Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UBURYO BWO KWIGISHA

    «Ni yo iha umuswa kujijuka, n’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga.» Imigani 1:4.

    Mu myaka myinshi yashize inyigisho z’uburezi zagiye zibanda cyane ku gufata mu mutwe. Ubu bushobozi bwo gufata mu mutwe bwakoreshejwe ku rwego ruhanitse, ariko izindi mbaraga z’ubwenge zo ntizatejwe imbere kuri urwo rwego. Abanyeshuri bakoreshaga igihe cyabo bigana umwete ngo buzuze ubumenyi mu mitwe yabo kandi ugasanga buke cyane muri bwo ari bwo bashobora gukoresha gusa. Uko ni ko urugingo rw’umubiri rugenga ubwenge n’imitekerereze rwaremerezwaga no kurupakiramo ibintu byinshi rudashoboye kwakira no gufata; bityo ntirube rugishoboye kugira imbaraga n’umwete wo kwikoresha maze rukanyurwa no kwishingikiriza ku mitekerereze n’imyumvire by’abandi.Ub 241.1

    Abantu bamwe bamaze gusobanukirwa n’ibibi by’ubwo buryo bw’imyigishirize, barabwanze bajya ku ruhande ruhabanye nabwo. Mu mitekerereze yabo, icyo umuntu akeneye gusa ni uguteza imbere ibimurimo. Uburezi nk’ubwo bujyana umwigishwa ku kumva ko yihagije, bityo ibyo bikamutandukanya n’isoko y’ubumenyi n’imbaraga nyakuri.Ub 241.2

    Uburezi bwibanda ku kumenyereza ubushobozi bwo gufata mu mutwe, ndetse bukaganisha mu gucogoza imitekerereze yihariye y’umuntu ntagire icyo yitekerereza ubwe, bene iyo myigishirize si iyo guhabwa agaciro. Iyo umwigishwa adakoresheje ubushobozi bwe bwo kwitekerereza, ngo abashe kwifatira icyemezo, ntashobora gutandukanya ukuri n’ibinyoma; bityo azajya atsindwa n’ibigeragezo mu buryo bworoshye. Usanga gukurikira imihango n’imigenzo bimworohera.Ub 241.3

    Hari ukuri kwirengagizwa muri rusange, nubwo kutabura kuzana akaga. Uko kuri ni uko ari gake cyane ikinyoma kigaragara nk’uko kiri. Ikinyoma cyemerwa binyuze mu kwivanga n’ukuri cyangwa kwiyomeka ku kuri. Kurya ku giti kimenyekanisha icyiza n’ikibi byazaniye ababyeyi bacu ba mbere akaga gakomeye, kandi no muri iki gihe, kwemera uruvange rw’icyiza n’ikibi ni byo ntandaro yo kurimbuka kw’abagabo n’abagore benshi. Ubwenge bw’umuntu wishingikiriza ku mitekerereze y’abandi, byanze bikunze, bitinde bitebuke buzayobywa.Ub 241.4

    Dushobora kugira ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi binyuze gusa mu kwishingikiza ku Mana kwa buri wese. Buri muntu ku giti cye akwiriye kwigira ku Mana binyuze mu Ijambo ryayo. Twahawe ubushobozi bwo gutekereza kugira ngo tubwifashishe kandi Imana ishaka ko tubukoresha. Iraturarika igira iti: “Nimuze tujye inama.” Yesaya 1:18. Iyo twishingikirije ku Mana, ni bwo dushobora kugira ubwenge bwo “kwanga ibibi no gukunda ibyiza.” Yesaya 7:15; Yakobo 1:5.Ub 242.1

    Mu myigishirize nyakuri yose, kwita ku muntu ku giti cye ni ingenzi. Mu myigishirize ye, Kristo yigishaga abantu muri rusange ariko akagira umwihariko wa buri muntu ku igiti cye. Kubwo kumenyana no kubana na buri mwigishwa, Yesu yashoboye gutoza abigishwa cumi na babiri. Akenshi iyo yabaga yihereranye n’umuntu umwe, ni ho yatangaga amabwiriza ye afite agaciro gakomeye cyane. Mu iteraniro rya nijoro ryabereye ku musozi wa Elayono yagejeje ubutunzi bwe buhebuje ku mwigishamategeko wubahwaga, kandi ku iriba ry’i Sukara, Yesu yahaye umugore wari insuzugurwa ku butunzi bwe buhebuje; kuko muri abo babaga bamuteze amatwi yababonagamo umutima ufite ubwuzu, intekerezo zifungutse ndetse n’umwuka witeguye kwakira. Ndetse n’imbaga y’abantu akenshi yamukurikiraga, Kristo yashoboraga kuzirikana buri muntu wese uyirimo ku giti cye. Yavuganaga na buri wese ataziguye kandi yakoraga ku mutima wa buri wese. Yitegerezaga mu maso h’ababaga bamuteze amatwi, akabona kurabagirana ko mu maso habo bityo ibyo bikaba ikimenyetso cyihuse cyerekana ko ukuri kwageze mu bugingo bwabo, maze mu mutima we naho hakumvikana gusābwa n’ubwuzu n’umunezero.Ub 242.2

    Kristo yashoboraga kubona ubushobozi buri mu muntu wese. Ntawe yirengagizaga bitewe n’uko agaragara inyuma kudatanga icyizere cyangwa ibyaba bimukikije bigaragara ko ari imbogamizi. Yahamagaye Matayo amusanze aho yasoresherezaga, naho Petero n’abavandimwe be yabahamagaye bari mu bwato bariho baroba amafi, nuko abasaba kumwigiraho.Ub 243.1

    Muri iki gihe, kwita ku gutera imbere kw’abantu ku giti cyabo no kubashyiraho umutima byihariye biracyakenewe mu murimo w’uburezi. Hari abasore n’inkumi basa n’aho nta cyizere batanga nyamara bakaba bafite impano, ikibazo kikaba gusa ari uko zidakoreshwa. Ubushobozi bwabo bwihishe ahantu bitewe n’uko abigisha bananiwe kubutahura. Mu bahungu n’abakobwa benshi bagaragara inyuma ko badasamaje bameze nk’amabuye atabajwe neza, ushobora kubasangamo igikoresho cy’agaciro kenshi kitazabasha guhangarwa n’ubushyuhe cyangwa umuraba cyangwa kotswa igitutu. Umwigisha nyakuri nazirikana icyo abo yigisha bashobora kuzahinduka, mu myigishirize ye azajya yita ku gaciro kabo. Azajya yita kuri buri munyeshuri, kandi ashake uko ateza imbere impano zose z’uwo munyeshuri. Nubwo umunyeshuri yaba adatunganye, umuhati wose akoreshwa kugira ngo akurikize amahame y’ukuri uzaterwa umwete.Ub 243.2

    Urubyiruko rwose rukwiriye kwigishwa ko kwimenyereza gushyira mu bikorwa ibyo biga ari ngombwa ndetse bifite imbaraga. Uku kwimenyereza gushyira mu bikorwa ni ko shingiro ryo gushobora gutunganya inshingano nk’uko bikwiriye kuruta kwishingikiriza ku buhanga kavukire cyangwa impano bafite. Iyo hatabayeho gushyira mu bikorwa, impano z’agatangaza umuntu afite ntacyo zimara, ariko iyo abantu bafite impano zisanzwe maze zikayoborwa kandi zigakoreshwa neza bituma bakora ibitangaza. Ubwenge dushima umusaruro bugeraho, bugira akamaro cyane iyo bufatanije n’umwete umuntu agira ubutadohoka.Ub 243.3

    Urubyiruko rukwiriye kwigishwa kugira intego yo guteza imbere ubushobozi bwabo bwose, bwaba ubugaragara ko bufite intege nke ndetse n’ubukomeye. Usanga umubare munini w’urubyiruko uhitamo amasomo amwe bumva muri kamere yabo bakunda. Iri ni ikosa abantu bakwiriye kwirinda. Ubushobozi kamerano [bw’umuntu] bwerekana icyerekezo cy’ibyo uwo muntu yakora mu buzima bwe, kandi igihe bufite icyerekezo cyiza, buba bukwiriye gutezwa imbere. Na none kandi, abantu bakwiriye kuzirikana ko imico mbonera n’umurimo utanga umusaruro mu cyerekezo icyo ari cyo cyose, ushingira ahanini ku kuntu uburezi bubiteje imbere byombi, kandi ibyo biva ku kwitoza guhozaho nta gukebakeba.Ub 244.1

    Umwigisha akwiriye iteka kwigisha mu buryo bworoshya inyigisho kandi butanga umusaruro witezwe. Akwiriye kwigisha akoresha imfashanyigisho cyane, ndetse n’igihe yigisha abanyeshuri bakuru, akwiriye kwigengesera kugira ngo ubusobanuro bwose atanze bube bworoshye kandi bwumvikana. Abanyeshuri benshi nubwo baba bafite imyaka myinshi y’ubukure, mu bwenge no gusobanukirwa baba bakiri bato.Ub 244.2

    Ubwuzu ni ikintu cy’ingenzi mu burezi. Kuri iyi ngingo, hari igitekerezo cy’ingirakamaro kiri mu ijambo ryigeze kuvugwa n’umukinnyi w’icyamamare. Musenyeri w’i Kantibari yamubajije impamvu mu mukino abakinnyi bakurura intekerezo z’ababateze amatwi ku rugero rukomeye binyuze mu kuvuga ibintu by’ibihimbano, mu gihe akenshi ababwirizabutumwa bwiza bo bakora ku ntekerezo zabo ku rugero rworoshye kandi bo baba bavuga ibintu bifatika bitari ibihimbano. Uwo mukinnyi yarasubije ati: «Nyakubahwa, nyemerera kuvuga ko impamvu yumvikana: Bishingiye mu mbaraga z’ubwuzu. Iyo turi imbere y’abantu tuvuga ibintu by’ibihimbano nk’aho ari ukuri, naho mwe iyo muri ku ruhimbi muvuga ibintu by’ukuri nk’aho ari ibihimbano.»Ub 244.3

    Igihe umwigisha ariho yigisha, aba akora kandi avuga ibintu by’ukuri bigaragara, kandi akwiriye kubivugana imbaraga zose n’ubwuzu biva ku kumenya ukuri n’agaciro kabyo.Ub 245.1

    Buri mwigisha yari akwiriye kureba ko umurimo akora uganisha ku musaruro runaka uzwi neza. Mbere yuko agerageza kwigisha icyigwa runaka, yari akwiriye kuba afite umugambi usobanutse kandi wumvikana mu ntekerezo ze, kandi akwiriye kumenya icyo yifuza kugeraho. Ntiyari akwiriye kwicara ngo anyurwe n’uko yigishije isomo runaka igihe cyose umunyeshuri atari yasobanukirwa n’ihame riri muri iryo somo, ngo yumve neza ukuri kwaryo, kandi ngo abe ashobora gusobanura neza icyo yize.Ub 245.2

    Igihe cyose hazabaho kuzirikana umugambi ukomeye w’uburezi nyakuri, urubyiruko rukwiriye gushishikarizwa gutera intambwe rujya mbere kugeza aho ubushobozi bwarwo bushobora kubemerera kugera hose. Ariko mbere yo gutangira kwiga amasomo yo hejuru, nimutyo rubanze rumenye neza amasomo y’ibanze. Ibi akenshi abantu ntibabyitaho. Ndetse no mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’amakuru, usanga abasore n’inkumi batazi neza amasomo y’uburezi ari rusange. Abanyeshuri benshi bakoresha igihe cyabo biga imibare yo ku rwego rwo hejuru nyamara badashobora kubara no gucunga ibintu byoroheje. Benshi biga iyigamvugo bagamije kumenya gufata ijambo no kuvugira mu ruhame nyamara batazi gusoma mu buryo burimo ubuhanga kandi bunyuze. Abantu benshi barangije kwiga ibyo kuvugira mu ruhame usanga badashobora kwandika inyandiko ku ngingo runaka ndetse n’inyuguti isanzwe ntibayandike uko bikwiriye.Ub 245.3

    Kumenya neza iby’ingenzi kandi by’ibanze mu burezi ntibikwiriye kuba icyangombwa umwigishwa agomba kuba yujuje ngo yemererwe kwinjira mu masomo y’icyiciro cyisumbuye gusa, ahubwo bikwiriye no kuba igipimo gihoraho cyifashishwa mu kwemeza niba akomeza amasomo akimuka.Ub 245.4

    Muri buri shami ryo mu mashuri, habamo amasomo agomba guhabwa agaciro kandi y’ingenzi kurenza ayateganyirijwe ubumenyi bwa tekiniki. Reka dufate urugero ku iyigandimi. Ni ngombwa kandi ni ingenzi ko umuntu amenya ururimi rwe rwa kavukire, akamenya kurwandika no kuruvuga neza atajijinganya, kuruta kumenya indimi z’amahanga zaba izigikoreshwa n’izitagikoreshwa. Nyamara nta bumenyi umuntu yakura mu kwiga amategeko y’ikibonezamvugo bunganya akamaro no kwiga ururimi rumwe ukarusobanukirwa ku rwego ruhanitse. Kwiga uru rurimi bishobora kuzanira imibereho y’umuntu kugubwa neza cyangwa umuvumo.Ub 245.5

    Ikintu cy’ibanze kigaragaza imvugo nziza ni uko iba itarimo ibinyoma cyangwa amahomvu, irimo amagambo yuzuye ubugwaneza n’ukuri ari byo- “imvugo yumvikana igaragaza ineza yuzuye umutima.” Imana iravuga iti: “Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose, n’ibishimwa byose, ni haba hari ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira.” Abafilipi 4:8. Ibyo nibiba ari byo biri mu ntekerezo, ni byo bizaba n’imvugo.Ub 246.1

    Ishuri rihebuje andi umuntu yigiramo uru rurimi ni umuryango; ariko bitewe n’uko akenshi umurimo ukorerwa mu muryango wirengagizwa, iyo nshingano iharirwa umwarimu kugira ngo afashe abanyeshuri be kubaka imico ikwiriye mu mivugire.Ub 246.2

    Umwarimu ashobora gukora uko ashoboye kugira ngo ace burundu ingeso mbi umwana yaba afite ikomoka ku muvumo akura aho arererwa, mu baturanyi ndetse no mu muryango. Usanga izo ngeso zirimo kuzimura, gusebanya no kujorana. Mu kurwanya ibi, bizamusaba gukoresha imbaraga n’umuhati wose. Umvisha abigishwa ko bene iyi myifatire igaragaza kutagira umuco n’uburere n’umutima w’impuhwe. [Iyo myifatire] ituma umuntu ataba umuntu ukwiriye mu muryango mugari w’abantu barangwa n’umuco ndetse n’abize muri iyi si, ndetse ntabe yashobora no kubana n’abera bo mu ijuru.Ub 246.3

    Iyo dutekereje umuntu ufite ubugome budasanzwe wica umuntu akamurya, tugira ubwoba bwinshi! Ariko se, ingaruka z’iyo migirire iteye ishozi zaba ari mbi cyane kurenza ishavu n’amakuba bizanwa no gutera umuntu urubwa, kumusebya no kumusesereza? Nimutyo abana, ingimbi n’abangavu, abasore n’inkumi bige icyo Imana ivuga kuri ibi bintu:Ub 247.1

    “Ururimi ni rwo rwica, kandi ni rwo rukiza.” (Imigani 18:21).Ub 247.2

    Mu Byanditswe Byera, abasebanya bashyirwa mu mugabane umwe n’“abanga Imana n’abahimba ibibi, abadakunda ababo, abicanyi n’intababarira ”, “abuzuye kurarikira, indakurwa ku izima, abava mu masezerano n’indyarya.” “Iteka ry’Imana ni uko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa.» Abaroma 1:29,20,32. Umuntu Imana ibara ko azatura i Siyoni, ni “uvuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we,” ” Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, ntashyushye inkuru y’umuturanyi.” Zaburi 15:2,3.Ub 247.3

    Ijambo ry’Imana kandi riciraho iteka no gukoresha amagambo atagira ubusobanuro, afitanye isano no gutukana. Riciraho iteka gushimana uburyarya, gukikira ukuri, amakabyankuru n’uburiganya mu bucuruzi byabaye gikwira mu bantu no mu by’ubucuruzi. “Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee,’ ‘Oya, Oya’; ibirenze ibyo bituruka ku mubi.” Matayo 5:37.Ub 247.4

    “Nk’uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu, ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo, ati “Nagukinishaga.” Imigani 26:18,19.Ub 247.5

    Amagambo agaragaza gusesereza abandi no kuzimura, ni byo byitwa kuneguriza izuru abanduye mu mutima bakoresha bashaka kwerekeza ku kibi batahangara kuvuga beruye. Urubyiruko rukwiriye kwigishwa kwirinda igitekerezo n’intambwe yose iganisha kuri bene iyo migirire nk’uko rwirinda ibibembe.Ub 247.6

    Bishoboka ko mu gukoresha ururimi nta kosa abato n’abakuru batiteguye kwitaho nk’imvugo irangwa no guhubuka no kutihangana. Batekereza ko bihagije kuba basaba imbabazi bavuga ngo: “Byari byandenze, kandi ibyo navuze si byo nashakaga kuvuga mu by’ukuri.” Nyamara Ijambo ry’Imana ryo ntiribifata mu buryo bworoheje butyo. Ibyanditswe biravuga biti:Ub 247.7

    “Mbese wabonye umuntu uhuta amagambo? Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo.” Imigani 29:20.Ub 248.1

    “Umuntu utitangira ku mutima, ameze nk’umudugudu usenyutse, utagira inkike.” Imigani 25.28.Ub 248.2

    Mu kanya nk’ako guhumbya, ururimi rutihangana, ruhubuka kandi rushyanuka rushobora guteza ibyago umuntu adashobora kuzasibanganya mu buzima bwe bwose. Yo! Ni imitima ingahe yashenguwe, incuti zatandukanye, ubuzima bungana bwangiritse biturutse ku magambo ashaririye kandi arangwamo guhubuka yavuzwe n’abantu bagombaga kuba barazaniye abandi ubufasha, kubakiza n’ihumure!Ub 248.3

    “Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.” Imigani 12:18.Ub 248.4

    Umwe mu mico iranga abantu umwana akwiriye by’umwihariko kwigishwa gukunda no gukuza muri we, ni kwa kwiyibagirwa guha ubugingo bw’umuntu kurangwa n’ineza n’ubuntu bitamusabye kubitekerezaho. Mu byiza byose bihebuje birangwa mu mico, uyu muco wo kwiyibagirwa ni wo uhebuje indi, kandi mu bisabwa ngo umuntu akore umurimo nyakuri wose mu buzima bwe, kwiyibagirwa ni kimwe mu by’ingenzi.Ub 248.5

    Abana bakeneye gushimirwa ibyo bakoze, bakagaragarizwa impuhwe kandi bagaterwa umwete, ariko kubitaho bikwiriye gufatwa mu buryo budatuma bakunda gusingizwa no gushimagizwa. Si byiza kubabwira amagambo adasanzwe, cyangwa gusubiriramo imbere yabo amagambo yabo y’uburyarya n’ubucakura. Umubyeyi cyangwa umurezi uzirikana icyitegererezo nyakuri cy’imico n’ibintu bishoboka byagombye kugerwaho, ntabwo azigera abura kurwanya kwikanyiza. Ntibazashyigikira icyifuzo n’umuhati byo kwerekana ubushobozi n’ubuhanga bwabo. Umuntu ureba kure ahamusumbya uburebure azicisha bugufi; nyamara azagira ishema bityo ntaterwe isoni cyangwa ngo akangaranywe n’uko abantu bagaragara inyuma cyangwa se gukomera kwabo.Ub 248.6

    Ntabwo imico ikura bitewe n’amategeko adakebakeba. Ahubwo ikuzwa no kugendera mu kwera, gukiranuka ndetse n’ukuri. Kandi ahantu hose hari ugutungana k’umutima no kubonera kw’imico, bizagaragarira mu butungane no kubonera kw’ibikorwa no mu magambo atunganye. «Ukunda kugira umutima uboneye, akagira imbabazi mu byo avuga, umwami azaba incuti ye.» Imigani 22:11.Ub 249.1

    Nk’uko biri ku kwiga indimi, ni nako biri ku kwiga irindi somo ryose; bikwiriye gukorwa mu buryo buzongera imbaraga z’imico kandi bukayubaka. Nta rindi somo usanga ibi ari ukuri gukomeye cyane nk’isomo ry’amateka. Nimutyo ibi tubyemere nk’uko ijuru ribibona. Nk’uko akenshi byigishwa, usanga amateka arenze kuba inyandiko zivuga ibyo kwima no kwimurwa kw’abami, ubugambanyi bwaberaga ibwami, gutsinda no gutsindwa kw’ingabo - inkuru ivuga iby’umururumba no kurarikira ubutegetsi, uburiganya, ubwicanyi bukomeye no kumena amaraso. Iyo amateka yigishijwe muri ubu buryo, umusaruro nta kindi waba cyo uretse kubyara amahano. Gusubiramo amagambo ashengura umutima yerekeye ubugome, ubwicanyi bukabije, amahano n’ibikorwa by’ihohotera, ibyo bibiba mu mibereho y’abantu akabuto kazera imbuto nyinshi mu musaruro w’ibibi bizaba mu bantu.Ub 249.2

    Mu mucyo w’Ijambo ry’Imana, ibyiza kurutaho ni ukwiga tukareba impamvu zatumye ingoma zihangwa n’intandaro yo guhanguka kwazo. Nimutyo urubyiruko rwige ayo mateka yanditswe maze rurebe uburyo kugubwa neza kw’amahanga kwagiye gushingira ku kwemera amahame ijuru ryatanze. Mureke bige amateka y’ibihe bikomeye by’ubugorozi byagiye bibaho, maze barebe uburyo ariya mahame mvajuru, nubwo yajyaga yirengagizwa kandi akangwa, abayashyigikiraga bagiye banesha binyuze mu bitambo bitanzeho ubwabo bashyirwa mu nzu z’imbohe no ku mambo bicirwagaho.Ub 249.3

    Kwiga muri ubwo buryo bizabaha imyumvire yagutse kandi yumvikana y’icyo ubuzima ari cyo. Bizafasha abasore n’inkumi kugira icyo basobanukirwa cyerekeye isano bafitanye n’uburyo ari magirirane, uburyo bomatanyirijwe hamwe mu buvandimwe bukomeye bw’umuryango mugari n’ibihugu, ndetse n’uburyo gukandamizwa cyangwa guteshwa agaciro k’umwe bisobanuye igihombo gikomeye cyane kuri bose.Ub 250.1

    Igihe bigishwa imibare, uwo murimo ukwiriye kuba umurimo bagiramo uruhare bagakora. Nimutyo umwana wese ndetse n’urubyiruko be kwigishwa gukora amahurizo ashingiye ku bitekerezwa mu bwenge gusa bidafatika, ahubwo bamenye no gukora ibaruramari nyaryo ku gaciro k’ibyo binjiza n’ibyo basohora. Nimutyo bamenye gukoresha amafaranga uko bikwiriye bakoresheje iyo mibare biga. Baba babona amafaranga bayahawe n’ababyeyi babo cyangwa ari ayo bo ubwabo bironkeye, nimutyo abahungu n’abakobwa bige kwihitiramo no kwigurira imyambaro yabo, ibitabo byabo n’ibindi bya ngombwa bakenera. Uko bazajya bandika amafaranga bakoresheje ni ko bazajya barushaho kumenya agaciro n’imikoreshereze by’ifaranga birenze uko bajyaga kubyiga mu bundi buryo. Iyi myigishirize izabafasha gutandukanya uburyo nyakuri bwo gucunga umutungo, batandukanye ubugugu ku ruhande rumwe no gusesagura ku rundi ruhande. Iki cyigisho kiramutse cyigishijwe neza, cyazabashishikariza kugira umuco wo kugira ubuntu. Bizafasha urubyiruko kwiga gutanga, batabitewe n’amarangamutima y’ako kanya igihe akanguwe, ahubwo bazajya batanga igihe cyose no kuri gahunda.Ub 250.2

    Bigenze bityo, isomo ryose rishobora guhinduka ubufasha mu gukemura ikibazo cy’ingutu mu bibazo bibaho byose, ari cyo cyo gutoza abagabo n’abagore gusohoza neza inshingano bafite mu buzima.Ub 250.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents