Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Imbaraga ya Kristo ihindura

    Muri abo bigishwa cumi na babiri, bane bagombaga gukora umurimo ukomeye, kandi buri wese mu cyerekezo cyihariye. Mu rwego rwo gutegura ibyo, Kristo yabigishije nk’ubonera ibintu byose mbere y’igihe. Yakobo yagombaga kuzicwa urupfu rutunguranye yicishijwe inkota; Yohana waramye kurusha abandi bigishwa yagombaga gukurikira Umwami we mu murimo no mu karengane; Petero yagombaga kujya ku ruhembe rw’imbere arenga ibyatandukanyaga abantu byari bimaze igihe kirekire, maze akageza ubutumwa bwiza ku bapagani. Yuda wari ufite umurimo ukomeye mu bavandimwe be, yari afite umugambi yitaga ko ari mwiza, ariko ntiyatekerezaga ku musaruro azavanamo. Abo ni bo bahoraga bahangayikishije Kristo, kandi ni bo bakiraga amabwiriza adahwema ndetse arimo gushishoza yahoraga abagezaho.Ub 89.2

    Petero, Yakobo na Yohana bakoraga ibishoboka byose kugira ngo bahore hafi y’Umwigisha wabo kandi icyifuzo cyabo cyarasubijwe. Mu bigishwa bose uko bari cumi na babiri, abo batatu bari bomatanye na We cyane mu mubano bari bafitanye. Ariko Yohana we yashoboraga kunyurwa ari uko gusa agiranye na we ubusabane budasanzwe, kandi ibyo yabigezeho. Igihe yaganiraga na Yesu bwa mbere ku nkombe ya Yorodani, ubwo Andereya yari amaze kumva Yesu maze akihutira kujya guhamagara umuvandimwe we Yohana, Yohana uyu yicaye atuje, maze atwarwa no gutega amatwi insanganyamatsiko zitangaje [Yesu yigishaga]. Yakurikiye Umukiza kandi agahora amuteze amatwi abishishikariye. Ariko kandi Yohana ntiyari inziramakemwa. Ntabwo yari umugwaneza, yewe nta n’ubwuzu yagiraga. We n’umuvandimwe we bitwaga: “abana b’inkuba.” Mariko 3:17. Yohana yari umwibone, yakundaga icyubahiro kandi yari umunyamahane; ariko hirya y’izo nenge zose, Umwigisha wavuye mu ijuru yamubonagamo umutima urangwa n’umwete, ukuri n’urukundo. Yesu yacyashye kwishakira inyungu ze bwite kwe, ntiyamuha ibyo yari arangamiye, kandi agerageza ukwizera kwe. Nyamara Umukiza yamuhishuriye icyo umutima we wifuzaga cyane ari cyo: ubwiza bw’ubutungane, ndetse n’urukundo rwe ruhindura. Yesu yabwiye Se ati: “Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe” Yohana 17:6.Ub 90.1

    Yohana yari afite kamere yifuzaga urukundo cyane, akifuza kugirirwa impuhwe no kuba mu itsinda ry’incuti ze. Yiyegerezaga Yesu cyane, akamwicara iruhande maze akamwegamira mu gituza. Muri icyo gihe, umucyo n’ubugingo bivuye mu ijuru byamucengeragamo nk’uko izuba n’ikime bicengera mu rurabyo. Yitegerezaga Umukiza amuramya kandi amugaragariza urukundo kugeza ubwo gusa na Kristo no gusabana na We byaje guhinduka icyifuzo cye rukumbi, kandi mu mico ye hagaragariraga imico y’ Umwigisha we.Ub 90.2

    Yohana yaravuze ati: “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana: kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye, kuko batayimenye. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora, icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we, kuko tuzamureba uko ari. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneze, nk’uko uwo aboneye.” 1 Yohana 3:1-3.Ub 91.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents