Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    ISHURI RYO MU IJURU

    “Zizabona mu maso hayo, izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.” Ibyahishuwe 22:4.

    Ijuru ni ishuri; ibyigwa ni ibiri mu isanzure, naho Uhoraho akaba ari we mwigisha. Ishami ry’iryo shuri ryatangijwe mu murima wa Edeni; kandi inama y’agakiza nimara gusohozwa, imirimo y’uburezi izongera gutangizwa mu ishuri ryo muri Edeni.Ub 312.1

    “Ibyo ijisho ritigeze kureba, n’ibyo ugutwi kutigeze kumva, ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”1 Abakorinto 1:9. Binyuze mu Ijambo gusa, ni ho umuntu ashobora kumenya bene ibyo bintu; kandi naryo riduhishurira bike.Ub 312.2

    Kubw’ibyo, umuhanuzi wo ku kirwa cya Patimosi asobanura aho ishuri ryo mu ijuru rizaba riri muri aya magambo:Ub 312.3

    “Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize....[Kandi jyewe Yohana] mbona ururembo rwera, Yerusalemu nshya, rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.” Ibyahishuwe 21:1, 2.Ub 312.4

    “Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa n’ukwezi; kuko ubwiza bw’Imana ari bwo buruvira, kandi Umwana w’Intama ari we tabaza ryarwo” Ibyahishuwe 21:23.Ub 312.5

    Hari amateka avugwa hagati y’ishuri ryatangijwe muri Edeni mu itangira ry’isi n’ishuri rizabaho nyuma yo gutsembwa kw’icyaha: Ni amateka y’iyi si; amateka yo gucumura k’umuntu n’imibabaro yahuye nayo, amateka y’igitambo Imana yatanze, n’ayerekeye kuneshwa k’urupfu n’icyaha. Ibyangombwa byari bigize iryo shuri rya mbere ryo muri Edeni ntabwo byose bizarangwa mu ishuri ryo mu buzima buzaza dutegereje. Nta giti kimenyekanisha icyiza n’ikibi kizongera kutubera intandaro y’igishuko. Nta mushukanyi uzabayo kandi nta n’ikindi kintu kizaba intandaro yo gukora ikibi. Imico y’abazaba bari muri ubwo buzima izaba yaratsinze kugeragezwa n’ikibi, kandi nta muntu n’umwe ikibi kizaba cyagiraho ubushobozi.Ub 312.6

    Yesu aravuga ati: “Unesha, nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo, kiri muri Paradiso y’Imana.” Ibyahishuwe 2:7. Uburenganzira bwo kurya ku giti cy’ubugingo cyari muri Edeni bwasabaga kugira ibigomba kuzuzwa, kandi amaherezo ubwo burenganzira bwaje gukurwaho. Ariko impano zo mu buzima buzaza zo ntizikuka kandi zizahoraho iteka ryose.Ub 313.1

    Umuhanuzi yeretswe “uruzi rw’amazi y’ubugingo, rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama.” “Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo.” “Kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi, kuko ibya mbere bishize.” Ibyahishuwe 22:1; 22:2; 21:4.Ub 313.2

    “Kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi;
    Bazaragwa igihugu kugeza iteka ryose;
    Bazaba ishami nitereye,
    Umurimo w’intoki zanjye umpesha icyubahiro.”
    Ub 313.3

    Yesaya 60:21

    Umuntu namara gukomorerwa uburenganzira bwo kubonana n’Imana, akarebana na yo amaso ku maso, azongera kwigishwa n’Imana: “Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye kuri wa munsi.... Bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye.” Yesaya 52:6.Ub 313.4

    “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu, kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo, kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo.” Ibyahishuwe 21:3.Ub 313.5

    “Aba ni abavuye muri urwa mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo, babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama. Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro: . Ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyocyere cyose, kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami azabaragira, akabuhira amasoko y’amazi y’ubugingo.” Ibyahishuwe 7:14-17.Ub 313.6

    “Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose.” 1Abakorinto 13:12.Ub 314.1

    “Zizabona mu maso hayo, izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.” Ibyahishuwe 22:4.Ub 314.2

    Aho mu ijuru, igihe umwenda utwikiriye mu maso hacu uzaba wakuweho, maze amaso yacu akabasha kwitegereza ya si y’ubwiza tureba ubu duhunyeza; igihe tuziteregereza neza ibyiza bihebuje byo mu kirere tugerageza kureba twifashishije ibyuma kabuhariwe bireba kure cyane; ubwo imbaraga irimbura y’icyaha izaba yakuweho, isi yose izagaragara mu bwiza bw’Umwami Uwiteka Imana yacu. Mbega ibintu byo kwigwa bizaba biri imbere yacu! Aho ni ho uzaba yiga ubuhanga buhanitse azashobora gusoma amateka y’irema kandi ntazigera abona ikintu na kimwe kimwibutsa itegeko ry’icyaha. Azashobora gutega amatwi injyana z’amajwi meza y’ibyaremwe, ariko ntabwo azigera yumvamo igisigisigi cy’amaganya cyangwa agahinda. Ibyaremwe byose azabibonamo inyandiko imwe rukumbi - mu isanzure rigari nimurebe “izina ry’Imana mu nyuguti nini cyane.” Kandi haba ku isi, cyangwa mu nyanja, cyangwa mu kirere nta kimenyetso cy’ikintu kibi kizaharangwa.Ub 314.3

    Ahongaho hazongera kurangwa ubuzima nk’ubwo muri Edeni, ubuzima bwo kwibera mu murima no mu busitani. “Bazubaka amazu bayabemo; kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo; ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi; kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo.” Yesaya 65:21, 22.Ub 314.4

    Ntihazigera habaho ikintu kiryana kandi kirimbura nk’uko Uwiteka abivuga ati: “Kandi ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.” Yesaya 65:25. Icyo gihe umuntu azakomorerwa ingoma ye yinyagishije, kandi ibindi byaremwe bizamuyoboka; inyamaswa z’inkazi zizagwa neza, kandi abanyabwoba bahinduke abiringirwa.Ub 315.1

    Umwigishwa azaba afite imbere ye amateka atagira iherezo kandi y’ubutunzi butarondoreka. Hashingiwe ku cyo Ijambo ry’Imana rivuga, umwigishwa azerekwa amateka uko yakabaye kandi azabasha kumenya amahame ayobora uruhererekane rw’ibiba mu mibereho ya muntu. Ariko muri iki gihe uwo mwigishwa aracyareba ibirorirori, kandi ubumenyi bwe ntibushyitse. Azabona ibintu byose bigaragara neza igihe azaba ahagaze mu mucyo w’iteka ryose.Ub 315.2

    Ubwo ni bwo azabona imbere ye amateka yerekeye intambara ikomeye yatangiye mbere y’irema kandi izarangira igihe gusa isi izagera ku iherezo. Amateka y’uko icyaha cyatangiye; ay’uburinganya bukomeye n’imikorere yabwo yihishe; ay’ukuri kudakebakeba kwatsinze ikibi; ibyo byose bizashyirwa ahagaragara. Umwenda ukinze utandukanya isi y’ibigaragara n’ibitagaragara uzakurwaho maze ibintu byose by’agahebuzo bishyirwe ahagaragara.Ub 315.3

    Igihe tuzabona kugira neza kw’Imana mu mucyo w’ubwiza bw’iteka ryose ni ho tuzasobanukirwa n’uburyo abamarayika b’Imana batwitayeho n’uko batugobokaga. Abatuye mu ijuru bagiye bagira uruhare mu byo abantu banyuramo. Bazaga ku isi bambaye imyenda irabagirana nk’umurabyo; ubundi bagiye baza mu ishusho y’abantu, bambaye imyambaro nk’iy’abagenzi bigendera. Bagiye bemera gucumbikirwa n’abantu; bagiye bayobora abagenzi bagoswe n’umwijima w’icuraburindi. Bagiye baburizamo imigambi y’abangizi kandi bakayobya imyambi y’umurimbuzi.Ub 315.4

    Nubwo abategetsi b’iyi si batabizi, nyamara ibihe byinshi abamarayika bafataga ijambo mu nama zabo. Abantu bagiye babarebesha amaso yabo. Abantu bagiye bumva ihamagara ryabo babararika. Haba mu byumba by’inama no mu nkiko, intumwa mvajuru zaburaniraga abantu barenganywaga n’abakandamizwaga. Baburijemo imigambi mibisha kandi bahagaritse ibibi byashoboraga kuzanira abana b’Imana akaga n’umubabaro. Ibyo bintu byose bizahishurirwa abigishwa bazagira amahirwe yo kwiga mu ishuri ryo mu ijuru.Ub 315.5

    Umuntu wese uzaba acunguwe azasobanikirwa n’umurimo ukomeye abamarayika bakoze mu buzima bwe. Umumarayika wamurinze uhereye akiri muto cyane; umumarayika warinze intambwe ze kandi agakingira umutwe we mu munsi w’amakuba; umumarayika wabanye na we mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu; umurayika washyize ikimenyetso ku gituro yaruhukiyemo, kandi akaba ari we wabaye uwa mbere kumuramutsa mu gitondo cy’umuzuko - mbega umunezero umuntu azagira wo kuganira n’uwo mumarayika, no gusobanukirwa amateka n’uburyo ijuru ryagobokaga mu buzima bwa buri muntu, ndetse n’amateka y’ubufatanye bw’abo mu ijuru mu mirimo yose yakorewe inyokomuntu!Ub 316.1

    Icyo gihe ibyajyaga bihagarika abantu umutima byababayeho mu buzima bizasobanurwa. Ibyo twarebaga bikatubera urujijo n’urucantege, imigambi yaburijwemo n’imishinga yagwabijwe, ibyo byose bizagaragara ko ari umugambi ukomeye cyane, umugambi uhebuje kandi utabura kugera ku ntsinzi, ndetse ko byari gahunda itabusanya y’ijuru.Ub 316.2

    Ahongaho, abantu bose baranzwe n’umwuka wo kutikanyiza bazabona imbuto z’imihati yabo. Umusaruro uturuka ku ihame ryose ritunganye n’igikorwa cyose cy’inyamibwa twakoze uzagaragara. Ni umusaruro uva ku byo tubona ubu. Ariko rero, mbega uburyo umusaruro uva ku bikorwa by’indashyikirwa bikorerwa muri iyi si bigaragara ko ari iby’agaciro gake ku wabikoze muri ubu buzima! Mbega ukuntu hari abantu biyemeza gukora imirimo ivunanye, bakayikora batizigamye kandi ntibacogore, bavunikira abantu batazi kandi batabonye! Ababyeyi n’abarezi bagera aho bakiryamira, bigasa n’aho umurimo bakoze mu buzima bwabo wabaye imfabusa. Ntabwo bazi ko gukiranuka bagaragaje kwapfunduye amasōko y’imigisha adashobora guhagarara gutemba. Kubwo kwizera gusa, babona ko abana bigishije bazabera abandi umugisha, kandi bigatuma bagenzi babo babigana, ndetse iyo mbaraga ihindura ikazajya yisubiramo incuro zitabarika. Abakozi b’Imana benshi bageza ku batuye isi ubutumwa butera imbaraga, ibyiringiro n’ubutwari. Bavuga amagambo ahesha imigisha imitima y’abantu bo mu bihugu byose. Nyamara bake gusa ni bo bamenya umusaruro uva mu murimo bakoze bicwa n’irungu kandi bagoswe n’mwijima ukaze. Bityo impano ziratangwa, imitwaro iruhije ikihanganirwa, maze umurimo uruhije ugakorwa. Abantu babiba imbuto maze nyuma yo gupfa kwabo, abandi bakazahunika umusaruro wahawe umugisha. Batera ibiti kugira ngo abandi bazabashe kurya imbuto zabyo. Banezezwa no kumenya ko babaye intandaro y’imbaraga zizazana ibyiza. Mu gihe cy’ubuzima bushya, ibikorwa byabo n’iby’izo mbaraga batangije bizagaragara.Ub 316.3

    Ijuru ryandika impano zose Imana yahaye abantu ngo bazikoreshe mu mirimo irangwamo kutikanyiza. Rimwe mu masomo ndetse n’ingororano bizatangirwa mu ishuri ryo mu ijuru, ni ugusobanura iby’izo mpano mu buryo burambuye, kureba abantu bazahuwe kandi bagahabwa agaciro gakomeye biturutse ku mihati yacu no kubona imikorere y’amahame nyakuri mu mateka y’ubuzima bwabo.Ub 317.1

    Icyo gihe tuzamenya nk’uko natwe twamenywe. Urukundo n’impuhwe Imana yashyize mu mitima yacu bizabona aho bikorera mu buryo nyakuri kandi bunejeje. Gusabana n’abera, imibanire itagira amakemwa izaba hagati y’abamarayika bera n’abakiranutsi bo mu bihe byose, ubucuti bwera buhuriza hamwe umuryango w’abo mu ijuru n’abazaba bavuye ku isi, ibyo byose ni bimwe mu bizaranga imibereho yo mu buzima bushya dutegereje.Ub 317.2

    Hazaba indirimbo no gucuranga, kandi izo ndirimbo n’incurango nta gutwi k’umuntu upfa kwigeze kuzumva cyangwa ngo zinjire mu ntekerezo ze uretse gusa uwazumvishijwe n’Imana mu iyerekwa.Ub 318.1

    “Abaririmbyi n’ababyinnyi bazavuga bati: ‘Amasōko yanjye yose ari muri wowe.” Zaburi 87:7. “Aba bazarangurura amajwi, basakuze ku bw’icyubahiro cy’Uwiteka.” Yesaya 24:14. “Uwiteka ahumurije i Siyoni, n’imyanya yabo yose yabaye imyirare arayihumurije; ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni, n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka; muri yo hazaba umunezero n’ibyishimo, n’impundu n’amajwi y’indirimbo.” Yesaya 51:3.Ub 318.2

    Aho hantu, imbaraga zose z’umuntu n’ubushobozi bw’imikorere y’umubiri bizakura bigere ku rugero rukwiriye. Ibikorwa bikomeye by’indashyikirwa bizakorwa birangire neza, imigambi ihambaye izagerwaho, kandi intego zihanitse nazo zizagerwaho. Ariko kandi hazajya havuka ibintu bishya byo ku rwego rwo hejuru tugomba kugeraho, havuke ibintu bishya bizajya bidutangaza n’ukuri gushya tugomba gusobanukirwa, ndetse n’ibintu bishyashya bizajya birushaho kugenda bikangura imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge.Ub 318.3

    Ubutunzi bwose bwo mu isanzure buzashyirwa ahagaragara kugira ngo abana b’Imana babwigireho. Tuzinjira mu byishimo n’ubwenge by’ibiremwa bitigeze gucumura dufite umunezero utavugwa. Tuzasangira ubutunzi bw’ubwenge tuzunguka mu bihe bizajya bisimburana tuzamara twitegereza imirimo y’intoki z’Imana. Kandi uko iyo myaka y’ibihe bidashira izajya ikurikirana, izajya ikomeza kuduhishurira ibindi bintu byinshi kandi byiza. Iteka n’iteka “ibiruta ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose” (Abefeso 3:20) ni byo bizaba impano Imana izajya iduha.Ub 318.4

    “Imbata zayo zizayikorera.” Ibyahishuwe 22:3. Ubuzima tugira ku isi ni intangiriro y’ubwo tuzagira mu ijuru; kandi uburezi bukorerwa hano ku isi ni ukwimenyereza amahame y’ijuru. Umurimo dukora mu buzima bwacu kuri iyi si, ni ukwimenyereza uwo tuzakora mu ijuru. Abo turi bo muri iki gihe, haba mu mico no ku murimo wera, ni igicucu cy’uko tuzaba muri icyo gihe.Ub 318.5

    “Nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi.” Matayo 20:28. Umurimo Kristo yakoze hano ku isi ni na wo akora mu ijuru, kandi ingororano tuzahabwa kubwo gukorana nawe muri iyi si izaba imbaraga zisumbyeho n’amahirwe yagutse yo kuzakorana na we mu isi nshya dutegereje.Ub 319.1

    “Ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya, ko ari jyewe Mana.” Yesaya 43:12. Mu buzima buzira iherezo kandi, tuzahora duhamya ko Imana ari yo Mana y’ukuri.Ub 319.2

    Ni kuki [Imana] yemeye ko intambara ikomeye ikomeza kubaho? Kuki Satani atahise atsembwaho akimara kwigomeka? Kwari ukugira ngo isanzure ryose rihamirizwe neza iby’ubutabera bw’Imana bugaragarira mu kuntu igenza ikibi; ari ukugira ngo icyaha gicirweho iteka burundu. Mu mugambi wo gucungura umuntu, harimo [ubwiru] bwimbitse kandi bwagutse budashobora gusobanurwa ngo burangire mu bihe bidashira, kandi ubwo [bwiru] ni ibintu bitangaje kuko n’abamarayika ubwabo babigiriraga amatsiko, bakifuza kubirunguruka. Mu byaremwe byose no mu baremwe bose, nta barwanye intambara y’icyaha uretse abacunguwe bonyine. Bafatanyije umurimo na Kristo, ndetse bafatanya na we umubabaro no mu buryo n’abamarayika ubwabo batashoboraga kuwufatanya na we. Mbese nta buhamya bazatanga ku byerekeye gucungurwa - mbese nta kintu kizaba ari icy’agaciro ku biremwa bitigeze gucumura?Ub 319.3

    Muri iki gihe “abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka” bamenyeshwa “n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi.” “Nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru..... Kugira ngo mu bihe bizaza, izerekane ubutunzi bw’Ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.” Abefeso 3:10; 2:6,7.Ub 319.4

    “Kandi mu rusengero rwe byose bikavuga biti: ‘Icyubahiro kibe icyawe” (Zaburi 29:9), kandi indirimbo abacunguwe bazaririmba - (indirimbo ivuga ibyo banyuzemo) - izahamya icyubahiro cy’Imana bagira bati: “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. Mwami, ni nde utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera?” Ibyahishuwe 15:3-4.Ub 319.5

    Mu buzima bwacu ku isi, nubwo bwaba ari impezamajyo bingana bite, nta handi dushobora kubonera ibyishimo bihebuje n’uburezi bwo mu rwego rwo hejuru uretse mu murimo. No mu buzima buzaza dutegereje, aho tutazagira inkomyi ziturutse ku kuzitirwa na kamere muntu icumura, mu murimo ni ho tuzabonera ibyishimo byacu bihebuje, ni naho kandi tuzabona uburezi buhanitse. Tuzahora twitegereza bundi bushya, “ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru;” “ni bwo Kristo uri muri mwe, ni bwo byiringiro by’ubwiza.” Abakolosayi 1:27.Ub 320.1

    “Bakundwa, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora, icyo tuzi ni uko, Yesu niyerekanwa, tuzasa na we, kuko tuzamureba uko ari.” 1 Yohana 3:2.Ub 320.2

    Icyo gihe, Kristo Kristo azabona ingororano z’umusaruro uvuye mu murimo yakoze. Muri ba bantu benshi [Yohana yeretswe] umuntu atabasha kubara, bazahagarara ‘imbere y’ubwiza bw’Imana badafite inenge’ (Yuda 24), Uwaducunguje amaraso ye kandi akatwigishiriza mu mibereho ye, “azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe, bimushimishe” Yesaya 53:11.Ub 320.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents