Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gutsinda kubwo kwizera

    Ukuri kuvuga ko uko umuntu “atekereza ku mutima, ari ko ari” (Imigani 23:7), gufite ikindi cyitegererezo kigusobanura neza mu byabaye ku Bisirayeli. Ubwo bari ku rugabano rw’i Kanāni, abatasi bavuye gutata igihugu bavuze inkuru y’ibyo babonye. Kubera ubwoba bwo gutinya ingorane bari guhura nazo bajya kwigarurira Kanani, ntibitaye ku bwiza n’uburumbuke bw’icyo gihugu. Ukwizera kwabo kwacogojwe no kumva iby’imijyi yaho ifite inkuta ndende zikabakaba ijuru, iby’abarwanyi barebare banini, iby’amagare y’intambara akozwe mu byuma. Nuko inteko y’abantu yibagirwa ubushobozi bw’Imana, maze basubira mu mwanzuro w’abatasi batizeraga bari bavuze bati: “Ntitwabasha kuzamuka ngo turwanye abo bantu, kuko baturusha amaboko” (Kubara 13:31). Uko babivuze ni ko byabaye. Ntabwo bashoboye kuzamuka, ahubwo baguye mu butayu.Ub 153.1

    Nyamara, abatasi babiri [Yosuwa na Kalebu] muri abo cumi na babiri bari batase igihugu, batanze igitekerezo gihabanye n’icy’abandi. Baravuze bati: “Tuzamuke nonaha, tuhahīndūre kuko tubasha rwose kuhatsinda” (Kubara 13:30). Bavuze batyo kuko bari bazi ko isezerano ry’Imana rirusha ububasha ibyo bihangange, imijyi igoteshejwe inkike ndende, cyangwa amagare y’ibyuma. Kuri abo bombi ijambo ryabo ryari ukuri. Nubwo Yosuwa na Kalebu bazereranye n’abavandimwe babo imyaka mirongo ine, amaherezo bagize amahirwe yo kugera mu Gihugu cy’Isezerano. Kubera ko yari akiri intwari nk’igihe ingabo z’Uwiteka zavaga muri Egiputa, Kalebu yisabiye guhabwa umugabane w’igihome cy’ibyo bihangange kandi yarawuhawe. Kubwo guhagarara mu mbaraga z’Imana, yashoboye kwirukana Abanyakanani. Imirima y’imizabibu n’imyelayo yari yaranyuzemo igihe batataga igihugu yahindutse umutungo we bwite. Nubwo abantu b’ibigwari n’ibyigomeke bashiriye mu butayu, abantu barangwaga no kwizera bariye ku maseri y’imizabibu ya Eshikoli.Ub 153.2

    Nta kuri Bibiliya igaragaza neza cyane kurenze akaga kagera ku bantu batandukira bakava mu bitunganye. Ako kaga kagera ku wakoze ikibi no ku bantu bose bagerwaho n’imbaraga ihindura y’ikibi yakoze. Urugero umuntu atanze rugira imbaraga itangaje; kandi iyo ruri ku ruhande rwa kamere yacu ibogamira mu bibi, biba umwaku kuko gutsinda ikibi bisa n’ibidashoboka.Ub 154.1

    Ntabwo igihome gikomeye cyane cy’ingeso mbi muri iyi si yacu kigizwe n’imibereho y’umunyabyaha ruharwa cyangwa uw’igicibwa mu bantu irangwa n’ibicumuro gusa; ahubwo ni imibereho y’umuntu isa n’itunganye, isa n’iyo kubahwa kandi y’agaciro mu bigaragara, nyamara muri yo hari icyaha kimwe kigundiriwe cyangwa ingeso imwe yahawe icyicaro. Ku mutima uhanganye n’igishuko gikomeye cyane mu ibanga, guhindira umushyitsi imbere y’amakuba akomeye ni bumwe mu buryo bukomeye bumurehereza gukora icyaha. Ubuhanga bwihariye, impano, impuhwe ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza, bishobora guhinduka ibirangaza Satani akoresha kugira ngo areshye abantu bajye hejuru y’urwobo rw’irimbukiro.Ub 154.2

    Ni cyo gituma Imana yatanze ingero nyinshi zerekana ingaruka ziterwa n’igikorwa kibi n’iyo cyaba kimwe. Uhereye ku gitekerezo kibabaje cya kiriya cyaha “cyazaniye isi yose urupfu n’umuvumo wose duhura nawo, ndetse no gutakaza Edeni,” ukageza ku nkuru ya Yuda wagurishije Umwami w’icyubahiro ibice by’ifeza mirongo itatu, amateka y’imibereho y’abantu bavugwa muri Bibiliya yuzuye bene izo ngero, ni inkingi z’imbuzi zishinzwe ku nkengero z’inzira iva ku bugingo.Ub 154.3

    Hari imiburo kandi twahawe ishingiye ku kaga kabaho iyo umuntu yemereye ikosa n’intege nke bya muntu bikamuganza biturutse ku kutizera.Ub 155.1

    Kubwo gutsindwa ko kwizera kwe incuro imwe gusa, byatumwe umuhanuzi Eliya acikiza umurimo yari yarahamagariwe gukora mu buzima bwe. Yari yarikoreye umutwaro umuremereye cyane mu cyimbo cy’ishyanga rya Isirayeli. Yari yaragiye arigezaho imiburo idakebakeba arwanya gusenga ibigirwamana kwaryo; kandi kurihagarikira umutima kwe kwari kwimbitse ubwo yari ategereje ibimenyetso bimwe byo kwihana kwaryo muri cya gihe cy’imyaka itatu n’igice y’amapfa. Ku musozi wa Karumeli, Eliya wenyine ni we wahagaze mu ruhande rw’Imana. Kubw’imbaraga zo kwizera yari afite, gusenga ibigirwamana byateshejwe agaciro, maze imvura y’umugisha igwira kugira ngo ihamye imigisha myinshi yari itegereje gucuncumurwa kuri Isirayeli. Nuko ubwo yari ananiwe aguye agacuho, ahunga ibikangisho bya Yezebeli, maze ari wenyine mu butayu yisabira gupfa. Ukwizera kwe kwari kwamaze gucika intege. Ntiyari agishoboye kurangiza umurimo yari yaratangiye. Ubwo ni bwo Imana yamutegetse gusiga undi muntu amavuta maze akaba umuhanuzi mu cyimbo cye.Ub 155.2

    Ariko Imana yari yaranyuzwe n’umurimo umugaragu wa Yo yari yarakoze abikuye ku mutima. Eliya ntiyagombaga kugwa mu butayu yihebye kandi ari wenyine. Nta nubwo yagombaga kumanurwa ngo ashyirwe mu gituro, ahubwo yagombaga kuzamukana n’abamarayika b’Imana akajya imbere y’ubwiza bwayo.Ub 155.3

    Aya mateka agaragaza ko umunsi umwe umuntu wese azasobanukirwa ko nta kindi icyaha kizana uretse igihombo no gukorwa n’isoni; kandi ko ukutizera gusobanuye gutsindwa; ariko ko imbabazi z’Imana zimbitse cyane; ndetse ko ukwizera kuzamura umunyabyaha wihannye, kukamugeza ku rugero rwo kugirwa umwana w’Imana.Ub 155.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents