu byose byarahindutse. Ya mbaga y’abantu yakurikiye Yesu, maze bigaragara ko umurimo wa Yohana wari uri kurangira vuba. Ariko ibyo ntibyacogoje ukwizera kwa Yohana. Yaravuze ati: “Uwo akwiriye gukuzwa naho jye nkwiriye kwicisha bugufi.” Yohana 3:30.Ub 161.4

    Igihe cyarashize, maze ingoma Yohana yari yarategerezanyije ibyiringiro ntiyahangwa. Mu nzu y’imbohe ya Herode, ahantu hatageraga umwuka mwiza, nta n’umudendezo nk’uwo yari afite mu butayu, aho ni ho yari ategerereje kandi ari maso.Ub 162.1

    Nta kugaragaza intwaro kwariho cyangwa kumena inzugi z’inzu y’imbohe, ariko gukizwa kw’abarwayi, kubwirizwa k’ubutumwa bwiza no guhemburwa kw’imitima y’abantu, byahamyaga umurimo Kristo yaje gukora.Ub 162.2

    Igihe yari mu bwigunge mu kasho, nk’uko byari kugendekera Shebuja, yabonye inzira yagombaga kunyuramo, nuko Yohana yemera gufatanya umubabaro na Kristo. Intumwa zo mu ijuru zabanye na Yohana kugeza mu mva. Abo mu isanzure bose, baba abo ku isi yacumuye n’abo ku yandi masi ataracumuye, bose babonye igihamya cy’uko Yohana Umubatiza yakoze umurimo utarangwa no kwikanyiza.Ub 162.3

    Kandi ku bantu bose bo mu bisekuru uhereye icyo gihe, kuva kera kose, uwabaga ababazwa yahumurizwaga n’ubuhamya bw’imibereho ya Yohana Umubatiza. Ari ababaga bari mu nzu y’imbohe, ababaga bamanitswe ku giti bagiye kwicwa, ababaga bashyizwe mu muriro, baba abagabo n’abagore babayeho mu myaka amagana yaranzwe n’umwijima, bongerwaga imbaraga no kwibuka Yohana uwo Kristo yavuzeho agira ati: “Ndababwira ukuri yuko mu babyawe n’abagore, hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza.” Matayo 11:11.Ub 162.4

    “Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga, mvuze ibya Gidiyoni n’ibya Baraki n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta; .... n’ibya Samweli n’iby’abahanuzi, baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka, no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare, no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota, no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara, no kunesha ingabo z’abanyamahanga.Ub 162.5

    “Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse. Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza. Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu nzu y’imbohe: bicishwaga amabuye, bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa, bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa, bakagirirwa nabi; yemwe, n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo ndetse no mu masenga.Ub 162.6

    “Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza kubwo kwizera kwabo, nyamara ntibarahabwa ibyasezeranijwe, kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.” Abaheburayo 11:32-40.Ub 163.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents