Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    GUTOZA ABANA GUKORESHA AMABOKO

    “Kandi mugire umwete wo gutuza, ···. mukoreshe amaboko yanyu.” 1 Abatesalonike 4:11

    Igihe cy’irema, Imana yahaye umuntu gukoresha amaboko ngo bimubere umugisha. Ibyo byari bivuze ko umurimo w’amaboko wagombaga kuba isōko y’iterambere, imbaraga n’umunezero. Imihindukire y’ibintu yazanywe ku isi n’umuvumo w’icyaha, yanazanye impinduka bituma umurimo utagikorwa nk’uko byari biteganijwe katanga ka mbere. Nyamara nubwo muri iki gihe gukora umurimo birushya, bikananiza umubiri kandi bikazana umubabaro, umurimo uracyari isōko y’umunezero n’amajyambere, kandi ni urukuta rukingira umuntu ibishuko. Gukoresha amaboko bicogoza umwuka wo gusayisha mu binezeza kamere, bityo bigatera abantu kurangwa n’umurava, ubutungane no gushikama. Uko ni ko umurimo ugira umwanya mu mugambi ukomeye w’Imana wo kuducungura mu buhanya bw’icyaha.Ub 225.1

    Urubyiruko rukwiriye kwigishwa rugasobanukirwa agaciro nyako k’umurimo. Mubereke ko Imana ari umukozi utagoheka. Ibyaremwe byose na byo bisohoza umurimo wose bisabwa gukora. Gukora biganje mu byaremwe byose, kandi kugira ngo tubashe gusohoza inshingano twahawe, natwe tugomba gukora.Ub 225.2

    Mu murimo dukora, tugomba kuba abakozi bafatanya n’Imana. Imana iduha isi n’ubutunzi buyiriho; ariko tugomba kubutunganya kugira ngo tubukoreshe kandi butume tugubwa neza. Imana ni yo ituma ibiti bimera, ariko twe duconga ibiti tukabaza imbaho bityo tukubaka inzu. Imana yahishe mu butaka izahabu, ifeza, umuringa, ubutare na nyiramugengeri; ariko ibyo dushobora kubibona ari uko dukoze tukiyuha akuya.Ub 225.3

    Nimwerekane ko nubwo Imana yaremye ibintu byose kandi ikaba ari yo mugenga wabyo udahwema, natwe yaduhaye ubushobozi nubwo budahwanye rwose n’ubwayo. Hari ububasha runaka twahawe bwo gutegeka imbaraga zikorera mu byaremwe. Nk’uko Imana yaremye isi n’ibyiza biyitatse iyivanye mu busa, ni na ko natwe dushobora gushyira gahunda n’ubwiza ahantu tubona hari urujijo. Kandi nubwo muri iki gihe ibintu byose byangijwe n’ikibi, igihe dukoze umurimo tukawurangiza twumva tugize ibyishimo nk’ibyo Imana yagize ubwo yitegerezaga isi itunganye maze ikavuga ko “ari byiza cyane.”Ub 226.1

    Ni itegeko ko, umwitozo ushobora kuzanira inyungu urubyiruko kurenza indi myitozo, ni ugukora umurimo w’ingirakamaro. Mu mukino umwana muto akuramo ibimuhuza n’ibituma akura. Kandi iyo mikino igomba kuba iteye ku buryo idateza imbere gukura k’umubiri gusa, ahubwo no gukura mu mitekerereze, no mu by’umwuka. Uko arushaho kungwiza imbaraga n’ubwenge, ikiruhuko kiruta ibindi azagisanga mu gukora imirimo imwe y’ingirakamaro. Ikintu gitoza ukuboko kuba igikoresho cy’ingirakamaro kandi kikigisha urubyiruko kwihanganira gusohoza uruhare rwabo mu kwikorera imitwaro yo mu buzima, bene icyo kintu ni cyo kigera ku ntego kurusha ibindi mu guteza imbere imikurire y’ubwenge n’imico.Ub 226.2

    Abasore n’inkumi bakeneye kwigishwa ko ubuzima bugirwa no gukora umuntu ashishikaye, gusohoza inshingano, kwita ku bandi no ku bintu. Bakeneye kwigishwa mu buryo buzatuma baba abagabo n’abagore b’ingirakamaro kandi bashobora guhangana n’ibibazo bitungurana. Bakwiriye kwigishwa ko kwimenyereza gukora mu buryo bukurikiza gahunda kandi bwiza ari ingenzi, ko bitabarinda kuba ba nyamujya irya n’ino mu buzima gusa, ko ahubwo binafasha mu iterambere muri byose.Ub 226.3

    Nubwo havuzwe kandi hakandikwa byinshi byerekeye agaciro k’umurimo w’amaboko, hari imyumvire iganje ivuga ko gukoresha amaboko bitesha umuntu agaciro. Abasore bafite inyota yo kuba abigisha, abanyamabanga, abacuruzi, abaganga, abacamanza cyangwa gukora indi mirimo itabasaba gukoresha amaboko n’ingufu. Abakobwa bahunga imirimo yo mu rugo maze bakiga amashuri abajyana mu yindi mirimo. Abo bose bakeneye kumenya ko nta mugabo cyangwa umugore uteshwa agaciro no gukora umurimo w’amaboko awukorana ubudahemuka. Igitesha agaciro ni ubunebwe no kuba icyigenge. Ubunebwe butera nyirabwo kudamarara no gusayisha bityo ingaruka ikaba ubuzima budafite icyerekezo kandi bwubatswe ku busabusa, bwiteguye gukuriramo ibibi by’uburyo bwose. [Pawulo yandikiye Abaheburayo agira ati:] “Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha. Ariko niba bumeramo amahwa n’ibitovu, buba buhinyutse, bugeze hafi yo kuvumwa, kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.” Abaheburayo 6:7,8.Ub 226.4

    Byinshi mu byigishwa mu mashuri harimo amasomo menshi atwara igihe cy’abigishwa kandi atari ingenzi mu kubagirira umumaro cyangwa kubazanira umunezero. Nyamara ni ingenzi ko umusore n’inkumi wese amenya gukora inshingano zose zo mu buzima bwa buri munsi. Bibaye ngombwa, umukobwa yareka kumenya Igifaransa n’ubuhanga mu mibare, ndetse ntamenye no gucuranga piyano; ariko ni ngombwa ko amenya guteka umugati mwiza, akamenya kwidodera imyenda neza kandi akamenya gutunganya neza imirimo yo mu rugo.Ub 227.1

    Nta kintu cy’ingirakamaro cyubaka ubuzima bwiza n’umunezero by’abagize umuryango kurenza ubuhanga n’ubwenge umutetsi afite. Bitewe n’ibyokurya biteguwe nabi ndetse bidatera umubiri kugubwa neza, umutētsi ashobora kwangiza cyangwa kwica ubuzima bw’abagize umuryango bakuru ntibabe ingirakamaro naho imikurire y’abana yo ikahadindirira. Cyangwa se kubwo kugabura ibyokurya bihuje n’ibyo umubiri ukeneye, kandi biteye ipfa ndetse biryoshye, umutetsi ashobora kugera ku bintu byinshi bitunganye kimwe n’uko iyo bitagenze bityo abona ibibi byinshi. Burya rero, akenshi kugira umunezero mu buzima bifitanye isano no kuba indahemuka no gukorana umurava mu nshingano zisanzwe.Ub 227.2

    Kubera ko abagabo n’abagore bafite uruhare mu gutunganya ibyo mu rugo, abahungu kimwe n’abakobwa bakwiriye kumenya gutunganya imirimo yo mu rugo. Kumenya gusasa uburiri, gutegura icyumba, koza ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza, guteka, kumesa no kudoda imyenda yabo yacitse, ntabwo ari ubumenyi bwatera umuhungu kutazaba umugabo nyamugabo; ahubwo ubwo bumenyi buzatuma arushaho kunezerwa no kuba ingirakamaro. Ku rundi ruhande, abakobwa baramutse bamenye imirimo ikoreshwa ingufu, bakamenya gukoresha urukerezo n’inyundo n’ibikoresho by’ubuhinzi, baba biteguye neza guhangana n’ibibazo usanga byihutirwa mu buzima.Ub 228.1

    Mureke abana, urubyiruko n’abasore bigishwe na Bibiliya uko Imana yahaye agaciro umurimo ujyana n’imiruho ya buri munsi. Nibasome ibyerekeye “abana b’abahanuzi,” (2 Abami 6:1-7), nubwo bari abanyeshuri, biyubakiraga inzu yo kubamo; kandi baje gukorerwa igitangaza cyo gutarurirwa ishoka yari yaguye mu mazi kandi yari intirano. Nimubasabe gusoma ibya Yesu wari umubaji, n’ibya Pawulo wari umuboshyi w’amahema, kandi akaba yarakomatanyaga imirimo y’ubukorikori n’umurimo uhebuje yakoraga akorera Imana n’abantu. Nibasome ibya wa mwana w’umuhungu wari ufite imigati itanu Yesu yakoresheje muri cya gitangaza gikomeye cyo guhaza imbaga y’abantu. Basome ibya Doruka wadodaga imyenda, [waje gupfa] maze akazurwa kugira ngo akomeze umurimo we wo kubohera abakene imyenda. Nibasome ibyerekeye umugore w’umunyabwenge dusanga mu gitabo cy’Imigani, “Ushaka ubwoya bw’intama n’imigwegwe, akanezezwa no gukoresha amaboko ye;” “ugaburira abo mu rugo, agategeka abaja be imirimo ibakwiriye;” “witegereza umurima akawugura, akawutezamo urutoki...agakomeza amaboko ye;” “uramburira abakene ibiganza... kandi “akamenya neza imico yo mu rugo rwe; kandi ntarye ibyokurya by’ubute.” Imigani 31:13, 15-17,20, 27.Ub 228.2

    Imana ivuga iby’uwo mugore iti: “Umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa. Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye; kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.” Imigani 31:30, 31.Ub 229.1

    Umuryango ukwiriye kuba ishuri rya mbere ry’imyuga ku mwana wese. Kandi uko bishoboka kose, buri shuri ryose rikwiriye kuba rifite ibyangombwa bituma abana bashobora kwimenyereza gukora imirimo y’amaboko. Gukora iyo mirimo bishobora gukemura ibyo abana bajyaga kungukira mu nzu bakoreramo imikino, ndetse hakiyongeraho ko imirimo bayigiramo imyitwarire ifite agaciro.Ub 229.2

    Kwigisha gukora imirimo y’amaboko bikeneye kwitabwaho cyane kurenza uko byari bisanzwe bikorwa. Amashuri yari akwiriye gushingwa ku buryo, ku nyigisho z’ubuhanga buhanitse ndetse n’imico mbonera, yagombye no kugira ibyangombwa bishoboka byose byatuma abana bagira imikurire myiza mu by’umubiri kandi bakunguka n’ubumenyi mu byerekeye imyuga. Bakwiriye kwigishwa iby’ubuhinzi, imyuga itandukanye y’ingirakamaro, ndetse bakigishwa n’iby’ubukungu bw’umuryango, gutegura ibyokurya bituma abantu bagira amagara mazima, kudoda, gukora isuku y’imyambaro, kuvura indwara [zoroheje], n’ibindi. Muri ayo mashuri hari hakwiriye kuba imirima, ahantu hakorerwa ibintu bitandukanye byekeye imyuga, ndetse hakaba n’icyumba bavuriramo abarwayi. kandi buri murimo ugashingwa umwigisha ubifitiye ubushobozi.Ub 229.3

    Umurimo ukwiriye kugira intego ifatika kandi ugakorwa neza. Nubwo umuntu wese akeneye ubumenyi runaka bw’imyuga itandukanye, ni ngombwa ko nibura agira umwuga umwe nibura amenya kurenza indi yose. Igihe barangije ishuri, umusore cyangwa umukobwa wese yagombye kuba afite ubumenyi yungutse bw’umwuga cyangwa umurimo runaka wamuhesha ikimutunga mu buzima bibaye ngombwa.Ub 229.4

    Ibitekerezo bikunze akenshi gutangwa harwanywa kwigisha imyuga mu mashuri ni umutungo mwinshi ubikoreshwamo, ariko urebye ikiba kizavamo, uwo mutungo uba ukwiriye gukoreshwa rwose. Nta wundi murimo twahawe w’ingirakamaro urenze kwigisha urubyiruko, kandi umutungo wose usabwa ngo bikorwe uko bikwiriye uba ukoreshejwe mu buryo nyabwo.Ub 230.1

    Kandi umuntu anarebeye mu ruhande rw’umusaruro uvamo mu by’imari, gutanga umutungo usabwa mu kwigisha imyuga ni ukwiteganiriza nyakuri. Habonetse amashuri nk’ayo, abana bacu b’abahungu batabarika barindwa kuba inzererezi cyangwa kubatwa n’ibiyobyabwenge. Umutungo utangwa ku mirimo y’amashuri y’imyuga, ku byumba n’ibikoresho byigishirizwaho imyuga ndetse n’ubwiyuhagiriro bw’abana wagombye kuba ari wo mwinshi ugereranyije n’uzigamirwa kubaka ibitaro n’ibigo ngororamuco by’urubyiruko. Kandi n’abasore ubwabo bigishijwe kwita ku myuga, ndetse bakaba bafite ubuhanga mu mirimo y’amaboko y’ingirakamaro kandi itanga umusaruro, ni nde washobora kurondora akamaro bafitiye umuryango mugari w’abantu n’igihugu cyabo?Ub 230.2

    Nk’uburyo bwo kuruhuka nyuma y’amasomo, uturimo umuntu akoreye ahantu hanze hari umwuka mwiza, kandi utwo turimo tugatuma umubiri we ukora imyitozo ngororamubiri, bene utwo turimo ni ingirakamaro bikomeye. Nta nzira yakoreshwa mu gutoza umuntu gukoresha amaboko yarusha agaciro ubuhinzi. Hakwiriye gukoreshwa umuhati ukomeye cyane kugira ngo abigishwa bakundishwe kandi bashishikarizwe kwita kuby’ubuhinzi. Nimutyo umwigisha atere abigishwa kwita ku cyo Bibiliya ivuga ku buhinzi: ko byari umugambi w’Imana ko umuntu ahinga ubutaka; kandi ko umuntu wa mbere wari wahawe ubutware bwo gutegeka ibiremwa byose, yahawe ubusitani bwo guhingira; ndetse ko benshi mu bantu babaye ibirangirire ku isi kandi bubahwaga bari abahinzi. Umwigisha niyerekane inyungu n’ibyiza biboneka muri ubwo buzima. Umunyabwenge aravuga ati: “Uburumbuke bw’igihugu ni ubwa bose; umwami na we ubwe atungwa no guhingirwa.” Umubwiriza 5:8. Bibiliya ivuga iby’umuhinzi iti: “Kuko Imana ye imwerekera, ikamwigisha neza.” (Yesaya 28:26). “Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo.” Imigani 28: 18. Umuntu ubeshwaho n’uko yahinze ubutaka akira ibishuko byinshi kandi ashimishwa n’ibyiza bitabarika n’imigisha bidahabwa abakorera mu mijyi minini. Kandi muri iki gihe cyacu aho hari ibyiringirwa byinshi no kurushanwa mu byo gushaka ubutunzi, ugereranyije n’umuntu w’umuhinzi hariho abantu bake cyane bumva bafite ubwigenge mu by’ukuri kandi bafite icyizere gikomeye cyo kugira icyo bunguka mu murimo bakora.Ub 230.3

    Mu kwiga iby’ubuhinzi, nimutyo umwigishwa ye kubwigishwa mu magambo gusa, ahubwo habeho gushyira ubumenyi mu bikorwa. Igihe biga iby’ubumenyi buhanitse bushobora kubigisha ku byerekeye ibyaremwe n’ukuntu bategura ubutaka, agaciro k’imbuto zitandukanye ndetse n’uburyo buruta ubundi mu gutuma haboneka umusaruro, reka bashyire ubumenyi bwabo mu bikorwa. Nimutyo abigisha bafatanye n’abigishwa babo umurimo, kandi berekane umusaruro ushobora kugerwaho binyuze mu gukorana umwete urimo ubuhanga n’ubwenge. Ubwo ni bwo buryo bwiza bwo kubakundisha no kubatera kuzakora uwo murimo w’ubuhinzi mu buryo bwiza cyane. Umugambi nk’uwo, wongeweho imbaraga zikomotse ku gukora imyitozo, hakiyongeraho uruhare rw’urumuri rw’izuba no guhumeka umwuka mwiza, bizatuma abana bakunda gukora umurimo w’ubuhinzi ku buryo benshi mu rubyiruko bazawuhitamo nk’umwuga wabo. Uko ni ko hatangizwa impinduka zishobora kuzagera kure cyane bigatuma abantu bahindura gahunda yo kwimuka mu cyaro bajya kwibera mu mijyi minini.Ub 231.1

    Nitugenza dutyo, amashuri yacu azagira akamaro cyane kuko azagoboka abantu imbaga nini batagira akazi. Abantu ibihumbi byinshi b’impezamajyo n’abashonji bagenda bongera umubare w’abagizi ba nabi buri munsi, bagera aho bashobora kwibeshaho mu buzima bunejeje, buzira umuze, kandi burimo ubwigenge igihe bayobowe mu gukora umurimo urimo ubuhanga kandi witondewe wo guhinga ubutaka.Ub 231.2

    Ibyiza byo kwigishwa umurimo w’amaboko bikenewe no ku bantu bakora indi mirimo y’ubuhanga. Umuntu ashobora kuba ari umuhanga by’intangarugero; ashobora kuba afite ubushobozi bwo gusesengura no kumva ibitekerezo by’abandi vuba; ubumenyi n’ubwenge bye bishobora kumuhesha umwanya mwiza w’akazi; ariko kandi ashobora kuba atujuje ibyangombwa bituma asohoza inshingano zijyanye n’uwo mwanya yahawe. Uburezi bwibanda cyane ku byanditswe mu bitabo butuma umuntu agira imitekerereze itimbitse. Umurimo usaba gukoresha amaboko ibintu bifatika, ushishikariza umuntu kwitegereza neza no kugira ibitekerezo byisanzuye. Iyo umurimo ukozwe neza, bituma umuntu akuza ubwenge mu bifatika ari bwo twita ubukerebutsi. Bakuza ubushobozi bwo gutegura ingamba no kuzishyira mu bikorwa, bikomeza ubutwari no kwihangana, bityo bigatera gukoresha ubushobozi n’ubuhanga.Ub 232.1

    Umuganga ufite ubumenyi shingiro bujyana n’umwuga we abikesheje kwimenyerereza mu gukorera mu cyumba cy’abarwayi, bene uwo azagira ibitekerezo bibanguka mu byo akora, agire ubumenyi buhagije ndetse n’ubushobozi mu kwita ku ndembe zihutirwa. Azaba afite ibyangombwa byose bishobora kubonerwa gusa kwigishwa ariko ari nako ashyira mu bikorwa ibyo yiga.Ub 232.2

    Umupasitoro, umubwirizabutumwa n’umwarimu bose bazabona ibyo bahindura mu bantu byiyongera cyane igihe bizagaragara ko bafite ubwenge n’ubuhanga bisabwa mu nshingano z’imirimo ifatika mu buzima bwa buri munsi. Kandi akenshi kugera ku ntsinzi, ndetse ahari n’ubuzima bw’umubwirizabutumwa ubwabwo, bishingira ku bumenyi ngiro afite. Ubushobozi bwe bwo gutegura ibyokurya, kugira ibakwe mu guhangana n’impanuka n’ibintu bitunguranye kandi byihutirwa, kuvura indwara, kubaka inzu cyangwa urusengero igihe ari ngombwa, ibyo byose akenshi ni ibipimo byerekana itandukaniro ryose riboneka hagati yo kugera ku ntego ze no kutazigeraho mu murimo we.Ub 232.3

    Mu kwiga, abanyeshuri benshi bashobora kubona uburezi bw’agaciro gakomeye igihe bashoboye kwishakira ibyo bifashisha mu myigire yabo. Aho gufata imyenda, cyangwa kwishingikiriza ku kwihotora kw’ababyeyi, nimutyo abasore n’inkumi bamenye kwibeshaho. Nibiba bityo bazamenya agaciro k’amafaranga, ak’igihe, ak’imbaraga n’ak’amahirwe bafite, bityo bazahura n’ibigeragezo bike cyane byo kugira ingeso mbi y’ubunebwe no kwaya umutungo bafite. Ibyigisho byo gucunga umutungo neza, kunoza umurimo, kwiyanga, gucunga umutungo winjiza mu buryo bufatika, ndetse no kugira intego ihamye, ibyo byose nibabifata neza, bizababera umugabane w’ingenzi mu byo bagomba kuzuza kugira ngo bahangane n’urugamba rw’ubuzima. Byongeye kandi isomo ryo kumenya kwishakira ibimwunganira umunyeshuri azaba yarize, kizazana ingaruka zagutse kugeza ubwo ikigo cy’ishuri yigamo kitikorera umutwaro wo kugira imyenda amashuri menshi yagiye idindizwa no kutishyurwa kwayo.Ub 233.1

    Nimutyo urubyiruko rwumve neza igitekerezo cy’uko uburezi ruhabwa butagendereye kubigisha guhunga inshingano zigaragara ko zidashimisha mu buzima ndetse n’imitwaro iremereye. Ahubwo bamenye ko uburezi bahabwa bugamije koroshya umurimo binyuze mu kwigishwa uburyo bwiza bw’imikorere no gufata intego zihanitse. Nimubigishe ko intego nyakuri y’ubuzima atari iyo kwigwizaho inyungu nyinshi, ko ahubwo ari ukubaha Umuremyi wabo bakora uruhare rwabo mu murimo ugomba gukorerwa isi, kandi baramburira ikiganza gufasha abanyantege nke n’abaswa.Ub 233.2

    Imwe mu mpamvu zikomeye zituma umurimo w’amaboko usuzugurwa muri rusange, ni ukuntu utitabwaho n’uburyo n’abawukora bawukora nta kubitekerezaho. Abantu bemera kuwukora kubera itegeko cyangwa igitsure, si uko baba babihisemo. Umukozi nawe ubwe ntawushyiraho umutima we, bityo muri wo ntiyiyubahe cyangwa ngo atere abandi kumwubaha. Inyigisho yerekeye gukoresha amaboko zikwiriye gukosora iri kosa. Ikwiriye gukuza mu wiga akamenyero ko gukora ibintu bizira amakemwa kandi bitunganye. Ni byiza kwigisha abanyeshuri gukorana ubuhanga no gukurikiza gahunda. Bakwiriye kumenya gukoresha igihe neza no guha agaciro ikintu cyose. Ntibakeneye kwigishwa uburyo bwiza bwo gukora gusa, ahubwo banakeneye gucengezwamo umwuka wo guhora bashaka kurushaho kunoza ibyo bakora. Reka intego yabo ibe iyo gutuma umurimo bakora uba umurimo unoze ku rwego ruhanitse ubwenge n’amaboko bye bishobora gukora.Ub 233.3

    Uburezi nk’ubwo buzatuma abasore n’inkumi bataba imbata z’umurimo, ahubwo bazahinduka abagenga bawo. Ubwo burezi buzoroshya umurimo wari ukomeye cyane, kandi buzahesha agaciro n’umurimo wari uciye bugufi hanyuma y’indi yose. Umuntu ureba umurimo w’amaboko akawukerensa, akawukora awudebekeye kandi awusuzuguye, ntashyireho umwete ngo awukore neza, azabona ko umubereye umutwaro umuremereye. Ariko ababona ubuhanga mu murimo uciye bugufi hanyuma y’indi yose, bazawubonamo agaciro n’ubwiza, kandi bazashimishwa no kuwukorana gukiranuka n’ubuhanga.Ub 234.1

    Abasore n’inkumi bigishijwe muri ubwo buryo, igihe cyose bazaba ari abiringirwa, ibyo bazahamagarirwa gukora byose mu buzima, bazatuma umwanya bahawe uba uw’ingirakamaro kandi wubahwe.Ub 234.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents