Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUREZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    UBUREZI N’IMICO

    “Mu bihe byawe hazabaho gukomera..... n’ubwenge no kujijuka.” Yesaya 33:6

    Uburezi nyakuri ntibuhinyura agaciro k’ubuhanga buhanitse bwigirwa mu mashuri cyangwa se ubuvanganzo. Ariko, hejuru yo gutanga amakuru kuri ubwo buhanga, uburezi bwongeraho gutanga ubushobozi; hejuru y’ubushobozi hakiyongeraho ubugwaneza; kandi hejuru yo kunguka ubwenge n’ubuhanga, hakiyongeraho imico mbonera. Isi ikeneye abantu bafite imico mbonera, barangwa n’ubupfura kuruta uko ikeneye abantu b’intiti. Ikeneye abantu bafite ubushobozi butegekwa n’ihame ryo kudakebakeba.Ub 236.1

    “Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, nuko rero shaka ubwenge.” “Ururimi rw’abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye.” Imigani 4:7; 15:2. Uburezi nyakuri ni bwo butanga bene ubu bwenge. Ntibwigisha imikoreshereze myiza y’ubushobozi bumwe mu bushobozi dufite, ahubwo butwigisha gukoresha ubushobozi bwose twahawe. Uko ni ko uburezi bureba ibijyanye n’inshingano zose dufite haba kuri twe ubwacu, ku isi n’abayituye ndetse no ku Mana.Ub 236.2

    Kubaka imico ni wo murimo w’ingirakamaro cyane mu mirimo yose abantu bahawe; kandi nta kindi gihe cyigeze kibaho aho kwiga iby’imico byitaweho cyane nk’iki turimo. Mu bantu batubanjirije, nta bantu bigeze bahamagarirwa guhangana n’ibibazo biremereye kandi by’ingenzi nkatwe. Ntabwo abasore n’inkumi bigeze basakirana n’amakuba ateye ubwoba nk’uko bimeze muri iki gihe.Ub 236.3

    Muri iki gihe giteye gitya, uburezi butangwa bufite ikihe cyerekezo? Ni mpamvu ki bakunda gushyira imbere mu kwiga? Ubwikanyize ni bwo bwavugwa. Umugabane munini w’uburezi wateshutse izina ryabwo nyakuri. Mu burezi nyakuri, habonekamo imbaraga irwanya ibi bikurikira ari nabyo muvumo wuzuye isi: imigambi yo kwikanyiza, kurarikira ubutegetsi, kwirengagiza uburenganzira bw’abantu n’ibyo bakeneye. Umuntu wese afite umwanya we mu mugambi w’ubuzima Imana yashyizeho. Umuntu wese akwiriye guteza imbere impano yahawe akazigeza ku rwego ruhanitse; kandi yagira impano nke cyangwa se nyinshi, kuba umwirigirwa mu gukoresha izo mpano bimuhesha icyubahiro. Kwikanyiza cyangwa se kwikubira nta mwanya bifite mu mugambi w’Imana. Abantu bifatiraho icyitegererezo cyo kwigenzura, kandi bakigereranya na bagenzi babo, bene abo si abanyabwenge. “Kuko tudatinyuka kwibarana cyangwa kwigereranya na bamwe biyogeza. . . .” 2Abakorinto 10:12. Icyo dukora cyose kigomba gukoranwa “imbaraga Imana itanga.” 1Petero 4:11. “Ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru, mudakorera abantu, muzi yuko muzagororerwa na we, muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru, ari we Kristo.” Abakolosayi 3:23,24. Uko umurimo ukozwe uba ari uw’agaciro kenshi ni ko biba biri no ku burere [n’ubwenge] byungukwa mu gushyira ayo mahame mu bikorwa. Nyamara, mbega uburyo uburezi butangwa muri iki gihe buhabanye cyane n’ibyo! Uhereye mu myaka ya mbere yo mu bwana, abana bigishwa kwiganana no kurushanwa; ibyo bigashimangira kwikanyiza n’ubugugu kandi ari wo muzi w’ibibi byose.Ub 236.4

    Uko ni ko ubushyamirane bwo kurwanira gutegeka abandi buremwa; umururumba ugahabwa akito kandi ari wo akenshi urimbura ubuzima bw’abantu ndetse ugatuma bataba ingirakamaro. Ku bandi benshi, gushaka kwigana no kurushanwa n’abandi bituma abantu bahinduka abahemu; kandi kubwo gushimangira umwuka wo kurarikira no kutanyurwa, ibyo bigatuma ubuzima busharira kandi bikuzuza isi umwuka w’umuvurungano ukomeza kuba akaga gahoraho ku muryango mugari w’abantu.Ub 237.1

    Ntabwo akaga gaterwa n’uburyo bw’imyigishirize gusa. Ahubwo kanaboneka mu ngingo zigize icyigwa ubwazo.Ub 237.2

    Ni ibihe bitabo intekerezo z’urubyiruko zishishikarizwa gutekerezaho mu gihe ziba zitarakomera ngo zibashe gushishoza? Mu gihe biga indimi n’ubuvanganzo, ni ayahe masoko urubyiruko rwigishwa kuvomamo? Ruvoma ku mariba y’ubupagani; ku masōko ahabwa amazi yahumanijwe n’inyigisho z’ubupagani bwa kera. Nta muntu wabigira impaka ko bategekwa kwiga ibitabo by’abanditsi bizwi ko badaha agaciro amahame agendana n’imico mbonera.Ub 238.1

    Ni abanditsi bangahe bo muri iki gihe kigezweho batavugwaho bene ibyo! None se ni abanditsi bangahe bafite imvugo nziza, ariko ari ukwiyoberanya, bafite amahame bakingiye ikibaba nyamara aramutse agarajwe uko ari yatuma umusomyi abizinukwa!Ub 238.2

    Byongeye kandi, muri iki gihe hariho abanditsi basohora inkuru z’impimbano, zishora abantu kugira inzozi zo kwibera ahantu heza cyane badamaraye. Abo banditsi ntibafatwa ngo baryozwe kwigisha imyitwarire yo kwiyandarika, nyamara mu by’ukuri umurimo bakora wuzuyemo ibibi. Uwo murimo unyaga abantu ibihumbi bitabarika igihe, imbaraga no kwitegeka bisabwa n’ibibazo by’ingutu bibangamiye ubuzima bw’umuntu.Ub 238.3

    Mu kwiga ubumenyi buhanitse, nk’uko muri rusange bwitabirirwa, naho uhasanga akaga katagira ingano. Inyigisho zihakana iremwa ry’isi n’ubuyobe bunyuranye buzirimo, usanga zigishwa mu mashuri yose, uhereye mu mashuri y’incuke ukageza muri za kaminuza. Bityo, kwiga iby’ubuhanga buhanitse byagombaga kuba amendeze yo kumenya Imana, usanga bivangwa n’inyigisho ziyobya n’amahame yahimbwe n’abantu bigatera abantu kutaba abiringirwa.Ub 238.4

    Ndetse no kwiga Bibiliya nk’uko akenshi bikorwa mu mashuri, bigenda bivutsa isi ubutunzi buraterwa bw’Ijambo ry’Imana. Umurimo wo kujora ko ku rwego rwo hejuru, basesengura no kubaka ibitekerezo bidashingiye ku makuru yuzuye, ibyo biragenda bisenya ukwizera Bibiliya abantu bari bafite bizera ko yahumetswe n’Imana. Ibyo bigenda byambura Ijambo ry’Imana imbaraga rifite zo gutegeka, kuzahura no guha icyerekezo ubuzima bw’abantu.Ub 238.5

    Iyo urubyiruko rugiye mu buzima bwo hanze rusakirana n’ibirukururira mu cyaha ari byo: Inyota y’amafaranga, kwishimisha no kuvuyarara, kwiyerekana, gusesagura, gutwarwa n’ibigezweho kandi bihenze, umururumba wo gutunga ibintu byinshi, uburiganya, amahugu n’ubwangizi. Mbese hanze aho ni izihe nyigisho bahakura?Ub 239.1

    Inyigisho zishingiye ku mahame y’idini yizera iby’imyuka zemeza ko abantu ari utumana tutacumuye. Zivuga ko «umuntu wese azicira urubanza», ko «ubumenyi nyakuri butuma umuntu ajya hejuru y’amategeko yose» ko «abakoze ibyaha bose ari inzirakarengane nta wabarenganya,” ko «ikintu cyose, uko kiri kose kiba ari ukuri,» ndetse ko «Imana idacira abantu urubanza». Izo nyigisho zigaragaza ko abanyabyaha ruharwa bari mu ijuru, kandi ko muri ryo bahabwa ikuzo. Uko ni ko izo nyigisho zibwira abantu bose ziti: «Ibyo wakora byose ntacyo bitwaye; ibereho uko wishakiye, ijuru ni iryawe nta kabuza.» Uko ni ko imbaga y’abantu batabarika bashorwa mu kwizera ko icyifuzo cy’umuntu ari cyo tegeko riruta ayandi, ko umuntu afite uburenganzira bumugira icyigenge, kandi ko iby’umuntu ari we bireba wenyine ntacyo azabazwa.Ub 239.2

    Iyo inyigisho nk’izo zihawe abana bakiri bato bataragira ibitekerezo bihamye, igihe baba bataragira ubushobozi bwo guhangana n’ikibatsi cy’amarangamutima, kandi kwiga kwitegeka no kurangwa n’ubutungane bikaba byihutirwa cyane kuri bo, mbese ibyabafasha kurinda amahame y’ubutungane byava he? Ni iki cyabuza isi guhinduka Sodomo ya kabiri?Ub 239.3

    Byongeye kandi, akaduruvayo karagenda gashaka kuvanaho amategeko yose, atari amategeko y’Imana gusa ahubwo n’amategeko yashyizweho n’abantu. Politiki y’uko Leta ari yo icunga umutungo w’abantu ndetse n’ububasha bukaba bufitwe na yo; uburyo butuma abantu bake cyane bakungahara bikomotse ku gukenesha abandi benshi cyane; ugushyira hamwe kw’amatsinda y’abakene bagamije kurengera inyungu zabo n’ibyo bashaka; umwuka wo kudashyira umutima hamwe, kutitegeka no kumena amaraso ; gukwirakwira ku isi yose kw’inyigisho zimeze nk’izateje impinduramatwara yo mu Bufaransa, - ibyo byose bishora isi yose mu makimbirane asa n’ayashegeshe Ubufaransa.Ub 239.4

    Ibyo ni byo bibazo urubyiruko rw’iki gihe rugomba guhura nabyo. Kugira ngo rushobore guhagarara rushikamye hagati muri iyo mivurungano, rugomba gushinga imfatiro zikomeye z’imico.Ub 240.1

    Mu bisekuru byose byabayeho ndetse no mu bihugu byose, urufatiro nyakuri n’icyitegerezo byo kubaka imico mbonera [mu bantu] rwagiye ruba rumwe. Itegeko ry’Imana rivuga riti: «Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose... kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda» (Luka 10 :27), ni ryo hame rikomeye cyane ryagaragariye mu mico n’ubuzima by’Umukiza, ni ryo rufatiro rukumbi ndahangarwa kandi ni na ryo muyobozi utayobya.Ub 240.2

    Umuhanuzi Yesaya aravuga ati: «Mu bihe byawe hazabaho gukomera, n’agakiza gasaze n’ubwenge no kujijuka; kubaha Uwiteka ni ko butunzi bwe» (Yesaya 33:6). Ubwo ni bwo bwenge no kumenya bishobora gutangwa n’ijambo ry’Imana ryonyine.Ub 240.3

    Na n’ubu ijambo ry’Imana riracyari ukuri nk’igihe amagambo yabwirwaga Abisirayeli ubwo bategekwaga kumvira amategeko y’Imana ngo: «... Mujye muyitondera, muyumvira, kuko ari ko ubwenge bwanyu n’ubuhanga bwanyu mu maso y’amahanga.» Gutegeka kwa Kabiri 4:6.Ub 240.4

    Iyo ni yo ntwaro idahangarwa yo kurinda imico mbonera y’umuntu, ubutungane bw’umuryango, imibereho myiza y’umuryango mugari w’abantu n’umutekano w’igihugu. Mu gihe umuntu ari hagati y’ibihagarika umutima biba mu buzima n’amakuba n’ibitekerezo bishyamiranye, itegeko rimwe rukumbi kandi rihamye ni ugukora icyo Imana ivuga. «Amategeko y’Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo,» kandi «ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.» Zaburi 19 :8 ; 15 :5.Ub 240.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents