Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Daniyeli, intumwa yari ihagarariye ijuru

    Igihe Daniyeli na bagenzi bari i Babuloni, mu busore bwabo, byasaga n’aho bari bafashwe neza cyane ugereranije n’uko Yosefu yari afashwe mu myaka ya mbere y’ubuzima bwe muri Egiputa. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo, ntibabuze guhura n’ibigeragezo bikomeye byibasira imico yabo. Abo basore b’Abayuda bakomokaga mu muryango wa cyami bakuwe iwabo hari horoheje maze bajyanwa mu mujyi uhebuje indi ubwiza mu mijyi y’i Babuloni. Babajyana mu ngoro y’umwami ukomeye cyane ndetse baza gutoranywa ngo bigishirizwe kuzakorera umwami imirimo ikomeye. Aho ibwami harangwaga ibibi bikabije ndetse no gusayisha, abo basore bari bakikijwe n’ibigeragezo byinshi kandi bikomeye. Kubera ko abasengaga Yehova bari barajyanyweho iminyago i Babuloni, ibikombe byo mu nzu y’Uwiteka byari byarashyizwe mu ngoro y’ibigirwamana by’ i Babuloni. Kuba umwami wa Isirayeli ubwe yari afunzwe n’Abanyababuloni, ibyo byose abari barabatsinze babivugaga birata ko ari igihamya kibagaragariza ko idini yabo n’imigenzo byabo bisumba idini y’Abaheburayo n’imigenzo yabo. Nyamara kandi mu bihe byari bimeze bityo, mu gukorwa n’isoni no gusuzugurwa byari byaratewe n’uko Isirayeli yari yarishe amategeko y’Imana, Imana yahaye Babuloni icyubahiro cy’isumbwe ryayo, ukwera kw’amategeko yayo ndetse n’imigisha itabura ikomoka ku kumvira. Ubu buhamya Imana yabutanze ibunyujije mu nzira imwe rukumbi bwagombaga kunyuramo, ibunyuza mu bantu bari barakomeje kuba indahemuka n’abizerwa.Ub 55.3

    Daniyeli na bagenzi bahuye n’ikigeragezo gikomeye mu itangira ry’umurimo wabo. Itegeko ryavugaga ko ibyokurya byabo bigomba kuva ku meza y’umwami ryagaragazaga ko umwami abishimiye ndetse n’uko yabifurizaga kugubwa neza. Ariko kubera ko umugabane umwe w’ibyo byokurya wabaga wabanje guturwa ibigirwamana, ibyokurya bivuye ku meza y’umwami byabaga byaterekerejwe. Iyo abo basore bemera kubirya, byari gufatwa ko bemeye kwifatanya n’umwami mu kubaha ibigirwamana. Kumvira Uwiteka kwabo kwababuzaga kugira uruhare na ruto muri uko kubaha ibigirwamana. Nta nubwo bahangaye kwikururira ingaruka mbi gukabya no gusayisha bigira ku gukura mu by’umubiri, iby’ubwenge n’iby’umwuka.Ub 56.1

    Daniyeli na bagenzi be bari barigishijwe neza amahame y’ijambo ry’Imana. Bari barize guhara iby’isi bakabigurana iby’umwuka, barize gushaka ubutunzi bw’agahebuzo, kandi babiboneye ingororano. Imico yabo yo kwirinda ndetse no gukomera ku nshingano yabo nk’abari bahagarariye Imana yatumye bakuza imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge ndetse no mu by’umwuka ku rwego ruhanitse. Abo basore uko ari bane barangije inyigisho zabo, babasuzumiye hamwe na bagenzi babo biganaga kandi bategurirwaga kuzahabwa inshingano zikomeye mu bwami bwa Babuloni, ariko basanze “nta n’umwe uhwanye na Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azariya.” Daniyeli 1:19.Ub 56.2

    Ibwami i Babuloni hari hateraniye intumwa zihagarariye ibihugu byose. Harimo intiti zifite impano zihebuje kandi zihariye, abafite impano kamere nyinshi, kandi babaga bajijutse cyane bafite amashuri ahanitse mu rwego rw’isi. Nyamara nta muntu n’umwe basanze ahwanye n’abo banyagano b’Abayuda. Haba mu by’imbaraga z’umubiri, uburanga, imbaraga z’ubwenge no mu bumenyi bw’indimi ntawashoboraga kugereranywa nabo. “Mu ijambo ryose ry’ubwenge no kumenya, icyo umwami yababazaga, yabonaga barusha abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubwe cumi.” Daniyeli 1:20.Ub 56.3

    Kubwo kudateshuka ku kubaha Imana, ndetse no kutadohoka ku kwitegeka, ubupfura bwa Daniyeli n’uko yari atandukanye n’abandi mu kubaha n’ikinyabupfura byatumye mu busore bwe umwami w’umupagani yakoreraga amutonesha kandi aramukunda. Mu minsi yose y’ubuzima bwe, ntabwo iyo mico mbonera yigeze ihinduka. Bidatinze, umwami yamuzamuye mu ntera amugira Minisitiri w’Intebe w’ubwami bwa Babuloni. Ku ngoma z’abandi bami bakurikiyeho no kugeza igihe ubutegetsi bwa Babuloni bwasenywaga, ubwami bugahangurwa n’ubundi bwami, Daniyeli yakomeje kurangwa n’ubwenge, akomeza kuba umutegetsi ukomeye, afite imigenzereze izira amakemwa, agira ikinyabupfura n’umutima mwiza kandi ibyo byose bifatanye no kudakebakeba ku mahame agenderaho ku buryo byabaye ngombwa ko n’abanzi be ubwabo bahamije ko ” ... Bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro, kuko yari umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.” Daniyeli 6:4.Ub 57.1

    Uko Daniyeli yomatanaga n’Imana n’umutima we wose, ni ko umwuka w’ububasha bwo guhanura wamuzagaho. Mu gihe abantu bamuhaga icyubahiro kubw’inshingano yari afite z’ibwami no kubika amabanga yaho, Imana yaramukujije, imuha icyubahiro cy’ikirenga kuko yari intumwa yayo iyihagarariye, kandi imwigisha gusoma no gusobanura ubwiru bw’ibihe bizaza. Kubwo gukorana n’uwari uhagarariye Ijuru, byabaye ngombwa ko abami b’abapagani bamenya Imana ya Daniyeli. Umwami Nebukadinezari yaravuze ati: “Ni ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, ni umwami w’abami kandi ni yo ihishura ibihishwe.” N’umwami Dariyo mu itangazo yoherereje “abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe, batuye isi yose,” yubashye “Imana ya Daniyeli” kuko ari yo Mana nzima ihoraho iteka ryose, ubwami bwayo ntibuzarimburwa kandi ubutegetsi bwayo buzahoraho iteka ryose;” .... Ni yo irokora igakiza , ikora ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no mu isi.” Daniyeli 2: 47; 6:25-27.Ub 57.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents